Blog

  • Ibyo Polisi y'u Rwanda isabye abifuzaga gukomeza kwiyandikisha gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rimenyesha abantu bose ko igikorwa cyo gukomeza kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu ko iki gikorwa kibaye gisubitswe kugirango habanze hakorwe ibizamini by'abiyandikishije mbere.Polisi y'u Rwanda yongeraho ko igihe iki gikorwa kizasubukurirwa kizamenyeka mu minsi iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-polisi-yu-rwanda-isabye-abifuzaga-gukomeza-kwiyandikisha-gukorera-impushya-zagateganyo-niza-burundu-zo-gutwara-ibinyabiziga/

  • Exclusive: Ferwafa yagize iki tangaza ku makuru ya Rafael York – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo amakuru yatangajwe ko umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri sweden Rafael york yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kubera kutumvikana n'abagenzi be .

    Ferwafa ibinyujije Kuri Twitter yayo yatangaje aya makuru:

    Ferwafa yakomeje inyomoza amakuru y'uko Rafael york yaba afitanye ibibazo n'abagenzi be bakinana ahubwo yemeza ko yagize ibyago byo kubura inshuti.

    Source : https://yegob.rw/exclusive-ferwafa-yagize-iki-tangaza-ku-makuru-ya-rafael-york/

  • Umukunzi wa Niyo Bosco ||ku nshuro ya mbere akomoje ku rukundo rwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n'indirimbo ze zinyura benshi, yavuze ko nta nkuru y'urukundo afite kuko atigeze akundaho.

    Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Youtube,  aho yagarutse ku mushinga mushya bafite aho abantu bazabasangiza inkuru z'urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.

    Ati'Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, abantu barimo kubibona. Rero dushaka gukora izindi mpinduka n'ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z'urukundo, z'ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo. Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y'urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy'ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza.'

    Aha yahise asabwa kuba na we yasangiza abantu inkuru y'urukundo rwe, avuga ko nta rwigeze rubaho.

    Ati 'Inkuru y'urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira.'

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-niyo-bosco-ku-nshuro-ya-mbere-akomoje-ku-rukundo-rwe/

  • Umukobwa w'ikizungerezi yihenuye ku bagabo bose bamutereta abarusha agatubutse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukiri muto witwa Ndokwa Babe yavuze ko kimwe mu bimubabaza ari ukubona abagabo arusha byose bashaka kumutereta ibyo abona nko kumwubahuka.Uyu mukobwa ufite amazina ya Ndokwa babe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yikubita urushyi mu gahanga iyo abonye umugabo uri hasi ye arusha ibintu byose agerageza kumwiyegereza.

    Ati 'Ndababara koko iyo umugabo tudakwiranye aza ashaka kunyitaho. Nkuko ukandeba ukibwira ko ufite amahirwe? Agasuzuguro rero gusa. Ntuzongere kugerageza imyitwarire nk'iyo kuko nzagukoza isoni ntazuyaje. '

    Abakobwa batandukanye bagiye batangaza ibintu bitandukanye ku byo Ndokwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter. Bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwe gushyiraho urwego abagabo bakwiye kumuvugisha bagomba kuba barimo abandi bamuseka cyane.

    I get REALLY offended when I'm approached by men who don't measure up to me. Like you gauged yourself then assessed me and really thought you had a chance? So disrespectful

    — Ndokwa Babe (@Cali_DreamsXO) November 9, 2021

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-yihenuye-ku-bagabo-bose-bamutereta-abarusha-agatubutse/

  • Abasirikarekazi b'abatinganyi baherukaga gukora ubukwe bahuye n'uruva gusenya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa b'abasirikare babatinganyi bo muri Ghana baherukaga gukora ubukwe ngo babane nk'umugabo n'umugore,bivugwa ko bahise batabwa muri yombi kandi bagiye gukurikiranwa mu nkiko.

    Mu mashusho yashyizwe hanze mbere yo gutabwa muri yombi, aba badamu basaga nkabishimye ubwo babyinaga hamwe ku munsi w'ubukwe bwabo. Ibirori byatumye abantu bakangarana ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi babajije impamvu ibirori nk'ibi 'bitubaha Imana kandi biteye ishozi' byemewe mu gihugu cya Afurika y'Iburengerazuba.

    Nyuma y'iminsi mike iyi videwo imaze gukwirakwira, imbuga zimwe na zimwe z'amakuru zaho zavuze ko aba bakobwa bafunzwe n'ubuyobozi bwa gisirikare kandi ko bagomba kugezwa mu rukiko.

    Source : https://yegob.rw/abasirikarekazi-babatinganyi-baherukaga-gukora-ubukwe-bahuye-nuruva-gusenya/

  • Muhanga: Minisitiri Gatabazi aributsa abajyanama kuvugira ababatumye aho kwirebaho #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije ko umujyanama adasaza, bityo ko ugomba gutorwa agomba kurenga ibyo kwirebaho ahubwo akavugira abamutumye agamije kubashakira iterambere rirambye aho kubatererana.

    Ibi Minisitiri Gatabazi, yabivugiye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga mu matora y'abajyanama batorewemo abagore 30% bagomba kujya mu nama Njyanama y'aka karere. Yagize ati' Umujyanama ahoraho kabone niyo igihe yahawe cyo kujya mu nama Njyanama cyaba cyarangiye, ashobora gukomeza kuba umujyanama kuko ubujyanama ntabwo busaza ahubwo buhora bushakira iterambere abaturage'.

    Bamwe mubitabiriye itora.

    Yongeyeho ko umujyanama mu nama njyanama y'akagari, umurenge ndetse no ku karere iyo hari ibitagenda neza abigaragaza, maze bigashakirwa ibisubizo. Avuga ko ntawukwiye kuvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge byamunaniye kuko aba ataramufashije kugera ku ntego nyayo ifatika yo guteza imbere abaturage.

    Ati' Nibyo muratorwa ariko si ukugenda ngo mwumve ko mwatowe, ahubwo ni umwanya mwiza wo gutumikira ababatumye kugirango mugaragaze ibitagenda neza kugirango bishakirwe ibisubizo. Burya umuyobozi w'umurenge iyo byamunaniye namwe muba mubifitemo uruhare kuko mwagakwiye kumufasha akagera ku ntego zose mwihaye mukesa imihigo yo guteza imbere abaturage'.

    Minisitiri Gatabazi JMV.

    Minisitiri Gatabazi, akomeza avuga ko umujyanama mwiza ari uwitabira ibikorwa kuko ngo hari ahakozwe igenzura basanga hari umujyanama witabiriye inama rimwe gusa. Umujyanama nk'uyu ngo ntashobora kwibuka ko abaturage bamutumye!. Yibutsa ko badakwiye kwirebaho, ko ahubwo bakwiye gukorera abaturage badategereje amafaranga bahabwa igihe bitabiriye inama Njyanama. Yabibukije kandi ko bemeye kubijyamo kubwo gushaka gifasha abaturage.

    Yagize ati' Umujyanama mwiza yitabira ibikorwa by'inama Njyanama akajya inama, hari igihe mumara gutorwa ibikorwa byose bitegurwa ntubyitabire, kuko hari aho twabonye umujyanama witabiriye ibikorwa by'inama Njyanama inshuro imwe muri Njyanama. Ndongera mbasabe, ntabwo mukwiye kwirebaho cyangwa ngo mutekereze cyane ku mafaranga muhabwa igihe mwagiye mu bikorwa, icyo mucyeneweho ni ukwitangira abaturage mukababera intumwa nyazo kandi zitumika'.

    Bamwe mu bajyanama batowe bavuze ko bagiye kuba abagaragu b'abaturage bakababera intumwa zo gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo.

    Abagore 5 batowe bahagarariye 30% mu nama Njyanama.

    Mukandayisenga Donatha, yatorewe guhagararira 30% by'abagore avuga ko azakorera ubuvugizi abakobwa baterwa inda zitateguwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Muhayimana Marie Chantal, avuga ko azitangira abamugiriye icyizere kandi ko azatanga ibitekerezo byo gushyira umuturage ku isonga no guharanira ko umuryango wabaho utekanye, udafite amakimbirane, ugaha uburere bwiza abana.

    Kayitare Jacqueline wari usanzwe ari umuyobozi w'akarere ka Muhanga muri manda irangiye, avuga ko icyizere yahawe azagikoresha afasha abaturage kurwanya ruswa n'akarengane ndetse akazajya inama n'abandi uburyo umuturage yahabwa serivisi yihuse ntasiragizwe, ko kandi azita ku kureba icyo abaturage bakeneye no kubasaba ibitekerezo kubyo bifuza byabageza ku iterambere ryihuse.

    Abakandida 5 batowe bahagarariye 30% by'abagore mu nama njyamana ni; Kayitare Jacqueline yatorewe ku majwi 201, Mukandayisenga Donatha yatorewe ku majwi 122, Niyonsaba Marthe yatorewe ku majwi 118, Mukabatesi jeanne d'Arc yatorewe ku majwi  113 naho Muhayimana marie Claire yatorewe ku majwi 85.

    Ku wa Kabiri Tariki ya 16 Ugushyingo 2021 hazatorwa abajyamana rusange bazaza basanga aba 30% batowe, aho bose bazajya mu nama njyanama y'akarere, mu gihe kuwa Gatanu Tariki 19 Ugushyingo 2021 aribwo abajyanama bose bazitoramo biro z'inama Njyanama ndetse na Komite Nyobozi izayobora akarere muri manda y'imyaka 5.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-minisitiri-gatabazi-aributsa-abajyanama-kuvugira-ababatumye-aho-kwirebaho/

  • Urukundo rwubahwe!abarwayi bo mu mutwe bakundaniye ku muhanda none bakoze ubukwe(biratangaje) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abantu bumva inkuru z'urukundo bakagira ngo ni rwa rundi rwa Romeo na Juliet cyangwa ibyo babona mu mafilime.Kuri iyi nshuro tugiye kureba inkuru idasanzwe y'abarwayi bo mu mutwe babiri bakundaniye ku muhanda bikarangira bakoze ubukwe.

    Ni inkuru yazanywe n'uwitwa Olaide Olakitan wo muri Nigeria avuga ko yakozwe ku mutima n'urukundo rw'aba bantu babiri barwaye mu mutwe ariko bakaba bakundanye imyaka irenga 20 ntagutandukana.

    Aba barwayi bo mu mutwe umwr yitwa Cynthia ndetse n'umugabo we Samade aba bombi bakaba barabanye mu myaka 22 ishize ndetse bakaba bamaze no kubyarana abana batatu.

    Bivugwa ko mbere yo kurwara mu mutwe uyu mugabo Samade yari asanzwe ari umuntu muzima ndetse azi ubwenge cyane kuko yarangije muri Kaminuza yo muri Nigeria mu ishami ry'ubugenge (physics).Buri wese ngo yishimiraga ubuhanga bwuyu musore .Nubwo yarwaye mu mutwe nubu arangaza abatari bake kuko azi kubyina cyane.

    Aba barwayi bo mu mutwe bivugwa ko bahuye ndetse batangira gukundana biyemeza kuba ahantu hamwe nk'abandi bantu basanzwe ,ngo hari igihe bagiranaga amakimbirane ariko bakayacyemura.Uwo mubano watumye babyara umwana wa mbere,uwa kabiri ndetse n'uwa gatatu.Barabanye nk'umugabo n'umugore gusa mu myaka bamaranye batunzwe n'amafaranga bahabwa n'abagiraneza.Babanye neza ndetse bagaragaza urukundo bafitanye kuko bakunda kugaragara mu muhanda basomana ,bishimanye.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubahweabarwayi-bo-mu-mutwe-bakundaniye-ku-muhanda-none-bakoze-ubukwebiratangaje/

  • Ibyabaye kuri Juno Kizigenza washakaga gutwika na Ariel Wayz mu gitaramo birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko atishimiye uburyo yabujijwe kuririmba mu gitaramo aho yagombaga indirimbo ze akahatwika nyuma yo gufasha Ariel Wayz mu ndirimbo away nyamara bikarangira yimwe umwanya.

    Abakunzi b'umuziki bari bakoraniye muri Kigali Arena, baciye iryera Juno Kizigenza ubwo ari agiye gufasha Ariel Wayz indirimbo 'Away' bakoranye.

    Nyuma y'iyi ndirimbo Juno Kizigenza yijeje abakunzi be ko agiye kugaruka ku rubyiniro, birangira icyizere kiraje amasinde mu bakunzi b'umuziki.

    Juno Kizigenza utabashije kuririmba muri iki gitaramo, yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bakunzi be batigeze babashaka kumubona ku rubyiniro nkuko hari abari babyiteze.

    Uyu muhanzi yibukije abateguye iki gitaramo ko bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.

    Ati 'Ntibifatwe nabi ariko abateguye iki gitaramo bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.'

    Byari byitezwe ko Juno Kizigenza abanziriza Omah Lay ku rubyiniro, icyakora bitewe n'amasaha igitaramo cyagombaga gusorezwa, byabaye ngombwa ko yirengagizwa.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-juno-kizigenza-washakaga-gutwika-na-ariel-wayz-mu-gitaramo-birababaje/

  • Kirehe: Inka 13 zapfuye nyuma y' uko zivuye konera umuturage _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu karere ka Kirehe aho inka zonnye umurima w'amasaka zigahita zipfa zose uko ari 13 benshi bikabatangaza.

    Izi nka zari iz'umuturage witwa Leoncie w'imyaka 71 zikaba zaguye mu Rwuri rwazo aho zari zimaze kona umurima w'amasaka wegereye urwo rwuri, ni umurima w'uwitwa Celestin.

    Aha ni mu karere ka Kirehe mu mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Nasho ho mu murenge wa Mpanga haguye inka 13 bikayobera benshi kuko hapfaga imwe ku yindi kandi zigapfa zimaze kona amasaka ubusanzwe atica inka.

    Abenshi mu baturiye aho babonaga imirambo y'inka irambitse bo bahamyaga ko ari amarozi atari icyorezo kuko icyorezo kitaza mu nka z'umuntu umwe kandi hari n'abandi boroye.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri ako gace bwo buvuga ko butagira icyo bubitangazaho mu gihe ibizamini biri gukorwa n'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB bitari byatanga ibisubizo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/kirehe-inka-13-zapfuye-nyuma-y-uko-zivuye-konera-umuturage-_-inkuru-irambuye/

  • Wa mwana bitaga inkende atwaye imodoka turumirwa||yabaye icyamamare mpuzamahanga(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nsanzimana Elia wamamaye mu Rwanda nyuma y'uko akuwe mu bwigunge yabagamo bitewe n'ubumuga yavukanye ,bwo kutavuga neza ndetse n'isura ye idasanzwe kuri ubu asigaye yiga nk'abandi bana ndetse arambara akaberwa mu myenda myiza.

    Uyu musore benshi batotezaga bamwita inkende kubera isura ye kuri ubu asigaye yarabaye ikimenyabose, aho n'ikinyamakuru mpuzamahanga,  nka the Standard no muri Africa y'uburasirazuba nka Tuko yo muri Kenya,  na Atinkanews yo muri Ghana n'ibindi ntibisiba kumwandikaho inkuru.

    Ubwo yasurwaga ku ishuri yigaho Nsanzimana Elie yatunguye abantu maze ajya mu modoka atangira gutwara.Yari kumwe n'umubyeyi we waje kumusura aho ubona ko amaze kugenda amenyerana n'abandi bantu mu gihe mbere yababonaga akirukanka.

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-bitaga-inkende-atwaye-imodoka-turumirwayabaye-icyamamare-mpuzamahangavideo/