Blog

  • Minisitiri w'Intebe yahawe amezi 6 yo gukemura ibibazo biri muri WASAC #rwanda #RwOT

    Inteko rusange y'umutwe w'abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisiteri y'Intebe kuvugurura imikorere n'imiterere y'ikigo cya WASAC bitarenze amezi 6 kubera ibibazo biri mu miyoborere ,imicungire n'imikoreshereze by'imari ya Leta bimeze igihe bikivugwamo.

    Nkuko babitangaje mu butumwa banyujije kuri Twitter,abadepite basabye “Minisitiri w'Intebe kuvugurura bitarenze amezi 6 imiterere n'imikorere ya WASAC hagamijwe gukemura ibibazo by'imiyoborere, imicungire n'imikoreshereze y'imari bimaze igihe biyigaragaramo.”

    Muri Nzeri uyu mwaka,Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC,yaganiriye n'abayobozi ba WASAC igaragaramo imikorere mibi no guhombya leta.

    Hagaragajwe ikibazo cya miliyoni zigera ku 104 z'amafaranga y'u Rwanda yishyuwe umushoramari umwe incuro ebyiri mu buryo butandukanye,kudatangira raporo ku gihe n'ibindi.

    Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y'umutungo wa leta. Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.

    Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y'amazi apfa ubusa n'akoreshwa ariko ntiyishyurwe.

    Urugero ni nk'aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.

    Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk'igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.

    Wasac ifite abakozi basaga 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n'inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza mu 2024.

    Inteko Rusange y'abadepite kandi yanzuye gutumiza Minisitiri w'Ibikorwaremezo agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya “Biogaz”.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi nawe azamahazwa kugira ngo agatange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu igenamigambi n'ikurikiranabikorwa ry'imwe mu mishinga ya Leta.

    Nyuma yo gusanga hari abagize uruhare mu makosa ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta haba mu micungire yawo no mu mitangire y'amasoko, Inteko rusange y'abadepite yasabye Minisiteri y'Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha Bukuru gukurikirana abakoze amakosa arenga 30 yagaragaye mu nzego zinyuranye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisitiri-w-intebe-yahawe-amezi-6-yo-gukemura-ibibazo-biri-muri-wasac

  • U Rwanda rukomeje kongera ikoranabuhanga mu myigishirize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi
    Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi

    U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuza imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rugiye gukoresha n’iryitwa ‘Atingi’ mu myigishirize, ryatangiye kugera mu bihugu bitari bike bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga rishya rifasha abanyeshuri bagorwaga no kugera ku byo bakeneye gushakisha mu masomo yabo atandukanye, haba mu mashuri ya Leta no mu yigenga, kuko baba badafite ibyangombwa bihagije.

    Kuva iryo koranabuhanga rya Atingi ryatangira gukoreshwa muri 2019, rimaze kugera ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri Afurika, muri bo abagera ku bihumbi 300 rikaba ryarabafashije kwiga amasomo atandukanye arimo ayo kwihangira imirimo, icungamutungo n’imiyoborere, ajyanye n’iby’ubuzima n’ibindi.

    Umushinga w’iryo koranabuhanga rya Atingi watangiye kugeragezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biciye muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    Umuyobozi w’uwo mushinga, Jan-Geritt Groeneveld, avuga ko iryo koranabuhanga ryagize akamaro gakomeye muri gahunda za Leta zo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu baturage hirya no hino mu gihugu.

    Agira ati “Aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa riratanga icyizere kurusha uko twabitekerezaga, ari byo biduha imbaraga zo gushora imari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bukaba ari uburyo tubonye bwo gutanga umusanzu mu iterambere”.

    Yongeraho ko iryo koranabuhanga rifasha urubyiruko haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kongera ubumenyi mu guhanga udushya rukora kandi ntacyo rwishyujwe, cyane ko umuntu arigeraho yaba afite Internet cyangwa atayifite, igikuru ni uko aba afite ‘atingi app’, bikaba byarakozwe kugira ngo byorohere ababyifuza bose kurigeraho nta nkomyi.

    Kuva Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangira gukurikiza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwarimu afata umwanya muto imbere y’abana ahubwo akaberekera uko bikorera ubushakashatsi, byabaye ngombwa ko ikoranabuhanga mu mashuri ryifashishwa cyane kugira ngo abanyeshuri biyongerere ubumenyi ari bo ubwabo babigizemo uruhare runini.

    Ibyo byanatumye no mu gihe cya Covid-19, aho amashuri yari yarahagaze, benshi mu bana barirwanyeho bakomeza kwiyibutsa amasomo bifashishije ikoranabuhanga babifashwamo n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), ari yo mpamvu Leta ikomeza kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu myigishirize no mu zindi serivisi.

    Bamwe mu bahagarariye uwo mushinga hirya no hino, bavuga ko Atingi, ifite inkomoko mu Budagi, ikubiyemo amasomo asaga 300 yafasha urubyiruko kwihangira imirimo, intego yawo ikaba ari ukugera ku bafatanyabikorwa batandukanye barenga 200.


    source : https://ift.tt/3koG4XM

  • Rwanda: Igikamyo kinini kigonze moto itwaye umugore utwite ||birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 mu muhanda ava I Save ugana I Huye mu majyepfo y'u Rwanda habereye impanuka ikomeye, aho ikamyo nini yagonze moto yàri itwaye umubyeyi utwite.

    Mu babonye iyi mpanuka batangarije Legacy TV ko umushoferi wari itwaye iyi kamyo ari we wagonze moto yari imbere ye, ayigonga ayiturutse inyuma kuko byajyaga mu cyerekezo kimwe.Abaturage batangaje ko uwo mushoferi w'ikamyo yagendaga ku muvuduko udasanzwe kuburyo yagendaga ashaka kugonga uwo asanze wese imbere ye.Bavuze ko yashatse kugonga umunyegare ,ahita ava mu muhanda aribwo yahise akomeza agonga umumotari wari imbere ye.

    Uyu mubyeyi nubwo yahungabanye ntacyo yabaye ndetse n'umumotari ,inzego z'umutekano zahise zihagoboka zibasha kubafasha kuhabwa ubufasha bwibanze.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-igikamyo-kinini-kigonze-moto-itwaye-umugore-utwite-birababaje/

  • Yafunzwe imyaka 22 yose arengana, uko byamugendekeye afunguwe birarenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka muri Amerika yitwa Eddie Bolden yafunzwe imyaka 22 ariko agisohoka muri gereza yahise aba umuherwe ukomeye cyane.

    Eddie yakatiwe muri 1994 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abantu babiri kandi arengana ,uyu yaje kurekurwa ndetse ahita ahabwa akayabo k'amafaranga yifuzwa na benshi ku isi.Nyuma yaho bigaragaye ko uyu mugabo arengana umucamanza yahise ategeka ko bamuha impozamarira ingana na miliyoni 22 z'amadorali .Bolden warekuwe muri 2016 ,uyu yahise ahabwa urupapuro rwemeza ko yarenganye ndetse agomba guhabwa impozamarira yuko yafunzwe igihe kingana gutyo azira ubusa.Uyu mugabo yahise aba umuherwe nyuma yo kwegukana ako kayabo ka miliyoni 22 z'amadorali yahawe. Bolden yashinjwaga kwica abana babiri umwe w'imyaka 23 na 24.

    Source : https://yegob.rw/yafunzwe-imyaka-22-yose-arengana-uko-byamugendekeye-afunguwe-birarenze/

  • Inkuru ibabaje:Bus y'ikipe ya APR WVC ikoze impanuka ikomeye(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR WVC bakoze impanuka ku i Rebero, Motard wagonganye n'iyi modoka yitaba Imana. 

    Umukinnyi 1 na Team Manager bakomeretse, nk'uko uwari kumwe n'abakinnyi yabibwiye bagenzi bacu ba bbf umwezi.

    Abakomeretse babajyanye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Dukomeje gukurikirana andi makuru y'uko abakinnyi bajyanywe kwa muganga bameze kuri ubu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabajebus-yikipe-ya-apr-wvc-ikoze-impanuka-ikomeyeamafoto/

  • Abantu bishwe n'ibitwenge babonye inkumi ebyiri zarwaniye mu muhanda zipfa umugabo hafi kwicana(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'inkumi bagaragaye barwana inkundura bapfa umugabo bagaragurana umuhanda wose hafi yo kwicana.

    Mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana abakobwa babiri barwanye gishumba mu muhanda nyuma yo gushwana cyane bapfa umugabo bose bakunda.Aba bakobwa bakubitanye ingumi bapfurana imisatsi abantu baraseka biratinda.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bishwe-nibitwenge-babonye-inkumi-ebyiri-zarwaniye-mu-muhanda-zipfa-umugabo-hafi-kwicanaamashusho/

  • Inkoni yUmwamikazi wu Bwongereza yakiranywe… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkoni izamara iminsi 3 mu Rwanda, izatambagizwa ibihugu 72 biba mu muryango wa Commonwealth, ikazasubira mu Bwongereza tariki ya 28 Nyakanga 2022, ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye gukinwa.

    Iyi nkoni yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda, aho yashyikirijwe abarimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w'umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas, mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga (Beach Volley).

    Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y'Ubwami bw'iki gihugu  izwi nka Buckingham Palace tariki ya 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa iyi mikino ku mugaragaro.

    U Rwanda rwayakiriye ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda, mu gihe izava i Kigali ijyanwa muri Tanzaniya hagati ya tariki ya 13 n'iya 16 Ugushyingo 2021.

    Ni ku nshuro ya 16 iyi nkoni y'Umwamikazi izagenda ibilometero ibihumbi 140 mu bihugu 72. Mu gihe cy'iminsi 269 izagezwa mu Burayi, Afurika, Asia, Océanie no muri Amerika mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y'uko imikino itangira.

    Nyuma yo kugezwa i Kigali kuri uyu wa Kabiri, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel, nyuma ihava ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ku munsi wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki y'Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku Ishuri rya Lycée de Kigali.

    Ku munsi wayo wa gatatu mu Rwanda, ku wa 11 Ugushyingo 2021, iyi nkoni izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali. Aha hose, izajya itwarwa n'abakapiteni b'amakipe y'Igihugu.

    Iyi nkoni ishimangira ikimenyetso cy'ubumwe n'urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

    Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa kabiri

    Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo bari mu bagiye kwakira iyi nkoni

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 10 cyacyiriye iyi nkoni

    Iyi nkoni igiye kumara iminsi itatu mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111268/inkoni-yumwamikazi-wu-bwongereza-yakiranywe-ubwuzu-i-kigali-amafoto-111268.html

  • Ntibisanzwe , Nyirantezimana yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko akubiswe inkoni nyinshi cyane akekwaho kwanduza abana 30 SIDA. #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' imyaka 25 y' amavuko yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko ahondaguwe n' abaturage bo mu Karere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda bamuziza gusambana n' abana bagera kuri 30 , akabatera SIDA.

    Uyu mukobwa witwa Nyirantezimana Dinah biravugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w'Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa yatabawe n'abapolisi nyuma yuko abaturage bari bakomeje kumuhondagura bamuziza kwanduza abana SIDA.

    Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n'umwana we w'imyaka 15 y'amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.

    Nk'uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n'inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n'abapolisi.

    Ubwo yakubitwaga, Nyirantezimana yemeye icyaha, avuga ko yasambanye n'abana benshi, abajijwe umubare, asubiza 30.

    Amakuru avuga ko Nyirubwite yemera ko yananduye SIDA.Nyuma yo gutabarwa, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kisoro.Kugeza magingo aya, ntibizwi niba azagezwa imbere y'ubutabera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/09/ntibisanzwe-nyirantezimana-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-y-uko-akubiswe-inkoni-nyinshi-cyane-akekwaho-kwanduza-abana-30-sida/

  • Hazatangwa miliyoni 5 Frw! Abakoresha Ayoba… – #rwanda #RwOT

    Iyi porogaramu ifasha abantu kohererezanya kuri telefoni ubutumwa bw'amajwi, inyandiko n'amashusho, amakuru atandukanye, imikino yo kuri telefoni, ubutumwa bugufi byose ku buntu.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru MTN yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, yavuze ko ubu ushobora kuba mu banyamahirwe batsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'.

    Bavuze ko hazajya hatangwa amafaranga angana na miliyoni 2 Frw na miliyoni 3 Frw mu Cyumweru. Ndetse ko ku munsi wa nyuma w'iyi 'Promotion' hazatangwa miiyoni 5 Frw.

    Icyo usabwa ni ugakanda *154*7# ubundi ukinjira muri ‘promosiyo’ maze ukomeza gukoresha Ayoba, MoMo Pay, Star Connect, ndetse na Yolo bundle za interineti ubone amahirwe yo gustindira ibihembo bitandukanye.

    Downlodinga Porogaramu ya 'Ayoba' ucatinge, wohereze amafoto n'amashusho maze uhabwe amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

    Wibuke ko ku-downlodinga Ayoba uhabwa impano ya 1GB cyangwa ugane kuri ‘service center’ ya MTN ikwegereye bagufashe.

    Ushaka gukoresha Ayoba bwa mbere asabwa kuyi-downloading-a kuri Google Play store cyangwa kuri kuri www.ayoba.me. 

    Umaze kuyidownloadinga uhita usabwa kwiyandikisha, ubundi ugatangira gukoresha Ayoba wohereza ubutumwa bugufi ndetse unakora ‘subscribe’ ku miyoboro itandukanye.

    Ayoba ni application irenze koherezanya ubutumwa bugufi, kuko wasangaho imikino yo kuri interineti n’indirimbo wakina ku buntu.

    Ndetse n’indi miyoboro wasangaho amakuru atandukanye harimo aya siporo, imideri ndetse n’amakuru agezweho.

    Abakiriya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha interineti basura imbuga zitandukanye zo mu Rwanda harimo nka igihe, bakumva indirimbo, bakanakina imikino yo kuri interineti ku buntu.


    Ba mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111264/hazatangwa-miliyoni-5-frw-abakoresha-ayoba-ya-mtn-bashyiriweho-ibihembo-buri-munsi-111264.html