Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'INZU IHEREREYE KAMONYI #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:2/08/12/05/736 IHEREREYE KAMONYI-RUNDA-RUYENZI-RUGAZI.

    PINGANW MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 17/12/2021 I SAA MBIRI (8H00) ZA MUGITONDO KUGEZA 24/12/2021 , KURI IYO TARIKI HAZAHITA HANATANGIRA IPIGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KU NSHURO YA MBERE I SAA MBIRI (8H00) ZA MUGITONDO.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0785345782.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-inzu-iherereye-kamonyi

  • Bugesera: Yafashwe agiye kwiyahura muri Nyabarongo kubera kwanduza umugabo we SIDA #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Uwizeye Cecile uri mu kigero cy'imyaka 30 yafashwe agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo,aho avuga ko yabitewe nuko yahemukiye umugabo we akamwanduza Sida.

    Uyu mugore yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nawe atari azi ibiri kumubaho gusa ngo yaje kuruhuka nyuma yo kubuzwa n'abaturage kujya kwiyahura.

    Ati “Nari ndi mu muhanda ngenda njya iyo ntazi.N'ubu isaha ntiragera,sindayimenya ariko ni isaha n'umunsi ntazibagirwa.”

    Ubu ndumva naruhutse sinzi niba ari uko maze umwanya mpagaze.Umugabo wanjye naramubabaje cyane.Mubabaza muca inyuma,mubabaza ampahira,mubabaza ambyaza.Mubabaza muri byinshi ntarondora.Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.

    Gahunda yo gukomeza kubunga nk'uku.Ikintu nasaba Imana ntagisabye umwana w'umuntu kuko sinzi ku mutima we uko hameze.Namusaba kumbabarira ku cyaha cyose namukoreye.

    Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo.Manitse ibiganza,ninongera gutandukira igihango cyayo,ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima.”

    Uyu mugore yakomeje avuga uko yahemukiye umugabo we ati “Nuko namwanduje Sida kandi atarigeze asambana na rimwe ansha inyuma.Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we ari umuntu mwiza ndetse ngo bafitanye umwana umwe w'imyaka 4.

    Abaturage babwiye BTN ko bamufashe ubwo yari amaze gushyira hasi umwana yari ahetse n'ibikapu yari afite, agiye kwiyahura gusa bemeza ko batazi ikibazo afitanye n'umuryango we.

    Umwe ati “Twasanze avuga ko agiye kwiyahura muri Nyabarongo.Abayobozi bamufashe bamuvanayo.”

    Undi yagize ati “Nabonye asa n'ufite stress.yavugaga ko afite ibibazo byinshi,amakosa yakoreye umugabo we.”

    Abaturage bahise bamenyesha polisi nayo ijya kumukura ku kiraro cya Nyabarongo aho yari agiye kwiyahura.

    Umugabo w'uyu mugore yavugishijwe n'ubuyobozi abubwira ko ntacyo yavugana nawe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-yafashwe-agiye-kwiyahura-muri-nyabarongo-kubera-kwanduza-umugabo-we

  • Umuhanzi Billie Eilish yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo kureba 'Pornographie' akiri muto #rwanda #RwOT

    The New York Times yatangaje ko uyu muhanzi yavugiye mu kiganiro The Howard Stern Show, ko kureba filime z'urukozasoni byamwangije ubwonko , cyane ko yabitangiye akiri ku ntebe y'ishuri afite imyaka 11.

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 19 yavuze ko kureba filime z'urukozasoni ari ukwitesha agaciro. Ati 'Kureba filime z'urukozasoni ni ukwitesha agaciro. Narebye izi filime nyinshi mvugishije ukuri. Natangiye kuzireba ubwo nari mfite imyaka 11. Ntekereza ko byanyangirije ubwonko ndetse narangiritse kubera narebye izi filime nyinshi.'

    Yakomeje avuga ko kureba filime z'urukozasoni byatumye atangira kugira ibyiyumviro byo gusambana mu gihe mbere atari yarigeze abitekereza.

    Ati 'Nageze ku kigero cyo kuba nareba ikindi kintu[…] nari isugi. Nta kintu nari narigeze nkora, rero ibyo byanshyize mu bibazo, inshuro nke bwa mbere nakoze imibonano mpuzabitsina. Ni uko byagenze kuko numvaga icyo ari kintu ngomba gukora no gukururwa nacyo.'

    Yakomeje avuga ko hari filime z'urukozasoni zimwe yarebye zirimo ihohotera, bigatuma na n'ubu kuri we agira inzozi mbi n'ibindi bibazo bijyanye gutora agatotsi.

    Ati 'Mbabajwe no kuba kureba izi filime bikundwa cyane ndetse ndirakarira ku kuba naratekereje ko byari byiza. Uko igitsina cy'umugore kigaragara muri 'pornographie' bitandukanye n'uko gisanzwe kimeze. Abagore n'abakobwa ntabwo babikunda.'

    Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Amerika no ku isi kandi bakiri bato. Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo 'Happier Than Ever', 'Lovely' yakoranye na Khalid, 'Bad guy', 'When the party's over', 'Ocean Eyes, ,'Everything i wanted' n'izindi nyinshi.

    Refe:New York Times

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-billie-eilish-ingaruka-yahishuye-ingaruka-yahuye-nazo-nyuma-yo-kureba

  • Dr.Isaac Munyakazi wahoze muri Guverinoma yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 gisubitse nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwahamijie icyaha cya ruswa, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi,rumukatira imyaka 5 isubitse naho uwo bareganwa hamwe nyiri Good Harvest School, Gahima Abdul wamuhaye ruswa kugira ngo iki kigo kize imbere mu bizamini bya Leta,we akatirwa gufungwa imyaka 5 muri gereza.

    Mu rubanza rwabaye muri Gicurasi uyu mwaka,Dr Isaac Munyakazi wahamwe n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite yatakambiye Urukiko Rukuru arubwira ko yasabye imbabazi n'abarimo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku byaha yakoze.

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

    Ibyaha Munyakazi yaregwaga byari bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School cya Gahima Abdul bareganwaga, n'abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Icyo gihe,Gahima yari yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuwa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

    Yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

    Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

    Ati “Nagize intege nke nk'umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n'izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

    Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali ko ryaza mu myanya ya hafi.

    Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y'ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y'uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Mujyi wa Kigali ryafashwa kuzajya ritsinda.

    Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy'uko icyaha cyabaye.

    Buti 'turasaba urukiko kutakira ubujurire bw'abaregwa kuko nta mpamvu z'ubujurire bwabo.'

    Kuwa 31 Ukuboza 2019, amanota y'ibizamini yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere nyamara harabaye amanyanga nkuko Ubushinjacyaha bwabivuze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dr-isaac-munyakazi-wahoze-muri-guverinoma-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-5

  • Imodoka mu bihembo bizatangwa muri Rwanda Int… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyabereye kuri Hill View Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, abategura iki gikorwa basobanuye birambuye uko kizagenda kuva ku munsi wa mbere kugeza kirangiye.

    Bavuze ko bihaye igihe cy'amezi atatu uhereye uyu munsi bateguza iki gikorwa kugira ngo rubanda bumve neza gahunda ihamye bafite.

    Ni ibihembo bavuga ko byubakiye ku kuzamurira ubushobozi abakinnyi ba filime, abazitunganya n'abandi. Binagamije kuzamura urwego rwa cinema mu Rwanda, kwishimira ibyagezweho no gutuma cinema yo mu Rwanda imenyekana ku rwego Mpuzamahanga.

    Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga. Mu 2020, byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byubakiye ku nsanganyamatsiko yo guhuza 'umuco wanjye' n'amajwi n'amashusho.

    Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts, yavuze ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo byinshi, aho umukinnyi w'umugore/umugabo ukunzwe n'Abanyarwanda [People's Choice] azahembwa imdoka. Avuga ko uwa kabiri azahembwa sheki y'amafaranga atatangaje ingano yayo.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri iyi nshuro abantu bakwiye kwizera ko iyi modoka izatangwa, bitandukanye n'ikindi gihe byigeze kuvugwa ko bazatanga imodoka ariko ntibikorwe.

    Ati 'Imodoka hari ikindi gihe yigeze kuvugwa ariko ntabwo twigeze tuyivugaho nk'ahantu nk'aha kubera ko ikosa ryabayeho yavugiwe mu gikari bihita binasohoka, haba impamvu zituma isubira mu gikari…'

    'Uyu munsi kuko tubivuze uwo mufatanyabikorwa ntabwo ateye atyo, nta n'ubwo ubu yakisubira ngo byemere bitewe n'amasezerano dufitanye.'

    Jackson avuga ko umuterankunga bamaze kuvugana 'kandi ntiyakwisubira'. Avuga ko abantu bakwiye kwitabira ibi bihembo, kandi ko hazaba harimo icyiciro cy'amatora yo kuri internet ari nayo azagena uzatsinda muri 'People's Choice'.

    Anavuga ariko ko hari Akanama Nkemurampaka kazemeza filime zizahatana, ndetse n'abazegukana ibihembo mu byiciro 32 by'abahatana bivuye kuri 23.

    Kuri iyi nshuro ya 8, Rwanda International Movie Awards izafatanya na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'Inteko n'Umuco.

    Guhera ku wa 20 Ukuboza 2021, abantu bazaba bemerewe gutangira kwandikisha filime zabo bashaka ko zizahatana muri iki gikorwa. Iyi gahunda izamara ukwezi kumwe.

    Ku wa 4 Mutarama 2022, hazaba ijoro ryo kugaragaza no guhitamo abahatana muri ibi bihembo.  Tariki 4 Gashyantare 2022 hazaba igikorwa cy'aho abakinnyi ba filime bazagenda bazajya ahantu hatandukanye biyereka abaturage. Tariki 3 Werurwe 2022, nibwo ibi bihembo bizatangwa.


    Mucyo Jackson yavuze ko imodoka izahabwa uzaba uwa mbere mu cyiciro cya People's Choice naho uza uwa kabiri azahabwa sheki y'amafaranga

    Ushinzwe imigendekere y'igikorwa Amir Mbera, yavuze ko ibi bihembo bigamije gutera iteka abagira uruhare mu guteza imbere cinema Nyarwanda barimo aba Producer, abakinnyi ba filime, abaziyobora n'abandi

    Uhereye ibumoso:  Ushinzwe imigendekere y'igikorwa Amir Mbera, Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibi bihembo, n'Umukinnyi wa filime Sugira Fofo Ushinzwe Itangazamakuru muri ibi bihembo

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112617/imodoka-mu-bihembo-bizatangwa-muri-rwanda-international-movie-awards-112617.html

  • Kumenyesha RDB mbere yiminsi 10: Bimwe mu by… – #rwanda #RwOT

    Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu Ukwakira 2021. Mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri, harimo ingingo ivuga ko 'Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).'

    Ku gicamusni cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, bamwe mu bagize guverinoma bagiranye ikiganiro cyibanze ku ngamba nshya zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yasabye abafite Hoteli gukomeza kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kumenya neza igihe bagomba kumara mu gihe cy’akato.

    Avuga ko ba mukerarugendo basura u Rwanda bagomba kubanza kwipimisha mbere y’uko bafata urugendo. Uyu muyobozi yavuze ko abategura ibitaramo/konseri bagomba kumenyesha RDB mbere y'iminsi 10. Yanavuze ko amabwiriza arambuye baza kuyatangaza.

    Ati 'Icya nyuma nagarukaho ni abategura konseri, aho tubasaba nk’uko bisanzwe kudusangiza amakuru mbere iminsi 10 ‘adress’ barayizi ariko turaza no gutanga inyandiko isobanura bino byose aho ayo makuru agomba gutangwa.”

    Akomeza ati 'Tukaba rero tubasaba y’uko ibikurikizwa ari ukureba ibipimo bya Covid-19 ndetse no kureba ko abantu bagana muri ibyo bikorwa bakingiwe ‘doze’ zose ziteganwa.'

    Yunganiwe n'Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera wavuze ko ibitaramo/konseri byari byarateguwe ibizaba ari ibifite uruhushya.

    Ati 'Ibitaramo by’umuziki no kubyina cyangwa se Nights Clubs birafunze ibyo byumvikane ko ibintu byahindutse ariko noneho ku bijyanye na konseri zari zarateguwe byumvikane ko izizakorwa ari izifite uruhushya.'

    Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko abagaragaweho Covid-19 muri iyi minsi ari abitabiriye ibirori bitandukanye, n'abandi bagiye bahurira ahantu hafunganye byatumye guverinoma ikaze ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri Ngamije avuga ko abantu 6 ari bo basanze baranduye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron mu bagenzi 23 basuzumwe. Avuga ko Leta yakajije ingamba kugira ngo ‘igihugu kidasubira mu bihe by’ibyintangiriro yo mu 2020’.

    Ngamije avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza neza aya mabwiriza. Akavuga ko byari bisigaye bigaragaza ko abantu bari baradohotse, ntibambare agapfukamunwa, abandi bari ahantu hacucitse.

    Akavuga ko n’ubwo Leta yakoze ibishoboka mu guhangana n’iki cyorezo harimo gukingira umubare munini ariko abantu bakwiye gushyira imbere gukomeza kwirinda cyane.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ashima Abanyarwanda uburyo bitwaye muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19, byatumye u Rwanda rushyigikirwa ku rutonde rw’ibihugu byitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo.

    Akibutsa abaturage batarikingiza Covid-19 kwitabira iki gikorwa kiri kubera mu matsinda. Ati “Turasaba abanyarwanda ko muri ibi byumweru bibiri biri imbere bakingiza kuko inkingo zarabontse mu buryo bushoboka.”

    Ashima uburyo abatuye Umujyi wa Kigali uri kwitwara mu kwikingiza Covid-19, ariko kandi ko abo mu Ntara y’Uburengerazuba ntibarumva neza iki gikorwa. Ni ibintu avuga ko inzego, abaturage n’abandi bakwiye kugira ibyabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Uyu muyobozi avuga ko buri wese wateguye ibirori, ibitaramo n’ibindi akwiye kugenzura neza niba abantu yatumiye barikingije Covid-19 kandi bipimishije mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Omicron yandura vuba, agasaba buri wese kumva ko akwiye gukomeza gukaza ingamba mu kwirinda iki cyorezo, harimo nko kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba kenshi n’ibindi byose bisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda bari kwinjira mu minsi mikuru bakwiye no kwibuka icyorezo gihari, bityo ko atari umwanya wo ‘kuregeza’ mu kwirinda iki cyorezo.

    Yasabye abacuruzi guhana intera, kandi bakibutsa buri wese ubagana gukaraba intoki mbere y’uko yinjira mu iduka.

    Agasaba ko urubyiruko ruri muri ‘Youth Volunteers’ gukorera cyane ahari ubucuruzi bucucitse kugira ngo bibutse buri wese ugana iduka kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.


    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko imibare y'abandura Covid-19, ikomeje kuzamuka asaba buri wese gukaza ingamba


    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye uburyo Abanyarwanda bari kwitwara mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 asaba abatarikingiza kubyitabira

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yasabye abacuruzi kongera kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko konseri zizemererwa kuba ari izifite uruhushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112612/kumenyesha-rdb-mbere-yiminsi-10-bimwe-mu-byo-abategura-ibitaramo-basabwa-112612.html

  • Mu marira menshi Sergio Aguero yasezeye burun… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wari witabiriwe n’abakinnyi b’ikipe ya mbere ya FC Barcelona, umuyobozi wa FC Barcelona, uwa Atletico Madrid n’umutoza Pep Guardiola wamutoje muri Manchester City, Kun Aguero yahisemo gusezera umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima. Mu kiniga cyinshi Aguero yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko nafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w’amaguru burundu. Ni icyemezo maze iminsi 10 mfashe n’ubwo kubyakira bingoye”.


    Abajijwe icyo atazibagirwa mu gihe yari amaze muri Barcelona, Kun Aguero yatangaje ko yashimishijwe n’abafana iyi kipe ifite ati: “Natunguwe n’abafana b’iyi kipe uko banyakiriye byari agatangaza, ibihe byiza nabanyemo n’abakinnyi, abakinnyi bakiri bato nabyo sinabyibagirwa, gusa byose birarangiye”.


    Abajijwe uko yiyumvise ubwo bamubwiraga ko atazongera gukina, yavuze ko byari ibintu bikomeye. Ati: “Ntakubeshye mu byumweru bibiri byari bikomeye ndibuka ubwo nakoraga ikizamini cya mbere, bambwiye ko bigoye kuba nakomeza gukina ndetse ko nkwiye kuba nahagarika umupira w’amaguru, ariko njye sinabyumvaga gusa ubu ndimo ndagenda mbyakira”.


    Muri Manchester City niho yagiriye ibihe byiza 

    Aguero w'imyaka 33 ubu ahanganye n'ibibazo by'imvune ndetse n'indwara y'umutima byose byamwibasiye kuva yagera muri Espagne, aho yari amaze gukinira Barcelona imikino itanu gusa. Umukino we wa nyuma muri FC Barcelona, Aguero yawukinnye tariki ya 30 Ukwakira 2021, ndetse aza kuva mu kibuga ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy'umutima mu mukino hagati. Uyu rutahizamu ufite amateka akomeye muri shampiyona y'u Bwongereza 'Premier League' by'umwihariko muri Manchester City, asezeye umupira w'amaguru amaze gutsinda ibitego 427 mu mikino 786 yakinnye.


    Aha niho ubuzima bwatangiye kwanga


    Aguero yasezeye burundu kuri ruhago no muri FC Barcelona yari amazemo amezi atagera kuri atandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112604/mu-marira-menshi-sergio-aguero-yasezeye-burundu-kumupira-wamaguru-112604.html

  • Nyirantwari Primitive’s Letter requesting cha… – #rwanda #RwOT

    We inform you that the named Nyirantwari Primitive, daughter of Kanyamihigo and Nsekantakabuze, domiciled at Burera village, Ruhengeri cell, Muhoza Sector, Musanze district, in the Northern Province applied for the Authorization of the change of name from her current name Nyirantwari Primitive to be called Mukantwari Umurungi in the National population Registry. The reason for the change of name is that it is name i used at school since the beginning of my studies.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112609/name-change-request-112609.html

  • Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu kureka kwirara no gucika ku mvugo zitiza umurindi Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021, mu kiganiro bamwe mu bagize guverinoma n’uhagarariye Polisi bagiranye n’itangazamakuru, bagaruka ku ngamba zivuguruye guverinoma yafashe mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bwa Covid-19.

    Inama y’Abaminisitirri yateranye kuri uyu wa Kabiri, iyobowe na Perezida wa Repubulika, yafashe ingamba zirimo no guhagarika ibitaramo, abakozi ba leta basabwa gukorera mu rugo bakajya mu biro aho biri ngombwa ndetse n’ibikorwa by’inzego z’abikorera bisabwa gukoresha abantu 50%.

    Iyi myanzuro yaje mu gihe Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko ubwoko bushya bwihinduranya bwa Covid-19 bwiswe Omicron nyuma yo kugaragara muri Afurika y’Amajyepfo bwagaragaye mu Rwanda ku bantu batandatu barimo abagenzi binjiye mu gihugu n’abo bahuye nabo.

    Kubera imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera ugererenyije n’iminsi ishize, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibi biri guterwa nuko abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda Covid-19 harimo kutambara agapfukamunwa.

    Ati 'Ikigaragara abantu baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko bigararira mu mibare y’abantu bafashwe na Polisi barenze ku mabwiriza. Kuva tariki 5 kugeza 14 Ukuboza hafashwe abantu ibihumbi 59,295 batambaye agapfukamunwa, abantu barenga ibihumbi 7 bafatwa barengeje amasaha yo kugera mu ngo, abantu 1,081 banyweranga mu tubari tutemewe gukora.'

    Aha niho CP Kabera yahereye asaba abantu gucika kuri zimwe mu mvugo zituma abantu badohoka nka mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe n’izindi.

    Yagize ati 'Hari imvugo abantu benshi bari gukoresha bakwiye kureka kuko zica abantu intege bakadohoka. Hari abavuga ngo Mbere ya Covid-19 nkaho yarangiye, Mpobera twarikingije, Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza, Wari wambaye neza nuko wambaye agapfukamunwa, n’ubu turacyumva ngo nta myaka ijana. Abantu batazitondeye bakazinjirana mu minsi mikuru ya noheri n’ubunani byavamo ibintu bikomeye. Abaturarwanda basubize amaso inyuma bibuke imyanzuro yafashwe tariki 18 Mutarama 2021.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye guhwitura abakora mu mahoteli, amaresitora n’ahakira abantu kubera ko nabo badohotse ku ngamba zirimo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwambara agapfukamunwa ndetse no kudapimisha abakozi Covid-19 buri minsi 14 nk’uko amabwiriza abiteganya.

    CP Kabera avuga ko bamwe bakora bitwaje ko abakiriya batabacikaho, gusa ngo mu gihe batagenzura niba birinda Covid-19 abo bakiriya bazababura kubera ko bishoboka ko aho bakorera hanafungwa.

    Yongeye kandi guhwitura abanyamadini bikuriyeho amwe mu mabwiriza harimo kutambara agapfukamunwa ku baririmbyi, kutandika abantu bitabiriye amateraniro na za misa, kudahana intera no kudakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amaturo. Maze abasaba kwikubita agashyi bakareka kudohoka.

    CP John Bosco Kabera, yibukije abafite amahoteli kwita by’umwihariko ku bagenzi binjira mu gihugu bacumbika mu mahoteri yabo mu gihe bakiri mu minsi y’akato, maze bakamenya neza niba badasohoka muri hoteli bitazwi.

    Ibi bijyana n’abafite utubari n’amaresitora bahissha intebe maze inzego zigenzura zamara kugenda bakazizana bakacyira abantu, uyu muco yasabye ko bawucikaho kuko badakwiye gukorera ku jisho rya Polisi cyangwa izindi nzego, ashimangira ko abazafatirwa muri aya makosa batazihanganirwa.

    Ikindi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije abanyarwanda ni ugucika ku muco wo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyane cyane muri iyi minsi mikuru ya noheri n’ubunani igiye kuza.

    Ati 'Abantu bizihize noheli n’ubunani amahoro, bityo twirinde amakosa yose yabera mu muhanda akaba yahitana ubuzima bw’abantu. Gutwara ibinyabiziga abantu banyoye ibisindisha bimaze gufata indi ntera, muri Mutarama hafashwe abantu 170, ariko muri uku kwezi kwa Ugushyingo dusoje hafashwe abantu 384, kuva uyu mwaka watangira hamaze gufatwa abantu 2,923. Abantu birinde aya makosa ndetse n’ibihano biyaturukaho.'

    Source : https://imirasire.com/?Umuvugizi-wa-Polisi-yasabye-abantu-kureka-kwirara-no-gucika-ku-mvugo-zitiza

  • Mu Rwanda abatarafata urukingo rwa COVID-19 bashobora kuazongera kwemererwa kwinjira mu nsengero #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro n’itangamakuru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021.

    Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’Abaminisitiri batatu barimo Uw’Ubuzima,Dr Ngamije Daniel, Ubutegetsi bw’Iguhugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,Uw’Inganda ,Habyarimana Beatha, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ndetse n’Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Igihugu, cyagarutse aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo ari nako izi nzego zisaba Abanyarwanda bose gukomeza kwirinda.

    Ubusanzwe abitabiraga inama n’andi makoraniro ahuza abantu benshi hari ubwo basabwaga kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakerekana ko bahawe urukingo rwayo gusa ku madini n’amatorero iyi gahunda yari itaratangira gukorwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, muri iki kiganiro yavuze ko mu abantu bakunze kujya ahantu hahurira abantu besnshi bakwiye kwikingiza COVID-19 hakiri kare hirindwa gukwirakwiza ubwandu.

    Ati'Niba tuvuga ngo mu minsi iri imbere kuza mu rusengero agomba kuba akingiye,kubera Leta yagaragaje ko ifite ubushobozi mu Mujyi wa Kigali kandi bikaba byarakozwe,nta mpamvu utasaba ko urwo rukingo ruba ruje .Kubera ko wa muntu udakingiye uje gusenga, uje mu bukwe, mu kazi , mu biro ashobora kwanduza wa wundi ukingiye, kandi ntabwo yabuze urukingo.'

    Yakomeje ati ' Ntabwo inkingo zaba zihari ngo abantu bange kuzikingiza ngo dushyire abantu mu byago wa wundi wikingije ,ashyirwe mu byago na wa wundi wanze kwikingiza kandi inkingo zihari.Ariko uzagaragaza ko yabuze urukingo akaba atarikingiza, ubwo nitwe tuzaba dufite ikosa.'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ihugu yavuze kandi ko kuva icyorezo cyaza mu gihugu inzego zitandukanye zagaragaje ubwitange mu guhaangana na COVID-19 ndetse ko hafashwe ibyemezo bitandukanye bigamije gukumira ikwirakwira rya cyo bityo ko bidakwiye ko abantu bakwirara .

    Ati 'Nagira ngo nshimire abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano bakorana kuva mu kwezi kwa Werurwe COVID-19 yagera mu Rwanda kugeza kuri uyu munsi urugamba tukaba twari turugejeje ahakomeye ariko ngira ngo nsabe ko tutagomba kugamburuzwa n’iyi Coronavirus yihinduranyije yongeye kuboneka ubu.'

    Minisitiri Gatabazi yibukije abantu ko mu bihe byo gusoza umwaka batakwirara ahubwo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho .

    Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14Ukuboza 2021, yafashe imyanzuro ko imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19,igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

    Abanyarwanda baributswa gukomeza kubahiriza ingamba zose zashyizweho hirindwa COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera mu gihe uri ahantu hari abantu besnshi , gukaraba n’amazi n’isabune kenshi gashoboka cyangwa gukoresha umuti wabugenewe(handsanitizer).

    Source : https://imirasire.com/?Mu-Rwanda-abatarafata-urukingo-rwa-COVID-19-bashobora-kuazongera-kwemererwa