Blog

  • Adama Barrow yatorewe kuyobora Gambia muri Manda ya kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’iyo Komisiyo Alieu Momar Njie, atangaza ibyavuye mu matora, yavuze ko Adama Barrow yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Gambia.

    Nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora, Adama Barrow yabonye amajwi 458 519 ( ku bantu 900 000 batoye), ni ukuvuga asaga gato 53%. Akaba yarushije cyane uwo bahatanaga muri ayo matora, Ousainou Darboe wabonye amajwi 238 253 ( Ni ukuvuga 27,7%).

    Mu ijambo Adama Barrow,yavuze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, yashimye uko amatora yagenze, ashimira Komisiyo y’amatora « kubera uko yateguye amatora neza nk’uko yari yabisezeranyije, amatora arimo ubwisanzure, aciye mu mucyo…, yashimiye kandi inteko y’abasheshe akanguhe bo muri ‘Cédéao’ ndetse n’abagize kuba ba Perezida b’ibihugu, ngo baretse ibikorwa byabo byose kugira ngo baze gushyigikira abavandimwe babo mu matora.

    Adama Barrow ati « Tugomba gufatanya ahazaza mu biganza, tugashaka ibisubizo by’ibibazo byacu. Mbijeje ko nzakoresha ubushobozi bwanjye bwose mfite, nkagira Gambia igihugu cyiza, kibereye Abanya-Gambia bose».

    Abari bashyigikiye Adama Barrow ngo baraye babyina instinzi y’umukandida wabo, Umwe muri abo bizihizaga intsinzi yabwiye itangazamakuru ry’Abafaransa ‘RFI’ dukesha iyi nkuru ati “ Ni ibihe bitazibagirana mu mateka, Abanya-Gambie batewe ishema nawe, twabonye ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu…dufite imishinga, dufite amahoro, demokarasi n’ubwisanzure”.

    Ibyavuye mu matora muri rusange, byatangajwe saa tatu z’ijoro ku isaha yo muri Gambia. Mbere y’uko binatangazwa bamwe mu bakandida bahataniraga umwanya wo kuba Perezida wa Gambia barimo uwitwa Ousainou Darboe Mammah Kandeh ndetse na Essa Mbaye Faal, batangaje ko banenga uko amatora arimo kugenda gahoro, ndetse bavuga ko batemeranya n’ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa, bahamagarira abayoboke babo gutuza, bagatekereza ku kigiye gukurikiraho.

    Iyo ntsinzi ya Adama Barrow, imwinjije muri manda ye ya Kabiri, nyuma yo kujya ku butegetsi bwa mbere mu 2016. Muri ayo matora ya Perezida yaraye arangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Abanya-Gambia ngo barayitabiriye ku rwego rwo hejuru nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, kuko 89% by’abemerewe gutora bitabiriye gutora.

    source : https://ift.tt/3y04ooh

  • Rubavu: Hasojwe inama ihuza amashyirahamwe ya Triathlon akoresha ururimi rw’igifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byatangiye ku wa Gatanu tariki 03/12/2021, aho abagombaga kwitabira iyi nama babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

    Nyuma yaho berekeje mu karere ka Rubavu aho iyi nama yateraniye, babanza gusoza amahugurwa yo rwego rwa mbere rw’abatoza baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Centrafurika na RD Congo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, habayeho umuhango wo gusangira .

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yitabiriye iyi nama

    Ku wa Gatandatu, ni bwo habaye inama nyirizina yatangijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, inama yari yanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré.

    Inama yaberaga mu karere ka Rubavu
    Inama yaberaga mu karere ka Rubavu

    Ibihugu byari byaremeje kwitabira iyi nama byari U Bubiligi,Benin, Burundi, Cameroun, Centrafrika, U Bufaransa, Guinea Conakry, Côte d’Ivoire, Rwanda, RD Congo, Senegal, U Busuwisi, Tchad, Tunisie, Burkina-Faso
    Abagombaga kwitabira inama imbona nkubone ntibyakunze kubera icyorezo cya Coronavirus cyaje guhindura isura

    Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ni we watangije iyi nama
    Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ni we watangije iyi nama

    Vice-Presidente wa FRATRI Dr Edwige wari witabiriye iyi nama i Rubavu, yatangaje ko ari amahirwe akomeye kuba uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi ndetse na Minisiteri ya Siporo aho yavuze ko bigaragaza ko Leta y’u Rwanda iri mu murongo mwiza wo kubashyigikira.

    Yakomeje avuga ko gushyiraho iri huriro rya Federasiyo zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “ FRATRI” biri mu rwego kuzamura umukino wa Triathlon bakaba banatangira kwegukana imidali, anagira inama abakinnyi muri iyi mbaraga bakawufata nk’akazi gashobora kubageze kure, avuga ko kubugeraho bisaba gukora ariko hanirindwa amanyanga.

    Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis ko inama yagenze neza n’ubwo ibihugu byagombaga kuza mu Rwanda byose bitaje kubera icyorezo cya Coronavirus

    Yagize ati “Inama twayiteguye mu buryo guboye, twari twizeye ko abantu bose bakagera Kigali na Rubavu ariko si ko byagenze kubera icyorezo cyahinduye isura mu minsi yashize, ariko gushyiraho kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga inama yitabiriwe n’abantu benshi kandi buri wese yitabiriye”

    “Ibitekerezo byatanzwe byabaye ingirakamaro, twifuza ko iri shyirahamwe rya FRATRI ryatera imbere ndetse rikanagirira akamaro mu iterambere ry’urubyiruko muri uyu mukino wacu wa Triathlon”

    Mbaraga Alexis kandi yatangaje ko bimwe mu by’ingezi baganiriyeho byari ukureba raporo y’ibikorwa, raporo y’umutungo, ingingo y’imiyoborere byanatwaye umwanya munini, hakabamo no gutegura imikino Olempike y’abakiri batoza izabera muri Senegal mu mwaka wa 2026.

    source : https://ift.tt/3drMkdc

  • Impamvu eshatu zashingiweho n’Ubushinjacyaha mu kujuririra urubanza rwa Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza Rusesabagina Paul wayoboraga MRCD/FLN ahuriyemo na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi 19 baregwagamo ibyaha by’iterabwoba.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ku wa 20 Nzeri 2021, rwasomye umwanzuro warwo kuri uru rubanza.

    Urukiko rwavuze ko Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Paul Rusesabagina niwe wakatiwe igihano kinini kuko ari igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20, abandi bagenda bahabwa ibihano bitandukanye.

    Nyuma y’ibihano y’umwanzuro w’urukiko, Ubushinjacyaha, abaregera indishyi na bamwe mu baregwa muri iyi dosiye bahise bajurira bagaragaza ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

    Muri rusange abantu 13 muri 21, bahamijwe ibyaha ni bo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi na bo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

    Ubusanzwe abantu 94 ni bo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake.

    Ubushinjacyaha bufite impamvu eshatu zatumye bujurira

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zatumye bajurira.

    Ati “Icyajurirwe muri uru rubanza ntabwo ari igihano gusa.”

    Muri rusange ibyajuririwe birimo kuba Ubushinjacyaha butarishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kugira Rusesabagina umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo.

    Yakomeje ati “Mu bindi twajuririye harimo kuba icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gifatwa nka kimwe mu bigize ibikorwa by’iterabwoba, kuko twumvaga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyari uko cyafatwa nk’icyaha ukwacyo.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma tunajuririra n’igihano twumvaga ko ukurikije amategeko, igihano cyatanzwe kitari gikwiriye.”

    Havugiyaremye avuga kandi ko Ubushinjacyaha nk’umuburanyi ataribwo bufata icyemezo, ahubwo iyo butishimiye icyemezo bujurira urukiko akaba arirwo rufata umwanzuro wo kwemera ubujurire cyangwa kubwanga.

    Ni ukuvuga ko kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire, hategerejwe icyemezo cyarwo ku kuba Rusesabagina n’abo bareganwa basubira imbere y’urukiko cyangwa rugatesha agaciro ubujurire.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aiamble avuga ko ku ruhande rw’abaregwa bajuririye ibihano bahawe n’urukiko, hari gukorwa inyandiko yo kubasubiza kugira ngo bizasuzumwe n’urukiko.

    Biteganyijwe ko abaregwa nabo nibamara gutanga inyandiko isubiza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma ibyatangajwe n’impande zombi, rugatangaza niba bazasubira imbere y’urukiko ndetse n’itariki yo kuburana.

    Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’igihano cyahawe Paul Rusesabagina ari nayo mpamvu bwajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire

    Abantu 13 mu baregwa muri dosiye y’urubanza rurimo Rusesabagina na Sankara bajuririye ibihano bahawe

    source : https://ift.tt/3rDk283

  • Imyitozo ihabwa Ingabo za RDF, urugamba rw’i Cabo Delgado n’inyungu yitezwe muri iyo ntambara … Ikiganiro na Col Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Ikigo cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), igaragaza ko mu mwaka ushize, yakoresheje 1,4% cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ugereranyije n’umutekano uri mu biyaga bigari aho u Rwanda ruherereye ndetse n’ingano y’ubukungu bwarwo, aya mafaranga ntabwo ari umurengera.

    Ubwo Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuraga iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yagarutse ku buryo intsinzi y’Ingabo z’u Rwanda idaterwa n’uko zifite intwaro ziremereye cyangwa ubushobozi buhanitse.

    Ati “Ibikorwa [byo kugarura amahoro] ubwabyo byagenze neza ariko byerekana ko ibyo dushobora gukora mu bushobozi bwacu bucye.”

    Mu nkuru ya Financial Times yagarutse ku rugamba rw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, umwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu yasobanuye ko nyuma y’ubutumire bwa Leta ya Mozambique kuri Leta y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zahise zigaragaza ko zifite ubushake bwo kujya muri iyo ntambara.

    Yaragize ati “[Abanyarwanda] bifuzaga kuza [muri iyi ntambara]. Baratubwiye bati ‘dufite uburambe, dufite ubushobozi kandi nta kintu na kimwe muzishyura.”

    Ubu bushake budasanzwe bwo kurengera abaturage bari mu kaga buri mu nshingano z’ibanze za RDF, aho zitegekwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kujya mu bikorwa byo kurengera abaturage bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

    U Rwanda rwanashyize umukono ku masezerano agamije kurengera abaturage b’abasivili yasinyiwe i Kigali mu 2015.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko “Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kugarura amahoro ni ukurengera abasivili…ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, abari mu butumwa bwo kugarura amahoro cyangwa abanyapolitiki. Ikigamijwe ni ukurinda abaturage basanzwe bafite ibyago [byinshi byo kugirwaho ingaruka n’intambara cyangwa amakimbirane].”

    Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaca intege umwanzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse zikagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi kuva mu 2004, ibikorwa biherutse byo kugarura amahoro muri Centrafrique no kwirukana inyeshyamba muri Mozambique, byatume abantu bongera kwibaza kuri RDF, by’umwihariko aho ikura imbaraga igaragaraza.

    Ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura amahoro muri Centrafrique mu gihe gito cyane, bituma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ategerejwe muri icyo gihugu akorwa

    Ibanga rya RDF

    Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald yatanze ku mukiganiro The Barbara Show, yasobanuye ko ibanga rya RDF riri mu myitozo idasanzwe n’ubumenyi buhabwa ingabo, kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwego rwo hasi.

    Ubu bumenyi bwiyongera ku ndangagaciro za RDF zifite imizi mu ndangagaciro za APR zabohoye u Rwanda, ariko ibi bikagirwamo uruhare n’imiterere y’ubuyobozi muri RDF, ituruka ku mavugurura yabaye mu 2002, agamije guhindura Igisirikare cy’u Rwanda ku buryo gikora kinyamwuga.

    Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zagabanyijwemo ibice bitatu, birimo ingabo zo ku butaka, izo mu kirere n’Inkeragutabara. Icyo gihe kandi bamwe mu bari mu ngabo zatsinzwe bahawe ikaze mu Ngabo z’u Rwanda, bityo icyari ingabo zishamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi gihinduka Ingabo z’u Rwanda.

    Col Rwivanga yavuze ko izi mpinduka nta ngaruka zagize ku bunyamwuga bwa RDF.

    Ati “Guhindura izina ntibyahinduye imyitwarire n’indangagaciro zacu, twarabigumanye. Yaba ari ugushyira hamwe, guharanira intsinzi mu byo dukora byose, twagumanye indangagaciro zacu.”

    Kuva icyo gihe, RDF yatangiye gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abasirikare bayo, yaba mu buryo bw’imyitozo ya gisirikare ndetse n’ubundi bumenyi.

    Yagize ati “Muri gahunda zacu, duharanira guhora tuzamura urwego rwacu buri munsi muri buri kimwe dukora, binyuze mu myitozo no mu kwigisha abasirikari bacu.”

    “Bigomba kumvikana ko abantu benshi baretse amashuri yabo bakajya ku rugamba [rwo kubohora u Rwanda]. Nyuma yo kubohora igihugu, benshi mu basirikare bacu basubiye mu ishuri gukomeza amasomo yabo no kuzamura urwego rwabo. Ibyo byari muri gahunda yacu ngari yo kuzamura urwego rwacu, tukaba abanyamwuga, tukaba twarabonye uburezi.”

    Uretse gufasha abasirikare kwiga amasomo asanzwe, imyitozo ya gisirikare nayo yongerewe ingufu, ku buryo igera mu byiciro byose by’ingabo kandi mu buryo buhoraho.

    Ibi byakozwe hashyirwaho amashuri yigisha abasirikare bato n’abakuru.

    Col Rwivanga yagize ati “Twatangije ibigo by’imyitozo. Twafunguye Ikigo cy’Imyitozo cya Nasho kugira ngo kijye gitoza abari kwinjira mu gisirikare ndetse n’ingabo zidasanzwe (special forces), kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.”

    “Twatangije kandi amasomo agenewe ba ofisiye bato i Gako, ubundi yatangiye ari amasomo atangwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko yaje guhindukamo Kaminuza [itanga impamyabushobozi], kuri ba ofisiye bato. Bamara imyaka ine biga mu bijyanye n’ubuvuzi, ‘engineering’, ubugenge, ubunyabutabire, ubumenyabuzima ndetse n’amasomo y’igisirikare.”

    Hanatangijwe kandi ibigo byigiramo abasirikare bakuru ku bijyanye no kuyobora urugamba, kuyobora ingabo n’ibindi byinshi.

    Ati “Twanatangije kandi Ikigo gitanga imyitozo ku bayobozi bacu, ba commander bato [bitoreza] i Gabiro […] Twanatangije andi masomo yo ku rwego rwo hejuru, [ku bayobozi ba batayo no hejuru yaho], atangirwa ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, ritoza ba ofisiye kuyobora batayo ndetse no hejuru yayo.”

    Uburambe bw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi byatanze umusaruro kuko hashinzwe Ishuri rikuru ribyigisha.

    Col Rwivanga yagize ati “Twanatangije Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama, kigakorana n’Ishuri rya Gako, ritoza ba ofisiye bacu kurushaho kugira ubushobozi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino. Tunatanga amasomo y’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro [mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama].”

    Yongeyeho ko hakiri umugambi wo gutangiza andi mashuri, ati “Ubu dufite imigambi yo kuzamura [amasomo atangwa] agashyirwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo dutangira gutoza abajenerali.”
    “Kuri ubu abajenerali bacu batorezwa mu mahanga mu mashuri ya gisirikare atandukanye. Batorezwa muri Amerika, u Bubiligi, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, turi gukora ku buryo natwe dutangiza ishuri ryacu mu myaka iri imbere.”

    Imyitozo ikarishye ni kimwe mu bituma Ingabo z’u Rwanda zitanga umusaruro ufatika

    Bite by’urugamba rwa Cabo Delgado?

    Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado bikomeje kandi biri kugenda neza, asobanura ko Ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza SADC mu rwego kwita ku mpunzi no gutsinda umwanzi mu buryo bushimangiye.

    Ati “Turi gusangira amakuru y’ubutasi, tugakora ibikorwa byo guhashya umwanzi ku ruhande rwa buri gice kugira ngo turebe uko twakemura ibibazo by’inyeshyamba.”

    “Iki kibazo cyari kimaze imyaka ine, twishimira ko nibura twaciye intege z’ubushobozi bwabo [inyeshyamba] bwo kurwana ku kigero gikomeye. Ubu bameze nk’abari guhunga, ntabwo bakigaba ibitero mu baturage, kandi ni ibintu byiza.”

    Yasobanuye ko ibikorwa byo mu rwego rwo kugarura amahoro bikomeje, bisobanuye kugarura abaturage mu bikorwa byabo.

    Bamwe mu mpunzi zageze mu gace kagenzurwa n’ingabo za SADC, “Ari yo mpamvu turi gukorana n’ingabo za SADC ku buryo tubagarura, noneho tugatangira gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Yakomeje ati “ Ibi bikorwa ni ingenzi cyane mu kurwanya inyeshyamba kuko iyi niyo mpamvu [kutagira iterambere] ya mbere inyeshyamba zibaho. Rero tuzagira uruhare mu kugarura umutekano, ariko nk’uko dusanzwe tubigiramo uruhare aho tugiye hose, tuzagira uruhare mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aherutse gusura ingabo ziri mu butumwa bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

    Ni izihe nyungu u Rwanda rubonera mu ntambara ya Mozambique?

    Col Rwivanga yavuze ko hari inyungu nyinshi cyane u Rwanda rukura muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro.

    Ati “Hari inyungu nyinshi, twizerera mu kurinda umutekano w’abaturage, twatangiye mu 2004 kandi ntitwasubiye inyuma. Nitwe twabaye aba mbere twajyanye Ingabo i Darfur, ubwo butumwa bwararangiye, ariko ntekereza ko twageze kuri byinshi muri ubwo butumwa. Turi muri Sudani y’Epfo, Centrafrique.”

    “Reba nk’uko ibintu byari bimeze muri Mozambique, bidutera ishema kumva ko twagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi [bwakorerwaga abaturage muri Mozambique]…Ikindi navuga ni uko tugenda turushaho kugira uburambe n’ubunyamwuga mu kazi ka gisirikari, ibyo ni byo tugomba gukora, ni akazi kacu.”

    “Buri gihe iyo tugiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, turushaho gutera imbere, ariko tunajyanwa n’impamvu ikwiriye, yo kurinda abaturage, kandi iyo yakabaye impamvu ihagije.”

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo Ingabo z’u Rwanda zatangiraga kujya muri Mozambique, Col Rwivanga yari yavuze ko indi nyungu ikomeye izava muri uru rugamba ari ukwerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

    Uyu Muvugizi kandi yavuze ko RDF yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko ubu imbaraga ziri gushyirwa mu guhangana na cyo.

    Ati “Kimwe n’izindi nzego, RDF yagizweho ingaruka [na Covid-19], kandi tugomba kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zigamije guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

    “Twakoze byinshi, twashyizeho amatsinda ashinzwe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, twatwaye inkingo mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ba ofisiye bacu bari mu bice bitandukanye aho bigisha abantu ku buryo bwo guhangana n’iki cyorezo.”

    Yashishikarije urubyiruko gutekereza ku mwuga wo kuba umusirikare kuko urimo amahirwe yo kubaka igihugu. Ati “Igisirikare cyacu ni ikinyamwuga, buri wese atewe ishema nacyo. Ibyo twagezeho ni byinshi. Hari inzego zitandukanye RDF igiramo uruhare mu bijyanye no guteza imbere igihugu.”

    “Dugeneye aba-engineers, abaganga, dukeneye abize amateka, dukeneye abarimu, dukeneye abanyamakuru, nta rwego rw’ubuzima bw’igihugu igisirikare kidakeneye. Rero abanyamategeko n’abandi bakora mu zindi nzego, bafite umwanya mu gisirikare.”

    Ubwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari mu matora yari arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda

    Ubutumwa bw’amahoro mu mahanga bufasha ingabo z’u Rwanda kwiyungura ubumenyi

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zikunze guhabwa imidali y’ishimwe mu butumwa bw’amahoro zirimo hirya no hino

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo ihambaye, ari nayo ituma zigira ubushobozi budasanzwe

    Imyitozo yo mu mazi igize igice cy’imyitozo y’ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zikorana imyitozo n’ingabo z’amahanga

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu myitozo mu Kigo cya Nasho

    Zihabwa ubumenyi bwazibashisha guhangana n’umwanzi aho ariho hose

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa guca mu nzira y’inzitane

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa gukoresha intwaro

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo kumanuka ku mugozi

    Uretse imyitozo yo gukoresha intwaro, izi ngabo zinatozwa kurwana no gukoresha ingingo z’umubiri mu kwirwanaho

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo gukomeza umubiri

    Izi ngabo zikora imyitozo ikomeye y’ubwoko butandukanye

    Ingabo z’u Rwanda zitoza kugendera ku mugozi

    Indege za RDF zagize uruhare mu gukwirakwiza inkingo mu bice bitandukanye by’u Rwanda

    Aho zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro, zigerageza gufasha abaturage baho mu bikorwa binyuranye

    Izi ngabo zahashije umwanzi muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique zabohoje Umujyi wa Macimboa da Praia

    Mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ziri kwifatanya n’abaturage gukora umuganda

    Ingabo z’u Rwanda zirinze Umujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano wa Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zigenzura imihanda yo mu Mujyi wa Bangui

    source : https://ift.tt/2ZZJA3H

  • Kayonza: Abaturage batuye TI Rwanda ibibazo bikibangamiye ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo babigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu muryango wasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

    Nshimiyimana Theogene utuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, yavuze ko ikibazo bafite ku matungo kijyanye n’imiti ihenze cyane ku buryo ngo hari n’abapfusha inka kubera kubura amafaranga yo kuyigura.

    Yavuze ko yigeze gupfusha ikimasa kubera kubura ubushobozi bwo kugura imiti yari ihenze cyane, ngo icyo gihe babibwiye ushinzwe ubuvuzi ku Murenge ayisuzumye agaragaza icyo irwaye ariko birangira habuze ubushobozi bwo kugura uwo muti.

    Ati “Leta rero turayisaba ko nibura haboneka ivuriro ry’amatungo ririmo nkunganire ku buryo nk’abahinzi twajya tugabanyirizwa igiciro cy’imiti nk’uko bigenda ku bwisungane mu kwivuza ku baturage.”

    Gashyokero Isaac utuye mu Mudugudu wa Gihuke mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, we yavuze ikibazo cya serivisi mbi bahabwa n’ibigo by’ubwishingizi.

    Ati “Nagize ibibazo narashinganye inka yanjye, aho kugira ngo bampe amafaranga barambeshya ngo yishwe n’imifuka kandi yarabagiwe ku mugaragaro abaturage bose babibona ntibakuramo umufuka.

    Gashyokero ngo buri mwaka yishyuraga arenga ibihumbi icumi by’ubwishingizi bw’iyi nka ye yari yarahawe muri girinka aho yari amaze kwitura yizera ko igiye kumufasha mu kwiteza imbere birangira ipfuye ntiyanahabwa indi n’umwishingizi.

    Uyu mugabo avuga ko mu bwishingizi bw’amatungo harimo ibibazo byinshi bikwiriye kubanza kunozwa ku buryo umuturage atarengana mu gihe yahuye n’ibibazo akeneye kwishyurwa.

    Impungenge ku bishyura ubwishingizi bw’amatungo batarahawe amasezerano

    Umuturage witwa Kantarama Aurelie utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, ni umwe mu bahamya b’uburyo hari ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bitajya bitanga amasezerano.

    Uyu mubyeyi yashinganishije inka ze mu kigo kimwe ariko ngo nta masezerano bigeze bamuha kuri ubu akaba afite impungenge z’uburyo ahuye n’ikibazo bashobora kumwihakana kandi kuri ubu yishyura.

    Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Museruka Joseph, yabwiye IGIHE ko abaturage badakwiriye kugira ikibazo ku masezerano baba bagiranye n’ibigo by’ubwishingizi.

    Ati “ Ubundi baragusura bakagusobanurira wabikunda bakazana igipapuro cy’agateganyo ukacyuzuza bakaguha konte ukagenda ukishyura, iyo wishyuye ubwishingizi uba uri mu bwishingizi, umuturage rero icyo yareba bwa mbere ni uko babanje kubimusobanurira akabyumva akishyura nyuma rero nubwo batamuha andi masezerano biba bigaragara.”

    Yakomeje avuga ko bafite ububiko bw’amakuru bahuriyeho n’ibigo by’ubwishingizi ngo kuko Leta ifite andi mafaranga itangira umuturage ku buryo ngo nta kibazo kirimo.

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye abaturage ko ibibazo byose bavuze ibyinshi bifite ishingiro kandi azabakorera ubuvugizi aho bishoboka.

    Ati “Nagira ngo mbizeze twe ku ruhande rwacu ubuvugizi no gukurikirana ibyo bigo by’ubwishingizi byose, turaza no gusaba minisiteri bireba ko bakwinjira muri ibyo bibazo.”

    Abaturage bagaragaje ko imiti y’amatungo ikwiriye gushyirirwaho nkunganire kuko ihenze cyane

    Gashyokero Isaac yavuze ko ibigo by’ubwishingizi bigorana mu kwishyura mu gihe wapfushije itungo

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye abaturage ko ibibazo byose bavuze ibyinshi bifite ishingiro kandi azabakorera ubuvugizi aho bishoboka

    source : https://ift.tt/3DsxEp0

  • Rotary Club yifatanyije n’abaturage b’i Kayonza ​gutera ibiti mu kurwanya isuri – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake.

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo na Huye.

    Ubusanzwe Rotary International ni umuryango umaze imyaka irenga ijana uvutse, ukunze gutanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Mu bikorwa ukunze gukora harimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije.

    Yavuze ko kandi babifatanyije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake, asaba Abanyarwanda kumva ko buri wese yakora ibikorwa bigira impinduka nziza ku buzima bw’igihugu.

    Ati “Iyo uri umuntu ukwiye kugira icyo ukora gifite icyo kikumariye ariko utekereza no ku bandi, ugatekereza ukuntu mwafatanya mu bikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro.”

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, we yavuze ko gutera ibiti biri mu bikorwa uyu muryango ukora ngo kuko bemera ko bakwiriye gufasha abantu ariko mu bintu bakeneye kurusha ibindi.

    Ati “Ku Isi hari ikibazo gikomeye cyane cy’imihindagurikire y’ibihe, hari n’inama iherutse kubigarukaho natwe rero nka Rotary mu bikorwa dukora twongeyemo kubungabunga ibidukikije. Impinduka twifuza rero ni uko Abanyarwanda bagabanya inshuro batema ibiti bakongera inshuro babitera kuko dukomeje kubitema cyane ntabwo byazatubera byiza.”

    Yasabye kandi abaturage kujya bafata neza ibiti baba baterewe bakabyitaho kandi nabo bagafasha abo bashoboye gufasha ku babishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary Club Kigali Mont Jali yabafashije gutera ibiti 2000, avuga ko ibyatewe bizabafasha mu kurwanya isuri n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ati “Umurenge wacu ukunze kugira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere tukabura imvura mu buryo bufatika. Iyi gahunda yo gutera ibiti ndahamya ntashidikanya ko izadufasha gukumira isuri, inatange umwuka mwiza inaha mu baturage.”

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku Isi hose.

    Uyu muryango mu Rwanda umaze kugira abanyamuryango 188 babarizwa muri Club umunani arizo, Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare, Rotary Club Bugoyi na Rotary Club Kivu Lake.

    Rotary Club yifatanyije n’abaturage b’i Kayonza gutera ibiti mu kurwanya isuri

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic n’Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette, batera igiti

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary ku gufasha abaturage kurwanya isuri binyuze mu gutera ibiti

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko bifite akamaro mu kubungabunga ibidukikije

    Sosiyete icukura Wolfram mu Rwanda iri mu bateye inkunga igikorwa cyo gutera ibiti mu Karere ka Kayonza

    source : https://ift.tt/3xYa9mo

  • Kamonyi: Meya Nahayo arasaba abakuze kwirinda gushuka abangavu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere aravuga ko abangavu bakwiye kwirinda ibishuko bikoreshwa n'abagabo bagamije kubasambanya, aho usanga hari n'abo biviriyemo gutwara inda z'imburagihe. Asaba abakuze kutarebera ikibi, ahubwo bakaba ijosho ry'abato, bakabarinda abashobora kubangiriza ubuzima, bagaharanira gufatanya kubaka umuryango bihereye mu Isibo ugakomeza ku Mudugudu.

    Meya Dr Nahayo, ibi yabitangarije mu gikorwa cya siporo rusange yabaye kuri uyu wa 05 Ukuboza 2021, igikorwa cyabereye ku kibuga cy'Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( Ste Bernadette) rya Kamonyi-ESB.

    Iyi Siporo rusange, yitabiriwe n'abato n'abakuze.

    Yagize ati' Nibyo koko byagiye bigaragara ko abangavu bakwiye kwirinda ibishuko kuko ababashuka nibyo bakoresha bagendereye kubatera inda ndetse n'ishimisha mubiri'.

    Akomeza avuga ko ibi bikorwa n'abakuze kuko usanga aribo bafite amayeri yo kubashuka nyamara aribo bari bakwiye kubarinda. Ashimangira ko aba bato, aribo bakwiye kubakirwaho umuryango nyawo w'ejo hazaza. Asaba akomeje abakirangwa n'iyi mico mibi yo kwangiza abangavu kubireka kuko bibangiriza ubuzima.

    Aha bari mu muhanda wa Kaburimbo berekeza ku kibuga cya ESB bagombaga guhuriraho bose.

    Avuga kandi ko nubwo aba bangavu bashukwa n'abakabaye babarinda, aba ngo bakoresha amayeri menshi. Gusa ngo aba bangavu bakwiye kuba maso, bakirinda kugwa muri aya mayeri n'imitego yabo kuko aribo bazakora imiryango y'ejo hazaza. Avuga ko iyo ubuzima bwe bwangije agaterwa n'inda usanga n'uwo abyaye abaho nabi.

    Muri aka karere ka Kamonyi, abangavu basaga 136 batewe inda mu mwaka wa 2020 naho muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021 -2022 abasaga 93 nibo bamaze kumenyekana ko batewe inda.

    Aha ni muri ESB Kamonyi.

    Ni kenshi byagiye bigaragara ko abangavu baterwa inda ariko bagahishira abazibateye, bakanga kubavuga, ndetse ugasanga nyuma y'igihe runaka bongeye kuziterwa n'abazibateye mbere. Kuwa 25 Ugushyingo 2021, nibwo hatangijwe iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi minsi, ifite insanganyatsiko igira iti' Wiceceka rwanya ihohoterwa rishingiye gitsina'. Si abangavu babwirwa gusa, ahubwo ni buri wese kugira ngo ikibi gicike, abafite ingeso n'imigambi mibi bafatwe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-meya-nahayo-arasaba-abakuze-kwirinda-gushuka-abangavu/

  • Amabere ya Ariel Ways yongeye kuba igitaramo, yibasiwe n’abatari bake (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Ways igaragaza amabere ye yashyize hanze ateguza abakunzi be EP ye igiye gusohoka mu minsi 5 iri imbere, yatumye yibasirwa n’abatari bake aho bamukwennye bavuga ko atari imyitwarire ikwiye umunyarwandakazi.

    Ariel Ways amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga amafoto yatumye yibazwaho na benshi, hari amafoto 3 yasohoye yambaye agakoti k’iroze ibipesu bifunguye bigaragara ko imbere ntacyo yambariyemo.

    Aya mafoto yakurikiwe na post ivuga ko agiye gusohora EP (Extended Playlist) ye ya mbere yise 'Love & Lust' izaba iriho indirimbo 6 ari zo; 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday na Deeper.

    Imwe muri izo foto yayifashishije ku rukuta rwe rwa Twitter maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'muvuge Su ubundi mene umuceri n’ubundi ntabwo nteganya.'

    Embracing my body❤️

    Muvuge SU mene umuceri nubundi NTABWO NTEGANYA 😋🔫 pic.twitter.com/pt5RfOXCuF

    — Arielwayz (@arielwayz) December 5, 2021

    Aha nibwo abantu batangiye kumwifatira ku gahanga bamubaza igihe azarerekera gushyira hanze amafoto agaragaza amafoto agaragaza imyanya y’ibanga ye.

    Gusa ariko abantu babonaga ari ibisanzwe ariko benshi baje gufata ku myanya ndangakumiro bagikubita amaso 'Cover’ y’iyi EP aho yashyizeho ifoto ye yambaye ubusa hejuru amabere ye agaragara, ni mu gihe ku gice cyo hasi asa nukenyeye ibibabi.

    Uyu mukobwa wari waragarutse mu mitwe ya benshi mu minsi ishize nabwo kubera amashusho yagaragaje ibere rye, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bavuze kuri iyi foto bamunenze cyane.

    Bamwe bagiye bavuga ko iyi myitwarire idakwiye umunyarwandakazi, ni mu gihe hari abavuga ko umuntu urengeje imyaka 18 aba akwiye gushyigikirwa ku cyemezo cyose yafata.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mukobwa kuri iyi foto ye ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    MY FIRST EP LOVE & LUST IS COMING OUT IN 5 DAYZ FROM NOW.

    📸: @nkotanyifrery
    Art Cover by @manzijackson
    BIG S/O TO PRODUCERS BEHIND THIS
    @davydenko_duction @kennyprobeats
    & @santana_rw pic.twitter.com/CRM9DMEyfI

    — Arielwayz (@arielwayz) December 5, 2021

    Ukuntu umwana yari atangiye neza disi. Ubu se koko nibiki bimubibyemo shitani

    — Nyoninyinshi (@AbdulRa78133341) December 5, 2021

    Rwose uri Mudatenguha pe! uhise umena umuceri? You confirm that your body is your business !DM nkubwire akandi uduha pe!

    — Twapfa twakira turi Abanyagasani (@akimana_erneste) December 6, 2021

    Ayamabere nayo aft song zayo x🤔

    — Kirikou 🌼 (@SangwaDidace) December 5, 2021

    Aka kana gafite ibere ryiza kweri

    — Manzi Eric (@ManziEr57010437) December 6, 2021

    Ese ubwo ibere mwabifashe nkibintu bikaze? Mwe se ko muyonka

    — Muzehe Ndabarega (@Ndabarega) December 6, 2021

    Aka gashyano ko gafite amabere aberewe konkwa ra 🤲🤲😁😁🤣🤣🤣🥰🥰

    — sabizeze wa sabiyogera🥴 (@RHygues) December 5, 2021

    Njye byancanze. .
    Nonese your first EP izaba ari pronographie….?

    — JDD Ruta (@rutajado) December 6, 2021

    Twikatwika 👌 uzadukorere akaririmbo ukite #isogisi rya #caguwa

    — NGAYO NGUKO😀 (@S_Mpakaniye) December 5, 2021

    biriya binyonyo nareba nabi birazimya kariya gasitafu tu hhhh

    — ineza liam (@allan_ineza) December 6, 2021

    Ibibyo tubyite ngwiki noneho banyarwanda iyi two faced bechi kweli

    — Mauri ilos (@Mauri54030056) December 6, 2021

    Ndinde wo kudashyigikira amahitamo yumuntu uri hejuru ya 18years kbsa courage

    — akariho karavugwa (@akariho2424) December 6, 2021

    Courage bby @arielwayz 👏👏 u know wat u doing. We gonna give u more lv 🥰. Turisiga n’akarangi ahubwo. #rockthecity

    — Emma (@Emma959414) December 5, 2021

    Iri si ishyano bahu,Kandi nimwe mutera ababyeyi umuvuduko

    — Shema (@napoleonshema) December 6, 2021

    What a cover! goddammit i really love creative cyaze wayz nkunda lyrics zawe to you got me addicted.

    — Shalo_blacks (@ShaloBlacks) December 5, 2021

    Ibiiii binyonyooo raa
    😳😳😳😳

    — NYIRAKARIMIKABI👅 (@Nyirakarimikabi) December 5, 2021

    @Bamporikie umva ko @odapaccy mwamwambuye ubutore😀😆😆 uyu we turamugenza dute?

    — ngenda28💥⚡ (@ngendahayo28) December 5, 2021

    Ubundi aha niho utinyira icyo bita agatwiko ka Promotion🤩

    EP yawe ikwiye kumvwa no gustreamingwa kbs,uba wavunitse ,izi nizo bita Imvune z’abahanzi🤪

    — 𝐈𝐧𝐭𝐚𝐫𝐮𝐦𝐢𝐤𝐰𝐚★🇷🇼 (@M_Jeffnaldo) December 5, 2021

    Thi is not Rwandan culture try to make ur body be valued but it’s amazing to be a famous I didn’t know if it’s pass through this way this is can be compared to Enternet violence

    — MASENGESHO GILBERT (@MASENGESHOGILB6) December 6, 2021

    Konsa @junokizigenza aho sibimwe bita konsa icyihebe 🤷🏾‍♂️😂 ubu aka kanya ibere naha arigejeje mucutse yo kanyagwa nubundi arakuze 😂😂😂

    — why (@Rwamowandahiro1) December 6, 2021

    Ibizaza ubyakirize yombi da… nahubundi nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, ntawuhana uwahan…, abajyanama bawe twababonye mukomerezaho ibishigwe bitobangwa n’inkoko. Keep doing it!!!

    — Gashema law talk (@BizimanaGashema) December 6, 2021

    Reka ubucucu wamukobwa mbere twagukunda utamera gutyo none wabaye ubaye indaya neza neza ayo mabere sayo gushyira hanze 😼😼😼😼😼

    — Ariella coeur (@Arielbae8) December 6, 2021

    Aya mafoto Ariel Ways aherutse kwifotoza ntabwo yavuzweho rumwe

    Cover yatumye benshi bifata ku myanya ndangakumiro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amabere-ya-ariel-ways-yongeye-kuba-igitaramo-yibasiwe-n-abatari-bake-amafoto

  • Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu mpera z'icyumweru tariki 4 Ukuboza 2021 nk'uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia Mugabo yashimiye abamwambariye barimo na Ange Kagame.

    Yari yaherekejwe kandi na Faith Keza uyobora Irembo, Teta Gisa umukobwa wa Gisa Rwigema, Teddy Mugabo uyobora Rwanda Green Fund n'abandi.

    Sonia Mugabo yambariwe n'abarimo Ange Kagame (ubanza ibumoso mu bicaye)
    Uyu muhango ubaye nyuma y'aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo akambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

    Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.

    Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-ukomeye-sonia-mugabo-yasabwe-arankwa-amafoto

  • Kuki Uganda ikomeje kwicecekera ku musore w’Umunyarwanda wiciweyo ? #rwanda #RwOT

    Umusore w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 26 y’amavuko yiciwe muri Uganda aho yari amaze igihe atuye.

    Inkuru z’ibinyamakuru bikunze kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, zivuga ko umusore witwa Uwingabire Jean Claude yari amaze imyaka umunani (8) aba muri Uganda.

    Urupfu rwe rwageze ku mubyeyi we Sebastian Habimana na we uherutse kwirukanwa na Uganda, ubwo yamuhamagaraga kuri telephone nk’uko bisanzwe ariko akitabwa n’undi muntu wahise amubwira ko umwana we yitabye Imana.

    Bivugwa ko Uwingabire Jean Claude yiciwe mu Karere ka Rukida muri Uganda, umurambo we ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kabale ariko ngo byose byakozwe mu bwiru bwinshi.

    Kugeza ubu ubuyobozi bwo muri kiriya Gihugu yaba ubw’ibanze ndetse n’ubwo mu nzego nkuru, ntiburagira icyo butangaza kuri uru rupfu rw’Umunyarwanda mu gihe amakuru avuga ko yishwe n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda.

    Bamwe mu basesengura iby’umubano w’u Rwanda na Uganda bemeza ko kuba iki Gihugu cy’igituranyi gikomeje kwicecekera bigaragaza ko ari umugambi wa Leta y’iki Gihugu yakomeje kugaragaza imigambi mibisha yo kugirira nabi Abanyarwanda.

    Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo umwuka mubi, Inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda zavuzweho kugirira nabi Abanyarwanda baba ababayo ndetse n’abajyagayo.

    Bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo mu gihe hari n’abagwa aho baba bafungiye.

    Iki gihugu kandi cyagiye kirekura bamwe mu Banyarwanda babaga bahafungiye kigahita kibirukana ku butaka bwacyo aho bagiye bakirwa mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Kuki-Uganda-ikomeje-kwicecekera-ku-musore-w-Umunyarwanda-wiciweyo