Blog

  • Rwamagana: Ikoranabuhanga ryatangiye gusimbura amasanduku mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya – #rwanda #RwOT

    Ahenshi usanga babika amafaranga mu masanduku, bakanakoresha ibitabo mu kubara imigabane ya buri umwe. Iyo ikaye ibuze cyangwa umunyamuryango umwe bibagiwe kumwandikira umugabane bikurura amahane n'inzagano rimwe na rimwe bikanayasenya.

    Ibi byatumye Women for Women itangira guhugura amatsinda yo mu Karere ka Rwamagana ku buryo bakoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bakava ku kubika amafaranga mu masanduku no gukoresha ibitabo.

    Kuri uyu wa Gatanu amatsinda 20 ya mbere yahawe telefone zigezweho buri tsinda rizajya ryifashisha harebwa niba buri munyamuryango yohereje amafaranga aho kuyakira mu ntoki.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko ikoranabuhanga rya telefone mu kubitsa no kugurizanya baryitezeho gukemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo.

    Kansesa Valentine wo mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya avuga ko mbere bizigamaga bandikaga amafaranga mu bitabo bakayahuriza hamwe bakabona kuyajyana kuri konti.

    Ati 'Igihe ataragenda twayahaga umubitsi na we akayashyira mu gasanduku, hari ubwo yayigurizaga kuyishyura bikamugora. Hari n'abayabikaga bakagaruka batubwira ko bayabibye.'

    Yavuze ko kuri ubu nyuma yo guhugurwa bakanahabwa telefone igezweho bazajya bifashisha mu gucunga umutungo wabo bigiye kubafasha cyane aho buri wese azajya ayohereza akoresheje telefone bikagabanya uburyo bwo kuyakira mu ntoki.

    Uwamahoro Jovitte na we utuye mu Murenge wa Munyiginya ndetse uri no mu bahawe telefone yagize ati 'Ntabwo ibitabo n'amasanduku twajyaga tubyizera kuko isaha n'isaha byabura cyangwa umubitsi akabitwara, ubu rero aho twigishirijwe gukoresha telefone, buri munyamuryango wese aba abona ayo yizigamye ikindi nta wahindura amafaranga yawe ufiteho ariko mu bitabo bayahindura.'

    Yavuze ko hari nubwo bajyaga kugabana bamwe bagatera amahane bavuga ko amafaranga bandikiwe mu bitabo atari yo ariko ngo ubu buri wese azajya yohereza amafaranga anarebe ayo amaze kugezaho ku buryo nibajya kugabana ntawe uzatera amahane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bagiye bagira ibibazo by'amatsinda amwe n'amwe aho umubitsi yazaga akabwira abanyamuryango ko isanduka babikamo abajura baraye bamuteye bakayiba ngo wanareba ugasanga yakomeretse bigaragara ko yibwe.

    Yavuze ko kubika amafaranga yabo bakoresheje ikoranabuhanga bizatuma buri munyamuryango agira icyizere cy'uko umugabane we ubitswe neza.

    Amatsinda 240 yo hirya no hino mu gihugu amaze guhabwa telefone zigezweho mu rwego rwo kuyafasha gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bigizwemo uruhare na Women for Women.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ashyikiriza telefone umuturage wari uhagarariye itsinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ikoranabuhanga-ryatangiye-gusimbura-amasanduku-mu-matsinda-yo-kubitsa

  • Amadini, Amatorero na Kiliziya byasabye Abaturarwanda bose kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 n’Abayobozi ba RIC, ryemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi n’u Rwanda by’umwihariko, kandi ko “gikomeje guhitana benshi”.

    RIC ishishikariza Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo Covid-19, cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ikagira iti “Twishime ariko twirinde kuko icyorezo kiriho”.

    Itangazo rigakomeza rigira riti “Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini Amatorero na Kiliziya Gatolika rirongera gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye nk’uko gahunda ya Leta y’u Rwanda ibisaba kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo, (RIC) irabasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19.”

    Abayobozi ba RIC bashyize umukono kuri iri tangazo ni Perezida w’Ihuriro akaba n’Umuvugizi waryo, Musenyeri (muri Kiliziya Gatolika) Philippe Rukamba na Visi Perezida wa Mbere Musenyeri (uyobora Angilikani) Most Rev Dr Laurent Mbanda.

    Hari na Visi Perezida wa Kabiri, Shehe Salim Hitimana (uyobora Idini ya Islam), Pasiteri Joel Sesonga uyobora Amatorero y’Abavutse ubwa kabiri (FOBAKOR) ndetse na Musenyeri Samuel Kayinamura w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amadini-amatorero-na-kiliziya-byasabye-abaturarwanda-bose-kwikingiza-covid-19

  • Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 #rwanda #RwOT

    Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 mu irushanwa ryaberaga muri Tanzania ku nshuro yaryo ya mbere.

    Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss East Africa ku nshuro yayo ya mbere byabereye mu Mujyi wa Mlimani muri Tanzania.

    Miss Umunyana yambitswe ikamba kuri uyu wa 25 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 12 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Aba bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, uyu munsi bakaba berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w'ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

    Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w'igihugu cye ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinne amaraba.

    Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana aribo batoranyijwemo Miss ndetse n'ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n'Akanama Nkemurampaka kari kayoboye na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul karimo na Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

    Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y'uko hatoranywa nyampinga n'ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n'uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

    Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Nyuma yo gutangaza ibisonga Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose haba ubwiza n'ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.

    Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati “Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.''

    Mu kiganiro Miss Shanitah yagiranye na WASAFI Tv nyuma yo gutsinda yashimye Miss East Africa ku cyizere yamugiriye avuga ko agiye guhita akora ku mushinga we.

    Ati 'Ndishimye cyane, mbere ya byose ndashimira abategura Miss East Africa ku cyizere bangiriye ndetse n'aya mahirwe baha abana b'abakobwa bakabasha kugaragaza ibibarimo.'

    'Iyi ni itsinzi y'u Rwanda igihugu cyanjye ndetse n'abakobwa bagenzi banjye twari kumwe mu irushanwa. Mfite umushinga wo gushishikariza abakobwa kujya mu guhanga udushya ni cyo kintu cya mbere ngiye gukora.'

    Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka azajya ahabwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

    Igisonga cya Mbere cyahembwe 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe Igisonga cya Kabiri yahawe 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.

    Umunyana Shanitah w'imyaka 22 yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018, akaba na Miss supranational Rwanda 2019.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-umunyana-shanitah-niwe-wegukanye-ikamba-rya-miss-east-africa

  • Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa, kuko bose hamwe bari 12 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania n’ibindi.

    Uko ari 12, abo bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ayo marushanwa, nko kuvugira mu ruhame, kugenda nka ba nyampinga n’ibindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umunyana-shanitah-yambitswe-ikamba-rya-miss-east-africa-2021

  • Amashusho ya Kwizera Olivier agira ati “Kabaye” yavugishije abatari bake #rwanda #RwOT

    Amashusho y’umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier arimo avuga ati “kabaye” afite amacupa ya Panache benshi bagakeka ko ari umusemburo, yavugishije benshi.

    “Kabaye” ni imvugo imaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yazanywe n’umugabo witwa Busyete ubwo yari mu kiganiro arimo anisomera ku musembero, umunyamakuru amubajije ati “ubwo nturi busonde?” Na we ahita amusubiza ati “Kabaye”.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, nibwo aya mashusho yagiye hanze atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amashusho bigaragara koyafatiwe mu Nzove ku ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe basoje imyitozo.

    Uyu musore yari yicaye afite icupa, mugenzi we ahita amubwira ati “ubwo izo nzoga urimo kunywa nturi businde?”, Kwizera yatangiye gucugusa rya cupa, arikubita mu mpande ari nako asomaho agira ati “Kabaye, kabaye”.

    Uyu musore gusa ntabwo ari inzoga yanwaga ahubwo ni Panache yengwa n’uruganda rutera inkunga iyi kipe, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwishimisha.

    Nk’uko bigaragara mu bitekerezo abantu bashyize kuri aya mashusho ISIMBI yasingije abakunzi bayo kuri Instagram, hari abagize ngo ni inzoga, ni mu gihe hari abandi bahise bamenya ko ari Panache yanywaga.

    Hari abagiriye uyu musore kwita ku kazi akareka ibintu bimusubiza mu mbuga nkoranyambaga kuko zagiye zimukoraho kenshi, ni mu gihe abandi babona nta kibazo kuko byakozwe mu kwishimisha.

    Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho

    Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amashusho-ya-kwizera-olivier-agira-ati-kabaye-yavugishije-abatari-bake

  • Igiciro cy’inyama kuri Noheli cyazamutse, hamwe kuzibona bisaba kuba warishyuye mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyama zahenze kubera iminsi mikuru

    Inyama zahenze kubera iminsi mikuru

    Igiciro cy’inyama muri aho zicururizwa ubu ni amafaranga 3,400Frw/kg, kikaba cyavuye kuri 3,200/kg inyama zagurwaga mu minsi isanzwe.

    Hari abacuruzi b’inyama bakomeza bavuga ko bamaze kugira urutonde rw’abakiriya bishyuye mbere yaho guhera tariki ya 15 y’uku kwezi k’Ukuboza 2021, kugira ngo batazagera kuri Noheli n’Ubunani bakabura izo biyakiriza.

    Alexandre Nshimiyimana ucururiza inyama ahitwa Beretware ku Gisozi yagize ati “Birasaba kuba warishyuye mbere kugira ngo ubone inyama (z’inka) ushaka, abatarishyuye mbere barazibona ariko na bo bazabanza gutonda imirongo igera mu muhanda, ariko nk’ushaka kugura ibiro 10 yishyura mbere”.

    Hari abaturage benshi bahigiye kurya inyama kuri Noheli, barimo ugira ati “Ndategura kurya akanyama rwose, umuntu agomba kunezerwa, kurya uzarya ariko nta kurimba ngo wambare neza kuko ntaho wajya n’iyi Covid-19.”

    Umuyobozi mu Ibagiro rya Nyabugogo (ryitwa OPROVIA), Mugire Gerard, avuga ko umunsi ubanziriza iminsi mikuru nka Noheli ari wo benshi bahahiraho inyama.

    Yavuze ko igiciro cy’inyama z’inka kuri iyi Noheli abacuruzi barimo kuziranguraho ari Amafaranga 2,800 ariko cyari Amafaranga 2,600/kg mu minsi isanzwe.

    Yakomeje agira ati “Icyo ni igiciro ku barangura ariko no kuri za boucheries igiciro kiraza kwiyongera”.

    Abacuruzi b’inyama bavuga ko mu baturage aho bavana amatungo yo kubaga, aborozi bamaze kumenya ko mu minsi mikuru isoza umwaka inyama zikenerwa ku bwinshi bigatuma bihagararaho bakagurisha amatungo ku giciro cyo hejuru.

    Bavuga ko indi mpamvu iterwa n’uko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori na cyo cyazamuwe bigatuma imodoka zitwara amatungo n’inyama zongera ikiguzi cy’ubwikorezi.

    Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane

    Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane

    Ubuyobozi bw’ibagiro rya Nyabugogo buvuga ko buri mwaka kuri Noheli hajya habagirwa inka zitari munsi ya 300 na 450 ku Bunani.

    Igiciro cy’inyama z’andi matungo na cyo cyazamutse, aho ifi yagurwaga 3,200Frw/kg ubu igurwa 3,550Frw/kg ariko inyama y’ifi yitwa Fillet Capitaine yo irimo kugura Amafaranga 11,000Frw/kg ivuye ku 8,000Frw/kg mu minsi ishize (kuko ngo ituruka mu mahanga ya kure).

    Inyama y’urukwavu iragurwa Amafaranga 4,000 ivuye kuri 3,500Frw yagurwaga mu minsi isanzwe, iy’ihene ikagurwa 4,500Frw ivuye kuri 4,200Frw.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igiciro-cy-inyama-kuri-noheli-cyazamutse-hamwe-kuzibona-bisaba-kuba-warishyuye-mbere

  • Umunyarwandakazi yasutse amarira y’ibyishimo nyuma yo kuba Miss East Africa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 ryaraye ritangiwe muri Tanzania.

    Ni ikamba ryatanzwe nyuma y’ukwezi abakobwa baturuka mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi bahuriye muri Tanzania nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa ry’ubwiza.

    Abakobwa ibihumbi 2047 nibo biyandikishije kwitabira iri rushanwa rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko 16 barimo umunyarwandakazi, Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, wanegukanye ikamba rya Miss Suprantional 2019 nibo batoranyijwe kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Umuhango wo gutanga iri kamba ukaba watangiye tariki ya 24 Ukuboza ariko ukaba wasojwe uyu munsi tariki ya 25 Ukuboza, wabereye Dar es Salaam muri salle yo mu gace k’ubucuruzi ka Mlimani City.

    Abakobwa 6 nibo bageze ku cyiciro cya nyuma, ni nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Paul Siniga, Miss Lindah n’abandi, biyerekanaga mu byo bamaze iminsi biga harimo gusubiza ibibazo babazwa mu ruhamwe, kwiyerekana mu muco w’ibihugu byabo, impano bafite aho Umunyana Shanitah yaserutse mu mbyino gakondo, yambaye umukenyero, akaba yabyinnye indirimbo “Kanjogera” ya Masamba Intore.

    Hahise gakurikiraho gutanga amakamba nk’irya Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) na Miss Congeniality.

    Hari hatahiwe gutangaza ababaye ibisonga mu bakobwa 6 bageze ku cyiciro cya nyuma aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Hahise hakurikiraho gutanga ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi muri East Africa mu bwiza n’ubwenge aho yabaye umunyarwandakazi, uyu mukobwa bakimutangaza akaba ibyishimo byamurenze araturika ararira, yambitswe ikamba na Miss Mutesi Jolly akaba visi perezida wa Miss East Africa.

    Umunyana Shanitah, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $(44,000,000 frw), azajya ahabwa buri kwezi umushahara w’1500 $ (1.500,000 frw).

    Igisonga cya mbere cyahawe ibihimbi 5 by’amadorali ni mu gihe icya kabiri cyahawe ibihumbi 3 by’amadorali.

    Mu mpano, Umunyana Shanitah yabyinnye kinyarwanda

    Ibyishimo byamurenze ararira

    Mutesi Jolly ni we wamwambitse ikamba

    Miss Umunyana Shanitah, Miss East Africa 2021 agaragiwe n’ibisonga bye

    Iyi modoka niyo yahawe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-amarira-y-ibyishimo-nyuma-yo-kuba-miss-east-africa-amafoto

  • Musore/mugabo :uyu mukobwa ufite iyi myitwarire ni wowe yaremewe ntumwiteshe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, nta yandi mananiza, uraza gusobanukirwa neza ukuntu umugore wawe ari wowe yaremewe bitewe n'imyitwarire ye kuri wowe.

    Yizera ko uri umunyembaraga ibihe byose:

    Ashyira hejuru kandi akaguha icyubahiro cyinshi, ahora agutera inkunga yo kwihatira kugera ku ntego zawe. Niba ari ko biri, ni uko akwizera kandi icyo ni igihamya gikomeye cy'urukundo agukunda.

    Araguhangayikira cyane:

    Iyo mutari kumwe usanga ahangayikishijwe no kumenya niba umeze neza, niba ufite umugore nk'uyu, warahiriwe.

    Yishimira kugutega amatwi:

    Niba umugore wawe ashishikajwe n'ibyo uvuga akaba yifuza guhora yumva uvuga ibyiyumvo byawe n'ibitekerezo byawe ndetse akagusubiza iyo bibaye ngombwa ntaguce mu ijambo, waratomboye, uwo mugore ni wowe yaremewe ntazagucike.

    Ahora yiteguye kukwitaba igihe cyose umukeneye:

    Byaba ari ukuganira cyangwa se igihe habaye ikibazo runaka aba yiteguye kukuba hafi, azi ko urukundo ari ugukorera hamwe kandi igihe wamuhamagarira cyose kuri telephone aba yiteguye.

    Ni inyangamugayo:

    N'igihe uri mu buribwe bukabije, umukunzi wawe ahora avuga icyo atekereza arashaka gutuma ukura ku ngingo zose, arakwubaha cyane kandi ntakunda kugushukashuka nubwo rimwe na rimwe biba byiza ahubwo akubwiza ukuri nk'uko kuri.

    Arakwizera:

    Ntabwo ari inyangamugayo gusa, ahubwo atekereza ko ari ko nawe uri ntiyifuza kukubaza byinshi kuko akwizeye kandi yizera ubunyangamugayo bwawe, niba ufite umugore umeze gutya wahiriwe n'urushako.

    Ntajya ashaka kwihindura uko atari:

    Anezezwa n'uko ari kandi ntashidukira ibyo abonye byose, iyo umuhaye yakira icyo.

    Yubaha inshuti zawe:

    Mu gihe cy'ubutumire, umukunzi wawe ashaka gushimisha inshuti zawe, aba yishimye, amwenyura kuko akubaha kandi azi icyo abo bantu bakumariye.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-uyu-mukobwa-ufite-iyi-myitwarire-ni-wowe-yaremewe-ntumwiteshe/

  • Amagambo Umufasha wa Nkusi Arthur yamubwiye ubwo yasezeraga kuri Radio yakoreragaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021 nibwo umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Radio 102.3 KISS FM yari amaze imyaka isaga 7 akorera. Fiona Muthoni, umufasha we, nawe yagize amagambo amubwira yunga mu yo yari yabwiwe na bagenzi be bakoranaga kuri Kiss Fm.

    Fiona abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo akurikira:

    Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss Fm nyuma y'imyaka 7

    Source : https://yegob.rw/amagambo-umufasha-wa-nkusi-arthur-yamubwiye-ubwo-yasezeraga-kuri-radio-yakoreragaho/