Blog

  • Haribazwa niba APR FC itimanye abakinnyi mu Amavubi ku bushake! #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC.

    Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca’ batitabiriye.

    Kubura kw’aba bakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b’Ikipe y’Igihugu ko barwaye.

    Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

    Mu bakinnyi 5 ba @aprfcofficial3 bahamagawe mu @AmavubiStars, hitabiriye 2 gusa (Nshuti,Keddy) abandi3 (Djabel,Baka,Ruboneka), APR ivuga ko barwaye nubwo bose bakinnye na @musanzefc .Raporo y’uburwayi itanzwe nyuma y’igihe bategerejwe mu Amavubi,baranakuyeho phone @Rwanda_Sports pic.twitter.com/1OIiXKoCRI

    — Ephrem Kayiranga (@ephremkay) November 7, 2021

    APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw’Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

    Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

    Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n’umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y’Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

    Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

    Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu kubera imvune.

    Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

    Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

    Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y’icyumweru kimwe.

    Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-APR-FC-itimanye-abakinnyi-mu-Amavubi-ku-bushake

  • Emery Bayisenge yongeye gusinyira ikipe yo muri Bangladesh nyuma y’umwaka ayivuyemo #rwanda #RwOT

    Uyu myugariro ubu wa Saif SC yo muri Bangladesh, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AS Kigali yinjiyemo muri Nzeri 2020 akayifasha kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Abinyujije kuri Twitter ye, Emery Bayisenge yishimiye gusubira muri iyi kipe ya Saif SC, ati 'Indi ntangiro n’ubundi buzima mu ikipe imwe kandi na nimero nahoranye. Ntewe ishema no kongera kuba umwe mu bakinnyi ba Saif SC.'

    Emery Bayisenge ubwo yajyaga muri AS Kigali yari agifite amasezerano muri Saif SC ariko kuko shampiyona yo muri Bangladesh yari imaze guhagarikwa icyo gihe igomba gutangira muri Gicurasi 2021, yahisemo kumutiza AS Kigali.

    Emery Bayisenge wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda ariko APR FC, mu gihe cy’umwaka yari amaze muri AS Kigali yanayifashije mu mikino CAF Confederations Cup nubwo ubu iyi kipe yamaze gusezererwa.

    Yakinnye kandi mu makipe y’Abarabu atandukanye aho muri 2016 ubwo yavaga muri APR yahise yerecyeza muri KAC Kenitra muri Maroc na yo ntiyayitindamo kuko muri 2017 yahise yerecyeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2. Muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Emery-Bayisenge-yongeye-gusinyira-ikipe-yo-muri-Bangladesh-nyuma-y-umwaka-ayivuyemo

  • Bamwe mu bayoboke b’itorero (Umuriro wa Pentekote) ngo ntibumva akamaro ko kwingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda,bavuze ko ubuyobozi bw’iri torero butigeze bubashishikariza gufata urukingo bituma hari benshi muri iri torero batarafata uru urukingo .

    Umwe yagize ati: “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.”

    Undi yagize ati: “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we,nta rirarenga.”

    Umuyobozi w’iri torero,Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira abayoboke kuko nawe ubwe atabyumva neza.

    Yagize ati: “Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba,uko bigenda uko bikingiye, nkashishoza nkabanza nkagira amakenga,njye umutima wanjye ndumva utarabimpa.”

    Hari amakuru ko bamwe mu bayoboke biri dini banga kwikingiza COVID-19 ahanini bitewe n’imyizerere yabo itabemerera gufata uru urukingo.Gusa izindi ngamba zirebana no ku cyirinda zirubahirizwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Gatabazi Jean Marie Viannye, aheruka kubwira abagize amadini n’amatorero ko nta kintu nakimwe cyabuza umuntu kwikingiza ndetse ko n’ugumura abaturage akababuza kwikingiza biba ari icyaha.

    Yagize ati: “Kugumura abaturage ,kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite,kubigisha ibintu byica ubuzima bwabo nabyo ubwabyo ni icyaha.Nagira ngo twibutse abantu baba bitwaza imyemerere ko imyemerere myiza ari iyirinda ubuzima.”

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare uzwi w’abikingije muri iri torero, mu basaga 2500 bahasengera.

    Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-bayoboke-b-itorero-Umuriro-wa-Pentekote-ngo-ntibumva-akamaro-ko

  • DRCongo : Ikindi gitero gikomeye bikekwa ko ari icya M23 yaba yubuye umutwe #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe mu misozi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu muri Rutshuru, byagabwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

    BBC dukesha aya makuru, itangaza ko uwitwa Jean Claude Bambanze yatangaje ko hataramenyekana abagabye kiriya gitero 'Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23.”

    Gusa uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

    Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yavuze ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

    Yagize ati “Kuri iyo misozi yombi ni ho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.

    Amakuru aturuta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bariya barwanyi birukanye ingabo z’Igihugu ubundi bakahigarurira.

    Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bahunga bava muri DRCongo berecyeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Ikindi-gitero-gikomeye-bikekwa-ko-ari-icya-M23-yaba-yubuye-umutwe

  • RDC: Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyaruguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga.

    Kigali Today ivugana n’abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero.

    Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n’abarwanyi bitwaje intwaro.

    Cyanzu na Runyoni hazwi nk’ibirindiro bya nyuma by’umutwe wa M23 mu ntambara yayo iheruka na FARDC muri 2013 ndetse hakaba hamwe mu hantu Gen Sultan Makenga yakoresheje mu guhisha intwaro nyinshi yari yarakuye mu mujyi wa Goma mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

    source : https://ift.tt/3bWYfPn

  • Ni gute u Rwanda ruzabona miliyari 11$ akenewe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere? – #rwanda #RwOT

    Biragoye kwemeza ko aya mafaranga yose azaturuka mu ngengo y’imari y’igihugu, wenda ngo abe ari imisoro cyangwa ibindi bikorwa byinjiriza igihugu amadevize.

    Ibi nibyo byatumye nyuma y’uko Leta itangaje uyu mugambi ukomeye, bamwe bibajije uburyo aya mafaranga yose azaboneka mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, ndetse ntibabura kuvuga ko ibyo u Rwanda rurimo ntaho bitaniye no kwikirigita ugaseka na cyane ko ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangaje umugambi mugari nk’uwo ku rwego rw’Isi.

    Leta y’u Rwanda igaragaza ko aya mafaranga azaturuka mu bikorwa bitandukanye, birimo inkunga z’amahanga ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rishyirwa mu kurengera ibidukikije.

    Iyi niyo mpamvu Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa, kimaze kwakira miliyoni 217$, yashowe mu mishinga 44.

    Mu Rwanda hatangiye kugera imodoka zikoresha amashanyarazi

    Uburyo u Rwanda ruri kwitegura kwakira ishoramari ryo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu byose biri gushaka uburyo byakemura ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere, ibihugu bikize, ari nabyo nyirabayazana w’iki kibazo, bigasabwa kugira uruhare runini muri uru rugendo, kuko nubwo ari byo byangiza ikirere kurusha ibindi, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nibyo bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’iki kibazo.

    Ni muri urwo rwego hari kurebwa uburyo butandukanye, bushobora gutuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibona uburyo bihanganamo n’iyangirika ry’ikirere.

    Bumwe muri ubwo buryo bumaze gutekerezwaho, harimo ubuzwi nka ‘carbon offset.’ Ubu buryo buteganya ko ibihugu, cyangwa ibigo bikize biri mu bihugu byateye imbere, bishobora gukora imishinga ifasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ibyo bikaba umusanzu wabyo muri uru rugendo.

    Buri gihugu ku Isi gifite intego cyihaye mu kugabanya umwuka wangiza ikirere. Kugira ngo iyi ntego igerweho, igihugu gishyiraho ingamba zacyo ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare runini mu kohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere (ukunze kuba ari CO2).

    Izo ngamba ziba zigizwe n’umwuka ntarengwa ikigo kiba kitagomba kurenza ku mwaka, ubarwa hagendewe ku ntego igihugu cyihaye.

    Mu gihe rero igihugu, cyangwa se ikigo cy’ubucuruzi, kitageze ku ntego cyihaye, cyangwa cyahawe, kizajya kigira amahirwe ya kabiri yo kugera ku ntego zacyo, aho kizajya gikorana n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu gushyiraho igikorwa runaka by’ishoramari, bishobora kugabanya umwuka wangiza ikirere ungana nk’uwo ikigo cy’ubucuruzi cyarengeje kuwo cyemerewe.

    Ibyo bikorwa bishobora kuba gutera amashyamba cyangwa se gufasha igihugu kubaka gukoresha amashanyarazi ashingiye ku zuba, aho kuba peteroli n’ibindi.

    Ingaruka nziza z’umushinga w’igihugu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, zizajya zibarwa nk’aho ari uruhare rwacyo mu kugera ku ntego cyihaye zo kurengera ibidukikije, nubwo mu by’ukuri umwuka wangiza cyohereza mu kirere utagabanutse mu buryo bufatika. Icyakora ibi ntibivuze ko ibihugu n’ibigo bikize bitazakomeza kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Kugira ngo ubu buryo bushoboke neza, ntabwo ari ibintu byoroshye kuko bisaba ko imishinga yemejwe ikorerwa amagenzura afatika igapimwa neza, hakarebwa niba koko igikorwa kigiye gukora kizagira ingaruka zateganyijwe.

    Nk’urugero, niba ikigo runaka cyarengeje toni miliyoni 10 ku ngano y’umwuka wangiza ikirere kitagomba kurenza, umushinga kizatera inkunga muri gahunda ya ‘carbon offset’ ugomba kuzagira ubushobozi bwo kugabanya za toni miliyoni 10 mu kirere, cyangwa se gutuma igihugu cyakiriye uwo mushinga kizigabanya ubwacyo.

    Uko byagenda kose ariko, ingano y’igabanuka ry’izo toni z’umwuka wangiza ikirere zizajya zibarwa ku gihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyateye inkunga, mu gihe igihugu cyakiriye nacyo kizagira inyungu z’uko uwo mushinga uzagifasha mu guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, abaturage bacyo bakabona akazi n’ibindi.

    Bitewe n’uko iyi mishinga izajya igenzurwa cyane, ibihugu byinshi bya Afurika ntabwo biragirirwa icyizere cyo gukorerwamo ibyo bikorwa, ari nayo mahirwe u Rwanda ruri kugerageza gufatirana, kugira ngo rwigaragaze nk’ahantu hashobora gukorerwa iyo mishinga kandi ikagira ingaruka zitezwe, yewe bikagaragazwa mu bipimo.

    Ibi biri mu mpamvu Ikigega cya Fonerwa cyashyizweho, ndetse inzego zirimo RDB, REMA, Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi, zirajwe ishinga no kugira ngo u Rwanda rwizerwe nk’ahantu ibigo n’ibindi bihugu bishobora gushyira imishinga ifasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere,, kandi iyo mishinga ikazatanga umusaruro wemeranyijweho, ukagaragarira no mu bipimo mpuzamahanga.

    Ku Rwanda, ibi ni ingenzi cyane kuko iri shoramari rizagira uruhare mu gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, no guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Mu nama ya COP26 ikomeje kubera muri Ecosse, u Rwanda rwagaragaje amahirwe y’ishoramari rufite mu bijyanye no kurengera ibidukikije, ndetse Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa BRD iri gufatanya na Fonerwa mu gushyiraho amabwiriza azorohereza abashoramari muri uru rwego, yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura.

    Yaragize ati “U Rwanda rwakoze umukoro warwo, dufite inzego, dufite uburyo ndetse n’inzira [zanyuzwamo ishoramari rigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere] zirateguye. U Rwanda ruriteguye, ni igihe cyo gushorwamo imari.”

    Icyakora nubwo ‘carbon ‘offset’ ari umushinga utanga icyizere cyane cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari benshi, barimo n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, Greta Thunberg, banenga iki gitekerezo, bavuga ko gishobora kuzatuma ibihugu n’ibigo byangiza ikirere kurusha ibindi byirara, ntibishyire imbaraga mu kugabanya ingano y’umwuka wangiza ikirere byohereza.

    Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Politico ko izi mpungenge zidakwiye kubaho, na cyane ko Isi nta bundi buryo ifite bwo gukemura iki kibazo mu gihe gito.

    Yagize ati “[Abanenga uburyo bwa carbon offset] bafite ubundi buryo [bwabusimbura]?…amababi y’ibiti azakemura ikibazo cya carbon, siyansi irabyemeza.”

    Uyu muyobozi kandi yaciye amarenga avuga ko ubu buryo butanga icyizere ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, yo kugera ku ntego byiyemeje mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

    U Rwanda rwatangiye gukurura ishoramari ry’imishinga ishobora kurengera ibidukikije

    Ubukungu bw’Isi bushobora gushingira ku mategeko yo kurengera ibidukikije

    Uretse uburyo bwa carbon offset busa nk’ubukiri kwigwaho, hari ibindi bisubizo biri gutekerezwaho bishobora gufasha ibihugu kugera ku ntego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere byoherezayo.

    Ubumaze kumenyekana, ndetse bwanatangiye gukoreshwa ku Mugabane w’u Burayi, ni ubuzwi nka ‘carbon market.’

    Ubu buryo bumeze nk’isoko risanzwe, aho Leta zitanga impushya (permits) ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare mu kohereza umwuka wangiza ikirere. Impushya ikigo cyahawe, zizajya ziba zingana n’ingano y’umwuka kitagomba kurenza, cyakenera kuwurenza, kikagura izindi mpushya ku bindi bigo by’ubucuruzi, ariko byo bizaba bifite impushya zirenze ibyo zikeneye bitewe n’uko byohereza umwuka wangiza ikirere mucye ugereranyije n’uwo byemerewe.

    Ubu buryo bwitezweho kuzatuma ibigo byose bigira ishyaka ryo gushyiraho ingamba zirengera ibidukikije, kugira ngo zigabanye umwuka wangiza ikirere byohereza, noneho zibone uko zicuruza impushya nyinshi, bityo zibone inyungu ivuye mu kurengera ibidukikije, yiyongera ku yindi yavuye mu bucuruzi busanzwe. Mu gihe ubu buryo bwashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, bwagabanya umwuka wangiza ikirere woherezwaho ku kigero kiri hagati ya 60% na 80% mu 2050.

    Ubu buryo bwigeze gukoreshwa muri Amerika mu mpera za 1980 ubwo ikirere cy’iki gihugu cyari cyuzuyemo umwuka wa Sulfur dioxide (SO2) waterwaga n’inganda zitanga ingufu. Uburyo bwo kwishyuza inganda zagiraga uruhare runini muri iki kibazo bwatumye zihutira gushyiraho ikoranabuhanga ryatumye zigabanya SO2 zohereza mu kirere, ku buryo mu myaka umunani gusa, hagabanyijwe 20% byawo.

    Icyakora hari impungenge ko ibigo by’ubucuruzi birimo nk’inganda zohereza umwuka wangiza ikirere mwinshi, zishobora kwimuka zikava mu bihugu zihatirwa kwishyura amafaranga y’uko zangije ikirere, zikajya mu bihugu bidafite ayo mategeko, ku buryo ibi bishobora guhindura imiterere y’ubukungu bw’Isi. Uku kwimuka kw’inganda zihunga amategeko azibuza kohereza mu kirere umwuka ucyangiza, kwitwa ‘carbon leakage.’

    Kuri iyi ngingo, ibihugu byasabwe ko mu gihe inganda zatangira kwitwara gutyo, ibicuruzwa byazo byazamurirwa umusoro ku rwego rwo hejuru, ku buryo nta mahitamo zisigarana uretse kubahiriza amabwiriza.

    Agaciro ka carbon market kari kamaze kugera kuri miliyari 194$ mu 2019, izamuka rya 34% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse byitezwe ko kazakomeza kuzamuka cyane mu myaka iri imbere. Icyakora abayobozi barasabwa gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo birimo ubujura no kubeshya bishobora kuba muri ubu buryo.

    U Rwanda kandi rwashyizwe mu itsinda ry’ibihugu biri kwifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, bitanyuze mu nzira nka ‘carbon offset’ zigoranye, ahubwo ibihugu bikerekana umushinga, ugashakirwa amafaranga ugahita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruri kumwe na Bangladesh, Fuji n’ibindi bihugu bitandukanye biri kugeragerezwamo uyu mushinga.

    Kugeza ubu, Isi ifite ubushyuhe buri kuri dogere Celcius 1,1C, intego akaba ari ukutarenza dogere Celsius 1,5C kuko biramutse bigenze gutyo, imibereho y’abatuye Isi, yaba mu bihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere, yahinduka ku buryo bukomeye cyane.

    U Rwanda rufite imishinga irimo ubwikorezi bw’abantu buzajya bukorwa n’utumodoka duto, dukoresha amashanyarazi

    source : https://ift.tt/3o7sRnh

  • Biratangaje kubona umugabo n' umugore bari gutera akabariro hejuru yinzu _inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Mubyukuri, iyo bamwe bavuga ko isi igiye kurangira ureba ugasanga batibeshya. Imibonano mpuzabitsina ntikiri igikorwa cy'ibanga, cyo guhisha muri iki gihe, usanga bamwe bashobora kuyikorera ahantu aho ariho hose kubera ko ahantu hihariye hatagikenewe mugihe kamere ihamagaye, batitaye ku bari iruhande rwabo.
      Muri videwo yafashwe na bamwe mu bakozi bakora muri etaje yo hejuru aho bakorera, igaragaza abashakanye bishimisha bakora imibonano mpuzabitsina hanze batitaye kubashobora kuba bari kureba ibyo barimo.
      Aba bashakanye bafashwe kuri kamera bishimira imibonano muri pozisiyo ya doggy style hejuru yinzu babamo, abakozi nano basa n'abahagaritse akazi bari gutangarira ibiri kubera hejuru y'inzu iri hakurya yabo.
      Aba bombi wabonaga ntacyo babyitayeho kuko bombi bagize ibihe byiza bambaye ubusa buriburi bakorera imibinano mpuzabitsina ku manywa y'ihangu hejuru yinzu yabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/08/biratangaje-kubona-umugabo-n-umugore-bari-gutera-akabariro-hejuru-yinzu-_inkuru-irambuye/

  • Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cy'abagabo 2021-2022 yakomezaga mu mpera z'iki cyumweru dusoje, amakipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka mu kiciro cya mbere yitwaye neza mu mikino itandukanye yo mu matsinda yombi.

    Mu mikino yose kuva mu itsinda rya A ndetse n'irya B habonetsemo ibitego 32, ku isonga mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwahuje Kirehe FC na Rugende FC, Sunrise FC na Rwamagana City FC ndetse n'uwahuje Impeesa FC na Nyanza FC iyi mikino yose ikaba yarabonetsemo ibitego 5.

    Amakipe arimo Nyagatare FC, Vision FC, The Winners na AS Muhanga ntiyabashije kureba mu izamu iryariryo ryose kuko ntiyatsinze igitego na kimwe.

    Muri rusange dore uko imikino yagenze yose:

    Ku wa gatandatu 06-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Vision FC 0-1 Espérance Sportive de Kigali
    Amagaju FC 1-0 Nyagatare FC
    Impeesa FC 2-3 Nyanza FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    Intare FC 3-2 UR FC
    Gitikinyoni FC 1-3 Heroes FC

    Ku cyumweru 07-11-2021
    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗔
    Kirehe FC 3-2 Rugende FC
    Sunrise FC 3-2 Rwamagana City FC

    𝗚𝗿𝗼𝘂𝗽 𝗕
    United Stars 2-0 The Winners
    Interforce FC 1-0 AS Muhanga
    Aspor FC 1-2 Gasabo United

    The post Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-usize-amakipe-nka-kirehe-fc-amagaju-fc-na-sunrise-fc-zitwaye-neza-naho-as-muhanga-yatakarije-i-kigali

  • Perezida Ndayishimiye ugiye i Dubai muri Expo azamarayo iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru n’itumanaho n’ubuvugizi by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, rivuga ko Perezida Ndayishimiye uyu munsi yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabira imurika ryiswe Expo2020 Dubai.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Urwo ruzinduko rw’Iminsi itanu rubaye mu rwego rwo gutsimbataza umubano w’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuvugizi wa Perezidansi, Evelyne Butoyi, rivuga ko Perezida Ndayishimiye jyana na Madamu we Angeline Ndayishimiye.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wakunze kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, mu kwezi gushize k’Ukwakira tariki 22 yari yagiye muri Tanzania aho yakiriwe ndetse akanagirana ibiganiro na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan na we wari uherutse gusura u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-ugiye-i-Dubai-muri-Expo-azamarayo-iminsi-5

  • Shaddyboo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma nyuma yo kwiyita umwamikazi wa Africa #rwanda #RwOT

    Shaddyboo nyuma y'uko agiye kuri twitter, yatangiye kuyikoresha cyane ndetse akajya atangira gutungurana bitewe n'ibintu yandikaga abantu batari bamumenyereyeho, ariko akabikora mu buryo bwo gutebya no gushimisha abantu agamije kubaganiriza.

    Ababarizwa kuri Twitter ntibajya baripfana. Nyuma y'ubutumwa bwa Shaddyboo, batangiye kumutera imijugujugu bamubwira ko atazashobora Twitter, nyamara izina yari afite mu myidagaduro rimwemerera kuyobora ari na ko bimeze magingo aya.

    Yifashishije konti ye n'ubundi, yanditse ko ariwe mwamikazi wa Afurika ndetse mu buryo yabyanditsemo wabonaga ko nta nama ari kugisha, ahubwo ahita abaza abafana be ati “Umwami ni nde”.

    I m Africans Queen #africanqueen
    who is King ? pic.twitter.com/kOyzhDZfVG

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) November 6, 2021

    Shaddyboo yifashishije ifoto yambaye imyenda y'umweru ndetse n'imisatsi ari umweru, yicaye ahantu afashe igikombe cy'icyayi cyangwa ikawa maze abwira abantu batandukanye ko ariwe mwamikazi wa Afurika.

    Yagize ati: 'Ndi umwamikazi wa Afurika, umwami ni nde?.'' Mu gushyiraho ayo magambo, yerekanye ko ahamanya nayo maze abimenyesha (Tag) abiyita 'abamikazi' bose, biyita aba Afurika, ababwira ko ariwe wa nyawe.

    Nyuma yo gushyiraho ibyiyumviro bye n'uko abyumva, Shaddyboo yahise ahabwa urw'amenyo n'abakoresha twitter, benshi bamubwira ko yaba umwamikazi w'isibo cyangwa umudugudu. Gusa si bose kuko hari benshi bakunze ibyiyumviro bye, bamubwira ko bamukunda cyane.

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Naho Sebastien Niyo we ati''Ko umwami agabira abantu se wowe niba uri umwamikazi utugabiye iki? Mbwira nguhe momo yanjye unageho akantu ndaq!hahahahaha.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yahawe-urwamenyo-yibasirwa-bikomeye-nyuma-nyuma-yo-kwiyita-umwamikazi