Blog

  • Sobanukirwa ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n'uwo wakunze #rwanda #RwOT

    Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n'uwo wakunze:

    1. Mbere yo kujya guhura n'ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebe ko ukeye rwose, urebe ko inzara ziciye, wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mu kanwa kandi ko imyambaro yawe itunganije.

    2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye, cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubona ko uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyesha mbere bityo azagufata nk'umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.

    3. Niba mumaze guhura, zimya telefone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silencieux), kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n'abandi. Niba ukeneye gukoresha telefone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abona ko wahaye agaciro umwanya murimo.

    4. Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mu mwanya wose muramarana, kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.

    5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mu kanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugira ngo utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk'umunyamusozi utagira ikinyabupfura.

    6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe, kandi wirinde kwinjira mu buzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nk'umuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.

    7. Ntabwo ari byiza ko utegereza ko umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwa mbere, kuko ibi bigaragaza ko mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

    8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.

    9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y'uko muhura.

    10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk'imyemerere, politike n'ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ibintu-10-ukwiriye-kwitaho-mugihe-ugiye-guhura-bwa-mbere-n-uwo

  • Hamenyekanye impamvu itari Covid-19 yatumye abatoza ba APR FC batayitoza I Ngoma #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021,ikipe ya APR FC yasuye Etoile de l'Est i Ngoma mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona ariko iyi kipe yakinnye uwo mukino idafite abatoza bayo hafi ya bose bitewe n'uburwayi bari bafite.

    Mbere gato y'umukino,amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aba batoza basanganwe Covid-19 ariko ntabwo ayo makuru ari ukuri ahubwo ngo bari barwaye mu nda.

    Umutoza w'abazamu Alexis Mugabo ari nawe watoje uyu mukino afatanyije na kapiteni wa APR FC,Jacques Tuyisenge,yavuze ko aba batoza batarwaye Covid-19 nkuko byavuzwe ahubwo barwaye mu nda.

    Ati ' Abatoza ba APR FC barwaye mu nda niyo mpamvu batabonetse ku mukino.'

    Jacques Tuyisenge na Mugabo Alexis ejo bakuye inota kuri Etoile De L'Est ya Camarade yari yabazonze ibabanza ibitego 2-0 mu minota 10 ya mbere y'umukino ariko baza kubyishyura babifashijwemo na Mugunga na Bizimana Yannick.

    Ikipe ya APR FC yihariye umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabyayikundiye kubona intsinzi nubwo yakozee agahigo gashya ko kumara imikino 43 idatsindwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-impamvu-itari-covid-19-yatumye-abatoza-ba-apr-fc-batayitoza

  • Itangazo ry’usaba guhindurirwa amazina mu irangamimerere #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUTUYIMANA Romane Marie Jeanne mwene Mugenzi Jean Damascene na Mukankaka Agnès, utuye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUTUYIMANA Romane Marie Jeanne, akitwa NSHUTI ROMANE mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/Itangazo-ry-usaba-guhindurirwa-amazina-mu-irangamimerere

  • Igihugu cy’u Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwitezweho kuzamura ireme ry’uburezi #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Paul Mavima.

    Abarimu bazava muri Zimbabwe barimo abo mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza no mu bindi bikorwa bigamije kuzamura uburezi bw’u Rwanda.

    Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya naho Zimbabwe ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza, Paul Mavima.

    Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentine yavuze ko aya masezerano aje ari izindi mbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi ku mpande z’ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Aya masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushimangira ubutwererane n’ubufatanye hagati yu Rwanda na Zimbabwe, ndetse n’ibihugu byacu byagaragaje ko ari ngombwa kwagura ubufatanye buriho mu buryo bwihutirwa.'

    Aya masezerano azatuma ibihugu byombi bihanahana abarimu bo mu mashuri mu byiciro bitandukanye haba mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’abandi bazaba bakenewe mu byiciro byihariye nko mu buvuzi.
    Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’amezi atatu bigarutsweho na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuraga n’itsinda ryari riturutse muri Zimbabwe bari bitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe aho yagaragaje ko u Rwanda rukeneye abarimu b’inzobere.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko Zimbabwe yafatanya n’u Rwanda ku buryo yajya yohereza abarimu baboneka bose

    Nyuma y’igihe gito Perezida Kagame agaragaje iki cyifuzo, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yacyakiriye neza kandi ko bagiye kugikoraho kigashyiwa mu bikorwa.

    Prof Paul Mavima, Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage wa Zimbabwe wari uhagarariye Igihugu cye mu gusinya amasezerano yasinywe uyu munsi, yatangaje ko icyifuzo cya Perezida Kagame yacyakiriye neza.

    Yagize ati 'Iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abize ubwubatsi bagiye gukora mu bice bitandukanye.'

    Prof. Mavima yavuze ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Igihugu-cy-u-Rwanda-na-Zimbabwe-byinjiye-mu-bufatanye-bwitezweho-kuzamura-ireme-ry-uburezi

  • Umudepite wa Amerika yafatiweho imbunda ku manywa y'ihangu bamutwara imodoka #rwanda #RwOT

    Depite Mary Gay Scanlon wo mu nteko ishingamategeko y'Amerika, yambuwe imodoka ye n'ibyo yari afite afatiweho imbunda mu bujura bwo kwiba imodoka bwabaye ku manywa y'ihangu mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania.

    Telefone y'akazi Mary Gay Scanlon ahabwa na guverinoma ndetse n'indangamuntu ye, ni bimwe mu byo abo bajura babiri bamutwaye. Ibiro by'uyu Depite wo mu ishyaka ry'abademokarate byavuze ko atakomerekejwe.

    Ikigo cy'ubutasi imbere muri Amerika (FBI) kirimo gufasha mu kubahiga.

    Cyo kimwe n'indi mijyi myinshi yo muri Amerika, muri uyu mwaka urimo gushira Philadelphia yagaragayemo kwiyongera kw'ibikorwa by'urugomo.

    Mu itangazo, umuyobozi w'uyu mujyi Jim Kenney, wo mu ishyaka ry'abademokarate, yavuze ko ubwo bujura bwo kuri uyu wa gatatu — bwabaye saa munani n'iminota 45 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z'ijoro (21:45) mu Rwanda no mu Burundi — 'buteye ubwoba'.

    Abo bagabo babiri bibasiye Madamu Scanlon nyuma yuko yari amaze kuzenguruka mu gace ka FDR Park mu majyepfo ya Philadelphia, ho mu karere ahagarariye mu nteko, arimo agenda n'amaguru wenyine asubira ku modoka ye yo mu bwoko bwa 2017 Acura MDX.

    Ibiro bye nkuko BBC ibitangaza, byavuze ko yari yahagiye mu nama y'akazi. Imodoka yijimye ya siporo (SUV) yamwegereye, abagabo babiri bitwaje imbunda bari bayirimo bamusaba kubaha imfunguzo n'ibyo yari afite.

    Brendan Boyle, mugenzi we w'umudepite w'umudemokarate na we uhagarariye Philadelphia, yanditse kuri Twitter ati: 'Ni Umunya-Philadelphia ukomeza umutsi rero ndabizi ko azamera neza!'.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Philadelphia yabayemo kwiyongera kw'ubujura bw'imodoka ku kigero cya 80%, nkuko bitangazwa na CBS News. Ubujura umuntu afatiweho imbunda bwiyongereyeho 27% ugereranyije no mu mwaka wa 2020 muri uyu mujyi uzwi nk'uw'urukundo rwa kivandimwe (City of Brotherly Love).

    Muri uyu mwaka, Philadelphia yanabayemo ubwicanyi bw'abantu ku kigero kitari cyarabayeho mbere, aho hishwe abantu 544, bavuye ku bantu 347 bishwe mu 2019, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The Wall Street Journal.

    Madamu Scanlon, winjiye mu nteko ishingamategeko mu 2018, ni umwe mu bateye inkunga umushinga w'itegeko ku ivugurura muri polisi wo kujya hoherezwa umuvuzi wita ku buzima bwo mu mutwe muri hamwe na hamwe mu hantu polisi yitabajwe habaye ikibazo 'aho koherezayo abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko'.

    Ukwibwa kwe muri Philadelphia kwabaye hashize amasaha 24 undi mu bagize inteko y'Amerika yibwe imodoka afatiweho imbunda mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Chicago.

    Senateri wa Leta ya Illinois, Kimberly Lightford, w'umudemokarate, n'umugabo we bambuwe imodoka yabo yo mu bwoko bwa Mercedes SUV bafatiweho imbunda ku wa kabiri nijoro, nkuko polisi ibivuga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umudepite-wa-amerika-yafatiweho-imbunda-ku-manywa-yihangu-bamutwara-imodoka/

  • USA: TMC yabonye ‘Master’s’ ya kabiri, atangi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, TMC yabwiye INYARWANDA.COM ko mu gihe cy'amezi 22 amaze ari muri Amerika yabashije gukurikirana amasomo y'ibijyanye na 'Data Science' ashakishisha 'Master's Degree' ya kabiri.

    Avuga ko iki gihe amaze muri Amerika atari kinini kandi atari gito kuri we, kuko abashije kugera ku nzozi ze. Akavuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yabashije kubona iyi mpamyabumenyi yatangiye kwigira akigera muri Amerika.

    TMC yavuze ko tariki 15 Kanama 2021, ari bwo yasoje amasomo ye muri 'Data Science' muri Kaminuza ya Easter University iherereye Pennsylvania. Avuga ko uyu munsi ari bwo yashyikirijwe impamyabumenyi ye.

    Ati 'Ni ikimenyetso ntakuka cy'uko nabonye iyi mpamyabumenyi. Ni ibyishimo, kuko urumva mu gihe gito kingana gutyo ugahita utangira no gukora muri kompanyi nka Dell, n'impamyabumenyi nkaba nyibonye mu gihe gito, ni ukuri ndishimiye cyane, kuko zari inzozi zanjye.'

    Uyu muhanzi avuga ko yageze ku nzozi ze kuko yahoze yifuza kwiga amasomo ajyanye n'imibare n'ikoranabuhanga. Akavuga ko kuva yabonye iyi mpamyabumenyi byahise bimuhesha amahirwe yo gutangira akazi muri kompanyi ya Dell.

    Kompanyi ya Dell irazwi cyane ku Isi, kuko ikora Computer n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga. Computer za Dell ziganje cyane ku isoko ryo mu Rwanda n'ahandi.

    TMC avuga ko muri iyi kompanyi akoramo ibijyanye no gusesengura amakuru n'ibindi bishamikiyeho.

    Uyu muhanzi yavuze ko amasomo ya 'Data Science' yize akenewe cyane ku isoko ry'umurimo muri Amerika, bityo ko kuri we kubyiga ari amahirwe akomeye.

    Tariki ya 8 Ugushyingo 2019, TMC yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s Degree’ aho yize ibijyanye na ‘Business Administration’.

    Uyu muhanzi uri muri bacye babashije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba yarize mu Ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

    Tariki ya 23 Nzeri 2019, yamuritse anasobanura igitabo cy'ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti 'Uruhare rw'ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n'imirongo ngenderwaho y'igihugu.'

    TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n'ubugenge.

    TMC ahawe iyi mpamyabumenyi mu gihe yitegura gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix mu mpera z'iki Cyumweru. 

    TMC yahawe impamyabumenyi ya kabiri y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree'


    TMC yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije guhabwa iyi mpamyabumenyi, kuko zari inzozi ze 

    Mu 2018, TMC yahawe impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112857/usa-tmc-yabonye-masters-ya-kabiri-atangira-akazi-muri-kompanyi-ya-dell-112857.html

  • Lomami Marcel yavuze ikintu cyahindutse muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel avuga ko nta kintu gisanzwe cyahindutse muri iyi kipe uretse kubegera akabaganiriza bakaba inshuti nta kindi.

    Lomami Marcel ni we urimo gutoza Rayon Sports nyuma y’uko iyi ikipe ihagaritse umutoza mukuru wayo, Irambona Masudi Djuma mu gihe cy’ukwezi.

    Nyuma y’ihagarikwa ry’uyu mutoza, bisa n’aho hari ibintu byinshi byahindutse kuko n’intsinzi zabuze bisa n’aho zatangiye kuboneka.

    Lomami Marcel avuga ko nta kintu gihambaye cyahindutse muri iyi kipe uretse kuba yarabaganirije gusa, akabagira inshuti yabo.

    Ati 'Urebye nta kintu kidasanzwe cyahindutse muri Rayon Sports, ikintu cya mbere ni ukuba hafi ya bariya bahungu, narabaganirije cyane n’ibibazo by’imyitwarire twagerageje kubikosora, mwabonye ko bari hejuru ku kinyabupfura no mu bintu byose.'

    Yakomeje avuga ko yabagize inshuti, abasaba kumwisanzuraho nabo bemera kumufasha bagashakira hamwe intsinzi.

    Ati 'Narabegereye mbagira inshuti, nabaye inshuti yabo cyane, icyo nabasabye ni uko tugomba gufashanya mu kazi, banyisanzureho nk’inshuti yabo, nka mukuru wabo, nabo banyijeje ko ibyo nzabasaba nabo biteguye.'

    Nyuma y’ihagarikwa rya Masudi, Rayon Sports imaze kubona amanota 7/9, mu mikino 3 bamaze gukina banganyije na Gorilla FC, batsinda AS Kigali na Police FC.

    Lomami avuga ko nta cyahindutse uretse kwiyegereza abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lomami-marcel-yavuze-ikintu-cyahindutse-muri-rayon-sports

  • TMC warangije Master’s muri UR yasoje indi muri Amerika #rwanda #RwOT

    Iyi Mpamyabushobozi TMC yayikuye muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

    Avuga kuri iyi mpamyabumenyi yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TMC yagize ati 'Icyangombwa gishya, amezi 22 gusa muri Amerika […]'

    Ni impamyabushobozi TMC amaze imyaka ibiri akorera kuko yatangiye gukurikira aya masomo nyuma yo kwerekeza muri Amerika muri Gashyantare 2020.

    Mu Ugushyingo 2019, TMC yagaragaye mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga.

    Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/TMC-warangije-Master-s-muri-UR-yasoje-indi-muri-Amerika

  • Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda kwitegura imvura iri hejuru y'isanzwe mu mpera z'Ukuboza #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy'ukwezi k'Ukuboza 2021, iteganyagihe ryo kuva taliki ya 21 kugeza 31 Ukuboza 2021 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150 ikaba iri hejuru y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy'Ukuboza.

    Imvura iteganyijwe hagati y'iminsi ine (4) n'iminsi irindwi (7) ikazaba iri hejuru (nyinshi) y'ikigero cy'imvura isanzwe igwa mu Kuboza igice cya gatatu.

    Izaturuka ahanini ku miterere ya buri hantu izatizwa imbaraga n'imiyaga izaturuka mu kiyaga cya Vigitoriya no mu ishyamba rya Congo.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 150 iteganyijwe mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro no mu majyaruguru y'Akarere ka Nyabihu.

    Ibice byinshi bisigaye bw'Intara y'Iburengerazuba, mu majyaruguru y'Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, mu burengerazuba bw'Uturere twa Musanze na Nyagatare no mu majyepfo y'Akarere ka Burera naho hateganyijwe imvura nyinshi ariko yo iri hagati ya milimetero 110 na 130.

    Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 30 na 110 iteganyijwe ahasigaye hose mu gihugu.

    Imvura nke ugereranyije n'ahandi mu gihugu iri hagati ya milimetero 30 na 50 iteganyijwe mu bice byinshi by'Akarere ka Rwamagana, mu burasirazuba n'amajyepfo y'Akarere ka Gatsibo, mu majyaruguru y'Akarere ka Kayonza no mu majyepfo y'Akarere ka Kirehe.

    Imvura iteganyijwe hagati y'iminsi ine (4) n'iminsi irindwi (7) muri iki gice cya gatatu cy'Ukuboza.

    Bitewe no kwiyongera kw'imvura mu mpera z'ukwezi, irangira ry'imvura y'igihembwe cy'ihinga ryari riteganyijwe muri uku Kuboza rikaba riteganyijwe hagati mu kwezi kwa Mutarama 2022.

    Abahinzi barashishikarizwa gukoresha aya makuru y'iteganyagihe birinda igihombo cyaturuka ku mirimo y'isarura n'iya nyuma y'isarura.

    Imvura iteganyijwe Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150 niyo iteganyijwe mu gihugu mu gice cya gatatu cy'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    Ubushyuhe buteganyijwe

    Ingano y'ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe iri hagati ya dogere Selisiyusi (°C) 18 na 30. Ubushyuhe buri hagati ya 28°C na 30°C ni bwo bwinshi buteganyijwe mu bice bimwe by'Umujyi wa Kigali, Akarere ka Bugesera, igice gito cy'Akarere ka Ngoma, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama.

    Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 18°C na 20°C ni bwo buke buteganyijwe mu majyaruguru y'Uturere twa Musanze, Rubavu na Nyabihu. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy'ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy'ukwezi k'Ukuboza mu Rwanda.

    Umuvuduko w'umuyaga

    Umuyaga wegera kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by'Intara y'Amajyepfo, mu majyaruguru y'Iburengerazuba, mu majyaruguru y'Iburasirazuba, no mu gihugu hagati.

    Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu gihugu.

    Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/meteo-rwanda-yaburiye-abanyarwanda-kwitegura-imvura-iri-hejuru-y-isanzwe-mu

  • Jimmy Mulisa umaze igihe gito ahawe AS Kigali yahise asubiza ubukapiteni Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

    Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

    Ikinyamakuru Isimbi, gitangaza ko Jimmy Mulisa yamaze gufata icyemezo cyo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w’iyi kipe.

    Mu nama yaraye akoranye n’abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk’uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Jimmy-Mulisa-umaze-igihe-gito-ahawe-AS-Kigali-yahise-asubiza-ubukapiteni-Haruna-Niyonzima