Blog

  • Abasore gusa: Dore ibintu 5 ukwiye guhisha um… – #rwanda #RwOT

    Muri  ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby'ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n'uwo wihebeye.

    1.Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

    Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

    Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n'uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk'uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.

    2.Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

    Mu by'ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y'abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z'abandi basore gusa.

    3.Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

    Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk'uwo umuha.

    4.Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n'abandi bakobwa.

    Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n'abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

    5.Ntuzigire nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

    Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

    Inkomoko:ghanamma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112934/abasore-gusa-dore-ibintu-5-ukwiye-guhisha-umukobwa-mukundana-kugira-ngo-murambane-112934.html

  • Kayonza: Abantu 55 bafatiwe mu masengesho baranze kwikingiza Covid-19 ngo babitewe nuko “isi ishaje” #rwanda #RwOT

    Abaturage 55 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, banze kwikingiza COVID-19 no kwambara agapfukamunwa, bafatiwe mu rugo rumwe bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Mudugudu wa Nyirampa, Akagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.

    Bavuze ko basengera mu itorero ryitwa 'Yesu Araje' ngo ryiyomoye ku badivantisite b'Umunsi wa Karindwi.

    Ubwo basangwaga basenga ngo bari bacucitse mu cyumba kimwe bose uko ari 55 bakaba bahuje imyumvire imwe yo kwanga kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwanga andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yagize ati 'Ahagana saa yine z'amanywa ni bwo abashinzwe amakuru mu Mudugudu bavuze ko hari abantu bifungiranye mu nzu y'umuturage bari gusenga, twagiyeyo rero dusanga koko ni 55. Twasanze nta n'umwe muri bo urikingiza, tubabaza impamvu batubwira ko batabyemera.'

    Yakomeje avuga ko abenshi mu baturage basanze aho ngaho barimo n'abaturutse mu tundi dusantere.

    Ati ' Batubwiye ko batemera na gato kwikingiza, impamvu batanga ngo ni uko ku ifishi ya RBC handitseho ko niwikingiza ingaruza zizakubaho uzazirengera ariko twabonye ari nk'urwitwazo kuko twakomeje turabaganiriza batwereka imirongo yo muri Bibiliya yerekana ko isi ishaje, ibi ari ibimenyetso byerekana ko isi ishaje kandi yamaze kwandura.'

    Yasabye abaturage kwikingiza bakareka kurebera iki cyorezo mu ndorerwamo ya Bibiliya rimwe na rimwe banayisobanurira nabi bikaba intandaro yo kuba byatuma bakwandura COVID-19.

    Source: Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abantu-55-bafatiwe-mu-masengesho-baranze-kwikingiza-covid-19-ngo

  • Gen James Kabarebe na Louise Mushikiwabo mu bitabiriye ubukwe bwa Uwayezu Regis wabaye SG wa FERWAFA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yasabye inakwa Isaro Sonia bakoranaga muri FERWAFA ari umunyabanga wa perezida wa FERWAFA.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko.

    Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba warabereye mu Busitani bwa Pinnacle Garden buherereye Kimironko.

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ni we waririmbiye abageni mu muhango wo gusaba no gukwa.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise, akaba n’uwo mu muryango wa Regis.

    Umujyanama wa Perezida Kagame wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na we yari ahari, hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, indi mihango izaba tariki ya 30 Ukuboza 2021 aho bazasezeranira muri Lyce Notre Damme de Citeaux n’aho abatumiwe bazakirirwa ku i Rebero muri Heaven Garden.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko

    Regis na Sonia mu muhango wo gusaba no gukwa

    Gen James Kabarebe ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe

    Jules Sentore ni we waririmbye muri ubu bukwe

    Louise Mushikiwabo (wa kabiri iburyo)yari yaje gushyigikira Regis na Sonia

    Regis na Sonia n’abari babagaragiye

    Isaro Sonia yasabwe arana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gen-james-kabarebe-na-louise-mushikiwabo-mu-bitabiriye-ubukwe-bwa-uwayezu-regis-wabaye-sg-wa-ferwafa-amafoto

  • Umukobwa yahaye isomo rikomeye mugenzi we wamusebeje ku mukunzi we (reba ibyo yamukoreye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umukobwa akubita bikomeye undi mukobwa mugenzi we nyuma yo kumusebya ku mukunzi we akamuvugaho amagambo mabi yo kubateranya.

    Nkuko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram, uyu mukobwa agaragara ari hejuru ya mugenzi amuhondagura nk'igihano cyo kuba yaramwandagaje.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yahaye-isomo-rikomeye-mugenzi-we-wamusebeje-ku-mukunzi-we-reba-ibyo-yamukoreye/

  • Mu mafoto meza cyane, Miss Jolly yishimiye akazi yakoze muri Miss East Africa ! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa 24/Ukuboza mu gihugu cya Tanzania wari umugoroba udasnzwe ku munyarwanda Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa ryari rimaze igihe ribera muri icyo gihugu.

    Muri aya marushanwa, Mutesi Joly nundi Munyarwanda wagaragaye muri iri rushanwa aho yari agize committee yateguye aya marushanwa nka Vice President yishimiye aka kazi yari amazemo amezi 6 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram:

     

     

     

     

    Andi mafoto ya Miss Jolly mu mugoroba wo gutanga ikamba rya Miss East Africa :

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-meza-cyane-miss-jolly-yishimiye-akazi-yakoze-muri-miss-east-africa/

  • President wa FERWAFA Cafu Olivier yitabiriye ibirori by'ikipe ya Barcelone byo kwizihiza Noheli (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yagiye hanze kuri uyu mugoroba wa Noheli, President wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yagaragaye mu birori byarimo abastar bakanyujijeho mu ikipe y'ubukombe Barcelona ndetse naabayikinira ubu harimo nka Ansu Fati wahawe numero yambarwaga na Messi.

    Benshi mu bakurikiranira hafi football nyarwanda bibajije byinshi harimo inyungu ibi byaba bifitiye umupira nyarwanda cyane ko biteze byinshi kuri uyu President watowe nyuma y'iyegura rya Rtd Afande Sekamana.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/president-wa-ferwafa-cafu-olivier-yitabiriye-ibirori-byikipe-ya-barcelone-byo-kwizihiza-noheli-amafoto/

  • Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk'inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira. #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, mu cyiswe ikiganiro Kayumba Nyamwasa yagiranye n'umuzindaro w'ibinyoma bye, Serge Ndayizeye, kikanyura ku ngirwaradiyo Itahuka. Byari nko kwikirigita ugaseka, kuko Ndayizeye yabazaga ibibazo bisekeje, akabyisubiza Nyamwasa ataragira n'icyo abivugaho.

    Ni umuntu umwe wibaza akanisubiza, kandi nta gitangaje kuko umwe yamize undi.

    Kayumba Nyamwasa yiyemereye ko Abanyarwanda bananiwe kumva icyo RNC iharanira.

    Mu magambo yuzuyemo ibisa nko gutera imbabazi, Kayumba Nyamwasa yavuze ko nyuma y'imyaka 11 uyu mutwe w'iterabwoba ushinzwe, ngo bagowe cyane no kubaka inzego zawo, ndetse n'abayoboke bakagenda biguru ntege kuko badasobanukiwe icyo RNC irwanira. Ibyo ngo byanatumye nyuma y'igihe kingana gutya, bafite abayoboke ngo babarirwa mu bihumbi 100 gusa, batanangana nibura na 1% by'Abanyarwanda bose. Aha yanavuze ko abo bahuriye muri 'opozisiyo' nabo ntacyo bafite cyo kuratira Abanyarwanda, ahubwo barangwa no gusenyana, aho buri wese yagombye kubanza kureba umugogo uri mu jisho rye.

    Icyakora yiremye agatima avuga ko 'ubu ntaho wagera ngo usange batazi RNC', nk'aho kumenyekana bisobanuye ko buri gihe uba uzwi neza. FDLR, Interahamwe, NAZI yo kwa Hitler, n'abandi.., abo bose n'umwana ukivuka arabazi, ariko abazi nk'abagome kabuhariwe

    RNC ngo bayifata nk'akarima ka Kayumba Nyamwasa.

    Ibi si ubwa mbere bivuzwe kuri uyu mutwe w'iterabwoba, kuko hari n'abagiye bawuvamo kandi bari mu bawutangije. Twavuga nka Gerald Gahima na mwene nyina Theogene Rudasingwa, umugore wa Patrick Karegeya, n'abandi bagiye bipakurura RNC bashinja Kayumba Nyamwasa kuyigira ikimina ahahiramo ibyo kuzuza igifu cye. Mu rwenya rwe na Ndayizeye, Kayumba Nyamwasa yacitswe yiyemerera ko bizamutwara igihe ngo Abanyarwanda bafate RNC nk'umutwe wa politiki uharanira inyungu rusange, aho kuba akarima ke bwite n'inkomamashyi nka Serge Ndayizeye, Gervais Condo, Frank Ntwari n'abandi baheze mu buyobe.

    Kayumba Nyamwasa arega Leta y'u Rwanda ubwicanyi, akirengagiza ubwo yakoreye abahoze ari abayoboke be.

    Biratangaje kumva Nyamwasa yibanda ku rupfu rwa Patrick Karegeya ashinja u Rwanda atanabifitiye ibimenyetso, nyamara akaruca akarumira ku rupfu rwa Ben Rutabana bizwi ko ariwe wamwicishije, abifashijwemo n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni we n'abandi bagerageje gutunga agatoki ubujura bwa Nyamwasa, Ben Rutabana yarishwe, akurikira Abdu Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Seif Bamporiki, Casimir Nkurunziza, Petronille Mukarugwiza bitaga Mama Bonheur n'abandi bagitegereje ko umunsi wabo ugera.

    Ubu bwicanyi Kayumba Nyamwasa yabupfuye n'abahoze ari inkoramutima ze, barimo Thabita Gwiza, JPaul Turayishimiye n'abandi bagiye gushinga ibiryabarezi byabo.

    Kayumba Nyamwasa ntacyo ubwicanyi Paul Rusesabagina yakoreye Abanyarwanda bumubwiye.

    Agaruka ku ifungwa rya Paul Rusebagina we yita ubushimusi, Kayumba Nyamwasa yamutagatifuje, avuga ko yari icyamamare mu bikorwa by'ubugiraneza, intwari y'akataraboneka, ko rero atagomba gufatwa ngo afungirwe mu Rwanda.

    Aha yabaye nk'ushinga inkota mu bikomere by'abo umutwe w'iterabwoba, FLN ya Rusesabagina yishe, abandi ikabakomeretsa, ikabasahura, ikabagira ingwate.

    Ibi birongera kwerekana uwo Kayumba Nyamwasa ariwe nyakuri, ko ari umugome nka ba Rusesabagina, bifuza kugera ku butegetsi bambukiye ku mirambo y'Abanyarwanda.

    Kayumba Nyamwasa, mu buhumyi bwinshi ararwanya ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Muri icyo 'kiganiro', Kayumba Nyamwasa asanga umuti nyawo wa Covid-19 ari ukwikingiza. Nyamara RNC ye yumvikanye kenshi irwanya ko Abanyarwanda bakwikingiza ku bwinshi, ngo kuko Leta y'u Rwanda ibibahatira. Aravuga kwikingiza, byagera ku ngingo yo gushima Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha inkingo, akaruca akarumira.

    Uku kwivuguruza byerekana ubuhanga, no kutamenya bya nyabyo icyo abaturage bakeneye.

    Kayumba Nyamwasa avuga ko ngo mu Rwanda hafatwa ingamba 'zikarishye' kandi Covid-19 idahitana abantu benshi nk'uko bimeze aho atuye muri Afrika y'Epfo. Aha naho ni uguhuzagurika mu bitekerezo, kuko kuba nyine COVID-19 idahitana benshi mu Rwanda, byatewe n'izo ngamba yita ko zikakaye.

    Ese ubundi arifuza ko habanza gupfa bangahe ngo habone gufatwa ingamba'zikakaye? Aha yari akwiye kumenya ko Abanyarwanda aribo bazi neza icyo izo ngamba zibafasha.

    Iyo u Rwanda ruguze indege ngo zongerere ubushobozi Rwandair, RNC iba iya mbere mu kubirwanya, ivuga ko ari ugusesagura. Nyamara Leta yafata ingamba zo kugabanya ingendo za Rwandair mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, Nyamwasa na RNC ye, bakaba aba mbere mu gusakuza ngo Abanyarwanda bahejejwe mu bwigunge. Ntamunoza ukunda iki?

    Mu bufana nk'abanyamupira, Kayumba Nyamwasa yogeje Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, arwanya kuba u Rwanda rwaratabaye abicwa muri Santrafrika na Mozambike.

    Hashize igihe gito Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, aho byemezwa ko bagiye kurwanya umutwe wa ADF, n'ubwo hari andi makuru avuga ko bihishe indi migambi irimo gusahura no guteguirira inzira imitwe irwanya u Rwanda.

    Aha Kayumba Nyamwasa yemeje ashize amanga ko Uganda yagombaga kohereza ingabo kurwanya ADF, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo. Nta gitangaje kuko RNC na Uganda ari nk'impanga, cyane ko bihuriye ku ntego (itazagerwaho) yo kwangiriza u Rwanda.

    Igitangaje ahubwo, ni uko Nyamwasa anenga kuba u Rwanda rwaragiye gutabara abavandimwe bo muri Santrafrika kimwe n'abo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, bari barajujubijwe n'imitwe y'inyeshyamba.

    Azaperereze itandukaniro hagati y'uko umutekano wari wifashe mbere y'uko ingabo z'u Rwanda zigera muri ibyo bihugu, n'uko ubu uhagaze. Si ngombwa ko Nyamwasa n'agatsiko ke babishima, birahagije kuba abaturage b'ibyo bihugu byombi bivugira aho ingabo z'u Rwanda zabakuye.

    Kayumba Nyamwasa kandi arashimagiza 'imihanda' ingabo za Uganda zirimo kubaka muri Kongo, akiyibagiza ko abanyekongo batahuye ko iyo mihanda ari iyo kunyuzamo ibisahurano, dore ko imbaho n'amabuye y'agaciro biva muri Kongo byinjira muri Uganda buri munsi.

    Ntushobora gutwika inzu ngo uhishe umwotsi. Ese Uganda irihagije ku mihanda, ku buryo ijya kuyubaka no mu mahanga? 'Ibisoro' biri muri Kampala, umurwa mukuru ubwawo, ninde utabibona?

    Nyamara ahubwo, Nyamwasa azatume inkomamashyi ze zimurebere ibikorwaremezo ingabo z'u Rwanda zisiga zubatse aho zagiye gutabara abaturage. Ingero zirivugira muri Darfur, Sudan y'Amajyepfo, Santrafrika, Cabo Delgado n'ahandi, aho abaturage bavurwa, bagatozwa isuku, bakubakirwa amashuri n'ibindi bumvaga mu magambo gusa. Nabimenya, azareka gusingiza ibikorwa by'uburyarya ahuriyeho na Perezida Museveni, n'ibyegera bye.

    Amateshwa Kayumba Nyamwasa yavuganye na Serge Ndayizeye ni menshi, dore ko kurya nta n'icyo baba bafite bakora, bagira umwanya wo kwangiza. Twe twahisemo kubanyuriramo muri make uko uwo bihemu ukiyita'jenerali', yongeye kwiyambika ubusa mu bakwe. Ibyo avuga byose aba atega iminsi Perezida wa Repubuliksa, Paul Kagame, ukagirango we azatura nk'umusozi.

    Sibomana ni umwana w'Umunyarwanda.

    Ikindi tutagenda tutavuze, ni uko Kayumba Nyamwasa ubwe yiyambuye uruhare mu ntambara yo kubohora u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n'uko mu mvugo ze zose, yikura mu bari kuri urwo rugamba. 'TWA' ayisimbuza'BA', aho usanga avuga ngo '' nabo ntibari bazi ko batsinda urugamba…nabo babise inyangarwanda… bafashe u Rwanda batanze ibitambo…'. Ntawamuveba ariko urebye ibikorwa byamuranze kuva yagera mu Rwanda. Birashoboka ko umubiri wari ku rugamba ku Mulindi, mu Mutara n'ahandi, ariko umutima uri ahandi.

    Iyo ukunda Kwishyira imbere , bigeraho ukinyuramo, ukuri kukagucika. Ngaho Nyamwasa komereza aho n'umurenzamase wawe, Serge Ndayizeye, Abanyarwanda nabo bakomeze bagucishemo ijisho.

    The post Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk'inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-yivuyemo-nkinopfu-ahishura-ko-abanyarwanda-batazi-icyo-ikiryabarezi-cye-rnc-giharanira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayumba-nyamwasa-yivuyemo-nkinopfu-ahishura-ko-abanyarwanda-batazi-icyo-ikiryabarezi-cye-rnc-giharanira

  • Ngaya amagambo akomeye buri mugore /umukobwa wese yifuza kubwirwa n'ab'igitsinagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gushimisha umugore cyangwa umukobwa ubundi si ibintu bigoye mu gihe cyose uzi uburyo ndetse n'igihe nyacyo cyo kumubwirira ibintu yishimira kubwirwa. Muri iyi nkuru twabateguriye ibintu cyangwa se amagambo abakobwa n'abagore bishimira kubwirwa n'igitsinagabo kurusha n'ijambo 'Ndagukunda' ubwaryo, nk'uko urubuga Elcrema rwabitangaje:

    1.Ni wowe hazaza hanjye: Ubusanzwe urukundo rwa nyarwo kandi rw'abakuze, rwakaranzwe no kubwirana amagambo y'abakuze. Iyo ukundana n'umukobwa uba ufashe inshingano zo guharanira ko yazakubera umufasha bityo uba ubonye impamvu yo gutuma uvunika ushakisha ahazaza heza hawe na we, bityo rero uba ugomba kumubwira ko ari mu mpamvu zituma uvunika kugira ngo muzagirane ahazaza heza. Iri jambo riba rifite uburemere no kurusha 'Ndagukunda' kuko hari n'abavuga 'Ndagukunda' ariko ntiherekezwe n'ibikorwa.

    2.Sinzigera ngusiga: Iri jambo rinyura amatwi ye mu buryo bukomeye buruta kumubwira ndagukunda, Kumubwira ko umukunda bizamushimisha, ariko kumubwira ko utazigera umusiga bizatuma yumva ko akunzwe cyane.

    3.Utuma Nishima: Iri ni ijambo ushobora kumva ko ari rito ndetse risanzwe, nyamara mu matwi y'umugore cyangwa umukobwa risobanuye urukundo rwa nyarwo. Iyo uhora urimubwira bimugaragariza ko umukunda cyane, ko uhora wifuza kuba uri kumwe na we kugira ngo agushimishe. Ikindi bimugaragariza ko na we imbaraga zo kugushimisha akoresha zidapfa ubusa.

    4. Umuryango wanjye uragukunda cyane: Iteka ryose umukobwa ahora yifuza kwishimirwa n'umuryango w'umusore umutereta, bityo iri jambo rikomeza ndetse rigatuma urukundo agufitiye rwiyongera, ariko na none ukabimubwira ari nako kuri, Kuko akenshi akunze guhita atangira kwikorera igenzura rye, kugira ngo ashake ukuri kubyo umubwira.

    5.Igitekerezo cyawe kuri we: Igihe cyose umukobwa akenera ko umusore cyangwa umugabo amubwira uko asa cyane cyane igihe yahinduye n'umusatsi cyangwa se yambaye neza, Bibabyiza iyo umubwiye ko asa na bicye ndetse umukundira uko aberwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amagambo-akomeye-buri-mugore-umukobwa-wese-yifuza-kubwirwa-nabigitsinagabo/

  • Amafoto ateye ubwuzu y'umwana wa Kimenyi na Miss Muyango yazamuye amarangamutima y'abafana babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi wa Noheli tariki 25 Ukwakira 2021 ibyamamare bitandukanye byagiye byifuriza abafana babo Noheli nziza banashyira hanze amwe mu mafoto agaragaza imiryango yabo.Muri bo Miss Uwase Muyango na we ntiyacitswe dore ko yashyize hanze amafoto ateye ubwuzu y'umwana w'imfura ye yabyaranye na Kimenyi Yves maze azamura amarangamutima y'abatari bake aho bamweretse ko bamukunda kandi bamwishimira cyane, ndetse bamwifuriza Noheli nziza.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ateye-ubwuzu-yumwana-wa-kimenyi-na-miss-muyango-yazamuye-amarangamutima-yabafana-babo/