Blog

  • Umuryango Imbuto Foundation uramagana abawiyitirira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko abo bantu bawiyitirira bagasaba abantu amafaranga bababwira ko bazabarihira amashuri cyangwa se bakabizeza kubaha akazi.

    Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwasobanuye inzira binyuramo kugira ngo umuntu abe umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda yayo y’uburezi yiswe 'Edified Generation'.

    Uyu muryango uvuga ko abana baterwa inkunga muri iyi gahunda ya Edified Generation batoranywa n’ibigo bigaho hakurikijwe amabwiriza aba yatanzwe na Imbuto Foundation, hanyuma ibigo bikoherereza uwo muryango urutonde rw’abanyeshuri b’abahanga ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubafasha. Ibigo ngo byohereza amabaruwa asaba inkunga y’abo bana b’abahanga badashoboye gukomeza amasomo kubera ubushobozi buke.

    It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
    We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuryango-imbuto-foundation-uramagana-abawiyitirira

  • APR FC itsinze Police FC isubira ku mwanya wa mbere (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

    Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Police Fc mu mukino w’umunsi wa 15, umukino wari wanitabiriwe n’abafana benshi nyuma yo gukomorerwa n’inama y’Abaminisitiri.

    Ikipe ya Police FC yabonye igitego ku munota wa 41 w’umukino, igitego cyitsinzwe na Nsabimana Aimable, ku mupira wari utewe na Sibomana Patrick.

    Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe

    Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe

    Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira APR FC yakoze impinduka yinjizamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, bakuramo Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain Bacca.

    Ku munota wa 57 w’umukino APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri coup-franc yari itewe na Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick akozaho umutwe maze Nsabimana Aimable ahita atera mu izamu.

    Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze

    Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze

    Ku munota wa 63 w’umukino, APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick, ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Anicet.

    Umukino waje kurangira APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma ihita ifata umwanya wa mbere, nyuma y’aho Kiyovu Sports yatsindiwe i Rubavu na Marines Fc igitego 1-0.

    Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri

    Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri

    Abafana ba APR FC

    Abafana ba APR FC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-police-fc-isubira-ku-mwanya-wa-mbere-amafoto

  • Imyaka 3 yikurikiranya ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwa n'abana babasirikare! Byarahuriranye? Abaritegura bagize icyo babivugaho #rwanda #RwOT

    Uko imyaka yagiye ishira n'indi igataha, ntawabura kuvuga ko iri ariryo rushanwa ry'Ubwiza riyoboye ayandi yose mu gihugu. Uko ritera imbere ariko ni nako havugwa byinshi bigiye bitandukanye kuri ryo.

    Mu myaka yashize mbere y'iryabaye muri 2018, havugwaga ko iri rushanwa riha amahirwe abana bo mu migi ndetse abenshi ugasanga ari abana bifashije.Byaje gusa n'ibihindura isura ubwo muri 2018, Miss Umutoni Uwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto.Ntawahamya neza ko yayiteze yabuze amikoro yo gutega Tax Voiture ariko byabaye agashya kuko abenshi bari bamenyereye kuza mu mamodoka yewe anahenze.

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, haje kuba ibidasanzwe aho Miss Mwiseneza Josiane yitabiraga iri rushanwa.We uretse niyo Moto twavugaga haruguru, yitabiriye amajonjora mu karere ka Rubavu aje n'amaguru kandi yakoze urugendo rw'ibirometero byinshi kugira ngo aze kwitabira iri rushanwa. Kuva uwo munsi kugeza ubu ibyabaye ni Amateka.

    Kuva ubwo hari benshi batangiye gukurikirana iri rushanwa kubera Mwiseneza umwana w'i Karongi, ndetse ntawabura guhamya yemye ko yazamuye ireme n'ubwamamare byiri rushanwa. Ariko nanone ugasanga abenshi bahuriza ku kuba noneho iri rushanwa n'abana bo mu byaro bashobora guhanganira ikamba n'abana bo mu mugi kandi nubwo batakwegukana ikamba bagera kure hashoboka.

    Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, hamaze gutangwa amakamba atatu, iryahawe Miss Nimwiza Meghan (Ritavuzweho rumwe kubera umurindi wa Josiane)

    , iryahawe Miss Nishimwe Naomie (Byavugwaga ko akwiye nirya Popularity),

    ndetse niryahawe Miss Ingabire Grace.

    Aba bakobwa uko ari batatu, bose bahuriye ku kuba bavuka kubana babasirikare, ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi iri rushanwa bakaba bacyeka ko hashobora kuba hari imbaraga runaka zishobora gushyira igitutu ku bategura iri rushanwa ku kuba bariha aba bana,dore ko uretse kuba abarikurikirana bamenya ababyeyi baba bana aruko batwaye ikamba. Ariko abaritegura bo baba bafite imyirondoro yabo kuva biyandikisha kugeza basoje.

    Ibi benshi bakanavuga ko bishobora kuba byaca intege bamwe mu bakobwa bakwitabira iri rushanwa mu gihe bamenya ko mubo bahanganye haba harimo umwana ukomoka kwa AFANDE.

    Mu gushaka kumenya byinshi byimbitse kuri ibi, twaganiriye n'abategura iri rushanwa, Rwanda Insipiration BackUp (RIB) maze umuvugizi waryo Miss Rwanda wa 2019 Nimwiza Meghan atwerurira ko nubwo bibaye gatatu kikurikiranya ariko ari ibyahuriranye(Coincidence) ndetse ko nta gitutu (Pressure) namba bashyirwaho.

    Mukiganiro kihariye yahaye UMURYANGO na DC TV RWANDA yagize ati”Nta hanu bihuriye, ni ibyahuriranye, nta hantu bihuriye rwose no kuba ari abana b'abasirikare.Kuri twe tureba umwana tuti ese arashoboye ? rwose twe icyo tureba ni umwana si umubyeyi”
    Aha umunyamakuru yahise amubaza ko umwana yitabira irushanwa ariko umubyeyi, igitinyiro cye ubwacyo cyashyira igitutu ku bategura iri rushanwa asubiza avuga ati” Nta pressure (Igitutu) namba kiza ku bategura irushanwa, kuko abakobwa bose kuri twe barangana, waba uturuka aha cyangwa aha.”

    Yaboneyeho no guhumuriza abakobwa bagiye kwitabira iri rushanwa rya 2022, ko hatagomba kugira uwiheba cyangwa ngo yibaze byinshi ku bijyanye naho akomoka.

    IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imyaka-3-yikurikiranya-ikamba-rya-missrwanda-ryegukanwa-n-abana-babasirikare

  • Nyamasheke : Impanuka y’ubwato yahitanye umuntu umwe undi aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, ubwo abantu bari bavuye gusaba umugeni mu Murenge wa Nyabitekeri. Bari baturutse mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

    Nyuma yo gukora impanuka batabawe n’ubwato bw’abarobyi, bwahise bubakomezanya bubageza aho bari baturutse.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko mu Kivu harimo imiyaga myinshi kuko ayo masaha imvura yarimo igwa.

    Yasabye abakora ingendo zo mu mazi kujya bazirikana kwambara amakote y’umutekano wo mu mazi (life jacket) no kujya bibuka gutanga amakuru y’ubwato bugiye guhaguruka n’umubare w’abantu butwaye.

    Igikorwa cyo gushakisha uwaburire irengero kirakomeje. Abantu 18 barokotse, n’umurambo batahanywe n’ubwato bw’abarobyi bwatabaye.

    Abari muri ubu bwato bose bivugwa ko bari bambaye amakoti yabugenewe, icyabaye nk’iyobera ni uburyo umwe muri bo yaburire irengero.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Impanuka-y-ubwato-yahitanye-umuntu-umwe-undi-aburirwa-irengero

  • Nta muntu waba uhimye- KNC yisubiye ku cyemezo cyo guhagarika ikipe ye muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 nyuma y’amasaha macye atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama avuga ko abitewe n’ibibazo abona mu misifurire yo mu Rwanda we yise 'umwanda.'

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 asanzwe abereye umuyobozi, KNC yagarutse ku cyemezo yari yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru.

    Ubwo Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera kuri iyi radio ati 'Uracyahaze kuri uyu mwanzuro Perezida ?'

    KNC yasubije agira ati 'Nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo uhagaritse Shampiyona bari bari muri phase alle, waba uhemutse…'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri nta muntu waba uhimye, ndumva ari icyemezo kigaragaza kutishima n’ibindi byose bishobora guhindura byinshi ariko icyemezo cyafashwe ubu ni njyewe utazongera gusubira ku kibuga.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, hari hagaragaye ibaruwa yanditswe n’abafana 26 ba Gasogi United basaba KNC kwisubiraho ku cyemezo yari yatangaje ejo bavuga ko cyabashegeshe ariko ko icyabashegesha kurushaho ari ukuba ikipe yabo itakomeza gukina shampiyona.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Nta-muntu-waba-uhimye-KNC-yisubiye-ku-cyemezo-cyo-guhagarika-ikipe-ye-muri-shampiyona

  • Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo abayobora Intara zikora kuri uru rugomero barusuraga hagamijwe kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

    Mu bayobozi barusuye baturutse mu Burundi harimo Guverineri w'Intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo n'uw'Intara ya Kirundo Albert Hatungimana. Ku ruhande rw'u Rwanda hitabiriye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu gihe ku ruhande rwa Tanzania hitabiriye Col. Charles Mbuge.

    Uretse aba bayobozi hanitabiriye abayobozi b'uturere twa Giteranyi, Busoni, Kirehe, Ngoma na Ngara nka tumwe mu twubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije iterambere ry'umuturage.

    Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye biri kubakwa bizatuma uru rugomero rutanga umuriro ungana na megawati 80 zizasaranganywa ibi bihugu bitatu, babwiwe ko imirimo igeze kuri 86% bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga imirimo irangiye neza ndetse rwanatangiye gutanga amashanyarazi.

    Aba bayobozi kandi babwiwe ko buri gihugu cyagenewe miliyoni eshanu z'amadorari agamije kongera ibikorwaremezo mu turere twegereye uru rugomero basabwa kongera ibikorwaremezo bari bakoze.

    Ku ruhande rw'u Rwanda aya mafaranga akazakoreshwa mu turere twa Kirehe na Ngoma aho buri kamwe kazahabwa miliyoni 2,5$.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye IGIHE ko aya mafaranga bagiye kuyakoresha mu kubaka umuhanda wa Kigarama-Musaza ubahuza n'Akarere ka Ngoma, uwo muhanda ngo ukaba ufite ingengo y'imari ingana na miliyari 5,5 Frw izigera kuri 2,5 bazahabwa n'uyu mushinga akaba ariyo bazakoresha andi atangwe na Leta binyuze muri RTDA.

    Ku ruhande rw'Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bo amafaranga bazahabwa azubaka ibikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima bibiri n'amasoko.

    Ati “Tuzubaka isoko rya Gafunzo, ibigo nderabuzima bibiri harimo icya Kazo n'icya Karembo kuko nta bigo nderabuzima byari biri muri iyo mirenge, hari n'andi masoko ya Karembo n'irya Rukira tuzubaka ndetse tunubake ikigo cy'urubyiruko rwa Ngoma kuko aho bakoreraga ntabwo hameze neza.”

    Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa mu 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi zirimo n'icyorezo cya COVID-19 cyatumye batabona ibikoresho.

    Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bihuriye-ku-rugomero-rwa-rusumo-bigiye-gusaranganywa-miliyoni-15-zo

  • Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ubujurire rurimo kuburanisha abaregwa kugaba ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe muri 2018-2019, nyuma y’aho Ubushinjacyaha, abaregwa n’abaregera indishyi batangiye ibirego by’ubujurire, kuko bose batanyuzwe n’ibihano byatanzwe n’Urukiko Rukuru.

    Me Herman Twajamahoro wunganira Munyaneza yabwiye Urukiko ko adashobora kuguma mu iburanisha ryari kumara amasaha arenga atandatu bitewe n’uko yagombaga kujya gutabara.

    Yagize ati “Nagize ibyago ntakaza umuntu w’ingirakamaro muri ‘famille’, nkumva icyifuzo cyanjye mwahera ku wo nunganira noneho mukanyemerera nkajya gutabara kuko ‘social’ na yo iba ikenewe”.

    Umukiriya wa Me Twajamahoro yemereye Urukiko ko rwagendera kuri icyo cyifuzo ariko Ubushinjacyaha buvuga ko byaba bidakurikije amategeko, buba ari bwo busaba ko iburanisha risubikwa aho kugira ngo uregwa aburanishwe umwunganizi we adahari.

    Nyuma yo kwiherera k’Urukiko, Umucamanza uyoboye iburanisha yatangaje ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu risubitswe, rikazasubukurwa ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ubujurire rwari kumva abareganwa na Rusesabagina, aho bamwe basaba kugabanyirizwa ibihano, abandi bagasaba kurekurwa bagasubira mu buzima busanzwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/abaregwa-hamwe-na-rusesabagina-ntibaburanye-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Douglas Luiz wifuzwa cyane na Arsenal ari mu rukundo n'umukobwa nawe ukinira Aston Villa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Aston Villa, Douglas Luiz,abinyujije kuri Instagram yatangaje umubano we n'umukinnyi wo mu ikipe ya Aston Villa y'abagore witwa Alisha Lehmann,ukundwa na benshi kubera imiterere ye.

    Aba bombi bashyize hanze ifoto imwe basomana bandikaho ngo: 'Ndagukunda'.

    Mu Gushyingo,nibwo aba bombi bemeje ko bakundana nyuma yo gutandukana kwa Lehmann n'umukinnyi wa Paris Saint-Germain y'abagore Ramona Bachmann.

    Lehamnn, ufite imyaka 23, akina nka rutahizamu mu ikipe y'abagore kandi ni n'umusuwisi mpuzamahanga. Yinjiye muri Villa mu mpeshyi ishize avuye muri West Ham.

    Yabanje gukundana n'umukinnyi w'umugore mugenzi we wahoze akinira Chelsea witwa Ramona Bachmann, nawe ukinira ikipe y'Ubusuwisi.

    Ndetse bombi bagaragaye no muri documentaire ya BBC 3 muri 2019 bavuga byinshi ku byo gukinira amakipe atandukanye muri shampiyona imwe bakundana.

    Lehmann mbere y'uko West Ham ikina na Chelsea, yagize ati: 'Mu byukuri, ni mwiza cyane,afite tekinike kandi arihuta. Mfite ubwoba buke ariko ndatekereza ko uzaba ari umukino mwiza.Natsinza nzumva meze nabi rwose! '

    Luiz, nawe ufite imyaka 23, yabaye umukinnyi wa Villa kuva 2019 kandi ni umukinnyi mpuzamahanga wa Brazil.

    Nk'uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza ngo hari ikipe ya Premier League yamushatse kuri miliyoni 30 z'amapawundi ariko Villa irazanga.

    Villa yiteguye kugirana ibiganiro na we ku bijyanye no kongera amasezerano mashya,kuko akundwa cyane n'umutoza Steven Gerrard.





    Luiz ari mu rukundo n'umukobwa bakina mu ikipe imwe ya Aston Villa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/douglas-luiz-wifuzwa-cyane-na-arsenal-ari-mu-rukundo-n-umukobwa-nawe-ukinira

  • 26 bihebeye Gasogi batakambiye KNC kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura ikipe yabo muri Shampiyona #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yaraye atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ariko akibwa igitego kigaragara.

    KNC yabwiye Itangazamakuru ati “Biteye isoni n’agahinda.Bikomeje kwisubiramo.Mwabonye umukino wa Police FC uko warangiye.Mubonye n’uyu ariko ibi byo byari Personal kubera ko twavuze ngo Perezida wa komisiyo ishinzwe abasifuzi yegure.Ibi nibyo yakoze.

    Ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo mafia,umwanda n’ibindi.Twebwe dufashe umwanzuro ikipe tuyikuye mu irushanwa.Guhera uyu munsi abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo,tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzongera gukina shampiyona.

    Ntabwo dushobora kugaruka nubwo zaba impuhwe z’Imana,kuko ibi n’umwanda.Ntabwo dushobora gukora ibi. Mwabonye umupira twakinnye,mwabonye ingufu twashyizemo.Abasifuzi baje bahawe amabwiriza.Nibyo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana inyuma y’ikibuga. Aba bagabo bari gukina n’amarangamutima.Wabona ibintu nk’ibi ukavuga ngo ugiye gushyira amafaranga mu mupira ?.Noneho banasebeje na Minisitiri waje kureba umukino.

    Nibadakubura umwanda uri muri federasiyo yo mu Rwanda,Olivier ntacyo ufite uretse itsinda ry’aba Mafia [abagizi ba nabi],baboze.Ubu ndabivuze nibashaka bampamagare.”

    Mu butumwa abafana bamwandikiye bagize bati 'Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye.'

    Bakomeje bagira bati 'Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe.'

    Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/26-bihebeye-Gasogi-batakambiye-KNC-kwisubiraho-ku-cyemezo-cyo-gukura-ikipe-yabo-muri-Shampiyona

  • Burkina Faso: Lt Col Damiba wafashe ubutegetsi yavuze ko yiteguye kubusubiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lt Col Paul-Henri Damiba

    Lt Col Paul-Henri Damiba

    Ubwo yatangaga imbwirwaruhame bwa mbere kuva yafata ubutegetsi, Lt Col Damiba, ku wa Kane taliki 27 Mutarama 2022 ari kuri Televiziyo y’igihiugu, yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi.

    Yagize ati 'Ubwo ibihe bizaba bimeze neza, hanagendewe kandi ku gihe ntarengwa kizatangwa n’abaturage bacu, mbasezeranyije ko igihugu kizasubira kuyoborwa mu buryo busanzwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga'.

    Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe ku wa Mbere taliki 24 Mutarama 2022, yayoboye imyigaragambyo yirukanye Perezida Roch Kaboré, aho yamushinjaga kuba yarananiwe gukumira ihohoterwa rikorwa n’abarwanyi ba Leta ya Kisilamu.

    Lt Col Damiba w’imyaka 41, yavuze ko azahura n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, kugira ngo bumvikane ku cyerekezo cy’ivugurura.

    Yongeyeho ko Burkina Faso ikeneye abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuruta mbere hose, nyuma yo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.
    Ati 'Ndahamagarira amahanga gushyigikira igihugu cyacu, kugira ngo gishobore kuva muri iki kibazo vuba na bwangu.”

    Ku wa mbere, igisirikare cyari cyatangaje ko cyafashe ubutegetsi kibinyujije kuri Televiziyo y’igihugu. Umusirikare mukuru icyo gihe yavuze ko umutekano umeze nabi, ari yo mpamvu igisirikare cyafashe umwanzuro wo gufata ubutegetsi.

    Perezida Kaboré yashinjwaga kuba adashyira imbaraga mu bikorwa byo guhagarika inyeshyamba za Leta ya Kisilamu.
    Ni mu gihe Lt Col Damiba yabaye ku isonga mu kurwanya izo nyeshyamba, aho bishimangirwa no kuba yaranditse igitabo kuri iyo ngingo mu mwaka ushize wa 2021.

    Burkina Faso nicyo gihugu cya gatatu cya Afurika y’Iburengerazuba kibayemo ihirikwa rw’Ubutegetsi bikozwe n’igisirikare.

    Muri Guinea na Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, bafatiwe ibihano by’ubukungu n’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS).

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Mutarama 2022, haza guterana inama ya ECOWAS hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ikaza kuba ari inama y’igitaraganya igamije kwiga ku kibazo cy’ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuba muri Burkina Faso, aho Roch Marc Christian Kaboré w’imyaka 64, yafunzwe n’igisirikare kiyobowe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wanafashe ubutegetsi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-lt-col-damiba-wafashe-ubutegetsi-yavuze-ko-yiteguye-kubusubiza