Blog

  • Jacob Zuma umaze amezi atatu arekuwe agiye gusubizwa muri Gereza #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Afurika y’epfo rwafashe iki cyemezo, ruvuga ko irekurwa rye ryashingiye ku mpamvu zidakurikije amategeko.

    Igihe amaze hanze ya gereza ntigikwiye kubarirwa mu gifungo cy’amezi 15 yakatiwe, nkuko byategetse n’urukiko rwo mu murwa mukuru Pretoria.

    Zuma yarekuwe ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa cyenda ku mpamvu y’uburwayi butatangajwe, ariko itangazo ry’abakuru ba gereza ryavuze ko yafunguwe hagendewe kuri raporo ya muganga.

    Mbere yuko afungurwa yari afungiye muri gereza ya Estcourt Correctional Centre, mu ntara ya KwaZulu-Natal.

    Uyu mugabo w’imyaka 79 yishyikirije polisi mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, nyuma yuko abamushyigikiye bari bavuze ko bahangana n’abashinzwe umutekano bakababuza kumufata.

    Ariko gufungwa kwe, kutari kwarigeze kubaho mbere ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, kwateje imyigaragambyo n’ibikorwa by’ubusahuzi byiciwemo abantu barenga 300.

    Nubwo mu 2018 yakuwe ku butegetsi n’ishyaka rye rya African National Congress (ANC), yakomeje kugira abamushyigikiye, by’umwihariko aho avuka mu ntara ya KwaZulu-Natal.

    Zuma yakatiwe igifungo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu kubera kwanga gutanga ibimenyetso mu iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Jacob-Zuma-umaze-amezi-atatu-arekuwe-agiye-gusubizwa-muri-Gereza

  • Hagiye gutangwa igihembo cy'umukobwa uhagarariye Intara muri Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Igihe ni uko kuri iyi nshuro nta mpinduka nyinshi zizagaragara ku byo umukobwa witabira iri rushanwa asabwa kuba yujuje.

    Zimwe mu mpinduka byitezwe ko zizagaragara muri Miss Rwanda 2022, ni uko hazahembwa buri mukobwa uzatsindira guhagararira Intara.

    Abakobwa bose bahagarariye Intara bagiye guhabwa ibihembo muri Miss Rwanda nyuma y'uko mu riheruka ababashije kujya mu mwiherero bemerewe kwishyurirwa kaminuza ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali nk'igihembo gishya cyari cyinjiye muri iri rushanwa.

    Icyakora nubwo hari amakuru ko buri mukobwa uzatsindira itike yo guhagararira Intara ye azatahana ishimwe, ntabwo haramenyekana ibihembo bazahabwa.

    Byitezwe ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo hazaba ikiganiro n'abanyamakuru cyo gutangiza iri rushanwa, hakazatangarizwamo amakuru arambuye. Uyu munsi ni nabwo abakobwa bazatangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azaba asimbuye Ingabire Grace watowe nka Miss Rwanda 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hagiye-gutangwa-igihembo-cy-umukobwa-uhagarariye-intara-muri-miss-rwanda-2021

  • Ingabire Marie Immaculée na we yinjiye mu banenze ikanzu yambawe na Miss Ingabire Grace #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza ubwo Umuryango ayoboye wamurikaga ubushakashatsi buzwi nka Rwanda Bribery Index bugaragaza iko ruswa ihagaze mu Rwanda, avuga ko uwambitse bazina we Miss Ingabire Grace na we wagira ngo yariye ruswa.

    Ingabire mari Immaculee yagize ati 'Umuntu wambitse uriya mwana wagiye muri Miss World ahagarariye u Rwanda, urebye uko yamwambitse wavuga ko yahawe ruswa yo kumwambika nabi, yambaye nabi cyane, cyane ariko uretse kuyijyana muri Miss World iriya kanzu ntiwanayijyana mu isoko. Njye rwose mvuga ko uriya muntu yahawe ruswa.'

    Iyi kanzu yanenzwe n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, niyo nyampinga w’u Rwanda 2021 uri mu marushanwa y’umukobwa uhiga abandi ku isi yaserukanye ubwo yiyerekanaga.

    Gusa ifoto ya Miss Ingabire yambaye ino kanzu ikimara kujya hanze benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu mukobwa aho ari muri aya marushanwa banenze iyi myambarire bavuga ko itanononsowe neza nubwo hari bamwe bayishyigikiye.

    Nyuma y’uko Miss Ingabire Grace ashyize hanze ifoto yambaye iyi kanzu benshi ntibariye iminwa kuko bahise bavuga ko uwayikoze n’uwayimwambitse batahisemo umwambaro umubereye.

    Aba ni bamwe mu bagize icyo babivugaho babinyujije kuri Instagram wa Miss Ingabire, uyu witwa Dean deals yagize ati 'Uwaguhitiyemo icyo kizibaho nako marniere bajyana kubyara niwe mubi.’ Maze ashyiraho akantu karimo guta amarira. Bimenyimana Jean de Dieu na Koco Tony nabo banenze uyu mwambaro bati 'Hoya vraiment wamabara ibintu bitagukwira.’

    Uwitwa Dufitimana Gilbert we ati 'iyi rumbiya wamabaye koko, ahaaa. Uradusebeje cyakora.’ Naho uwiyise 2020Jovis we yagize ati 'Ikanzu nk’iyu mugore utwite ninde wayimuzaniye ngo ayijyane muri miss world. Umuntu wakwambitse iyi kanzu yaragukoze ntabuze byose kuko siyo kujyana aho hantu, iyi kanzu ni uruva gusenya baragupfunyikiye.'

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace, akaba ari i Jose Miguel Agrelot Coliseum muri Puerto Rico, aho yitabiriye amarushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu Isi 'Miss World 2021', amarushanwa ari kuba ku nshuro ya 70.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ingabire-Marie-Immaculee-na-we-yinjiye-mu-banenze-ikanzu-yambawe-na-Miss-Ingabire-Grace

  • Uburwayi bukomye bwa MrP bwatumye igitaramo cya P Square cyo kwiyunga gisubikwa #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Peter Okoye uzwi muri PSquare nka Mr P yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yagerageje ibishoboka ngo agarure akabaraga none bibasabye ko igitaramo kigizwa inyuma.

    Ati' Bimaze iminsi bingoye cyane kugerageza gutora akabaraga mu buribwe ,umuriro ndetse no gucika intege umubiri wose, Twari twishimiye kubaha igitaramo cyiza tariki 18 Ukuboza 2021 , gusa umubiri wanjye wanze urananira nkarenzaho imyitozo ikarishye ya buri kanya , situdiyo nayo byanze byasabye ko numvira amabwiriza y'abaganga yo kuruhuka , kongera kubaka umubiri wanjye nzasubira ubuzima ku murongo muzima.

    Ikintu cya mbere nihutiye gukora ni ukwipimisha icyorezo cya Covid-19 gusa ku bw'amahire basanze ndimuzima ndashimira umuvandimwe Rudeboy(P Square) , umuryango wanjye n'ikipe yanjye bambaye hafi bakanyihanganira mu gihe narindi kunyura muri Ibi byose .

    Amakuru meza ahari nuko ibi tugiye kubikosora , ubundi tubahe igitaramo cy'imbaturamugabo ku munsi wa noheri tariki 25 Ukuboza 2021'

    Igitaramo cya PS quare cyari ku itariki 18 Ukuboza kimuriwe tariki 25 Ukuboza 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburwayi-bukomye-bwa-mr-p-bwatumye-igitaramo-cya-p-square-cyo-kwiyunga

  • Alain Mukurarinda yahawe kungiriza umuvugizi wa Guverinoma #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri Tariki 14 Ukuboza 2021, yanzuye ko Alain Mukurarinda (Uzwi nka Alain Muku) wigeze kuba Umushinjacyaha n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, agirwa Umuvugizi wa Guverinoma wungirije,

    Mukurarinda yabwiye itangazamakuru ko akimara guhabwa izi nshingano yahise yumva uburemere bw'inshingano yahawe n'icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame.

    Mukurarinda ahawe iyi mirimo nyuma yaho muri 2015 yari yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko atasezeye ku kazi ahubwo ngo ibyo yakoze ari ugusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, kuva muri Mutarama 2016, kugira ngo asange umuryango we mu Buholandi. 

    Uyu mugabo anazwi nk'umwe mu bashinjacyaha bari mu Nteko y'ubushinjacyaha mu manza zikomeye, Urwo yibukirwaho cyane  urwa  Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

      Mukurarinda anazwi nk'umuhanzi  ndetse n'umwanditsi w'ibitabo.

    Azwi mu ndirimo zirimo 'Murekatete' n'izindi.  Yanashinze inzu ifasha abahanzi yise  'The Boss Papa'.

    Mu mwaka wa 2018, Alain Mukurarinda yashyize hanze igitabo yise 'Qui Manipule qui' kivuga uko urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwagenze, nyuma y'uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.

    Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, agiye kungiriza Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021.

    Nyuma yaho Mukurarinda ahawe  izi nshingano, Yolande Makolo yahise amuha ikaze ndetse n'abandi bahawe imyanya inyuranye mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

    • Alain Mukurarinda yananditse igitabo yise 'Qui Manipule qui'

    The post Alain Mukurarinda yahawe kungiriza umuvugizi wa Guverinoma appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/15/alain-mukurarinda-yahawe-kungiriza-umuvugizi-wa-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=alain-mukurarinda-yahawe-kungiriza-umuvugizi-wa-guverinoma

  • Haiti: Abantu basaga 62 bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo itwara lisansi yahiye #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 62 bapfuye ubwo ikamyo yikoreye ibikomoka kuri peteroli yaturikaga igahita ishya muri Haiti mumujyi wa Cap-Haitien kuri uyu wa kabiri.

    Abashinzwe gutabara ahabaye impanuka bavuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera cyane kuko ari benshi bahiriye muri aka kaga.

    Umuyobozi wungirije w'uwo mujyi, Patrick Almonor, yavuze ko abatari bake bakomeretse kandi abarenga 50 bishwe n'umuriro. Avuga kandi ko iyo kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yarimo ahunga kugira ngo atagonga ipikipiki yari mu nzira.

    Abantu bapfuye ni abarimo baragenda n'amaguru ku muhanda, bihutiye kuvoma lisansi, isanzwe ari imari ishyushye mu murwa mukuru Port-au-Prince.

    Almonor yavuze ko amazu hafi 40 muri ako gace yahiye ashya, ariko nta mibare yatanzwe y'ababa bayahiriyemo.

    Mu mezi ashize, imodoka zitari nke zitwaye ibitoro zatewe n'amabandi yitwaje intwaro basaba amafaranga kugira ngo barekure abashoferi bazo.

    (AFP)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/haiti-abantu-basaga-62-bapfiriye-mu-mpanuka-y-ikamyo-itwara-lisansi-yahiye

  • Bahavu Jannet y'ibarutse imfura ye na Ndayirukiye Fleury[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Bahavu na Ndayirukiye bibarutse imfura ye gusa amakuru yamenyekanye none kuko uyu muryango utifuje gushyira hanze iby'iyi nkuru nziza. Amakuru UMURYANGO Ufite Nuko Bahavu yabyariye ku bitaro bya La Croix du Sud kuwa 11 Ukuboza 2021.

    Urukundo rwa Bahavu n'umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk'uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n'ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

    Bahavu yamamaye muri filimi City Maid yaje gusozamo inshingano nubwo bwose yari akunzwe ahita atangira gukina muri filime ye yitwa Impanga. Ni mu gihe umugabo we Ndayirukiye Fleury unamufasha mu buzima bwa buri munsi bujyanye no gukina filime, asanzwe ari umuyobozi wa filime unazitunganya akanatunganya amashusho y'indirimbo.


    Iminsi itanu irashize Bahavu yibarutse imfura ye na Ndayirukiye

    Urukundo rwa Bahavu na Ndayirukiye rwatangiye mu 2016 nyuma gato y'uko bamenyanye mu 2015

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-jannet-y-ibarutse-imfura-ye-na-ndayirukiye-fleury-amafoto

  • Alain Mukurarinda na Emma Claudine bazwi mu myidagaduro bahawe akazi na Guverinoma #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyamategeko Alain Mukurarinda, wigeze no kuba Umushinjacyaha n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda mu gihe Umunyamakurukazi Emma Claudine Ntirenganya yagizwe umusesenguzi mu bijyanye n'itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

    Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,habaye Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye mu kurwanya Covid-19 ndetse inaha abantu imyanya itandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Libiya Ibrahim Sidy Ibrahim Mattar, uwa Repubulika ya Chile, Maria Alejandra Guerra Ferras de Andrade, uwa Repubulika ya Philippine, Marie Charlotte G. Tang, n'uwa Ghana, Damptey Bediako Asare.

    Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire.

    Uyu Beatrice Mukamurenzi yari asanzwe ari Umucamanza mu Rugerero rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya imipaka akaba azwi mu nteko yaburanishije urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ndetse n'urubanza rwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Kayumba yagizwe Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Repubulika ya Central African (Minisiter Counsellor) naho Didier Rugina agirwa umujyanama wa kabiri.

    Mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.

    Mukurarinda usanzwe ari n'umuhanzi ndetse agafasha abahanzi mu cyo yise “Boss Papa”, yaherukaga mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu mu 2015 nyuma y'uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

    Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

    Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken gusa nyuma baje kwerekeza muri Cote d'Ivoire ariko ubu umuryango we wagarutse mu Rwanda.

    Mu bandi bahawe imyanya kandi harimo Emma Claudine Ntirenganya wagizwe umusesenguzi mu bijyanye n'itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

    Emma Claudine Ntirenganya yamenyekanye nk'Umunyamakuru wa mbere mu Rwanda wibanda ku buzima bw'inyororokere ndetse bituma amenyekana cyane ubwo yari kuri Radio Salus.Uyu kandi n'inzobere mu nyigisho z'imibanire ikwiye mu muryango.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/alain-mukurarinda-na-emma-claudine-bazwi-mu-myidagaduro-bahawe-akazi-na

  • Diane wamamaye muri City Maid n’umugabo we bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid n’umugabo we, Ndayikengurukiye Fleury bibarutse imfura yabo.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2021 nibwo uyu muryango wakiriye uyu muziranenge wari umaze amezi 9 ategrejwe, bivugwa ko yavukiye mu bitaro bya La Croix du Sud.

    Mu minsi ishize nibwo Fleury bakunze kwita Legend na Bahavu bahishuye ko bitegura kwibaruka imfura yabo, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu abajijwe igitsina cy’umwana we yararuciye ararumira.

    Bahavu Jeannette watangiye gukina filime ye bwite yise ‘Impanga’ aho akina yitwa Kami, ikaba iyoborwa n’umugabo we Fleury umenyerewe mu gufata no gutunganya amashusho, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Bahavu na Fleury bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamamaye-muri-city-maid-n-umugabo-we-bibarutse-imfura-yabo

  • Omicron yamaze kugaragara mu Rwanda…Abaturarwanda barasabwa iki ? #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Iri tangazo ritangira rigira riti 'Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko binyuze mu gusuzuma byimbitse ibizamini by’abagenzi binjira mu Gihugu, mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye Virus yihinduranyije ya COVID-19 izwi ku izina rya Omicron.'

    Iri tangazo rivuga ko aba bantu ari abagenzi ndetse n’abo bahuye na bo, rikomeza rivuga ko iyi Virusi yihinduranyije ya Omicro izwiho gukwiriakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse igasaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda bubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Rikomeza rigira riti 'Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abaturarwanda bose bafite kuba ku myaka 12 ko ari ngombwa kwikingiza iyi virusi [COVID-19] mu buryo bwuzuye no gufata doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ku muntu wese ubarizwa mu cyicirio cy’abayigenewe.'

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje iby’iyi virusi yihinduranyije yageze mu Rwanda mu gihe ingamba nshya zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zakajijwe kuko abagenzi bose bavuye hanze y’Igihugu bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi itatu.

    Izi ngamba kandi zahagaritse ibitaramo by’umuziki no kubyina birimo inzu z’utubyiniro [Night Clubs] ndetse na Karaoke naho konseri zateguwe zikazajya zibanza kwemezwa na RDB.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Omicron-yamaze-kugaragara-mu-Rwanda-Abaturarwanda-barasabwa-iki