Blog

  • Imyambarire idasanzwe mu byaranze igitaramo cya Omah Lay (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indirimbo za Omah Lay nka Damn, Godly, Understand kuza kugera kuri Free my Mind yasohotse ageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda, zakoze ku mutima abakunzi ba muzika bumva batatangwa kujya kumwereka urukundo bamufitiye.

    Ubwitabire bwari buri hejuru muri icyo gitaramo bishingiye ku nyota abakunzi b’umuziki bari bafite nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice ibitaramo byarahagaze kubera Covid-19.

    Abahanzi Nyarwanda barimo Davis D, Platini, Bushali, Ish Kevin, Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ko umuziki Nyarwanda ufite imbaraga, ndetse Abanyarwanda bawunyotewe kuwumva no kuwubyina.

    Omah Lay agakote yari yaje yambaye byageze hagati akajugunya mu bafana kubera uburyo abakunzi be bamwakiriye ku rubyiniro.

    Omah Lay utarashoboye guhishira amarangamutima ye ku nkumi z’Abanyarwandakazi, yaje gusaba babiri muri bo kuza bakamusanga ku rubyiniro maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

    Uyu muhanzi kandi yasabye umwe mu bafana bari begereye ku rubyiniro kumutiza telefone ye ngo amusigire agafoto k’urwibutso nyuma yaho abonyeko benshi mu bitabiriye iki gitaramo bamaze umwanya munini bari kubika gihamya cy’uko bari kumwe, maze na we akoresha telefone y’umufana yifotora ifoto azatunga nk’urwibutso.

    Itsinda rya Symphony ryaje gufasha uyu muhanzi ku rubyiniro, ryaserukanye umwambaro w’amajipo nyuma y’uko mu gitaramo cya Bruce Melodie bongeye guseruka bambaye umwambaro wagaragaye muri filime igezweho kuri ubu ya Squid Game, ibintu byatangaje cyane abari baje kwitabira icyo gitaramo.

    source : https://ift.tt/30tKFkC

  • Kirehe : Inka 13 z’umuntu umwe zapfiriye mu murima w’umuturanyi icyarimwe bitera urujijo benshi #rwanda #RwOT

    Ni inka za Leoncie Mukansonera aho zapfuye zigeze mu murima w’amasaka w’umugabo witwa Celestin utuye Mudugudu Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

    Inyinshi muri ziriya nka zirakuze zikaba zagaragaye zagandagaye mu murima zapfuye ndetse abantu bakaba birinze kuzikora.

    Inzego zishinzwe ubunzi n’Ubworozi zagiye muri kariya gace ndetse hafatwa n’ibipimo kugira ngo hatahurwe icyaba cyateye urupfu rw’ariya matundo

    Eric Zikama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tarik 14 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

    Eric Zigama kandi avuga ko nk’uko abaturage bagize ibyago bafashwa, uriya na we hari gutekerezwa uburyo yagobokwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Inka-13-z-umuntu-umwe-zapfiriye-mu-murima-w-umuturanyi-icyarimwe-bitera-urujijo-benshi

  • Abanyamakuru biyemeje gushishikariza ababyeyi kwifashisha imikino bakarishya ubwenge bw’abana babo #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru barenga 30 bo mu Bitangazamakuru bitandukaye bikorera mu Rwanda, bahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyinga 2021 aho beretswe imikino ishobora kwifashishwa n’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo.

    Abanyamakuru nk’abantu bafite ijambo rigera kure, bahawe amahugurwa kugira ngo bashishikarize ababyeyi gukoresha buriya buryo bifashishije imikino irimo n’iyagiye imenyekana mu bihe byo hambere na Patayari, saye, gukina amagorori, ndetse n’umupira wa karere.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC/Rwanda Media Commission), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

    Ati 'Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.'

    Abanyamakuru kandi beretswe uko bagira uruhare muri ibi bikorwa haba mu nkuru bakora ndetse no mu biganiro bakora aho banibukijwe akamaro k’umubyeyi mu kwita ku burere n’uburezi by’umwana we.

    Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

    Ati 'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.'

    Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

    Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati 'Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera'.

    Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

    Ati 'Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.'

    Abanyamakuru bahuguwe na bo bavuze ko binjiye mu ngamba ku buryo bagiye kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo bakoresheje imikino kuko uretse kubi bikarishya ubwenge bw’abana binatuma urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana rurushaho kwiyongera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-biyemeje-gushishikariza-ababyeyi-kwifashisha-imikino-bakarishya-ubwenge-bw-abana-babo

  • Umuvugabutumwa yashimye Imana yamuhaye umugabo ku myaka 55 akiri isugi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Punch, uyu mugore w'imyaka 55 y'amavuko yatangaje ko “satani atashakaga ko ashyingirwa” kuko igihe yari yiteguye, “nta mugabo wigeze amwegera.”

    Yavuze ko yemera ko ikibazo cyari mu itorero rye rya kera kandi ko Imana yamukoreye ibitangaza mu “itorero rye rishya kandi inzitizi zose zavanweho.”

    Ati'Satani ntiyashakaga ko nshaka. Igihe numvaga niteguye, nta mugabo wigeze ansanga. Nakomeje gutegereza igitangaza kiva ku Mana kugeza ngize imyaka 55.

    Ntabwo nigeze nsohokana n'umuntu mbere yuko nshyingirwa. Ubwa mbere natekereje ko ikibazo gituruka mu itorero ryanjye rya kera ndivamo, ariko ubu ndaha Imana icyubahiro. Yabinkoreye mu itorero ryanjye rishya kandi inzitizi zose zakuweho. “

    Abajijwe niba hari igitutu yari afite, yashubije ati: 'Nashoboye kwihanganira ibigerageza byose kubera kwizera kwanjye gushinze imizi cyane, kwizera no kwibanda kuri Kristo Yesu. By'umwihariko, Imana yampaye ubuntu kandi inyemerera kwitangira urugendo rwanjye.

    Tekereza umuntu uri muri iyi myaka udafite umugabo. Njye namaze iminsi myinshi ndira, nsaba Imana imbabazi. Ariko uyu munsi ndishimye kuko, nubwo agahinda kari kenshi, nashoboye kugera kuri byinshi mu bindi bice by'ubuzima bwanjye. “

    Esther yongeyeho ko atigeze atakaza ibyiringiro kandi yabashije gushaka akiri isugi.

    Yagize ati: 'Igihe kimwe nararakaye. Ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye nkomeza urugendo. Sinari nzi umugabo n'umwe kugeza nshyingiwe. Nashyingiwe nkiri isugi.

    Avuga uko yahuye n'umugabo we,Yagize ati 'Hari hashize imyaka irenga itatu Imana impishuriye ishusho ye na kamere ye ikambwira ibye binyuze mu bandi bantu.

    Umunsi umwe n'uwo Imana yampishuriye nyuma y' imyaka itatu,Imana yanyoherereje ubutumwa bushya binyuze ku muhanuzi. Ibisobanuro by'imiterere ye, aho aturuka kandi bihuye neza neza nuko yari ameze ubwo namubonaga muri Ilesa. Itorero ryanjye riri muri Osogbo, ariko twagize ibirori muri Ilesa aho nahuriye n'umugabo wandemewe.

    Imana yanagaragaje itariki y'ubukwe bwacu, bwari ku ya 29 Ukwakira 2021. Igihe cyo guhura kwacu n'ubukwe cyari gito rwose. Ndaha Imana icyubahiro cyose kuko yanyibutse nyuma y'iyi myaka yose. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuvugabutumwa-yashimye-imana-yamuhaye-umugabo-ku-myaka-55-akiri-isugi

  • Umupfakazi yirukanwe mu rugo rwe azira kutabyara umuhungu #rwanda #RwOT

    Umupfakazi w'umukene ukomoka muri Nigeria yasabye ubufasha nyuma yo kwirukanwa mu rugo rw'umugabo we mu buryo budakwiriye.

    Amakuru avuga ko bene wabo b'umugabo we wapfuye bamwirukanye kubera ko atabyaye umuhungu.

    Inkuru y'uyu mugore yasangi we ku mbuga nkoranyambaga n'umuryango utegamiye kuri leta. Nk'uko uyu muryango ubitangaza, uyu mupfakazi ashaka imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga we n'umukobwa we.

    Ati: 'Uyu mupfakazi w'umukene yirukanwe mu rugo rw'umugabo we wapfuye kubera ko nta muhungu yabyaye.”

    Atunganya imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga n'umukobwa we. Umugiraneza yamuhaye inzu itagira umuryango cyangwa idirishya nta n'amafaranga yo gushyira amashanyarazi mu cyumba.Arasaba ubufasha. '

    Mu mashusho yashyizwe hanze,uyu mugore yari muri iyo nzu yahawe nyuma yo kwirukanwa mu bye n'umuryango w'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupfakazi-yirukanwe-mu-rugo-rwe-azira-kutabyara-umuhungu

  • Ferwafa yasobanuye ikibazo cya Rafaël York wavuye mu mwiherero w’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Kenya, aho igiye gukina umukino wa nyuma mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

    Iyi kipe ikigera muri Kenya, Rafaël York yahise afata indege yerekeza muri Sweden aho asanzwe akina, aho hari amakuru yari yatangajwe avuga ko icyatumye agenda ari ukutumvikana n’abakinnyi bagenzi be.

    Kuri iki Cyumweru, Ferwafa ibinyujije kuri twitter yatangaje ko amakuru yavuzwe ari ibihuha, ko uyu mukinnyi yagiye kubera urupfu rw’inshuti ye ya hafi.

    Itangazo Ferwafa yanyujije ku rubuga rwa Twitter

    FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga RAFAEL York yavuye mu mwiherero w’Amavubi Stars agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.

    FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

    Mugire Amahoro

    source : https://ift.tt/3DfCBSt

  • Libya: Umuhungu wa Gaddafi agiye guhatanira umwanya wa Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saif al-Islam al Gaddafi
    Saif al-Islam al Gaddafi

    Icyo gikorwa Saif al-Islam al Gaddafi w’imyaka 49, yagikoreye ku biro bya Komisiyo y’amatora biherereye mu Mujyepfo y’umujyi wa Sebha muri icyo gihugu.

    Ku rutonde rw’abazahatana na Saif Gaddafi wari umaze imyaka igera ku 10 atagaragara, unafatwa nk’ufite ingufu muri ayo matora, hari Khalifa Haftar, hari Minisitiri w’Intebe, Abdulhamid al-Dbeibah ndetse na Aguila Saleh, nk’uko byatangajwe na Reuters.

    Saif ni umwe mu babashije kurokoka mu muryango we uretse ko yaje gufatwa agafungwa, ubwo habagaho imyivumbagatango muri Libya mu 2011, yanabaye intandaro y’urupfu rw’umubyeyi we, Muhammar Gaddafi, wayoboraga icyo gihugu.


    source : https://ift.tt/3wNaCYg

  • Kirehe: Inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RAB irimo gushakisha icyateye urupfu rw
    RAB irimo gushakisha icyateye urupfu rw’izo nka

    Nyuma y’urupfu rw’izo nka, haketswe ko zaba zazize amasaka zonnye mu murima w’umuturanyi.

    Umukozi w’Umurenge wa Mpanga ushinzwe imiyoborere, Etienne Sibongo, avuga ko atakwemeza ko zazize amasaka ahubwo harimo gushakishwa icyo zaba zarazize.

    Ati “Urumva iyo byabaye kuriya abantu bavuga byinshi ariko ntitwabyemeza, ahubwo dutegereje igisubizo cya cy’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), abakozi bayo bafashe ibizamini, ubwo turategereje ibisubizo”.

    Sibongo avuga ko nyuma y’ibisubizo bya RAB aribwo hazamenyekana icyakorwa mu rwego rwo gufasha uwahuye n’icyo kibazo.


    source : https://ift.tt/3ovXzq8

  • Amb Hazza Alqahtani yeretse abanyeshuri ba ‘Islamic Secondary School’ ibanga ryatuma bajya kwiga muri UAE – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iryo shuri, aho yaganiye n’abanyeshuri baho bakamubaza ibibazo bitandukanye ku mahirwe bafite yo gukomereza amasomo muri UAE nyuma y’uko yari amaze kubasobanurira ingamba icyo gihugu cyashyizeho mu gushyigikira uburezi.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, abarimu bo muri iryo shuri n’Umuyobozi waryo ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center, Abdellatif Aouid, bitabiriye ibyo biganiro.

    Ambasaderi Alqahtani yashimiye abo banyeshuri kubera urwego rw’imitsindire bariho magingo aya, aho abaheruka gukora ikizamini cya Leta batsinze 100%.

    Ati “Ndashimangira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziyemeje kugenzura ko amahirwe akomeye y’uburezi agera kuri bose, atari abenegihugu gusa. Kandi igihugu cyanjye kiri mu mikoranire n’u Rwanda, igamije guha abafite impano zikomeye amahirwe yo kugera ku burezi bwo ku rwego rwo hejuru, muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri ku rwego mpuzamahanga.”

    Kuva mu 2002 Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyigikiye uburezi mu Rwanda zibinyujije mu Muryango Al Maktoun Foundation, aho zafashaga ibigo bibiri birimo icya Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga, na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali. Abanyeshuri baho bose bitwaye neza mu bizamini bya Leta biheruka baratsinda.

    Mu myaka nibura 10 ishize, UAE ibinyujije mu Muryango wa Khalifa Bin Zayed Al Nahyan Foundation yafashije Islamic Secondary School for Sciences ku gipimo cya 100%.

    Mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya UAE, hatangwa amahirwe yo kuba Abanyarwanda bajya kwiga muri Kaminuza zo muri icyo gihugu ku buntu binyuze mu mushinga wa UAE Technical Assistance Program.

    Ambasaderi Alqahtani yakomeje ati “Uwo mushinga uzatuma abanyeshuri babasha kubaka ejo hazaza habo heza, banatange umusanzu mu kugera ku iterambere ryifuzwa haba ku gihugu no ku muryango mugari.”

    Kuva mu 2018, abanyeshuri 20 barimo abagore n’abagabo bavuye mu Rwanda bagezweho n’ayo mahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zo muri UAE ku buntu, mu masomo arebana n’imyubakire, ibinyabuzima, ibinyabutabire, ibya mudasobwa, ubukanishi n’iby’amashanyarazi.

    Mu 2019, Abanyarwanda 10 bemerewe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Surbone Abu Dhabi University ku buntu.

    Amb Hazza yashimye iri shuri kuba rikomeje gufasha abanyeshuri gutsinda ndetse abanyeshuri ko abazahiga abandi bazahabwa ayo mahirwe yo kujya kwiga kaminuza muri UAE ku buntu.

    Inyigo yamuritswe na British Council mu 2017, yagaragaje ko UAE iri mu bihugu bya mbere bishyigikira uburezi mpuzamahanga.

    Yamuritswe kandi nyuma y’igenzura rya kabiri ryakozwe mu bihugu 38 harebwa ku rwego rw’uburezi mpuzamahanga bitanga.

    Icyo gihe UAE yabaye iya kabiri mu birimo uburezi bufite ireme ndetse iba iya gatanu mu bitanga impamyabumenyi zemerwa henshi.

    Icyo gihugu cyashyize mu mashuri makuru ingamba zinoze mu buryo butandukanye mu gihe gito. Kaminuza yacyo yatangijwe mu 1976 ni yo nkuru muri urwo rwego.

    Kuva yashingwa, UAE imaze kugira amashuri makuru na za kaminuza 76, arimo ay’imbere mu gihugu gusa n’ari ku rwego mpuzamahanga nka Soburne Abu Dhabi University, New York University na American University of Sharjah.

    Guverinoma ya UAE yagiye ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka gutyaza ubumenyi bwabo mu yisumbuye banyuze muri ayo mashuri ya Leta n’ayigenga, ikabishyurira muri UAE University na Sorbonne Abu Dhabi University.

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yasabye abanyeshuri ba ‘Islamic Secondary School for Sciences’ gukora cyane

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center Abdellatif Aouid yahawe umwanya muri ibyo biganiro

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’iri shuri

    source : https://ift.tt/2YNSmRS

  • Kylian Mbappe yakoze agahigo mu Bufaransa kaherukaga mu 1958 #rwanda #RwOT

    Uku gutsinda uyu mukino wo mu itsinda D byatumye Ubufaransa buza ku mwanya wa mbere n'amanota 15, ane imbere ya Finlande iri ku mwanya wa kabiri ndetse bazesurana ku mukino wabo wa nyuma mu itsinda ku wa kabiri.

    Karim Benzema nawe yatsinze ibitego bibiri mu gihe Adrien Rabiot na Antoine Griezmann banyeganyeje inshundura inshuro imwe buri wese bitanga umusaruro mwiza ku kibuga Parc des Princes.

    Ubufaransa bwafunguye amazamu hakiri kare ubwo Mbappe yatsindaga ku munota wa gatandatu ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

    Mbappe yahise yongeraho igitego cya kabiri cy'u Bufaransa nyuma y'iminota itandatu ku mupira mwiza yahawe na Kingsley Coman.

    Kandi Coman yongeye kumuha umupira mwiza ku munota wa 30 ashyiramo igitego cya 3 hakiri kare cyane.

    Abafaransa ntibahagaritse gutsinda kuko nyuma y'ikiruhuko bakomereje aho bari bacumbike binjiza ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Benzema.

    Ijoro ry'ibitego bya Mbappe ryabaye amateka mu gutsinda ibitego mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

    Hat-trick ye yabaye iya mbere ikozwe n'umukinnyi w'Ubufaransa ku rwego mpuzamahanga kuva Dominique Rocheteau yabikora mu 1985.

    Kandi mu gutsinda ibitego bine,yabaye umuntu wa mbere wabikoze mu mukino w'Ubufaransa kuva Juste Fontaine yabikora mu 1958. N'umukinnyi wa kane ubikoze kuva Ubufaransa bwatangira gukina umupira w'amaguru.

    Nyuma yo kugira uruhare runini mu gufasha Ubufaransa gutsindira igikombe cy'isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya ubwo yatsindaga ibitego bine, harimo kimwe cyo ku mukino wa nyuma,Mbappe yashimangiye ko we na bagenzi be bifuza kugerageza kugisubirana

    Nyuma yo gutsinda 8-0 ku wa gatandatu, yagize ati: “Twifuzaga kwiha amahirwe yo kwisubiza igikombe cyacu.

    Ndetse no ku bagikinnye bakanagitwara, ni inzozi zihambaye gukina mu gikombe cy'isi. Abafana babyishimiye, natwe twabyishimiye. Twubashye umukino ndetse n'abo duhanganye. Twifuzaga gukomeza gukina neza kugeza ku iherezo. “

    Mbappe ubu amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 52 gusa amaze gukinira ikipe y'Ubufaransa “Les Bleus”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yakoze-agahigo-mu-bufaransa-kaherukaga-mu-1958