Blog

  • Jambojet yahagaritse gahunda yo gusubukura ingendo z’i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Jambojet, Ndegwa Karanja, yatangaje ko iyi sosiyete nta gahunda ifite yo gusubukura ingendo muri ibyo byerekezo mu gihe cya vuba kubera uburyo umubare w’abagenzi wagabanutse.

    Ati “Ntabwo twakwifuza kujya ku isoko ryuzuyeho amabwiriza akomeye y’ingendo nk’ay’i Entebbe no mu Rwanda. Ibyo bihugu byombi biracyafite amabwiriza akaze y’ingendo ajyanye no kurwanya Covid-19.”

    Ibi binajyana n’amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 yashyizweho muri ibyo bihugu yatumye benshi baba basubitse ingendo.

    Sosiyete nyinshi zatangiye kugabanya umubare w’ingendo zikora aho nka Kenya Airways yawukuye kuri 12 mu cyumweru muri ibyo byerekezo byombi ikawugeza ku icyenda.

    Jambojet ntiteganya gusubukura ingendo zayo mu Rwanda mu gihe cya vuba

    source : https://ift.tt/3olb105

  • Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, akaba yaramenyekanye mu buhanzi bw’indirimbo zitandukanye yakoraga mu Itorero Uruyenzi yari yarashinze no mu Rukerereza.

    Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo arembye.

    Ndagijimana yamenyekanye mu birori bitandukanye birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, iby’amaserukiramuco, Kwibohora n’ibindi.

    Asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa uririmba mu Itorero Inganzo Ngari. Yari umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe mu muryango ubarurwamo abagera kuri 800.

    Ndagijimana Juvenal yitabye Imana ku myaka 59

    source : https://ift.tt/3C9PNr0

  • Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye ibiciro ntarengwa by’ibirayi – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryagiye hanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo, aho amenyesha abantu bose ko guhera ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021, ibiciro cy’ibirayi ku musaruro w’igihembwe cya 2022 A.

    Nk’uko bigaragara muri iri tangazo igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ku muguzi wa nyuma ntikigomba kujya hasi y’amafaranga 300 Frw. Ibirayi bya Kuruseke bigomba kugura amafaranga 255Frw.

    Ubwoko bwa Kirundo bigomba kugura 260 Frw, Rwagume/Rwamashaki na Nyirakarayi 240 Frw naho ubwa Peko bukagura 230Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Celestin, yavuze ko bishimiye ibi biciro ariko bagomba gufata ingamba mu gucunga umusaruro.

    Ati “Reta yadufashije kuko ubu nka hano Busasamana duhinga Peko yari igeze ku mafaranga 120 none bayishyize kuri 230, urumva ko hiyongereyeho arenga 100. Turashima leta ubu igisigaye ni ugucungana n’umusaruro kuko nukomeza kuba mwinshi igiciro kizagwa byaba bicye kikazamuka.”

    Muri iri tangazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yibukije abanyarwanda ko umusaruro wose w’ibirayi ugomba gucuruzwa unyujijwe ku makusanyirizo yashyizweho muri buri Karere gahinga ibirayi.

    Buri modoka yose itwaye umusaruro w’ibirayi ngo igomba kwitwaza ibyangombwa bigaragaza koperative umusaruro waturutsemo kandi izijyana umusaruro mu mujyi wa Kigali ziwuvanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kuwunyuza mu isoko rirangurizwamo imyaka riherereye mu Nzove cyangwa zikawerekeza ku yandi masoko aho abaguzi baherereye.

    Abahinzi bibukijwe ko amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kandi inzego z’ibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ibirayi

    source : https://ift.tt/3kwc8Je

  • Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijima… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Ndagijimana Juvenal, yatangiye gucickina ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, akaba ashimangira ko uyu mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yitabye Imana kubera uburwayi yari amaranye iminsi.

    Ndagijimana Juvenal yari umuhanzi mu njyana Gakondo, akaba yanamenyekanye cyane mu Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’

    Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bari baturanye na Ndagijimana, wavuze ko yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yagize ati 'Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye'. Ibi yabihamirije KigaliToday.

    Ubusanzwe iyo uvuze Rukara rwa Bishingwe, hahita humvikana amateka y’umugabo w’umunyarwanda wishe umuzungu wari ugiye kunyaga abaturage. Ahagana mu mwaka wa 1912, Rukara rwa Bishingwe yivuganye umuzungu Rupius washaka kunyanga ubutaka abaturage bitwaga Abarashi, bityo Rukara rwa Bishingwe biramurakaza aramwivugana mu Gahunga k’Abarashi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111362/umwuzukuru-wa-rukara-rwa-bishingwe-ndagijimana-juvenal-wamenyekanye-mu-urukerereza-yitabye-111362.html

  • Twagiramungu Faustin 'Rukokoma’ yakijweho umuriro kubera gusaba Leta y’u Rwanda kurekura Cyuma #rwanda #RwOT

    Uyu munyapoliki wo hambere wagiye anenga ubutegetsi bwose bwabayeho amaze guca akenge, yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ishyaka rye RDI ryamaganye iby’ifungwa rya Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan.

    Twagiramungu Faustin muri ubu butumwa yagize ati 'Nk’umuyobozi wa RDI, no mu izina ry’abarwanashyaka baryo, ndasaba Leta y’u Rwanda kurekura umunyamakuru “wa rubanda” Niyonsenga Dieudonné ufunzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Ubu butumwa bwa Faustin Twagiramungu wamamaye nka Rukokoma, bwagiye busubizwa na benshi bamwibutsa ko Ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga kandi ko bukorera mu mucyo bukaba bunagendera ku mategeko.

    Uyu musaza wabaye Minisitiri w’Intebe akaza guhungira ku Mugabane w’u Burayi, yagiye anengwa na benshi kubera Politiki yumvikanamo amagambo y’amacakubiri no gukongeza ingengabitekerezo itanoze.

    Mu basubije buriya butumwa bwe, harimo Fred Mufulukye wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ubu usigaye uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco wamusabye kudakomeza kuroha abana.

    Yagize ati 'Ariko Faustin Twagiramungu rwose waretse kujya ushuka abana b’u Rawnda gukora ibyaha nyuma bakabibazwa wowe wigaramiye ? Iyo utekereje abo washyutse bose, haba hari nibura umwe ufite icyo yungutse koko ? Cyokora n’abataramenya ikinyoma n’ingengabitekerezo byawe na bo bafite ikibazo.'

    Uwitwa Nganji Sekamana na we yasubije Twagiramungu agira ati 'Ndi wowe nahita njya mu ishyamba nkinjirira Nyungwe nkajya kumubohoza !!! Urugambo gusa ! Niba umukunze se waje ukamubanisha muri gereza atazagira irungu mama we, yego yewe !'

    Uwitwa Mugabarigira na we yagize ati 'Ni kenshi twagusabye ngo reka gusaza wanduranyije cyane ariko ntiwumva, ukomeje gushora urubyiruko mu bibi ingaruka zikarugeraho wigaramiye, ese ko utaroshya abo wibyariye ahubwo ugakomeza gushora rubanda nk’uko ubita ? Muri MDR mwaririmbaga ko Kinani ashukana none wamusigariyeho ?'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Twagiramungu-Faustin-Rukokoma-yakijweho-umuriro-kubera-gusaba-Leta-y-u-Rwanda-kurekura-Cyuma

  • Sergio Aguero yasabwe guhagarika umupira w'amaguru kubera uburwayi bukomeye yasanganwe #rwanda #RwOT

    Raporo itunguranye muri Espagne ivuga ko Sergio Aguero ashobora kuba agiye kureka umupira w'amaguru kubera ikibazo cy'umutima we uheruka kumutenguha agakurwa mu kibuga

    Uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester City yagize ibibazo byo guhumeka ubwo yakinaga mu ikipe ye nshya ya Barcelona ikina na Alaves kuri Nou Camp mu kwezi gushize.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 yajyanywe mu bitaro kugira ngo yipimishe umutima kandi ntazongera gukina byibuze amezi atatu ari imbere mu gihe hakomeje gukorwa ibizamini.

    Nyamara,Radio yo mu mujyi wa Catalunya 'El Matí' ivuga ko indwara ya Aguero igoye kuruta uko byari byitezwe.

    Kandi bavuga ko ubuzima bwe bushobora kumuhatira guhagarika gukina umupira w'amaguru burundu.

    Iyi raporo iheruka ivuga ko 'ibizamini by'ubuvuzi n'ibindi bya stress yakoze mu minsi yashize bisobanura neza ko ikibazo cy'umutima we gikomeye cyane kuruta uko cyahawe agaciro' mbere.

    Ibi bishobora gutuma Aguero 'adahuza' n'urwego rw'umupira w'amaguru FC Barcelona ikinaho bigatuma arekurwa.

    Nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n'ubuzima bwa Aguero n'iyi kipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-aguero-yasabwe-guhagarika-umupira-w-amaguru-kubera-uburwayi-bukomeye

  • Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari gukina n'umukobwa we wagize isabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu,umukobwa Cristiano Ronaldo yabyaranye na Georgina Rodriguez witwa Alana Martina yagize isabukuru y'imyaka 4 ariyo mpamvu uyu mukinnyi w'icyamamare yayimwifurije ashyira hanze amafoto bari gukina.

    Ronaldo ufite abana 4 ariko witegura kwakira impanga 2,yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwifuriza Alana isabukuru nziza.

    Ati “Isabukuru nziza gikomangomakazi cya papa.Ugira umunsi w'ibyishimo rukundo.”

    Aya magambo yari aherekeje amafoto yagiye yifotozanya n'uyu mwana we mu bihe bitandukanye ndetse harimo niyo bambaye ubusa hejuru.

    Ronaldo ntari kumwe n'umuryango we kuko ubu ari mu ikipe ya Portugal iri gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022 kizabera muri Qatar.

    Uyu mugabo w'imyaka 36 yaraye akinnye mu mukino igihugu cye cyanganyije na Republic of Ireland 0-0.Portugal ikeneye inota rimwe kuri Serbia kugira ngo ihite ikatisha itike.

    Kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n'umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y'amezi 3 y'impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo n'uriya yabyaranye n'uyu Georgina.

    Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

    Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-amafoto-yashyize-hanze-ari

  • Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byagabanutseho Miliyari eshatu – BNR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiraga cyane mu gihugu, Leta y’u Rwanda yasabye ibigo by’itumanaho na Banki gukuraho ikiguzi iyo abantu bishyura bahererekanyije amafaranga nka telefone.

    Icyo gihe umubare w’abantu bakoreshaje ubwo buryo warazamutse cyane ndetse n’amafaranga ahererekanywa ariyongera.

    Muri Nzeri 2020, MTN yongeye gusubizaho icyo kiguzi ku bahererekanya amafaranga bishyurana aho ku mafaranga y’u Rwanda arenga 4,000 umuntu yohereje akatwaho 0.5%.

    Mu gihe abantu bavuga ko iki kiguzi ari amafaranga menshi, MTN yo ivuga ko ari macye kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19 yajyaga ikata 1%.

    Kuva iki kiguzi cyajyaho, BNR ivuga ko muri Kanama 2020 abakoreshaga uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bishyuranye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 5.6 na ho mu kwezi k’Ukwakira 2020 hamaze gusubizwaho icyo kiguzi bahererekanya Miliyari 2.5.

    Banki Nkuru y’Igihugu ikavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ivuga ko kwishyurana mu ntoki harimo ingaruka mbi nyinshi zirimo kwanduzanya indwara no gutuma amafaranga asaza bigasaba Leta gutanga andi kugira ngo hakorwe asimbura ayashaje.

    source : https://ift.tt/3c6ZsDW

  • Cyuma Hassan yamaze gufatwa ngo ajyanwe Mageragere kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Uyu Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan waburanye ubujurire bw’Ubushinjacyaha ari hanze kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaramugize umwere, yagombaga guhita afungwa kugira ngo hubahirizwe umwanzuro w’Urukiko rwajuririwe dore ko uba wabaye itegeko.

    Ejo hashize tariki 11 Ugushyingo 2021, Cyuma Hassan yiriwe avunyisha, agaragaza amafoto y’Abapolisi avuga ko bagose urugo rwe ngo mu buryo bukomeye.

    Amakuru avuga ko Polisi yamaze kumufata kugira ngo ashyikirizwe inzego zigomba gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo cy’Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi aho bivugwa ko azafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

    Uyu musore wari umaze iminsi anagarukwaho mu itangazamakuru, yakekwagaho icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga ndetse n’icyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa imirimo y’ubutegetsi.

    Ubwo yitabaga Urukiko tariki 04 Ukwakira 2021 ngo aburane kuri buriya bujurire bw’Ubushinjacyaha ariko agataha ataburanye, yari yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa.

    Ifoto iri hejuru yafashwe muri Mata umwaka ushize wa 2020 ubwo yatabwaga muri yombi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Cyuma-Hassan-yamaze-gufatwa-ngo-ajyanwe-Mageragere-kurangiza-igihano-cy-igifungo-cy-imyaka-7

  • Nyaruguru : Umusaza w’imyaka 60 wafashwe asambanya umwana arashinja Amadayimoni kumushuka #rwanda #RwOT

    Uyu musaza witwa Theophile asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kiramutse muri kariya Kagari ka Cyuna aho asanzwe aturanye n’umuryango w’uriya mwana w’umukobwa w’imyaka 15.

    Sibomana Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri uriya Mudugudu wa Kiramutse, avuga ko urugo rw’uriya musaza rwegeranye n’urw’umuryango w’uriya mwana w’umukobwa.

    Uriya musaza wahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kibeho mu gihe uriya mwana w’umukobwa we yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’abakorewe ririya hohoterwa.

    Uyu muyobozi w’Umutekano Sibomana Emmanuel avuga ko ubwo bariya bafatwaga, uriya mwana w’umukobwa yavuze ko yasambanyijwe n’uriya musaza ubwo yari agiye gutira nanjoro yo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

    Ati 'Ariko umwana yatangiye kurira yumvise iwabo bagiye kubimenya kuko bari basanganywe kuko bamaze umwanya munini mu nzu kandi umwana atarataka.'

    Uriya musaza ubwo yafatwaga ntiyigeze ahakana icyaha ahubwo yavuze ko ari amadayimoni yamuteye gukora ariya mahano.

    Uriya musaza yatahuwe ubwo yatahurwaga n’umugore we wasanze ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uriya mukobwa icyakora amakuru avuga ko uriya musaza n’uriya mukobwa bari basanzwe baryamana ariko uriya mwana w’umukobwa akaba yitakishije ku bwende kuko yumvaga bamaze gutahurwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyaruguru-Umusaza-w-imyaka-60-wafashwe-asambanya-umwana-arashinja-Amadayimoni-kumushuka