Blog

  • Mu ijwi ryiza: Masamba yaririmbiye umunyamakurukazi Keza Joannah (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021 nibwo umunyamakurukazi ,Miss Keza Joannah yasabwe anakobwa n'umukunzi we mu birori byari bibereye ijisho nk'uko bigaragara mu mashusho.

    Muri ibi birori byo gusaba Miss Heritage 2015 Keza Joannah byarimo intore Masamba waririmbye indirimbo ze nziza z'ubukwe ,maze abantu barishima cyane.

    Reba videwo ikurikira urebe uko byari byifashe:

    Source : https://yegob.rw/mu-ijwi-ryiza-masamba-yaririmbiye-umunyamakurukazi-keza-joannah-video/

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yagiye gushyigikira umuhungu wabo mukuru aherekejwe n'abana bavukana #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru nyuma ya saa sita, Georgina Rodriguez yishimiye Cristiano Ronaldo Jr uri kugerageza gukurikiza inzira ya se ukina muri Manchester United nkuru.

    Uyu mwana w'imyaka 11 yavuye mu ishuri rya Juventus yinjira mu rya United nyuma y'uko se agarutse kuri Old Trafford mu mpeshyi ishize.

    Ronaldo Jr wagaragaye mu myitozo ari kumwe n'umuhungu w'umukinnyi wo hagati wa United,Nemanja Matic, yashyigikiwe byimazeyo na Rodriguez na barumuna be batatu mu mukino w'ikipe yabo y'abato.

    Nubwo ibyavuye muri uyu mukino wa mbere Ronaldo Jr yakinnye mu mabara ya United bitazwi, benshi bashimye ko yahawe inkunga n'umuryango we.

    Rodriguez yari aherekejwe na barumuna ba Ronaldo Jr barimo Eva w'imyaka ine, Mateo w'imyaka ine, na Alana Martina w'imyaka itatu, ubwo bari bishimye bahagaze ku ruhande.

    Rodriguez yasangije ifoto ye abakunzi be ubwo yari ahagaze ku ruhande rw'ikibuga ari kumwe na Ronaldo Jr hamwe n'abandi bana. Yanditseho ati: 'Gushyigikira umuhungu wanjye mukuru,' yahise arenzaho utumenyetso tw'umupira w'amaguru n'umutima.

    Ukwezi gushize Ronaldo yatangaje ko we n'umukunzi we bitegura kwakira impanga atwite. Yashyize kuri Instagram ifoto bombi bafashe amafoto y'abo bana mu nda y'uyu mubyeyi kugira ngo asangire ibyishimo n'abafana be.



    Ronaldo Jr ari kugerageza kugera ikirenge mu cya se

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yagiye-gushyigikira-umuhungu-wabo-mukuru

  • RDC: M23 yaherukaga kuvugwa 2013 irashinjwa kongera gutera intara ya Rutshuru #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na BBC, jenerari Ekenge yavuze ati: “Nka saa yine z'ijoro, umutwe w'abarwanyi ba M23, cyangwa ibisigazwa byawo, wateye uturere twa Chanzo na Runyoni ufite umugambi wo gufata n'ibindi bice by'intara”.

    Jenerari Ekenge avuga ko abateye ari abo mu ishami ryategekwaga na Sultan Makenga.

    Avuga ko baje bava “mu karere k'imipaka itatu ” kari hagati ya Congo, Uganda n'u Rwanda mu ishyamba rya Virunga”.

    Jenerari Ekenge avuga ko abateye baketse ko nta ngabo nyinshi za Congo zari zisanzwe muri ako gace kuko hari hatekanye ku buryo “bitari bikenewe ko hashyirwa ingabo nyinshi hafi y'umupaka w'ibihugu mufitanye umubano mwiza”.

    Avuga ko adashobora kwemeza niba abateye baje bava hakurya y'umupaka mu Rwanda cyangwa muri Uganda.

    Ati “Gusa icyo twemeza n'uko ari aba M23. Ntibihisha. Barigaragaza, bashyize no ku mbuga nkoranyambaga ama video yabo”.

    Ibihumbi by'abaturage bahungiye muri Uganda

    Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR rivuga ko ryabaruye abantu bagera kuri 5.000 bahungiye muri Uganda bava mu mujyi wa Bunagana kubera icyo gitero cyo muri Rutshuru.

    Izo mpunzi zihita zijyanwa mu nkambi ya Nakivale aho zizasuzumwa indwara ya Covid-19.

    Na jeneral Ekenge yemeje ko abantu bahunze, harimo abahungiye ku murwa mukuru wa Rutshuru n'abambutse muri Uganda.

    Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahunga kuko intambara yaberaga hafi yabo”.

    Umutwe wa M23 waherukaga kuvugwa mu 2013 urwanya Leta ya Congo uvuga ko itubahiriza amasezerano bari baragiranye.

    M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

    Ubuyobozi bw'umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

    Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w'uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

    Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

    Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-yaherukaga-kuvugwa-2013-irashinjwa-kongera-gutera-intara-ya-rutshuru

  • Niger: Abana 20 bapfiriye mu nkongi y'umuriro yafashe amashuri ya nyakatsi bigiramo #rwanda #RwOT

    Nk'uko amakuru ataremezwa ariko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abitangaza, byibuze abana 20 bapfiriye mu muriro ku ishuri ryo muri Niger.

    Bivugwa ko ibi bintu biteye ubwoba byabereye mu mujyi wa Maradi ku wa mbere.

    Amashusho yafatiwe kuri iri shuri,yagaragaje abantu bakuru n'abana bateraniye ahabereye iyi nkongi y'umuriro, aho umwotsi wagaragaraga uva hasi.

    Amakuru ataremezwa yavuze ko umuriro watwitse ishuri ry'incuke.

    Aya mahano yabaye nyuma y'amezi make inkongi y'umuriro yibasiye irindi shuri riri mu nkengero z'umurwa mukuru wa Niger, Niamey, ihitana abana 20.

    Abanyeshuri bari bitabiriye amasomo ubwo uyu muriro wadukaga ndetse umuyobozi w'iryo shuri yavuze ko ari “impanuka”.

    Nyuma y'ibi byago, Ihuriro ry'igihugu ry'abarimu bo muri Niger ryasohoye itangazo risaba ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi arangira.

    Uyu muryango wagize uti: “Ni ngombwa ko guhera ubu, abayobozi bahagarika amasomo yo mu nzu z'ibyatsi.”

    Umugabo waburiye umuhungu we w'imyaka itandatu muri uwo muriro yabwiye BBC ko leta ikwiriye kubaka amashuri atekanye.

    Yagize ati: “Ntitugashyire byose mu maboko y'Imana, ntitugashyire byose mu maboko ya leta.

    “Twabuze abana 20 mu gice cy'isegonda – tugomba gusaba leta ikumva ko amasomo yo mu nzu z'ibyatsi atagomba kubaho ahantu hose mu gihugu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/niger-abana-20-bapfiriye-mu-nkongi-y-umuriro-yafashe-amashuri-ya-nyakatsi

  • Yavukijwe kwiga ahiga umuhigo w’uko bitazaba ku bakobwa be #rwanda #RwOT

    Umubyeyi Polinariya Nyirabacamubyago avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kwiga kubera imyumvire yari iriho mu buto bwe, aho abana b’abahungu bahabwaga agaciro na benshi mu babyeyi kuruta ab’abakobwa. Uyu mukecuru w’imyaka 67 twasanze mu karere ka Rulindo avuga ko yavukanye n’abahungu 2 n’abakobwa 6.
    Yagize ati 'ababyeyi bankuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, ababyeyi bantegeka kuza kubafasha imirimo yo mu rugo no kuragira inka.' Yakomeje avuga ko basaza be bo bakomeje we (…)

    – Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4386

  • Abakinnyi ba APR FC batitabiriye ubutumire bw'Amavubi bakomeje guteza impaka zikomeye #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 31 bahamagawe m'umumwiherero n'umutoza Mashami Vicent ku wa 4 Ugushyingo 5 muri bo bari bo muri APER FC, Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca' batitabiriye.

    Kubura kw'aba bakinnyi batatu mu Ikipe y'Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b'Ikipe y'Igihugu ko barwaye.

    Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

    FERWAFA binyuze mu muvugizi wayo Jule Karangwa, yatangaje ko Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain bose bafite ikibazo cy'uburwayi butandukanye. Abakinnyi bose bari bagaragaye ku mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo APR FC yatsinda Musanze FC ibitego 2-0. Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bagiye gufata mu mugongo Mugiraneza Jean mu muhango wo gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana.
    APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw'Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

    Kwitonda Alain 'Bacca' ntiyitabiriye ubutumire bw'Amavubi

    Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y'Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

    Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n'umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y'Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

    Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

    Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu kubera imvune.

    Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

    Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

    Ruboneka Jean Bosco yakinnye umukino wose APR FC yatsinzemo Musanze FC

    Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y'icyumweru kimwe.

    Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Abakina hanze bakomeje kugira mu Amavubi

    Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi ni we wavuye hanze watangiye gukorana n'abandi mu Amavubi nyuma yo kugera i Kigali ku Cyumweru mu gitondo.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, myugariro Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yageze mu mwiherero mu gihe Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yageze i Kigali mu gitondo.

    Umunyezamu Twizere Buhake Clément ukina muri Norvège na Rafael York ukina muri Suède, bombi baragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere saa Moya n'iminota 15.

    Ikipe y'Igihugu izabanza kwakira Mali ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe izakirwa na Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

    U Rwanda ntacyo rugiharanira muri aya majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kuko ruri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.

    Manishimwe Djabel yavuye mu kibuga ku mukino wa Musanze FC bigaragara ko yababaye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-apr-batitabiriye-ubutumire-bw-amavubi-bakomeje-guteza-impaka

  • Umusore w'imyaka 19 wasimbutse muri rya gorofa riheruka kugwira abari baririmo yaciye ibintu #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 yatangaje benshi kubera ukuntu yabashije kurokokera ku igorofa rya Ikoyi riheruka guhirima rigahitana abakozi bivugwa ko basaga 100.Yavuze ko kurokoka iriya mpanuka ari igikorwa cy'Imana.

    Uyu mugabo w'ahitwa Imo uzwi ku izina rya William Nwachukwu yavuze ko yari aryamye mu igorofa rya 4 ry'iyi nzu,hanyuma yumva iyi nyubako iri kunyeganyega.

    Kubera gutinya,uyu mugabo yashatse kurokora ubuzima bwe niko gusimbuka aturutse mu igorofa rya 4 yinjira mu nyubako iri hafi.

    Inyubako ya Ikoyi iherutse gusenyuka, yahitanye ubuzima bw'abantu benshi ariko kugeza ubu hamaze kuboneka 38, barimo umwubatsi wayo Femi Osibona umurambo we uherutse gukurwa munsi y'imyanda.

    Uyu musore yabaye ikimenyabose kuri interineti nyuma y'ifoto yeigaragaza ishati yuzuye umukungugu ku mbuga nkoranyambaga nk'umuntu wasimbukiye mu nyubako yari hafi, bityo arokoka ibyabaye.

    Uyu musore yagize ati “Ati: 'Nari ndyamye mu igorofa rya kane ubwo biriya byabaga maze kunyeganyega ku inzu birankangura. Sinzi uko nashoboye gusimbuka mva mu nyubako. '

    Amakuru avuga ko iyi nyubako yarimo kubakwa yari ifite amagorofa 21.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-w-imyaka-19-wasimbutse-muri-rya-gorofa-riheruka-kugwira-abari-baririmo

  • Yakingishije igipangu inzoka kugira ngo abapangayi be batinjira batamwishyuye #rwanda #RwOT

    Umugabo usanzwe afite amazu muri Kenya yakoze agashya akinga urugi rw'igipangu akoresheje inzoka nzima kugira ngo abapangayi akodesha batinjira.

    Abapangayi bakodesha amazu y'uyu mugabo batashye mu rugo bananiwe ariko ntibashobora kwinjira mu nzu zabo kubera ko nyir'inzu yari yafunze irembo n'inzoka nzima.

    Amakuru avuga ko nyiri aya mazu ukomoka muri Kenya uzwi ku izina rya Samuel Kioko yavuze ko abapangayi bananiwe kwishyura ibirarane by'ubukode by'ukwezi kwa Nzeri na Ukwakira.

    Igitangaje,nubwo inzoka itari iboshywe cyangwa ngo ibuzwe kugenda mu buryo ubwo aribwo bwose, yagumye kuri iri rembo itimutse, byatumye abantu bavuga ko iyi nzoka ishobora kuba ari uy'umupfumu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakingishije-igipangu-inzoka-kugira-ngo-abapangayi-bamwishyure

  • Biratangaje: Umugore yaguwe gitumo nyuma y'imyaka 50 aba mu mwobo||nguko uko yabaye(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi umaze imyaka 50 aba mu 'mwobo' yabonetse bitunguranye nk'uko yasakaye kuri instagram ibigaragaza.

    Nkuko bitari byitezwe, uyu mugore ngo amaze igihe kinini aba mu mwobo wacukuwe, ariko arawusakara neza ku buryo wagirango ni inzu ya nyakatsi,uyu mugore yasohotsemo aseka kandi bigaragara ko nta kibazo afite.

    Uyu mwobo umugore yabagamo ufite ubwinjiriro bumwe gusa, ku buryo yinjiramo abanje kwihinahina nk'inyamaswa.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugore-yaguwe-gitumo-nyuma-yimyaka-50-aba-mu-mwobonguko-uko-yabayevideo/

  • REG yatangiye kuvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Uko igihugu kigenda gitera imbere kandi, ni nako inganda zirushaho kwiyongera, nazo zigakenera amashanyarazi menshi atuma zibasha gukora nta kidobya.

    By’umwihariko mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, sitasiyo yahagezaga amashanyarazi yari imwe gusa iherereye i Musanze ahitwa Camp-Belge.

    Iyi sitasiyo niyo yakiraga amashanyarazi iyakuye ku ngomero za Mukungwa na Ntaruka, ikayageza mu miyoboro iyajyana mu bice bitandukanye harimo uwa Gisenyi wayagezaga mu bice bimwe bya Musanze na Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Muhanga ndetse n’uwa Kinigi uyageza mu bice bimwe by’Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini n’inganda z’amashanyarazi Theoneste Higaniro, avuga ko uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatumaga bigorana gukemura ibibazo byabagaho ndetse bigatuma habaho ibura ryumuriro rya hato na hato.

    Ati “Buriya uko umuyoboro w’amashanyarazi ugenda uba muremure cyane, ugenda utuma habaho gucikagurika kwa hato na hato, n’umuriro ugera ku baturage ukaba udahagije. ucika intege ku buryo hari aho ugera ukaba muke. Biba bisaba ko ku ntera runaka, hajyamo sitasiyo iyashyira ku gipimo cyiza, hakanubakwa indi miyoboro iyajyana mu duce dutandukanye iyavana muri iyo sitasiyo”.

    Higaniro avuga kandi ko kugabanya uburebure bw’umuyoboro binoroshya no gukemura ibibazo byavuka.

    Ati “Tekereza nk’ikibazo cyavukaga ku muyoboro ujya Rubavu, ari nk’igiti cyiguyemo, kuzamenya aho byabereye bifata umwanya munini. Ariko iyo ugabanijwemo uduce twinshi, birihuta kurushaho”.

    Uko sitasiyo ya Camp belge yavuguruwe

    Sitasiyo ya Camp Belge yubatswe kera mu gihe abakeneraga umuriro bari bake cyane. Niyo yagombaga gufasha mu kwakira amashanyarazi no kuyageza mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba.

    Higaniro avuga ko iyi sitasiyo mu miterere yayo, yakiriraga ahantu hamwe umuriro uva ku ngomero zombi za Mukungwa na Ntaruka, akaba ari naho hafatira imiyoboro yose iwujyane mu bice binyuranye.

    Ati “Bene ubwo buryo bwo kuvana imiyoboro yose ahantu hamwe bugira imbogamizi nyinshi, kuko butuma ikibazo kibaye hamwe gihita gikwira n’ahandi. Bivuze ko ikibazo cyashoboraga guturuka ku ruganda rumwe cyangwa ku muyoboro umwe, cyashoboraga gutuma Amajyaruguru n’Uburengerazuba hose habura umuriro.”

    Avuga ko mu kuyivugurura, yahawe ibice bitandukanye maze buri muyoboro uyishamikiyeho uhabwa inzira yawo yihariye ndetse yongererwa n’inzira zafatirwaho n’inganda nini bituma uruganda rwa sima rwa “Prime cement” ruhabwa umuyoboro warwo wihariye.

    Ati “Twakoze ku buryo buri muyoboro wakura umuriro ku ngomero za Mukungwa cyangwa Ntaruka, ikibazo cyaba ku muyoboro w’urugomero rumwe, undi muyoboro uva ku rundi rugomero wakomeza gukora bitagize ingaruka ku bafatabuguzi mu gihe hashakishwa aho ikibazo cyaturutse.”

    Higaniro avuga ko ubu buryo buzatuma icikagurika ry’amashanyarazi rigabanuka ndetse ryanabaho rikamara umwanya muto cyane.

    Sitasiyo nshya ya Nyabihu nayo izagira akamaro kanini

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu. Ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere.

    Nk’uko Higaniro abisobanura, iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’umuyoboro wagezaga amashanyarazi muri Nyabihu ugakomeza na Rubavu aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze.

    Ati “Uyu muyoboro wari ukabije kuba muremure cyane kuko wazengurukaga Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ku bilometero hafi 700. Iyi sitasiyo rero izadufasha kugabanya uburebure bwawo no kuwucamo ibice bitatu bitandukanye byose bikazaba bifatiye kuri iyi sitasiyo.”

    Iyi sitasiyo ya Nyabihu izifashishwa mu gutanga amashanyarazi mu bice bitandukanye biherereye muri Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero ndetse na Musanze. Izafasha kandi mu kugeza amashanyarazi ku nganda ziherereye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Muhanga.

    Iyi sitasiyo izakira kandi amashanyarazi aturutse ku rugomero rwa Giciye ya Gatatu ruherutse kuzura mu mwaka ushize, bityo ikaba yanifashishwa mu kunganira sitasiyo ya Camp Belge igihe cyose yahura n’ikibazo.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo ubu yararangiye. Higaniro avuga ko imirimo isigaye ubu kugira ngo iyi sitasiyo itangire gukoreshwa ari ukurangiza kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzavana umuriro ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa (110KV). Uyu muyoboro nawo uri hafi kuzura.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 67% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Sitasiyo ya Camp Belge iri i Musanze

    Imiyoboro ihuza urugomero rwa Mukungwa na sitasiyo ya Nyabihu igeze kure yubakwa

    source : https://ift.tt/3H0sy69