Abantu babiri bitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi bazize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, baba 1436 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.


Abantu babiri bitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi bazize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, baba 1436 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.



Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nibwo bagejejwe ku biro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, harimo abagabo 47, abagore batandatu (06) n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.
Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda.
Uyu murundi akaba yaragiye Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.


Dr Mpunga yagize ati “Inkubiri ya kane ya Covid-19 dusa n’abari kuyisohokamo, kuko imibare(y’abandura) igenda igabanuka umunsi ku wundi kandi bigeze ku rugero rushimishije, mu bipimo dufata buri munsi ubu turi munsi y’abantu 25 ku bantu 100,000 banduye, ari byo bigaragaza ko dushobora kubana na yo(Covid-19) ibikorwa bigafunguka nk’uko byari bisanzwe”.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bavuze ko kuba icyorezo kigenda kigabanuka ndetse n’amabwiriza akaba yorohejwe, bitavuze ko kwirinda birangiye.
Minisitiri Gatabazi we yavuze ko amabwiriza yorohejwe kugira ngo abaturage bakore imirimo ibateza imbere, ariko ko badakwiye kwirara ngo begerane hafi kwicaranaho, cyangwa kwibagirwa gukaraba no kwambara agapfukamunwa.
Imbaraga nyinshi u Rwanda rwazishyize mu gusaba abaturage kwitabira gufata inkingo zirimo n’urwa gatatu rwo gushimangira.

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Muri ino minsi mu nzego z’ibanze dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima turimo gukingira abantu batarafata urukingo rwa kabiri, hari abafashe urwa mbere mu kwezi kwa 11, ukwa 12 no mu ntangiriro z’ukwa mbere, abari hirya no hino mu Gihugu bagire igihe cyo kwikingiza, abo bitarageraho bihutire kuza kwikingiza”.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ishimishijwe no kubona Abaturarwanda bagejeje imyaka 18 y’ubukure bangana na 83% bamaze gukingirwa Covid-19 mu buryo bwuzuye, igisigaye ari ugufata urukingo rushimangira.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 yafashe umwanzuro wo gusubukura ibikorwa byose kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa sita z’ijoro, ariko ababikora bose bakaba bagomba kwirinda, harimo no kuba barakingiwe byuzuye.


Abaturage bemeza ko hari serivisi z’ubutaka zibagora kuzibona akenshi bakabihuza n’ubucye bw’abakozi hamwe n’ibikoresho mu nzego za Leta zitanga serivisi z’ubutaka, kuko hari aho usanga nta noteri umurenge ufite bikaba ngombwa ko uwo mu wundi murenge ari we ukora izo nshingano ziyongera ku zo yari afite bityo bikadindiza serivisi zitangwa kandi nyamara hari igihe ntarengwa ziba zigomba kumara.
Mu nama yahuje Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, hamwe n’Umujyi wa Kigali ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, hagaragajwe ko ibijyanye na serivisi z’ubutaka zitanoze, bikaba biterwa n’uko hakoramo abakozi bacye ku buryo inshingano ziba zirenze ubushobozi bwabo, ari naho umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, Dr. Merard Mpabwanamaguru, ahera avuga ko mu gihe cya vuba hari icyo bagiye gukora.
Ati 'Mu gihe cya vuba tugiye gushakisha abakozi kugira ngo uwo muri 'notification’ abashe kwita cyane ku bigendanye n’iby’ubutaka. Tugiye gushaka abakozi batanga ibyo byangombwa byo gusana no kuvugurura ndetse n’undi mukozi uzajya ukora ubugenzuzi, aho byibura inshingano uwo umwe yakoraga tugiye kuzishakira abakozi batatu bazigabana, kugira ngo akazi karusheho kugenda neza muri izo serivisi'.
Ikindi ni uko Umujyi wa Kigali ugiye gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga, biri muri serivisi z’ubutaka aho bateganya gutanga murandasi yihuta ya 4G, kuri buri mukozi ukora muri serivisi z’ubutaka mu bya notifikasiyo.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Esperance Mukamana, avuga ko Covid-19 yabakomye mu nkokora igatuma imirimo idakorwa neza, kubera ko abakozi batakoraga bose.
Ati 'Icyo rero twiyemeje, ni uko uyu mwaka twatangiye tugiye gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze, Umujyi wa Kigali n’intara zose mu gihugu n’uturere, kugira ngo ibyo bibazo byose bishakirwe ibisubizo ariko noneho hari n’ibyo itegeko ry’ubutaka rishya riteganya. Ni ugushyiraho abantu bigenga batanga za serivisi z’ubutaka, nabyo bizaza gukemura ibyo bibazo n’ubwo n’abahari nabo bagomba gukora cyane, kugira ngo abaturage babone serivisi nziza'.
Mu rwego rwo gukemura no kugeza serivisi nziza ku Banyarwanda haranateganywa gusubizaho icyumweru cyahariwe ubutaka kizwi nka 'Land week', kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo byose bikigaragara muri serivisi z’ubutaka.

Ku mukino w'umunsi wa 15 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere wabaye kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yari imbere y'abafana bayo bari bagarutse mu kibuga, nubwo batari benshi nk'ibisanzwe, yaje ishaka kwikura mu gisebo iherutse kwambikwa na Marine FC, ari nako byari bimeze ku ruhande rwa Gasogi United nayo yari iherutse gutsindwa na Etincelles ibitego 2-0.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, abafana ba Rayon Sports bayitiza umurindi itangira isatira izamu rya Gasogi United, ndetse iza kubona igitego cyatsinzwe na Manaseh Mutatu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Gasogi United, Mico Justin aza kubona uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ariko ntibyamuhira. Uyu rutahizamu ariko ntiyacitse intege kuko yaje gutsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku mupira mwiza yari ahawe na myugariro Mackenzi.
Ni umukino kandi wakurikiranwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, ndetse n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier.
Kugeza ubu Rayon Sports isoje Igice cya Mbere cya Shampiyona ifite amanota 26.
Ku rundi ruhande, AS Kigali yari yerekeje mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba aho yari yagiye guhangana na Etoile de l'Est iri mu makipe adahagaze neza.
AS Kigali yagiye gukina uyu mukino nyuma yo kunganya na APR FC 0-0 mu mukino uheruka, aho icyizere cyo gutsinda cyari hejuru na nyuma y'uko ibonye umutoza mushya.
Icyakora iki cyizere cyaraje amasinde kuko Etoile de l'Est ikunze kwihagararaho ku mikino yakiriye, yatunguye iyi Kipe y'Abanyamujyi ikayitsinda ibitego 2-0. Ibitego byayo byatsinzwe na Harerimana Jean Claude Kamoso ndetse na Samuel Chukwudi.
Ni urugendo rutahiriye AS Kigali kuko ku munota wa 77, Niyonkuru Ramadhan yahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gukorerwa ikosa ariko agahaguruka atonganya umusifuzi.
Iyi kipe yakomeje irwana no gushaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko amahirwe menshi yagiye aboneka ntabashe kwinjira mu izamu. Nyuma yo gutsindwa, AS Kigali yasoje Igice cya Mbere cya Shampiyona ifite amanota 24.
Uko indi mikino yagenze
Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0, mu gihe Mukura VS yatsinze Etincelles FC 1-0, naho Rutsiro itsindirwa mu rugo na Musanze FC igitego 1-0.
Imikino isoza Igice cya Mbere cya Shampiyona izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, aho APR FC izakira Police FC, Marines FC ikakira Kiyovu Sports mu gihe Espoir FC izisobanura na Gorilla FC.
Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'
Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti 'Guverinoma y'u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y'u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.'
Nk'uko bimeze ku yindi mipaka, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 zizubahirizwa no ku Mupaka wa Gatuna, riti 'Nk'uko bimeze ku yindi mipaka yo ku butaka, inzego z'ubuzima hagati y'u Rwanda na Uganda zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n'uruza rw'abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.'
Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gucyemura ibibazo biri hagati y'impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.
Itangazo riragira riti 'Guverinoma y'u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y'u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry'uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry'umubano hagati y'ibihugu byombi.'
Umupaka wa Gatuna wari warafunzwe mu 2019 nyuma y'uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ntibagezwe imbere y'ubutabera.
Icyo gihe u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda 'kuko rudafite ubushobozi bwo kubarindirayo'.
Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye kuko u Rwanda na Uganda ari ibihugu byabanye kuva kera, ku buryo bidatangaje kuba umuryango umwe waba ufite abavandimwe mu bihugu byombi.
Uretse imibanire, kutumvikana hagati y'ibihugu byombi byagize ingaruka zikomeye mu bucuruzi bwavuye ku gaciro ka miliyoni 250$ mu 2018 bukagera ku gaciro ka miliyoni 10$ gusa.
Ku itariki ya 22 Mutarama, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzindiko rudasanzwe mu Rwanda aho yaganiriye na Perezida Kagame mu biganiro byamaze umwanya munini, amakuru akavuga ko impande zombi zishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro ndetse ko byatumye 'haterwa indi ntambwe mu gucyemura ibibazo bihari'.
Mbere y'uruzindiko rwa Lt Gen Muhoozi, impande zombi zari zagerageje kumvikana binyuze mu buhuza bwari buhagarariwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ariko ntibyagira icyo bitanga gifatika.
Icyakora nubwo ibihugu byombi byari bifitanye ibibazo bikomeye, nta na rimwe uruhande rumwe rwigeze ruvuga ko rutazigera rwumvikana n'urundi, ndetse ntabwo ibihugu byombi byigeze bicana umubano ushingiye kuri dipolomasi na za ambasade, byumvikanisha ko buri ruhande rwari rwiteguye ko ibintu bishobora gusubira mu buryo.
Abafana b’ikipe ya Gasogi United bibumbiye mu itsinda ‘Urubamby’Ingwe’ basabye perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura iyi kipe muri shampiyona.
Mu mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Gasogi United 1-0, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 71, Nkubana Marc yaje gutera umupira asa n’uwuhinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira uyoboka mu nshundura ariko umusifuzi wo ku ruhande, Saidi aracyanga avuga ko habayeho kurarira.
Ibi byateye uburakari perezida wa Gasogi United maze atangariza itangazamakuru ko atakomeza gushora amafaranga mu mupira wuzuyemo umwanda ko afashe icyemezo cyo kuyikura muri shampiyona.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa abakunzi b’iyi kipe yasinyweho n’abagera kuri 26, basabye KNC kwisubiraho.
Bagize bati “twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubamby’Ingwe, Hommes Integres n’abandi benshi nibyo ko dukomeje kubabazwa n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye mu mikino itandukanye ya shampiyona irimo uwa Police FC, Etoile del’Est by’umwihariko n’uwa Rayon Sports wabaye kuri uyu wa Kane.”
“Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu Kakooza Nkuriza Charles karumvikana dore ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere. Umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe, turifuza ko ikipe ya Gasogi United ihabwa ubutabera ikwiye ariko turanifuza kuyibona ikina mu kibuga iduha ibyishimo nk’intego z’ubuyobozi bwayo ariko turifuza ko rwose Gasogi United iguma gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere. “
KNC akaba ari mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe ko agurisha imikino, gutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yahuymoe na Police FC, yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150.
Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.
Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.
Nyuma y’imyaka ibiri ikina Icyiciro cya Kabiri, Gasogi United yazamutse mu cya mbere iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Heroes FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019, ikaba yari imaze imyaka 2 n’igice ikina mu cyiciro cya mbere.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urubamby-ingwe-rwasabye-knc-kwisubiraho
Minisitiri Maj Gen Murasira n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw'akazi muri Qatar aho ku wa Gatatu yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu Ishuri rya Qatar Aviation Academy.
Dr. Khalid bin Mohammad usanzwe ari n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano yaganiriye na Maj Gen Murasira kuri uyu wa 27 Mutarama 2022.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agency), byatangaje ko abayobozi bombi barebeye hamwe umubano n'ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Qatar ndetse n'uburyo bwo gukomeza kwagura ubwo bufatanye.
Dr. Khalid bin Mohammad kandi yakiriye ku meza Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Maj Gen Murasira n'itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw'akazi muri icyo gihugu.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za RwandAir zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.
Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.
Qatar Airways yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.