Blog

  • Muhanga: Abasaga 400 bakoreraga 'Kwa Jacques' bari mu gihirahiro nyuma yo gufungirwa – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyavuye mu igenzura n'ubukangurambaga ku isuku biri gukorwa n'Akarere ka Muhanga, aho ubuyobozi bwasanze iyi nyubako nta byangombwa by'isuku ifite, nta bwiherero, ibitembo bitwara amazi byarazibye ndetse irimo n'urumuri rudahagije.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko kuyifunga ari ugutabara ubuzima bw'abayikoreramo basaga 400, ndetse n'abandi babakubye hafi gatatu babagana mu rwego rwo kubahahira.

    Ati 'Mu by'ukuri ntabwo twabafungiye, ahubwo twafunze inyubako kugira ngo ibanze inozwe duhe agaciro abahakorera n'abahagenda. Twaganiriye na nyirayo dufata umwanzuro wo kuba tuhafunze tugamije guha agaciro ubuzima bw'abahakorera.'

    Meya Kayitesi yagaragaje ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko iyi nyubako ikoreramo ibikorwa byinshi bifitanye isano n'ibiribwa. Ibyo birimo akabari kanini, restaurants ndetse n'amaguriro y'ibiribwa [Alimentations].

    Ubwiherero bwahuriragamo n'abakoresha serivisi ziboneka muri iyi nzu bwari bwubatse mu buryo butanoze, gusa ba nyirayo akaba yarabimenye aho kubutunganya ahitamo kubufunga.

    Iyi ni inyubako y'amagorofa atatu, ariko abayigendagamo mu masaha ya nijoro byabasabaga amatoroshi kuko inzira ziyahuza nta matara yabagamo. Akarere ka Muhanga kakaba karasanze ari bimwe mu byateza impanuka.

    Meya Kayitesi avuga ko ari ibintu nyiraho atateganyaga gukemura, ahubwo Akarere ka Muhanga kahafunze kugira ngo abahakorera bagire agaciro kuko 'bakora bamuhaye amafaranga yabo.'

    Abahakorera bijejwe ko mu gihe ibisabwa bizaba byakemutse hazafungurwa bagakomeza ibikorwa byabo.

    Tunezerwe Fidelè uri mu bahakoreraga, yavuze ko iki gikorwa cyabatunguye.

    Ati 'Abakoreraga aha benshi ni abafite ingo, kuba bafungiwe mu gihe gitunguranye nk'uku ni ikibazo. Hari hakwiye kuba integuza kuko n'ikosa ni irya nyir'inzu none dore twese bitugezeho.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ko nyiri iyi nzu witwa Twahirwa Jacques wanitiriwe iyi nyubabako yari yarahawe urwandiko rumusaba kuvugurura aho akorera, gusa we ahitamo kubigendamo gake.

    Twahirwa na we atunga agatoki ubuyobozi ko yari yumvikanye na bwo kumuha igihe cy'ukwezi ngo avugurure ibyo asabwa, ariko bumufungira igihe kitageze.

    Inyubako izwi nko kwa Jacques, iri mu ziganwa na benshi mu Mujyi wa Muhanga, gusa uretse n'umwanda uri imbere no kuyirebera inyuma igaragaza ko idaheruka kuvugururwa no gusigwa amarange.

    Inyubako yo kwa Jacques yarafunzwe kugira ngo ibanze ikorerwe amasuku

    Inyubako yo kwa Jacques nta nzira z’amazi zikora neza yagiraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abasaga-400-bakoreraga-kwa-jacques-bari-mu-gihirahiro-nyuma-yo

  • Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka icyenda – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga, ku wa 26 Nyakanga 2025.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yabonywe na musaza w'uyu mwana, ari gusambanya mushiki we. Ubwo yari mu gikorwa cyo kumusambanya, ngo uwo mwana yashatse gutaka ariko akamupfuka umunwa kugira ngo bitumvikana agatabarwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko aya makuru akimenyekana uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa inzego z'umutekano kugira ngo akurikiranwe.

    Ati 'Ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'abaturage hafashwe umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w'umukobwa ufite imyaka icyenda, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe na RIB yatangiye iperereza.'

    CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho.

    Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha bakubahiza amategeko, ndetse ishimangira ko itazihanganira abakomeje kubyijandikamo kuko amategeko abahana ahari.

    Icyaha uyu mugabo akekwaho cyo gusambanya umwana, giteganwa n'ingingo ya 14 y'itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ku wahamwe na cyo.

    Rinasobanura neza ko umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kimwe n'iyo byaba byakorewe ufite hejuru ya 14, ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-we-w-imyaka-icyenda

  • Abarenga 50 bandikiye ubuyobozi bw'i Kayonza bavuga ko batazongera guteka kanyanga – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Rwinkwavu by'umwihariko mu Kagari ka Gihinga hazwi cyane ku kuba hatekerwa ndetse hakanacururizwa kanyanga n'izindi nzonga nyinshi z'inkorano.

    Ibi bituma muri aka gace hagaragara ibikorwa byinshi by'urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa. Muri aka gace kandi hari abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bashinja inzego z'ibanze kujenjekera abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano. Bavuga ko batanga amakuru ku nzego z'ibanze abo bababwiye ko babikora bakabahindukirana bakabakubita abandi bakabahohotera.

    Mpuhwezamariya Immaculé yagize ati 'Inaha hari abatetsi ba kanyanga benshi kandi bayitekera ahantu hazwi twe dutanga amakuru ariko ntibirangire, abayobozi benshi bajenjekera abateka kanyanga. Iyo tubivuze ntabwo bikemuka turifuza ko abayobozi bamanuka bagakurikirana abo bantu, iyo utanze amakuru bakugendaho ngo wafungishije undi muturage.''

    Undi muturage yavuze ko benshi mu bateka kanyanga bazwi ahubwo ababafata aribo kibazo.

    Ati 'Njye natanze amakuru inshuro nyinshi ariko Mudugudu nayabwiye nta kintu yabikozeho, yewe no ku Kagari twarabivuze barabizi ariko abo bantu baziteka ntacyo babakoraho. Icyo twifuza ni uko babarwanya kuko bari kutwicira abana kubera kanyanga.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru bike batangije uburyo bwo kurwanya abateka kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano muri uyu murenge kandi ko iki gikorwa kiri kugenda neza.

    Yagize ati 'Twatangiye urugendo rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga mu Murenge wa Rwinkwavu, kugeza ubu aho tugeze uyu munsi ni uko ababikoraga bageze aho baza n'ibikoresho bakoreshaga bakabizana ku Murenge bakiyemeza kubivamo, twanzuye ko nta kanyanga izongera gutekerwa inaha kandi biri kugerwaho.''

    Yakomeje avuga ko 'Ubu abayitekaga abagera ku 10 batawe muri yombi, abandi turi kwakira benshi biyemeza kubivamo, tumaze kwakira abagera kuri 50 baza kwandika bakiyemeza kubivamo kandi bakanasaba imbabazi ko batazongera, turifuza ko bahinduka ababirimo bakabireka ntabwo twifuza ko bafungwa kereka uzajya ananirana.''

    Uyu muyobozi yavuze ko abatekaga kanyanga benshi bamaze kubireka nyuma y'uko bamwe muri bo batawe muri yombi ku bufatanye n'abaturage.

    Kuri ubu abaturage 50 bamaze kwandika bavuga ko batazongera guteka kanyanga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yavuze ko bifuza guca kanyanga burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-50-bandikiye-ubuyobozi-bw-i-kayonza-bavuga-ko-batazongera-guteka

  • Air Tanzania i Kigali no kohereza abigisha Igiswahili: Ibyo Tanzania ihanze amaso mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Nyakanga 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire agamije guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.

    Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by'Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk'intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tanzania yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Thabit Mhamoud Kombo.

    Abaminisitiri bagaragaje ko imikoranire y'ibihugu byombi igamije iterambere ryabyo, ababituye n'iry'akarere muri rusange.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko nubwo ibihugu byombi bisanganywe amasezerano, hari izindi nzego bifuza ko bafatanyamo n'u Rwanda.

    Yifashishije urugero rw'uburyo we na bagenzi be bageze i Kigali mu ndege za RwandAir, yagaragaje ko hagiye gukomeza ibiganiro bigamije gutuma sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania 'Air Tanzania' itangira ingendo i Kigali.

    Ati 'Namenye ko 90% by'abaturutse muri Tanzania nanjye ndimo, twaje hano na RwandAir. Rero iri gukora neza cyane kurusha iyacu kuko twaje na RwandAir…ibyo rero bidutera imbaraga kuko koroshya ingendo ni ingenzi mu mikoranire iyo ari yo yose.'

    Yakomeje ati 'Rero imikoranire mu bijyanye na serivisi z'ingendo zo mu kirere ikomeje kuganirwaho kandi twiteze kuzakora byinshi. Turi gushishikariza Air Tanzania gutangiza ingendo zigera i Kigali. Yarabikoraga mbere ariko yaje guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye ariko ubu dufite indege nshya rero turacyari kubiganiraho.'

    Air Tanzania ishobora kuzatangira gukorera ingendo mu Rwanda

    Umuhanda wa gari ya moshi waheze he?

    Umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Dar es Salaam ni umwe mu yakiranywe yombi n'abaturage ukivugwa ndetse n'ubu ugihanzwe amaso kuko abenshi bawurebera mu ishusho y'igabanyuka ry'ikiguzi cy'ubwikorezi kiri hejuru ku bihugu bidakora ku Nyanja mu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y'iburasirazuba aho biteganyijwe ko uzanyura uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Ku ruhande rwa Tanzania ni ho ibikorwa byakozwe, bigeze ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

    Minisitiri Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko mu biganiro byahuje abayobozi b'ibihugu byombi bigamije kurebera hamwe uko umubano uhagaze akimara kumva ikibazo kijyanye n'umuhanda wa gari ya moshi wahagaze, ngo yahise atangira kubikurikiranira hafi.

    Yavuze ko yahamagaye abaminisitiri babiri baganira kuri uwo mushinga ndetse abasaba gukora ibishoboka hagategurwa iteganyabikorwa kandi biri mu bigiye kwibandwaho.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Thabit Mhamoud Kombo yavuze ko kugira umuhanda wa gari ya moshi byagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bityo ko biri mu bikwiye kunozwa.

    U Rwanda na Tanzania kandi bifitanye umushinga w'amashanyarazi bihuriyeho n'u Burundi ku rugomero rwa Rusumo witezweho guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Tanzania ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'u Rwanda kuko nibura hejuru ya 70% by'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga binyuzwa muri Tanzania.

    Yagaragaje kandi ko ko iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri rukuramo ibicuruzwa ku kigero cya 15% mu myaka itatu ishize.

    Kugira umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byombi byakoroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa n'abantu mu Karere.

    Umuhanda wa gari ya moshi uhanzwe amaso

    Abarimu bigisha Igiswahili

    Minisitiri Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania by'umwihariko mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Yashimye ko ruri mu bihugu bike bifite indimi enye zemewe n'amategeko harimo n'Igiswahili.

    Ati 'U Rwanda ruri mu bihugu bike bifite indimi enye zemewe mu butegetsi, twebwe muri Tanzania dufite indimi ebyeri gusa zirimo n'Igiswahili kandi umurinzi wacyo ni Tanzania, kimwe n'icyicaro cyacyo…rero dufite inshingano zo gukora byinshi.'

    Yashimangiye ko mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw'Igiswahili mu bishobora kuganirwaho harimo uburyo abarimu bo muri Tanzania bashobora kuza gutanga umusanzu wabo mu kwigisha urwo rurimi mu Rwanda no kohereza ibitabo.

    Yagaragaje kandi ko Abanya-Tanzania bakomeje gushora imari mu Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo n'urwego rw'ingufu aho harimo bamwe mu bubatse ibigega by'ububiko bw'ibikomoka kuri Peteroli n'inganda zitandukanye.

    Yavuze ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw'Itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

    Hanaganiriwe kandi ku rwego rw'ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere urwego rw'ingufu, ubuzima ndetse no guteza imbere ishoramari.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko hari imikoranire bifuza ku Rwanda

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Tanzania ari ingenzi mu bucuruzi bw’u Rwanda

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ayo masezerano yashyizweho umukono ari ingirakamaro

    Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubuhinzi

    Urugomero rwa Rusumo rwitezweho byinshi n’ibihugu bitatu

    Icyambu cya Dar es Salaam kiri mu binyuraho ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/air-tanzania-i-kigali-umuhanda-wa-gari-ya-moshi-no-kohereza-abigisha-igiswayili

  • Perezida wa Komisiyo ya EU agiye guhura na Trump – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2025, aho yavuze ko ibi biganiro bizaba ku wa 27 Nyakanga 2025, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku buryo bwo gukorana mu bucuruzi.

    Leyen abinyujije kuri X, yavuze ko nyuma y'ikiganiro yagiranye na Perezida wa Amerika kuri telefoni yavuze ko bemeranyije kuzahurira muri Ecosse bakagirana ibiganiro birambuye.

    Yagize ati “Nyuma y'ikiganiro cyiza nagiranye na Perezida wa Amerika, twemeranyije guhurira muri Ecosse ku Cyumweru kugira ngo tuganire ku mubano w'ibihugu byombi mu bucuruzi ndetse n'uburyo twawukomeza.”

    Ibi bibaye mu gihe Trump yatangaje ko azashyiraho imisoro ya 30% ku bicuruzwa biva mu bihugu bigize umuryango wa EU.

    EU nayo yahise itangaza ko izashyiraho 30% y'imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.

    Icyakora ku 25 Nyakanga 2025, Trump yagaragaje icyizere ko amasezerano y'ubucuruzi ashobora kugerwaho nubwo hari ingingo zitarabonerwa ibisubizo.

    Yagize ati 'Amasezerano azagerwaho nibemera kugabanya imisoro yabo kuko ubu iri kuri 30%, bagomba kuyigabanya cyangwa bakabyihorera ariko bashaka ko aya masezerano agerwaho cyane.'

    Bivugwa ko aya masezerano nagerwaho Amerika izagabanya imisoro ku bicuruzwa biva mu Burayi, ikagera kuri 15%.

    Perezida wa Komisiyo ya EU agiye guhura na Trump


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-komisiyo-ya-eu-agiye-guhura-na-trump

  • Abanyarwanda batuye muri Mali bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango waranzwe n'ibirimo kugaragaza mu buryo bw'ikoranabuhanga ibyo u Rwanda rwagezeho n'ibihakorerwa ndetse abitabiriye bagize umwanya wo kwihera ijisho imbyino z'urubyiruko zigaragaza umuco Nyarwanda.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali, Alida Faraya, yagarutse ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, anashima ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Faraya yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, intego y'ubuyobozi bw'u Rwanda yari ukubaka amahoro n'umutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda, ubutabera bwunga, guha Abanyarwanda ijambo mu bibakorerwa, bakagira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Umwe mu nararibonye z'Abanyarwanda ukorera muri Mali, Ruberintwari Merchiade, mu butumwa bwe, yashimye ubufatanye n'ubuvandimwe biranga Abanyarwanda batuye muri Mali aho mu bihe bitandukanye, bakunze kugira uruhare muri gahunda z'Igihugu.

    Yatanze urugero kuri gahunda bagizemo uruhare zirimo gahunda yo gushaka amacumbi aboneye harwanywa nyakatsi, gahunda yo kugeza umuriro w'amashanyarazi kuri benshi (cana challenge), kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abigeze kugirwaho ingaruka n'ibiza n'izindi gahunda zinyuranye.

    Yabasabye gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha amateka n'umuco by'igihugu cyabo aho batuye muri Mali. Yagararutse kandi kuri byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, ari mu mibereho myiza y'abaturage, ubukungu, ibikorwaremezo bigezweho, ikoranabuhanga n'ibindi, byose bishingiye ku mahoro n'umutekano u Rwanda rufite.

    Uyu mugabo yasoje ashishikariza abitabiriye iki gikorwa gusura u Rwanda bakirebera inzira yarwo mu iterambere.

    Byari ibyishimo muri ibi birori cyane ko ababyitabiriye bishimiye kubona imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda

    Ibi birori byaranzwe n’imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Mali n’inshuti z’u Rwanda

    Habayeho gusangira umutsima mu rwego rwo kwishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-mali-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-31

  • Equity Bank Rwanda Plc na GMO byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere abagore – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Nyakanga 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw'abagore hibandwa ku bana b'abakobwa bacikirije amashuri, ababyaye imburagihe, abakorewe ihohoterwa n'abandi.

    Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b'abakobwa babyara bakiri bato kuko ari bo usanga bafite ibibazo byinshi birimo guta ishuri, kutagira amikoro ahagije n'ibindi.

    Yahamije ko ku bufatanye na Equity Bank Rwanda Plc, bazashyira mu bikorwa ihame ry'uburinganire uhereye ku bakiliya, kugeza mu myanya y'ubuyobozi ya banki.

    Yagize ati 'Twe dufite ubunararibonye mu kwimakaza iri hame ry'uburinganire noneho bo bakaba bakora nka banki ariko bakorera umuryango Nyarwanda, umuryango urimo abagabo n'abagore. Rero ubu bufatanye ni ukugira ngo tubafashe mu bikorwa by'imbere nka banki ariko noneho no gufasha Abanyarwanda muri rusange.'

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n'abakobwa ibijyanye n'ubucuruzi, gukora imishinga, kubashakira amasoko ndetse no kubaha imari.

    Yasobanuye ko kugirana imikoranire na GMO bigiye gutuma barushaho kunoza serivisi batanga nka banki ndetse bakomeze no gufashanya guteza imbere umugore.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n'abakobwa ibijyanye n'ubucuruzi

    Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b'abakobwa babyara bakiri bato

    Equity Bank Rwanda Plc n'Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), byasinye amasezerano y'ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-na-gmo-byinjiye-mu-bufatanye-bugamije-guteza-imbere

  • U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by'Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk'intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, ubwo ibihugu byombi byari byahuriye mu nama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye yabaye ku nshuro ya 16 igamije kwigira hamwe uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, umusaruro uri mu mikoranire y'impande zombi ndetse n'aho gushyira imbaraga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yemeza ko Tanzania ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw'u Rwanda binyuze mu korworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam cyinyuzwaho 70% by'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.

    Yashimangiye ko ibihugu byombi bisanganywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Yakomeje ati 'U Rwanda rufite umubano mwiza n'ubufatanye bw'igihe kirekire na Tanzania. Ubufatanye bwacu burenze kure ubusanzwe bushingiye ku buhahirane, kuko bushingiye ku mateka duhuje, umuco uhuje abaturage bacu ndetse n'indangagaciro duhuriraho zishingiye ku ntego rusange yo guteza imbere abaturage bacu.'

    Yashimye ko umubano w'ibihugu byombi wateye imbere cyane binyuze mu miyoborere myiza y'abakuru b'ibihugu, yashyizeho urufatiro rukomeye rwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Yagaragaje ko kandi ubufatanye bw'ibihugu byombi bunakomereza mu miryango bihuriyeho irimo uwa Afurika y'Iburasirazuba, EAC ,kandi bihuje intego yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo hatezwe imbere urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.

    Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuzamura ishoramari no gufungurira amarembo abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania.

    Ati 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania. Niba ibicuruzwa birenga 70% binyura muri Tanzania, bisobuye ko u Rwanda ari ingirakamaro ku byambu byacu.'

    Yagaragaje ko ibihugu byombi biri kuganira ku buryo bwo kunoza urushya n'uruza, yemeza ko umushinga wo kubaka Gari ya moshi ihuza Kigali na Isaka muri Tanzania ukiri muri gahunda.

    Yagaragaje kandi ko Abanya-Tanzania bakomeje gushora imari mu Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo n'urwego rw'ingufu aho hari bamwe bubatse ibigega by'ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli.

    Yavuze ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw'itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

    Hanaganiriwe kandi ku rwego rw'ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ku mpande zombi.

    Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yashyiraga umukono ku masezerano

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Tanzania ifatiye runini u Rwanda

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania

    Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye

    Abaminisitiri bombi bagaragaje ko haganiriwe ku ngingo zitandukanye

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, ashyira umukono ku masezerano

    U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi

    Ibihugu byombi bigaragaza ko umubano wabyo ukomeje kubyarira umusaruro buri ruhande

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-tanzania-byashyize-umukono-ku-masezerano-mu-nzego-zirimo-ubuhinzi

  • Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, urwo rugendo rusaba abaturage b'inararibonye n'ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyari gifite imbogamizi ziturutse ku byaha byakozwe n'abashyigikiwe cyangwa bakoreshwaga n'amahanga , bamwe barangwa no gutesha agaciro abandi, abandi barangwa no kwifuza gusubiza ibintu mu mwijima w'amacakubiri.

    Jenoside yakorewe Abattsi ifite imizi mu buryo bw'imiyoborere bw'abakoloni, bwashimangiye politiki yo gutanya abaturage. Ibyo ni byo byahaye imbaraga igenamigambi ry'ubwicanyi, riteguwe kandi rishyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye.

    Mu myaka mike ishize hashinzwe umutwe wa 'DALFA-UMURINZI.' Washinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, wahamijwe ibyaha ariko ntiyigeze ahinduka. Ntabwo yiyita umunyapolitiki, nta n'ubwo ari umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ni umunyabyaha.

    Abagize uruhare mu gushinga 'Umurinzi' barimo n'abanditse Itegeko Nshinga ry'ivangura ry'u Rwanda ryo mu 1978. Iryo tegeko ryavugaga ko rigamije 'gukomeza umurage n'icyerekezo cy'impinduramatwara ya 1959,' iyo mpinduramatwara ari yo yashyizeho urufatiro rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tegeko ryanditswe n'Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.

    Filip Reyntjens yagaragaye nk'uruhande rushyigikiye abakoze Jenoside imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'i Arusha (ICTR) kuko iyo bigeze mu kurengera abahakana Jenoside, Filip Reyntjens ntiyagira aho aburira.

    Ku wa 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye i Mugunga muri Congo, ishinga ishyaka bise Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR). Abitabiriye iyo nama barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvenal Bahufite, na Col Joseph Murasampongo. Maj Aloys Ntabakuze yari umunyamabanga, naho Gen Augustin Bizimungu ari we wayiyoboraga.

    RDR yasimbuye Guverinoma y'Abatabazi yari ishinzwe Jenoside, kandi ihabwa inshingano zo gukomeza ibyo yari yaratangiye. Iyo nama yanitabiriwe n'umudepite w'Umubiligi witwa Thierry Detienne.

    Ku wa 4 Mata 1995, Gen Bizimungu yayoboye indi nama y'Inama Nkuru y'Ingabo (ex-FAR High Command), yemeje intego za RDR, iniyemeza kuzishyigikira. Ku wa 29 Mata 1995, ex-FAR yatangaje ko itagifite aho ihuriye na guverinoma yitwaga iy'ubuhunzi maze yinjira ku mugaragaro muri RDR. Abaminisitiri biyitaga ko bahagarariye guverinoma y'ubuhunzi bategetswe gushyikiriza RDR impapuro zose zijyanye n'akazi.

    Ibyo byari nk'ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu buhungiro.

    RDR yakoresheje kongere yayo ya mbere hagati y'itariki ya 5-8 Gashyantare 1996 i Bukavu na Mugunga, muri Congo. Muri iyo nama bashyizeho imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda, ariko leta y'u Rwanda irabyitambika, iraburizamo ibyo bitero, inatahukana impunzi.

    Ibyakurikiye, RDR yakoresheje kongere ya kabiri i Paris mu Bufaransa ku wa 22-23 Kanama 1998, maze ihindura izina iba Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda. Ingabire Victoire ni bwo yahawe inshingano zo kuyihagararira mu Buholandi.

    Mu gihe kimwe, ku wa 20 Nzeri 1998 i Bruxelles, hashinzwe ihuriro Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) rigizwe na Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) ya Faustin Twagiramungu n'iyo RDR ya Victoire Ingabire na Charles Ndereyehe, na we wari witabiriye inama yo gushinga RDR i Mugunga.

    Victoire Ingabire yaje gutorerwa kuba Perezida wa RDR mu nama ya gatatu yabereye i Bonn mu Budage ku wa 17-19 Kanama 2000. Mu nkuru ye y'itangiriro y'ikinyamakuru Rwanda Rwacu yasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe i Mugunga kandi yiyemeza gukomeza intego n'icyerekezo cyayo.

    Mu 2006, ku wa 29 Mata i Bruxelles, UFDR yahinduye izina iba United Democratic Forces (UDF)-Inkingi, ishyiraho intego yo 'guhirika Itegeko Nshinga ririho mu Rwanda.' Ingabire yabaye perezida wayo wa mbere, n'ubu ni we ukiyiyoboye.

    Ni yo mpamvu amaze igihe ashaka kwiyandikisha nka ishyaka ryemewe mu Rwanda!

    Ukuri ni uko RDR yari umutwe w'iterabwoba wihishe inyuma ya politiki. Ntiyari ishyaka ryemewe. Inyandiko z'Ubushinjacyaha bw'u Buholandi zajyanywe mu rubanza rwa Ingabire mu Rwanda zigaragaza ko intego zayo zitigeze zihinduka.

    Ubu, uwo mutwe Ingabire akiyoboye witwa FDU-Inkingi, ni umwe mubari bagize ihuriro rya P5 ririmo:

    FDU-Inkingi (ya Ingabire), MRCD-FLN (ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wasezeye kuri iyi si), RNC (ya Kayumba Nyamwasa), PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana, na CNRD.

    Iryo huriro ni umutwe w'iterabwoba wakoze ibitero byahitanye abaturage b'inzirakarengane.

    Ibyo byose bigaragaza ko igikorwa gishya Victoire Ingabire yiyemeje, ari ugushinga irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi, ntaho gitaniye n'iyo myitwarire. Ubuyobozi bwa UDF-Inkingi bwavuze ko 'Victoire Ingabire yatubwiye gahunda ye, turayemera.'

    'Umurinzi' mu Kinyarwanda bivuze 'urinda' cyangwa 'uragizanya.'

    Mu magambo make, Victoire Ingabire aracyari uwo yahoze ari we: umukangurambaga w'imitwe yashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire wa RDR, wa Inkingi, na wa DALFA-Umurinzi, ni umwe. Ni we muterabwoba. Ni we munyabyaha.

     

    The post Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guhera-kuri-rdr-kugera-kuri-dalfa-umurinzi-impamvu-victoire-ingabire-atigeze-ahinduka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guhera-kuri-rdr-kugera-kuri-dalfa-umurinzi-impamvu-victoire-ingabire-atigeze-ahinduka