Blog

  • Abana bimyaka 6 ndetse na 13 bagaragara nkabashaje kurusha ababyeyi babo bakomeje kuvugisha abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde mu gace ka Jarkhand haravugwa inkuru ibabaje ndetse inatangaje yabana bato, uwimyaka 6 ndetse nuwimyaka 13 bafite indwara ituma bagaragara nkabashaje mu ndimi zamahanga yitwa Cutis Laxa. Iyi ndwara ituma aba bana bombi bagaragara nkabashaje kwisura kurusha yewe nababyeyi babo.

    Ababyeyi baba bana batangaza ko aba bana navutse Ari bazima ntakibazo nagito bafite. Ababyeyi bavugako aba bana bakimara kugeza ukwezi kumwe bahitaga barwara indwara yitwa pneumonia yibasira ibihaha. Nyuma uruhu rwaba bana rwaje kujya rugenda rwumagara. Ababyeyi babo Nyuma yo kuva Kwa muganga basanze barwaye indwara yitwa Cutis Laxa ariyo ituma bagaragara nkabashaje.

    Umukobwa niwe mukuru afite 13 akaba yitwa Anjali, umuhungu aramukurikira afite 6 akaba yitwa Keshav. Bose bafite iyi ndwara kandi Bose byagenze kimwe kugirango ababyeyi bamenyeko barwaye ubu burwayi.

    Ababyeyi bavugako ubu burwayi bubabangamira ndetse bukabangamira nabana cyane ko Aho banyuze amagambo babavuga nuko babafata biba bitaboroheye.

    Abaganga bababwiyeko aba bana bashobora kuba bavurwa ndetse bakabaho ubuzima bwiza nkabandi bantu basanzwe.

    Source : https://yegob.rw/abana-bimyaka-6-ndetse-na-13-bagaragara-nkabashaje-kurusha-ababyeyi-babo-bakomeje-kuvugisha-abantu/

  • Menya ibintu bibi ukwiye kwirinda gukora nyuma yo gufata amafunguro ya nijoro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa atanu ukwiriye kwirinda gukora mu gihe umaze kurya amafunguro ya nijoro.

    1.Ntukwiriye guhita ujya mu bwogero

    Iyo umaze kurya ukwiriye kwicara, ukaruhuka ugafata akanya kawe ukabanza wareka igogorwa rigakorwa neza cyane. Igogora ni ryo rigeza amafunguro mu mubiri kandi iki gikorwa gisaba ngo amaraso abe atembera neza. Kuba warangiza kurya rero ugahita ujya mu bwogero, byangiza iki gikorwa cyane.

    2.Kujya kuryama ako kanya urangije kurya

    Uyu muco si mwiza, gusa ni ikintu gikorwa n'abatari bake kuri iyi si. Ntabwo ari byiza kujya kuryama ukirangiza gufata amafunguro yawe ya nijoro.

    3.Kunywa icyayi

    Kunywa icyayi mu mafunguro ya nijoro bituma ubutare buri mu mubiri wawe bugabanuka. Ubutare ni ingenzi cyane ku mubiri.

    4.Kurya imbuto nyuma yo kurya

    Hari umuhanga wigeze avuga ngo 'Uburyohe nyuma y'amafunguro'. Ubwo uhise utekereza iki? Bavuga ko ari byiza gufata imbuto nyuma yo kurya mu masaha asanzwe ariko se kuki ku mafunguro ya nijoro ari bibi? Imbuto zifata amasaha make kugira ngo zikorerwe igogorwa ugereranyije n'andi mafunguro. Kuzifata rero nijoro bishobora kubera akazi gakomeye igifu cyawe.

    5.Kunywa amazi akonje nyuma yo kurya

    Amazi akonje akamura imyunyungugu mu biryo bigatuma bigorana kubikorera igogora. Niba ushaka kuza kuryama kare, shyiramo umwanya munini ubone unywe amazi.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibintu-bibi-ukwiye-kwirinda-gukora-nyuma-yo-gufata-amafunguro-ya-nijoro/

  • Ni agahomamunwa: umugore yasambanye n'abagabo 18 icyarimwe umugabo we areba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yasambanyijwe n' abagabo 18 umugabo areba ashaka kwinezeza.yu mugore ngo ntiyari yarigeze asambana na rimwe kugeza ashatse umugabo.

    Uyu mugore wo mu gihugu cya Australia witwa Louise, avuga ko yakuriye mu muryango ukomeye mu idini ry' abagatolika ku buryo yifashe kugeza ashinze urugo.

    Louise yabwiye ikinyamakuru The Sun ko amaze gushakana n' umugabo yagiye arushaho kugira irari ry' abagabo, akabiganirizaho umugabo we umugabo akamureka akajya gusambana ahandi gusa akamusaba kutibagirwa agakingirizo.

    Umunsi uyu mugore yabwiye umugabo we ko ashaka gusambana n' abagabo benshi icyarimwe ngo yumve uko bimera nabyo umugabo arabimwemerera aranamuherekeza.

    Louise ati 'Maze gusambana n' abagabo 10, ku ruhande mpabona abandi 8 bategereje numvise ndi guhinduka igihangange'.

    Uyu mugore avuga ko kuba yararikiye abandi bagabo atabitewe n' uko umugabo we atamunyura ngo ahubwo yumvaga muri ashaka kugira ubundi bunararibonye.

    Louise ati 'Umugabo wanjye nasanze ashimishwa no kubona aho ntera akabariro n' abandi bagabo'.

    Aussie Louise yabwiye itangazamakuru ko kuba yararyamanye n' abagabo 18 ijoro rimwe akabyihanganira kandi akabishobora byamuhaye imbaraga zimubwira ko icyo ikiza cyose yakwiyemeza yakigeraho.

    Source : https://yegob.rw/ni-agahomamunwa-umugore-yasambanye-nabagabo-18-icyarimwe-umugabo-we-areba/

  • Ubuhanga bwuyu mukobwa mukwitera ibirungo agahinduka icyuki bwatangaje benshi (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ufite ubuhanga butangaje mu kwitera ibirungo bizwi nka makeup bwatangaje benshi mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga cyane cyane Instagram na TikTok.

    Umukobwa witwa cramakeup kuri TikTok ndetse na Instagram yasangije abamukurikira kuri izi mbuga amashusho agaragaza uburyo yiteye ikirungo akaba icyuki kuburyo butangaje. Reba Ayo mashusho uyu mukobwa yasangije abantu kumbuga nkoranyambaga.

    Ababonye Aya mashusho mu bamukurikirana cyangwa se batanamukurikira kuri izi mbuga abenshi bahuriza ku kintu kimwe cyo kuyakunda ndetse abenshi babimwerekeye ahateganijwe gutanga ibitekerezo. Dore ibyo bamwe bamwandikiye bamwereka buryoki bishimiye Aya mashusho.


    Source : https://yegob.rw/ubuhanga-bwuyu-mukobwa-mukwitera-ibirungo-agahinduka-icyuki-bwatangaje-benshi-video/

  • Cameroon yiyushye akuya itsinda Burkina Faso mu mukino ufungura AFCON2021 yakiriye #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino ufungura irushanwa rya AFCON 2021 wabereye kuri Stade Olembé yarimo abafana benshi nubwo COVID-19 yugarije isi,Cameroon yabanje kugorwa na Burkina Faso ariko birangira ishimishije abafana.

    Burkina Faso yakinnye idafite abakinnyi batanu bayo banduye COVID-19 n'umutoza Kampu Malo mukuru wari wasimbuwe na Firmin Sanou umwungirije, yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Gustavo Sangaré.

    Iki gitego cyinjiye nyuma y'uburyo bubiri bwabazwe imbere y'izamu rya Onana burimo ubwa nyuma umupira wakubise umutambiko usanga Bertrand Traoré awukatira mugenzi we Sangare aboneza umupira mu rushundura.

    Cameroon yari yatangiye kurushwa,yisubiyeho ku munota wa 40 ubwo Bertrand Traoré yategeraga mu rubuga rw'amahina André-Franck Zambo Anguissa,umusifuzi w'Umunya-Algerié, Mustapha Ghorbal arabyirengagiza ariko ahamagarirwa kureba ku ikoranabuhanga ry'amashusho [VAR] byamufashije gutanga penaliti yinjijwe na Vincent Aboubakar.

    Cameroon ntiyahagaritse kuko bidatinze ku munota wa 45 yabonye penaliti ya kabiri ubwo Nouhou Tolo yategerwaga mu rubuga rw'amahina na Issoufou Dayo umusifuzi atanga penaliti ya kabiri.Iyi penaliti yinjijwe neza nanone na Vincent Aboubakar.

    Ku munota wa 59,Moumi Ngamaleu yatsindiye Cameroon igitego cya 3 ariko VAR yemeza ko yari yaraririye.

    Muri iyo minota, Cameroon yabonye uburyo bwiza ku ishoti ryatewe na Zambo Anguissa rica ku ruhande gato rw'igiti cy'izamu rya Koffi mu gihe Aboubakar yahushije ubundi buryo bukomeye ku munota wa 77.

    Iminota 90 yarangiye Cameroon itsinze umukino ibitego 2-1 biyihesha gutangirana amanota atatu mu Itsinda A inganya na Cape Verde yatsinze Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wakurikiyeho.



    Nubwo yatsinzwe,Burkina Faso yigaragaje cyane imbere ya Cameroon

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cameroon-yiyushye-akuya-itsinda-burkina-faso-mu-mukino-ufungura-afcon2021

  • Afcon 2021: Cameroun yatangiranye amanota 3 n… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, cyera kabaye imikino y’igikombe cya Afurika yinikije muri Cameroun ndetse iki gihugu gitangira neza cyegukana amanota atatu.

    Abakinnyi Cameroun yabanje mu kibuga: Onana Andre, Fai Callins, Ngadeu Michael, Onguene Jerome, Nouhou Tolo, Oum Gout Samuel, Zambo Anguissa, Kunde Malong, Toko Ekambi Karl, Ngamaleu moumi na Aboubakar Vincent Kapiteni w’iyi kipe.

    Burkina Faso niyo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku mupira muremure wari utewe na Bertrand Traore Sangare ahita atereka umupira mu rushundura. Bidatinze, Kapiteni wa Cameroun Vincent Aboubakar yaje gutsinda penariti ebyiri harimo iyo ku munota wa 40 ndetse no kumunota wa 45, igice cya mbere kirangira Cameroun iyoboye.

    Abakinnyi Burkina Faso yabanje mu kibuga: Herve Koffi, Issa Kabore, Issoufou Dayo, Steeve Yago, Patrick Malo, Adama Guira, Gustavo Sangare, Blati Toure, Cyrille Bayala, Fessal tapsoba na Bertrand Traore Kapiteni w’iyi kipe.

    Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye ku makipe yombi kuko umukino waje kurangira Cameroun yakiriye irushanwa itwaye amanota atatu nyuma yo kubanzwa igitego.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113327/afcon-2021-cameroun-yatangiranye-amanota-3-nyuma-yo-kwigaranzura-burkina-faso-113327.html

  • Umwana ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 nta… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, nibwo Minisiteri y'Ubuzima yasohoye itangazo rimenyesha ababyeyi ibyo bagomba kubahiriza mu gihe bohereza abana babo ku mashuri.

    Kuva mu gitondo cy'uyu munsi, abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo batangiye gusubira ku mashuri kwiga igihembwe cya kabiri cy'amasomo.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko 'Umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane ntakwiye koherezwa ku ishuri ahubwo agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize'.

    Iyi Minisiteri yashishikarije ababyeyi ‘gupimisha abana babo Covid-19 mu gihe abana bafite nibura imyaka 5, kandi hagakoreshwa uburyo bwo gupima bwihuse (Rapid Test).'

    Minisante ivuga ko ‘mu gihe bibaye ngombwa ko ikigo cy’amashuri gisaba abanyeshuri kwipimisha, abayobozi b’amashuri barasabwa kuzajya bemerera ababyeyi gupimisha abana hakoreshejwe Rapid Test’.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ryibutsa ababyeyi n’abarezi gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda no gufasha abana kuzubahiriza haba ku ishuri, mu ishuri no mu ngo.

    Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabwiye Televiziyo y'u Rwanda ko yizeye ko abarimu bagejeje igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rushimangira, bamaze kurufata nk'uko babisabwe.


    Minisiteri y'Ubuzima yamenyeshyeje ababyeyi n'abarezi ko muri ibi bihe by'itangira ry'amashuri umwana wese ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 adakwiye koherezwa ku ishuri

     

    Itangazo ku kwirinda Covid-19 mu mashuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113325/umwana-ugaragaza-ibimenyetso-bya-covid-19-ntakwiye-koherezwa-ku-ishuri-minisiteri-yubuzima-113325.html

  • Clarisse Karasira yakoranye indirimbo Ubuntu… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya kabiri Clarisse Karasira asohoye kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, nyuma y'indirimbo 'Ku Munara' ihimbaza Imana yakoranye na Liza Kamikazi wabaye 'marraine' we.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, ni bwo Clarisse Karasira yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ubuntu' yakoranye na Himbaza Club, asaba kuyireba.

    Iyi ndirimbo ni umusogongero wa Album ya kabiri Clarisse Karasira amaze imyaka ibiri atunganya, agiye gusohora mu minsi iri imbere.

    'Ubuntu' yatangiye kuyikorana na Himbaza Club mu 2020 nyuma y'uko abamenye binyuze mu irushanwa rya East Africa's Got Talent, aho bagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-finals).

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yakunze uburyo Himbaza Club basusurutsa ibirori bituma ashaka gukorana nabo iyi ndirimbo, ariko yari asanzwe akunda ingoma ndundi cyane.

    Avuga ko 'mu birangamuco by'u Burundi nkunda umutima w'abarundi hagakurikiraho ingoma zabo'.

    Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

    Clarisse avuga ko agize igitekerezo cy'indirimbo 'Ubuntu' yayibonye nk'indirimbo ikeneye uruvange rw'imico y'abantu, kugira ngo ishingiro ry'igitekerezo cyayo gisobanuke neza. Ati 'Nibwo natekereje kuri ba basore banyizihiye, Club Himbaza.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo 'Ubuntu' ari indirimbo ishimangira igitekerezo cya ndiho kuko uriho yakomoye muri Afurika y'Epfo.

    Ni indirimbo avuga ko bakoze bashaka kwibutsa buri wese ko umuntu ari nk'undi. Ati 'Turashaka kwibutsa abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza nk'undi, ntawe ukwiye gukandamizwa n'undi muri ubu buzima. Ko kubaho ari ukubana, abantu ari magirirane.'

    Clarisse anavuga ko iyi ndirimbo itsimbataza 'umuco w'ububanyi n'abandi, abaturanyi bakabana batishishanya badapfa ibintu bidasumba ibibahuza'.

    Uyu muhanzikazi anavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, cyashyigikiwe n'uko muri iki gihe 'bisa n'aho buri wese yihugiyeho'.

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Top Hit on the Keys naho amashusho yakozwe na Bless The World Music.


    Clarisse Karasira yakoranye indirimbo 'Ubuntu' na Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n’Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda

    Itsinda Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa “East Africa’s Got Talent” rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU' YA CLARISSE KARASIRA NA HIMBAZA CLUB
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113323/clarisse-karasira-yakoranye-indirimbo-ubuntu-na-himbaza-club-yibutsa-ko-kubaho-ari-ukubana-113323.html

  • Kazakhstan: Imyigaragambyo imaze kugwamo abag… – #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo iri kubera muri Kazakhstan, yatangiye kuwa 2 Mutarama mu mujyi wa Zhanaozen uherereye mu burengerazuba, nyuma y'umunsi umwe Guverinoma yo muri icyi gihugu izamuye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse bikagera aho byikuba kabiri. Mu minsi micye cyane iyi myigaragambyo yaje gufata indi ntera, ndetse igera mu mijyi itandukanye harimo n'umujyi munini wo muri icyi gihugu witwa Almaty.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, yerekanaga abigaragambya bariye karungu bahangana n'abashinzwe umutekano. Kuwa 5 Mutarama muri icyi gihugu hatangajwe ibihe bidasanzwe, nyuma y'uko abigaragambya bigabije ikibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Almaty, bakigabiza inyubako za Guverinoma, bagatangira gutwika inyubako y'icyicaro gikuru cy'umujyi wa Almaty, nk'uko biherutse gutangazwa na kimwe mu bitangazamakuru byo muri icyi gihugu.  




    Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y'izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

    Mu ntangiriro, abigaragambya babikoraga mu ituze ariko nyuma yaho imyigaragambyo yaje kuzamo akaduruvayo ubwo abigaragambyaga batangiraga kwinjira mu nyubako zitandukanye, bagasahura ibirimo ndetse bakazangiza.

    Nyuma y'uko iyi myigaragambyo imaze gufata indi ntera muri icyi gihugu, Perezida wa Kazakhstan Kassym- Jomart Tokayev yasabye ubufasha Uburusiya, maze muri icyi gihugu hoherezwamo ingabo z'Abarusiya zigera 2,500 zaje gutanga umusaada mu guhosha iyi myigaragambyo.





    Abashinzwe umutekano nibo batatanyaga abigaragambya

    Magingo aya, amakuru ava muri icyi gihugu avuga ko kuri uyu wa 9 Mutarama, iyi myigaragambyo imaze kugwamo abagera 164 harimo abana batatu. Minisiteri y'ubuzima yo muri icyi gihugu yatangaje ko muri aba baguye muri iyi myigaragambyo harimo 103 bo mu mujyi wa Almaty, ukaba ari nawo mujyi iyi myigaragambyo yari yamaze gufata indi ntera.

    Abantu bagera 5,800 nibo byatangajwe ko bamaze gutabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano, ndetse amakuru avuga ko imibare igenda yiyongera umunsi ku munsi.

    Ikinyamakuru cya The Guardian cyatangaje ko kuri uyu wa 9 Mutarama mu mijyi itandukanye yo muri icyi gihugu yaberagamo iyi myigaragambyo harimo n'umujyi wa Almaty, hari hagarutse agahenge ndetse n'ubuyobozi bwatangaje ko ubuzima buzagenda busubira uko bwahoze gahoro gahoro mu minsi iri imbere. Ubuyobozi bw'umujyi wa Almaty nabwo bwatangaje ko zimwe mu ngendo rusange zo gutwara abantu mu binyabiziga, zishobora kongera gusubukurwa kuri uyu wa mbere.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113328/kazakhstan-imyigaragambyo-imaze-kugwamo-abagera-164-yatewe-niki-menya-uko-byifashe-muri-ic-113328.html

  • Bwa mbere mico the best yerekanye umwana we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ku cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 nibwo Mico The Best  abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje amazina y'umwana wabo.

    Tariki 26 Nzeri 2021 nibwo Mico The Best yasabye anakwa umukunzi  we Ngwinundebe Clarisse mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

    Tariki 3 nibwo mico the best n'umugore bibarutse imfura yabo y'umuhungu gusa mico the best nibwo yasangije abakunzi be iyi nkuru nziza.

     

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mico-the-best-yerekanye-umwana-we-amafoto/