Blog

  • Ibyo abanyamakuru bakorewe mu gitaramo cya Omah Lay birababaje (video ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria omah lay kuva yagera mu Rwanda yanze kuvugana n'itangazamakuru byatumye abanyamakuru badahabwa agaciro mu gitaramo yakoze mu ijoro ryashize.

    Umwe mu banyamakuru witwa Moise yanyarukiye Kuri kigali arena kureba uko igitaramo kigenda nku munyamakuru afate amashusho yuko igitaramo cyagenze gusa akigera kigali arena ntabwo batumye yinjira.

    ibi byabaye ku banyamakuru bagenzi bacu byababaje benshi bamwe banga kuri pfana aho umunyamakuru M Irene yanyujije ubutumwa Kuri Twitter buvuga buti

    Ubusanzwe si bintu bisanzwe gushyira itangazamakuru bizwi ko ariryo rishyigikira mu kwamamaza igikorwa runaka.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abanyamakuru-bakorewe-mu-gitaramo-cya-omah-lay-birababaje-video/

  • Ibyishimo bya Bushali nyuma yuko igitaramo c… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye nyuma ya Platini. Yishimiwe mu buryo bukomeye, Arena yose irahaguruka ubwo yaririmbaga indirimbo zakoze ku mitima ya benshi nka “Kinyatrap”, “Tsikizo”, “igifu”, “Ni mwebwe” n’izinzi.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda nyuma y’iki gitaramo, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo guhagurutsa Arena yose, ashimangira ko iki gitaramo cyamweretse ko injyana ya “Kinyatrap” yazanye we n’abasore bo muri Green Ferry Music, imaze kubaka amateka.

    Bushali yahaye abanyarwanda ibyishimo 

    Yatangiye agira ati: “Ni neza umuriro ni 4 yego bro!”. Asobanura ukuntu iki gitaramo cyamweretse ko “Kinyatrap” bazanye imaze kubaka amateka, yagize ati: “Kinyatrap igeze ku rwego rw’iteka, iteka rizahora ari iteka bro. Ubu ngubu ni amateka, turi mu bihe byo gukora amateka “Kinyatrap”  aho ariho hose mu bana, mu bamikazi no mu bami”.

    Yashimangiye ko ikimuraje inshinga ari ibikorwa birushaho kumenyekanisha iyi njyana, ahamya ko Omah Lay ari umuhanzi mwiza kandi ukiri muto bahuriye mu kiciro kimwe cy’abahanzi bashya ukwiye kwigirwaho byinshi, mu gihe gito amaze mu muziki. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111429/ibyishimo-bya-bushali-nyuma-yuko-igitaramo-cya-omah-lay-kimweretse-ko-kinyatrap-ari-injyan-111429.html

  • Rafael York yatangaje impamvu yavuye mu ikipe… – #rwanda #RwOT

    Rafael amaze gukinira imikino 3 Amavubi kuva ku mukino wa Uganda ubanza ndetse n’umukino uheruka wa Mali.

    Hari amakuru yavugaga ko uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yaba yaravuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga Kenya, kubera amakimbirane yari yabaye hagati ye na Sugira Ernest kubera nimero 16 yambaraga kandi yarambarwaga na Sugira Ernest.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, nibwo uyu musore yanditse itangazo avuga impamvu nyamukuru yatumye ava mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yagize ati: 'Nasubiye mu rugo kubera impamvu zanjye bwite. Mfite umuvandimwe wanjye witabye Imana kandi nta kindi nagombaga gukora yaba ku ikipe cyangwa mu rwambariro. Nkunda ikipe yanjye ndetse n’u Rwanda mfite ikizere gikomeye cy'ejo hazaza, gusa buri gihe umuryango ni uwa mbere kandi niyo mpamvu. Mbisubiremo nagiye mu rugo ku bw'impamvu zanjye bwite.”

    Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rurakina umukino wa nyuma mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, kizabera muri Qatar mu 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111427/rafael-york-yatangaje-impamvu-yavuye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-111427.html

  • Rayon Sports yasabye imbabazi abakunzi bayo – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yari ifite umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Dauphin Noir de Goma yo muri Congo ariko bikaba byarangiye usububitswe. 

    Ni umukino wari uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki  14 Ugushyingo 2021 kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo.

    Mu itangazo Rayon Sports yashyize ahagaragara, yisekuye ku bakunzi bayo ndetse inatangaza impamvu yatumye uyu mukino usubikwa. ” Ubuyobozi bwa Rayon Sports burisegira ku bakunzi bayo kuko umukino wa gicuti wagombaga guhuza Gikundiro na Dauphin Noir yo muri DR Congo wari uteganyijwe kuri iki cyumweru utakibaye, kubera ko hari umubare w’abakinnyi ba As Dauphin Noir batinze kubona ibyangombwa bibemerera gukora ingendo mpuzamahanga.”

    Biravugwa ko nyuma yo guhagarika uyu mukino Rayon Sports ishobora gukina na FC BAanda yo ikina ikiciro cya muri Congo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111433/rayon-sports-yasabye-imbabazi-abakunzi-bayo-111433.html

  • Ecuador: Imirwano muri gereza y'i Guayaquil yiciwemo imfungwa 68 #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko imidugararo muri gereza ya Litoral Penitentiary (Penitenciaría del Litoral) mu mujyi wa Guayaquil yatangiye ku wa gatanu nimugoroba.

    Amakuru avuga kandi ko imitwe yihariye yo muri polisi yinjiye mu nyubako z'iyo gereza ikahasanga imbunda, ibiturika n'inzembe (urwembe).

    Imfungwa hafi 300 ni zo zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka mu magereza yo muri iki gihugu cyo muri Amerika y'epfo.

    Urugomo ruvuye ku bushyamirane hagati y'ibico by'imfungwa rwo mu kwezi kwa cyenda ni rwo rwa mbere rwahitanye abantu benshi muri gereza mu mateka y'iki gihugu.

    Icyo gihe, imfungwa zo mu gice kimwe cya gereza zagendesheje inda zinyura mu mwobo kugira ngo zigere mu kindi gice cyayo, aho zagabye igitero ku bagize igico cy'abacyeba.

    Abashinzwe umutekano n'abasirikare bose hamwe babarirwa mu magana ni bo bari boherejwe kuri iyo gereza kugira ngo basubize ibintu mu buryo.

    Iyo mirwano yo mu kwa cyenda, aho imfungwa zimwe zishwe ziciwe imitwe, yatumye hongera kwibazwa ku kugira ijambo gukomeje kwiyongera muri Ecuador kw'ibico by'abagizi ba nabi birimo nk'ibico byo muri Mexico (Mexique) bya Sinaloa na Jalisco New Generation.

    Iyi mirwano mishya muri gereza yo mu mujyi wa Guayaquil, mu ntara ya Guayas, yanakomerekeyemo abantu 25, ndetse ibaye ikurikira ubushyamirane buto burimo ikoreshwa ry'imbunda bwabaye mu ntangiriro y'uku kwezi aho imfungwa eshatu zishwe zirashwe.

    Hari amakuru ko habaye urundi rugomo kuri iyo gereza ku mugoroba wo ku wa gatandatu, ndetse ko abasirikare bahagabwe ngo bunganire inzego zishinzwe umutekano, bakigarurira hanze y'iyo gereza bari mu modoka z'umutamenwa.

    Inshuti n'abo mu miryango y'imfungwa bari hanze y'iyi gereza bategereje bahangayitse amakuru y'ababo, aho urutonde rw'amazina y'abapfuye rwamanitswe ku cyapa.

    Abategetsi bavuze ko uru rugomo rwatangiye nk'ubushyamirane bushingiye ku butaka hagati y'amatsinda y'abacyeba nyuma yuko umukuru w'igico yari amaze kurekurwa mbere y'igihe.

    Pablo Arosemena, Guverineri w'intara ya Guayas, yabwiye abanyamakuru ati: “Mu gihe iki gice cya gereza kitari gifite umukuru w'igico, ibindi bico byagerageje… kwinjira ngo bikore ubwicanyi bwuzuye”.

    Yavuze ko hari hari imfungwa zigera hafi kuri 700 muri ako gace ka gereza kari karimo kuberamo iyo midugararo yiciwemo imfungwa.

    Mu itangazo rigufi kuri Twitter, Pereza wa Ecuador Guillermo Lasso yihanganishije “imiryango yabuze abayo”, anavuga ko ingamba nshya zicyenewe mu “kurwanya abagizi ba nabi bungukira mu kajagari”.

    Mu ntangiriro y'uku kwezi, mu kiganiro na BBC, Bwana Lasso yashimangiye ko leta ye irimo kwisubiza atari gusa amagereza ahubwo n'uduce twa Ecuador abacuruzi b'ibiyobyabwenge bari baragize indiri yabo.

    Yashinje za guverinoma zabanje muri iki gihugu “kutagira icyo zikora” ku bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ariko aburira ko guhangana no kwiyongera kw'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu gihugu kuzafata “imyaka irenga icumi”.

    Yanavuze ko Ecuador izacyenera ubufasha bw'amahanga bw'ibihugu nka Colombia bihana imbibi, Amerika n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) mu kongerera imbaraga igisirikare cyayo na polisi ngo bishobore kurwanya ukwiyongera kw'imbaraga z'ibico by'abagizi ba nabi.

    Muri iki gihe mu magereza ya Ecuador harimo imfungwa zirenga hafi ho 9,000 ku bushobozi bwazo, nkuko abategetsi babivuga. Gereza ya Litoral Penitentiary yubakiwe kwakira imfungwa 5,300, ariko ubu ifungiwemo 8,500.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ecuador-imirwano-muri-gereza-y-i-guayaquil-yiciwemo-imfungwa-68

  • Hagaragajwe ingaruka z’ihungabana ku bana bavuka ku bangavu basambanyijwe – #rwanda #RwOT

    Pasiteri Nyiraneza Albertine washinze umuryango Humuriza Tamari, avuga ko abana bavuka ku bakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure bahura n’ibibazo byinshi bibatera ibikomere no kwiyanga.

    Ati “Mperutse kuganira n’abana bavutse ku bangavu, barambwira ngo ‘Erega twe mujye mutwita abasigajwe inyuma n’amateka’ nti se kubera iki? Umwe muri bo arambwira ngo sinzi data, iyo mbajije mama ngo ambwire data arankubita, iyo mvugishije nyogokuru na we arankubita, iyo nsabye igikoresho cy’ishuri, barambwira ngo nzajye kubyaka data kandi simuzi.”

    “Iyo nkina n’abandi bana nagira uwo ntera umupira aravuga ngo cya kinyendaro kiranyishe, hari n’igihe nagiye kubaza mama ngo ikinyendaro ni iki arankubita”.

    Pasiteri Nyiraneza umaze imyaka umunani afasha abangavu batewe inda, avuga ko nyuma yo kuganira n’aba bana bakamubwira ko biyumva nk’abasigajwe inyuma n’amateka yahise atangira kubafasha by’umwihariko.

    Ati “Iyo ubitekerejeho neza usanga aba bana bafite ikibazo mu buryo bw’imitekerereze. Uriya mwana buriya nyina akimara kumenya ko atwite yatangiye kujya arara arira, atangira gutukwa, yatangiye guhahanwa mu muryango, ibyo byose niko bigira ingaruka ku mwana uri mu nda”.

    Karira Emma, ufite umwana w’umuhungu yabyariye iwabo, avuga ko aba bana bavuka ku bangavu bagira ipfunwe baterwa no kutarerwa n’ababyeyi bombi.

    Ati “Umwana wanjye amaze kugira imyaka umunani, ikinyereka ko afite ipfunwe ni uko ajya ambaza ngo abandi bana duturanye ko ba papa wabo bataha buri gihe, kuki twebwe adataha?”

    Bosco Kanyangoga uhagarariye Action Aid mu karere ka Karongi, avuga ko nabo babibonye ko abana bavuka ku bangavu batewe inda baba bafite ibikomere, agasaba imiryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kujya yibuka kubafasha.

    Ati “Uko dufasha abo bana baba bavutse ku bangavu, iyo dutanga amahugurwa dutumira ababyeyi babo bangavu, tukababwira ko abo bangavu ntabushobozi bafite bwo kwita kuri abo bana, bityo ko ababyeyi bakwiye kwita ku buzukuru babo. Icyo dusaba indi miryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko yajya yibuka kwita ku bana bavuka ku bangavu kuko twasanze baba bafite ihungabana”.

    Umukozi ushinzwe kugira inama Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Karasanyi Nicholas asaba imiryango ihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kujya ikorana mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yagize ati “Imiryango irwanya ihohoterwa icyo tuyisaba ni uko yajya ikorana, kuko hari ubwo usanga bahurira ku mugenerwabikorwa umwe, ariko bagiye bakorana umwe yajya amenya uwo mugenzi we yafashije, uwo akamureka agafasha undi bityo ibikorwa byabo bikagera ku bagenerwa bikorwa benshi bikadufasha kurwanya ihohoterwa”.

    Muri karere abangavu batewe inda mu mwaka ushize ni 417.

    Karasanyi Nicholas asaba imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya ihohoterwa kurangwa n’imikoranire

    Karira Emma wabyariye iwabo avuga ko abana bavuka ku bangavu baterwa ipfunwe no gukura batabana na ba se

    Pasiteri Nyiraneza yakozwe ku mutima n’imibereho y’abana bavuka ku bangavu yiyemeza kujya abaha ibikoresho by’ishuri

    Hagaragajwe ko abana bavuka ku bangavu bakwiye kwitabwaho by’umwihariko

    source : https://ift.tt/3qxJGul

  • Nyanza: Abita abana babo amazina abatera ipfunwe bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Babisabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, ubwo bari mu mwiherero w’iminsi itatu kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana no kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo.

    Hagarutswe ku kibazo cy’abana bitwa amazina y’amagenurano n’ababyeyi babo, bamara gukura akabatera ipfunwe bakajya kuyahinduza.

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo avuga ko kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano.

    Ati “Icya mbere ni uburenganzira bw’umuntu kugira izina, hanyuma rero biba ari ishyano biba ari ikibazo gikomeye kumuha izina ribi, kuko ubundi izina rigira uruhare mu kurema umuntu uwo ari we. Ni ukuvuga ngo uko umuntu yitwa bifite uruhare runini mu kugena imitekerereze ye.”

    Yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yise umwana izina ribi aba amuhaye umurage wo kuzaba mubi cyangwa wo guhora ahanganye n’ubutumwa iryo zina rimuha.

    Ati “Turamagana rero guha umuntu ako kazi ahubwo tukavuga ngo umuntu akivuka muhe izina ryiza, hanyuma ajye yumva yishimiye kuba no gukora icyo iryo zina rimubwira. Ubutumwa buri mu izina bukwiye kuba bwiza kuko bugena imitekerereze n’imigirire y’umuntu.”

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira.

    Ati “Aba bantu rero bakwiye kugira amakuru ahagije ku bintu bibera mu miryango kugira ngo bajye batanga ubutumwa busubiza ikibazo gihari kuko iyobokamana ridasubiza ikibazo kiri muri rubanda nta gaciro riba rifite.”

    Mporanyi Théobald wigeze kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yari yatumiwe gutanga ikiganiro muri uwo mwiherero. Yavuze ko hari amazina atera ba nyirayo ipfunwe, ari yo mpamvu Abanyarwanda bahawe uburenganzira ko abashaka kuyahinduza babikora binyuze mu nzira zemewe.

    Ati “Hari amazina mabi y’ipfunwe agaragaza rimwe na rimwe imico ya Kinyarwanda mibi ibiba inzangano, ugasanga izo nzangano ni zo ziturukamo amashyari no kugirirana nabi no kutababarirana. Umuntu akaba yaraguhemukiye ukamusubiriza mu izina wise umwana wawe.”

    Yakomeje avuga ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano.

    Ati “Ibyo rero Leta y’Ubumwe binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze umurongo ko ushaka guhindura izina abikora.”

    Bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko umusanzu basabwe bagiye kuwutanga kuko bizafasha kubaka umuryango nyarwanda mwiza.

    Pasiteri Habineza Ignace mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga.

    Ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kwigisha imiryango cyane cyane abitegura gushinga ingo no kujya batekereza ku gaciro k’izina bita umwana wabo.”

    Uwo mwiherero watangiye tariki ya 10 usozwa ku ya 12 Ugushyingo 2021 witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza bagera kuri 40 hamwe n’abahagarariye izindi nzego zirimo iz’umutekano n’abandi bashinzwe kwita ku bibazo byihariye.

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano

    Mporanyi Théobald yavuze ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano

    Abayobora amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza basabwe kwigisha abayoboke bayo n’abaturage muri rusange kureka umuco mubi wo kwita abana amazina abatera ipfunwe

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3qycTFu

  • RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The NewTimes avuga ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2021, RwandAir izajya ikorera ingendo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow giherereye Londres gatatu mu cyumweru (ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu).

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko bafashe uyu mwanzuro kubera ko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka umubare w’abagenzi wiyongera.

    Ati “Twongereye umubare w’ingendo kubera iminsi mikuru isoza umwaka igiye kuza, aho duhura n’ubwiyongere bw’abagenzi.”

    RwandAir ifashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe gito itangije n’izindi ngendo nshya zirimo ebyiri zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo urwa Goma na Lubumbashi.

    RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza zive ku rumwe mu cyumweru zigere kuri eshatu

    source : https://ift.tt/2YPLxPO

  • Abanyamakuru basabwe umusanzu mu kumvisha ababyeyi akamaro ko gukina n’abana – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Kina Rwanda ugamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere binyuze mu kongerera abana ubushobozi hifashishijwe imikino itandukanye.

    Amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’Icyongereza.

    Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho no guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana ndetse bigafasha n’ababyeyi n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

    Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

    Ati “Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.”

    Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

    Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati “Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera”.

    Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

    Ati “Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.”

    Aya mahugurwa yibanze ku kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutegura inkuru zafasha ubu bukangurambaga bwa Kina Rwanda. Abitabiriye amahugurwa kandi bagize igihe cyo kujya mu matsinda, bafatanya kumva ndetse no gukora imyitozo y’uko mu minsi iri imbere bazajya bategura inkuru zibanda ku kamaro ko gukina.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

    Ati “Ndishimye cyane kandi ni iby’agaciro kuba abanyamakuru bahuguwe. Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.”

    Muri aya mahugurwa abanyamakuru barenga 30 baturutse mu bitangaza makuru bitandukanye birimo radiyo, televisiyo, vlog, blog, ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato kandi abaha n’umwanya wo gukina imikino irimo Jenga, Saye, biye, ikibariko n’indi.

    Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete

    Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana

    Abanyamakuru beretswe uburyo umubyeyi ashobora kwifashisha imikino isanzwe imenyerewe mu gukangura ubwenge bw’umwana

    Abanyamakuru bagize uruhare mu mikino itandukanye ifasha abana kunguka ubumenyi

    Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato

    Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho

    Abanyamakuru bahawe ingero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana

    source : https://ift.tt/3wHoSla

  • Rubavu: Croix Rouge yagobotse imiryango yashegeshwe n’imitingito – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kurebera hamwe ibyakozwe uyu mwaka aho bubakiye basenyewe n’imitingito inzu 150 ariko bateganya kubaka izindi 150. Hubatswe kandi ubukarabiro 62 mu bigo by’amashuri no mu masoko mu kwirinda covid-19 ndetse n’ibindi bikorwa byose hamwe byatwaye miliyari 5.3 Frw.

    Uzamukunda Alice wo mu karere ka Rubavu yashimiye Croix Rouge kuko nyuma yo gusenyerwa inzu bamwubakiye bakamuha n’ibikoresho by’ibanze.

    Ati “Ndashima Croix Rouge kuko yambaye hafi nyuma y’ibi biza. Banyubakiye inzu bampa n’ibikoresho byo gukoresha mu rugo amasahane, ibikombe na matela yo kuraraho kandi byatumye nongera gutangira ubuzima nsubira nkuko nari mbayeho’’.

    Twizerimana Jean Bosco yungamo ko nyuma yo gusenyerwa ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze, agashima inkunga yahawe kuko yamusubije nkuko yahoze.

    Ati “Tukimara gusenyerwa n’imitingito ubuzima ntabwo bwari butworoheye kuko amazu yari yarasenyutse ariko aho Croix Rouge iziye ikadufasha ubu ubuzima baragarutse ni amahoro. Ndabashimira kuko badukuye kure’’.

    Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yashimye umuryango Croix Rouge kuko wababaye hafi mu biza byabaye uyu mwaka.

    Ati “Turashima Croix Rouge y’u Rwanda kuko kuko yatubaye hafi mu ntambwe zose no mu bice bigize imicungire y’ibiza yaba ari ugukumira,yaba ari ukugabanya ubukana, kwitegura, gutabara abaturage ndetse no gusana ibyangiritse byose babigizemo uruhare kuko nubwo Minisiteri igira ibikorwa dukenera n’abafatanyabikorwa nka Croix Rouge ifite imiterere yatuma inshingano zishyirwa mu bikorwa kuburyo bworoshye’’.

    Ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu kwezi kwa Gicurasi iruka ryakurikiwe n’Imitingito yayogoje Rubavu isenya inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika.

    Mu gihe cy’iruka ry’ikirunga, Croix Rouge yabaye hafi abavuye mu byabo

    Bacinye akadiho bishimira inzu bubakiwe

    Herekanwe ibikorwa byagezweho ndetse n’ibiteganijwe umwaka utaha

    Ishuri rya Gitebe ryubakiwe ubukarabiro bugezweho

    Igikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Croix Rouge bose

    source : https://ift.tt/30l5Ncv