Blog

  • Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'hongeye kugaragara abiyitirira Imbuto Foundation bagashuka abaturage, cyane cyane urubyiruko, ko bazabaha ubufasha bwo kubarihira amafaranga y'ishuri cyangwa kubaha akazi, ndetse bamwe muri bo bakabasaba amafaranga kugira ngo bahabwe ubwo bufasha.'

    Imbuto Foundation yatangaje ko abo bantu ari abatekamutwe bagamije kwambura abaturage bakoresheje uburiganya.

    Hatangajwe ko abanyeshuri barihirwa na Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo wa 'Edified Generation', basabirwa ubufasha n'amashuri bigamo ya Leta cyangwa afashwa na Leta, yigisha abanyeshuri biga bacumbikiwe.

    Itangazo rigira riti 'Ayo mashuri yoherereza Imbuto Foundation inyandiko zisabira ubufasha abo banyeshuri buri mpera z'umwaka w'amashuri, ku banyeshuri batsinda neza mu ishuri ariko badafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga muri ayo mashuri.'

    'Nta na rimwe Imbuto Foundation ijya isaba ubwishyu uwo ari we wese kugira ngo ahabwe ubwo bufasha, bityo uwiyitirira Imbuto Foundation wese muri urwo rwego afatwa nk'umutekamutwe.'

    It has come to our attention that fraudsters have been deceiving people into believing that Imbuto Foundation would fund their studies or offer them jobs in exchange for money.
    We deplore these deceitful, illegal actions, which have caused great disappointment to some. pic.twitter.com/MdeavZ1Vxt

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) January 28, 2022

    Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri basaga 9600 bamaze gufashwa.

    Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS' – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n'inzego zitandukanye z'ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

    Imbuto Foundation yaburiye abatekamutwe basigaye bayiyitirira

    Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe Uburezi muri Imbuto Foundation, Kabiligi Clément, aganira na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Edified Generation

    Gahunda ya 'Edified Generation Scholarship Programme' yatangijwe mu 2002, igamije gufasha mu burezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye. Imaze gufasha abanyeshuri basaga 9600


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yaburiye-abatekamutwe-basigaye-bayiyitirira

  • Kigali: Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza za Gacaca zirenga 3500 – #rwanda #RwOT

    Abarahiriye izo nshingano ni abahesha b'inkiko 29 barimo 24 b'umwuga na 5 batari ab'umwuga baturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali, mu muhango wabereye ku Biro by'Umujyi wa Kigali.

    Abahesha b'Inkiko batari ab'umwuga ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko kurangiza imanza n'ibindi byemezo by'inkiko ari zimwe mu ngamba zafashwe na Leta mu kwihutisha iterambere ry'igihugu. Ibi bikaba biri mu nshingano abahesha b'inkiko barahiriye.

    Meya Rubingisa yasabye abahesha b'inkiko batari ab'umwuga gufata iya mbere mu kurangiza imanza zaciwe n'inkiko ntizirangizwe cyane izaciwe n'Inkiko Gacaca zirenga 3500 zerekeye imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Imanza za Gacaca zitararangizwa mu Mujyi wa Kigali zigeze ku 3500. Murumva ko ari imanza nyinshi. Ndahamya ntashidikanya ko ku bufatanye n'izindi nzego ikibazo cy'imanza zitararangizwa kizakemuka nimubishyiramo ingufu n'umutima, mukabigira intego.'

    Uretse imanza za Gacaca, Rubingisa yavuze ko hari n'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi n'izindi zicibwa n'inkiko ariko zigashyirwa mu bikorwa n'abahesha b'inkiko yizeye ko abahesha b'inkiko barahiriye bazafasha kugira ngo zirangizwe.

    Mu mbogamizi zatumye izi manza zitarangizwa harimo ubushobozi buke bwo kubona ubwishyu kuri bamwe no kuba zitarihutishijwe, abaciriwe imanza batari mu gihugu n'ibindi.

    Umwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga barahiye, Me Alain Patrick, yatangaje ko uru rugendo batangiye rusaba ubufatanye hagati y'inkiko n'abahesha b'inkiko kugira ngo hatangwe ubutabera busesuye.

    Ati 'Hari abantu benshi hanze badutegereje bafite ibibazo bitararangizwa, natwe rero tukaba tuje kubaha serivisi nziza kandi yihuse, dukoresheje ubunyamwuga nk'uko twabihuguriwe.'

    Aba bahesha b'inkiko bibukijwe ko gukurikiza amategeko, ubunyangamugayo no gushishoza ari bimwe mu by'ingenzi bizatuma buzuza neza inshingano barahiriye hamwe no gukurikiza amategeko abagenga.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni we wakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko

    Abahesha b'inkiko bahawe umukoro wo kurangiza imanza zimaze igihe kinini zirimo n'izaciwe n'Inkiko Gacaca


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abahesha-b-inkiko-bahawe-umukoro-wo-kurangiza-imanza-za-gacaca-zirenga

  • Kitoko mu byishimo byinshi byo gusoza icyicir… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya instagram, umuhanzi Kitoko yifashe ifoto yambaye neza ubona ko yiteguye umunsi we udasanzwe maze yandika agira ati ‘uyu munsi ni umunsi wanjye udasanzwe wo kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza’.

    Yagize ati” Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kurinjye wo gusozaho amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.” Nyuma y’ubwo butumwa Kitoko yahise ashyiraho utumenyetso tw’umutima n’akandi k’uwambaye ingofero y’abarangije amashuri.

    Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuwa 27 Mata 2021, avuga ko yishimiye kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi, aho baganiriye birambuye ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.

    Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, yavuze ko Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi arushaho gusobanukirwa ndetse ko azabyifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza yari ari gutegura.

    Kitoko ati 'Uyu munsi nagize amahiwe yo kuganira na 'Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza. Ni ikiganiro kivuga uruhare rw'umugore muri Politike y'u Rwanda, yansobanuriye byinshi ndushaho gusobanukirwa ndetse bizamfasha mu igitabo gisoza amasomo ndi gutegura.'

    Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda mu 2018, yashimye byimazeyo Ambasaderi Yamina Karitanyi kubwo 'guca bugufi kwe no gukora inshingano ze neza'.

    Kitoko yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu gihe mu ntangiriro za 2018 yasoje amasomo ya Kaminuza yize mu Bwongereza mu ishami rya Politike.

    Akimara gusoza amasomo ye, yaje mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ntangiriro za Mutarama 2018 asura umuryango we uba mu Majyepfo y'u Rwanda n'abandi.

    Kitoko yashimye  Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza na Ireland, Yamina Karitanyi ku bw’ibiganiro bagiranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113952/mu-byishimo-byinshi-kitoko-yasoje-masters-113952.html

  • Uganda yashimiye u Rwanda kubera umwanzuro rwafashe wo gufungura umupaka wa Gatuna #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yishimiye icyemezo cy'u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna, wari umaze hafi imyaka itatu ufunzwe kubera umubano w'ibihugu byombi utari umeze neza.

    Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, uzongera kuba nyabagendwa.

    Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

    Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n'uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.

    Uganda kandi yashimiye imbaraga abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo kugira ngo umubano ubashe kuzahurwa no kongera kubaka amateka y'ubufatanye.

    Itangazo rigira riti 'Ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo arizo zose ku mubano wacu.'

    Uganda kandi yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-yashimiye-u-rwanda-kubera-umwanzuro-rwafashe-wo-gufungura-umupaka-wa