Blog

  • Umwana w' umukobwa yatangaje uburyo Se umubyara yamusambanyaga imbere ya nyina_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Muri Leta ya Ondo iherereye mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umukobwa uzwi ku azina ya Usman Fatima ubana na nyina na papa we akaba arangije amashuri yisumbuye, yatangaje uburyo se yakundaga kumuhatira kuryamana na we imyaka myinshi nyina atabizi.

    Usman Fatima yashimangiye ko se uzwi ku izina rya Usman Sani Momoh yamuteye ubwoba ko azamwica naramuka abimenyesheje nyina cyangwa undi muntu uwo ari we wese.

    Usman Fatima avuga ibyamubayeho, yagize ati:'Igihe cyose mama yabaga asinziriye mu gicuku, yarazaga akankangura akanjyana mu gikoni kugira ngo dutere akabariro. Byageze aho niyemezaga ko ntagomba kongera kumwemerera gutera akabariro nawe, ariko yanyoherezaga hanze y'urugo mu ijoro, naryamye hanze inshuro nyinshi ku buryo mama atamenyaga niba naraye mu rugo cyangwa ntatashye.Ntabwo yamenyaga ibyanjye, nto n'ubwo yanansuzumaga mu cyumba cyanjye keretse mu gitondo ubwo twabonanaga.Mama yabaga yaryamye yasinziriye cyane, natekerezaga rimwe na rimwe wenda ko papa yakundaga kumuha ibiyobyabwenge bimusinziriza'.

    'Iyo namubwiraga ko ngiye kubwira mama ibyo ankorera, yankangishaga kuntera icyuma kugeza mpfuye nindamuka ntinyutse kubibwira umuntu uwo ariwe wese. Yafataga icyuma akantera ubwoba'.

    'Nagerageje inshuro nyinshi kubwira mama ariko ntiyanyumva kuko atizeraga ibyo mvuga'.

    'Umunsi umwe yaashatse kubikorera murumuna wanjye Usman Jemila, ni bwo nahunze urugo noneho mbona kubibwira abantu'.

    'Bimaze kujya hanze, mama w'uyu mukobwa nawe yagize icyo avuga kuri ibi, ati: 'Natangajwe cyane no kumva iby'ibi bintu kuko ukuntu umugabo wanjye yakoraga icyaha nk'iki kandi sinshobore kubimenya numva ari amayobera kuri njye'.

    Se mu ibazwa yavuze agira ati: 'Ntabwo nari mfite ubwenge igihe nabaga nateraga akabariro hamwe na Fatima, byari amaboko ya satani'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/umwana-w-umukobwa-yatangaje-uburyo-se-umubyara-yamusambanyaga-imbere-ya-nyina_-inkuru-irambuye/

  • Abantu binjizaga mu Rwanda ibintu bitemewe bafashwe na Polisi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n' izindi nzego z' umutekano bafashwe abantu binjizaga mu Rwanda magendu y' imyenda ya caguwa amabalo15.

    Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ruvuga ko abafashwe ari Turikumwenimana Alphonse w'imyaka 32, Habimana w'imyaka 37 na Umugwaneza Pascaline w'imyaka 25 barimo kwinjiza mu Rwanda magendu y' imyenda  ya caguwa amabalo 15.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko abafashwe bafatiwe Umudugudu wa Kivu, Akagari ka Nego, Umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu, ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana ku isaa cyenda zamanywa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi  yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k'irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z'ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu  babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu.  Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n'abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati' Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga  igipangu kirinzwe n'umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n'uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.'

    Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu  iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y'umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n'ubundi bucuruzi butemewe n'amategeko.

    Ati' Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n'amategeko  mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y'iminota mikeye  iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.'

    Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda  n'imodoka byajyanwe mu bubiko bw'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro(RRA).

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/abantu-binjizaga-mu-rwanda-ibintu-bitemewe-bafashwe-na-polisi/

  • Polisi ikomeje guhugura abantu batandukanye ku kwirinda inkongi no kuzirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

    Yagize ati “Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw’ibanze abaturarwanda ku bijyanye n’inkongi, amoko y’inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n’uko abantu bakoresha Gaz mu ngo zabo batetse.”

    Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA, abashinzwe umutekano muri iki kigo n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uko bakwirinda inkongi n’uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.

    ACP Gatambira yashimye ubushake n’ubwitabire byaranze abakozi ba RICA, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    source : https://ift.tt/3C8kMne

  • Sobanukirwa! Akamaro ko kurya chapati ku buzima bwacu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chapati ushobora gusanga benshi muri twe tutazi akamaro ifitiye umubiri wacu ku ifunguro cyane cyane irya mu gitondo cyangwa nijoro.

    Ni icyo kurya gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya cyane cyane mu Buhinde, kikaba cyarageze mu bihugu byacu mu gihe cy'ubukoroni aho abacuruzi b'abahinde bazaga muri Afurika cyane cyane mu bihugu byegereye inyanja y'abahinde ari byo Tanzaniya na Kenya, ari byo biribwa bikundira cyane.

    Zikorwa hifashishijwe ifu y'ingano, bikaba byiza kuyikora mu ngano zuzuye (zisebwa zimaze gutonorwa gusa, atari izakozwemo ifarini).

    Ingano ni isoko nziza ya vitamin B na vitamin E, imyunyungugu nka Iode, Zinc, Manganese, Silicon, Arsenic, Chlore, Selenium, Magnesium, Calcium,Ubutare, Umuringa. Kubera kandi ingano zuzuye zigira igipimo cy'isukari iri hasi, n'abarwayi ba diyabete iri funguro bararyemerewe.

    Ibi byose biboneka muri chapati, nibyo biyigira ikiribwa cyiza ku buzima bwacu.

    Akamaro ka chapati ku buzima

    Uruhu rwiza

    chapati zituma uruhu rurushaho kuba rwiza
    Ikungahaye kuri zinc ifasha uruhu guhorana itoto

    Kuba ikungahaye kuri Zinc, bituma iba ikiribwa cyiza gifasha kugira uruhu rwiza, kuko uyu munyungugu uzwiho kuba ufasha mu kugira uruhu rucyeye.

    Igogorwa

    Nubwo tujya twibeshya; nyamara burya ni nziza kurenza umuceri iyo bigeze ku bijyanye n'igogorwa rikozwe neza. Ndetse ku bajya bananirwa kurya ku manywa, kuzifata mu gitondo bituma igifu gikora neza nuko ukagera amasaha ya ku manywa ushonje

    Ibinyasukari

    Nubwo ifite igipimo cy'isukari cyo hasi, ariko dusangamo ibinyasukari binyuranye kandi by'umwimerere. Bifasha umubiri guhorana ingufu

    Muri chapati habamo amasukari meza

    Amaraso

    Muri chapati usangamo ubutare. Ubutare buzwiho kuba butuma igipimo cya hemoglobin mu maraso kiba cyiza bityo bikarinda umuntu indwara yo kubura amaraso izwi nka anemia.

    Kwituma impatwe

    Niba wafashwe nubu burwayi, gerageza urye chapati ikoze mu ngano zuzuye. Kubera ko irimo fibre nkeya bizagufasha koroherwa n'uburwayi

    Kurinda kanseri

    Chapati iri mu biribwa birinda kanseri

    Dusangamo fibre zinyuraye na selenium. Ibi byose bifatanyiriza hamwe kurwanya indwara za kanseri zinyuranye cyane cyane izo mu rwungano ngogozi.

    Chapati tuvuga aha ni izikoze mu ngano zuzuye cyane cyane, kandi zatekeshejwe amavuta meza ntabwo ari chapati ubonye yose.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-ko-kurya-chapati-ku-buzima-bwacu/

  • US: Umugabo yafunzwe imyaka 26 arengana #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri leta ya North Carolina muri Amerika wahamijwe ubwicanyi arengana agafungwa imyaka 26 yababariwe byuzuye na Guverineri w'iyi leta.

    Kuva yatabwa muri yombi mu 1994, Dontae Sharpe yari yarakomeje kurwana urugamba rwo kugaragaza ko ari umwere. Yari yabaye arekuwe mu kwezi kwa munani mu 2019.

    Ku wa gatanu yabwiye abanyamakuru ati: 'Izina ry'umuryango wanjye ryejejwe.

    'Ni umutwaro uvuye ku ntugu [ibitugu] zanjye no ku ntugu z'umuryango wanjye'.

    Kubabarirwa kwe gukurikiye inkuru mbarankuru ya BBC yagaragaje ubucamanza bubera (bubogamye) bwabaye mu rubanza rwe.

    Iyo nkuru kuri Bwana Sharpe yagaragaje ukuntu bishobora gufata imyaka kugira ngo umuntu ababarirwe byuzuye, na nyuma yuko asonewe igihano akanatsindira kurekurwa.

    Mu itangazo rivuga kuri izo mbabazi, Guverineri Roy Cooper wa leta ya North Carolina yavuze ko yagenzuranye ubushishozi iyo dosiye, kandi ko abahamijwe ibyaha barengana nka Bwana Sharpe 'bakwiye ko uko kurenganywa kwemerwa mu buryo busesuye kandi ku mugaragaro'.

    Hamwe n'uko kubabarirwa bisesuye, Bwana Sharpe azashobora gutanga ubusabe kuri leta ko imuha impozamarira.

    Sharpe yongeyeho ati: 'Ubwisanzure bwanjye ntabwo buruzura igihe cyose hakiri abantu bari muri gereza barengana, abahamijwe ibyaha barengana, n'abantu bategereje kubabarirwa'.

    'Narahabaye kandi nzi ko hari abantu b'inzirakarengane ndetse nzi ko urwego rwacu rwamunzwe na ruswa kandi rucyeneye guhindurwa'.

    Bwana Sharpe akorana n'ikigo Forward Justice, aho aharanira ko habaho amavugurura mu rwego rw'ubucamanza mpanabyaha muri North Carolina.

    Yahamijwe ubwicanyi bwo mu cyiciro cya mbere ku kirego ku iyicwa ry'umuzungu George Radcliffe. Hashize amezi urubanza rubaye, uwabibonye w'umwangavu watanze ubuhamya ku ruhande rwa leta yisubiyeho akuraho ubuhamya bwe.

    Ariko ni ho hahandi byafashe imyaka irenga 20 kugira ngo Bwana Sharpe asonerwe kandi afungurwe.

    SRC:BBC

    The post US: Umugabo yafunzwe imyaka 26 arengana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/13/us-umugabo-yafunzwe-imyaka-26-arengana/

  • Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports yasigaye i Kigali, Ishimwe Christian aba ari we usanga Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nsengiyumva Isaac wari wahamagawe kuziba icyuho cya Djihad Bizimana mu Mavubi, ntabwo yabashije kwerekeza muri Kenya, ni nyuma y’uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda rwatsinzwe na Mali 3-0 ku wa Kabiri, Mashami yahise yitabaza abakinnyi babiri basimbura abo yatakaje azaba adafite ku mukino wa Kenya.

    Ntabwo azaba afite Bizimana Djihad wabonye ikarita itukura na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wagize ikibazo cy’imvune, yahise yitabaza abandi bakinnyi babiri babasimbura ari bo Ishimwe Christian waje mu mwanya wa Mangwende na Nsengiyumva Isaac waje mu mwanya wa Bizimana Djihad.

    Aba bakinnyi bahise bagera mu mwiherero ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu mu gitondo ariko ntibajyana n’abandi kuko bo bari batarabona ibisubizo bya Coronavirus, bari bafashwe ikizami cya PCR.

    Nyuma y’uko Amavubi ahagarutse saa 17h z’ejo hashize, byari byitezwe ko aba bakinnyi basigaye bahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

    Siko byaje kugenda kuko amakuru avuga ko ibisubizo byabo byaje gutinda kujya muri sisiteme ya RBC maze bituma itike zabo zimurirwa saa 17h30′ z’uyu munsi.

    Ishimwe Christian ni we wahagurutse wenyine asanga bagenzi be muri Kenya, ni nyuma y’uko Nsengiyumva Isaac we basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA akaba yabyemereye ISIMBI ko Isaac ntaho yagiye kubera ko bamusanzemo iki cyorezo.

    Umukino w’u Rwanda Kenya uteganyijwe ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, akaba ari umukino udafite icyo uvuze kuko ibihugu byombi byamaze kuvamo.

    Nsengiyumva Isaac yasizwe kubera kwandura icyorezo cya Coronavirus

    Ishimwe Christian we yagiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsengiyumva-isaac-wa-rayon-sports-yasigaye-i-kigali-ishimwe-christian-aba-ari-we-usanga-amavubi-muri-kenya

  • Ifoto ya Meddy yashyize ku munigo nyakabwana ikomeje gutangaza abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana batandukanye b'umuhanzi Ngabo Meddy batangaye nyuma yo kubona ifoto yifotoje yashumitse imbwa mu ijosi batangira kumubaza impamvu yayibabaje.

    Ni ifoto yashyize kuri Instagram, abantu batandukanye batangazwa n'uburyo yayishumitsemo .Bamwe bagaragaje amarangamutima yabo bamubaza impamvu yayibabaje abandi batungurwa n'impamvu akunze kwifotoza ari kumwe n'izi nyamaswa.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-meddy-yashyize-ku-munigo-nyakabwana-ikomeje-gutangaza-abantu/

  • Umuhanzi Omah Lay yageze i Kigali, abakobwa bari bateguwe kumuha indabo ntiyazifata barazitahanira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yaraye yageze mu Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na East African Promoters(EAP) cyiswe Kigali Fiesta.

    Ku munsi w’ejo ni joro nibwo uyu muhanzi ukunzwe yageze mu Rwanda, akaba yahise ajya kuri Kigali Arena igitaramo ari butaramiremo Abanyarwanda kiri bubere.

    Uyu muhanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, hari abakobwa bari bateguwe kumuha indabo bamwakira nk’uko bisanzwe bikorerwa n’ibindi byamamare ariko siko byagenze kuko yarinze yinjira mu modoka atazivashe bazisubizayo.

    Iki gitaramo cya 'Kigali Fiesta’, Omah Lay w’imyaka 24 araza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda 6 bakunzwe muri iyi minsi.

    Abo bahanzi ni; Nemeye Platini, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Dav D na Bushali.

    Uyu muhanzi akaba yageze mu Rwanda nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free’ binitezwe ko ari buririmbe muri iki gitaramo.

    Kwinjira muri iki gitaramo, itike isanzwe ni ibihumbi 10, VIP ibuhumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 30, aha ni ku muntu uzagura itike mbere ariko umuntu uzayigurira ku muryango umunsi w’igitaramo, kuri ibi biciro haziyongeraho ibihumbi 5.

    Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba umuntu agomba kuba afite byibuze urukingo rumwe rwa Coronavirus, n’igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Coronavirus afite kitarangeje amasha 72.

    Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe

    Omah Lay ntabwo yafashe indabo aba bakobwa bari bateguye kumuha

    Ni uko yari aherekejwe n’abasore bacunga umutekano

    Omah Laye arataramira abanyarwanda uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-omah-lay-yageze-i-kigali-yakirwa-n-abakobwa-beza-amafoto

  • Umumotarikazi yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe Hari imirimo bivugwako ari iya kigabo hakaba nindi bivugwako ari iya kigore gusa uko isi igenda itera imbere iyo myumvire igenda ishira Ugasanga iyari imirimo ya bamwe isigaye isangirwa na bose. Hari umumotari wumugore witwa Agnes, yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aho umuntu umwe witwa Francine yamushimiye cyane muri gahunda yiswe #gushimafriday imenyerewe kuri Twitter buri wagatanu abantu bifashisha bashimira abandi. Francine amaze gushimira Agnes abantu bashyizeho ibitekerezo bitandukanye abandi batangira gusaba nimero ye ya telefone.

    Ibyo bamwe bavuze
    Ibyo bamwe bavuze

    Ibyo bamwe bavuze

    Source : https://yegob.rw/umumotarikazi-yavugishije-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/