Blog

  • APR Women Volleyball yakoze impanuka umumotar… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi ubwo ikipe ya APR women Volleyball  Club yerekezaga mu myitozo igeze aho bita i Rebero, imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye ubwo yagonganaga n’umumotari agahita yitaba Imana.

    Uyu mumotari imodoka yamuciye hejuru ahita ashiramo umwuka, mu gihe abakinnyi babiri ba APR women  volleyball Club bakomeretse cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111265/apr-women-volleyball-yakoze-impanuka-umumotari-ahita-yitaba-imana-111265.html

  • Gutabwa muri yombi, gushyigikira imyigaragamb… – #rwanda #RwOT

    Uyu muririmbyi w’umunya Nigeria, yiswe n'ababyeyi 'Stanley Omah Didia', yamamara nka Omah Lay. Yabonye izuba kuwa 19 Gicurasi 1997, avukira mu gace ka 'Ikwerere' mu ntara ya Rivers ari naho yigiye amashuri yisumbuye mbere y’uko yerekeza muri kaminuza mu gace k'icyambu cya 'Harcourt'.

    Ibijyanye n'umuziki, Omah Lay abikomora mu muryango w'abanyamuziki avukamo guhera kuri Sekuru, Celestine Ukwu wacurangiraga abahanzi mbere y’uko yitaba Imana mu 1977 na Se Didia w'umucuranzi w'ingoma n'umushabitsi.

    Omah Lay yatangiriye umuziki mu itsinda ry'abaraperi ryitwa 'Lil King', aza kwinjira mu bijyanye no kwandika, kuririmba no gutunganya umuziki, ashyira hanze indirimbo ya mbere muri Mata 2019 yitwa 'Do Not Disturb'.

    Nyuma yasohoye iyitwa 'Hello Brother', mu kwezi gukurikiyeho muri Kamena yinjira mu Label yitwa'KeyQaad' ahita afata amezi agera kuri arindwi adakora.Muri icyo gihe yarimo atunganya EP yise 'Get Layd'.

    Aganira n'ikinyamakuru mu mwaka wa 2019 cya 'Okay Africa' yagize ati: 'Natangiye gukora muri Kanama kubera imbaraga nashakaga gushyira mu byo narimo nagomba kuba ndetse ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga.'

    Nyuma yo kuva mu kiruhuko yahise ashyira hanze indirimbo ya mbere kuri EP yise 'Bad Influence' yabaye indirimbo yumviswe cyane muri Nigeria mu mpera z'umwaka wa 2020.

    Kuwa 14 Gashyantare 2020, yashyize hanze indirimbo yitwa 'You' ahita ashyira hanze ya EP yise 'Get Layd' kuwa 22 Gicurasi 2020. Iyi EP yabaye iya mbere ku rutonde rw’izakunzwe za mbere muri Nigeria ku rukuta rwa Apple Music.

    Indirimbo eshanu zose kandi zari ziyigize zabaye iza mbere muri 15 zikunzwe mu Ukwakira 2020.Omah Lay yaje mu bahanzi bafashije Olamide mu gutunganya Album ye yitwa 'Carpe Diem' indirimbo bakoranye yitwa 'Infinity' yayoboye urutonde rwa Apple Music muri Nigeria.

    Kuwa 20 Ugushyingo 2020, Omah Lay yashyize hanze EP ya kabiri yitwa 'What Have We Done' nayo yaciye ibintu ndetse indirimbo zose zari ziyiriho zigera kuri eshanu ziza muri 12 zikunzwe kuri Apple Music muri Nigeria nkuko iya mbere byari byagenze.

    Omah Lay kuva yatangira umuziki mu 2019 indirimbo ze zagiye zishimirwa n’abatari bacye

    Mu Ukuboza 2020, yabaye umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde ngarukamwaka rw'ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC rwitwa 'Hot for 2021' rw'abahanzi babirabura beza.

    Ari mu bahanzi bacye babashije gutumirwa n'urubuga rwa 'Audiomark' mu bikorwa byarwo bihuza abahanzi nk'iserukiramuco rya 'Jazz' ryabereye 'Montreux', yaje no kugirwa umuhanzi mwiza w'ukwezi mpuzamahanga n'urubuga rwa BET mu Ugushyingo 2020.

    Omah yagiye ahatanira ibihembo binyuranye birimo nk’ibyo mu mwaka wa 2020 bizwi nka 'Headies' mu byiciro bigera kuri bine ndetse yegukanye icya 'Next Rated'.Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa 'Understand' hari kuwa 08 Nyakanga 2021

    Mu bintu byigeze kuba kuri uyu umusore w'imyaka 24 bidasanzwe harimo nk’aho kuwa 14 Ukuboza 2020 yafungiwe muri Uganda ubwo yari kumwe n'umuhanzikazi bakomoka mu gihugu kimwe cya Nigeria witwa Tems.

    Nyuma y'igitaramo bari bakoreye muri Uganda baje gushinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, bituma bafungwa. Abahanzi bombi bavuze ko bari bagambaniwe.

    Nyuma y'iminsi 2 bari mu gihome, Guverinoma ya Uganda yaje kubarekura banabasaba imbabazi kuba babataye muri yombi mu buryo bw'amaherere. Amakuru avuga koOmah Lay na Tems batawe muri yombi habayeho kwibeshya kurekurwa banasabwa imbabazi.

    Omah Lay ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu myigaragabyo yo kurwanya ikoreshwa ry'imbaraga z'umurengere ry'itsinda ry’aba polisi ryo muri Nigeria ryari rishinzwe guta muri yombi abajura.

    Omah Lay aganira n'ikinyamakuru cya Harper's Bazaar yasobanuye neza impamvu yatumye ashyigikira imyigaragabyo agira ati:'Abantu bafite kumenya ko iyi myigaragambyo ku buryo bwumutse ijyanye n'ubuzima bw'abanyagihugu kuba polisi yatoteza abantu ikabakubita ikabica kandi ntihagire inkurikizi”.

    Yongeyeho ati “Ibi bimaze kurambirana kandi turemeza ko ibyabaye bihagije tugasaba Guverinoma ko byahagaragara.'

    Kugera ubu ari bahanzi bakurikirwanwa na benshi. Kuri Youtube afite umusaruro rusange ungana na Miliyoni 161 kuva yatangira gushyira indirimbo ze kuri youtube kuwa 14 Mata 2019, konti ye ikurikirwa 'Subscribers' n'abarenga ibihumbi magana 721.Urukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa 'Followers' na Miliyoni 1.8.

    Mu kwezi kwa Nzeri hatangiye guhwihiswa inkuru y’uko Omah Lay yaba yaratandukanye n'umukunzi we, Gloria Eberechi witwa ku mbuga nkoranya mbaga Bay Ray Chee.Akaba ari umukobwa umenyerwe mu bijyanye no kumurika imideli mu gihugu cya Nigeria bikuruwe no kuba uyu muhanzi yari yaretse gukurikira kuri Instagram uyu mukobwa bivugwa ko yaba yaracaga inyuma Omah Lay ari nacyo cyane cyaratumye batandukana.


    Omah Lay na Gloria kuva muri Nzeri byatangiye guhwihwiswa ko batandukanye

    REBA HANO INDIRIMBO ‘GODLY’ YA OMAH LAY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111258/gutabwa-muri-yombi-gushyigikira-imyigaragambyo-gutandukana-numukunzi-amateka-ya-omah-lay-u-111258.html

  • Xavi Hernandez umutoza mushya wa Barcelona yi… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ikunzwe ku Isi, FC Barcelona nyuma yo kwirukana umuholandi wayitozaga, Ronald Koeman, ikaba yazanye uwahoze ari umukinnyi wayo ndetse akahakora amateka akomeye mu bakinnyi bayikiniye bo hagati (Mildfielder) kuko hamwe na Barcelona batsindiye ibikombe 8 bya La liga. Uzwi ku izina rya Xavi Hernandez akaba ariwe ugiye kuyitoza kuva mu 2021 kugeza mu 2024. 

    Ibi byatangajwe muri iki cyumweru dutangiye aho ubuyobozi bwa FC Barcelona bwavuze ko bakurikije intego zabo Xavi Hernandez ari we babona wakabaye abafasha muri iyi kipe na cyane ko ari n'umwana w’ikipe mbese ni Barca mu maraso.

    Amakuru rero yaje kuba ukuri aho Xavi Hernandez yerekanwaga imbere y’abakunzi ba Barcelona nk’umutoza wayo mukuru. Ijambo rya mbere Xavi yabwiye abakunzi ba Barcelona yagize ati: ''Iyi kipe ndayizi nayibayemo ntikunda gutsindwa pee, rero tugomba gutsinda muri byose (tugomba gutsinda muri buri mukino)”. Yakomeje avuga ko kandi azibanda ku gutegura abakinnyi mu mutwe abereka ko babikora kandi bakabishobora ndetse bakibanda ku mategeko y’ikipe nk’inkingi ya mwamba azifashisha”. 

    Uyu mutoza kandi yagaragaje imbamutima ze avuga ko yishimye cyane kuko agarutse mu rugo ndetse ko ari umushinga mwiza kuri we aho yashimiye cyane abamugiriye icyizere ndetse n’abafana ku rukundo bamweretse, abakinnyi bakomeye nka Messi bari mu bamuhaye ikaze muri iyi kipe. Xavi yagiye atoranywa mu bahatanira Ballon d'or inshuro eshatu zikurikina ariko ntiyayitwara kuko izo nshuro zose yatwawe na Messi na Cristiano.

    Xavi yasezeranyije abakunzi ba Barcelona intsinzi kuri buri mukino


    Umwanditsi: Yvonne Mukundwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111257/xavi-hernandez-umutoza-mushya-wa-barcelona-yijeje-abafana-intsinzi-kuri-buri-mukino-111257.html

  • Couple y'abakobwa bahuje igitsina babamamaye muri Africa Kubera uburanga bwabo yatandukanye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba batinganyi b'ibyamamare umwe yitwa Michelle Nkatha Ntalami akaba ari umunya-Kenya w'umushabitsi washinze kompanyi yitwa Marini Naturals. Iyi nkumi y'uburanga yigeze kushyirwa mu bagore b'ibitangaza 100 muri Africa ku rutonde rwakozwe na Okey Africa.

    Makena Njeri [Ibumoso] na Michelle Nkatha Ntalami [ibumoso]

    Undi yitwa Makena Njeri uyu ni umunya-Kenya ariko ufite n'ubwenegihugu bwa Amerika. Ni umukinnyi w'amafilime akaba n'umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru nka BBC, akaba yaranamamaye mu kuyobora ikiganiro cy'urubyiruko kitwa “Teen Republik” gitambuka kuri Televiziyo ikomeye NTV buri wa Gatandatu.

    Michelle washyizwe ku rutonde rw'abagore ijana b'ibitangaza muri Africa

    Couple yabo yari imaze igihe kinini ivugwa kandi izwi kuko batahwemye kugaragaza ko bakundana ndetse bari baranatangaje ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha. Uyu mwaka umubano wabo wajemo kidobya bigaragarira buri wese. Mbere wasanganga nta saha ishize badashyize amafoto yabo bagirana ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Abantu benshi bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk'uko bari barabitangaje

    Mu gihe abantu bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk'uko bari babitangaje Michelle Ntalami w'uburanga buhebuje yifashishije urubuga rwe rwa instagram maze atangaza ko agiye gushyira hanze ukuri kose ku bijyanye n'umubano we n'umukunzi we Makena Njeri.

    Yavuze ko uyu mwaka atazi ikintu kibi cyaziye umukunzi we Makena cyatumye ahinduka ashimangira ko yatunguwe no kubona uyu mukunzi we atakimukunda nk'uko byahoze.


    Yavuze ko mbere uyu mukunzi we yari umunyakuri ariko muri iki gihe akaba atazi uwamuhinduye, gusa ashimangira ko uwamuraruye yamaze kumubabarira. Yemeje ko atazongera gusubirana n'uyu mukunzi we bari bamaze igihe bakundanda.


    Uyu mukobwa afite uburanga butangaje

    Urukundo rwabo rwaranzwe no kugirana ibihe byiza ariko birangiye batandukanye

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/couple-y-abakobwa-bahuje-igitsina-babamamaye-muri-africa-kubera-uburanga-bwabo

  • Urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba woherejwe n'Ubuholandi gukurikiranwa ku byaha bya jenoside rwasojwe #rwanda #RwOT

    Hari hagamijwe kumenya cyane cyane ubuhamya bwe mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu murenge wa Nyakabanda i Kigali, rwabaye mu 2006.

    Ubwo bagiraga icyo bavuga kuri iryo perereza, Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bunganira Mugimba bavuze ko ubuhamya bw'uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

    Bavuga ko ibyo yavuze imbere y'ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n'imbere y'urukiko, binyuranye n'ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo.

    Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya 'comité de crise' yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z'abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda ya Kigali.

    Abunganira Mugimba bavuga ko bitangaje ukuntu iby'iyo nama uwo mutangabuhamya nta cyo yabivuzeho mu rubanza rwa Mugimba muri Gacaca, bakibutsa ko iyo nama ari yo yabaye intandaro y'ikirego cyatumye Mugimba afatwa nkaho ari we muntu wayoboye ubwicanyi n'andi mabi yose yabereye muri Nyakabanda.

    Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye muri Gacaca yagaragaje uwo Mugimba Jean Baptiste ari we.

    Buvuga ko umutangabuhamya agaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.

    Ubushinjacyaha bunavuga ko ubwo umutangabuhamya Dam yajyaga kwitaba Gacaca hari ibyari byamujyanye, ko hari ibibazo yabajijwe n'inteko ya Gacaca kandi ko ari byo yasubije. Bwavuze ko yahamagajwe mu rukiko Gacaca nk'uje gusobanura ibye bimureba.

    Naho niba kuba ataravuze kuri 'comité de crise' byaba bivuze ko itabayeho, ubushinjacyaha busanga atari byo, bugashimangira ko icyo gihe yasubije ibyo yabazwaga muri Gacaca kandi bimwerekeye we ku giti cye.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

    Mugimba, w'imyaka 64, yabwiye urukiko ko atumva impamvu umutangabuhamya bamubajije aho bakoreraga izo nama atigeze avuga byibuze iyo nama yateguye jenoside muri Nyakabanda ikabera kwa Mugimba.

    Yavuze ko bidasobanutse ukuntu yagiye kuvuga utunama tundi n'aho twabereye ntavuge inama ikomeye ivugwa ko yabereye kwa Mugimba igamije gutegura jenoside.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwatangaje ko urubanza rupfundikiwe rukazasomwa ku itariki ya 23/12/2021.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rwa-jean-baptiste-mugimba-woherejwe-n-ubuholandi-gukurikiranwa-ku

  • Ikipe ya APR Women Volleyball Club ikoze impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku Irebero aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.

    Amakuru Umunyamakuru wa Kigali Today ahawe n’umwe mu bari mu modoka avuga ko nta mukinnyi wahasize ubuzima usibye umukinnyi Musanabageni Claudine ngo wakomeretse cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

    Andi makuru avuga ko iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’imodoka yihutaga ikaza gusakirana n’umumotari imodoka yajya kumukatira, igata umuhanda.

    APR WVC ikoze impanuka mu gihe yitegura imikino y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) iteganyijwe kuba guhera tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/30i61kG

  • Kimironko: Umubyeyi arasaba ubufasha bw’aho kuba n’umwana we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwamahoro n
    Uwamahoro n’umuhungu we barara mu ruganiriro aho bacumbikiwe n’umugiraneza

    Uwamahoro afite ubumuga bw’ingingo yatewe no kwikubita hasi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

    Ni umubyeyi ugendera mu mbago ebyiri, ndetse ubona ko gutambuka uko bisanzwe bitarongera gukunda neza.

    Yaguye ari mu masaha y’ijoro, ava gushaka ibitunga umuryango we, wari usanzwe ugizwe na we ubwe, umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, ubu uri mu kigero cy’imyaka 16.

    Uwamahoro avuga ko ubusanzwe yari abanye n’umugabo we n’ubundi mu bibazo, aho ari we ubwe washabikaga acuruza ibitunguru, kugira ngo abashe gutunga uwo muryango.

    Uwo muryango n’ubusanzwe ngo wabagaho mu buzima buciriritse cyane, na cyane ko ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

    Nyuma yo kugwa akavunagurika, yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro bya Kibagabaga, aho yarwariye kugeza asezerewe akajya gukomeza kwivuza ari mu rugo.

    Bidateye kabiri, umugabo wa Uwamahoro yamutaye mu nzu ntoya bakodeshaga, uwo mubyeyi n’umwana batangira ubuzima bwo kuzerera batagira aho barara.

    Umwe mu bagore bari inshuti yamenye ayo makuru, yiyemeza kumucumbikira mu buzima bugoye na we yari arimo, ariko nyuma y’iminsi itatu gusa aramusezerera.

    Uwamahoro avuga ko we n’umuhungu we basubiye ku muhanda, bongera kurara aho babonye, harimo no ku mbaraza z’inzu.

    Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n
    Uzamukunda (wicaye) ni we ucumbikiye Uwamahoro n’umuhungu we

    Ubu hashize ibyumweru bitatu gusa, acumbikiwe n’undi mugenzi we watandukanye n’umugabo, yakumva ikibazo cy’uwo mubyeyi akiyemeza kumwakira bakabana mu buzima bugoye na we ubwe abayemo.

    Jeanne Uzamukunda (ucumbikiye Uwamahoro), afite abana babiri. Acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, byombi bitoya cyane.

    Uyu Uzamukunda arara mu cyumba n’abana be babiri, hanyuma Uwamahoro n’umuhungu we w’imyaka 16 bakararana mu ruganiriro, na rwo ruba rwuzuyemo ibikoresho byo mu rugo, birimo amasafuriya, imbabura, amasahane, n’ibindi.

    Uzamukunda agira ati “Urabona uko iyi nzu imeze, ndihangana nkaryama mu cyumba n’abana babiri, uyu na we n’umuhungu we bakaryama ahangaha. Iyo tugize icyo tubona turarya, kitaboneka ubwo ni uko tukiryamira”.

    Uwamahoro avuga ko abayeho mu buzima bugoye cyane bwo kutagira aho aba, kutabona icyo kurya, hakiyongeraho kuba umwana we atakiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.

    Asaba Leta ndetse n’abagiraneza kumufasha nibura akabasha kubona aho aba, hanyuma umwana akabasha gusubira mu ishuri.

    Ati “Icyo nasaba ni uko nabona nibura aho mbasha kurambika umusaya, ubundi umwana wanjye agasubira kwiga. Ikindi nasaba gufashwa kubona imibereho kuko ubu sindabasha kugira icyo nakwikorera”.

    Uwamahoro n
    Uwamahoro n’umuhungu we

    Mukankomeje Dancille, umwe mu baturanye na Uwamahoro, avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi kuko atungwa n’abaturage kandi nabwo atari ibihoraho.

    Na we asaba inzego zose gutabara uyu muturage akava muri ubwo buzima.

    Ati “Mudufashe rwose inzego zose zimenye agahinda k’uyu mubyeyi. Mutubwirire umubyeyi wacu Paul Kagame, tuzi ko akunda abaturage be, kandi afite abo bakorana mu nzego z’ibanze, rwose batabare uyu mubyeyi”.

    Uwamahoro avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, bakamubwira ko bigeze kumufasha atararwara, bityo ko nta bundi bufasha bamubonera.

    Ati “Ngicuruza bampaye ibihumbi 100 byo gukoresha mu bucuruzi nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere, ariko mu burwayi bwanjye ayo yose yahise ashira”.

    Arongera ati “Ubwo nasubiye ku murenge barambwira ngo nta bundi bufasha bampa”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza Mado, yabwiye Kigali Today ko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gusura uyu mubyeyi aho acumbitse, kandi ko hari ubufasha agiye guhabwa.

    Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy
    Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

    Uyu muyobozi avuga ko mu makuru bamenye ari uko umugabo wa Uwamahoro asanzwe akora akazi k’ubufundi, bityo bakaba bagiye kumushakisha bakagerageza guhuza umuryango.

    Ati “Uwo mugabo agomba kumva ko afite inshingano zo kwita ku muryango we, n’ubwo habaho ubufasha ariko bakaba babana”.

    Ku ikubitiro, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukodeshereza uyu mubyeyi inzu yo kuba abayemo by’igihe gito, hanyuma umuryango wose wazamara kongera gusubirana bakaba bakomeza gushaka imibereho bo ubwabo.

    Ku kibazo cy’umwana wa Uwamahoro utiga, uyu muyobozi yavuze ko bamenye amakuru ko yari yarahagaritse ishuri kubera ko yirukanwe azira imyitwarire mibi, ariko ko bagiye kujya kumusabira imbabazi agasubira kwiga.


    source : https://ift.tt/3o75R7M

  • Ntabwo ari inshuro imwe natekereje kwiyahura – Ubuhamya bw’uwarokotse Stroke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabaruka Ghislain ni umwe mu bahuye n’ubu burwayi buturuka ku gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko.

    Mu buhamya ndetse n’impanuro aha abakiri bato, abagira inama yo kujya bitwararika bakamenya gukoresha igihe cyabo neza bakirinda kujya mu bigare bibaganisha kunywa itabi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi byose byatuma batagira umwanya uhagije wo kuruhuka kuko iyo asubije amaso inyuma asanga ari ho ashobora kuba yarakuye iyi ndwara.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3bWBJGA