Blog

  • Kigali : Imodoka yafashwe n’inkongi iri mu muhanda irashya irakongoka #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yari igeze kuri Feu Rouge yerecyeza Rwandex.

    Ababonye iyi nkongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, batunguwe n’ibyabaye kuko bagiye kubona bakabona irahiye gusa nta muntu n’umwe wahiriyemo.

    Bamwe mu bazi iby’imiterere y’ibinyabiziga, bavuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba ku modoka zishaje aho byanagiye bigaragara ku modoka zimwe mu Mujyi wa Kigali.

    Mu ntangiro z’uku kwezi na bwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’inkongi yafashe imodoka yari iparitse mu rugo rw’umuturage na yo igashya igakongoka.

    Iyi modoka yahiye kuri uyu wa Kane, yafashwe n’inkongi irashaya irakongoka abantu bareba mu gihe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze yamaze gukongoka.

    SSP Irere Rene, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati 'urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariko yari yarangije gukongoka.'

    SSP Irere Rene yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Imodoka-yafashwe-n-inkongi-iri-mu-muhanda-irashya-irakongoka

  • Kobe Bryant n'umukobwa we bakorewe ikibumbano aho bakoreye impanuka ya Kajugujugu #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Kobe Bryant wakunzwe na benshi mu bakunzi ba Basketball n'imikino muri rusange n'umwana we Gianna Bryant bakorewe ikibumbano cyashyizwe ahantu kajugujugu bari barimo yakoreye impanuka muri Leta ya California.

    Iki kibumbano cyashyizweho kuri uyu wa Gatatu,nyuma y'imyaka ibiri aba bombi n'abandi bantu bari kumwe muri kajugujugu bakoreze impanuka yahitanye ubuzima bwabo bose.

    Icyo kibumbano cyakozwe n'umunyabugeni Dan Medina kigaragaza Kobe Bryant mu myenda ye y'Ikipe ya Los Angeles Lakers, ukuboko kwe kuri ku rutugu rw'umukobwa we, Gianna na we wambaye umwenda w'iyi kipe afashe umupira wa Basketball ku ruhande rwe.

    Medina yatangarije NBC Los Angeles ko icyo kibumbano gipima ibilo 72.5 yakizanye aho hantu ku isaha bapfiriyeho kandi ko kizagera igihe kihakurwa.

    Munsi y'ikibumbano, handitseho amazina yabo n'ay'abandi bantu barindwi baguye mu mpanuka.

    Ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 ku masaha y'umugoroba i Los Angeles nibwo inkuru y'incamugongo mu bakunzi ba Basketball n'abazi Kobe Bryant yamenyekanye ko yapfiriye mu mpanuka y'indege, hari mu rucyerera kuwa mbere ku masaha yo mu karere kacu.

    Kobe wari ufite imyaka 41 kandi amaze imyaka ine asezeye gukina mu babigize umwuga, yapfanye n'umukobwa we Gianna (13) n'abandi bantu barindwi ubwo bari muri kajugujugu bagiye ku mukino w'ikipe y'umukobwa we.

    Bimwe mu byo wamenya kuri Kobe

    Yavukiye i Philadelphia muri Amerika, ariko afite imyaka itandatu yimukana na se Joe Bean Bryant wari ugiye gukina basketball mu Butaliyani nyuma y'uko yari atakibona ikipe imushaka muri NBA aho yari amaze gukina imyaka umunani.

    Kobe yatangiye gukina basket nyabyo ari mu Butaliyani aho yabanye n'ababyeyi be imyaka umunani, nyuma bataha muri Amerika aho se Joe yatangiye imirimo yo gutoza.

    Kobe yize amashuri yisumbuye gusa maze mu 1996 ku myaka 17 ahita yinjira muri NBA, imyaka 20 yakurikiyeho yabaye iy'amateka kugeza mu 2016, kandi nta yindi kipe yakiniye uretse Lakers.

    NBA ivuga ko Kobe yagize 'career' y'intangarugero. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA, yabaye MVP (Most Valuable Player) inshuro ebyiri ku mukino ya nyuma (play-offs), kandi niwe mukinnyi wayitsindiye Los Angeles Lakers amanota menshi kurusha abandi bose kugeza ubu, ibi bituma bamwe bamushyira mu mpaka z'umukinnyi mwiza w'ibihe byose muri NBA.

    Ubwe yihaye akabyiniriro ka 'Black Mamba', aho mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ati: 'Iyo nkandagiye mu kibuga mpinduka gutyo. Mba iyo nzoka y'inkazi.'

    Kobe Bryant yamamaye muri NBA ataragira imyaka 20 ubwo yatwaraga irushanwa rya Slam Dunk Contest mu 1997 ndetse atorwa n'abafana mu bakinnyi batangira mu mukino wa All-Star mu 1998 nubwo bwose mu ikipe ye yari ataratangira kubanza mu kibuga.

    Mu myaka ya 2000 yatwaye ibikombe bitatu byikurikiranya ari kumwe na Lakers, ndetse kugeza ubu ni wa kane mu batsinze amanota menshi (33,643) mu mateka ya NBA inyuma ya Kareem Abdul-Jabbar, Karl Malone, na LeBron James.

    Mu 2006 yarigaragaje bikomeye mu mukino bakinnye na Toronto Raptors ubwo yatsindaga amanota 81 wenyine, ibyo bituma aba uwa kabiri inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 100 mu mukino mu 1962.

    Kobe yarangije gukina muri NBA muri uwo mujyo nyine kuko ku mukino we wo gusezera mu 2016 yakoze ibidasanzwe agatsinda amanota 60 wenyine.

    Kobe yakinnyi imikino 1,346 muri NBA, kuri buri mukino yatsindaga ikigereranyo cy'amanota 25, agakora 'rebounds' eshanu, agatanga 'assists' enye.

    Mu myaka 10 ya mbere ya 'career' ye Kobe yambaye numero 8, bigeze mu 2006 arahindura yambara 24, aho yavuze ko byari igikorwa cyo kuvugurura urwego rwe mu myaka ikurikiyeho.

    Yabigezeho kuko ubwo yari yambaye numero 8 yatsinze amanota 16,777 naho yambaye 24 atsinda amanota 16,866. Izo numero zombi ubu zashyizwe mu zubashywe kuko nta wundi mukinnyi ushobora kuzambara mu mateka ya Lakers.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kobe-bryant-n-umukobwa-we-bakorewe-ikibumbano-aho-bakoreye-impanuka-ya

  • Antoine Cardinal Kambanda yizihije imyaka itatu amaze abaye Arkiyepiskopi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, ubutumwa buriho bugira buti: 'Isabukuru Nziza kuri Arkiyepiskopi wacu Antoine Cardinal Kambanda'.

    Ubwo butumwa kandi bukomeza bugaragaza igihe cardinal yaherewe inkoni y’ubushumba: 'Imyaka 3 irashize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali (27/1/2019-27/1/2022). Nyagasani akomeze amwongerere imbaraga n’ubuhanga kugira ngo abashe kurangiza ubutumwa yamutoreye'.

    Arkiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru ye ndetse n’imyaka itatu ishize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali, mu gihe hashize amasaha make hamenyekanye intumwa ya Papa mu Rwanda.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, ni yo yemeje ko Reverend Monsignor Arnaldo Catalan, aba Intumwa ya Papa mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/antoine-cardinal-kambanda-yizihije-imyaka-itatu-amaze-abaye-arkiyepiskopi-wa-kigali

  • Magaly yasibye kuri Youtube indirimbo zirimo… – #rwanda #RwOT

    Mu ndirimbo uyu mukobwa yakuye kuri Youtube harimo 'The One' yakoranye na Ice Prince wo mu gihugu cya Nigeria, bavuzweho gukundana.

    Uyu mukobwa uba i Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika, yinjiye mu muziki mu 2017 ashyira hanze indirimbo zirimo nka 'Nyemerera', 'Hold me', 'Abubu' n'izindi. Izi zose yazisibye kuri shene ye ya Youtube.

    Uretse izi ndirimbo, uyu muhanzikazi yanasibye kuri Instagram amafoto yifotoje agaragaza ikimero n'abandi avuga ko atari akijyanye n'umukobwa wa Yesu.

    Magaly Pear yabwiye INYARWANDA ko yafashe icyemezo cyo gukura izi ndirimbo kuri Youtube kubera ko zitajyanye n'uwo ari we uyu munsi.

    Yagize ati 'Indirimbo zanjye za ‘secullar’ nazikuyeho kuko ntabwo zikivuga umuntu ndi we uyu munsi […] Uriya yari Magaly w’undi, ubu Magaly ni uwundi mushya muri Kristo.'

    Akomeza ati 'Nazikuyeho kuko ntabwo nifuza ko… zari zizwi ariko kumenyekana kwazo ntabwo ari byo nkora uyu munsi. Ntabwo nkigaragaza ya myambarire cyangwa se, mbese hari ibintu ntagikora nk’uko byari bimeze muri kiriya gihe, n’iyo mpamvu nakuyeho ziriya ndirimbo.'

    Magaly wakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza, avuga ko muri uyu mwaka wa 2022, azashyira imbaraga mu gukora indirimbo zihimbaza Imana kandi nziza zitanga inyigisho, zikora ku bugingo, zitanga ibyishimo kandi abantu bakabyina.

    Shene ya Youtube y'uyu mukobwa yayujujeho ibiganiro by'ubuhamya, nk'aho agaruka ku bintu 10 Imana yamukoreye nyuma yo gusenga no kwiyiriza; inzira yo kwakira agakiza, akamaro ko kubabarira, uko wahorana amahoro yo mu mutima n'ibindi.

    Ananyuzaho ibiganiro agirana n'abantu batandukanye harimo nk'icyo yagiranye na Francis Iraguha wamenyekanye nka Francis Zahabu,  wagize izina rikomeye kubera guhanga imideli abinyujije muri Francis Zahabu Fashions.

    Uyu mugabo asigaye ari umwe mu bakinnyi ba filime y'uruhererekane ya City Maid. Ikiganiro yagiranye na Magaly cyagarutse ku hantu wakura amahoro.

    Mu mpera z'Ukuboza 2021, Magaly yasohoye indirimbo ihimbaza Imana yise 'Umukunzi' yumvikanisha uburyo yaboneye amahoro muri Kristo.

    Ingabire Magaly Pearl yatangaje ko yasibye kuri Youtube indirimbo zitajyanye n'agakiza yakiriye Magaly yavuze ko ashaka kugaragaza ko atandukanye n'umuntu yahoze ari we Magaly avuga ko yasibye amafoto ye agaragaza ikimero kuri Instagram kuko atajyanye n'umukobwa w'Imana

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUKUNZI' YA MAGALY

     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MAGALY YAGIRANYE NA FRANCIS UKINA MURI CITY MAID

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113900/megaly-yasibye-kuri-youtube-indirimbo-zirimo-iyo-yakoranye-na-ice-prince-zitajyanye-nagaki-113900.html

  • Rwamagana: Abakoraga muri VUP baratabaza nyuma yo kunanirwa kwishyura mu kibina #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage  bo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ntibizeye kuzishyurana amafaranga bahanye mu kibina, nyuma y'uko bahagaritswe mu mirimo ya VUP ari na yo bakuragamo ayo mafaranga.

    Aba baturage ngo imirimo yo gukora umuhanda biciye muri gahunda ya VUP, bayitangiriye mu mujyi wa Rwamagana berekeza mu kagari ka bwiza ahitwa i Rutonde ; hose ni mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

    Aba baturage Ubwo baganiraga n'umunyamakuru wa Flash, bamubwiye ko aka kazi kabo kahagaze kandi ko ku munsi wo guhembwa bagiraga umuntu baha amafaranga biciye mu kibina bari bibumbiyemo, none ngo ari abayahawe n'abayatanze, ntibari kubasha kwishyurana ngo kuko batagihurira muri aka kazi ka VUP.

    Umwe mubahawe ayo mafaranga mu kibina yagize ati 'Batubwiye ko tugiye kumarana imyaka ibiri ariko baduhagaritse n'umwaka utuzuye. Hari n'abantu twari twagiye mu bibina, hari bamwe batigeze bahabwa na bagenzi babo kandi amafaranga barayatanze. Ni ukuvuga ngo, uriya utarayabonye kandi yarayatanze, urumva ko murebana nabi.'

    Naho mugenzi we wayatanze we yagize ati 'Twayafataga mu minsi icumi, buri muntu tukamuha ya mafaranga yose noneho twakongera tugateranya undi muntu tukamuha aye, ikibazo biri gutera, uragera kuri wawundi ati mwarampaye ariko ntabwo nyikora. Ubwo rero yabyihorera ukumva wowe wayatanze uteri wayahabwa, ukumva urabangamiwe.'

    Aba baturage baravuga ko nyuma yo guhagarikwa, mu ngaruka byabagizeho harimo n'ubukene, bagasaba ko basubizwa muri iyi mirimo bakabasha kubona ibitunga ingo zabo.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana buvuga ko aba baturage bagomba kwishyurana kuko hari umusaruro bakuye mu mirimo bakoze, naho ngo kuba batakiri mu kazi byaturutse ku ngengo y'imari  nkuko madamu Jeanne Umutoni, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yabibwiye umunyamakuru wa Flash.

    Yagize ati 'Bigishijwe kwizigamira, wagura itungo, wakwizigamira muri sacco. Ubwo buryo bwose  bakwiye kuburebaho bakishyura, batitaye kuvuga VUP kuko VUP ijyana n'ingengo y'imari kandi igihe bakoze cyarasoje ntabwo bahagaritswe.'

    Umwaka w'ingengo y'imari ya 2021, ngo abagenerwa bikorwa ba VUP muri uyu murenge wa Kibagiro mu karere ka Rwamagana bari ingo 119, ariko 67 muri zo zikaba zimaze igihe zitagikora bitewe n'ingengo y'imari.

    Madamu Jeanne Umutoni, Visi Meya Ushinzwe Imibirehomyiza y'Abaturage

    KALINDA Claude

    The post Rwamagana: Abakoraga muri VUP baratabaza nyuma yo kunanirwa kwishyura mu kibina appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/27/rwamagana-abakoraga-muri-vup-baratabaza-nyuma-yo-kunanirwa-kwishyura-mu-kibina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakoraga-muri-vup-baratabaza-nyuma-yo-kunanirwa-kwishyura-mu-kibina

  • IGP Dan Munyuza yasuye Polisi ya Lesotho – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko yarutangiye tariki ya 26 Mutarama, biteganyijwe ko azarusoza ku wa Mutarama 2022. Rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Lesotho.

    IGP Dan Munyuza yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli.

    Muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Kayihura Eugene, ari na we uhagarariye u Rwanda mu Bwami bwa Lesotho.

    Abayobozi ba Polisi zombi ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama bagiranye ibiganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ya Lesotho. Byibanze ku gushimangira amasezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi zombie n'ayibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n'intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y'abapolisi bato, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Yagize ati 'Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y'u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.'

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y'ibihugu bya Afurika hagamijwe kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n'ubugizi bwa nabi ndengakamere.

    Yagize ati 'Gukorera hamwe nk'inzego z'umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n'umugabane wose muri rusange.'

    Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y'u Rwanda yari ihagarariwe n'umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.

    Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho abayobozi bombi bongeye gushimangira ubufatanye mu kubaka ubufatanye, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry'ibiyobyabwenge no kwimakaza uruhare rw'abaturage mu kwicungira umutekano.

    Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho bisanzwe bifitanye ubufatanye mu gucunga umutekano

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-dan-munyuza-yasuye-polisi-ya-lesotho

  • Nyagatare: Umworozi yimye inzira abatujwe mu mudugudu w'abatishoboye wa 'Icyizere' #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w'abatishoboye wiswe Icyizere  mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, baravuga ko umworozi yabimye inzira igana ku mugezi  none bakaba bakora urugendo rw'amasaha abiri babanje kuzenguruka kugira ngo bagere ku mugezi.

    Aba baturage batujwe mu mudugudu umwe witwa icyizere uherereye mu kagali ka Bwera mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bakoreshaga iminota ibarirwa muri 15 kugira ngo bagera ku Iriba rya  Nayikondo bubakiwe na Leta.

    N'ubwo bimeze gutya, hari umworozi ufite ifamu bagomba kunyuramo kugiran go bagera kuri uyu mugezi, ariko yababujije kiyunyuramo. Ubu basigaye bakora urugendo rw'amasaha abiri kugira ngo bagere aho bavoma.

    Umwe yagize ati 'Nk'ubu hari umudamu wajemo hano, aravuga ngo twiyamye abantu bo muri kutunyurira mu mafamu, kandi ngo ababahaye amazu bazanabashakire inzira yo kunyuramo.'

    Undi nawe ati 'Kuri Nayikondo ni kure, kandi kugira ngo uzafate ikidomoro uzamuke biba ari ikibazo. Kugira ngo ugereyo bisaba kunyura mu mafamu kandi ba nyirayo ugasanga bahora batubwira ngo ababahaye amazu bazanabashakire inzira.'

    Uyu nawe ati 'Ubundi Nayikondo iri hirya y'amafamu kure, twe niyo tugiye kuvoma n'ugukomeza umuhanda ukagera kuri kaburimbo ukongera ukamanuka ukagera ku idamu. Uramutse unyuze mu ifamu y'umuntu, n'ukuguca amaguru.'

    Aba baturage biganjemo abagore barasaba Leta gukirana iki kibazo kugira ngo babashe kuvoma mu buryo buboroheye ndetse basagure igihe cyo gukora indi mirimo.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen avuga ko bagiye gusaba uyu mworozi agatanga inzira, abaturage bakoroherwa n'urugendo rubageza ku mugezi.

    Yagize ati 'Umuntu se yakwima abantu inzira? Inzira ni itegeko, uburyo bwihuta n'uguha abantu inzira bakagera ku mazi ariko uburyo burambye nuko tugomba kwegereza abaturage amazi batagombye gushaka aho baca nyine.'

    Ikibazo cy'aba baturage bimwe inzira n'umworozi kigarazwa nk'ikimaze igihe kitari gito, kuko mu bihe byagiye bisimburana ngo bakigaragarije ubuyobozi bwo mu nzego z'ibanze ariko ntigikemuke.

    Kugeza ubu aba baturage bakomeje gutegereza bihanganye ko igihe kimwe iki kibazo cya kemuka bakoroherwa n'urugendo bagiye kuvoma.

    NTAMBARA Garleon

    The post Nyagatare: Umworozi yimye inzira abatujwe mu mudugudu w'abatishoboye wa 'Icyizere' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/27/nyagatare-umworozi-yimye-inzira-abatujwe-mu-mudugudu-wabatishoboye-wa-icyizere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-umworozi-yimye-inzira-abatujwe-mu-mudugudu-wabatishoboye-wa-icyizere

  • FERWACY yateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo siganwa rizaba rifite intego yo kwigisha abakiri bato umuco w’Ubutwari bijyanye n’insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu', ndetse no gushaka impano z’ingimbi n’abangavu mu gutegura shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

    Isiganwa rikaba rizitabirwa n’abahungu n’abakobwa bari mu byiciro bibiri by’imyaka 12-14 na 15-16, ribere kuri Stade Amahoro i Remera.

    Kwiyandikisha bizakorerwa kuri murandasi (online) no ku cyicaro cya FERWACY giherereye kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022.

    Abazasiganwa bazizanira amagare n’ingofero bambara batwaye, kandi bagomba kuba barakingiwe Covid-19.

    Iryo siganwa rije rikurikira iryabaye mu 2020, aho nanone CHENO na FERWACY bateguye isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rikegukanwa na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore ndetse na Muhoza Eric mu ngimbi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/ferwacy-yateguye-irushanwa-ryo-kwizihiza-umunsi-w-intwari

  • Wa muhanzikazi ukomeje kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze ari mu bwiherero ,yasubije abari kumwibasira [Ifoto] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa urimo kwitegura gushyira hanze indirimbo ye yise 'Agakanzu'avuga ko atigeze ashyira hanze kimwe mu bice by'umubiri we bityo indirimbo ye adakwiriye guherekezwa n'ibitutsi, ni nyuma y'aho ahaswe amagambo n'ababonye iyi foto ye iteguza indirimbo ye agakanzu yicaye mu bwiherero batangira kubigereranya n'iyo umuhanzikazi Ariel Wayz yigeze gushyira hanze igaragaza amabere ye, ateguza album ye iheruka.

    Linda yagize ati Ati 'Ntabwo ifoto iteye ubwoba, sinambaye ubusa. Nta gice cy'umubiri wanjye kigaragara ku buryo wavuga ngo nambaye ubusa. Nabahaye ibyo bagomba guhabwa.'

    Uyu mukobwa avuga ko indirimbo ye yayise 'agakunzu', kandi ko hari agakanzu abantu basanzwe bazwi nk'iyo umuntu yarwaye inzoka cyangwa se agakanzu ko kwambara.

    Ati 'Rero njyewe nahisemo hagati y'utwo dukanzu tubiri, nkoresha 'cover' y'agakunzu nashakaga kwerekana cyangwa nashakaga kuvugaho. Ntabwo nataye umuco, ibintu nakoze ntabwo birenze. Nta gice cy'umubiri wanjye nerekanye cyankoza isoni,'

    Linda ni mushiki w'umuhanzi Kevin Skaa, akaba na mubyara w'umuhanzi Dereck Sano wo mu itsinda rya Active. Ni umukobwa ukiri muto w'impano itangaje, ibumbatiwe n'ijwi rijya gusarara 'ukuntu'.

    Avuga ko yabanje kugira ubwoba bwo kwinjira mu muziki ahanini bitewe n'uko uruganda rw'imyidagaduro ruteye, abanza gusubira inyuma kugira ngo azasimbuke neza.

    Uyu mukobwa avuga ko afite intego yo kujya akora indirimbo izajya iba nziza kurusha iyayibanjirije.

    Linda ni umwe mu banyarwanda bahatanye mu irushanwa ry'abanyempano mu muziki rya The Voice Afrique Francophone, aho yagarukiye mu cyiciro cya 'Battle'.

    Avuga ko iri rushanwa ryatumye amenya uko yakwitwara neza imbere y'abamuhanze amaso, rinamwigisha kuririmba buri bwoko bw'indirimbo 'nta mbogamizi.' Integuza y'indirimbo 'Agakanzu' ya Linda imugaragaza yicaye ku bwiherero, ikariso igeze ku mavi ikomeje kuvugisha benshiLinda yavuze ko nta busa yagaragaje mu guteguza indirimbo ye ku buryo abantu bamwibasira


    Linda yavuze ko iyi ndirimbo ayishyira hanze muri iki Cyumweru

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-muhanzikazi-ukomeje-kuvugisha-benshi-kubera-ifoto-yashyize-hanze-ari-mu

  • Abafana bakuriweho kwipimisha-Amabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    AMABWIRIZA AVUGURUYE AGENGA IBIKORWA BYA SIPORO N’IMIKINO HIRINDWA

    ICYOREZO CYA COVID-19

    Hashingiwe ku Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Mutarama 2022, Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza avuguruye agenga ibikorwa bya siporo n’imikino mu buryo bukurikira:

    1. Imikino y’abantu ku giti cyabo bakoreye hanze izakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19;

    2. Ibikorwa bya siporo mu matsinda bikorewe hanze biremewe. Ababikora bagomba
    kubahiriza ingamba zo kwirinda zizimo guhana intera, gukaraba intoki kenshi, no
    kwambara agapfukamunwa igihe batari mu myitozo ibasaba imbaraga nyinshi;

    3. Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa
    by’imyitozo yigisha abakiri bato byemerewe gusubukurwa. Ababyitabira bose bagomba kuba barikingije COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 12). Igenzurwa rya hato na hato rizajya rikorwa hagamijwe kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa;

    4. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zemerewe gukora. Abazigana bagomba kuba barikingije COVID-19, kandi bakagaragaza ko bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 kandi bakaba nta bwandu bafite.

    5. Amarushanwa n’imikino y’imbere mu gihugu:

    - Imyitozo y’amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino
    mpuzamahanga azakomeza. Aho imyitozo ibera hagomba gushyirwa ingamba zo
    kwirinda COVID-19;

    - Imyitozo, imikino n’amarushanwa bitegurwa n’ingaga za siporo mu gihugu byemerewe gusubukurwa. Ingaga zisabwe gushyiraho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 agomba gushyirwa mu bikorwa akubahirizwa n’abanyamuryango bayo.

    - Ingaga zisabwe gutanga raporo y’ibipimo bya COVID-19 byafashwe ku munsi w’umukino igashyikirizwa MINISPORTS mu gihe kitarenze amasaha 24.

    - Ingaga zisabwe kujya zitangaza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 akurikizwa ahabera imyitozo n’amarushanwa;Abafana baremerewe mu mikino ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bw’aho umukino wabereye. Bagomba kuba barikingije inkingo zose ziteganijwe kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenewe ahabera imikino;

    - Ingaga zizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zizafatirwa
    ibihano.

    6. Siporo n’Imikino mu Mashuri

    - Isomo ry’ingororangingo na siporo mu mashuri rirakomeza. Ubuyobozi bw’ishuri bufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no gukurikirana ko
    zubahirizwa;

    - Amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yemerewe gusubukurwa.

    - Urugaga Nyarwanda rwa Siporo mu Mashuri (FRSS) ruzageza ku mashuri yose amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azajya agenga aya marushanwa.

    MINISPORTS ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye, ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abafana-bakuriweho-kwipimisha-amabwiriza-mashya-ya-minisiteri-ya-siporo