Blog

  • Amerika ntikozwa ibyo kugira umusirikare wayo iziza igitero cya drone cyahitanye abantu barimo abana 7 i Kabul #rwanda #RwOT

    Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy'indege ntoya itarimo umupilote (izwi nka drone) cyishe abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani.

    Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y'ibikorwa by'Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi. Umukozi utanga imfashanyo n'abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

    Ubutasi bw'Amerika bwibwiraga ko imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n'umutwe w'intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry'umutwe wiyita Leta ya kisilamu (IS).

    Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by'ingabo z'Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa munani cyari 'ikosa ribabaje'.

    Igenzura ry'imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy'imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya ihari igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

    Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin.

    Icyo gitero cya drone nkuko BBC ibitangaza, cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b'abasivile bagera ku 170 n'abasirikare 13 b'Amerika hanze y'ikibuga cy'indege cya Kabul.

    Icyo gitero cya drone cy'ingabo z'Amerika cyabaye ubwo imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo — witwa Zamarai Ahmadi — yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy'indege.

    Imodoka y'uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n'umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n'andi makuru y'ubutasi ajyanye n'imigambi y'uwo mutwe y'ikindi gitero.

    Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/amerika-ntikozwa-ibyo-kugira-umusirikare-wayo-iziza-igitero-cya-drone-cyahitanye-abantu-barimo-abana-7-i-kabul/

  • Uko ruswa ihagaze mu Rwanda : Muri Polisi yo mu muhanda yavuye kuri 12% igera kuri 15% #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bushyirwa hanze n’Umuryango, Transparency International Rwanda Urwanya Ruswa n’Akarengane buri mwaka, bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Ubu bushakashati bugaruka ku gipimo cya ruswa mu ngeri zinyuranye, igaragaza ko mu itangwa rya Serivisi, Ruswa yiyongereye ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize wa 2021.

    Inzego z’abikorera ni zo ziza ku isonga muri ruswa yatanzwe mu mitangire ya Serivisi aho uru rwego ruri ku gipimo ya 20,4% naho mu nzego z’ibanze za Leta ho ruswa iri ku kigero cya 10,1% mu gihe mu mwaka ushize yari 6,9%.

    Mu nzego z’uburezi na zo zagarayemo izamuka rinini rya ruswa aho nko muri Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe Uburezi umwaka ushize yari 3,6% ubu ikaba ari 8,2% naho mu bigo by’amashuri yisumbuye hagaraye igipimo cya 7,4% mu gihe umwaka ushize yari 1,8%.

    Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu mezi 12 y’umwaka wa 2021, Abanyarwanda 23% batswe ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ubwo babaga bari gushaka serivisi mu nzego.

    Transparency International Rwanda ivuga ko iki gipimo cyazamutseho 4% mbere y’uko COVID-19 yaduka.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali mu Turere 11 twatoranyijwe, bukaba bwarakozwe ku bantu 2 420 barimo abagore bagizwe na 46,45% n’abagabo 53,55%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-ruswa-ihagaze-mu-Rwanda-Muri-Polisi-yo-mu-muhanda-yavuye-kuri-12-igera-kuri-15

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama mu nama z'uturere kwirinda ikimenyane #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi w'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatorewe kwinjira mu nama njyanama z'uturere kwirinda ibyo aribyo byose byatuma habaho ikimenyane mu guha serivisi abo bari basanzwe baziranye birengagije ibikurikizwa mu gutanga serivisi runaka.

    Ibi, Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuwa 11 Ukuboza 2021 mu kiganiro yahaye intyoza.com, ashimangira ko aba batowe biyemeje gukorera abaturage, bityo ko bakwiye kwirinda gukora ibyo amategeko atabemerera. Yababwiye asa n'ubaha ubuhamya ko we ubwe yakoze ikizamini inshuro 105 ntibicemo, ndetse hamwe bigacamo ariko akazi ntakajyemo kubera ibibazo bitandukanye.

    Yagize ati' Ndabashimira ko mwiyemeje gukorera abaturage mugamije gutanga ibitekerezo by'uko bashobora gufashwa kuzamurwa bakagera ku iterambere nyaryo. Ibyo mukorera abaturage, mwirinde ibyatuma habaho inzira za bugufi hagamijwe kurenganya abandi, hagamijwe gutanga serivisi kuko nakoze ibizamini by'akazi inshuro 105 hamwe ngatsinda ariko sinkajyemo kubera impamvu izi n'izindi kandi zitandukanye'.

    Yongeyeho ko buri wese watowe yari afite inshuti ze, ko kandi zitagomba kumukoresha amakosa kugirango arenge inshingano zo guteza imbere abaturage. Abasaba kutagira uwo bahutaza bitwaje intege bafite mu buyobozi.

    Yagize ati' Buri wese watowe afite inshingano zo gutanga igitekerezo ku byihutirwa byakorwa kugirango umuturave atere imbere, ariko muramenye mutazagwa mu mitego y'abazifuza kubakoresha mugahutaza abaturage mukoresheje intege mufite mu buyobozi n'icyubahiro kuko byatuma inshingano mufite zidakorwa'.

    Minisitiri Gatabazzi, yagarutse kubyakwangirika mu gihe bakoresha ikimenyane n'intege bafite mu buyobozi, avuga ko hari byinshi bitandukanye bishobora gutuma ubujyanama buhinduka gufasha abakora ubitemewe bigatuma haboneka icyuho cya Ruswa.

    Ati' Ni muramuka mwemeye ibyo abashaka amasoko ndetse n'ibindi mu karere mubereye abajyanama, bakabibakoresha mwimika ikimenyane muzaba murimo guha icyuho Ruswa kuko ntabwo muzaba mukorera abaturage, muzaba mukorera abandi batabatumye kandi muzaba mwatangiye guta icyubahiro cyo kuba abajyanama ba nyabo baharanira iterambere'.

    Akomeza ati' Nibyo umujyanama akwiye gukora akazi ke neza nubwo ataba akunzwe n'abamwaka serivisi, ariko unibuke ko ushinzwe kureberera

    abaturage kandi umuntu muzima akwiye kujya Imbere ntasubire inyuma. Nimuramuka mukoresheje ikimenyane bizabagora, nyuma muzajya munyura imbere yabo babasekera, kuko umuyobozi mushya agomba kuba azanye impinduka. Ibyo muzakora bizatange akazi ku baturage kurusha imiryango yanyu kuko igizwe n'imibare micye ugereranyije n'abo muhagaririye'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/minisitiri-gatabazi-yasabye-abajyanama-mu-nama-zuturere-kwirinda-ikimenyane/

  • U Rwanda ntiwumva uko Abanyarwanda 8 bari barakatiwe na ICTR boherejwe muri Niger #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda umunani bari mu icyenda bari barasigaye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Aba bantu umunani bakatiwe na ICTR basanzwe bazwi mu kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ari bo Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.

    Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

    Yagize ati 'Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.'

    Niger ubu ni cyo Gihugu kiyoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kuva mu Ukuboza.

    Yakomeje agira ati 'Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.'

    Rugwabiza yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko Niger idashobora kwemera ko ku butaka bwayo bwaba igicumbi cy’ibikorwa cy’abagize uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga Bigari mu myaka yatambutse.

    Yavuze ko hari ibimenyetso simbusiga ko aba Banyarwanda bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano na nyuma y’uko bakatiwe n’icyahoze ari ICTR.

    Aba bantu, barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe i Arusha nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikiye imiryango yabo.

    U Rwanda ruherutse gutangaza ko abo bantu bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe baba babyifuza.

    Gusa mbere y’uko Rugwabiza atangaza ibi, Perezida w’Urwego UNIMICT, Carmel Agius, aherutse gutangaza ko iyoherezwa ry’aba Banyarwanda ryashingiye ku masezerano yasinywe mu kwezi gushize hagari ya UN na Niger.

    Carmel Agius yatangaje ko aya masezerano y’ubwumvikane areba abantu icyenda nubwo umwe ataroherezwa.

    Rugwabiza kandi yanagarutse ku itinda rikabije ryo gutangira urubanza ruregwa mo Felicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka myinshi akomeje kwihishahisha ubutabera.

    Yagize ati 'Umwaka urenga urashize urubanza rwe rutaratangira.'

    Yakomeje yibutsa akanama gashinzwe Umutekano ko abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ubutabera bityo ko ruriya rwego rukwiye gutanga ubutabera kuko ari cyo rwashyiriweho.

    Perezida w’Urwego UNIMICT, Carmel Agius yatangaje ko itinda ry’urubanza rwa Kabuga w’imyaka 85 ryaturutse ku bibazo by’ubuzima bwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/U-Rwanda-ntiwumva-uko-Abanyarwanda-8-bari-barakatiwe-na-ICTR-boherejwe-muri-Niger

  • Ingabire Grace yongeye kubura amahirwe mu cyiciro muri Miss World 2021 #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace kandi aherutse kubura amahirwe mu cyiciro kiswe Head to head challenge cyo kugaragaza impano no kumurika imideri.

    Uyu munyarwandakazi wanagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikanzu yarimbye mu kugaragaza imideri, yongeye kudahirwa mu cyiciro cya siporo cyegukanywe na Karolina Vidales Valdovinos waturutse muri Mexique.

    Miss Ingabire nta nubwo yagaragaye mu bakobwa 10 ba mbere bagaragaje ubwiza bufite intego.

    Aba batoranywa hagendewe ku bikorwa baba barakoze mbere yo kwitabira irushanwa rya Miss World.

    Abakurikirana iby’iri rushanwa, bavuga ko kuba Ingabire Grace ari gutsindwa ibi byiciro by’iri rushanwa rya Miss World, bimugabanyiriza amahirwe kuko uko abantu batsinda ibi byiciro bizamura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryenda guhumuza.

    iri rushanwa rizahumuza tariki 16 Ukuboza 2021, ubwo abakobwa bahatanye bazamenya uwahize abandi.

    Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda, ubwo yari agiye guhaguruka mu Rwanda yerecyeza i Puerto Rico, yari yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabagana wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki wanamuhaye impanuro z’uburyo agomba kwitwara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ingabire-Grace-yongeye-kubura-amahirwe-mu-cyiciro-muri-Miss-World-2021

  • Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe nyuma y’uko abapolisi n’abasirikare bagose urugo rwe #rwanda #RwOT

    Hon. Robert Kyagulanyi usanzwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama 2021.

    Ubwo aya matora yabaga, urugo rwa Bobi Wine nabwo rwari rwagoswe n’abasirikare n’Abapolisi bari bamufungiye iwe ngo adasohoka akajya guteza imidugararo muri rubanda.

    Aba bashinzwe umutekano muri Uganda, bahavuye nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru mu gihe bari bahamaze iminsi irenga 10.

    Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abashinzwe umutekano muri Uganda bongeye kuzindukira ku rugo rwa Bobi Wine bararugota ku buryo atemerewe gusohoka.

    Abasirikare n’Abapolisi babujije Bobi Wine kuva iwe mu gihe byari biteganyijwe uyu munsi aramuka ajya mu bikorwa byo gushyikira umukandida wo mu ishyaka rye uri guhatanira kuyobora Akarere ka Kayumba.

    Bobi Wine ukunze kwita Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umunyagitugu, yazindutse agaragaza aka karengane yakorewe ko gufungirwa iwe.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bobi Wine yagize ati 'Igisirikare cyongereye abasirikare bagota urugo rwanjye. Nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.'

    Yakomeje agira ati 'Museveni ibi ni ikimwaro gikabije. Yamfungiye mu nzu ubundi abuza abantu kujya i Kiyunga. Ibi ni byo bizatuma tudacika integer kugeza igihe Uganda izigenga.'

    Ubu butumwa bwa Bobi Wine buherekejwe n’amafoto agaragaza inzego z’umutekano zagose urugo ndetse zifite ibikoresho bihambaye zanashyize mu nzira ibyuma bishinze bibuza ibinyabiziga gutambuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Bobi-Wine-yongeye-gufungirwa-iwe-nyuma-y-uko-abapolisi-n-abasirikare-bagose-urugo-rwe

  • 'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) ariwe Serge Brammertz yari imbere y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi aho yatangaga raporo y'akazi yashinzwe.

    Yavuze ko gushakisha ba ruharwa bagize uruhare mu kurimbura ubwoko Tutsi mu Rwanda bigeze kure nubwo harimo imbogamizi aho ibihugu bimwe na bimwe bidafasha uru rwego mu gukora iperereza ngo bamenyekane aho bari.

    Kuri ruharwa Protais Mpiranya, Serge Brammertz yavuzeko yagiriye urugendo mu gihugu cya Zimbabwe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka akaba yarabonanye na Visi Perezida w'icyo gihugu Constantino Chiwenga ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bakaba baramwemereye ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango ruharwa Major Protais Mpiranya abashe gufatwa.

    Ku bijyanye na ruharwa Fulgence Kayishema bivugwa ko ari mu gihugu cy'Afurika y'Epfo, Serge Brammertz yavuze ko igihugu cy'Afurika y'Epfo kigaragaza ubushake buke mu bufatanye bwo gushakisha uyu ruharwa. Yasabye Akanama gashinzwe amahoro ku isi ubufasha kugirango ibi bigerweho.

    Ku bijyanye n'urubanza rwa Kabuga Felesiyani, Umushinjacyaha Mukuru wa IRCMT Brammertz yavuze ko itsinda rishinzwe uru rubanza ryarangije dosiye ndetse bakaba barasubije ibibazo bitandukanye byabazwaga n'umuryango we aho basabaga kurekura imitungo yafatiriwe. Tubibutse ko IRCMT yafatiriye imitungo ya Kabuga kugirango batazayikoresha kugura abatangabuhamya nkuko byagenze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

    Yongeyeho ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani ari ingenzi cyane mu guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gusoza Brammertz yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo guhakana no gupfobya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorwa n'amatsinda y'Abanyarwanda baba hanze.

    Yagize ati 'Nyuma y'imyaka isaga 25 haracyari abantu bahakana, bagapfobya ibyemejwe n'inkiko bigaragaza ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu. Guhakana Jenoside no gusingiza abayikoze bikurura urwango'

    Brammertz yasabye urubyiruko kutikorera umusaraba w'amateka. Ubu butumwa busa n'ubugenewe Jambo asbl nubwo atabavuze mu izina. Tubibutse inkingi za mwamba za Jambo asbl

    Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

    Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w'imena w'ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.

    Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.

    Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda.

    Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y'urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n'abamusimbuye kugeza muri 1994.

    Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry'abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.

    Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku 'kazi' nk'uko bitaga ubwicanyi.

    Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w'ingabo z'abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n'ingabo za FPR Inkotanyi.

    Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry'ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita 'Diaspora y'Abahutu'. Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n'imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n'imigambo by'inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.

    Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.

    Jambo Asbl ifite n'abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    The post 'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz

  • FERWAFA yafatiye ibihano Abasifuzi bane barimo uwanze igitego cya Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Aba basifuzi bane bahanishijwe guhagarikwa mu bihe bitadukanye ; ni Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.

    Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

    Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni Simba Honore wahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze.

    Uyu musifuzi yanze igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahagaritswe mu gihe cy’amezi 3.

    Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y’umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu, iyi minota nayo yararangiye ntiyasifura irinda igera muri 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

    Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/FERWAFA-yafatiye-ibihano-Abasifuzi-bane-barimo-uwanze-igitego-cya-Muhadjiri

  • US yanze guhana abagabye igitero cya drone cyishe abantu muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y'ibikorwa by'Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.

    Umukozi utanga imfashanyo n'abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

    Ubutasi bw'Amerika bwibwiraga ko imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n'umutwe w'intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

    Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by'ingabo z'Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa munani cyari “ikosa ribabaje”.

    Igenzura ry'imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy'imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

    Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin.

    Icyo gitero cya drone cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b'abasivile bagera ku 170 n'abasirikare 13 b'Amerika hanze y'ikibuga cy'indege cya Kabul.

    Icyo gitero cya drone cy'ingabo z'Amerika cyabaye ubwo imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo – witwa Zamarai Ahmadi – yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy'indege.

    Imodoka y'uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n'umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n'andi makuru y'ubutasi ajyanye n'imigambi y'uwo mutwe ku kindi gitero.

    Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-yanze-guhana-abagabye-igitero-cya-drone-cyishe-abantu-muri-afghanistan

  • Bwa mbere Miss Muyango yerekanye isura yumwa… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ya Instagram ye Miss Muyango yifashishije amafoto abiri y'umwana wabo bise Kimenyi Miguel Yanis amugaragara neza ubona ko yashakaga kwerekana isura y’uyu mwana, maze yandika avuga ko ari emoji ye akunda.

    Nyuma y'iyo foto mu gihe kitageze no ku masaha abiri yari imaze gukundwa n'abarenga ibihumbi bitanu babyerekanye bakanze utumenyetso tw'umutima bamwe bikabarenga bagatangaho ibitekerezo kuko hari hamaze kujyaho ibirenga 300.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'abazwi ubona ko bari bishimiye uyu muhungu wa Kimenyi na Miss Muyango maze batangira kwerekana amarangamutima yabo barimo Miss Nimwiza Meghan wabyerekanishije utumenyetso tw'umutima na Tidjara Kabendera wagize ati''Ako Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee”.

    Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis. 

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.


    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.


    Kimenyi Yves na Miss Muyango bateruye umwana wabo


    Mama Kimenyi Muguel Yanis

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112534/bwa-mbere-miss-muyango-yerekanye-isura-yumwana-we-yabyaranye-na-kimenyi-yves-amafoto-112534.html