Blog

  • Urayeneza Gerard wahoze ayobora ibitaro bya Gitwe yatangiye kuburana mu bujurire #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu cyumba cy’Urukiko no hanze yacyo hari abantu benshi baje gukurikira iburanisha ubwo urubanza rwabaga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo, 2021 kwinjira mu Rukiko byasabaga kubanza gutanga ibisobanuro.

    Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko ni bo baburanisha Urayeneza Gerard n’abandi bafunganwe bajuririye ibihano bahawe.

    Ukuriye Inteko iburanisha Muhima Antoine yabanje guha ijambo umutangabuhamya ushinja, Jean Bosco Muhayimana (Asanzwe akora akazi k’Ubushinjacyaha), umucamanza yamubajije niba abaregwa hari uwo baziranye, umutangabuhamya asubiza ko bose abazi bisanzwe. Umucamanza yongeye kumubaza niba abaregwa hari urwango bafitanye, Umutangabuhamya Bosco asubijza ko urwango barufitanye kuko abaregwa bamuhemukiye.

    Umucamanza yamubajije icyo azi kuri Gerard, umutangabuhamya Jean Bosco avuga ko icyo amuziho ari uko yari afite itongo ryajugunywemo Abatutsi, ikindi kandi yanashinze ishuri rya ESAPAG (Ecole Secondaire de l’Association des Parents Adventistes de Gitwe) ari n’Umuyobozi waryo, ikindi yongeyeho ko Gerard yari umucurabwenge muri Gitwe.

    Yavuze kandi ko Interahamwe zo ku rwego rw’Igihugu zazaga zireba Gerard nk’umuntu wari uzi ubwenge muri Gitwe bagakorana inama zo kwica Abatutsi aho yanavuze ko banateguye inama hicwa Abatutsi b’aba Pasitori bari bahungiye i Gitwe.

    Umutangabuhamya Bosco Muhayimana yongeyeho ko Gerard yabaye icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yatangaga ibikoresho bigizwe n’imbunda zo kwica Abatutsi, izo mbunda ngo yari yazihawe n’umusirikare, maze na we arazifata aziha abana be, izindi zihabwa abakozi bo ku Bitaro bya Gitwe Gerard yayoboraga.

    Umutangabuhamya Bosco yongeyeho ko Gerard yatanze imodoka ipakirwamo Abapasitoro bajya kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Bosco kandi yavuze ko Rutaganda Dominique ufunganwe na Gerard wari inyangamugayo mu Nkiko Gacaca yari incuti y’akadasohoka ya Gerard cyane ko yari yaranamuhaye akazi ko gukoresha amasuku mu Bitaro anaha abana be akazi byatumye ngo ahishira Gerard ku makuru ye yose.

    Ati 'Natanze amakuru mu ikusanyamakuru Inkiko Gacaca ziburanisha abandi bose ariko Gerard we ntibyahabwa agaciro kuko ataburanishijwe.'

    Umutangabuhamya Bosco yakomeje avuga ko Nyakayiro ufunganwe na Gerard nubwo yarokotse Jenoside ariko yanze gutanga amakuru kuri Gerard kuko yari muramu we, kandi yari asanzwe anubakisha mu Bitaro bya Gitwe Gerard yaramuhaye akazi.

    Bosco akanavuga ko Nsengiyaremye Elise yari umwanditsi mu nyangamugayo za Gacaca ariko yahishiriye Gerard kuko yari incuti ye y’akadasohoka yari yaranamuhaye akazi ashinzwe imari n’ubutegetsi mu Bitaro bya Gitwe.

    Umutangabuhamya Bosco yavuze ko hari umunyeshuri wiciwe imbere y’ishuri rya ESAPAG umurambo we ntiwashyingurwa mu cyubahiro bajya babikomozaho Gerard ntabihe agaciro nyuma uza kuboneka ari uko n’indi mibiri 10 y’abantu ibonetse.

    Umucamanza yamubajije niba Gerard hari uruhare yaba yaragize mu iyicwa ry’umwana. Bosco amusubiza ko uruhare yarugize kuko yanangaga ko bashyingura uwo mwana witwaga Ephraim mu cyubahiro.

    Nyuma y’umutangabuhamya Bosco ijambo ryahawe umutangabuhamya Mukamuhire Ruth wari umurezi icyo gihe, avuga yari yarahungiye i Gitwe maze ahishwa n’umuntu muri icyo gihe ngo yumvise Gerard ari kumwe n’Interahamwe yumva avuga ko bajyiye gushaka intwaro i Nyanza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Havuyeho umutangabuhamya Ruth hakurikiraho Abumuremyi Hycenthe, yavuze ko Gerard yabaga kuri barriere yari ku ishuri rya ESAPAG we n’abahungu be bafite imbunda, Hycenthe yemeza ko yamubonye kuri barriere inshuro ebyiri akanemeza ko Samuel Nyakayiro (bafunganwe na Gerard) yagiye amuhishira mu bihe bitandukanye.

    Umucamanza yakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Gerard na bagenzi be aho baregwa icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kihariye Urayeneza Gerard.

    Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo, 2021 humviswe undi mutangabuhamya ushinja, hakurikiraho kumvwa abandi batangabuhamya bashinjura.

    Source : https://imirasire.com/?Urayeneza-Gerard-wahoze-ayobora-ibitaro-bya-Gitwe-yatangiye-kuburana-mu

  • Ibisobanuro by’abaregwa kwica umuntu ku Kimisagara bamukubise Fer-à-béton byashenguye benshi #rwanda #RwOT

    Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Munyankindi Emmanuel w’imyaka 43 wakubiswe mu mugoroba wo ku wa 25 ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.

    Bariya bagabo bakekwaho gukubita icyoma cya Fer à béton uriya mugabo umubiri wose bakamugira intere ubwo yahitaha ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri Coma.

    Tariki ya 01 Ugushyingo 2021, uriya mugabo ngo yaje gushiramo umwuka kuko yari yakubiswe bikomeye cyane.

    Ubwo abaregwa kugira uruhare muri ruriya rupfu bagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Habimana Thomas yari yunganiwe na Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte we yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira.

    Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’urukiko bubasabira gufungwa by’agateganyo, bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bizaka kuvamo urupfu.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba ku wa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye babajijwe naho Habimana Thomas agatabwa muri yombi ku ya 01 ugushyingo 2021.

    Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanyije Bucyeye Callixte, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Habimana Thomas wahawe umwanya ngo yisobanure, yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha atabyemera kuko uriya Munyankindi Emmanuel ari we wamusagariye ku buryo ibyabayeho byose yirwanagaho.

    Me Tuyisenge Tito Theogene wabaye nk’utsindagira ibyatangajwe n’Umukiliya we Habimana Thomas, yavuze ko Munyankindi yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe akaba ari na we watangiye iriya mirwano.

    Ati 'N’iyo mirwano ni we wayitangiye ahondagura umukiriya wange, n’iyo Fer à béton ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n’uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu.'

    Uyu Munyamategeko yisunze ibiteganywa n’amategeko ko kuba umuntu yakurikiranwa adafunze ari ryo hame, yasabye Urukiko kurekura umukiliya we ahubwo rugategeka uko azajya yitaba.

    Gusa ibyatangajwe n’uriya munyamategeko ko uriya nyakwigendera ari we watangije imirwano yamuviriyemo urupfu, byazamuye amarangamutima ya benshi bari mu cyumba cy’iburanisha ndetse n’Ubushinjacyaha.

    Umushinjacyaha bwahise bubaza uriya Munyamategeko niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa.

    Bucyeye Callixte na we wisobanuye, yemereye Urukiko ko yakubise nyakwigendera kuko na we yari amaze kumukubita iriya Fer à béton.

    Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko Munyankindi na we yari arimo kumukubita kandi ko atari azi ko biriya byashoboraga kuviramo Munyankindi urupfu ndetse ko ataragambiriye kumwica.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibisobanuro-by-abaregwa-kwica-umuntu-ku-Kimisagara-bamukubise-Fer-a-beton-byashenguye-benshi

  • Karongi: Umusore bamuketseho ubujura baramukubita bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Urugo uyu musore yakubitiwemo rwari urwa kabiri yari agiye kwibamo mu ijoro rimwe, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard.

    Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere yagiye kwiba mu rugo rwa mbere, avuyeyo ajya kwiba mu rugo rwa kabiri ari naho yafatiwe. Nyuma yo gufatwa yagerageje kurwanya abaturage bamufashe ari nabyo byamuviriyemo gukomereka.”

    Uyu musore yajyanywe kwa muganga na Polisi yari ije gutabara, ariko aza kugwa mu bitaro. Bivugwa ko yari amaze kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amasafuriya n’ibase.

    Gitifu Nkusi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no kujya bitabaza inzego z’umutekano mu gihe bagize ibibazo bibahungabanyiriza umutekano.

    Yagize ati: “Turasaba abaturage ko bajya bicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe inzego z’umutekano zikabatara aho kwihanira.”

    Source : https://imirasire.com/?Karongi-Umusore-bamuketseho-ubujura-baramukubita-bimuviramo-urupfu

  • Abagabo babiri bakubise Ferabeto Munyanyindi agapfa basabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ku rubanza ruregwamo uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Calixte.

    Aba bagabo ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviyemo urupfu uwitwa Munyankindi Emmanuel w'imyaka 43 byabaye mu mugoroba wo kuwa 25 ukwakira 2021 bibera mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, akagali ka kamuhoza, umudugudu wa Rurama.

    Bucyeye Callixte na Habimana Tomas ngo bakubise Frerabeto Munyankindi Emmanuel mumutwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Munyankindi agikubitwa Ferabeto iryo joro yahise ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri koma kubera ko yari yakubiswe iyo Ferabeto umubiri wose.Kuwa 01 Ugushyingo yahise ashiramo umwuka bitewe n'ibikomere yatewe niyo Ferabeto yakubiswe.

    Abaregwa batangiye kuburana Saa sita n'igice Umucamanza yabanje kubaza abaregwa niba biteguye kuburana bose bamusubiza ko biteguye kuburana.

    Habimana Thomas niwe wari ufite umunyamategeko umwunganira mu rukiko ariwe Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira kuko nta munyamategeko yashatse.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure imiterere y'icyaha abaregwa bashinjwa.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Munyankindi Emmanuel bakubise mu ijoro ryo kuwa 25 Ukwakira 2021 nyuma yo gukubitwa akajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK kubera ko yari yanegekajwe n'icyuma cya Ferabeto yakubiswe.

    Yageza kwa mugaganga ata ubwenge ajya muri Koma hanyuma kuya 01 Ugushyingo ashiramo umwuka.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba kuwa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y'ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye babajijwe,hanyuma na Habimana Thomas agatabwa muri yombi kuya 01 ugushyingo 2021,Munyankindi Emmanuel amaze gupfa.

    Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanije Bucyeye Tomas,ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa muri Gereza iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Nyuma yo kumva ubushinjacyaha urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo biregure kubyari bimaze kuvugwa n'ubushinjacyaha.

    Habimana Thomas yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha atabyemera ko n'icyaha cyo gukubita Munyankindi Emmanuel Ferabeto ibintu byamuviriyemo urupfu atabyemera ahubwo Habimana asaba urukiko kumurekura kuko ari umuntu utuye kandi ufite umuryango ati “ntabwo ndi umuntu watoroka ubutabera kandi n'igihe bwanshakira bwambona Habimana “ati mu bushishozi bwanyu mwandekura kuko ibyabaye byose ntabwo twari twabigambiriye.”

    Me Tuyisenge Tito Theogene wunganira Habimana Thomas yahise ahabwa umwanya n'urukiko kugira ngo avuge ingingo z'amategeko zishobora kurengera umukiriya we agakurikiranwa adafunze,hanyuma Me Tuyisenge Tito Theogene abwira urukiko ko ubundi gukurikirana umuntu afunze atariryo hame kuko ingingo ya 66 niya 83 itegenya ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze ko ahubwo urukiko rushobora gutegeka umuburanyi iminsi azajya yitaba ubushinjacyaha ariko ntafungwe.

    Me Tuyisenge yahise asaba urukiko ko uru rubanza mu gihe rwazaba rutangiye kuburanishwa mu mizi rwazajyanwa ahabereye icyaha kuko nyakwigendera wapfuye ariwe Munyankindi Emmanuel yarasanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ati “niyo mirwano niwe wayitangiye ahondagura umukiriya wange.

    Me Tuyisenge ati “niyo Ferabeto ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n'uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu.”

    Ibyo uyu munyamategeko yavuze byazamuye amaramgamutima ya bamwe mu rukiko byafashwe nko gushinyagurira uwapfuye bituma ubushinjacyaha bubaza Me Tuyisenge Tito Theogene niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa kuko bafite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yizo mpaka umucamanza yavuze ko bizasuzumwa byose mu cyemezo cy'urukiko.

    Bucyeye Callixte umwe mu bakubise Munyankindi Emamanuel ubwo yasabwaga n'urukiko kwisobanura ku byavuzwe n'ubushinjacyaha atazuyaje yemeye ko yakubise kandagirakurabe Munyankindi kuko nawe yaramaze kumukubita Ferabeto mu bitugu.

    Uyu Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko nawe Munyankindi yarimo kumudihagura.

    Bucyeye Callixte yabwiye urukiko ko ibyo yakoze atari azi ko byaviramo Munyankindi urupfu kuko yabikoze atagambiriye kumwica ko ahubwo ari bimwe by'amakimbirane asanzwe y'abantu baturanye ariko ataba arimo izindi nzangano nk'izo zageza aho umwe ahasiga ubuzima.

    Bucyeye Callixte yavuze ko ibyabaye byose ari ibyago yagize ko atari yaramutse yagambiriye kwica Munyankindi Emmanuel.

    Iri buranisha ryamaze amasaha abiri umucamanza yumva impande zombi yaripfundikiye avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 15 Ugushyingo 2021 Saa munani z'igicamunsi.

    Mu gihe abaregwa baba bahamijwe n'urukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu,bahanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka 15 itarenze imyaka 20 nk'uko biteganwa n'ingingo yi 121 No 68/2018 ryo kuwa 30 kamena 2018 n'ahazabu ya miriyoni 5frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abagabo-babiri-bakubise-ferabeto-munyanyindi-agapfa-basabiwe-gufungwa-iminsi-30

  • Iserukiramuco mpuzamahanga rya Kaminuza ya UGHE ryiswe Hamwe Festival ryagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival
    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival

    Kaminuza ya UGHE ivuga ko abantu bari hirya no hino ku isi bazakurikirana ibi bitaramo bigizwe n’indirimbo n’imbyino, imivugo n’amakinamico bakoresheje ikoranabuhanga, buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe kugera mu ma saa mbiri n’igice.

    Abaririmbyi bazataramira abantu akenshi bazajya kubikorera ku Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru, ariko ku munsi wo gusoza ku Cyumweru bazahurira ku mbuga ya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura), bari kumwe n’abantu bake batarenga 100 (kugira ngo habeho kwirinda kwanduzanya Covid-19).

    Bamwe mu Banyarwanda bazagaragaza ibihangano byabo mu Iserukiramuco harimo Ange+Pamella, Stella T, Lion Manzi, Deo Munyakazi, Michael Makembe, Kivumbi King, Gretta Ngabire, Abdul Majyambere, Ruzibiza n’itsinda ayobora, Faida Gaston, ndetse n’abanyamahanga bazaba bari mu bice bitandukanye by’isi.

    Iri serukiramuco rijyana n’inyigisho cyangwa ibiganiro by’impuguke mu by’ubuzima, rizitabirwa n’abantu bari hirya no hino mu bihugu 13 byo ku isi cyane cyane ibya Afurika.

    Hamwe Festival y’ubushize (mu kwezi k’Ugushyingo 2020) yashoboye gukurura abantu bagera ku bihumbi 26 bumvise ubuhanzi n’inama z’abaganga byabahumurizaga nyuma yo gukeneshwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnès Binagwaho, avuga ko insanganyamatsiko itahindutse, bitewe n’uko ingaruka z’icyorezo Covid-19 zikomeje kwigaragaza mu miryango myinshi y’abatuye isi hamwe no mu Rwanda by’umwihariko, kandi ubuvuzi bukoresheje umuti wo kwa muganga bukaba ngo ntacyo bwabikoraho.

    Prof Binagwaho ati “Ubuhanzi butuma hakoreshwa imiti cyangwa ibinyabutabire bike, ndetse byo bigira n’izindi ngaruka biteza ku mubiri”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Edouard Bamporiki, yatangije Iserukiramuco agaragaza akamaro ubuhanzi bwagize mu komora ibikomere abantu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bunafasha Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana.

    Minisitiri Bamporiki ashimira ubufatanye bw’abahanzi n’abaganga bwazanywe na UGHE, avuga ko afite ingero z’aho ubuhanzi bukiza abantu ku mubiri no mu mitekerereze, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kubanisha abantu neza.

    Yagize ati “Mu Rwanda ubuhanzi bwarifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19, umuntu yakwibaza uko byari kugenda iyo tujya muri Guma mu Rugo nta muziki, nta muvugo, nta filime, yewe ubuzima ntibwari koroha”.

    Bamporiki avuga ko Leta irimo gushyigikira abahanzi b’u Rwanda kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu zishobora kubatunga mu buzima bwa buri munsi n’iyo nta kindi baba bakora.

    Mu bari mu mahanga bakomeye bitabiriye itangizwa rya Hamwe Festival hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu, hari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Partners in Health PIH’, Dr Sheila Davis hamwe na Chris Bailey uyobora Umuryango Wellcome Trust.

    source : https://ift.tt/3EWTy4O

  • Kayonza : Polisi yafunze abagabo babiri bari abarinzi b’ahibwe Ibendera mu ijoro #rwanda #RwOT

    Ririya bendera ryari kuri GS Rubiri, ryabuze mu gitondo cyo ku ya 04 Ugushyingo 2021 ubwo abarinzi bo kuri ririya shuri bwacyaga bakaribura.

    Abo bagabo bahise batabwa muri yombi na Polisi ikorera muri kariya Karere ubu bakaba bakiri gukorwaho iperereza hamwe n’abandi baturage kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizerimana Hamduni.

    Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo yatangaje ko ririya bendera ryari ku kigo cy’ishuri ryabuze mu buryo budasobanutse.

    Yagize ati 'Hari mu mvura yaguye ku wa Kane ninjoro bukeye mu gitondo abarinzi bararibura twajyanyeyo n’inzego z’umutekano turabaza turaribura.'

    Kagabo Jean Paul avuga ko ubwo bamenyaga amakuru y’ibura ry’ibendera muri Gs Rubiri bahise bajyanayo n’inzego zishinzwe umutekano.

    Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi bariya bagabo babiri basanzwe ari abarinzi kuri ririya shuri kugira ngo bakorweho iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Polisi-yafunze-abagabo-babiri-bari-abarinzi-b-ahibwe-Ibendera-mu-ijoro

  • Polisi irasaba abakora mu Tubari kugenzura ko abaje batwaye ibinyabiziga batanyoye inzoga #rwanda #RwOT

    Aba bantu 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, bafatiwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali hagati ya tariki 06 n’ 09 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ariyo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.”

    CSP yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe utubari twarafunguwe, turakangurira abafite utubari n’abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga.”

    Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y’umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.

    Rwemera Leopord umwe mubafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya Kabiri cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira.”

    Nambajimana Claude nawe yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

    Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-irasaba-abakora-mu-Tubari-kugenzura-ko-abaje-batwaye-ibinyabiziga-batanyoye-inzoga

  • Burundi : Polisi yishe irashe urufaya rw’amasasu babiri yise ibyihebe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko bariya bantu barasiwe barasiwe muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.

    Igipolisi cy’u Burundi kivuga kandi ko undi umwe mu bakora iterabwoba mu Burundi yakomeretse mu gihe undi yafashwe.

    Igipolisi cy’u Burundi ntikiratangaza umutwe waba ukorana n’abo bise 'ibyihebe bari gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu cy’u Burundi.'

    Mu mpera za Nzeri 2021, mu Mujyi wa Bujumbura ahahoze isoko rikuru, hatewe grenade ihitana abantu babiri, icyo gihe ubutegetsi bw’u Burundi bwatangaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe ku baturage b’inzirakarengane.

    Igitero cy’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura cyaje gikurikiwe icyakorewe ku kibuga cy’indege cyari kigamije kuburizamo uruzinduko Umukuru w’Igihugu, Evaritse Ndayishimiye yari afite hanze y’Uburundi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iherutse gutangaza ko ibitero bigenda bigabwa hirya no hino bigaragaza ko mu Burundi hari 'Imitwe y’iterabwoba.' Gusa ntihatangazwa iyo mitwe iyo ari yo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Polisi-yishe-irashe-urufaya-rw-amasasu-babiri-yise-ibyihebe

  • Minisitiri Bamporiki yatangije iserukiramuco… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, kuri Kigali Public Library. Witabiriwe n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho, Umuyobozi wa Partners In Health (PIH), Dr. Sheila Davis, intiti mu nzego z'ubuzima, abahanzi n'abandi.

    Iri serukiramuco ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu rizasozwa tariki 14 Ugushyingo 2021 ribera ahantu hatandukanye. Ryatangijwe n'ibiganiro byatanzwe n'abantu batandukanye, umunsi wa mbere usozwa no gususurutswa n'itsinda rya Angel na Pamella.

    Kuri iyi nshuro ya Gatatu, iri serukiramuco rigamije kwerekana impinduka zabayeho kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ku Isi kuva mu mpera za 2019.

    Minisitiri Bamporiki wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco itewe ishema no kuba Kaminuza ya Global Health Equity yarashyizeho iri serukiramuco.

    Avuga ati 'Ni byiza kuba iyi Kaminuza ya UGHE yaratangije iri serukiramuco rigamije guteza imbere Indanga Ndangamuco.'

    Akomeza ati “Ubufatanye no gukorera hamwe mu bakora mu by'ubuzima n'abakora mu by'umuco ni kimenyetso cy'uko twakorera hamwe twese mu kuzamura imibereho y'abagenerwabikorwa batugana.”

    Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ubuhanzi mu ngeri zinyuranye nk'ubwanditsi, ubugeni, gushushyanya n'ubundi buzaganirwaho muri iri serukiramuco.

    Mu ijambo rye, uyu muyobozi yavuze ko imibereho yo muri iki gihe yagaragaje ko abantu bakwiye gushyira hamwe. Ko ubuhanzi bwagaragaje imbaraga zikomeye mu mitekerereze n’imibereho ya muntu.

    Avuga ko ubuhanzi muri iki gihe cya Covid-19 bwafashije cyane mu gususurutsa abantu mu bihe bikomeye no kubigisha uko bakwirinda. Ati 'Buri wese yatekereza uko ubuzima bwari kuba bumeze iyo Covid-19 iza nta buhanzi.'

    Bamporiki ashimangira ko ubuhanzi bwifashishijwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y'amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo.

    Avuga ko bitari byoroshye kumvisha uwiciwe abe muri Jenoside kubabarira no kubana n'uwamwiciye. Ndetse ko cyari ikizamini kigoye kubwira uwishe kujya gusaba imbabazi uwo yiciye, ariko ko binyuze mu buhanzi, byarashobotse.

    Bamporiki avuga ko ubuhanzi ari ubuzima bwa buri munsi, butanga umuti kandi bugacengera kurusha amagambo. Ati 'Niba uri umugabo uri gutereta kandi umukobwa akaba atari ku kwemerera gerageza ukoreshe ubuhanzi. Wandike umuvugo, indirimbo cyangwa ubuhanzi ubwo ari bwo bwose, igisubizo kizaba 'Yego'.'

    Dr. Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda, yavuze ko umubare w'abitabira iri serukiramuco ugenda ukura uko bucyeye n'uko bwije, kandi ko ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo ko ryabaye Mpuzamahanga.

    Dr. Agnes washyizwe ku rutonde rw'abagore ijana bo muri Afurika bavuga rikijyana mu 2020, yavuze ko ubuhanzi bufasha gukira ibikomere, umubabaro no guhangayika kwa hato na hato.  Ati 'Ubuhanzi bufite akamaro kanini mu buzima.”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuhanzi bukenewe kurushaho cyane cyane muri ibi bihe Covid-19 yugarije Isi. Ati 'Ni iki cyakorwa kugira ngo ubuzima bw’abantu buhinduke, yaba uyu munsi cyangwa mu kindi gihe.'

    Iri serukiramuco rizaba imbona nkubone mu bice bitandukanye bya Kigali, hanifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mu 2019, iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere harebwa uruhare rwo kuzuzanya kw'Inganda ndangamuco n'ubuzima.

    Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n'uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Ryarebwe n'abantu barenga 26,000.

    Kuri iyi nshuro ya Gatatu iri serukiramuco rizasubiza amaso inyuma hagamijwe kwerekana impinduka zabayeho kuva hakwaduka Covid-19 mu mpera za 2019. Uko Covid-19 yagize ku buzima bwa buri munsi, ubuzima bwo mu mutwe, ubusumbane n'ibindi.

    Rizahuza abahanzi, abanditsi ba filime, ababyina, abashushanya, abafata amafoto, abazatanga ibiganiro n'abandi baturuka mu bihugu 13.

    Muri iri serukiramuco hazagaragaramo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda nka Angel na Pamella, Stella T, Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye.

    Mu gihe iri serukiramuco rigiye kumara riba, hazatangwa ibiganiro n'abantu batandukanye, abahanzi baririmba, herekanwe filime, habe imurikiragarusha n'ibindi.

    Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE) iri i Butaro, itanga amasomo y'ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.

    Minisitiri Bamporiki Edouard yashimye Kaminuza ya Global Health Equity yo mu Karere ka Burera itegura iserukiramuco 'Hamwe Festival'


    Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubuhanzi bukenewe cyane muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19

    'Hamwe Festival' yatangijwe kuri uyu Gatatu mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Public Library


    Itsinda rya Angel na Pamella ryaririmbye mu gutangiza iserukiramuco 'Hamwe Festival' 

    KANDA HANO UREBE UKO ANGEL NA PAMELLA BARIRIMBYE MU ISERUKIRAMUCO ‘HAMWE FESTIVAL’

    “>AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111307/minisitiri-bamporiki-yatangije-iserukiramuco-hamwe-festival-agaragaza-akamaro-ku-buhanzi-111307.html

  • Bruce Melodie yaba yakoze ubukwe mu ibanga? (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amashusho agaragaza Bruce Melodie yambaye imyenda y'abageni aho yarari kumwe n'undi mukobwa. Tumaze kubona amashusho akurikira yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na The Cat Babalao twibajije niba Bruce Melodie yaba yakoze ubukwe cyangwa se ari ya myaduko y'iki gihe yo gutwika. Muri aya mashusho kandi hagaragaramo abantu bari bicaye barimo kwihera amaso uko Bruce Melodie asezerana n'umukobwa bari bari kumwe.

    Iyi nkuru turacyayibakurikiranira

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaba-yakoze-ubukwe-mu-ibanga-video/