Blog

  • Ubujurire bwa Dr Kayumba bwateshejwe agaciro n'urukiko rwisumbuye #rwanda #RwOT

    Kuva Dr Kayumba Christopher yafatwa n'ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu bushinjacyaha kugeza n'ubwo yatangiraga kuburana ifunga n'ifungurwa yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n'ubushinjacyaha aho Dr Christopher Kayumba avuga ko afunzwe kubera impamvu za Politike.

    Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe bwabaye kuwa 04 ugushyingo 2021 yavuze ko nta cyaha yakoze cyo gushaka gufata uwitwa Yankurije ku ngufu kuko ubwo Yankurije yabazwaga atanga ikirego cye ategeze asobanura niba Dr Kayumba Christopher asiramuye cyangwa adasiramuye.

    Dr Kayumba yavuze ko ibyo byaha byose byazamutse amaze gushinga ishyaka ritavuza rumwe n'ubutegetsi ariko ritaremerwa.

    Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyo Yankurije amushinja ari ikinyoma kuko atabimureze igihe we yise icyaha cyabereye.

    Dr Kayumba Christopher avuga ko ibyaha byose ashinjwa n'ubushinjacyaha byakozwe muri 2017 ati ko icyo gihe ntarezwe kandi narindi mu gihugu imbere.

    Ubwo ubu bujurire bwaburanwaga ubushinjacyaha bwangeye gusaba ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by'agateganyo kuko bugikora iperereza ku byaha yakoze byo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzazitsinda ku gahato n'ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso aha ubushinjacyaha bwanavuze ko kuba Dr Kayumba Christpher umwirondoro we ugararaza ko akora Umwuga w'itangazamakuru akaba anasanzwe afite ikinyamakuru cye ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje icyo kinyamakuru.

    Ubushinjacyaha buti Nyakubahwa perezida turacyakora iperereza kuri Dr Kuyumba mu gihe urubanza rutarahabwa itariki yo kuburana mu mizi niyo mpamvu dusaba ko akomeza kuba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 nk'uko twabisabye urukiko rwibanze rwa kikicuro.

    Turasaba ko icyemezo urukiko rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyagumaho kikaba itegeko.

    Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 10 Ugushyingo 2021 icyo gihe agira imanza nyinshi avuga ko isomwa ryarwo ryimuriwe kuwa 15 Ugushyingo 2021.

    Ubwo Inteko y'umucamanza umwe n'umwatsi w'urukiko yasomaga icyemezo cy'urukiko yavuze ko Ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher nta shingiro bufite kuko nta ngingo nshya imurengera yagaragarije urukiko ikuraho icyemezo cyari cyafashwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kuwa 05 Ukwakira 2021.

    Umucamnza ati “Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rwibanze rwa Kicukiro kigumaho Dr Kayumba agakomeza gufungwa kugeza igihe azamenyesherezwa itariki y'urubanza rwe mu mizi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubujururire-bwa-dr-kayumba-bwateshejwe-agaciro-n-urukiko-rwisumbuye

  • Amavubi yarangije itsinda E itsinzwe na buri wese bahuye #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda E ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Muri uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wabereye kuri Nyayo Stadium, Kenya yatangiye iri hejuru ndetse ibona ibitego hakiri biyifasha gutsinda umukino.

    Kenya yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 3, ku mupira wahinduwe na Abdallah Hassan usanga Michael Olunga wari wenyine, awuboneza mu izamu,Fiacre Ntwari wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi nk'umuzamu ntiyabyitwaramo neza.

    Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Richard Odada nyuma y'ikosa Ntwari Fiacre yakoreye kuri Eric Ouma mu rubuga rw'amahina.

    Mashami Vincent yakoze impinduka hakiri kare, akuramo Nsanzimfura Keddy ku munota wa 25, hinjiramo Sugira Ernest wateye umupira wanyuze ku ruhande mu minota ya nyuma y'igice cya mbere.

    Iyi minota 45 ibanza yashoboraga kurangira Kenya ifite ibitego bitanu, ariko u Rwanda rwarokowe na Ntwari Fiacre wakuyemo imipira yatewe na Olunga ndetse na Abdallah Hassan.

    Igice cya kabiri cyatangiranye izindi mpinduka ku ruhande rw'Amavubi, Hakizimana Muhadjiri afata umwanya wa Nshuti Innocent mu gihe Rukundo Denis wari wagowe n'uyu mukino yasimbuwe na Serumogo Ali nyuma y'iminota 10.

    Ku munota wa 65 abasore ba Kenya bakoreye ikosa kuri Sugira Ernest, umusifuzi atanga kufura yahanwe na Muhadjiri wateye umupira mwiza usanga Seif aho ahagaze mu rubuga rw'amahina ahita ashyira mu rushundura biba 2-1.

    Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 rusoza imikino y'ijonjora rya kabiri rufite inota rimwe mu mikino itandatu mu gihe Kenya yasoje ifite amanota atandatu.

    Amavubi yasaruye inota 1 kuri 18 y'imikino 6 yo gushaka itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy'isi gitaha.

    Mali yasoje imikino yayo iyoboye Itsinda E n'amanota 16 nyuma yo gutsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, ni yo izakina ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatsinze-na-buri-kipe-yose-bahuriye-mu-itsinda-e

  • Kwiyongera kw’abatuye mu mujyi wa Muhanga byatumye amazi aba make #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye
    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye

    Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Muhanga bitotomba ko batorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kugeza n’aho hari ingo zishobora kumara icyumweru atarazigeraho, n’aho ageze aba ari make agahita yongera kugenda.

    Ibice bikunze gutaka amazi mu Mujyi wa Muhanga ni ibyo mu gice cya Cyakabiri, Karama ya Shyogwe n’iya Cyeza, Gihuma n’ibindi bice birimo guturwa vuba, n’ubwo n’ibisanzwe bituwe nabyo bitaka amazi make.

    Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Joseph Sematabaro, atangaza ko kuba ibikorwa remezo by’amazi bitiyongera kandi abaturage biyongera bituma ibice bishya by’umujyi birimo guturwa, amazi agerayo ari make ku buryo hari n’aho atagera bigatuma abakiriya bakomeza kwitotomba.

    Avuga ko amazi ari make muri Muhanga kuko uruganda ruyatunganya rwubatswe muri 1985, icyo gihe abaturage bari bakeya ariko ubu ntibasiba kwiyongera umunsi ku wundi, ku buryo bigoye ngo amazi abakwire kuko yo atiyongera.

    Agira ati “Kuko amazi ari make ntabwo twabasha kuyahaza abaturage b’umujyi wa Muhanga, nk’urugero mu myaka ibiri maze hano muri Muhanga, kuva muri 2018 twari dudite abafatabuguzi 8.000, none ubu bamaze kugera ku 12.000 ni ukuvuga ko biyongereyeho 50%, urumva ko bikubye kenshi”.

    Sematabaro avuga ko kubera amazi make iyo Abashinwa bakoze igerageza ku bigega barimo kubaka nabwo amazi ahita abura, kuzongera kuzuza ikigega kinini bikaba imbogamizi zikomeye.

    Gusarangaya amazi ni bwo buryo bwonyine busigaye mu gihe umuyoboro wa Kagaga utaruzura

    Sematabaro avuga ko hari umushinga wo kubaka umuyoboro wa Kagaga uzatanga meterokibe 9000 ku munsi, mu gihe ubu amazi aboneka angana na meterokibe 4000 ku munsi, atangwa n’uruganda rwa Gihuma rumaze igihe rutanga amazi akoreshwa mu mujyi wa Muhanga.

    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga
    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga

    Avuga ko imirimo yo kubaka urwo ruganda imaze kurangira ku gice cyarwo cya mbere ahamaze kubakwa ibigega n’imiyoboro igeza amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, ubu hakaba hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kubaka uruganda nyirizina ishoboka gutangira vuba.

    Hagati aho ngo amazi azaba asaranganywa uko angana hakurikijwe uko Umujyi uteye ku buryo nk’uwabonye amazi ku wa mbere ashobora kongera kuyabona ku wa kane bityo bityo.

    Agira ati “Ubu tugiye gukora ingengabihe ihamye yo gusaranganya amazi kugira ngo ibice by’umujyi ajye abigeraho, abavomye uyu munsi bagende basimburana n’abazavoma ejo n’ejobundi, nibahetura twongere duhe abo twatangiriyeho”.

    Ku bijyanye n’abavuga ko WASAC ikwiye kugurira ibigega bifata amazi abafatabuguzi bayo bakajya bishyura make make, ngo ibyo ntabwo WASAC yari yabitekereza kuko bikorwa n’ibindi bigo.


    source : https://ift.tt/30vvVS4

  • Urutonde rw'abanyeshuri 10 bahize abandi mu bumenyi rusange mu gihugu #rwanda #RwOT

    Yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye mu cyumba cya MINEDUC ku Kacyiru.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu mashuri y'Ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47.638 mu gihe abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 40.435 bahwanye na 85.3%. Abasigaye batabonye amanota fatizo ni 14.7%.

    Mu mashuri Nderabarezi hiyandikishije abakandida 2.988, bose barakoze ariko abatsinze ni 2.980 bahwanye na 99.9%.

    Mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22.686 ariko abakoze ibizamini ni 22.523. abatsinze ni 21.768 bihwanye na 95.7%, abahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri rusange abanyeshuri bitwaye neza nubwo hari aho igipimo cy'imitsindire cyagabanutse.

    Abanyeshuri 10 ba mbere mu Gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange.

    1. Mugisha Abdul Karim wigaga muri Riviera High School
    2. Umuhuza Gatete Kelia wigaga muri Gashora Girls Academy
    3. Uwonakunzi Anaïse Reginald Gashora Girls Academy
    4. Gatwaza Kubwimana Jean Yves wigaga muri E S Byimana
    5. Iraguha Valens wigaga muri Collège St André
    6. Ngoga Uwizeye Josaphat wigaga muri Ecole des Sciences de Byimana
    7. Byishimo Benoit wigaga muri Ecole des Sciences de Nyanza
    8. Iragena Eric wigaga muriEcole des Sciences Nyamirama
    9. Muhahwenimana Jimmy wigaga muri Collège St André
    10. Ishimwe Irakiza Joseph wigaga muri Ecole des Sciences de Gisenyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abanyeshuri-10-bahize-abandi-mu-bumenyi-rusange-mu-gihugu

  • Inzu ya Donald Trump imaze imyaka 120 yaguzwe akayabo ka Miliyari zisaga 375 z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Trump Organization yageze ku bwumvikane bwo kugurisha imwe muri Hotel zayo zikomeye kuri miliyoni $375 (arenga miliyari 375Frw).

     Muri uko kugurwa, Trump International Hotel izahita ifata izina rya Waldorf Astoria maze icungwe na Hilton group, nk'uko amakuru abivuga. Mu kwezi gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, iperereza ry'inteko ya Amerika ryasanze iyi hoteli yarahombye arenga miliyoni $70 mu gihe Trump yari perezida.

    Mu kwezi kwa Nzeri (kwa cyenda) 2016 nibwo Trump Organisation yafunguye iyi nzu nk'ubucuruzi bwa hoteli kuri rubanda rwose, ariko kuva mu 2019 iyi hoteli y'ibyumba 263 yahise ishyirwa kw'isoko.

    Iyi nzu imaze imyaka 120 yubatswe iri ku ntera igera kuri 1Km uvuye kuri White House i Washington. Mu 2012 nibwo Trump Organisation yabonye icyangombwa cyo kuvugurura iyi nyubako yahoze ari ibiro by'Iposita.

    Nyuma y'imyaka ine nibwo yafunguwe nka hotel, hari hashize ibyumweru Trump yemejwe n'ishyaka ry'Abarepubulikani ngo arihagararire mu matora ya perezida.

    Mu gihe Trump yari ku butegetsi, iyi hotel yagendwaga cyane n'abo mu ishyaka ry'Abarepubulikani baje muri uwo mujyi, ariko kandi yavuzweho inkuru zitandukanye.

    Mu 2018 abakuru b'amadini basabye ko yamburwa uburenganzira bwo kugurisha inzoga zikaze za liquor, bavuga ko nyirayo 'atari umuntu w'ingeso nziza'.

    Vuba aha, iperereza ry'inteko ishingamategeko ryasanze Donald Trump 'yarakabirije cyane' inyungu y'iyi hoteli ubwo yavugaga ko yinjije miliyoni $150 ku butegetsi bwe. Iryo perereza rivuga ko ahubwo mu gihe yari ku butegetsi iyi hoteli yahombye miliyoni $70.

    Komite yakoze iperereza ivuga ko inyandiko zigaragaza ko iyi hoteli, mu buryo budasobanutse, yishyuwe miliyoni $3.7 zavuye muri Leta z'ibindi bihugu — amadorari yakwishyura amajoro 7,400 habariwe ku biciro bisanzwe by'iyi hoteli.

    Trump yamaganye iyo raporo avuga ko 'iyobya', ndetse ko nta kibi yaba yarakoze kijyanye na yo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inzu-ya-donald-trump-imaze-imyaka-120-yaguzwe-akayabo-ka-miliyari-zisaga-375-zu-rwanda/

  • Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye , uwa 3 w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa 5 w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).

    Image

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko n'ubwo hari aho ibipimo by'imitsindire byagabanutse muri rusange abanyeshuri bitwaye neza.

    Yagize ati 'Muri rusange, abanyeshuri batsinze neza kuko iyo urebye igipimo batsinzeho ntabwo kinyuranye n'imyaka yashize. Mu 2020, igipimo cy'imitsindire mu bumenyi rusange cyari 89.5% mu gihe uyu mwaka cyabaye 85.3%. Mu mashuri y'Inderabarezi (TTC), igipimo cy'imitsindire cyarazamutse kuko urebye mu mitsindire mu 2019 cyari kuri 98.2%, ubu cyabaye 99.9%.'

    Image

    Mugisha Abdul Karim Riviera High School, niwe watsinze neza kurusha abandi biga mu mashuri yisumbuye

    Abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim Riviera High School, uwa kabiri ni Umuhuza Gatete Kelia wa Gashora Girls Academy, uwa Gatatu yabaye Uwonakunzi Anaïse Reginald wa  Gashora Girls Academy, wa kane ni Gatwaza Kubwimana Jean Yves wa E.S Byimana.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abanyeshuri batabonye inota fatizo bafite uburenganzira bwo kuzakora ikizamini cya Leta nk'abakandida bigenga. Abiga mu mashuri ategura abajya kuba abarimu bakorera ku ijana, hafatiwe kuri 40%, abatsinze na bo bazabona impamyabumenyi zabo.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu Mashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, yavuze ko umunyeshuri watsinze ibizamini bya Leta ari uba ufite hagati y'amanota icyenda na 73 bakoreraho. Abo ni abiga amashuri y'Uburezi Rusange n'Imyuga n'Ubumenyingiro.'

    Image

    Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byari 91.2% mu 2020, ubu igipimo cy'imitsindire ni 95.7%.  Abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy'Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n'Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%).

    [email protected]

     

    The post Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/15/muri-rusange-abanyeshuri-batsinze-neza-mineduc/

  • Mu Rwanda hagiye gutangwa ikinini cy'inzoka ku bakuru n'abato #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, abantu barenga miliyoni 11 barimo n'abakuze bazahabwa ikinini cy'inzoka. Iyi ngo ni indwara ihangayikishije haba mu bana n'abakuze

    Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n'uburebure, guhabwa ibinini by'inzoka n'ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza.

    Ayinkamiye Denise yagize ati 'Inyungu ku buzima bw'umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z'inzoka, imikurire y'umwana wanjye igiye kuba myiza.'

    Mukankundiye Mathilde ati 'Inyungu nuko umwana akura neza mu mitekerereze no mu gihagararo, Iyo ngiye gupimisha ibiro ngasanga byariyongereye, menya ko umwana ari gukura neza.'

    Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine we avuga ko ibikorwa byose kuva umwana agisamwa, bigamije kumufasha kugira ubuzima bwiza.

    Yagize ati 'Ntabwo igipimo ari cyiza,dufite abana 33% bagwingiye, tuvuye kuri 38% muri raporo yabanje, urugendo ruracyari rurerure,gahunda ya guverinoma ni uko byibura muri 2024 iyo mibare yajya munsi ya 19%. Ibyo birasaba ingufu zacu twese duhereye ku babyeyi.Iyo umwana yitaweho agahabwa indyo yuzuye, agakingirwa ziba zamuzahaza, ibyo bituma agira ubuzima bwiza, akabasha gukura neza.'

    Iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana gifite umwihariko w'uko indwara z'inzoka haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru zizitabwaho. Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko abantu barenga miliyoni 11 bazahabwa ikinini cy'inzoka.

    Ati 'Umwana ufite inzoka mu nda, intungamubiri ariye, inzoka zirazirya, ugasanga umwana agize ikibazo cy'imikurire, cy'imirire, havamo kugwingira, kugira amaraso make, iyo arwaye indwara zirimo malariya, umusonga, zisanga ari umwana udafite agatege, bigatuma yahita arawara bwaki kuko nta mirire myiza afite.'

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko muri iki cyumweru hazakingirwa abana barenga ibihumbi 700 bari baracikanywe mu gihe habagaho kunoza imitangire y'urukingo rw'imbasa.

    Abana bafite hagati y'amezi 6 n'imyaka 5 bagera kuri miliyoni 1 n'igice nabo bazahabwa vitamine A.

    SRC:RBA

    The post Mu Rwanda hagiye gutangwa ikinini cy'inzoka ku bakuru n'abato appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/15/mu-rwanda-hagiye-gutangwa-ikinini-cyinzoka-ku-bakuru-nabato/

  • Amavubi yongeye gutsindwa, asoza ku mwanya wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Nyayo National Stadium iherereye i Naïrobi muri Kenya, ni ho Amavubi yakiniye umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

    Amavubi yatsinzwe igitego hakiri kare ku munota wa kabiri gusa ku gitego cyatsinzwe na Michael Olunga.

    Ku munota wa 15 gusa Kenya yaje kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Ntwari Fiacre, iza guterwa na Richard Odada.

    Ku munota wa 25 w’igice cya mbere, umutoza Mashami Vincent yasimbuje Nsanzimfura Keddy ashyiramo rutahizamu Ernest Sugira, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

    Mu gice cya kabiri Mashami yongeye gusimbuza akuramo Nshuti Innocent hinjiramo Muhadjili Hakizimana, aza no gukuramo Denis Rukundo hinjiramo Serumogo Ally.

    Ku munota wa 66, Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego rukumbi cy’Amavubi kuri Coup-Franc yari itewe na Muhadjili.

    Amavubi muri aya majonjora yasoje ari ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe kuri 18, aho yatsinze gusa ibitego bibiri mu mikino itandatu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    U Rwanda: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon (c), Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Usengimana Danny na Nshuti Dominique Savio.

    Kenya: James Saruni, Joseph Okumu, David Ochieng, Amos Nondi
    Omar Abud, Anthony Akumu, Kenneth Muguna, Hassan Abdalla, Eric Ouma, Richard Odada na Michael Olunga (c).

    source : https://ift.tt/30sqjrp

  • Abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange baragabanutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi avuga ko n’ubwo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho gutsindwa ariko ahandi batsinze neza

    Mu banyeshuri 47,638 biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, abakoze ni 47399, hatsinda 40.435 bangana na 85.3% mu gihe 14.7% batigeze bagira inota fatizo, na ho abari biyandikishije mu mashuri y’inderabarezi (TTC) ni 2,988 hatsinda 2,980 bangana na 99.9%, mu gihe abataragize inota fatizo ari 2%.

    Mu banyeshuri 22,686 biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abashoboye gutsinda ni 21,768 bangana 95.7%, abagera kuri 4.3% bo ntibigeze bageza ku inota fatizo.

    Abdul Karim Mugisha wigaga ‘PCM’ kuri Riviera High School ni we munyeshuri wahize abandi mu cyiciro cy’abarangije mu bijyanye n’ubumenyi rusange, akurikirwa na Umuhuza Gatete Kelia wigaga ‘MPG’ muri Gashora Girls Academy of Science and Technology.

    Muri icyo cyiciro umwihariko urimo ni uko abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu bize ibijyanye na siyansi (Sciences).

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko muri uyu mwaka habayeho kugabanuka ku mitsindire y’abanyeshuri bo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange.

    Ati “Mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho kugabanuka, kuko umwaka ushize igipimo cy’imitsindire cyari 89.5%, uyu mwaka kiba 85.3%, bigaragara ko n’ubundi hano habayeho kugabanuka, ariko iyo ugiye kureba mu mashuri ya TTC, igipimo cy’imitsindire cyarazamutse. Muri 2019 cyari kuri 98.2%, ubu ngubu bikaba byarabaye 99.9%, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro byari 91.2%, uyu mwaka akaba ari 95.7%, bigaragara ko muri TTC na TVET byarazamutse”.

    Abdul Karim Mugisha avuga ko n’ubwo bakoze mu gihe cya Covid-19 ku buryo kwiga bitari biboroheye, gusa ngo ntabwo yatunguwe no kuba yatsinze kuko yabikoreye kugira ngo azabigereho n’ubwo atari yiteze kuba uwa mbere.

    Ati “Ntabwo navuga ko byantunguye cyane kubera ko nari nabikoreye niga, ariko ntabwo nabikoraga nzi ko nzaba uwa mbere, nakoraga kugira ngo ntsinde amasomo yanjye. Nabwira abandi gukomeza gushyiraho umwete mu kwiga, natwe n’ubwo twize bitugoye, na bo babishobora”.

    Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa
    Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa

    Ali Kabera n’umubyeyi wa Mugisha, avuga ko burya kugira ngo umwana atsinde kandi neza bisaba n’uruhare rw’umubyeyi.

    Ati “Uruhare rw’umubyeyi icya mbere n’ukwegera umwana ugakorana n’abarimu, kuko abarimu bonyine ntabwo bahagije, ukegera abarimu ukababaza, umwana ameze ate, akora ate, namufasha nte nk’umubeyi, uruhare rwanjye n’uruhe, bakakubwira mugurire ibi, akeneye ibi, aha ngaha afite iki kibazo. Nta bindi nta rindi banga ririmo, n’ugukorana n’abarimu, ugakorana n’umwana ukareba ibyo akeneye mu myigire ukabimuha”.

    Abanyeshuri batashoboye kugezaku inota fatizo ngo baba bemerewe kongera gukora ibizamini ariko noneho bakabikora nk’abakandida bigenga.


    source : https://ift.tt/3ccBB5R

  • Rayon Sports yahawe imodoka zifite agaciro ka Miliyoni 15 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe
    Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe

    Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano ndetse n’ikigo cya Tom Transfers Ltd gicuruza kikanakodesha imodoka, amasezerano azamara umwaka umwe w’imikino (2021-2022).

    Perezida wa Rayon Sports n’uwari uhagarariye Ni amasezerano azamara umwaka, bakaba bakomeje ibiganiro ku buryo hashobora no kuzaboneka bus itwara abakinnyi.

    Rayon Sports izajya yamamaza ibikorwa bya Tom Transfers ku mbuga zitandukanye zirimo kuri Twitter, Youtube, Instagram no ku kibuga ahazajya hashyirwa ibyapa bibamamaza

    Ni imodoka zizajya zifasha ikipe mu kazi k’ubuyobozi harimo gutwara abakozi b’iyi kipe, aho Tom Transfers yemeye no kuzajya itanga amavuta na serivisi zirimo gukora izi modoka zaba zagize ikibazo .

    source : https://ift.tt/3wMK4Gv