
Source : https://yegob.rw/umupasiteri-arashinjwa-gufata-ku-ngufu-abana-babiri-bakiri-bato-bavukana/
Aya makuru mashya kandi meza ku baturage b’ibihugu byombi yatangajwe mu ijoro rishyira uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 mu itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Iyi Minisiteri yavuze ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa tariki 31/01/2022.Â
Uyu mupaka ufunguwe nyuma y’iminsi itanu gusa (5) Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka agiriye uruzinduko mu Rwanda aho tariki 22/01/2022 yahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku mubano w’ibihuhu byombi.

Iyi ntara ni imwe mu zigeze kugira umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, Kundwa Doriane waryegukanye mu 2015 yiyamamarije muri iyi ntara benshi bita ko ari iy'ubukerarugendo.
Kundwa Doriane ari mu bakobwa batanu bahagarariye intara y'Amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, bamenyekanye ku wa gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015, mu muhango wo kubatoranya wabereye mu mujyi wa Musanze.
Mu bakobwa bose bahatanye uko bari 34, banyuraga imbere y'abatanga amanota batatu, bakiyerekana ndetse bakabazwa n'ibibazo, abatanga amanota nibo bemezaga uwatsinze cyangwa uwatsinzwe, hakurikijwe uburyo yiyerekanye ndetse n'uburyo yasubije ibyo yabajijwe.

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, ahesha ishema akarere ka Musanze
Ababashije kwiyerekana neza kandi bakanasubiza neza kurusha abandi uko ari batanu icyo gihe barimo Kundwa Doriane wari wambaye No 4, icyo gihe yari afite imyaka 19 y'amavuko.
Kuva icyo gihe urugendo rwa kundwa Doriane rwarakomeje ndetse akomeza gukataza no gukora iyo bwabaga kugera ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015 ubwo yabaga nyampinga w’u Rwanda.
Mu gihe harabura amasaha make ngo ibirori nyir’izina bya Miss Rwanda bitangire, aho bizatangirira mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri La Palme Hotel Musanze ku isaha ya Saa saba z’amanywa, amakuru aravuga ko abakobwa bose bamaze guhamagarwa.

Miss Kundwa Doriane n’ibisonga bye nyuma yo kuba nyampinga mu 2015
Iby’ingenzi wamenya ku ntara y’Amajyaruguru
Intara y'Amajyaruguru ifite ubuso bwa kirometero kare 3331 n'abaturage barenga 1.604.997. Igice kinini cy'Intara y'Amajyaruguru kigizwe n'imisozi miremire, igaherwa mu majyaruguru yayo n'uruhererekane rw'ibirunga. Iteganya gihe rimeze neza, rigizwe n'imvura isanzwe mu gihe cy'umwaka, n'amahumbezi mu gihe kinini cy'umwaka uretse mu mezi abiri gusa ya gicurasi na Kamena, mu cyi haba hari izuba naryo ridakanganye cyane.
Intara y’Amajyaruguru yashyizweho hakurikijwe Itegeko No. 29/2005 of 31/12/2005 rishyiraho inzego z’igihugu cy’u Rwanda. Iyi Ntara yakozwe hakomatanyijwe icyari intara ya Ruhengeri, Byumba n’igice cy’amajyaruguru cy’icyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Uturere 5 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, na Rulindo, Imirenge 89, Utugari 413 n’Imidugudu 2743.

Batanu ba mbere batsinze mu ntara y’Amajyaruguru bafashe agafoto na nyakwigendera Ambasaderi Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana, maze urugendo rwa Miss Kundwa Doriane rutangirira aho.

Kundwa Doriane akimara kuba nyampinga wa 2015 yicaye mu ntebe nziza yari yamuteguriwe

Bamwe mu bakobwa batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru 2019Â Â
Iyi tombola yateguwe n'ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zidasanzwe.
Ibi bihembo byatanzwe ku wa 26 Mutarama 2022, bitangirwa mu Karere ka Nyagatare ari naho umuforomo witwa Ruganzu Gerard yaherewe icye, agishyikirijwe n'Umuyobozi wa Canal+, Sophie Tchatchoua.
Ruganzu watomboye moto mu byishimo byinshi yavuze ko kuba yayegukanye ari iby'agaciro gakomeye.
Ati “Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya Canal+. Hari igihe ngura iry'ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 20 Frw nk'iyo nshaka kureba imikino itandukanye. Ni iby'agaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto.'
Ruganzu yashishikarije Abaturarwanda kugura ibikoresho bya Canal+ n'ifatabuguzi cyane ko hariho n'ubwasisi.
Uretse uwatsindiye moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo televiziyo ebyiri, telefone ya Samsung S20 n'amakarita yo guhaha afite agaciro k'ibihumbi 30 Frw.
Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije poromosiyo yo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n'imikino y'Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun.
Dekoderi n'ibikoresho byose byashyizwe ku bihumbi 5 Frw mu gihe igiciro cya installation nacyo cyagizwe ibihumbi 5 Frw.
Abasanzwe batunze dekoderi za Canal+ na bo batekerejweho muri iyi poromosiyo kuko umukiliya uguze ifatabuguzi ahabwa iminsi 15 areba amashene yose.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umushoferi yabonye ko imodoka itangiye gucumba umwotsi, agahita ayivamo ariko yo ikomeza kwaka.
Mu magambo make, umushoferi wayo Ntaganzwa Soda yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga bitewe n'uko ataratuza.
Yagize ati 'Rero muri kumpamagara muri benshi kandi ndacyari muri parapara, ibiki byose n'ibyo nkiri gutegura bindi ngomba gushyira ku murongo mwakihangana mukampamagara maze gutuza.'
Byasabye gutegereza Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi, ariko naryo ryahageze risanga iyo modoka yakongotse.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ariko ko iperereza rikomeje.
Yagize ati 'Impanuka yo twayimenye, yageze I Gikondo ifatwa n'inkongi y'Umuriro hanyuma urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariiko yari yarangije gukongoka. Iperereza rigiye gukorwa kugira ngo impamvu yabiteye imenyekane neza.'
Yakomeje asaba abashoferi kurushaho gukoresha isuzuma ry'ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kwirinda impanuka nk'izo zishobora kuba.
Ati 'Ubutumwa twatanga ni uko abantu barushaho kujya bakoresha isuzuma ry'ibinyabiziga byabo ku gihe, kuko umushoferi yavuze ko nta tabi yari ari kunywa, kandi ngo nta kindi kintu yari afite cyateza inkongi muri iyo modoka.'
Ubusanzwe impanuka nk'izi ntizikunze kubaho ariko zishobora kuba zitewe ahanini no kuba insinga z'imodoka zakoranaho zigateza circuit biturutse ku kuba zarashyizwemo nabi cyangwa zarangiritse n'ibindi bitandukanye.
Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo kuri feu rouge, ugana Rwandex imodoka yafashwe n'inkongi irakongoka.
Ibi byabaye ahagana saa Sita z’amanywa. Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka. pic.twitter.com/ekMghgDihZ
â” IGIHE (@IGIHE) January 27, 2022
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imodoka-yahiriye-mu-muhanda
Uwitwa NIYONTEZE AGNES yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUHIRE Marie Agnes mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu byangombwa.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

Uwitwa MANZI Hussein yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MANZI Arsène
mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje no mu bindi byangombwa.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:
