Blog

  • Wari uziko kuryama hagati ya saa yine z'ijoro na Saa tanu bigabanya ibyago byo kurwara umutima #rwanda #RwOT

    Bisa nkaho hari igihe cyiza cyo kujya kuryama, hagati ya saa yine z'ijoro (22h) na saa tanu z'ijoro (23h), bifitanye isano no kugira ubuzima bw'umutima bwiza kurushaho, nkuko bivugwa n'abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bantu 88,000 babugiyemo ku bushake.

    Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bw'ikigo cyo mu Bwongereza cya UK Biobank ryemeza ko guhuza gusinzira n'isaha karemano yo mu mubiri wacu (body clock/horloge biologique) bishobora gusobanura isano yatahuwe muri ubwo bushakashatsi y'igabanuka ry'ibyago byo kurwara umutima n'imitsi yo mu bwonko.

    Gukomeza kugira igihe karemano cy'amasaha 24 umubiri ugenderaho (ukurikiza) ni ingenzi ku kugira imibereho myiza n'umubiri ukora neza. Gishobora no gutanga umusaruro ku bintu birimo n'umuvuduko w'amaraso.

    Kuri ubu bushakashatsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya European Heart Journal, ababukoze bakusanyije amakuru yabwo ku bihe byo gusinzira no kubyuka mu gihe cy'iminsi irindwi bakoresheje igikoresho kimeze nk'isaha yo ku kuboko cyambitswe ababwitabiriye ku bushake.

    Na nyuma bagenzura ibyabaye kuri abo bantu bijyanye n'umutima n'ubuzima bwabo bw'urwungano rw'amaraso mu gihe rusange cy'imyaka itandatu. Abakuze barenga 3,000 bagize ikibazo cy'indwara y'umutima n'imiyoboro y'amaraso.

    Byinshi mu bibazo nk'iki byagaragaye ku bantu bagiye baryama nyuma cyangwa mbere y'igihe 'cyiza' cyo kuryama cyo hagati ya saa yine z'ijoro na saa tanu z'ijoro. Iyo sano yakomeje kubaho na nyuma yo gukosora (guhindura) igihe gusinzira bimara n'ihindagurika ry'isaha yo kuryamiraho.

    Abashakashatsi bagerageje kugenzura ibindi bintu bizwiho kugira ingaruka ku byago by'umuntu byo kurwara umutima, birimo nk'imyaka ye, ibiro n'ingano y'ibinure (cholesterol) mu mubiri, ariko bashimangira ko ubushakashatsi bwabo budashobora kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya.

    Dr David Plans wigisha kuri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, wanditse ubu bushakashatsi, yagize ati:' Nubwo mu bushakashatsi bwacu tudashobora gutanga umwanzuro ku kibitera, ibyo twagezeho bica amarenga ko kuryama kare cyangwa utinze bishobora kurushaho kubangamira isaha yo mu mubiri, bigira ingaruka mbi ku buzima bw'umutima n'imiyoboro y'amaraso'.

    Akomeza ati' Igihe giteje ibyago byinshi cyane twasanze ari [ukuryama] nyuma ya saa sita z'ijoro, bishoboka ko impamvu ari uko kigabanya ubushobozi bwo kuza kubona urumuri rw'izuba ry'agasusuruko [rya mu gitondo], rusubiza ku gihe isaha yo mu mubiri'.

    Regina Giblin, umuforomokazi mukuru ku mutima wo mu kigo British Heart Foundation, yagize ati:' Ubu bushakashatsi bunini buca amarenga ko kujya kuryama hagati ya saa yine z'ijoro na saa tanu z'ijoro bishobora kuba ari igihe cyiza ku bantu benshi cyo gutuma umutima wabo ukomeza kugira ubuzima bwiza by'igihe kirekire'.

    Akomeza ati' Ariko ni ingenzi kwibuka ko ubu bushakashatsi bushobora kugaragaza gusa isano ndetse ntibushobore kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya. Ubundi bushakashatsi buracyenewe ku gihe cyo gusinziriraho no ku gihe gusinzira bimara nk'igitera ibyago by'umutima n'indwara zo mu rwungano rw'amaraso'.

    Madamu Giblin yavuze ko gusinzira bihagije ari ingenzi ku buzima bwiza muri rusange no ku mutima wacu ndetse no ku buzima bujyanye n'urwungano rw'amaraso, anavuga ko benshi mu bantu bakuze bakwiye kwiha intego yo gusinzira amasaha ari hagati y'arindwi n'icyenda buri joro.

    Ati: 'Ariko gusinzira si cyo kintu cyonyine gishobora gutanga umusaruro ku buzima bw'umutima. Ni n'ingenzi kureba ku mibereho yawe kuko kumenya imibare yawe nk'iy'ikigero cy'umuvuduko w'amaraso n'ikigero cy'ibinure, kugumana ibiro byiza ku buzima no gukora siporo mu buryo buhoraho, kugabanya umunyu n'inzoga, no kurya indyo yuzuye na byo bishobora gufasha mu gutuma ubuzima bw'umutima wawe bukomeza kuba bwiza'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/wari-uziko-kuryama-hagati-ya-saa-yine-zijoro-na-saa-tanu-bigabanya-ibyago-byo-kurwara-umutima/

  • RDF yahakanye ibivugwa ko abarwanyi ba M23 bateye Rutshuru baturutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwatangaje ko ntaho buhuriye n'inyeshyamba za M23 bivugwa ko zubuye imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ziturutse mu Rwanda ndetse yemeza ko zaturutse Uganda.

    Hari bamwe mu bayobozi bo muri Congo bagiye mu binyamakuru bavuga ko abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda gusa RDF yabihakanye yemeza ko Ibyo atari ukuri.

    Itangazo RDF yashyize hanze rigira riti 'Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu nyeshyamba za M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, batera ndetse bafata uduce twa Tshanzu na Runyoni.

    Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho uyu mutwe wisuganyirije.'

    RDF ivuga ko amagambo avugwa mu itangazamakuru cyangwa n'abayobozi abo ari bo bose muri aka Karere ko M23 yavuye mu Rwanda cyangwa ikaba yarahagarutse (nyuma y'igitero), ari' icengezamatwara (propaganda) rigamije gusubiza inyuma umubano uri hagati y'u Rwanda na DR.Congo.' binyuze ku mutwe wahoze witwa M-23.'

    M23 irahakana kugaba igitero i Rutshuru

    Ubuyobozi bw'umutwe wa M23 bwahakanye ko nta ruhare na rumwe rwagize mu gitero cyagabwe i Rutshuru ngo kuko bitumvikana.

    Mu itangazo wasohoye ku mugoroba w'uyu munsi, umutwe wa M23 uvuga ko umaze umwaka mu biganiro na leta ya Congo bigamije gutegurira abahoze ari abarwanyi bawo.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibyo biganiro birimo kuba kandi ngo bikaba bigenda neza, nta kuntu M23 yaca inyuma ngo yiyononere.

    Bavuze ko ingabo za FARDC zitagenzurwa zijya gushotora abarwanyi ba M23 bari i Rutshuru kuva mu 2017, ngo uko gushotorwa kukaba kwaratangiye mu mwaka wa 2020 ngo ariko birinze gusubiza.

    Iryo tangazo rirangiza risaba ko ingabo zitagenzurwa za FARDC zakurwa mu turere twa Rutshuru zirimo kugira ngo ibyo bikorwa byo gushotorana bihagarare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yahakanye-ibivugwa-ko-abarwanyi-ba-m23-bateye-rutshuru-baturutse-mu-rwanda

  • Adekunle Gold yatashye yirahira u Rwanda ,ashishikariza bagenzi be kuhakorera ishoramari #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n'abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari.

    Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y'uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n'ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo n'ibindi.

    Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, Adekunle Gold avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, agashishikariza n'abandi gusura u Rwanda, kuhakorera ishoramari, ubucuruzi n'ibiruhuko mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Nk'uko nabivuze mbere, abantu bagomba kuza gusura u Rwanda. Baze bashore imari, bakore ubucuruzi, baze kuharuhukira.'

    📹'This has been a really great experience…people should visit Rwanda.'

    Checkout some of Nigerian artist @adekunleGold's best moments in Kigali. 🥘🪂🇷🇼#VisitRwanda pic.twitter.com/g12mCUK0AP

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) November 8, 2021

    Tariki 5 Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

    Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko n'ubwo ibyuma byamutengushye yagiriye ibihe byiza imbere y'abakunzi be. Ashima uko yakiriwe n'urukundo yagaragarijwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/adekunle-gold-yatashye-yirahira-u-rwanda-ashishikariza-bagenzi-be-gusura-u

  • Muhanga: RIB iributsa abatuye muri Ndiza kudaheranwa n'ibibazo bikeneye ubutabera #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bya Ndiza bavuga ko bahohoterwa bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Basaba ko uru rwego rwabegereza serivise barukeneyeho.

    Paulin Minani, avuga ko hari abahohoterwa bakora urugendo rurerure bajya kuregana n'ababahohotera ndetse bamwe bagacibwa intege n'ingendo bakora bagahitamo kubyihorera.

    Yagize ati' Reba iyi mirenge yose yo mu gice cya Ndiza irimo Rugendabari, Kibangu, Nyabinoni na Rongi, abagize ibibazo bagashaka kurega bajya I Muhanga kuko nta sitasiyo tugira ndebe abatabonye amafaranga y'urugendo bahitamo kubyihorera'.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle aributsa abatuye mu bice bya Ndiza no mu bindi bice bidafite sitasiyo z'ubugenzacyaha ko bajya bakoresha telefoni zitishyurwa bakagaragaza akarengane n'ihohoterwa bahura naryo.

    Yagize ati' Nibyo hari ibice byo hirya no hino tutarabasha kugeramo bitewe n'impamvu zitandukanye ndetse no kuba uru rwego rutarakura ngo rugere hose mu Gihugu, biterwa nuko tutarakwiza umubare w'abakozi bose dukeneye, ariko ntawe ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo nuko tutarahagera'.

    Akomeza avuga ko ugannye uru rwego aho yaba avuye hose yakirwa kandi agahabwa serivisi yatse kandi ku gihe. Avuga ko uru rwego rwibutsa abaturage ko mu gihe batarabegera kurushaho bazajya bakoresha uburyo bwa telefoni zashyizweho ndetse n'indi mirongo kugirango bagaragaze ibibazo bafite.

    Yagize ati' Uru rwego rwacu rufasha buri wese kubona serivisi arushakaho, bityo abari kure yaho dukorera bashobora gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo telefoni zihamagarwa ku buntu, imirongo migari ya interineti ndetse n'imbuga nkoranyambaga bagaragaze ibibazo byabo kandi twizera ko benshi bahabwa serivisi batanageze kuri sitasiyo'.

    Mu bindi yagarutseho, avuga ko ntawe ukwiye kubura ubutabera bikomotse ku kutabasha kugera aho uru rwego rukorera, ko kandi nta n'ukwiye gukora icyaha yitwaje ko abagenzacyaha batari hafi yabo. Ashimangira ko amategeko atazabura gukurikirana uwo ariwe wese uzakora icyaha igihe cyose yamenyekanira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-rib-iributsa-abatuye-muri-ndiza-kudaheranwa-nibibazo-bikeneye-ubutabera/

  • Urwandiko rwa MUNYANEZA Jean rusaba guhinduza… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUNYANEZA Jean mwene Munyankindi Celestin na Mukaruyange Immaculee, utuye mu Mudugudu wa Indangamirwa, Akagari  ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi was Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza  amazina asanganywe ariyo MUNYANEZA Jean, akitwa John Munyaneza mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhindura izina ni ‘Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga’.

    Byemejwe na Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

    Agaciro k’icyangombwa: Cyatanzwe kuwa 2021-09-21

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111246/urwandiko-rwa-munyaneza-jean-rusaba-guhinduza-amazina-111246.html

  • Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora #rwanda #RwOT

    Daniel Ortega, yongeye kwegukana intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu muri Nicaragua, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yavuze ko aya acyabaye atari amatora ari igisa n'amatora 'si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Ni amatora yabaye ku cyumweru taliki ya 7 Ugushyingo 2021, kugeza ubwo Ortega ni we uri imbere n'amajwi 75%  mu majwi 50% amaze kubarurwa.

    DW dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari amatora yamaganiwe kure kandi anengwa bikomeye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo kuko Daniel Ortega yakoresheje igitugu mu kwiyamamaza no gukurura yishyira we n'umugore we Rozario Murillo, abandi bakandida bose bari bakomeye ku buryo bashoboraga guhangana na we mu matora yabamariye muri gereza kuva mu kwezi gushize.

    Nicaragua: Main opposition party barred from presidential elections | News  | DW | 07.08.2021

    Perezida Ortega n'umugore we Rozario, umwe ni perezida undi ni vice perezida

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Nicaragua barashinja Ortega kuba yarafunze abatu icyenda b'abanyapolitiki bakomeye buri bucye abaturage bazindukira mu matora, akiyamamazanya n'abakandida batanu batazwi mu ruhando rwa politiki muri icyo gihugu.

    Amerika yanenze aya matora

    Perezida wa Amerika Joe Biden avuga kuri aya matora yagize ati 'Ibyo kuba perezida wa Nicaragua ari Daniel Ortega n'umugore we Rozario Murillo ku mwanya wa visi perezida ni igisa n'amatora, si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Yongeyeho ati'turahamagarira ubutegetsi bwa Ortega na Murillo kubahiriza amahame ya demokarasi muri Nicaragua mu maguru mashya kandi bakihutira gufungura abantu bose bafunzwe bazira ubusa hatabayeho andi mananiza ayo ari yo yose'.

    Josep Borrell ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi yari yatangaje ko Ortega ari umunyagitugu ukomeye kandi ko ayo matora ari amatora y'ikinyoma kigamije kurinda ubutegetsi bwa Ortega.

    Jose Daniel Ortega Saavedra w'imyaka 75 ari ku butegetsi muri Nicaragwa kuva mu mwaka w'1979 ubwo yakoraga impinduramatwara ku munyagitugu Anastasio Somoza kugeza muw'1990 ubwo yatsindwaga amatora, Ortega yongeye kugaruka ku butegetsi ku yindi nshuro mu mwaka wa 2006.

    TODAY NICARAGUA- Credible and Independent Since 2012 -Thurday's Protest in  Managua (Photos)

    Abadashyigikiye Ortega bari mu myigaragambyo

    Ortega abarizwa mu ishyaka 'Sandinista National Liberation Front' ryamufashije guhindura itegeko nshinga mu kwa kane kwa 2014 ku buryo butamukumira na rimwe kwiyamamariza kuba perezida w'igihugu. Ortega kandi ashinjwa n'abatavuga rumwe na we ko afite uburwayi bumukomereye ari na cyo cyatumye afata umugore we akamugira visi perezida we mu mwaka wa 2017.

    Ku munsi w'amatora nyirizina, Ortega yumvikanye kuri radio avuga ati'ubu twinjiye mu rugamba rw'amateka, aho muri rwo tuzahangana n'iterabwoba, ku ruhande rumwe tuzarwana intambara ku rundi tukagira ubworoherane.'

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/09/joe-biden-yagereranyije-amatora-yo-muri-nicarague-nigisa-namatora/

  • Gushakira ubwatsi kure y’urwuri ni ugukwirakwiza indwara – Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana avuga ko kwahira hirya y
    Guverineri Gasana avuga ko kwahira hirya y’urwuri bitemewe ku muntu urufite ahubwo akwiye gutera ubwatsi

    Abitangaje mu gihe bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare basigaye bashakira ubwatsi bw’inka mu gishanga cy’umugezi w’Umuvumba gihinzemo umuceri, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no ku nkengero z’umugezi w’Akagera.

    Imirenge ya Karangazi, Rwimiyaga, Nyagatare na Matimba yahuye n’ikibazo cy’izuba ryatse igihe kirekire hafi amezi atandatu, bituma amatungo asonza cyane ndetse hamwe aranapfa kubera kubura ubwatsi.

    Mu kagari ka Rutungo na Cyamunyana aborozi bahiraga ubwatsi ku nkengero z’Umugezi w’Akagera, ariko baje kubibuzwa ku mpamvu bavuga ko batazi.

    Umwe ati “Ubundi mu zuba twajyaga twahira ku nkengero z’umugezi inka zacu zikabaho none baratubujije, twabasabaga rwose ko badufasha muri iki gihe hanyuma imvura yagwa tugatera ubwatsi ntituzongere kuhahira.”

    Umufuka umwe w
    Umufuka umwe w’ubwatsi ugura 1,000 byatumye benshi ariho bajya gushakira amaramuko

    Ni mu gihe aborozi mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga ndetse n’abo mu Murenge wa Nyagatare bayobotse icyanya cy’umugezi w’Umuvumba gihingwamo umuceri, bakahira ubwatsi buri hagati y’imirima y’abahinzi.

    Abakora akazi ko kwahira ubwatsi bavuga ko babyungukiyemo kuko bakuramo amafaranga atunga imiryango yabo.

    Uwaganiriye na Kigalitoday utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku munsi yahira imifuka ine agakuramo amafaranga atunga urugo rwe.

    Yagize ati “Ubu mvuye mu Kirimburi inshuro ya kabiri, umufuka umwe wuzuye neza ugurwa amafaranga 1,000 kandi bawurwanira. Hari ubwo mbona itanu urumva ni 5,000 ku munsi, nta kandi kazi nakora ubu, nzakena imvura nikomeza kuba nyinshi.”

    Umufuka avuga agurisha amafaranga 1000 ushobora kujyamo ibiro 20 by’ubwatsi utsindagiye neza, mbere ukaba waraguraga amafaranga 500 nabwo ukagurwa na bake igihe cy’imvura.

    Guverineri Gasana avuga ko kwahira mu bishanga, mu kigo cya gisirikare cyangwa muri pariki bitemewe kuko bishobora gukurura indwara.

    Mu minsi itari iy
    Mu minsi itari iy’amasomo abana bakora akazi ko kwahira bakagurisha ubwatsi

    Asaba aborozi korora inka zijyanye n’inzuri bafite kandi bakamenya no guhinga ubwatsi bushobora kubagoboka igihe habaye impeshyi ndende.

    Ati “Ubundi inka imwe igenewe kurisha hegitari imwe, urumva aborozi babyubahirije bakongeraho ibisigazwa by’imyaka n’ubwatsi bwahinzwe ntibakenera kujya gushakisha ubwatsi ahandi. Ufite urwuri ntabwo ujya kwahira hanze ukora ibishoboka byose bikaboneka mu rwuri rwawe, ibindi wakora ni ugukurura indwara.”

    Avuga ko hari gahunda yo kugirana n’aborozi amasezerano yo gukorera no gukoresha neza inzuri uzabirengaho akabihanirwa, harimo kwamburwa urwuri rugahabwa ushoboye kurukoresha.


    source : https://ift.tt/3H4vY8c

  • Ingabo z’u Rwanda nta ruhare zagize mu gitero cyitiriwe M23 muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo tangazo harimo ko byavuzwe ko umutwe w’abarwanyi bari aba M23, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, bambutse umupaka baturutse muri Uganda ari na ho bakambitse, bagaba igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse bigarurira uduce twa Tshanzu na Runyoni.

    Abo bari abarwanyi ba M23, ntibigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo bahagarikaga kurwana muri RDC mu 2013, ahubwo bari bari muri Uganda, ari na ho icyo gitero cyaturutse.

    Itangazo rikomeza rivuga ko habaye hari raporo, igitangazamakuru cyangwa andi makuru agaragaza aho akomoka muri aka karere, avuga ko abarwanyi ba M23 baba baraturutse cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda, yaba ari amakuru y’ibinyoma (Propaganda) agamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.

    source : https://ift.tt/3F4KfzX

  • Myugariro Irambona Eric mu gihirahiro, yangiwe gukora imyitozo, gusesa amasezerano ntibivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Eric Irambona avuga ko atazi aho ahagaze nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imwangiye gukomeza imyitozo ndetse ikanga no gukora ibisabwa byose ngo basese amasezerano.

    Ku munsi w’ifungwa ry’Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, tariki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahamagaye Irambona Eric Gisa ngo basese amasezerano yari asigaje muri iyi kipe ariko undi ntiyabyemera bitewe n’ibyo ikipe yamuhaga.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Irambona Eric yavuze ko uwo munsi yahamagawe abwirwa ko yaza bagasesa amasezerano agahabwa imperekeza y’amezi 2.

    Yagize ati 'umunsi wa nyuma tuganira barambwiye ngo uze tuguhe imperekeza y’amezi 2, noneho dusese amasezerano, ndababwira nti rero ibyo ng’ibyo ntabwo byemewe mu mategeko ndumva bitashoboka, barambwira ngo ubaze abanyamategeko barakubwira icyo itegeko ry’umurimo rigena, narababajije bambwira ko bitabaho, ngo niba bashaka kugusezerera nibaguhe ibyo bakugomba ubundi mutandukane.'

    Umwe mu banyamategeko ISIMBI yagerageje kwegera, yavuze ko ubundi iyo umuntu asezerewe ku murimo nta mpamvu ahabwa imperekeza itari munsi y’amezi 3 ariko na none itarenze amezi 6.

    Eric Irambona yakomeje avuga ko yanze gusesa amasezerano, ahitamo gukomeza akazi bisanzwe hato ngo batazavuga ko yagataye, ariko ngo yirirwa yicaye ku kibuga kuko ngo bamubwiye ko perezida yavuze ko atemerewe gukora imyitozo.

    Ati 'njya ku myitozo ariko bakanshyira hanze y’ikibuga, bambwira ko perezida yababwiye ko ntemerewe kwitoza, njya ku myitozo nkicara hanze kugira ngo batazavuga ngo nataye akazi bakabona impamvu.'

    Uyu mukinnyi yemeza ko atazi aho ahagaze. Ati 'nanjye nta kubeshye sinzi aho mpagaze n’uko ikibazo cyanjye kizakemuka.'

    Mu masezerano y’uyu mukinnyi ngo nta ngingo irimo ivuga ku gusesa amasezerano mu gihe impande zombi zaba zitumvikanye.

    Irambona Eric Gisa, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Gicurasi 2020, hari nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari amazemo imyaka 8.

    Irambona Eric avuga ko ubu ari mu gihirahiro ataramenya icyo gukora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-irambona-eric-mu-gihirahiro-yangiwe-gukora-imyitozo-gusesa-amasezerano-ntibivugwaho-rumwe

  • Bebe Cool yifatiye ku gahanga Diamond Platnumz yemeza ko adakwiye kugereranywa na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Bebe Cool avuze ko utagereranya inzu ze n’iya Diamond yise nto, uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yahise ashyira hanze amashusho agaragaza inyubako ye n’amamodoka atunze.

    Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na NBS TV, Bebe Cool yabajijwe niba kuba Diamond yarashyizwe ku rutonde nk’umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba ntacyo byamutwaye.

    Bebe Cool mu magambo ye yagize ati 'ndatekereza ari ukubona ibintu nabi, ukuri ni ukugura abareba indirimbo ze (views). Ntabwo Diamond yigeze aririmba mu gitaramo cyangwa ¼ cy’igitaramo gikomeye njye naririmbyemo none abagande murimo muramushimagiza.'

    'Mwakarebye byibuze ko mfite n’amafaranga menshi kumurusha ariko kubera ko abagande mufite ubundi bushabitsi hanze y’igihugu. Twagize abahanzi beza muri Tanzania mbere y’uko iki kiragano cya Diamond n’imbuga nkoranyambaga kiza, abo ni Professor Jay na Mr. Nice.'

    Bebe Cool kandi yavuze ko afite inzu nziza n’imodoka nziza kurusha Diamond n’ubwo imbuga nkoranyamabaga zimushimagiza.

    Ati 'iyo urebye inzu ya Diamond bahora bavuga, ntabwo wayigereranya n’inzu zanjye 2.'

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze amashusho agaragaza imbere mu gipangu imodoka ze atunze ndetse n’inyubako atuyemo.

    Bebe Cool yabwiye Diamond ko ari umuherwe kumurusha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-na-bebe-cool-mu-marushanwa-yo-kurushanwa-imitungo