Blog

  • Umwihariko wa Accelerating Christian Education, Porogaramu y’imyigishirize imaze gushinga imizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ha mbere byasabaga ko umuntu yerekeza mu mahanga ngo yige muri Porogarumu yaho. Kuri ubu byarahindutse kuko uri mu Rwanda wakwiga muri porogaramu y’Abanyamerika, Abongereza n’abandi.

    Umuryango Ushingiye ku iyobokamana wa Africa New Life Church ukomeje gushinga imizi mu burezi mu Rwanda, mu 2020 watangije ishuri mu Karere ka Bugesera ryigisha muri Porogaramu yihariye ishingiye ku icengezamatwara ry’iyobokamana izwi nka Accelerating Christian Education. Ni rimwe mu mashuri make yigisha muri iyi porogaramu mu Rwanda.

    Ni Porogaramu ifasha umwana kugira ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana mu rwego rwo kumufasha kwagura intekerezo.

    Ubwo habaga umuhango wo gusoza igihembwe cya gatatu, Umuyobozi wa New Life Leadership Academy nayo yigisha muri iyi porogaramu, Samuel Mukasa, yagaragaje ko ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Samuel Mukasa, yagaragaje iyo porogaramu ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Irindi tandukaniro ni uko nta bizamini bikorwa mu gihe umwana asoje icyiciro runaka birashoboka ko umwana wize muri iyo porogaramu yakiga mu myaka itatu y’amashuri mu mwaka umwe, bitandukanye n’uko dusanzwe tubimenyereye.

    Ubundi buri gihembwe kigenewe ko abana biga amasomo 12 bitewe n’ubushobozi bw’umwana ashobora kwiga ayo masomo mu kwezi kumwe ku buryo ibyo yagombaga kuziga mu myaka itatu abyiga mu mwaka umwe ari nabyo bifasha abana kurangiza bakiri bato.

    Umuyobozi w’Umuryango wa Africa New Life, Pasteur Fred Isaac Katagwa yavuze ko umwihariko w’ishuri rishya New Life Leadership Academy ari uko batoza abana kuzavamo abayobozi bafite n’indangagaciro kandi buri somo ryigishwa rihuzwa n’ibyanditswe muri Bibiliya.

    Ati “Umwana uzavamo hano azaba afite ubushobozi bwo gushungura, kandi ni umwana uzaba yarahinduwe. Dufite uburezi buha umwana ibintu byinshi ariko ntibahinduke mu mikorerere n’imitekerereze. Turifuza ko uburezi bwacu bahindura uwabuhawe.”

    Yagaragaje ko bafite abanyeshuri bagera kuri 70 mu gihe cy’umwaka ishuri rimaze ariko ko batazarenza 200 mu rwego rwo kuzamura buri wese.

    Katagwa yavuze ko guhitamo kwigisha muri iyo porogaramu bashakaga kugira umwihariko no kubaka uburere bw’abayobozi b’ejo hazaza bafite ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana.

    Meilla Yves ni umunyeshuri muri New Life Leadership Academy yari asanzwe yiga muri Porogaramu ya REB “Competance Based curriculum yavuze ko itandukanye cyane niyo yigamo kuko imuha gukora cyane no kurushaho gusobanukirwa.

    Ubusanzwe Afurika New Life ifatanya na Leta mu bikorwa byo guhugura abarimu, igafasha abanyeshuri basaga 10000 hirya no hino, ikagira ibigo bitatu by’amashuri byigamo abana bagera ku 1200 birimo igiherereye I Kayonza na Kicukiro.

    Mu Rwanda habarurwaga ibigo bitandatu bisanganywe iyi progaramu birimo Life International Christian Academy (LICA), Trinity International Academy, Cornerstone International Christian Academy, New Kigali Life Christian Academy, Faith Foundation Academy na Springville Christian Academy.

    New Life Leadership Academy ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda yigisha muri iyi porogaramu

    Umunyeshuri wiga muri Accelerating Christian Education iyo arangije amasomo ye ashobora kwimuka bitabaye ngombwa ko ategereza abandi

    Abanyeshuri biga muri Accelerating Christian Education bagira amahirwe yo kurangiza amasomo yabo bakiri bato

    Muri New Life Leadership Academy abanyeshuri bahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo

    Ubuyobozi bwa New Life Leadership Academy bwavuze ko bwahisemo kwigisha muri iyi porogaramu kubera ko ikomatanya siyansi n’iyobokamana

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Mukasa yavuze ko abanyeshuri bazagura amahirwe yo koherezwa mu mahanga nyuma yo kurangiza kwiga muri iyi porogaramu

    Pasteur Karagwa Fred yagaragaje ko hari inyungu nyinshi ziri mu kwiga muri iyi porogaramu y’Abanyamerika

    source : https://ift.tt/3GnR6VL

  • Urubanza rwa Jado Castar rwari ruteganyijwe k… – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 mu gitondo. Jado Castar yari yakatiwe mbere igifungo cy'imyaka ibiri ariko aza kujurira ni nyuma yo gusabirwa gufungwa imyaka ibiri 

    Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

    Tubibutse ko umunyamategeko we yari yavuze ko n'ubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we, kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n'uwavutse afunze.

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar bwa mbere

    Jado Castar ubwo yari akiri muri Gisagara volley ball Club

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112284/urubanza-rwa-jado-castar-rwari-ruteganyijwe-kuri-uyu-munsi-rwasubitswe-112284.html

  • Pasiteri n'umugore we bishe umwana bamutangaho igitambo cyo guhabwa imbaraga zo gukora ibitangaza #rwanda #RwOT

    Polisi y'ahitwa Jinja, muri Uganda, yataye muri yombi pasiteri n'umugore we bakekwaho kwica umukobwa w'imyaka 4, Trinity Nakisuyi Nabirye Zabeela kugira ngo bamutambemo igitambo mu myuka mibi.

    Ku cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza, umuhanuzi Joseph Sserubiri na Felista Namaganda bo muri Deliverance and Healing Ministries batawe muri yombi bahamwe n'icyaha cyo kwica umwana kugira ngo babone imbaraga z'umwijima zo kubafasha gushinga itorero rikomeye.

    Nk'uko polisi ya Uganda ibitangaza,Nabirye yaburiwe irengero na se, Bwana Mulodi John wo muri ako gace ku ya 30 Nzeri 2021.

    Itangazo ryo kumubura ryanditswe kuri sitasiyo ya polisi yo hagati ya Kakira SD Ref. 01/49/10/2021.

    Kuva icyo gihe, ababyeyi b'uyu mukobwa n'abapolisi basuye amaradiyo atandukanye yo mu mijyi ya Jinja na Iganga kugira ngo barangishe uyu mwana, ariko biba iby'ubusa.

    Umuvugizi wa polisi mu gace ka Kira, James Mubi, yavuze ko iperereza ryakozwe neza ryafashe bariya bantu bombi,nyuma yo gukurikirana nimero zabo za telefoni.

    Ati: 'Nyuma yo guhata ibibazo abaregwa, bemeye ko biciye umwana mu rusengero bafite intego yo kugerageza gushinga itorero rikomeye rikora ibitangaza i Kakira. Bayoboye abapolisi aho bashyinguye umurambo '.

    Aba bashakanye bahise bajyana abapolisi mu mudugudu wa Wanyange ku nkombe z'ikiyaga cya Victoria, aho bashyinguyeumutwe wa Nabirye.

    Aba bakekwa kandi bayoboye abashinzwe iperereza mu gihingwa gihingwamo ibisheke i Kakira aho basanze ibindi bice.

    Pasiteri Serubiri n'umugore we bakodesheje igaraje ku babyeyi ba John Mulodi barihindura urusengero.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-n-umugore-we-bishe-umwana-bamutangaho-igitambo-cyo-guhabwa-imbaraga-zo

  • Urubanza rw'ubujurire rwa Jado Castar rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'ubujurire rwa Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar',rwari ruteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021,rwasubitswe nyuma y'uko umucamanza atabonetse,rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 saa Mbiri z'igitondo.

    Umunyamakuru akaba yari na Visi Perezida wa FRVB,Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar' yajuririye umwanzuro w'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy'imyaka ibiri rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB), ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa.

    Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

    Me Kamagaju Béatrice uburanira Jado Castar yatangaje ko umukiliya we yatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru arutakambira kugira ngo agabanyirizwe igihano.

    Yasobanuye ko uburyo icyaha cyakozwe bitari mu nyungu z'umuntu umwe ahubwo zari iz'igihugu kuko nta mugambi wacyo warimo.

    Yagize ati 'Icyaduteye kujurira, turavuga tuti 'dutakambye urukiko rushobora kumusubikira igihano cy'igifungo kuko nacyo kirateganyijwe mu gihe akatiye munsi y'imyaka itanu cyangwa se bakamusaba ihazabu ya miliyoni 3 Frw yasabwe n'Ubushinjacyaha.''

    Yavuze ko nubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n'uwavutse afunze.

    Ati 'Ntitwiha ubutabera, turasaba ariko kuba umuntu yafunzwe yakoze ibintu ku nyungu z'igihugu, urukiko rwabisuzuma.''

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w'Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brazil yamusubije kandi atari byo.

    Mbere y'uko irushanwa ritangira, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryandikiye irya Brasil risaba guhabwa abakinnyi bakwifashishwa n'Ikipe y'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-jado-castar-rwasubitswe

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama yatumijwemo umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo cyawo gishinzwe gukumira indwara hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’ikorwa ry’inkingo.

    Kugeza ubu mu nkingo zitandukanye zikoreshwa muri Afurika, 99% zituruka hanze, bivuze ko 1% yazo ari zo zikorerwa kuri uyu mugabane. Iki ni kimwe mu bibazo iyi nama igomba gushakira umuti, kubera ko mu gihe ibyorezo bikomeje kwiyongera ku isi, abanyafurika bagahora bategereje ko inkingo zikenerwa zizaturuka ahandi, bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko inzitizi Afurika yahuye na zo muri iki gihe cy’icyorezo cya covid-19, mu bijyanye no kubona ibikoresho byo gupima ndetse n’inkingo, byongeye kubibutsa ko hari icyo bakeneye gukora kandi babyikorera bo ubwabo.

    Yagize ati “Iki kibazo ntabwo ari gishya, ariko na none ikibazo cy’ubuvuzi ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, ni yo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyansi yo gukora ibyo byose, ndetse bigakorwa mu buryo bwihuse, dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya, kandi tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe”.

    Yakomeje agira ati “Iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo dukora, tubyikoreye twebwe ubwacu, ntibivuze gukora twenyine, ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora nyirizina ni umukoro w’isi yose, ni yo mpamvu tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi bo hirya no hino ku isi”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Afurika hamwe n’ibindi bihugu bikennye kugeza ubu byabonye gusa 0.6% by’inkingo zose zakozwe za Covid-19.

    Kugeza ubu kandi abamaze gukingirwa covid-19 ku mugabane wa Afurika, baracyari munsi ya 10%, ibintu bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inkingo kuri uyu mugabane.

    Mbere y’iyi nama, Umukuru w’igihugu akaba yari yabanje kwakira mu biro bye umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’umujyanama Mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Dr. Senait Fisseha.

    Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangije umugambi wo gukorera inkingo muri Afurika muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata, muri iyi nama hakaba harimo kurebwa intambwe imaze guterwa muri uyu mugambi kugira ngo iyi ntego igerweho, kubera ko Afurika ifite intego yo kuba yavuye kuri 1% y’inkingo zikorerwa kuri uyu mugabane zihakoreshwa, bakazagera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

    Ku itariki 26 Ukwakira 2021 hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal na kompanyi ya Bion-Tech izwi cyane mu bijyanye no gukora inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer, aya masezerano akaba yaravugaga ko muri ibi bihugu byombi hagiye gutangira gukorerwa inkingo, by’umwihariko mu Rwanda hakazakorerwa urukingo rwa Covid-19, Malaria ndetse n’igituntu.

    source : https://ift.tt/3DxNXAK

  • Ikariso imwe ya Zari Hassan ngo ayigura miliyoni 3.5 #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko abantu bamusebeje ko agira umwambaro umwe w’imbere w’umukara (ikariso) atari byo kuko ayifite myinshi kandi ihenze aho imwe igura miliyioni 3.5 z’amashilingi ya Uganda.

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Zari arimo abyina maze ikanzu y’umweru yari yambaye ikazamuka, ku bwa mahirwe mabi ye igaragaza umwenda w’imbere yari yambayemo.

    Ni ikanzu y’umweru, imbere yari yambayeho umwenda w’umukara (black underwear), kuva icyo gihe yatangiye kuba igitaramo benshi bamunenga kwambara umwenda w’umukara mu ikanzu y’umweru.

    Nyuma yaje kumvikana avuga ko atari kwambara ikariso y’umweru mu ikanzu y’umweru ndetse ko abantu bagomba kujya bajyana n’ibigezweho.

    Ati 'Sinzi impamvu umwambaro wanjye w’imbere ari yo nkuru yakwirakwiye, abantu bibaza impamvu nari nambaye uw’umukara, nari namabaye ikanzu y’umweru, reka mbabwire mujye mukoresha ubwenye cyangwa inyurabwenge, ntabwo wakambara umwenda w’imbere w’umweru mu ikanzu y’umweru.'

    Abantu bakomeje kugenda bavuga kuri uyu mwambaro w’imbere wa Zari aho bamwe bavuze ko ari wo wonyine agira w’umukara.

    Aganira na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yavuze ko afite imyambaro y’imbere myinshi kandi iba ihenze bityo ko atari umwe nk’uko bivugwa.

    Ati 'ndi umugore w’umuherwe murabizi. Ntabwo ndi hano kwitaka ariko ndakora cyane ku bw’ubuzima bwanjye. Mbaho ubuzima abantu benshi bavuga ko buhenze, ariko ntabwo byoroshye. Benshi batewe urujijo n’ikariso yanjye y’umukara. Ndi hano kubisobanura, mfite nyinshi zifite ririya bara kandi nta nubwo zihendutse, buri imwe nyigura amadorali y’Amerika 978(miliyoni 3.5 z’amashilingi ya Uganda, hafi miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda).'

    Uyu mugore kandi yavuze ko umwambaro we w’imbere ubusanzwe uwambara inshuro eshatu gusa ubundi agahita awujugunya.

    Iyi foto niyo yazamuye impaka zose

    Ngo afite nyinshi zirabura kandi zihenze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikariso-imwe-ya-zari-hassan-ngo-ayigura-miliyoni-3-5

  • Igihugu cyose kiri mu nyanja ya Pasifika kigiye kurengerwa n'amazi #rwanda #RwOT

    Tekereza akanya gato ku nzu yanyu, ku hantu ukunda kurusha ahandi ku isi.

    N'uburyo bigoye gutekereza ko aho hantu hashobora kuva ku butaka bw'isi burundu. Bisa n'ibidashoboka.

    Gusa ku baturage benshi mu birwa bimwe na bimwe, ubwo bwoba ni impamo.

    Kuzamuka kw'urugero rw'inyanja kubera ihindagurika ry'ikirere riri gutuma ubutaka burengerwa bakanabura amazi meza.

    BBC Mundo yarebye uko bimeze ku gihugu gito kiri mu nyanja ya Pasifika, Tuvalu, gishaka ko ibyo biryozwa ibihugu bihumanya ikirere kurusha ibindi ku isi.

    Iki gihugu buhoro buhoro kiri kwitegura ibintu bibi cyane: Kurengerwa burundu k'ubutaka bwacyo bwose.

    Minisitiri w'ubutabera, itumanaho n'ububanyi n'amahanga wa Tuvalu, Simon Kofe, yatanze ubutumwa bukomeye mu nama ku ihindagurika ry'ikirere ya COP26 iheruka kubera i Glasgow muri Ecosse.

    Yagize ati: “Turi kurohama, ariko n'isi yose niko birimo kugenda”.

    Ahagaze mu mazi amugera ku mavi ahantu mu myaka micye ishize hari ubutaka bwumutse, Kofe yavuze ko akaga Tuvalu irimo uyu munsi ari ikimenyetso cy'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere zizaba mbi kurushaho.

    Urugero rw'inyanja, icyago kiri kuza

    Tuvalu igizwe n'ibirwa icyenda bitoya biri muri 4,000Km uvuye muri Australia. Ibihugu bituranyi cya hafi ni Kiribati, Samoa na Fidji,

    Minisitiri Kofe yabwiye BBC Mundo ati: “Ni igihugu gishashe gifite ubutumburuke buto. Ahantu hari hejuru ni kuri metero enye hejuru y'urugero rw'inyanja.”

    Iki gihugu cyose hamwe cy'ubuso bwa 26 km2 gusa gituwe n'abaturage 12,000.

    Kimwe na Kiribati na Maldives, Tuvalu nayo ni igihugu kigeramiwe by'umwihariko n'ingaruka zo gushyuha kw'isi.

    Ibice bimwe by'ibi bihugu biri ku butaka bufite ishusho y'impeta ifunze cyangwa y'igice y'ubutaka bukikije ikizenga cy'amazi.

    Minisitiri Kofe ati: “Tuba ku duce dutoya tw'ubutaka ahantu hamwe na hamwe hakurya ubona inyanja hakuno ikizenga cy'amazi.

    “Ibyo twabonye mu myaka ishize, ni uko uko inyanja izamuka, tubona isuri nini ku bice bimwe by'ikirwa.”

    Tuvalu yagiye kandi yugarizwa n'inkubi z'imiyaga ikaze mu bihe by'ubushyuhe, nk'uko Kofe abivuga. Ubushyuhe bwangije ubworozi bw'amafi muri iki kirwa.

    Ariko hari ikindi kibazo gikomeye: ingaruka z'amazi y'inyanja ku mazi meza.

    Mu bice bimwe, amazi y'inyanja yinjiye mu masoko nk'uko minisitiri Kofe w'imyaka 37 abivuga.

    Ati: “Muri rusange tubona amazi meza ava ku mvura, ariko ku birwa bimwe na bimwe, baracukuraga bakabona amasoko y'amazi afutse.

    “Ubu, ntabwo bigishoboka kubera kwinjira cyane kw'amazi y'inyanja, none ubu tubeshwaho gusa n'amazi y'imvura.”

    Kwinjira cyane kw'aya mazi y'umunyu byatumye n'ubutaka buhingwa butacyera.

    Leta ya Taiwan ubu itera inkunga ikanagenzura umushinga wo guhinga ibiribwa mu buryo budasanzwe muri Tuvalu.

    Kofe ati: “Urwunyunyu mu mucanga rwatumye ubuhinzi bugorana none ubu dutunzwe ahanini n'ibintu biva hanze.

    “Umushinga wa leta ya Taiwan byabaye ngombwa ko uzana ubutaka n'ifumbire bivuye hanze.”

    Arthur Webb umushakashatsi muri kaminuza ya Wollongong muri Australia ukora mu mushinga wo gusigasira imbibi za Tuvalu avuga ko ibihingwa bitihanganira urugero rw'umunyu rw'amazi y'inyanja.

    Intambara ibi bihugu birwana

    Ibihugu by'ibirwa nka Tuvalu bimaze imyaka irenga 30 bisaba ko ku isi hafatwa ingamba zihamye mu kurwanya kwangiza ikirere.

    Mu 1990, ibi bihugu biri mu nyanja ya Pasifika hamwe n'ibindi birwa bya Karayibe n'ibyo mu nyanja y'Ubuhinde nka Maldives, byakoze ihuriro ngo bigire ingufu z'ijambo mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere.

    Ihuriro ry'ibi bihugu bitoya ryiswe AOSIS, ubu ririmo ibihugu 39 kandi ryagize uruhare mu kwereka isi n'ibihugu bikize ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere.

    Ibi bihugu bisaba ko byishyurwa “ibyangiritse”, ndetse byasabye ko iyo ngingo ishyirwa mu masezerano ya Paris yo mu 2015.

    Mu nama ya COP26 iheruka, umukuru wa AOSIS, Gaston Browne, minisitiri w'intebe w'ibirwa bya Antigua-na-Barbuda, yibukije ko “ibi bihugu bitoya by'ibirwa bitanga munsi ya 1% gusa ku byuka bihumanya ikirere.”

    Yagize ati: “Ibihugu byacu nibyo bifite uruhare ruto cyane mu kwangirika kw'ikirere ku isi, ariko nibyo byishyura ikiguzi kinini.”

    Icyo kiguzi cyagiye kiboneka buhoro buhoro kubera ubushakashatsi bw'abahanga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/igihugu-cyose-kiri-mu-nyanja-ya-pasifika-kigiye-kurengerwa-n-amazi

  • Umutoza wa Kiyovu Sports yavuze kuri Emmanuel Okwi Muzamir Mutyaba bivugwa ko banze gukina kubera amafaranga bafitiwe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yemeza ko abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba batakinaga kubera imvune atari ikibazo cy’amafaranga nk’uko byavuzwe.

    Aba ba rutahizamu bashya babiri ba Kiyovu Sports ntabwo bagaragaye mu mikino y’umunsi wa 5 n’uwa 6, bivugwa ko hari amafaranga bagombwaga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports batahawe yasigaye ubwo bagurwaga.

    Nubwo byavugwaga gutya ariko hari n’andi makuru yavugaga ko aba bakinnyi bafite ibibazo by’imvune.

    Ku munsi w’ejo bakina ba Rayon Sports, Emmanuel Okwi yaje kugaragara mu kibuga ni mu gihe mugenzi we, Muzamir Mutyaba we atigeze akina.

    Nyuma y’uyu mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umutoza Haringingo Francis yavuze ko aba bakinnyi impamvu batabonetse mu mikino itambutse ari ukubera ikibazo cy’imvune.

    Ati 'Okwi na Mutyaba bari barababaye, navuga ko bagarutse ntabwo hashize iminsi myinshi ariko turebye imyitozo twakoze, Okwi twasanze ari we witeguye kuba yakina.'

    Yakomeje avuga ko Muzamir Mutyaba yakize ndetse yatangiye imyitozo ko mu minsi ya vuba na we azagaruka mu kibuga nk’ibisanzwe.

    Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba ngo impamvu batakinnye imikino itambutse byatewe n’ikibazo cy’imvune bari bafite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yavuze-kuri-emmanuel-okwi-muzamir-mutyaba-bivugwa-ko-banze-gukina-kubera-amafaranga-bafitiwe

  • Karongi : Basanze umukobwa yarapfiriye mu ishyamba yaraciwe umutwe bikekwa ko yicishijwe n’uwari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingangwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko hari amakuru avuga umusore witwa Habamahirwe Emile [uri mu batawe muri yombi] yari yahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw na nyakwigendera Muhawenimana Valentine ngo babane nk’umugore n’umugabo.

    Ku wa 30 Ugushyingo 2021 Muhawenimana Valentine yaburiwe irengero bigatuma ababyeyi be bajya kubaza uriya musore akababwira ko yagiye gushaka umugabo ku Gisenyi.

    Gusa umurambo wa nyakwigendera waje kuboneka mu ishyamba, aho ubonekeye, abitwa Nsabima Bunani na Muragijimana Jean d’Amour batawe muri yombi, bikekwa ko Habamahirwe yabaguriye, akabaha ibihumbi 80 Frw ngo bice nyakwigendera.

    Aba bose uko ari batatu bahise bafatwa ku Cyumweru, umurambo ukimara kuboneka.

    Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa karambo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rugabano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Basanze-umukobwa-yarapfiriye-mu-ishyamba-yaraciwe-umutwe-bikekwa-ko-yicishijwe-n-uwari-umukunzi-we