Blog

  • Kayonza: Umwarimu yandikiye ubuyobozi avuga ko Imana yamubujije gufata urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umwarimu witwa Ntawiheba Osée wigisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yandikiye ubuyobozi bw'Umurenge abumenyesha ko atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19 kubera ko Imana yamubujije.

    Uyu mwarimu abinyujije mu ibaruwa yanditse neza yagize ati “Mpagaze ku burinzi bw'Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”

    Ntawiheba yanditse iriya baruwa ku itariki 10 Ukuboza 2021, avuga ko ashingiye ku cyo Bibiliya ivuga adashobora kwikingiza COVID-19.

    Ati ' Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y'ubuzima atazemererwa. Ku bw'ibyo mpagaze mu burinzi bw'Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.'

    Ntawiheba n'umugore we ngo babwiye ubuyobozi ko badashobora gufata urukingo rwa Covid-19 kubera imyizerere yabo.

    Yaba Ubuyobozi bw'Umurenge n'ubw'Akarere bwabatumyeho burabaganiriza nyuma bunabaka ibisobanuro ariko barinangiye bavuga ko bazumvira Imana kuruta abantu.

    Byitezwe ko akarere ariko kazicara kakabafatira umwanzuro niba uyu mugabo azakomeza akazi cyangwa azirukanwa.

    Amakuru avuga ko Ntawiheba n'umugore we bahoze basengera mu Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi ariko ngo kuri ubu barivuyemo basenga Imana ubundi bakanasoma Bibiliya gusa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kayonza-umwarimu-yandikiye-ubuyobozi-avuga-ko-imana-yamubujije-gufata-urukingo

  • Umusirikare bivugwa ko ari uw'u Rwanda yafatiwe muri Uganda akomeretswa n'abaturage #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'ingabo z'u Rwanda (RDF) yafashwe n'agatsiko karakaye k'abaturage mu ntara ya Butanda, mu karere ka Kabale ashinjwa kuba yarinjiye ku butaka bwa Uganda yitwaje imbunda.

    Uyu musirikare wamenyekanye nka 112574 Ndagijimana, ari muri Alpha Taskforce ya Batayo ya 17, brigade 501 iba ahitwa Nyamicucu mu karere ka Burera, intara y'Amajyaruguru yafashwe n'abaturage ubwo yari ku butaka bwa Uganda I Kekubo mu ntara ya Butanda mu masaha ya saa kumi nimwe n'umugoroba.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko abaturage barakaye bamufashe bamushinja kwambuka muri Uganda agamije gushimuta Abagande kugira ngo babajyane mu Rwanda ngo bafungwe.

    Godfrey Nyakahuma, Komiseri w'Akarere ka Kabale yemeje ko Ndagijimana yakijijwe na Mathias Arineitwe uzwi ku izina rya Matiya,ushinzwe umutekano nyuma y'aho yari aamaze gukomeretswa ku jisho hejuru.

    Nyakahuma avuga ko Arineitwe yabanje kurasa amasasu mu kirere kugira ngo yirukane abaturage baho bashakaga kwica uwo musirikare wari wambaye imyenda y'ingabo z'u Rwanda.

    Nyakahuma avuga ko uyu musirikare yari yitwaje imbunda ya AK 47 n'amasasu 27. Nyakahume avuga kandi ko Ndajijimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale,ari kubazwa impamvu yinjiye muri Uganda yitwaje imbunda.

    Amafoto yagiye hanze yerekana Ndagijimana bivugwa ko yafashwe yambaye impuzankano ya RDF ndetse yanakomeretse hejuru y'ijisho.

    Ntabwo igisirikare cya Uganda cyangwa icy'u Rwanda biratangaza niba koko uyu musirikare yaba yarafashwe, yemwe ntiharanamenyekana icyo yaba yari agiye gukora muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umusirikare-bivugwa-ko-ari-uw-u-rwanda-yafatiwe-muri-uganda-akomeretswa-n

  • FC Barcelona irashaka gutwara Manchester United abakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona iri gutegereza uko yakwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo irebe ko yazarangiza mu makipe 4 ya mbere ariyo mpamvu yatangiye kureba abakinnyi batabona umwanya wo gukina mu makipe ngo ibegukane.

    Rutahiza wa Manchester United, umunya Uruguay Edinson Cavani w'imyaka 34, ari gushakishwa cyane na Barcelona muri uku kwezi kwa mbere ariko iyi kipe ngo ikeneye kubanza kubona icyemezo cy'uko yakize imvune ye imbere y'uko bagiranira amasezerano

    Ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne cyemeje ko iyi kipe ishaka ko uyu rutahizamu yaza kubunganira mu busatirizi butari hejuru.

    Iyi kipe kandi ntiyarekeye aho kuko ishaka Juan Mata w'imyaka 33 nawe ukinira United afasha ba rutahizamu ariko wabuze umwanya burundu nubwo akunze kuza mu bakinnyi 18.

    FC Barcelona iri gushakisha abakinnyi batayigora mu biciro cyane ko muri iki gihe ifite ubukene itabasha kugura abakinnyi bo ku rwego rwayo.

    United irashaka kugurisha bamwe mu bakinnyi badakina nka Martial,Lingard,Cavani na Mata kugira ngo ibone amafaranga yo kugura myugariro wa Sevilla witwa Jules Kounde.

    FC Barcelona kandi bivugwa ko ishaka kugarura Alexis Sanchez wigeze kuyikinira mbere y'uko yerekeza mu ikipe ya Arsenal yagiriyemo ibihe byiza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-irashaka-gutwara-manchester-united-abakinnyi-babiri

  • Ukuri ni nk'inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yunze mu ry'abandi batahwemye kwerekana ko ibivugwa na Paul Rusesabagina ari ukurashya imigeri, maze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ashyira ahagaragara ubushakashatsi bucukumbuye amaze igihe akora ku binyoma Paul Rusesabagina n'abamuri inyuma bakomeje gukwiza.

    Bwana Gatete N. Ruhumuliza

    Aya makuru makuru atangajwe mu gihe umuryango wa Rusesabagina na bamwe mu banyamahanga bavuza induru ngo arekurwe, dore ko batarahagarika kubeshya ko ari intwari n'impirimbanyi y'uburengazira bwa muntu yashimuswe!
    1. Paul Rusesabagina ntiyigeze ahisha Abatutsi bari banungiye muri 1000 Collines


    Iperereza ryimbitse rya Gatere Nyiringabo Ruhumuriza rirashimangira ubuhamya bw'abahungiye muri 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko Rusesabagina yabishyuje ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n'icumbi. Abatari bafite amafaranga basinyiye ideni, abandi Rusesabagina abashumuriza abicanyi. Gatete Nyiringabo yibukije ko ubu buhamya buri no mu Gitabo'Inside the Hotel Rwanda' cya Edouard Kayihura, umwe mu bahungiye muri iyo Hotel yategekwaga na Rusesabagina.

    Umunyamakuru Gatete yanagaragaje ikiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na CNN, tereviziyo y'Abanyamerika, yiyemerera ubwe ko yishyuje abahungiye muri 1000 Collines, kandi ko atabibonamo igitangaza.
    2. Paul Rusesabagina si impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu


    Ubucukumbuzi bwa Gatete Nyiringabo Ruhumuriza burerekana uburyo aho kuba impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, ahubwo Rusesabagina ari umwicanyi mu bandi, kuko yashinze akanashyigikira imitwe y'iterabwoba. Ibi biragaragazwa n'impapuro z'aho yagiye yoherereza amafaranga umutwe wa FDLR, abinyujije muri Western Union no muri banki ya BANCOBU yo mu Burundi. Ibi byanavuzwe kandi mu buhamya bwa Col. Noheli Habiyaremye wahoze muri FDLR, akaza gufatirwa mu Burundi agiye kuzana ayo mafaranga, mbere y'uko yoherezwa Rwanda.

    Ubwo mu rugo rwe i Buruseli mu Bubiligi hasakwaga, mu maso ya polisi y'icyo gihugu, ibimenyetso byahatahuwe birerekana uburyo Rusesabagina ari Bin Laden w'Umunyarwanda.
    Amajwi n'ashusho bya Paul Rusesabagina yigamba ko afite 'urubyiruko rwafashe intwaro rukajya ku rugamba rw'impinduramatwara mu Rwanda', nawe ubwe iyo ayabonye ibikoba biramukuka, kuko yumva agomba kuryozwa ubugome 'urubyiruko' rwe rwa FLN rwakoreye Abanyarwanda. Ntiwaharanira uburenganzira bwa muntu uri n'umwicanyi icyarimwe!
    3. Paul Rusesabagina ntiyashimuswe.

    Ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, abamushyigikiye barasakuje ngo yarashimuswe. Nyamara Rusesabagina yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku bushake bwe, anyura i Dubai mbere yo gufata indege yamuzanye mu Rwanda, ntawe ubimuhatiye.

    Ubushakashatsi bwa Gatete Nyiringabo bwatangaje ko Ibihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu byamenyesheje abategetsi b'Amerika ko Rusesabagina atigeze atabwa muri yombi i Dubai ngo ajyanwe mu ndege ku ngufu, ko rero mu rugendo rwe nta muntu uwo ari we wese wamutegetse gufata icyerekezo adashaka. Ibi ngo n'ubutasi bwa Amerika bwarabigenzuye, bwemeza ko Rusesabagina yarushijwe ubwenge yibona ageze mu Rwanda, ko rero bitakwitwa 'gushimutwa'.

    4. Paul Rusesabagina nta yicarubozo yakorewe


    Umunyamakuru Gatete Nyiringabo avuga ko Paul Rusesabagina akigera mu Rwanda, inzego z'ubutabera zagize impungenge ko ashobora kugira ubwoba bukabije bikaba byanamuviramo urupfu cyangwa uburwayi bw'umutima. Byatumye abayobozi banyuranye bamuba hafi baramuhumuriza, bagira bati:' Shyira umutima hamwe, aha uri ni iwanyu mu Rwanda, ntawe uzakugirira nabi'.

    Abakozi bo muri Hoteli Lemigo yamutekeraga batanze ubuhamya bavuga ko yahabwaga ifunguro yihitiyemo, yewe akarenzaho umuvinyo, ibintu ubundi bitamenyerewe ku mfungwa ikurikiranyweho ibyaha bikomeye nk'ibya Rusesabagina.

    Ubwo yaganiraga na New York Times ndetse na The East African akimara gufatwa, Rusesabagina yivugiye ko yakiriwe neza cyane, ndetse anahabwa uburyo bwo kuvugana n'umuryango we. Ibyo gukorerwa iyicarubozo abo mu muryango we bavuga, nabo bazi ko ari ukuremekanya ibitarigeze bibaho.
    5. Paul Rusesabagina ntiyimwe abanyamategeko yihitiyemo


    Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga, ngo yari afite amadolari y'Amerika 2.000. Ubugenzacyaha bwumvaga yakwiyishyurira abanyamatego nibura mu gihe cy'ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Babikojeje Rusesabagina arabyanga, avuga ko ayo madolari ari'agahamba' atapfa gukoraho. Byahawe agaciro, hemezwa ko azahabwa abamwunganira nk'umuntu'utishoboye', maze yohererezwa abanyamategeko 3 ngo yihitiremo uwo ashaka. Umunyamakuru Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yashyize ahagaraga ibaruwa(yandikishije intoki) Paul Rusesabagina ubwe yandikiye Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, amushimira 'byimazeyo' kuba yamwoherereje abanyamategeko akihitiramo 2 yifuza. Muri iyo baruwa Rusesabagina avuga ko yaganiriye n'abo bavoka, agahitamo Me Nyembo Emeline na Me Rugaza David.

    Iyo urebye ukuri kwacukumbuwe na Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ndetse n'abandi bantu bagiye berekana uburyo Rusesabagina ari rusisibiranya ukaze, wibaza impamvu abashyigikiye Rusesabagina binangira, bagakomeza guha agaciro no gukwirakwiza ibinyoma, kandi hari ibimenyetso bivuguruza amatakirangoyi ye.

    Icyakora abasesenguzi babwiye Rushyasha ko abo bari inyuma ya Rusesabagina atari uko bayobewe ukuri, ko ahubwo bakwirengagiza nkana, kubera urwango basanzwe bafitiye uRwanda n'abayobozi barwo.
    Abo basesenguzi kandi banavuga ko abarwanirira Rusesabagina intambara idashoboka n'ubundi aribo bamushyigikiye mu migambi ye mibisha, bagaterwa isoni no kumva amahano y'inkoramutima yabo yaragiye ahabona.

    Bararushywa n'ubusa ariko, burya ukuri ni nk'inkorora, n'iyo wasisibiranya ute kugera aho kukigaragaza.
    Rushyashya iboneyeho gushimira umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ku kazi k'indashyikirwa yakoreye abakunda ukuri.

    umukuriye ingofero!

    The post Ukuri ni nk'inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-ni-nkinkorora-ntiguhishwa-andi-makuru-acukumbuye-ku-binyoma-byose-bya-paul-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuri-ni-nkinkorora-ntiguhishwa-andi-makuru-acukumbuye-ku-binyoma-byose-bya-paul-rusesabagina

  • Amashuri n’ababyeyi bakangurire abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumenya ubuzima bw’imyororokere ku bana ni ingingo ubuyobozi mu karere ka Nyanza busaba amashuri n’ababyeyi kujya bakangurira abana.
    Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana,hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku birebana no gukangurira abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kajyambere Patrick umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu yakanguriye ababyeyi kurushaho (…)

    – Kurera

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4413

  • Patient Bizimana yasabye anakwa Uwera Gentille (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasabye anakwa umugore we Karamira Gentille.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Patient yasabye anakwa Uwera Karamira Gentille mu muhango wabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Patient Bizimana yari agaragiwe n’abaramyi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, barasezeranira mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho basezeranira imbere y’Imana.

    Patient Bizimana yasezeranye na Gentille Uwera mu 2019, ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mwaka washize ariko burasubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/patient-bizimana-yasabye-anakwa-uwera-gentille-amafoto

  • As Kigali yabonye umutoza mushya usimbura Eri… – #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa wakinanye na Eric Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC na Amavubi ya 2004, niwe wahawe imirimo yo gutoza As Kigali n’ubwo yari amaze iminsi micye ayivuyemo.

    Ku mugoroba washize nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe, As Kigali yafashe umwanzuro wo kwirukana Eric Nshimiyimana ndetse n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabil.

    Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n’umuyobozi wa As Kigali, Shema Fabrice yadutangarije ko n’ubusanzwe Jimmy Mulisa yari umutoza wabo, bivuze ko agomba gukomezanya ikipe. yagize ati” Jimmy Mulisa yari asanzwe aba muri As Kigali, ejobundi yavuyemo nk’umutoza ariko hari izindi nshingano yari afite mu ikipe.”

    Jimmy Mulisa yabaye no mu Mavubi

    Kubijyanye no kuba umutoza mukuru, umuyobozi yadutangarije ko Jimmy Mulisa yabemereye gutoza imikino bafite vuba aha. Ati” ni umwanzuro w’agateganyo twafashe, kuko tugomba gukomeza shampiyona, dukeneye umutoza, niyo mpamvu Jimmy Mulisa yabaye agizwe umutoza mukuru w’agateganyo.”

    'Ntabwo turafata igihe azamara mu ikipe kuko tuzashaka umutoza, ariko yemeye kuba adutoza muri iyi mikino iri imbere hanyuma ibiganiro bindi tukazabijyamo ari mu kazi'.

    Jimmy Mulisa ari kuganira na Eric Nshimiyimana wirukanwe

    Muri Nyakanga 2021, Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa As Kigali ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation, kuko Mutarambirwa Djabil nta byangombwa CAF ishaka yari afite. Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mutoza yaje gusezera muri iyi kipe ariko akomezanya inshingano zo gushaka impano z’abana bakiri bato bashobora kuzakinira iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

    Si As Kigali Jimmy Mulisa agiye gutoza nk’umutoza mukuru, kuko yanatoje ikipe ya APR FC na Sunrise FC ubu ikina ikiciro cya kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112735/as-kigali-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-eric-nshimiyimana-112735.html

  • PATIENT NA GENTILLE: Joshua na Siboyintore ni… – #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana agiye gusaba no gukwa umukunzi we Gentille Uwera mu muhango uri kubera muri Romantic Garden, mu gihe abashyitsi barimo batambuka bajya mu byicaro byabo, abahanzi bari kurubyiniro bakora mu mirya y’inanga.

    Mu ndirimbo zibaha ikaze bati:”Twaje ducyenyeye twambaye inkindi tumarane irungu.” Mu bari ku rubyiniro harimo Siboyintore umukirigita nanga byagumye, usanzwe ari n’umubyinnyi n’umutoza mu matorero anyuranye hirya no hino n’umusangiza w’amagambo mu bukwe bunyuranye, na Joshua umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ishimwe Joshua na Siboyintore nibo bafunguye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Patient Bizimana

    Abitabiriye bafite ibyishimo ku maso kandi babucyereye mu myambaro myiza

    Ihema riri kuberamo umuhango wo gusaba no gukwa Gentille Uwera, umukunzi wa Patient Bizimana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112731/patient-na-gentille-joshua-na-siboyintore-nibo-bafunguye-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-112731.html

  • Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda wasize ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana asezerewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe nk'uko amakuru atugeraho abitangaza, uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jimmy Mulisa cyangwa Mashami Vincent.

    Gusezererwa kwa Eric Nshimiyimana byaturutse ku mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatsindiwe na Yussef Rharb na Manasse Mutatu Mbedi naho kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Bishira Latif.

    Nubwo nta ruhande rw'ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje aya makuru, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko Eric wari umutoza mukuru yungirijwe na Mutarambirwa Djabil baraye bahawe amabaruwa abasezerera ku gutoza ikipe y'abanyamujyi.

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kandi andi makuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangiye ibiganiro na Jimmy Mulisa wahoze mu batoza ba AS Kigali ariko akaza gusezera kuri uyu mwanya kubwo kuba yari afite imirimo myinshi.

    Andi makuru kandi aravuga ko umutoza Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, biravugwa ko nawe ashobora kuba umwe mu batoza ikipe ya AS Kigali yifuza guha akazi ko gukomeza kuyobora iyi kipe y'abanyamujyi.

    Eric Nshimiyimana waraye asezerewe kuri uyu mwanya assize ikipe y'abanyamujyi iri ku mwanya wa gatatu, aho mu mikino 9 ya shampiyona ayisigye amanota 16.

    Muri iyo mikino Eric yatsinze imikino 4 anganya indi 4 atsindwa umukino umwe, yatsinze ibitego 16 atsindwa 9 ubu izigamye ibitego birindwi.

    The post Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1

  • Ubwiza n’ikimero bya Akhona umusifuzi Kazi uk… – #rwanda #RwOT

    Akhona Makalima yavukiye mu muryango ukennye ariko aza kumenyekana mu gace yari atuyemo nk’umukobwa wari uzi kwiruka, aho yakinaga umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino itandukanye. 

    Kubera ibikoresho bicye by’imikino byabaga mu gace k’iwabo, Akhona yahisemo kujya mu busifuzi, aho ku myaka 23 yazengurukaga igihugu asifura imikino itandukanye. Mu 2018, Akhona yasifuye imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana ari naryo rushanwa rikomeye yari ayoboye.

    Mu 2016, uyu musifuzi yatunguye ishuri ryigisha ibijyanye n’ubusifuzi aho yigishaga abana bafite imyaka 7 kuzamura, amategeko y’umupira w’amaguru.

    Akhona Makalima akunze gukoresha ubwiza afite ndetse n’izina rye mu gushishikariza abakobwa bakiri bato kwihangira umurimo, ndetse no gutinyuka kujya mu bikorwa bya Siporo hakiri kare.

    Akhona hanze y’ikibuga amurika n’imyenda

    Akhona yatangiye akina umupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112734/ubwiza-nikimero-bya-akhona-umusifuzi-kazi-ukomoka-muri-afurika-yepfo-amafoto-112734.html