Blog

  • Musanze : Ubucuruzi bw’imbuto butuma aha akazi abagore 20 buri munsi #rwanda #RwOT

    Mugwaneza Marguerite wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, ukora umurimo wo gucuruza imbuto na bimwe mu bikoresho bikenerwa n’abageni, avuga ko bimutungiye umuryango ariko byatumye aha akazi abandi bagore batishoboye bamufasha gucuruza izo mbuto. Ibi ngo yabikoze nyuma y’uko atangiye ubu bucuruzi akabona ko bumwinjiriza amafaranga abasha kumubeshaho, ariko ngo yibuka n’abandi bagore babayeho mu buzima bubagoye, ahitamo gukorana nabo. Aganira na AGASARO yavuze ko kuva cyera yakundaga (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4432

  • Umunyamakuru Ruvuyanga wa RBA yerekanye umuku… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi weekend Ruvuyanga yerekanye umukunzi we Ntiyamira Phionah ukoresha (Phionah Candy) ku mbuga nkoranyambaga bitegura kurushinga nyuma y'umwaka bamaze bakundana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ruvuyanga yavuze ko yatangiye ubuzima bushya bufite icyerekezo, inzozi nshya ndetse anifuriza umukunzi we kuryoherwa na weekend.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, uyu munyamakuru yavuze ko uyu ariwe mukunzi we bitegura kurushinga ndetse ahamya ko ari ijuru rito rye, akazatuza igihe bazaba babaye umwe imbere y'Imana n'amategeko.

    Agaruka ku cyo yakundiye Phiona, Ruvuyanga yavuze ko kuba ari umukobwa w'umunyabwenge, ukunda umurimo kandi ufite indangagaciro z'umunyarwandakazi.

    Yagize ati'Phionah aratandukanye kuko ni umukobwa uzi ubwenge kandi ukunda umuirimo urajwe ishinga no kwiteza imbere, afite indangagaciro z'umunyarwandakazi, ikiruta byose ntabwo yankundiye ko ndi Ruvuyanga w'umustar, oya yankundiye uko ndi nka Ruvuyanga usanzwe, ndamukunda cyanekandi nawe arankunda'.

    Ruvuyanga yavuze ko we n'umukunzi we Phiona bamaranye umwaka bakundana bitegura kurushinga mu mwaka utaha wa 2023, kandi ko ibintu byose bari kubishyira ku murongo.

    Ntiyamira Phionah uvuka mu karere ka Huye ni umukobwa w'umushabitsi uba mu Rwanda ndetse unahakorera ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi.

    Ruvuyanga amaze igihe kirekire akorera ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru 'RBA' mu ishami rya siporo no kogeza umupira.

    Ruvuyanga yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga

    Ruvuyanga avuga ko yakundiye Phionah ko ari umukobwa uzi ubwenge



    Ntiyamira Phionah asanzwe akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113991/umunyamakuru-ruvuyanga-wa-rba-yerekanye-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto-113991.html

  • Miss Rwanda: Imishinga yabakobwa 10 bamaze k… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa bamaze gutambuka bakaba bagiye batanga ibisobanuro binyuranye imbere y'Akanama Nkemurampaka. Uwabimburiye  abandi ni Fundi Uwera Jeanne, aho umushinga we ari uw'isuku, aho asanga mu ntara idahagije ugereranyije no mu  mujyi wa Kigali.

    Uwitwa Isaro Nadia asanga we ubufatanye bw'abagore n'abagabo ari ishingiro ry'ibyiza ariko umushinga we ukaba ari uwo gukangurira abantu kugira umuco gusoma. Abarimo Jolly na Evelyne bamubwiye kongera bamubwira Yego, naho James amubwira Oya.

    Isimbi Alia  we yifuza kunoza isuku yibanda ku kuzana utunoza suku twajya twifashishwa n'abagenzi bagenda kuri moto, kuko asanga udutambaro dushobora kongera umwanda bitewe n'uko hari n'abamotari batiza abagenzi.

    Naho uwitwa  Nshuti Divine Muheto we, afite umushinga wo gushishikariza abanyarwanda kwizigamira n'iyo cyaba igiceri kimwe cyaba gihagije kugira ngo babashe kuba bagira icyo bigezaho cyane abari n'abategarugori.

    Agasaro Sharon yifuza gukemura ikibazo cy'abana bagwingira bari munsi y'imyaka itanu, abinyujije mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi anahabwa Yego ebyiri na Oya imwe. 

    Isimbi Umutoni Nadege yahawe Oya kubera kutabasha gusobanura ibyo yifuza gukora, asabwa kujya kubitunganya ubutaha akazaba yazongera kugerageza.

    Ishimwe Violette yahawe Oya nyuma yo kutabasha kumenya kwisobanura, Irumva Elodia yifuza kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo ikajya ibyazwamo ifumbire yafasha kuzamura ubuhinzi. Yahawe Oya ebyiri na Yego imwe na James.

    Fundi Uwera Jeanne


    Keza Maolithia

    Uwantege Peggy

    Isaro Nadia

    Isimbi Alia


    Nshuti Divine Muheto

    Gasaro Rugema Shalon

    Isimbi Umutoni Nadege

    Ishimwe Violette

    Irumva Eladie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113995/miss-rwanda-imishinga-yabakobwa-10-bamaze-kwiyerekana-amafoto-113995.html

  • Frank Lampard yagaragaje umukinnyi wa mbere yifuza kugura muri Everton #rwanda #RwOT

    Umutoza Frank Lampard uri hafi guhabwa akazi ko kuba umutoza mushya wa Everton arifuza gusinyisha Umwongereza mugenzi we Dele Alli muri iyi kipe

    Lampard yageze mu cyiciro cya kabiri mu ibazwa ry'akazi kugira ngo atsinde Vitor Pereira na Duncan Ferguson bari bahataniye gusimbura Rafa Benitez wirukanwe.

    Nubwo atarashyira wino ku mpapuro ngo asinye amasezerano, vuba aha uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Derby County azahabwa akazi ndetse yamaze kubwira abayobozi b'I Goodison Park ko ashaka Alli.

    Ku wa gatanu, Lampard w'imyaka 43, afite umukinnyi umwe yifuza mu mutwe we nyuma yo guhura n'umunyamigabanemukuru mu ikipe Farhad Moshiri hamwe n'umuyobozi wayo Bill Kenwright i London.

    Yahawe akazi ko gutoza kuri Goodison nyuma yuko Wayne Rooney agaragaje ko – aashaka aka kazi.

    Rooney yahisemo gukomezanya na Derby County ikipe ya mbere Lampard yatoje.

    Pereira na Ferguson nabo babajijwe inshuro ebyiri kuri aka kazi

    Ariko imigambi ikomeye ya Lampard yo kwigaragaza ku isoko ntizamworohera kuko rizarangira mu ijoro ryo ku wa mbere rikazagaruka muri Kamena uyu mwaka.


    Dele Alli arifuzwa na Lampard ugiye gutoza Everton

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/frank-lampard-yagaragaje-umukinnyi-wa-mbere-yifuza-kugura-muri-everton

  • Byinshi ku mushyushyarugamba w’umunyarwenya MC Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MC Gatete

    MC Gatete

    MC Gatete wivugira ko ari 'Gatete kadaterwa ubugabo n’urwagwa’ yavukiye mu Karere ka Nyamagabe aho bita i Nzega mu 1990. Mu 1994 yaburanye n’ababyeyi ye bituma arererwa mu kigo cy’imfubyi mu Mujyi wa Kigali. Arubatse afite abana 2, umuhungu n’umukobwa.

    Mu bitangaje kuri MC Gatete ni uko mama umubyara akiriho akaba yaramumenye akuze kuko baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe se yari amaze gutabaruka.

    MC Gatete avuga ko uretse kuba Imana yaramuhaye impano yo gusetsa, ashaka umwanya akanasoma ibitabo bya ba Rugamba Sipiriyani na Alexis Kagame mu rwego kwihugura no kurushaho kunoza imvugo iboneye y’Ikinyarwanda.

    MC Gatete avuga ko nyuma yo kuvuga umuvugo ugakundwa i Nyamagabe yatangiye kujya atumirwa ahantu hatandukanye. Hamwe mu ho yatumiwe ngo ni muri Village Urugwiro, ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga abana abifuriza umwaka mushya na Noheli.

    MC Gatete avuga ko umwuga wo kuyobora ibirori ari umwuga umutunze kandi ko abayeho mu buzima bwiza buri wese yakwifuza kubamo kandi akaba abikesha abamukunda bakanamushima.

    Yagize ati 'Ubu ntunzwe no kuvuga amazina y’inka ndetse no kuyobora ibirori ni ko kazi nkora buri munsi, ni ibintu byanzaniye inshuti nyinshi ndetse bimpuza n’abakomeye'.

    Ikintu atazibagirwa mu buzima bwe ni uburyo abantu bamwitayeho mu gihe akazi ke kari kahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu isi.

    Yagize ati 'nibwo nabonye ko nkora akazi abantu bakunda, kubona umuntu aguhamagara akakubaza ati sha ko akazi kahagaze ubayeho ute, wajya kubona ukabona akoherereje ibihumbi 100'.

    MC Gatete avuga ko akazi akora katagira amafaranga azwi ahubwo buri wese atanga akurikije uko yishimye cyangwa amukunda hakaba n’abantu bamugenera bitewe n’ubushobozi bwabo.

    Avuga ko ababazwa no gukora akazi mu birori, uwo yakoreye akamubwira ngo yihangane amafaranga ntiyabonetse kandi yaje yayapangiye.

    MC Gatete ntajya yibagirwa uburyo yagiye atumirwa mu birori birimo Umukuru w’Igihugu akabona yanyuzwe n’imivugo ye, ndetse kenshi agatumirwa n’abakomeye mu birori byabo bitandukanye birimo ubukwe bw’abana babo.

    MC Gatete asaba urubyiruko gukunda igihugu cyabo no guharanira iterambere ryacyo akabasaba kumenya gushishoza mu gihe basoma ibiri ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/byinshi-ku-mushyushyarugamba-w-umunyarwenya-mc-gatete

  • Abakinnyi ba Cameroon bakomeze benshi ku mutima kubera igikorwa cy'urukundo bakoze #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Cameroon bageneye impozamarira ya miliyoni 530Frw, ku miryango yaburiye ababo mu mubyigano wabereye kuri stade Olembé, ku mukino Cameroon yatsinzemo ibirwa bya Comores ibitego 2-1.

    Abantu umunani bivugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo barakomereka mu mubyigano wabereye hanze ya stade kuwa 24 Mutarama 2022.

    Amashusho yerekanye abafana babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8 wa Cameroon na Comoros.

    Umwana umwe ari mu bapfuye, nk'uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y'ubuzima yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Itangazo ryasohowe na Guverinoma rivuga ko abantu 8 aribo bapfuye abandi 38 barakomereka barimo 7 bakomeretse bikomeye.

    Abapfuye bose bajyanwe mu bitaro by'I Yaounde cyo kimwe n'abakomeretse kandi baritabirwa na Guverinoma.

    Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by'ubushobozi bwayo.

    Abayobora umukino basubiwemo bavuga ko abantu bagera ku 50,000 barimo bagerageza kwinjira muri stade.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-cameroon-bakomeze-benshi-ku-mutima-kubera-igikorwa-cy-urukundo

  • Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunze guhera 2019 wongeye gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, Alain Mukuralinda yatangaje ko gufungura umupaka ari intambwe itewe ariko ko ibibazo u Rwanda rwagaragaje bitazaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, ahubwo abazagenda ngo bakwiye gushishoza.

    Yagize ati 'Iriya rero ni intambwe itewe ni ukuvuga ngo ntabwo ibibazo u Rwanda rwagaragaje bizaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, bivuze ngo abantu bazagenda kuko umupaka urafunguye ariko bagomba gukomeza gushishoza.'

    Ati 'Ni no kuvuga tuti ese ko u Rwanda rugaragaje ugushaka mu kujya muri ya nzira yo gukemura ibibazo, ese koko niko bihise bigenda? Ejo ntabazakubitwa? Ntabazahohoterwa? Ntabazamburwa ibintu? Ese hari umuntu wo mu mutwe runaka mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda wirukanywe cyangwa wafashwe? Ntekereza ko ibyo ari byo dukomeza kureba ko bitungana.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abanyarwanda-bifuza-kujya-muri-uganda-barasabwa-gushishoza

  • Mukansanga Salima wakoze amateka muri AFCON2021 yagarutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mukansanga Salima wakoze amateka yo kuba umugore wa mbere, usifuye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika mu bagabo,yageze mu Rwanda aho yakiriwe ku kibuga cy'indege n'umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Mukansanga yagarutse i Kigali nyuma y'iminsi 11 akoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w'Igikombe cya Afurika cy'Abagabo mu irushanwa riri kubera muri Cameroun, aho yayoboye uwo Zimbabwe yatsinzemo Guinée ibitego 2-1 ku wa 18 Mutarama 2022.

    Akigera i Kanombe, yavuze ko ari iby'agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro.

    Ati 'Ni ishema, ni iby'agaciro, ntewe ishema no kuba ndi njyewe Salma kandi ndi Umunyarwanda, kandi ndi umugore. Kuba narahagarariye abandi bagore ni ikintu cy'agaciro, ni amahirwe nahawe kandi nyabyaza umusaruro. Ni amateka, ni ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ndakeka buri Munyarwanda wese azakibuka mu buzima bwe.'

    Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wa Guinée na Zimbabwe, yagiye agarukwaho cyane n'Abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye. Yavuze ko byose yabibonye ndetse ashimira abantu bose bamubaye hafi bakamutera ingabo mu bitugu.

    Abajijwe intego afite imbere, Mukansanga Salima yavuze ko icyo ahanze amaso ari Igikombe cya Afurika cy'Abagore kizaba mu 2023, yongeraho ko na we afite inzozi zo gusifura Igikombe cy'Isi cy'Abagabo kuko nta kidashoboka.

    Ati 'Ntabwo nabigezeho kubera njye, ni Imana yamfashije kubigeraho, nanjye nabigezemo uruhare kuko narakoze cyane. Ntabwo nari nzi ko ibi byose byaba, ariko narabitekereje ko nshobora kuzagera kure hashoboka kuko narabikoreye. Imana yaramfashije ibyo nifuzaga mbigeraho, ndakeka urugendo ruracyari rurerure, iyi ni intangiriro.'

    'Hari benshi bagiye bambwira ngo tangira utekereza Igikombe cy'Isi cy'Abagabo, kubera iki se? Ngomba kugitekerezaho, buri musifuzi wese w'umugabo aba afite indoto zo kukigeraho, izo ndoto nanjye ndazifite ariko ikiri imbere yanjye ntezeho amaso ni Igikombe cy'Isi cy'Abagore kizaba mu mwaka utaha muri Nouvelle Zélande. N'ibindi byose bizaza nzabyakira, ngomba kubikorera kandi nditeguye, Imana nibishaka bizangeraho.'

    Yasoje ashimira Abanyarwanda bose bamuhaye hafi by'umwihariko abasifuzi babanye kugeza ageze kuri iyi ntambwe yo kuba umugore wa mbere usifuye muri CAN y'Abagabo.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-wakoze-amateka-muri-afcon2021-yagarutse-mu-rwanda