


source : https://ift.tt/3H0U57A



source : https://ift.tt/3H0U57A
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko gutinda gusinyira iyi kipe byatumye benshi babifata nk’ubwiyemezi atari byo kuko byatewe na gahunda yari afite z’amakipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda.
Muri Mata 2021 nibwo Muhire Kevin yagarutse mu Rwanda avuye gukina mu Misiri, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 2 yanganaga n’umwaka w’imikino wa 2020-21.
Nyuma y’uko amasezerano ye asojwe, ni umwe mu bakinnyi binginzwe ngo yongere amasezerano ariko ntiyahita abikora akomeza kubwira iyi kipe ko ategereje kureba uko bizagenda ku makipe yo hanze amwifuza.
Byaje gutuma n’umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma asa nurakara atangaza amagambo akomeye avuga atakabaye yitwara mu buryo yitwaramo kuko nta mukinnyi uba ukomeye udakina, ko akwiye guhindura ibitekerezo bye.
Uyu mukinnyi yaje gusinya umwe mu minsi ya nyuma y’isoko ryo kugura abakinnyi. Yabwiye ISIMBI ko ibi byose byatewe n’uko yari agitegereje ibisubizo by’amakipe yo hanze yamweretse ko amwifuza.
Ati “Nari mfite ubutumire bwinshi nagombaga kujya hanze ariko bitinzwa n’uko isoko ryari ryafunzwe, hari ubutumire nari mfite ariko bikomeza gutinda bitewe n’ibyo abampagarariye bagendaga bambwira.”
“Nyuma nza gusanga ntakomeza kuguma mu rugo nkotara imyitozo bisanzwe, mpitamo gusinyira Rayon Sports umwaka umwe kandi nizeye ko uno mwaka uzaba uwa mahirwe kuri njye Imana ikandinda imvune byose bikagenda neza.”
Yakomeje avuga ko atigeze yiyemera kuri Rayon Sports cyane ko byose yari arimo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bubizi.
Ati “Ntabwo niyemeye kuri Rayon Sports kuko ubuyobozi twaravuganaga umunsi ku munsi yaba perezida Fidele, abari muri komite ye n’abari hanze ya komite twaravugana, si ukwiyemera kuko gahunda nari ndimo bari bazizi niyo mpamvu habayemo kwihangana ku ruhande rwabo barategereza.”
Muhire Kevin 2014 yakiniye Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya mu Misiri muri El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 agahita asubira muri El Makasa yakiniye amezi 6 ihita imutiza umwaka muri El Gaish ari nabwo amasezerano ye muri El Makasa yarangiraga. Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2021 asubira muri Rayon Sports, ubu ni kapiteni wayo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-nigeze-niyemera-kuri-rayon-sports-muhire-kevin
Abaganga batunguwe n' uruhinja rwavukanye umurizo muremure kandi udasanzwe, rwavukiye ibyumweru 35, aho bavuga ko uru ruruhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y'abantu.
Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z'ubunini ku mpera.
Abaganga bo mu bitaro by'abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil, bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n'uyu mubyimba w'inyuma.
Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy'ubuvuzi bw'abana bato, byerekana amafoto ashimishije y'umugereka anasobanura uko byagenze.
Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.
Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w'uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba 'umurizo nyawo w'umuntu' kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z'umwaka ushize.
Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k'uyu mwana ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw'amahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana, isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n'ubwonko bw'uyu mwana bituma ukatwa.
Source : https://yegob.rw/uruhinja-rwavukanye-umurizo-udasanzwe-rwateye-ubwoba-abaganga-bose/
Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ibyo wakora kugira ngo ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho,ndetse n'ibyo wakoresha kugira ngo ubigereho.
Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza.
1. Gerageza gusezera isukari n'ibyo irimo byose
Niba ushaka gutakaza ibiro, no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri wowe, kimwe na ya mitobe tugura ikoze. Ibi tuvuze biri mu bintu bya mbere bituma ubyibuha niyo mpamvu kubyirinda bizagufasha kugabanya ibiro. Mu mwanya wabyo warya imbuto, ukanywa imitobe wikoreye itarimo isukari, cyangwa ugakoresha ubuki.
2. Jya unywa amazi byibura iminota 30 mbere yo kurya
Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwagaragaje ko kunywa amazi iminota 30 mbere yo kurya bigufasha kugabanya ibiro ku kigero cya 44% mu gihe cy'amezi 3 gusa. Impamvu ni uko amazi nta bibyibushya bibamo, kandi aho yagiye nta kindi kiba kiri buhajye bityo akagufasha kurya bicye kandi ukumva uhaze.
3. Jya ugerageza gufata amafunguro afasha gutakaza ibiro
Niba wifuza gutakaza ibiro usabwa kwita ku mafunguro abigufashamo. Muri yo twavuga amagi atogosheje, imboga rwatsi, amafi cyane cyane ya salmon, imboga zo mu bwoko bw'amashu, ibirayi bitogosheje, ibishyimbo, amasupu (potage), avoka, apple cider vinegar, ubunyobwa, impeke zuzuye, poivron, imbuto. Muri aya mafunguro arimo amavuta ni byiza kuyafata mu gitondo na ku manywa naho andi ukayafata nijoro.
4. Rya ifunguro ririmo fibre ziyenga vuba
Fibre zifasha kugabanya ibinure by'umwihariko ibiba byaje ku nda. Amafunguro akize kuri fibre harimo intoryi, imboga zinyuranye.
5. Tapfuna witonze
Hari abantu usanga mu kurya kwabo baba bameze nk'abacuranwa nuko mu minota 2 akaba arangije isahani yose. Niba ushaka gutakaza ibiro gerageza kurya buhoro buhoro kuko uko ibiryo bitinda mu kanwa niko umubiri ubona akanya ko gutegura imisemburo yo kubishwanyaguza ndetse bizagufasha kumva uhaze vuba.
6. Gabanya isahani uriraho
Niba wajyaga urira ku isahani nini gerageza ushake agasahani gato ujye uba ariko uriraho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko urira ku isahani nto bifasha ubwonko kwakira ibyo biryo bikaguhaza neza.
7. Ryama usinzire neza
Kuryama ugasinzira bihagije bifasha umubiri gukoresha neza ibyo wariye. Ikigufasha kuryama neza harimo kurwanya stress, gukora imibonano mpuzabitsina ku babyemerewe, siporo itananiza cyane, no kuryama ahantu hagufasha kuruhuka neza.
8.Jya ugerageza gukora siporo ndetse n'imyitozo ngorora mubiri buri munsi byibuze.
Source : https://yegob.rw/ni-biki-wakora-ngo-utakaze-ibiro-nimba-utewe-ipfunwe-ryo-kugira-ibiro-byinshi/
Abantu batandukanye bakunze kuraza hafi telefoni ngendanwa zabo mu gihe baryamye, cyane cyane kuko ngo biborohera kuyigeraho igihe baba bahamagawe.
Ibi nkuko bitangazwa n'inzobere mu itumanaho bigira ingaruka nyinshi zirimo kurota inzozi mbe, umutwe udakira, ibibyimba bifata ku bwonko ndetse bikaba byanatera kanseri y'ubwonko, bitewe n'ingufu telefoni ikoresha ishakisha ihuzanzira (network) igihe cyose itajimije.
Umushakashatsi w'Umufaransa akaba n'inzobere mu ikoranabuhanga, Bernard Veyret, avuga ko igihe cyose umuntu agiye kuryama aba agomba gushyira telefoni ye kure mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zose.
Hari izindi ngaruka kandi ziterwa no kuvugira kuri telefoni igihe kirekire, zirimo kababara amatwi, kurwara umutwe, isereri, umunaniro ukabije na kanseri y'ubwonko.
Abashakashatsi Burch na Graham kandi bavuga ko kurenza iminota 25 uvugira kuri telefoni bitera indwara zirimo impyiko, iz' ubuzima bw'imyororokere na kanseri.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryavuze ko ibikoresho by'itumanaho bikora uburozi bushobora gutera kanseri ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko telefoni ngendanwa zigezweho zishobora no gutera ibibazo by'imyanya myibarukiro y'abagabo, aho zituma intangangabo zicika intege.
Abahanga bagira inama abakoresha telefoni ngendanwa kuzimya telefoni zabo igihe baryamye cyangwa bakazishyira kure yabo, cyangwa se bagashyiramo akadege (airplane mode).
Source : https://yegob.rw/akaga-kagutegereje-wowe-muntu-uraza-telefoni-hafi-yawe/
Ikigo cy'Igihugu cy'uburezi bw'Ibanze REB gishyize hanze itangazo rimenyesha abarimu bakoze ibizamini mu burezi bakabitsinda ko bakwihutira kujya kuri konti zabo zinoneka ku rubuga rwa Mifotra maze bakemeza ibisabwa.
Ni itangazo iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa mbere ,risaba abakandida gukora ibisabwa bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.
REB iramenyesha abakandida bakoze ndetse bagatsinda ikizamini cyo kwigisha ndetse no ku myanya ya ‘Secretary na Bursar’ ko bajya muri konti zabo banyuze muri system ya @RwandaLabour bakemeza (accept) akazi bahawe bitarenze ejo ku wa kabiri, tariki ya 9/11/2021. @mbanelson
â” Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) November 8, 2021
Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-batsinze-ibizamini/
Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho umwana muto w'umuhungu warurimo kubyina imbyino ya Kinyarwanda. Ni amashusho yateye amarangamutima benshi bigatuma asakara cyane.
Ayo mashusho ni aya akurikira:
The Ben abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye ibyabaye ubwo yahuriraga na MadeBeats muri gym.
Nkuko amashusho akurikira Ben yashyize hanze abigaragaza, MadeBeats yagowe cyane no gukora imyitozo dore ko bigaragara ko yari amaze igihe kinini atayikora nuko The Ben aramuseka.
Dore uko byari bimeze mu mashusho:
Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-the-ben-na-madebeats-bahuriraga-muri-gym-birasekeje-video/
Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Fofo wo muri Papa Sava aho yarabajijwe igisubizo cyaboneka aramutse akuye rimwe kuri Miliyoni maze asubiza mu buryo busekeje.
Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Fofo yahise asubiza ko afashe miliyoni agakuramo rimwe hasigara ama zeru atandatu.