Blog

  • Ku myaka 33,Sergio Aguero yasezeye ku mupira w'amaguru mu marira menshi #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w'ikipe ya Manchester City,Sergio Kun Agüero, yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru nyuma yo kugira ikibazo cy'umutima akagirwa inama yo kureka gukina.

    Ku myaka 33,uyu rutahizamu wakiniraga FC Barcelone ukomoka muri Argentine yatangarije itangazamakuru ko amagara aseseka ntayorwe,yahisemo guhagarika umupira w'amaguru ku myaka ye mike cyane.

    Uyu munsi,tariki ya 15 Ukuboza 2021,nibwo Aguero yatanze ikiganiro cyaranzwe n'amarira menshi,asezera ku mupira w'amaguru wamugize icyamamare ku isi yose.

    Imbere y'abakinnyi babarirwa mu magana ba kera na b'ubu,abayobozi ndetse n'abanyabigwi batandukanye,Aguero yavuze ko yagiriwe inama yo gusezera umupira kubera ikibazo cy'umutima yaherukaga kugira.

    Ati “Iyi nama niyo kubamenyesha ko nahisemo guhagarika gukina umupira w'amaguru. N'umwanya utoroshye.

    “Nishimiye iki cyemezo nafashe, kuko ubuzima bwanjye buza ku mwanya wa mbere. Muzi impamvu nafashe iki cyemezo. Nari mu maboko meza y'abaganga, bakoze ibishoboka byose bansaba ko icyiza nakora ari uguhagarika gukina.

    “Nafashe icyemezo mu minsi icumi ishize. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo ndebe niba hari ibyiringiro ariko nta byiringiro byinshi.

    “Nishimiye ibyo nagezeho mu mwuga wanjye. Nahoraga nifuza gukina umupira w'amaguru kuva mfite imyaka itanu. Inzozi zanjye zari ugukina mu cyiciro cya mbere, sinigeze ntekereza kujya mu Burayi.

    “Ndashaka gushimira Independiente, aho nakuriye, Atletico Madrid, yangiriye icyizere mfite imyaka 18. Kuri City,bazi uko mbiyumvamo. Nahasize ibyiza. Ndabashimira cyane.

    “No ku bantu bo muri Barça, babaye intangarugero mu buryo nafashwe. Naje muri imwe mu makipe akomeye ku isi ariko ibintu bibaho kubera impamvu. Ndashimira abantu bose. Ndashimira kandi ikipe y'igihugu ya Arijantine, ari nacyo nkunda cyane. “

    Aguero yerekeje Camp Nou mu mpeshyi ishize, nyuma y'imyaka icumi myiza cyane yamaze muri Manchester City, aho yaje gukora amateka yo kuba uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose muri iyi kipe.

    Ku wa 17 Ukwakira 2021,nibwo Aguero yakinnye umukino we wa mbere muri FC Barcelona ariko amahirwe yo kuyikinira ntiyaramba kuko yagize ikibazo ubwo FC Barcelone yari yakiriye Alavés ku wa 30 Ukwakira 2021.

    Icyo gihe, yaguye hasi ari wenyine mu kibuga ntawe umuteze, ajyanwe kwa muganga byemezwa ko ari ikibazo cy'umutima.

    Nyuma y'uyu mukino warangiye ari igitego 1-1, byemejwe ko ashobora kumara amezi atatu adakina ariko aza kugirwa inama yo gusezera umupira w'amaguru.

    Yatsinze ibitego 260 muri City, atsinda ibitego 84 muri Premier League ku bw Pep Guardiola nawe wamamaye muri Barca.

    Yagize uruhare runini mu gufasha City gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona mu myaka icumi ishize.

    Yakinnye inshuro eshanu gusa muri Barca ayitsindira igitego kimwe rukumbi mu mukino batsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na mukeba ukomeye Real Madrid kuwa 24 Ukwakira 2021.

    Aguero yahamagawe inshuro 101 muri Argentina kuva muri 2006. Yatsinze ibitego 41 akinna na Lionel Messi,umunyabigwi wa Barca.

    Aguero asezeye nyuma yo gutsinda ibitego 426 mu mikino 786 yakinnye,ibikombe bya Premier League bitanu, ibikombe birindwi bya League cup, igikombe kimwe cya Copa America hamwe na Europa League.Yatanze imipira 118 yavuyemo ibitego.Yatwaye ibikombe 19 mu myaka 18 amaze akina.



    Yatsindiye City igitego kitazibagirana mu mateka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ku-myaka-33-sergio-aguero-yasezeye-ku-mupira-w-amaguru-mu-marira-menshi

  • Dr Munyakazi yakatiwe igifungo cy'imyaka gisubitse #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Urukiko Rukuru rwahamije Dr Munyakazi Isaac icyaha yaregwaga cya ruswa, rumuhanisha igihano cy'imyaka itanu y'igifungo ariko gisubitse mu gihe cy'imyaka itanu. Uwo bareganwa igihano cy'imyaka 5 yari yakatiwe cyagumijweho ndetse azayifungwa.

    Saa tanu nibwo inteko y'Abacamanza batatu n'Umwanditsi w'Urukiko yatangiye gusoma icyemezo cy'urukiko mu rubanza rw'ubujurire rwa Dr Isaac Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Urukiko Rukuru rwamumije icyaha aregwa rumukatira igihano cy'imyaka itanu isubitse mu gihe cy'imyaka itanu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

    Gahima Abdoul ureganwa na Dr Munyakazi nyiri shuri ryitwa Good Harvest School bari bajuririye hamwe Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite.

    Yategetse ko azafungwa imyaka itanu muri Gereza, ndetse agatanga n'ihazabu ya miliyoni 1,5Frw.

    Ubujurire bwatangiye kuburanwa muri Gicurasi 2021  mu Rukiko Rukuru, Dr Munyakazi Isaac yatakambiye Urukiko arubwira ko yasabye imbabazi Perezida wa Repebulika y'u Rwanda ku byaha yakoze n'izindi nzego zose yagiye anyuramo ubwo yabazwaga haba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

    Uru rubanza rwarasubitswe inshuro 7 n'isomwa ryarwo ryasubitswe inshuru ebyiri.

    Kuwa 16 Ukwakira, 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cyo gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10Frw

    Abdoul Gahima bareganwa we icyo gihe rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni 1,5Frw.

    Affaire Munyakazi

    Mu mwiherero w'Abayobozi bakuru wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari bamaze gukurwa muri Guverinoma kubera imyitwarire mibi yabarangaga irimo n'igize ibyaha.

    Yavuze kuri Isaac Munyakazi ko yakiriye ruswa y'ibihumbi 500 Frw kugira ngo ahe umwanya mwiza kimwe mu bigo by'amashuri.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko uyu wahoze ari umuyobozi mu nzego nkuru atigeze anaruhanya ahubwo ko yahise yemera ibya kiriya gikorwa cyo kwakira ruswa.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko na we yaje kubyemera kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana, bamufatiye mu cyuho…'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ntamwirukana yagombaga kuza akaba yicaye hano nka Minisitiri mubizi, ndashaka kubereka ikibi kiturimo gituma na biriya bidashoboka, ni aho bihera.'

    SRC: Umuseke

    The post Dr Munyakazi yakatiwe igifungo cy'imyaka gisubitse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/15/dr-munyakazi-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-gisubitse/

  • Rwanda: Ignace Nkaka na Nsekanabo Jean Pierre ba FDLR bakatiwe gufungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Urugereko rw'urukiko rukuru ruri I Nyanza rwakatiye igifungo cy'imyaka 10 Ignace Nkaka (La Forge Fils Bazeye) wahoze ari umuvugizi w'umutwe wa FDLR hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo (Abega) wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

    Urukiko rwabahamije icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry'iterabwoba ruvuga ko bo ubwabo biyemereye kuba mu mutwe wa FDLR n'ubwo mu rubanza bavuze ko batari bazi ko ari umutwe w'iterabwoba.

    Mu kwezi kwa 12 mu 2018, aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana wa Congo na Uganda bivugwa ko bashinjwa ko bari bavuye i Kampala mu nama y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Mu rubanza rwabo rumaze imyaka isaga ibiri, ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha byinshi birimo iby'ubugambanyi no kurema umutwe w'ingabo utemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho – kuri Ignace Nkanka hakiyongeraho n'icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.

    Ibyo byaha bindi ariko urukiko rwavuze ko rusanga batabikurikiranwaho. Rwavuze ko n'ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari mu nzego zo hejuru za FDLR, ntibwavashije kugaragaza ko aribo bateguraga ibitero by'uwo mutwe cyangwa ngo babe bafite ububasha bufatika bwo kubuza igabwa ry'ibitero bya FDLR cyangwa se guhana ababikoze.

    Urukiko ruvuga ko bigaragara ko nta bubasha bari bafite bwo kumenya cyangwa guhagarika ibyari byateguwe n'ubuyobozi bukuru bwa FDLR.

    Mu rubanza abo bagabo bombi bari basabye kurekurwa no kudakurikiranwa mu nkiko bavuga ko kuva bafatwa bafashije inzego zitandukanye z'umutekano baziha amakuru y'ibanze ngo yazifashije mu kumenya imigambi mibisha y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda barimo abarwanyi ba FDLR n'indi mitwe iri mu burasirazuba bwa Congo.

    Ikindi kandi ngo bafashije korohereza inzego z'ubutabera muri uru rubanza.

    Icyo nicyo cyahereweho n'urukiko rwavuze ko rubagabanyirije ibihano rukabakatira igifungo cy'imyaka 10 ku cyaha rukumbi cyo kuba mu ishyirahamwe ry'iterabwoba.

    Ku byerekeranye n'ubusabe bwabo mu gusubizwa mu buzima busanzwe nk'uko byagendekeye abandi bari abarwanyi ba FDLR ,urukiko rwavuze ko Ignace Nkaka na Nsekanabo Jean Pierre batarebwa n'iyo ngingo kuko bo bataje mu Rwanda bitandukanyije na FDLR ahubwo bafashwe bakiyirimo.

    Ignace Nkaka wari umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre azwi nka 'ABEGA Camara' wari ushinzwe iperereza mu mri uwo mutwe ndetse n'ababunganira ntibari mu rukiko ubwo umwanzuro wafatwaga. Gusa umucamanza yavuzeko bafite iminsi 30 yo kuba bajuririra icyo cyemezo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rwanda-ignace-nkaka-na-nsekanabo-jean-pierre-ba-fdlr-bakatiwe-gufungwa-imyaka

  • Paris: Muhayimana Claude wasabiwe gufungwa imyaka 15 yasohotse mu isura idasanzwe #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Gihugu cy'Ubufaransa, ahabera urubanza rw'Umunyarwanda Muhayimana Claude w'imyaka 60 y'amavuko, aho aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu munsi wa 18 usatira ibihe bya nyuma by'uru rubanza, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy'imyaka 15 y'igifungo. Mu rukiko nyuma yo gusabirwa ibihano, yari afite akanyamuneza ku maso, asohoka nabwo ngo yari yishimye mu buryo ubundi bitari bisanzwe mu gihe urubanza rumaze.

    Ubushinjacyaha, bwabanje gusubira muri bimwe mu byagiye bivugwa n'abatangabuhamya, baba abashinjaga Muhayimana Claude ndetse n'abamushinjura. Bwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yari umuntu uzwi cyane kubera gukorera ibigo bikomeye, ko kandi ubwe yivugiye ko yacuruzaga kiyosike, ubwato, akanagemurira amashuri ayaha ibiribwa.

    Nyuma yo gusubira muri bimwe mu byagiye bivugirwa mu rukiko n'impande zombi no kugaragaza ibishingirwa ho hasabwa ibihano, ubushinjacyaha bwavuze ko ubundi bukurikije uburemere bw'ibyaha, yagakwiye guhanishwa igihano cya 'Burundu', ariko ngo kubera impamvu zinyuranye, Muhayimana Claude, yagabanyirizwa igifungo, agahanishwa imyaka 15 y'igifungo.

    Umunyamakuru Saro Francine Andrew, woherejwe n'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro gukurikirana uru rubanza, yabwiye intyoza.com ko ubwo ubushinjacyaha bwamaraga gutangaza igihano busabiye Muhayimana Claude, ngo yagaragaye nk'uwishimye mu maso, acyeye, asa n'ushaka guseka ukurikije uko asanzwe, ndetse ngo ubwo yagendaga mu rukiko yerekeza hanze mu kiruhuko byakomeje, anasuhuza abantu ubundi atabikoraga.

    Avuga ko mu busanzwe, Muhayimana Claude ari umuntu utajya apfa kugaragaza amarangamutima ye, keretse iyo arimo kwiregura. Ubundi ngo usanga ari umuntu utuje, akurikiye ibivugwa nk'uri mu biganiro bisanzwe cyangwa se akurikiye amahugurwa, ariko ngo nyuma y'ibyari bimaze gusabwa n'ubushinjacyaha, yagaragaraga acyeye mu maso, ameze nk'ushaka guseka.

    Akomeza avuga ko kuva mu rukiko yerekeza hanze ariko akiri mu cyumba cy'urukiko, ngo byagaragaraga ko acyeye mu maso, yishimye ariko bitari kumwe umuntu asimbagurika yasazwe n'ibyishimo. Mu gihe yagendaga asohoka yerekeza hanze mu kiruhuko, mu buryo atari asanzwe abikora cyangwa se batari bamuziho, ngo yasuhuje abo asanze ndetse abakora mu ntoki, asuhuza abavoka b'uruhande ruhagarariye inyungu z'abaregera indishyi nabo abakora mu ntoki….

    Muhayimana Claude, ni umunyarwanda ariko akaba anafite ubwenegihugu bw'Ubufaransa. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Photo: AFP

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-muhayimana-claude-wasabiwe-gufungwa-imyaka-15-yasohotse-mu-isura-idasanzwe/

  • Ntibisanzwe umukobwa w'imyaka 26 yashyingiranwe n'umusaza umurusha imyaka 44[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bwabereye muri Benin bwatangaje abantu benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy'imyaka y'aba bombi. Umukobwa w'imyaka 26 yakoze ubukwe n'umusaza w'umuzungu w'imyaka 70 y'amavuko.


    Uyu mukobwa ukomoka muri Benin bivugwako yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n'uyu muzungu.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru B-News, uyu mukobwa yahamijeko urukundo arirwo rwabahuje akumva ntawundi mugabo akeneye atari uyu nguyu bakoze ubukwe.

    Yagize ati:''Abantu benshi bakomeje gutangazwa n'ikinyuranyo cy'imyaka n'umukunzi wanjye ariko bakirengagiza ko namukunze ndetse nkiyemeza kubana nawe ubuzima bwanjye bwose''……

    Uyu mukobwa ukomoka muri Benin bivugwako yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n'uyu muzungu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umukobwa-w-imyaka-26-yashyingiranwe-n-umusaza-umurusha-imyaka-44

  • Menya ingaruka zikomeye zibasira umuntu ukunda kuryamira #rwanda #RwOT

    Ibyo bikaba bifasha ubwonko bwe gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ashaka gukora. Iyo umuntu aryama neza uko bikwiye bimufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk'umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z'umutima no gupfa urupfu rutunguranye.

    Kuryama neza ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa menshi birenze. Kuko no kuryama igihe kinini bishobora kugira ingaruka ku mubiri nk'uko kuryama igihe gito bigenda. Ushobora kwibaza amasaha nyirizina waba ugenewe yo kuryama ushingiye ku myaka y'amavuko ufite ariyihe.
    1.Umwana umaze amezi kuva kuri 0 kugera ku mezi atatu akwiye kuryama amasaha nibura hagati 14-17 ku munsi.

    2.Umwana umaze amezi 4-kugera kuri 11 akwiye kuryama amasaha hagati ya 12-15 ku munsi.

    3.Umwana umaze amezi kuva kuri 11 ,kugera ku myaka 2 y'ubukuru akwiye kuryama amasaha hagati ya 11-14 ku munsi.

    4.Umwana kuva ku myaka 3- kugera kuri 5 akwiye kuryama amasaha nibura hagati ya 10- 13 ku munsi.

    5.Umwana kuva ku myaka 6 kugera kuri 13 akwiye kuryama nibura amasaha hagati ya 9-11 ku munsi.

    6.Ingimbi kuva ku myaka 14 kugera kuwa 17 bakwiye kuryama nibura hagati y'amasaha 8-10

    7.Ingimbi kuva ku myaka 18 kugera kuba 25 y'ubukuru baryama hagati y'amasaha 8-10

    8.Abafite kuva ku myaka 26-64 bakwiye kuryama nibura hagati y'amasaha 7-9 ku munsi.

    9.Naho abafite hejuru y'imyaka 65 y'ubukuru bakwiye kuryama amasaha 7-8.

    Aya niyo masaha ukwiye kuba nibura waryama kugirango umubiri wawe n'ubwonko bwawe bibe byakora neza , iyo umuntu aryamira cyangwa se ntaryame amasaha akwiye nibwo usanga umuntu afite ibibazo byinshi mu mikorere y'umubiri we. Ibi bikurikira ni bimwe mu bibazo by'umubiri bishobora kuba byaterwa nuko umuntu adakurikiza uburyo bumubereye asinzira.

    1.Kubyibuha bikabije

    Hari isano hagati yo kuryamira cyane n'umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha niko ibiro byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.

    2.Kuribwa umugongo : Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane.Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw'umugongo kuko imikaya n'amagufa aba abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.

    3.byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete: Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y'umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw'umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso.Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n'umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.

    4.Byongera ibibazo byo kurwara umutima: Uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

    Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n'indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n'iyi ndwara.

    5.Bitera imikorere mibi ku bwonko: Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw'ubwonko, kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n'ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y'ubwonko n'ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.

    6.Byongera kuribwa umutwe :Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n'imihindagurikire mu bihererekanyamakuru ku bwonko (neurotransmitters) cyane cyane serotonin igihe usinziriye.Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n'isukari iba yagabanutse cyane cg umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.

    7.Bishobora gutera kwigunga bikabije: Nubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije (depression) ari imihindagurikire y'uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri mood yawe bikaba byatera depression. Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko ; aho imisemburo ya dopamine na serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza kakagabanuka.

    Bimwe mu byagufasha gusinzira neza, harimo :

    Kugerageza kuryama no kubyukira amasaha adahinduka

    Kuryama ahantu hasa neza, hadasakuza kandi hari urumuri ruke rushoboka cg ntarwo

    Kwirinda kureba television, mudasobwa cg gukoresha telephone ugiye kuryama

    Kwirinda kunywa ikawa, inzoga wenda kuryama kuko bizatuma usinzira nabi

    Shaka uburyo ibintu ukora ukibyuka bidahinduka, ugire gahunda imwe, ku buryo bizakurinda gutinda cyane mu buriri.

    Tubifurije kugira amagara mazima.

    Refe:wellwellwell.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ingaruka-zikomeye-zibasira-umuntu-ukunda-kuryamira

  • Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw' i Paris mu Bufaransa rwumvise imyanzuro y' ubushinjacyaha n'iy'ubwunganizi bwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw'Ubufaransa, akaba aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

     

    Uyu mugabo w'imyaka 60 ashinjwa kuba yarakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana Interahamwe mu bitero binyuranye byaguyemo Abatutsi benshi mu mujyi wa Kibuye no mu nkegero zayo.

    Ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko bushingiye ku byavuzwe n' abatangabuhamya bashinje Claude Muhayimana, ndetse n'ibimenyetso bimuhamya icyaha, bumusabira gufungwa imyaka 15. Ni mu gihe Me Philippe Meilhac umwunganira mu mategeko asaba ko'umukiliya' we agirwa umwere, ngo kuko nta bubasha yari afite bwo kwanga amabwiriza yo gutwara abicanyi.

    Mu ntangiriro z'urubanza, Impuzamiryango CPCR iharanira Ubutabera n'Inyungu z'Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yakomeje guhirimbana kugeza Claude Muhayimana agejejwe mu butabera, yabwiye itangazamakuru ko kubera uburemere bw'ibyaha bimuhama, Claude Muhayimana yagombye guhanishwa gufungwa burundu.

    Uru rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya babarirwa muri 50, barimo n'umugore wa Claude Muhayimana, Mediatrice Musengeyezu, wavuze ko yamwiboneye yica Abatutsi. Harimo kandi abakoranye ibyaha nawe, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

    Imyanzuro y'urukiko itegerejwe kuri uyu wa kane, tariki 16 Ukuboza 2021.
    Uru ni urubanza rwa 3 rubunashirije mu Bufaransa abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu zindi 2 zabanje, abagabo babiri bahoze ari ba burugumesitiri, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahanishijwe gufungwa burundu, naho Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa igifungo cy'imyaka 25.

    The post Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rubanza-rubera-i-paris-mu-bufaransa-ubushinjacyaha-bwasabiye-umunyarwanda-claude-muhayimana-igifungo-cyimyaka-15-kubera-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-akurikiranyweho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rubanza-rubera-i-paris-mu-bufaransa-ubushinjacyaha-bwasabiye-umunyarwanda-claude-muhayimana-igifungo-cyimyaka-15-kubera-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-akurikiranyweho

  • Nyagatare: Abahinzi b'umuceri bakatwa amafaranga ya EJO HEZA ariko ntibayabone #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi b'umuceri bo muri Koperative Muvumba P8 mu Karere ka Nyagatare, bafite impungenge zaho amafaranga bakatwa ya EJO HEZA ajya, kuko batayabona kuri konte zabo.

    Aba baturage bahinga umuceri bibumbiye muri koperative Muvumba PS ihinga mu gishanga cya Tabagwe-Rwempasha, bavuga ko  bamaze igihe batabona ubwizigame bwa EJO HEZA kuri Telefone kandi bakatwa ayo mafaranga.

    Barasaba Leta gukurikirana iki kibazo, kugira ngo bashire impungenge zaho amafaranga ya Ejo Heza bakatwa ku musaruro ajya.

    Umwe muri bo aragira ati 'Ubu ni Season (I        gihembwe) ya gatatu, ariko amafaranga ya EJO HEZA maze kubona ayo mu gihembwe cya mbere cyo mu mwaka wa 2020, ibindi bihembwe bisigaye ntayo ndabona kandi bayankata.'

    Mugenzi we nawe aragira ati 'Ejo heza barayidukata tujyanye umusaruro muri koperative, ariko kuri telefoni yawe ukayibura kandi mu midugudu dutuyemo tuba dusimbukana n'abayobozi, badusaba gutanga ejo heza, kandi warayitanze. Ugasanga ni ikibazo.'

    Umuyobozi ushinzwe umutungo muri Koperative Muvumba P8 Bwana Musengimana Vital, avuga ko mu iki kibazo giterwa na sisiteme za Ejo Heza ziba zabatengushye.

    Aragira ati 'EJO HEZA tuyishyurira abanyamuryango kandi si ubwa mbere, si ubwa kabiri, ariko hari igihe havukamo ibibazo ku muhinzi umwe cyangwa undi babishyira muri sisiteme bikanga iyo.'

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'ubucuruzi n'imari mu Karere ka Nyagatare Nkubiri Baguma Dominique, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bagikemure.

    Aragira ati 'Hari igihe usanga ari ikibazo cy'abantu bamwe bagiye bafite ibibazo bitandukanye ku myirondoro yabo, ugasanga biranze. Ariko birasaba ko tumenya umuntu ni inde kugira ngo turebe uko ikibazo kimeze.'

    Si ku nshuro ya mbere ikibazo cyo kutabona ubwizigame bwa Ejo heza kigaragaye muri aka karere ka Nyagatare, kuko no mu Murenge wa Matimba abakora isuku mu muhanda baherutse kukigaragariza itangazamakuru.

    Kugeza ubu imibare igaragaza ko ubwizigame bwa Ejo Heza muri aka karere, bugeze kuri Miliyoni zisaga 463, ku ba banyamuryango bizigamira agera ku 26,549.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abahinzi b'umuceri bakatwa amafaranga ya EJO HEZA ariko ntibayabone appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/15/nyagatare-abahinzi-bumuceri-bakatwa-amafaranga-ya-ejo-heza-ariko-ntibayabone/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abahinzi-bumuceri-bakatwa-amafaranga-ya-ejo-heza-ariko-ntibayabone

  • Abakobwa bagiye gutangira kwiyandikisha muri… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bazatangira kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

    Kuri iyo tariki, ni bwo abategura iri rushanwa bazatangaza ku mugaragaro uko iri rushanwa rizakorwa harimo aho rizabera ndetse n'amatariki y'uko iki gikorwa kizagenda.

    Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe muri iri rushanwa ntibyahindutse cyane, kuko hazakurikizwa ibyagendeweho bivuguruye byo mu mwaka w' 2020.

    Indi mpinduka yitezwe muri iri rushanwa, ni uko abakobwa bazatsinda ku rwego rw'Intara nabo bazahabwa ibihembo. Ni mu gihe mu 2020, abakobwa bose bageze mu mwiherero wahawe Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 iri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico.

    Iri rushanwa rizasozwa ku wa 26 Ukuboza 2021, ari bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss World asimbura umunya-Jamaica, Tonn-Ann Singh.

    Miss Rwanda ya 2021 yiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', kubera amavugurura n’imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).    

    Uhereye ibumoso: Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 aritegura gutanga ikamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112573/abakobwa-bagiye-gutangira-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda-2022-112573.html

  • Umuziki wa Rumba watsitswe mu murage wa UNESCO #rwanda #RwOT

    Rumba yo muri Kongo, bumwe mu bwoko bw'umuziki uzwi cyane muri Afurika, n'injyana yawo, ubu birinzwe nk'umurage w'isi n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco (UNESCO).

    Bigezweho nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'ibihugu bibiri — Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.

    Ibi bihugu bihuriye mu cyahoze ari ubwami bwa Kongo — aho iyi njyana ikomoka, nkuko bikubiye mu busabe bwatanzwe n'ibihugu byombi.

    Ijambo 'rumba' ubwaryo riva ku ijambo 'Nkumba' ry'Ikikongo rivuze umukondo.

    Umuziki wa rumba wo muri Congo wiyongereye ku yindi mirage irinzwe na UNESCO irimo nk'umuziki wa reggae wo muri Jamaica, iri ku rutonde rw’'imirage ntakorwaho y'umuco wa muntu'. UNESCO ivuga ko gushyirwa muri uru rwego bifasha 'kugumana uruhurirane rw'imico muri iki gihe isi ikomeje guhinduka umudugudu'.

    Umuziki wa rumba n'imibyinire yawo yo kwihotagura byabaye ikirango cy'urugamba rwo guharanira ubwigenge mu kinyejana cya 20, nkuko bivugwa n'umuyobozi mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay. Yongeyeho ko iyi 'miterere ya politiki y'uyu muziki itanga urugero ku bahanzi benshi cyane ku isi muri iki gihe'.

    Nubwo ifite inkomoko muri Afurika, rumba mu mitwe ya benshi bo hanze y'uyu mugabane ihuzwa cyane n'imbyino zo muri Amerika y'epfo. Rumba yo muri Cuba yagizwe umurage w'isi wa UNESCO mu mwaka wa 2016.

    Ubwoko bwa rumba yagaragaye muri Cuba mu kinyejana cya 19 bufite inkomoko mu kuvuza ingoma kw'abacakara bakurwaga muri Afurika yo hagati, kwahujwe n'injyana z'abakoloni bo muri Espagne bakolonizaga Cuba.

    Mu gihe ibihugu byo muri Afurika byaharaniraga ubwigenge ku bakoloni, indirimbo Indépendance Cha Cha y'umuhanzi Le Grand Kallé wo muri Congo yatumye benshi bagira umutima wo kwishyira hamwe, ndetse ifatwa nk'indirimbo ya mbere yakunzwe cyane ihuza Abanyafurika.

    Mu myaka yakurikiyeho hadutse itsinda Zaïko Langa Langa n'umuhanzi wamamaye cyane wo muri iryo tsinda, Papa Wemba. Mu bo yatoje harimo Koffi Olomidé n'ubu ukiri umuhanzi uzwi cyane no mu rubyiruko rw'abahanzi bakiri bato nka Fally Ipupa.

    Hari impaka zigibwa muri iki gihe hibazwa niba abahanzi bashya bo mu njyana ya rumba bagikurikiza umwimerere wayo.

    Nta gushidikanya ko umuziki wa rumba wamamaye ku isi, kandi abawushyigikiye bavuga ko UNESCO yakoze igikwiye iwushyira mu murage wayo, ukazanafasha abanyamuziki bazabaho mu bihe biri imbere.

    Profeseri André Yoka Lye Mudaba, wo mu kigo cy'igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo guteza imbere rumba, yabwiye BBC ati: 'Ntitugomba kurekera aha gusa kuri ibi twagezeho.

    'Ibi ni ibiduteye akanyabugabo ko gushyiraho ingamba zinoze kandi zirimo guhanga udushya kurushaho zo gutuma urwego rw'ubuhanzi ruba urw'umwuga'.

    SRC:BBC

    The post Umuziki wa Rumba watsitswe mu murage wa UNESCO appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/15/umuziki-wa-rumba-watsitswe-mu-murage-wa-unesco/