Blog

  • Uganda: Umugore utwite ari muri 15 bashinjwa ibitero by'ubwiyahuzi i Kampala #rwanda #RwOT

    Urukiko muri Uganda rurashinja abantu 15, barimo umugore utwite, iterabwoba kubera uruhare bikekwa ko bagize mu bitero byinshi byabaye muri icyo Gihugu mu murwa mu kuru Kampala.

    Benshi muri abo bashinjwe ko ari abanywanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) , umutwe w'abarwanyi uri muyigize umutwe wa Islamic State. Abategetsi bavuga ko uwo mutwe uri inyuma y'ibitero by'ama bombe biherutse kuba muri icyo gihugu.

    Ingabo za Uganda muri ibi bihe, ziri kugaba ibitero kuri ADF muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bihana urubibe. Uwo mutwe washinzwe mu myaka ya 1990 n'abanya-Uganda bari bashegeshwe n'uburyo Leta yari ifashe aba Islam, ariko wakuwe mu birindiro warimo mu ntara y'imisozi ya Rwenzori mu burengerazuba bwa Uganda, aho abagwanyi bawo bateraga abanyagihugu bagatwika amashuri mu ntangiriro za 2000.

    Ibitero byo mu kwezi kwa 10 n'ibibombe bitatu by'abiyahuzi ku murwa mukuru mu kwezi kwa 11 byakanguye abategetsi ku buryo ibikorwa by'uyu mutwe bihora bihindagurika.

    Igipolisi cyabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abakekwa 15 bakurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, gufasha no gukora iterabwoba hamwe no kuba mu mutwe w'iterabwoba, kandi bazaguma bafunzwe gushyika umunsi wo gusubira kwitaba urukiko ku wa 13 ukwezi kwa mbere.

    Abashinjwa, ntibavuze ko bemera cyangwa bahakana ibyaha bashinjwa. Muri uku kwezi, igihugu cya Congo cyemeye ibyo cyasabwe na Uganda ko igaba ibitero birimo n'iby'indege n'ingabo zirwanira ku butaka mu ntara y'uburasirazuba bw'iki gihugu mu kurwanya ADF.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-umugore-utwite-ari-muri-15-bashinjwa-ibitero-byubwiyahuzi-i-kampala/

  • Rubavu: Yafashwe atobora inzu y’abandi yiregura avuga ko 'yashakaga Noheli’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, avuga ko Mvuyekure yafashwe binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Mu bikorwa byo kwicungira umutekano mu minsi mikuru, abaturage bo mu mudugudu w’Isangano n’abakora irondo ry’umwuga, twafashe igisambo cyitwa Mvuyekure Jean Pierre.'

    Mvuyekure yafashwe ashaka gutobora inzu y’umuturage witwa Buntu, ariko kubera amakuru yamenyekanye baramutangata ngo atabacika ahitamo kugenda hejuru y’amabati.

    Mvuyekure akimara gufatwa yasatswe asanganwa icyuma, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abasore biyise abuzukuru ba Shitani bishora mu bikorwa byo gutobora inzu no kwambura abaturage mu nzira.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Gikundiro Jeannine, aherutse gutangariza Kigali Today ko bakomeje gushaka abo bagizi ba nabi, ariko zimwe mu mbogamizi bagira ari uko abakora ibyo bikorwa bibi badatuye mu murenge wabo ahubwo bava mu yindi mirenge.

    Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko guca abuzukuru ba Shitani bigomba no kujyana n’abagore bazenguruka mu ngo babaza inkweto n’imyenda bishaje bigurishwa.

    Umwe yagize ati “Bariya buzukuru ba shitani bakorana n’abagore birirwa bazenguruka mu ngo basabiriza abandi babaza niba nta nkweto n’imyenda bishaje bigurishwa. Abo ni bo batanga amakuru y’ibyo babona aho binjira, kuko abenshi batwiba ntibaba bazi urugo ariko baza kwiba bazi ibyo biba n’aho biherereye”.

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iherutse kurasa umwe witwaga ko akuriye abuzukuru ba Shitani, kandi yarasiwe mu Kagari Mvuyekure yafatiwemo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-yafashwe-atobora-inzu-y-abandi-yiregura-avuga-ko-yashakaga-noheli

  • Burundi: Abapolisi bakomorewe gusubira mu bikorwa bya UN byo kugarura amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, ubwo yarimo yifurizwa umwaka mushya n’inzego z’umutekano zirimo igisirikare, igipolisi n’iperereza.

    Abapolisi b’u Burundi bakumiriwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga, bashinjwa kugira uruhare mu guhohotera abigaragambyaga bamagana nyakwigendera Petero Nkurunziza, wiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu.

    Mw’ijambo rye, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanavuze ko abashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwo muri 1972 bakiriho batazakurikiranwa mu butabera kuko bamaze gusaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-abapolisi-bakomorewe-gusubira-mu-bikorwa-bya-un-byo-kugarura-amahoro

  • Sir Alex Ferguson yahishuye itandukaniro rigari riri hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Uwabaye umunyabigwi mu mupira w'amaguru ubwo yari umutoza wa Manchester United,Sir Alex Ferguson,yatangaje itandukaniro rigari riri hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

    Fergie yasinyishije Ronaldo muri United mu 2003 kandi amufasha gutera imbere aba umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mupira w'amaguru kuva isi yabaho, mbere y'uko agurishwa muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi.

    Ikinyamakuru Mirror kivuga ko nubwo bwose bafitanye umubano mwiza, Fergie yatunguye abakunzi ba Messi ukubera ibyo yatangaje mu kiganiro na John Parrott wamusabye guhitamo hagati yabo bombi.

    Ferguson yagize ati “Abantu baravuga ngo ninde mukinnyi mwiza ku isi? Kandi abantu benshi bavuga neza ko ari Messi – ntushobora kuvuguruza icyo gitekerezo.”

    Nubwo atari benshi bari biteze ko Ferguson ashyigikira Messi mu mpaka, yavuze ko Messi ashobora gutanga umusaruro mwiza muri Barca, mu gihe Ronaldo ashobora kwerekana itandukaniro mu ikipe yose yakinamo.

    Ferguson yongeyeho ati: 'Ariko Ronaldo ashobora gukinira Millwall, Queens Park Rangers, Doncaster Rovers… buri kipe yose,kandi agatsinda ibitego mu mukino. Ntabwo nzi neza ko Messi yabishobora.

    'Ronaldo arihuta, ni mwiza mu kirere,n'indwanyi gusa na Messi nuko. Ntekereza ko Messi ari umukinnyi wa Barcelona gusa. '

    Ronaldo yorohewe no gutsinda ibitego byinshi muri United, Real Madrid na Juventus mu gihe Messi yabaye mwiza Camp Nou ndetse ubu muri shampiyona ya Ligue 1 afite igitego kimwe mu mikino myinshi amaze gukina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sir-alex-ferguson-yahishuye-itandukaniro-rigari-riri-hagati-ya-messi-na

  • Ibyamamare mu mupira w'amaguru byizihije Noheli mu buryo bwihariye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibyamamare mu mupira w'amaguru birimo Cristiano Ronaldo,Bruno Fernandes bakinira Manchester United n'imiryango yabo, Robert Lewandowski wa Bayern Munich, Luis Suárez ukinira Atlético Madrid n'abakinnyi ba Liverpool bashyize hanze amafoto bambaye imyenda yihariye bifuriza abantu noheli.

    Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umuryango we yandikaho ati 'Noheli Nziza Umuryango mbere ya byose!'

    Diogo Jota wa Liverpool yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n'umugore we n'umwana wabo ukiri muto.

    David Beckham wasezeye gukina ruhago yigaragaje yambaye ingofero ya Santa ubwo yanywaga ikawa mu gitondo.

    Rutahizamu wa Wolves, Raul Jimenez, yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umugore we Daniela n'umwana wabo Arya nyuma y'iminsi agize imvune yatumye adasoza umwaka w'imikino wa 2020/21.

    Iyi minsi mikuru isoza umwaka irangwa n'ibiruhuko muri za Shampiyona zikomeye i Burayi uretse mu Bwongereza aho bakina kuri Boxing Day.


















    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyamamare-mu-mupira-w-amaguru-byizihije-noheli-mu-buryo-bwihariye-amafoto

  • Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss E… – #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa, asanzwe afite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ndetse n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

    Mu birori bibereye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, byari biteganyijwe ko harara hamenyekanye Nyampinga wa East Africa, ndetse bikaba ariko byagenze kuko umunyarwandakazi Umunyana Shanitah niwe waryegukanye.

    Ni ibirori byaririmbyemo umuhanzi uturuka mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, bikaba byatambutswaga imbonankubone n'ubundi kuri Wasafi Tv, ikaba ari n'imwe mu baterankunga b'iri rushanwa.

    Miss Mutesi Jolly na Miss Shanitah nyuma yo kwegukana ikamba

    Miss Shanitah wabaye Nyampinga wa East Africa yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021, ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by'Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z'Amafaranga y'u Rwanda), ndetse akazajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.  

    Muri irushanwa rya Miss East Africa ryegukanywe na Miss Shanitah, Igisonga cya mbere cyahmbwe 5000 $ ni ukuvuga Miliyoni eshanu z'amanyarwanda mu gihe igisonga cya kabiri cyahawe 3000 $ uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni eshatu.

    Miss Shanitah yegukanye imodoka ifite agaciro ka miliyoni 44

    Miss Umunyana Shanitah amaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza atandukanye arimo Miss Supranational International, Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu n'iri yegukanye rya Miss East Africa

    Miss Shanitah yiyerekanye mu mwambaro wa kinyarwanda

    Umuhanzi Mbosso yasusurukije abitabiriye ari kumwe n’ababyinnyi

    Miss Shanitah yambitswe ikamba na Miss Jolly

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112908/umunyana-shanitah-yegukanye-ikamba-rya-miss-east-africa-2021-amafoto-112908.html

  • MINISANTE yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora 'Oxygen’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z

    izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z’umwuka wa Oxygen

    Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 180Frw, muri gahunda yo gukora umwuka uhagije wo guha abarwayi, yatekerejwe nyuma y’uko hadutse icyorezo cya Covid-19 ku buryo byasabaga ko abarwayi benshi bongererwa umwuka, umuhango wo guhererekanya urwo ruganda ukaba warabaye ku wa 24 Ukuboza 2021.

    Muri iyo Gahunda ibitaro bikuru n’iby’uturere bigera kuri 22 mu Gihugu hose, ni byo byagenewe imashini zikora umwuka, birimo n’ibitaro bya Kabgayi byari byarashyizweho ishami ryakira abarwayi aba Covid-19.

    Izo mashini zigizwe n’ibice bitatu birimo imashini ebyiri ziteganye zikurura umwuka usanzwe hifashishijwe amashanyarazi, zikawunyuza mu zindi mashini eshatu zigenda zisimburana kuwuyungurura ziwukuramo ibinyabutabire bitandukanye kugeza mu gice cya gatatu aho umwuka wa Oxygen wibika ukahava werekeza mu miyoboro iwugeza ku bitanda by’abarwayi.

    Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro

    Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, avuga ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora umwuka ungana na meterokibe 16 ku isaha, ukaba ari umwuka uhagije ushobora gufasha abarwayi bagera ku 100 bose bahabwa ukenewe.

    Avuga ko kuba bahawe urwo ruganda bizanoza isuku kuko gukoresha amacupa basanganywe bajya kuwugura hanze, aho byatwaraga nibura amafaranga asaga miliyoni eshatu buri kwezi, ubu hakaba habonetse ubushobozi buzatuma nta murwayi uzongera kugira ikibazo cy’umwuka.

    Agira ati 'Ubushobozi bw’izi mashini nibura zikora umwuka ungana na meterokibe 16/h ku buryo n’abarwayi 100 bawukeneye bawubona nta kibazo. Ubu uragera muri serivisi yakira indembe n’ahakirirwa abarwayi bihutirwa. Biteganyijwe kuwugeza n’ahandi nko mu nzu y’ababyeyi irimo kubakwa'.

    Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y

    Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y’umurwayi ukeneye uwo mwuka

    Yongeraho ko amacupa y’umwuka wasangaga ateza isuku nke mu bitaro kuko umurwayi yabaga yegeranye n’icupa ku gitanda, ubu bakazajya bawuhabwa kuri buri gitanda bikazatuma serivisi ihabwa indembe izarusho kunoga.

    Agira ati 'Iyo umwuka uguteretse iruhande burya hashobora nko kuvuka impanuka igihe ryakwikubita hasi, kuba na none icupa rimwe rishiramo ukajya kuzana irindi, amacupa na yo ashaje, byabaga bigoye. Bigaragara ko ubu buryo ari bwiza, buzafasha umurwayi kurusha gukoresha amacupa'.

    Kugeza ubu igiciro cy’umuntu uhabwa umwuka wa Oxygen ni 600Frw/h ku bafite ubwishingizi, uwiyishyurira 100% akaba yishyura 1000frw/h, ikigereranyo ku murwayi uhabwa umwuka nibura akoresha litiro eshanu ku munota, ni ukuvuga ko umurwayi woroheje uhabwa umwuka akoresha litilo 300 za Ogusijeni ku isaha.

    Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka

    Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka

    Abarwayi barenza icyo kigero bashyirwa ku mashini zitanga umwuka cyangwa bakambikwa masike (Masque) ifite agafuka kuko bene abo baba bashobora kumererwa nabi kurushaho, icyo gihe ibitaro bikaba bimwohereza ku bitaro bifite ibyo bikoresho.

    Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke

    Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/minisante-yashyikirije-ibitaro-bya-kabgayi-uruganda-rukora-oxygen

  • Nyagatare: Ibimasa bibagwa kuri Noheri bibanza kumurikirwa abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibimasa bibagwa bibanza kumurikirwa abaturage

    Ibimasa bibagwa bibanza kumurikirwa abaturage

    Umugoroba ubanziriza Noheri hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, abaturage bahahaga ibiribwa bazafungura kuri Noheri.

    Mu mujyi wa Nyagatare habazwe inka 11 ariko ngo kuri Noheri bwite hazabagwa izirenga 20, nk’uko veterineri w’ibagiro rya Nyagatare yabitangarije Kigali Today.

    Imitako hamwe na hamwe yari yose, Banki ya Kigali ho abakozi bari bambaye ingofero ziranga iminsi mikuru mu gihe batangaga serivisi.

    Bari babukereye bajya guhaha

    Bari babukereye bajya guhaha

    Ahitwa ku Kimaramu mu kagari ka Kamagiri, umwe mu bacuruzi yari yishimiye abakiriya kuko babaye benshi ugereranyije n’indi minsi.

    Ati “Imyaka yarapfuye kubera izuba ariko hari dukeya turimo kuboneka, Noheri yambereye nziza kuko nazanye imifuka itatu y’ibirayi ariko ubu nsigaranye ibiro nka 70 gusa.”

    Aha, abazabaga mu gitondo kuri Noheri babanje kwereka abaturage ibimasa bazabaga kugira ngo bizere ko bazabona inyama nziza.

    Muri BK batangaga serivisi bambaye ingofero za Noheli

    Muri BK batangaga serivisi bambaye ingofero za Noheli

    Umwe mu baturage ati “Ntureba biriya bimasa, ni byo tuzarya ejo, ba nyirabyo babanje kubitambagiza aha hose nyine kugira ngo twizere ko tuzarya inyama nziza cyane.”

    Muri uyu mudugudu ikiro cy’inyama ni amafaranga y’u Rwanda 2500, mu gihe mu mujyi wa Nyagatare ari 3,000Frs.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ibimasa-bibagwa-kuri-noheri-bibanza-kumurikirwa-abaturage

  • Kugeza ku ndunduro njyewe nawe! Emmy yahaye i… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye amafoto yaranze umuhango w'ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya, maze abwira umugore we Joyce ko urukundo rwabo ari ukugeza ku ndunduro, agira ati''ku ndunduro ni wowe nanjye''.

    Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Mutarama 2021, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi yateye ivi, asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Emmy yahaye isezerano umugore we Joyce

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo, zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Emmy warushinze yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities, bakundanye mu 2011 mbere y'uko uyu muhanzi ajya muri Amerika, mu 2012.

    Mu 2016 yakundanye n'umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy, rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

    Umugeni ubwo yazaga asanganira umugabo we Emmy

    Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

    Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby'ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati 'ntawe'.

    Ubwo bari bategereje umugeni

    Umuhanzi Emmy n’abasore bari bamugaragiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112911/kugeza-ku-ndunduro-njyewe-nawe-emmy-yahaye-isezerano-umugore-we-yerekana-ibihe-byiza-byara-112911.html

  • Afurika y'Epfo irasaba ko cyamunara y'urufunguzo rw'aho Nelson Mandela yafungiwe ihagarikwa #rwanda #RwOT

    Iryo gurishwa riteganyijwe mu kwezi kwa mbere i New York rikoreshejwe n'inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey's Auction. Urugurisha ni Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa Mandela muri iyo gereza.

    Ariko Minisitiri w'Afurika y'epfo ushinzwe umuco Nathi Mthethwa, yavuze ko nta biganiro byabanje kubaho na leta.

    Yagize ati: “Uru rufunguzo ni urw'abaturage ba Afurika y'epfo”.

    Yongeyeho ati: “Nta bwo ari umutungo bwite w'undi muntu”.

    Inzu Guernsey's itegura cyamunara itangaza ko iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 28 y'ukwezi kwa mbere, igamije gukusanya amafaranga yo gushyiraho ubusitani bw'urwibutso ndetse n'inzu ndangamurage iruhande rw'aho Mandela ashyinguye.

    Urufunguzo rw'icyo cyumba cya gereza ni rumwe mu bintu byinshi byashyizwe muri iyo cyamunara.

    Ibindi birimo nk'igihangano gisize irangi cy'umwimerere cya Mandela cya The Lighthouse, Robben Island, hamwe n'igare (ikinga mu Kirundi) rya siporo yari yemerewe gukoresha ndetse n'igikoresho cyo gukinisha tennis (tennis racquet).

    Mandela, intwari y'igihugu muri Afurika y'epfo, yamaze imyaka 18 muri 27 yafunzwe afungiye muri gereza yo kuri Robben Island. Nyuma Bwana Brand yahindutse inshuti ya hafi ya Mandela.

    Iyo gereza, umuntu aba yitegeye iyo ari mu mujyi wa Cape Town no ku musozi wa Table Mountain, ikomora izina ryayo ku nyamaswa zizwi nka 'seals' zahoze zituye kuri icyo kirwa ku bwinshi – robben ni izina ry'izo nyamaswa mu rurimi rw'Igiholandi.

    Mandela yafunguwe mu 1990 ubwo Afurika y'epfo yatangiraga urugendo rwo kuva mu butegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu bwa apartheid – urugendo rwarangiye mu 1994 ubwo habaga amatora ya mbere ahuriwemo n'amoko menshi, agatorerwa kuba Perezida wa mbere w'umwirabura muri iki gihugu.

    Mandela yategetse manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999.Yapfuye mu 2013 afite imyaka 95.


    Mandela yafungiwe mu cyumba gito kitarimo igitanda kuri Robben Island

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-y-epfo-irasaba-ko-cyamunara-y-urufunguzo-rw-aho-nelson-mandela