Blog

  • Sobanukirwa: Ibyiza byo gukora imibonano ku mugore utwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gukora imibonano ku mugore utwite, bizwi cyane nko gukurakuza bivugwaho byinshi bitandukanye. Babyitirira byinshi bamwe bati ni ngombwa ariko ntibasobanure impamvu, abandi bati bifungura inzira umwana azacamo avuka, n'izindi mpamvu nyinshi.

    Nyamara kandi, mu gihe gukora imibonano mpuzabitsina bizanira ibyiza binyuranye abayikora (wabisoma hano) kuyikora utwite byo uretse ako kanyamuneza binafitiye akandi kamaro umugore utwite ndetse n'umwana atwite nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

    Akamaro ko gukora imibonano ku mugore utwite

    1. Gutwita bituma umugore arangiza neza: Uko amaraso atembera yihuta nibyo bituma urangiza; kandi iyo umugore atwite uko amaraso atembera biba byiyongereye ni nayo mpamvu bavuga ko umugore utwite ahorana ubushake. Abagore benshi barangiza bwa mbere iyo batwite.
    2. Bitwika calories: nubwo umugore utwite aba agomba kongera ibiro ariko nanone hari ibipimo aba adakwiye kurenga kuko bishobora kongera ibyago byo kurwara diyabete atwite. Ubushakashatsi bugaragaza ko iminota 30 uri gukora imibonano uba utwitse calories zirenga 50. Ibi bikaba byiza ku batabasha gukora siporo iyo batwite
    3. Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso: ibi bikaba bigirira akamaro umugore ndetse n'umwana kuko birinda ko umugore yazagira umuvuduko ukabije w'amaraso no kubyimba ibirenge aribyo bizwi nka preeclampsia
    4. Bigabanya uburibwe: gukora imibonano ukarangiza bituma harekurwa umusemburo wa oxytocin bakunze kwita umusemburo w'urukundo. Uyu musemburo utuma wihanganira uburibwe bw'ibise ku gipimo cya 74%.
    5. Bifasha gusinzira: bifasha gusinzira ku mpande zombi. Ku mugore biraruhura nuko ugasinzira neza. Naho ku mwana kwa kundi uba winyeganyeza uri mu mibonano iyo birekeye urangije akana ko mu nda nako gahita kisinzirira kuko kaba kaguwe neza.
    6. Byongera ubudahangarwa; ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano bizamura igipimo cya IgA, iyi ikaba izwiho gufasha umubiri guhangana n'ibicurane n'utundi twa mikorobi
    7. Byongera akanyamuneza: iyo urangije umubiri urekura endorphins nyinshi izi zikaba zitwa umusemburo w'umunezero. Ibi bifasha umugore n'umwana atwite guhorana akanyamuneza no kumva baruhutse.
    8. Bifasha gukira vuba umaze kubyara: uko urangiza bituma imikaya y'amatako, ibibero n'ikibuno yitegurira igihe uzaba wabyaye bityo wamara kubyara ugakira bitagoranye. Mu gihe cy'imibonano jya ugerageza ukoremo siporo ya kegel, ariko kwa kundi unyunyanyunya, uretse kuba wigirira neza bizanashimisha umugabo kuko nawe azarangiza neza.

    Ni byinshi, twaguhitiyemo iby'ingenzi. Rero gukora imibonano ku mugore utwite, urabona ko bifite akamaro kanini cyane.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ibyiza-byo-gukora-imibonano-ku-mugore-utwite/

  • Menya igihe umukobwa/umugore yakora imibonano agahita asama . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bane cg batanu mu Icumi batwite basamye inda batateguye, ahanini impamvu iba ari ukutamenya ni ryari uba uri mu burumbuke cg se ni ryari uba utari mu burumbuke?

    Iyo wamenye igihe cy'uburumbuke ukoresha agakingirizo cg se ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro. Naho iyo utari mu bihe by'uburumbucye amahirwe/ibyago yo gusama aba ari macye hafi ya 0%.

    Biba ikibazo cy'ingutu iyo utazi kubara ukwezi kwawe, birumvikana kandi ko unahorana ubwoba bwo gusama cg se unacyeka ko igihe cyose wakorera imibonano wasama.

    Ubwoko bw'ukwezi k'umugore

    Ukwezi k'mugore gushobora kuba guhindagurika cg se kudahindagurika, ibyo nibyo bigena igihe cy'uburumbucye cg ikitari icy'uburumbuke.

    Kumenya niba ugira ukwezi guhindagurika cyangwa se ukwezi kudahindagurika, icyo uba ugomba gukora ni ukubara ukwezi nibura mu gihe cy'amezi 6. Iyo birangiye ureba ko iminsi ha buri kwezi ingana cyangwa se nta tandukaniro rinini riri hagati y'ukwezi kumwe n'ukundi.

    Iyo ukwezi kwawe kudahindagurika biba byoroshye kumenya ibyo bihe.

    Nyuma cyangwa mbere y'imihango

    Gukora imibonano mpuzabitsina mbere cyangwa nyuma y'imihango byongera amahirwe yo kudasama.

    Mu minsi 10 ibanziriza imihango, ibyago byo gusama aba ari zeru. Naho nyuma y'imihango, ibyago byo gusama biriyongera.

    Source : https://yegob.rw/menya-igihe-umukobwa-umugore-yakora-imibonano-agahita-asama/

  • I Kigali hagaragaye umugabo umeze nk'uwapfuye anyagirwa n'imvura ntawe umwitayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Dow Town ku Muhima, hagaragaye umuntu w'umugabo uryamye ku muhanda bigaragara ko yapfuye ndetse habuze n'inzego zihamukura imvura irinda aho igwa imuhitukiraho.

    Uyu mugabo bikekwa ko yapfuye yabonywe n'abantu bari muri gahunda zabo mu Mujyi wa Kigali birinda kumwegera ahubwo bategereza ko inzego ziza zikahamukura.

    RADIOTV10 yatangaje ko abantu birinze kumwegera ahubwo bagategereza ko inzego ari zo zihagera zikanemeza ko yapfuye koko.Icyakora mu kurebesha amaso ntagushidikanya ko uyu mugabo yaba agitera akuka bitewe n'uburyo yari aryamye ndetse bigaragara ko yari asanganywe ikibazo cy'uburwayi.

    Uyu mugabo yari aryamye munsi y'ahazwi nka Down Town ahakorera ikigo cya RIAM ahasanzwe hakunze kugaragara urujya n'uruza rw'abantu.

    Iruhande rwe gari imbago bigaragara ko yicumbaga ku buryo hari abaketse ko ashobora kuba yari avuye kwa muganga cyangwa yajyagayo.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-hagaragaye-umugabo-umeze-nkuwapfuye-anyagirwa-nimvura-ntawe-umwitayeho/

  • Mu Burusiya Umupadiri arashinjwa gufata kungufu abana basaga 70. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Uburusiya Umupadiri wumu ortodox witwa Nikolai Stremsky arashinjwa gufata kungufu abana basaga 70 mu bihe bitandukanye. Uyu mupadiri yakuraga abana mu bigo byimfubyi akabafata nkugiye kubarera gusa Nyuma yaje kuregwako abafata ku ngufu.

    Nikolai rero utuye mu gace ka Saraktash bwa mbere yagejejwe imbere yamategeko mu mwaka wa 2019 Aho kwikubitiro yashinjwaga gufata kungufu abana bagera kuri 7. Muri rusange bivugwako abasaga 70 baciye iwe guhera mu myaka ya 1990s kandi abenshi muribo ubu barakuze.

    Kuri ubu Nkuko bikeshwa Russian State Media Agency urukiko 01A Court rwo mu Burusiya rwamukatiye imyaka 21 ari muri gereza.

    Source : https://yegob.rw/mu-burusiya-umupadiri-arashinjwa-gufata-kungufu-abana-basaga-70/

  • Victor Osimen muri 28 bazifashishwa muri AFCON ba Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira imvune ikomeye cyane, rutahizamu wa Napoli Victor Osimen ashyizwe mu bakinnyi 28 umutoza mukuru wa Nigeria Augustine Eguavoen ashyize hanze.

    Byagiye bivugwa ko uyu rutahizamu wagiye ufasha ikipe ya Napoli ko ashobora gusiba icyi gikombe cya AFRICA cy'Ibihugu, ariko bidasubirwaho umutoza mukuru wa Nigeria amaze impungenge aabafana nabakunzi nabaturage ba Nigeria maze ahamagara uyu mukinnyi.

    Augustine Eguavoen utoza ikipe y'igihugu ya Nigeria,amaze gushyira hanze abakinnyi 28 azifashisha mu gikombe cy'Afrika muri uku kwezi kwa mbere.

    Ikipe ya Nigeria iri mu itsinda D Aho iri kumwe na Makipe nka  Misiri,Sudan na Guinée Bissau mw'itsinda rimwe.

    Ni ku nshuro ya 19, Nigeria igiye gukina #AFCON, muri izi ncuro iyi kipe yayitwaye inshuro 3  gusa  mu mwaka wa 1980, 1994 na 2013.

    URUTONDE RWA BAKINNYI BOSE HAMWE BAHAMAGAWE NA AUGASTINE:

    Abakinnyi Bose hamwe 28 ba Nigeria barimo rutahizamu Victor Osmen

    Source : https://yegob.rw/victor-osimen-muri-28-bazifashishwa-muri-afcon-ba-nigeria/

  • Kayonza: Abaturage 55 badakozwa ibyo kwikingiza no kwambara agapfukamunwa bafatiwe mu rugo rumwe basenga – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Mudugudu wa Nyirampa, Akagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini. Bavuze ko basengera mu itorero ryitwa 'Yesu Araje' ngo ryiyomoye ku badivantisite b'Umunsi wa Karindwi.

    Ubwo basangwaga basenga ngo bari bacucitse mu cyumba kimwe bose uko ari 55 bakaba bahuje imyumvire imwe yo kwanga kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwanga andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yagize ati 'Ahagana saa yine z'amanywa ni bwo abashinzwe amakuru mu Mudugudu bavuze ko hari abantu bifungiranye mu nzu y'umuturage bari gusenga, twagiyeyo rero dusanga koko ni 55. Twasanze nta n'umwe muri bo urikingiza, tubabaza impamvu batubwira ko batabyemera.'

    Yakomeje avuga ko abenshi mu baturage basanze aho ngaho barimo n'abaturutse mu tundi dusantere.

    Ati ' Batubwiye ko batemera na gato kwikingiza, impamvu batanga ngo ni uko ku ifishi ya RBC handitseho ko niwikingiza ingaruza zizakubaho uzazirengera ariko twabonye ari nk'urwitwazo kuko twakomeje turabaganiriza batwereka imirongo yo muri Bibiliya yerekana ko isi ishaje, ibi ari ibimenyetso byerekana ko isi ishaje kandi yamaze kwandura.'

    Yasabye abaturage kwikingiza bakareka kurebera iki cyorezo mu ndorerwamo ya Bibiliya rimwe na rimwe banayisobanurira nabi bikaba intandaro yo kuba byatuma bakwandura COVID-19.

    Abafatiwe mu nzu basenga nta n’umwe wari warikingije ndetse nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-55-badakozwa-ibyo-kwikingiza-no-kwambara-agapfukamunwa

  • Kigali: Umugabo yapfiriye ku muhanda nyuma yo kumara amasaha make asabiriza – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa munani n'igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2021, nibwo umurambo w'uyu mugabo wagaragaye ku muhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye mu Murenge wa Muhima.

    Abaturage babwiye ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima ko batunguwe no kubona umurambo w'uyu mugabo bitewe n'uko biriwe bamubona ari gusabiriza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, na we yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yapfuye saa munani n'igice z'amanywa mu gihe abaturage bamubonaga asabiriza ahagana saa yine.

    Yagize ati 'Abaturage baravuga ko mu gitondo bamubonaga asabiriza kugera mu munani n'igice nyuma ngo nibwo umusekirite wamubonaga asabiriza yahamagaye abashinzwe umutekano ku murenge wacu ababwira ko ari kubona ari gucika intege.”

    Yakomeje avuga ko inzego za polisi na RIB zahise zihagera zisanga yamaze gushiramo umwuka anashimangira ko uyu muturage atari uwo muri aka gace.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhima-umugabo-yapfiriye-ku-muhanda-nyuma-yo-kumara-amasaha-make-asabiriza

  • Muhanga: Hagaragaye umurambo w'umukecuru bikekwa ko yicishijwe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 24 Ukuboza 2021.

    Bivugwa ko uyu mukecuru yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ejo ndetse bakeka ko yishwe.

    Yagize ati 'Twabimenye ejo inzego zishinzwe zatangiye gukora iperereza, naho ibijyanye n'ibimenyetso ntabwo twabivugaho cyane inzego zibishinzwe nizo zatanga ayo amakuru ariko ikigaragara ni uko ashobora kuba yarishwe bamusanze hafi y'urugo rwe kugeza ubu nibyo bikekwa, ariko baracyakurikirana kugira ngo barebe icyo yaba yarazize.'

    Yongeyeho ko uyu mukecuru yari yarashyingiye abana be bose ndetse ko Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana umurambo we kugira ngo usuzumwe.

    Amakuru avuga RIB yamaze gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera umurambo we kugira ngo ushyingurwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hagaragaye-umurambo-w-umukecuru-bikekwa-ko-yicishijwe-ibyuma

  • MU MAFOTO 30: Dj Briane, Rocky nabarimo Papa… – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo kubari bitabiriye uwo muhango banyuzwe no kubona igikorwa nk'icyo Dj Briane yakoze, cyane ko ari bana bari benshi kuko bageraga kuri 25 ndetse na bamwe mu babyeyi babo bake.

    Abana basangiye na Dj Briane ibyo kurya bishimye cyane ndetse bamusabira umugisha kuba yongeye kubatekerezaho kuri Noheli, cyane ko asanzwe abikora maze Dj Briane abagenera n'impano zo gutahana.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dj Briane yavuze ko anyurwa cyane no gusangira na barumuna be na bashiki be bavuye ku muhanda, cyane ko nawe ariwo yavuyeho aribyo bituma agira imbaraga zo gufasha no gushyigikira aba bana.


    Yagize ati''Nk'umwana wakuriye mu muhanda, ngira imbaraga cyane zo gufasha abandi mbona bari mu buzima bugoye kuko ndabuzi nabuciyemo. Iyo Imana ingiriye neza nanjye numva ko hari aho navuye n'ubwo hagikenewe ubufasha.''

    Dj Briane yakomeje avuga ko akigowe n'ubushobozi buke ari naho yahereye asaba abantu kumushyigikira babinyujije mu muryango Briane Foundation, bakamutera ingabo mu bitugu kuko abana bakiri benshi kandi bakeneye gufashwa.


    Dj Briane yafashe umwanya ahereza buri mwana ibyo kurya

    Mu bari bitabiriye icyo gikorwa, harimo Rocky Kirabiranya, Serge Iyamuremye, Papa cyangwe, umufotozi Promesse Kamanda n'abandi bamenyerewe mu myidagaduro.


    Abana basangiye n’ibyamamare bitandukanye

    Umuhanzi Papa Cyangwe ni umwe mubari bitabiriye icyo gikorwa

    King Pazzo umwe mubafashije Dj Briane gutegura igikorwa cyo gusangira n’abana

    Ni igikorwa cyabereye muri Gift Restaurant

    Abana banyuzwe no kuba bariye Noheri bakayisangira n’abandi bana

    Abana bariye barizihirwa

    KANDA HANO UREBE UBURYO DJ BRIANE N’IBINDI BYAMAMARE BASANGIYE N’ABANA BO KU MUHANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112928/mu-mafoto-30-dj-briane-rocky-nabarimo-papa-cyangwe-basangiye-nabana-bo-kumuhanda-noheli-vi-112928.html

  • Mwari w’u Rwanda dutewe ishema nawe-Minisitir… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri Bamporiki yabwiye Umunyana Shanitah ko batewe ishema nawe, amubwira ko yaserutse gitore ndetse ashimira Miss Mutesi Jolly ndetse n’itsinda ryose bakoranye muri iki igikorwa.

    Yagize ati” Mwari w’u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n’itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme”.

    Si Minisitiri Bamporiki gusa washimye Miss Shanitah, kuko na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba kw'iri rushanwa by'umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

    Mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana yambitswe Ikamba , nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Miss Shanitah yahatanye gitore nk’uko Minisitiri Bamporiki yabivuze

    Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112932/mwari-wu-rwanda-dutewe-ishema-nawe-minisitiri-bamporiki-na-ambasaderi-nduhungirehe-bashimi-112932.html