Blog

  • Abanyarwanda 1,809 banduye Covid-19 mu cyumweru kimwe gusa #rwanda #RwOT

    Mu minsi 7 itambutse,mu Rwanda hose habonetse abantu 1,809 banduye COVID19. Muri aba, 1,336 ni abo mu mujyi wa Kigali.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel aherutse gutangaza ko imibare igaragaza ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali, nibura mu bipimo ibihumbi 100 bya COVID-19 bifatwa, habonekamo abantu 46 banduye, bavuye ku bantu batanu (5) mu bihumbi 100 babonekaga mu gihe cy'ibyumweru bitatu bishize gusa.

    Mu kiganiro yahaye RBA kibandaga ku ngamba zafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu bw'iki cyorezo bwongeye kwiyongera kubera ko abantu batagikurikiza amabwiriza ariyo mpamvu ingamba zakomeje gukazwa.

    Yagize ati “Mu mibare y'impuguke mu gukurikirana ibyorezo,mu byumweru 3 bishize twari dufite abantu bari munsi ya 5 mu bantu ibintu 100.0000 bapimwe aricyo gipimo kigaragaza ko icyorezo kiri hasi.Ntabwo kiba cyashize ariko kiba kiri hasi.

    Twavuye kuri icyo gipimo cy'abantu bari munsi ya 5 mu bihumbi 100,ntitwajya no hagati y'abantu 5-25 ahubwo turaharenga,ubu turi ku bantu 46 mu bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 mu gihe kitarenze iminsi 10.Uku kwiyongera gufite umuvuduko ungana gutya mu minsi 10 gusa n'ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Kubera ubu bwiyongere bwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe ingamba zikomeye ko uwinjira n'uwusohokamo mu modoka rusange agomba kuba yarikingije. Ni nako bimeze ku bajya mu tubari, insengero n'ahandi hahurira abantu benshi.

    I Kigali habarwa abagera kuri 91,7% bahawe inkingo zombi aho ubu hari gutangwa urwa kabiri ku bana bari hagati y'imyaka 12 na 17 bari mu bigo by'amashuri ndetse n'urukingo rwa gatatu rushimangira ku bamaze amezi atandatu bahawe urwa kabiri.

    Mu guhangana n'ubwandu bwa COVID-19, ku wa 5 Werurwe 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira ndetse intego y'abagombaga gukingirwa ishobora kugerwaho mbere y'igihe cyagenwe.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa 3 Ukuboza 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye na gahunda yo gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19 n'izahuka ry'ubukungu yavuze ko u Rwanda rukoresha ubwoko bw'inkingo umunani.

    Kugeza ku wa 2 Ukuboza 2021, rwari rumaze kwakira inkingo 12.900.760 zishobora gukingira abaturage 6.736.220 hatabariwemo urukingo rushimangira (dose ya gatatu). Zaturutse ahantu hatandukanye nko muri gahunda y'ubufatanye mu kugeza inkingo hose ku Isi yiswe COVAX, hari izo rwiguriye ku ngengo y'imari yarwo n'izo twabonye binyuze mu bucuti n'ibindi bihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abanyarwanda-1-809-banduye-covid-19-mu-cyumweru-kimwe-gusa

  • TMC mu byishimo nyuma yo kunona impamyabumenyi ya 2 ya Master’s #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda umaze hafi imyaka 2 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys, ari mu byishimo nyuma yo kubona impamyabumenyi ya 2 y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master’s Degree) akuye muri Amerika.

    Mu gushyingo 2019, TMC yari mu banyeshuri ibihumbi basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, we akaba yari yasoje icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Business Administration.

    Tariki ya 25 Gashyantare 2020 uyu musore yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomeza amasomo ye.

    Nyuma y’amezi 22 amazeyo akaba yamaze kubona impamyabumenyi nayo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza akuye muri Eastern University (St. Davids, Pennsylvania) aho asoje amasomo muri 'Data Science'.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, TMC yagaragaje ko yishimiye kubona iyi mpamyabumenyi mu gihe cy’amezi 22 gusa amaze muri USA.

    Uyu muhanzi wasoje amasomo ye tariki ya 15 Kanama, ubu yanabonye akazi muri Kompanyi ya Dell izwi cyane ku Isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Computer.

    TMC ubu yabamaze kubona Mater’s 2 imwe yo muri Business Administration na Data Science

    TMC yabonye Master’s muri muri Data Science

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tmc-mu-byishimo-nyuma-yo-kunona-impamyabumenyi-ya-2-ya-master-s

  • Kicukiro : Abantu 16 bafashwe basuye urwaye COVID babasuzumye basangamo abandi batatu bayanduye #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku ya 21 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

    Uwase ni umwe muri bariya bantu 16 bafashwe, yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yavuze ko batari bazi ko uwo bagiye gusura yari yaranduye COVID-19 ndetse n’abo bahuriye yo harimo abanduye.

    Yagize ati 'Nibyo twarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya iki cyorezo kuko twafashwe saa tanu z’ijoro twakagombye kuba turi mu ngo aho tuba. Njyewe ntabwo nari nzi ko umuntu nagiye gusura yanduye ndetse sinari nzi ko muri twe harimo n’abandi banduye. Ndabisabira imbabazi mvuga ko ntazongera kandi nkangurira n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.'

    Julien Mahoro Niyingabira, ni umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Arakangurira abaturarwanda kumva ko buri muntu afite inshingano zo kwirinda iki cyorezo ariko cyane cyane imiryango cyangwa umuntu uzi ko yanduye akirinda guhura n’abantu.

    Yagize ati 'Ntabwo Igihugu cyabona abapolisi bo kurinda buri rugo rurimo umurwayi wa COVID-19,ni inshingano za buri muntu cyangwa umuryango bakamenya ko uwanduye icyorezo cya COVID-19 atagomba gusura nta n’ubwo asurwa, agomba kuguma mu cyumba cye.'

    Mahoro Julien yavuze ko bariya bantu 16 barenze ku mabwiriza nkana kuko bari babizi ko uwo bagiye gusura yasuzumwe agasangwamo ubwandu bwa COVID-19. Yavuze ko bamaze gufatwa barapimwe bigaragara ko mu baje kumusura harimo abandi bane banduye. Yakomeje avuga ko abasigaye nabo nta wakwizera ko ari bazima, nyuma y’iminsi itatu bazongera basuzumwe.

    Yakomeje akangurira abantu kwikingiza COVID-19 kuko uwamaze kwikingiza inking zombi afite amahirwe yo kutarembywa n’icyorezo cyangwa ngo kimwice.Yibukije abantu ko gukingirwa bitabuza umuntu kwandura COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, akangurira n’abandi gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

    Yagize ati 'Hari abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagakomeza guteza abandi ibibazo, ariko hari n’abandi bakomeza kuduha amakuru y’abarenga ku mabwiriza kandi turabashimira. Bariya bantu bamwe baturutse mu mirenge itandukanye igize Umujyi wa Kigali, harimo abakozi n’abandi b’urubyiruko bajijutse ariko nibo barenze ku mabwiriza.'

    CP Kabera yakomeje akangurira abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ibindi byemezo bishobora kuba byafatwa biturutse ku bwiyongere bw’iki cyorezo kandi bitewe na bamwe mu bantu batubahiriza amabwiriza atangwa. Yavuze ko bariya bantu abazima bazahabwa ibihano byabo ariko n’abanduye nibamara gukira nabo bazahabwa ibihano byabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Kicukiro-Abantu-16-bafashwe-basuye-urwaye-COVID-babasuzumye-basangamo-abandi-batatu-bayanduye

  • Depite wa Philadelphia yibwe imodoka afatiweho imbunda ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Telefone y'akazi Mary Gay Scanlon ahabwa na guverinoma ndetse n'indangamuntu ye, ni bimwe mu byo abo bajura babiri bamutwaye. Ibiro by'uyu Depite wo mu ishyaka ry'abademokarate byavuze ko atakomerekejwe.

    Ikigo cy'ubutasi imbere muri Amerika (FBI) kirimo gufasha mu kubahiga.

    Cyo kimwe n'indi mijyi myinshi yo muri Amerika, muri uyu mwaka ushize Philadelphia yagaragayemo kwiyongera kw'ibikorwa by'urugomo.

    Mu itangazo, umuyobozi w'uyu mujyi Jim Kenney, wo mu ishyaka ry'abademokarate, yavuze ko ubwo bujura bwo ku wa gatatu – bwabaye saa munani n'iminota 45 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z'ijoro (21:45) mu Rwanda no mu Burundi – “buteye ubwoba”.

    Abo bagabo babiri bibasiye Madamu Scanlon nyuma yuko yari amaze kuzenguruka mu gace ka FDR Park mu majyepfo ya Philadelphia, ho mu karere ahagarariye mu nteko, arimo agenda n'amaguru wenyine asubira ku modoka ye yo mu bwoko bwa 2017 Acura MDX.

    Ibiro bye byavuze ko yari yahagiye mu nama y'akazi.

    Imodoka yijimye ya siporo (SUV) yamwegereye, abagabo babiri bitwaje imbunda bari bayirimo bamusaba kubaha imfunguzo n'ibyo yari afite.

    Brendan Boyle, mugenzi we w'umudepite w'umudemokarate na we uhagarariye Philadelphia, yanditse kuri Twitter ati: “Ni umunya-Philadelphia ukomeza umutsi rero ndabizi ko azamera neza!”

    Muri uyu mwaka wa 2021, Philadelphia yabayemo kwiyongera kw'ubujura bw'imodoka ku kigero cya 80%, nkuko bitangazwa na CBS News.

    Ubujura umuntu afatiweho imbunda bwiyongereyeho 27% ugereranyije no mu mwaka wa 2020 muri uyu mujyi uzwi nk'uw'urukundo rwa kivandimwe (City of Brotherly Love).

    Muri uyu mwaka, Philadelphia yanabayemo ubwicanyi bw'abantu ku kigero kitari cyarabayeho mbere, aho hishwe abantu 544, bavuye ku bantu 347 bishwe mu 2019, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The Wall Street Journal.

    Madamu Scanlon, winjiye mu nteko ishingamategeko mu 2018, ni umwe mu bateye inkunga umushinga w'itegeko ku ivugurura muri polisi wo kujya hoherezwa umuvuzi wita ku buzima bwo mu mutwe muri hamwe na hamwe mu hantu polisi yitabajwe habaye ikibazo “aho koherezayo abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko”.

    Ukwibwa kwe muri Philadelphia kwabaye hashize amasaha 24 undi mu bagize inteko y'Amerika yibwe imodoka afatiweho imbunda mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Chicago.

    Senateri wa leta ya Illinois, Kimberly Lightford, w'umudemokarate, n'umugabo we bambuwe imodoka yabo yo mu bwoko bwa Mercedes SUV bafatiweho imbunda ku wa kabiri nijoro, nkuko polisi ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/depite-wa-philadelphia-yibwe-imodoka-afatiweho-imbunda-ku-manywa-y-ihangu

  • Jimmy Mulisa yakoze impinduka za mbere muri AS Kigali, Haruna Niyonzima asubizwa inshingano #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’agateganyo wa AS Kigali, Jimmy Mulisa yamaze gukora impinduka za mbere muri iyi kipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w’iyi kipe, ni inshingano zari zifitwe na Bishira Latif.

    Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

    Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w’iyi kipe.

    Mu nama yaraye akoranye n’abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk’uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

    Si ubwa mbere Haruna Niyonzima agiye kuba kapiteni wa AS Kigali kuko na mbere yo mu Kuboza 2019 mbere y’uko asubira gukinira Young Africans muri Tanzania ni we wari kapiteni w’iyi kipe.

    Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni wa AS Kigali

    Bishira Latif yemeye kurekura igitambaro

    Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yakoze-impinduka-za-mbere-muri-as-kigali-haruna-niyonzima-asubizwa-inshingano

  • Myugariro wishyuza Rayon Sports afite icyizere ko iyi kipe izamwishyura vuba #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Mukura VS, Kayumba Soter wahoze akinira Rayon Sports, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kumwishyura gahoro gahoro ndetse yizeye ko umwenda ushiramo vuba.

    Kayumba Soter yishyuzaga Rayon Sports amafaranga miliyoni 4 zasigaye kuyo yaguzwe ndetse n’ibihumbi 500 by’umushahara.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Soter yavuze ko iyi kipe yatangiye kumwishyura ndetse afite icyizere ko mu minsi mike amafaranga ye yose aba yayabonye.

    Ati “Abayobozi bagerageje gukuraho umwenda bari bamfitiye, gusa ntabwo ndibuvuge asigayemo gusa n’ubu baracyamfitiye amafaranga, bampa icyizere ko bazanyishyura vuba bidatinze, nari nabahaye umwanya ngo bayashake ariko muri ino minsi turimo kuganira bazayampa nta kibazo.”

    Kayumba Soter yinjiye muri Mukura VS mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports yagezemo mu mpera z’Ukuboza 2019 nyuma yo gutandukana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

    Kayumba Soter usigaye ukinira Mukura VS avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gukora ibishoboka ngo bumwishyure amafaranga ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wishyuza-rayon-sports-afite-icyizere-ko-iyi-kipe-izamwishyura-vuba

  • Byari agahebuzo! Amafoto 20 yerekana ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Edson uzwi nka Edman mu myidagaduro na Mugisha Elizabeth ukoresha akazina ka Liza muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, bakoreye ubukwe mu mujyi wa Kigali aho imihango yose yabereye muri Jali Garden, ubusitani bwiza cyane.

    Ubukwe bw’aba bombi, bwabaye mu buryo bunogeye ijisho bunakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Wari umunsi udasanzwe kuri Edman na Liza Mugisha, uyu mukobwa ubu wamaze kuba umugore, asanzwe atuye mu gihugu cya Canada mu gace ka Montreal muri Quebec. Edman n’umufasha we Liza, bashimye Imana  yabashoboje urugendo rw’urukundo ikabarinda kugeza igihe bagiye imbere y’Imana bakerekana ko urwo bakundana rutazasaza na gato, ahubwo ruzahora rutoshye.

    Liza Mugisha, ni umuhanzikazi ubarizwa muri Edman Entertainment  y’umugabo we. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ijuru ryawe yakoranye na Deborah, Urukundo , Niwowe n’izindi.

     

    Jule Sentore yaririmbye mu bukwe bwa Edman na Liza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112843/byari-agahebuzo-amafoto-20-yerekana-ubukwe-bwagatangaza-bwumunyamakuru-edman-numuhanzikazi-112843.html

  • Igitaramo cya Masamba na Jules Sentore cyasub… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari gitegerejwe kuba mu masaha y'umugoroba ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ni kimwe mu bitaramo byari gufasha abakunzi b'umuziki gakondo gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu 2022. Cyari cyatumiwemo Ruti Joel.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, umuhanzi Jules Sentore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko iki gitaramo cyasubitswe 'Ku bw'impamvu z'icyorezo cya Covid-19 hamwe na Omicron'

    Avuga ko 'Bibaye ngombwa ko cyimurirwa [igitaramo] indi taliki muzamenyeshwa nyuma yo kumenya uko bizaba bihagaze.'

    'Igitaramo umurage' gisubitswe cyiyongera ku bindi birori n'ibitaramo byamaze gusubikwa nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ku gukumira ikwirakwira harimo ko 'ibitaramo bibaye bihagaritswe'.

    Mu birori n'ibitaramo bimaze gusubikwa harimo ibyo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021, ibihembo bya Rwanda Influencer Awards 2021, Iserukiramuco rya Noheli 'Wave Nohel Fest' n'ibindi.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri, inyubako ya Kigali Arena iberamo ibirori n'ibitaramo bitandukanye yasohoye itangazo ivuga ko ibyari kuberamo bibaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Bati 'Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya ya Covid-19 mu gihugu no kurinda umutekano wa buri wese, turifuza kubamenyesha ko ibikorwa bibera kuri Kigali Arena bibaye bihagaritswe kugeza igihe kizatangazwa.'

    'Mugihe hakomeza kuba impinduka, tuzagumya kubagezaho amakuru mashya. Mukomeze kwirinda kandi tuzanezezwa no kongera kubakira vuba.'    Igitaramo cy'abahanzi Masamba Intore na Jules Sentore cyasubitswe ku munota wa nyuma


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112849/igitaramo-cya-masamba-na-jules-sentore-cyasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-112849.html

  • Mu Mafoto n’amashusho ihere ijisho bimwe mu b… – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mafoto yasohoye yerekanye ibihe byaranze icyo gice cyo gusaba no gukwa, gisobanura umuco nyarwanda n’ubwo ubu bukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya mu murwa mukuru Dar es Salaam.

    Muri aya mafoto hari ayo yifashishije ari kumwe na bamwe mu basore b’inkorokoro bamwambariye, maze yifashisha amagambo agira ati”Twaza mwajyahe”, nyuma yayo yasangije abamukurikira ibihe byiza yagize abinyujije mu mashusho.

    Nyuma y’ayo mashusho hari hatahiwe amafoto y’umukunzi we, maze nta kuzuyaza, ayashyiraho anabwira abamukurikirana ati”Nkaba negukanye umwana”.

    Muri Mutarama, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga, kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Nawe nta kuzuyaza, yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Emmy warushinze, yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities. Bakundanye mu 2011 mbere y'uko uyu muhanzi ajya muri Amerika mu 2012.

    Mu 2016, yakundanye n'umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane, kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

    Emmy n’abasore bamugaragiye

    Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka, ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

    Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi, yasobanuye iby'ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati 'ntawe'.

    Emmy mu muhango wo Gusaba

    Emmy, Joyce n’ababyeyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112842/mu-mafoto-namashusho-ihere-ijisho-bimwe-mu-byaranze-ubukwe-bwumuhanzi-emmy-na-joyce-112842.html

  • Rayon Sports yatanze Noheli ku bafana bayo is… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hakomeje imikino y'umunsi wa 10 muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, yaranzwe n'ibyishimo byinshi by'abafana ba Rayon Sports bagiye kwinjira mu minsi mikuru bameze neza, mu gihe APR FC yarokowe n'iminota 10 ya nyuma kuko yagowe cyane na Etoile de l'Est, Musanze FC itanga isomo rya ruhago kuri Marines FC yinjijwe ibitego 5-1.

    Kuri Stade ya Kigali Rayon Sport yakinaga na Police FC barushanwaga inota rimwe gusa, wari umukino ugomba gusobanura ikipe izageza kuri Noheli iri mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi kuko uburyo amakipe yombi yagerageje bw'igitego butabakundiye.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyize mu bikorwa ibyifuzo by'abafana, aho ku munota wa 75 umunya-Maroc, Rharb Youssef yatanze umupira mwiza cyane ku munya-Cameroun, Andre Willy Onana, winjiranye umupira mu rubuga rw'umunyezamu, aramucenga ndetse anacenga myugariro Rutanga Eric, atsindira Rayon Sports igitego cyiza.

    Ntabwo Police FC yashoboye kwishyura icyo gitego, kuko iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon yegukanye amanota atatu yose.

    Rayon Sports yatsinze Police FC nyuma y'iminsi micye inatsinze AS Kigali ibitego 2-1, biyihesha gusubira muri kuruse ya shampiyona yemye.

    Mu mikino 10 ya shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 18, ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kiyovu Sport ifite amanota 20, gusa hari amakipe atarakina imikino y'umunsi wa 10.

    Mu karere ka Ngoma hari ibirori bikomeye, aho ikipe ya Etoile de l'Est y'umutoza Banamwana Camarade yaguye miswi na APR FC ibitego 2-2.

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye nyuma yuko Etoile de l'Est iyibanje ibitego bibiri mu minota 12 byatsinzwe na Agblevor gusa biza kwishyurwa na Mugunga Yves na Yannick Bizimana baza kwishyurira APR FC.

    Inota rimwe APR FC yakuye i Ngoma ryatumye igira 17 gusa ikaba igifite imikino itatu y'ibirarane itarakina.

    Musanze FC yangagiye Marines FC ibitego 5-1, Etincelles itsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, Mukura itsinda Gorilla FC 1-0.

    Rayon Sports yatsinze Police FC itanga ibyishimo ku bafana bayo

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112848/rayon-sports-yatanze-noheli-ku-bafana-bayo-isubira-muri-kuruse-yigikombe-apr-fc-irokokera–112848.html