Blog

  • Huye: Umugore ushinjwa gutwika umwana yibyariye yasabiwe igifungo cy'imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Mutaraja 2022, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaburanye urubanza buregamo umugore w'imyaka 32 watwitse umwana we w'imyaka umunani ibiceri 300 Frw.

    Ukekwa akaba yaramutwitse mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2022 mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mutunda, Umurenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye, aho yafashe akaboko k'umwana we akagashyira mu ziko akeka ko ari we wamutwariye ibiceri 300.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yabitewe n'umujinya w'uko yamwibye amafaranga 300 kandi ko yari asanzwe amwiba, abisabira imbabazi.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka itandatu hashingiwe ku ngingo y'121 y' Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 03 Gashyantare 2022 i saa cyenda n'igice z'amanywa.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/huye-umugore-ushinjwa-gutwika-umwana-yibyariye-yasabiwe-igifungo-cy-imyaka-6

  • Umugore w'Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umunyamerika yatawe muri yombi ashinjwa gutegura, kwigisha no kuyobora umutwe w'abarwanyi ba ki-Islam (Islamic State, IS) ishami ry'ab'igitsina gore.

    Allison Fluke-Ekren w'imyaka 42 y'amavuko, ni umugore w'umunyamerika  ukomoka i Kansas, bivugwa ko yinjiye muri ISIS akanayobora batayo y'abagore bose muri Siriya yatawe muri yombi akurikiranyweho n'ubushinjacyaha bwa leta gutanga no gucura umugambi wo gutera inkunga umuryango w'iterabwoba.

    CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko mubyo uyu mugore ashinjwa harimo kwigisha abagore n'abana gukoresha imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47) n'uburyo bambara imikandara y'ubwiyahuzi guhera mu 2016.

    Ku wa gatanu, Allison Fluke-Ekren yafatiwe muri Siriya hanyuma yimurirwa mu maboko ya FBI, nk'uko bivugwa mu kirego cy'inshinjabyaha ndetse n'amakuru yo ku wa gatandatu yatangajwe na Minisiteri y'ubutabera.

    Ishami ry'ubutabera rivuga yatawe muri yombi ubwo yari mu myiteguro yo gutera ikigo cya kaminuza yo muri Amerika.

    Fluke-Ekren yasobanuye ko afite ubumenyi bwo guturitsa ibisasu bitezwe ahantu runaka yifashishije igikoresho cya terefone igendanwa gikurura ibyo bisasu. Yavuze kandi ko yahaye umutwe w'iterabwoba n'abayoboke bawo 'gucumbika, guhindura 'translation' disikuru zavuzwe n'abayobozi ba ISIS … no kwigisha inyigisho z'intagondwa ISIS'.

    Ishami ry'ubutabera ryatangaje ko azitaba bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw'ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n'icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 20.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko azitaba urukiko bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw'ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n'icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 20.

    [email protected]

     

    The post Umugore w'Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/30/umugore-wumunyamerika-ushinjwa-kuyobora-abarwanyi-ba-islamic-state-yatawe-muri-yombi/

  • Byinshi wamenya kuri Nzambazamariya Veneranda umaze imyaka 22 yishwe n’impanuka y’indege #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n’Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’UBUNTU. Washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry’Umugore, gusakaza umuco w’Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.

    Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n’umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, mu kagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, akaba ari naho hari icyicaro cy’Umuryango Nzambazamariiya Veneranda

    Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n’imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw’Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n’abategarugori kugirango bivane mubukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe muburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.

    Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo byugarije igihugu cyacu bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w’ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by’umwimerere bigaragaza umuco w’ubuntu.

    Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w’ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura kumuco w’Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y’ahandi itanogeye abanyarwanda, ….)

    Umuco w’Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.

    Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w’UBUNTU no kwimakaza umuco w’amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n’abandi, akarwanya akarengane n’ivangura aho byaturuka hose.Y emezaga ko kwimakaza umuco w’UBUNTU ari umusingi w’amahoro arambye., bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y’urwango rutuma abantu bahohotera abandi.

    Uyu mugore yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane wo mu cyaro. Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA RWANDA , agira uruhare rukomeye mu gushinga Impuzamiryango Profemmes ndetse ayibera umuyobozi. Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi .

    Muri ibyo twavuga Igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO) ; mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro ; muri 2006 umuryango nyafurika wita ku bumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 30/01/2022, bamwe mu banyamuryango basuye imva ya nyakwigendera bashyiraho indabyo mu rwego rwo kumwibuka, hanyuma banasura umugabo yasize utuye i Remera mu mujyi wa Kigali, cyane ko iyi tariki yageze afite ikibazo cy’uburwayi, bifatanya na we mu kwibuka nyakwigendera

    Uyu uri imbere ni we mwana rukumbi Nzambazamariya yasize abyaye

    REBA VIDEO YAKOZWE ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWA NZAMBAZAMARIYA HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Byinshi-wamenya-kuri-Nzambazamariya-Veneranda-umaze-imyaka-22-yishwe-n-impanuka-y-indege

  • Mukansanga yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka muri CAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart hamwe n’abasifuzikazi bagenzi be barimo Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine na Umutesi Alice bari bamuzaniye indabo, yakirwa ndetse n’abo mu muryango we.

    Mukansanga yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro. Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamwubatsemo icyizere ari na cyo cyatumye agera aho ageze. Aboneraho no gushimira Abanyarwanda bose bamushyigikiye.

    Salima agarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka yagarutsweho n’bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku Isi nk’umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo. Uwo mukino wo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe yawusifuye ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.

    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana @HenryMuhireh yakiriye Salima Rhadia MUKANSANGA uvuye muri Cameroon aho yakoreye amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye imikino y’Igikombe cya Afurika.

    Ikaze mu rugo Salima. pic.twitter.com/DgJCfNTCSo

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 29, 2022

    🗣️ “I was crying because I say all the effort I made, at least I opened the door.”

    Salima Mukansanga reflects on making history as the first woman to officiate an AFCON game 💪✨ pic.twitter.com/qvZfrf0l70

    — Sky Sports Football (@SkyFootball) January 29, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Mukansanga-yagarutse-mu-Rwanda-nyuma-yo-gukora-amateka-muri-CAN-2021

  • Imbamutima za bamwe mu bakobwa 9 babashije gu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 29 Mutarama 2022 ku isaha ya saa munani nk'uko byari biteganijwe, nyuma y'uko akanama nkemurampaka n'itsinda rigari rikurikirana rikanafasha mu migendekere myiza ya Miss Rwanda ryari ryamaze kwitegura, nibwo umukobwa wa mbere yatangiye kwiyerekana.

    Nyuma y'amasaha atari macye mu masaha ya saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nibwo umukobwa wa nyuma yari asoje kwiyerekana no gusubiza bimwe mu bibazo yabazwaga n'abarimo Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na James.

    Akanama kamaze gusesengura uko abagera kuri 43 bitwaye, hatangajwe abakobwa 9 bagiye guhagararira Intara y'Amajyaruguru bakazahatana n'abazava mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali.

    Nyuma y'uko bamaze gutangazwa, byari ibyishimo kuri buri wese nk'uko byagaragariraga buri umwe ndetse bamwe batangira no gushaka kurira. INYARWANDA yegereye bamwe muri bo bayitangariza uko biyumva.

    Uwitwa Mutavu Manzi Leslie, yavuze ko yaje yumva ko ari bukomeze ariko byabaye nk'inzozi akimara kubona abo agiye guhangana nabo. Ati: 'Mutavu Manzi Iyi passe navuye mu rugo numva ndi buyicyure, ngeze ahangaha mbonye uburanga bw'abakobwa bahari numva ubwoba buranyishe.'

    Gusa Mutavu agaragaza ko yishimye cyane kuko yabonye icyo yifuza, akanahera aho ashima Imana yatumye biba ati: 'None irantunguye ariko na none cyane cyane iranshimishije, ndashima Imana iyaba atari yo ntabwo twakabaye turi hano, icya kabiri n'ababyeyi banjye bahora bamfasha, inshuti zanjye ndetse n'umuryango wanjye muri rusange.'

    Mutavu avuga ko urugendo rugikomeje, gusa icy'ingenzi ari ugukomeza gukora ati: 'Hasigaye intambwe ndende dufite gutera, rero dufite kwiga kuko turacyafite umusozi muremure dufite kurira, ariko ni ugukora cyane kuko tuzi ko hakiri ibyo kuzuza ngo tubashe kugerayo.'

    Uwitwa Igiraneza Mugisha Gislaine, yavuze ko atunguwe cyane kandi bimuteye ibyishimo kuba abashije gukomeza. Ati: 'Irantunguye cyane. Kumva baguhamagaye ngo uri mu batoranijwe ni ibintu bikomeye cyane, kuko nyine uba utegereje uvuga uti sinjye ugiye guhamagarwa gusa passe irantunguye ariko irananshimishije.'

    Naho Uwase Mignone yagize icyo yisabira abanyarwanda ati: 'Ikintu nabwira abanyarwanda muri rusange, bakomeza bakadushyigikira nk'abana b'abakobwa cyane.'

    Yungamo ari nako anakomoza kuri Miss Rwanda ati: 'Uru rubuga rwadushyiriweho kugira ngo tubashe kuba twagaragaza ibiturimo, ndetse tunateza sosiyete nyarwanda imbere, bakomeze badushyigikire baduhe amahirwe.'

    Amajonjora ya Miss Rwanda 2022 akaba akomeje aho nyuma y'Amajyaruguru hategerejwe abandi bakobwa bazava mu zindi ntara n'umujyi wa Kigali.

    Gislaine yatunguwe ariko anashimishwa no kuba umwe mu bagiye guhagararira Amajyaruguru

    Mutavu n'ubwo urugendo rugihari arashima Imana kandi ngo n'ibiri imbere hamwe no gukora cyane bizagerwaho

    Uwase arasaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira abakobwa 
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113989/imbamutima-za-bamwe-mu-bakobwa-9-babashije-gukomeza-muri-miss-rwanda-2022-amafoto-113989.html

  • Kacyiru: Abapolisi batanze amaraso yo gufasha abarwayi – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga.

    Bamurange Jeanne niwe wari uyoboye itsinda ry'abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ayo maraso.

    Bamurange yishimiye uko yakiriwe we n'itsinda ry'abaganga yari ayoboye.

    Yagize ati' Twishimiye uko yakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni bisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso y'abapolisi 55 , ariyongera ku yandi tumaze iminsi dukusanya mu bigo bya Polisi aho bikorera hano mu Mujyi wa Kigali.”

    Bamurange yakomeje avuga ko Polisi iri mu bigo bitanga amaraso menshi kuko abapolisi baba bari ahantu hamwe kandi bose bafite ubushake bwo gutanga amaraso. Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cy'urukundo cyo gufasha abarwayi bayakeneye hirya no hino kwa muganga. Bamurange yavuze ko nyuma y'amezi atatu RBC izagaruka mu bigo bya Polisi gufata amaraso mu bapolisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gutanga amaraso ku bapolisi ari ibisanzwe kuko bimaze igihe kandi n'abapolisi babikora ku bushake bumva impamvu yabyo.

    Yagize ati ” Igikorwa cyo gutanga amaraso ku bapolisi kirasanzwe, abapolisi bayatanga kubera umutima wo gufasha abarwayi bari hirya no hino mu bitaro bayakeneye. Usibye n'ibyo kandi baba babizi ko nabo bashobora kuyakenera barwaye cyangwa abavandimwe babo bakayakenera, gutanga amaraso rero nta gihombo kirimo.”

    CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu bagerwaho n'abaganga bagatanga amaraso.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama igikorwa cyo gutanga amaraso cyari cyabereye mu Karere ka Ruhango na Huye aho abapolisi baho bagera kuri 70 batanze amaraso ku bushake. Muri icyo cyumweru kandi abapolisi barenga 180 bakorera mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo nabo bari batanze amaraso.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama mu kigo cya Polisi giherere mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita kuri traffic iki gikorwa kitabiriwe n'abapolisi bagera ku ijana.

    Muri Werurwe 2017 Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by'ubuzima n'umutekano.

    Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by 'umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zo mu mutwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Abapolisi bamaze iminsi batanga amaraso yo gufasha abarwayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kacyiru-abapolisi-batanze-amaraso-yo-gufasha-abarwayi

  • Igitekerezo: Ese abavuga ko umugabo n’umugore batajyanye baba bashaka kuvuga iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki akaba n

    Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire n’uwari umukunzi we Moussa Sandiana Kaba wamamaye ku izina rya Grand P. na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinea, ni bamwe mu bavuzweho ko batari bajyanye

    Ubusanzwe iyo ibi bivugwa, baba baganisha ku miterere y’aba bombi, wenda bagaragaza ko umwe ari mubi undi ari mwiza, cyangwa rimwe na rimwe bagahuza imyaka aba bombi barutanwa, ubwo bagahera aho bati “Bariya bashakanye ntibajyanye, cyangwa abari kwitegura kubana” ntibajyanye. Bikantera no kwibaza uko abajyanye baba bameze n’ushinzwe kubireba akabyemeza.

    Ubundi urukundo ni ikintu gisobanurwa na buri muntu mu buryo bwe butandukanye na mugenzi we. Ibyo umwe akunda bishobora cyane gutandukana n’ibyo mugenzi we akunda, nubwo baba banafitanye isano rya bugufi. Bityo n’ibintu abantu babibona mu buryo butandukanye. Ubundi iyo umuntu agiye kubana na mugenzi we nk’umugabo n’umugore, ni bo bonyine baba bazi ibyo bashaka ndetse ni na bo bonyine baba bazi ibijyanye n’ibitajyanye kuri bo.

    None wowe uba uri muntu ki uvuga ngo ba kanaka ntibajyanye? Usanga bigera n’aho inshuti n’abavandimwe bashobora rwose kubuza umusore cyangwa inkumi uwo yari aje kubereka bateganyaga kubana mu minsi ya vuba, impamvu ikaba abo bantu bamubwira ko batajyanye.

    Uyu mugore witwa Eudoxie Yao ngo ntiyitaga ku banenga igihagararo cy

    Uyu mugore witwa Eudoxie Yao ngo ntiyitaga ku banenga igihagararo cy’umugabo we

    Ubundi ntekereza ko ikintu cy’ingenzi umuntu yanenga ku wundi ari ikijyanye n’imico ya kanaka ndetse n’imyifatire, kuko ari byo bishoboka ko umuntu yaba ataramenye mu gihe ari gukundana na mugenzi we, noneho agahura n’uwaba amuzi kumurusha, akaba yamubwira wenda ati, kanaka ndamuzi ateye atya…Naho ibyo ku miterere , indeshyo, ibara ry’uruhu …aba yarabyiboneye na we. Umuntu ajyanisha uko ashaka bitewe n’ibyo akunda cyangwa ashaka.

    Nta tegeko ririho ry’abagiye kurushinga, ngo tujye tugendera ku ngingo runaka isobanura abantu bajyanye n’abatajyanye. Ibindi biba ari amahitamo ya ba nyiri ubwite. Niba ukunda umugabo muremure usumba umugore, wenda undi akunda umugore muremure gusumba umugabo, niba ukunda umugabo uruta umugore mu myaka, wenda undi akunda ko umugore ari we mukuru kurusha umugabo….

    Abantu bonyine ni bo bamenya ko baberanye barangiza bagafata imyanzuro yo kubana. Ntekereza ko abandi icyo tuba dusabwa ari ukubashyigikira uko dushoboye, naho ibyo kujora ngo barajyanye cyangwa ntibajyanye, baraberanye cyangwa ntibaberanye, ndumva ibyo ntacyo biba biri bwungure, kuko baba barahisemo ibyo babona ko ari byiza.

    Ubundi njyewe mbona umugabo n’umugore bahisemo kubana bagejeje imyaka y’ubukure, nta gahato bashyizweho, iteka baba bajyanye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-ese-abavuga-ko-umugabo-n-umugore-batajyanye-baba-bashaka-kuvuga-iki

  • U Rwanda rwungutse imashini ya MRI ya gatanu – #rwanda #RwOT

    Ni imashini ya gatanu igeze mu gihugu nyuma y'izindi ziri mu Bitaro by'Umwami Faisal, Medi Heal na Legacy Clinics yayizanye mu minsi ishize.

    MRI ifite ubushobozi bwo gusuzuma indwara zo mu bwonko, umugongo, umutima, impyiko, umwijima n'izindi ndwara nyinshi, ikaba ituma serivisi zitangwa mu buryo bwihuse kandi bunoze kuko igaragaza uburwayi vuba, aho ibisubizo by'ibizamini byoroshye biboneka mu masaha atatu, mu gihe iby'ibizimini bihanitse biboneka mu masaha 24.

    Ivuriro rya Frontier Diagnostics Center & Polyclinic ni iry'ikigo mpuzamahanga kizwi nka Azaytouna Network of Co.ltd, kuri ubu rizajya rikorera mu Mujyi wa Kigali i Nyarutarama haruguru gato y'ikibuga cya Golf.

    Usibye MRI, iri Vuriro rifite Laboratwari iri ku rwego rwo hejuru, irimo ibikoresho byose bikenewe (fully automated laboratory), ndetse n'imashini zigezweho mu buvuzi mpuzamahanga zirimo MRI 1.5 Tesla, CT-Scan, X-Ray FDR smart Fujifilm, Ultrasound, Echocardiography n'imashini yifashishwa mu kuvura mu nda no mu mara (Endoscopy machine).

    Umwihariko waryo ni uko rizaba rifite abaganga b'inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abo mu Misiri, Igihugu kizwiho kuba giteye imbere mu buvuzi.

    Muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic hazajya hatangirwamo serivisi z'ubuvuzi zirimo ubuvuzi bw'abana (pediatric), ubw'uruhu (dermatology), ubw'indwara z'umutima (cardiology), ubw'indwara z'amagufa (orthopedic) n'ubwa Kanseri (oncology).

    Hazajya havurirwamo kandi n'indwara zo mu mubiri (internal medicine) aho bafite servisi ya endoscopy iri ku rwego rwo hejuru, kunyuzwa mu cyuma (Imaging services), ubwo kugorora ingingo (physiotherapy), kubaga byoroheje (minor surgery), serivisi za laboratwari, ubuvuzi bwihutirwa ndetse n'iz'abavurwa bakeneye aho kuruhukira by'igihe gito (short stay).

    Ubwo iri vuriro ryafungurwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z'ubuvuzi.

    Ati 'Iri vuriro rizajya ritanga serivisi zitandukanye ariko icyo rije ryongera gikomeye ni MRI na Scaner, biraza kudufasha kuko umuganga watse ikizamini umurwayi ntabwo ari buze gutegereza iminsi runaka kugira ngo agikoreshe ahubwo araba afite amahitamo atandukanye.'

    Yongeyeho ati 'Umuganga nawe uri gucyeka indwara arajya ayibona kare bifashe umurwayi gutangira imiti kare kandi ntarembe.'

    Yakomeje avuga ko iri vuriro rizateza imbere ubuvuzi bushingiye ku bukerarugendo.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic, Dr. Suzan Mamoun Homeida, yavuze ko bahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari Igihugu giteza imbere ubuvuzi bw'ikoranabuhanga.

    Ati 'Iri vuriro rikoresha ikoranabuhanga rihambaye risanzwe rikoreshwa ahandi ku Isi mu bihugu byateye imbere, turizera ko rizagira umusanzu ritanga mu kuzamura ubuvuzi bwo mu Rwanda.'

    Frontier Diagnostics Center&Polyclinic izajya yakira abarwayi bataha n'abarara ndetse rizajya rigendera ku biciro byashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima.

    Aho abana bazajya bavurirwa muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic

    Frontier Diagnostics Center&Polyclinic ifite umwihariko wo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu buvuzi

    Frontier Diagnostics Center&Polyclinic yafunguwe ku mugaragaro

    Iri vuriro riherereye i Nyarutarama

    Iri vuriro ryitezweho kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda

    MRI u Rwanda rwungutse izajya ikorera mu ivuriro rya Frontier Diagnostics Center&Polyclinic

    Ubu bemerewe gutangira kwakira abarwayi

    Ubwo batambagizwaga uko iri vuriro rimeze

    Ubwo iri vuriro ryafungurwaga

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z’ubuvuzi

    Yvan Ngenzi niwe wayoboye ibirori byo gufungura iri vuriro ku mugaragaro

    Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic Dr. Suzan Mamoun Homeida yavuze ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giteza imbere ubuvuzi bw’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-mri-ya-gatanu

  • Yararaga mu murima w’ibigori atinya gufungwa kubera guhohotera umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sinzabakwira Jean Baptiste n

    Sinzabakwira Jean Baptiste n’umugore we Nzamugurinka Gaudence bishimira ko ubu basigaye babanye neza

    Uwo mugabo uvuga ko yahozaga umuryango we ku nkeke, kugeza ubwo Gitifu w’Umurenge amutumyeho ngo yitabire amahugurwa ajyanye no gutoza abashakanye indangagaciro z’umuryango, akeka ko bagiye kumufunga bimutera kujya kwihisha mu murima w’ibigori amaramo iminsi itatu.

    Yabitangarije mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu mushinga wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’Umuryango, hagamijwe kubaka imiryango itekanye, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze tariki 18 Mutarama 2022.

    Ni inyigisho zimaze amezi asaga abiri, aho zitabiriwe n’imiryango isaga 600 n’urubyiruko cyane cyane iyarangwaga n’amakimbirane yo mu turere dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Burera, Gakenke na Musanze mu Mirenge itanu yo muri utwo turere, ari yo Kamubuga, Busengo, Kivuye, Rwerere na Rwaza.

    Mu batanze ubuhamya harimo n’umuryango wa Sinzabakwira Jean Baptiste n’umugore we Nzamugurinka Gaudence, umuryango warangwaga n’amakimbirane aho umugabo yahoraga atoteza umugore we.

    Imiryango yahuguwe yitezweho byinshi mu gufasha indi miryango ikirangwa n

    Imiryango yahuguwe yitezweho byinshi mu gufasha indi miryango ikirangwa n’amakimbirane

    Sinzabakwira avuga ko ubuzima yahozemo bwari bubabaje, aho yiberaga mu buraya atunze inshoreke ngo atazi umubare, urugo rurakena kugeza ubwo umugore we amuhunze.

    Ati 'Imana yankuye ahakomeye, nari umugabo mubi cyane, nahozaga umugore ku nkeke ngahora mu nshoreke mu busambanyi bukabije, twari tubayeho nabi aho umugore yirirwaga ahingira abandi ngo tubone imibereho, yataha ngafata ibyo azanye nkabijyana mu nshoreke zanjye'.

    Arongera ati 'Nari nk’igisimba nari naragomeye Leta ku buryo nta mituweli natangaga, abana banjye ntabwo bigaga kubera kubahoza ku nkeke, nageraga mu rugo umugore n’abana bagakizwa n’amaguru bakarara hanze, dore ko hari ubwo umugore yatekaga kare akagaburira abana hakiri kare yirinda ko ntaha batararya bakumva ninjiye bakirukira mu rutoki. Umugore yabonye ashobora gupfa asubira iwabo amarayo umwaka.

    Uwo mugabo avuga ko ubwo Gitifu w’Umurenge yamuhamagaraga amusaba kwitabira amahugurwa yateguwe na Kiliziya Diyosezi ya Ruhengeri, yabifashe nko kumubeshya aho yaketse ko bashaka kumufunga.

    Ati 'Kubera ko hari ingo zari zibanye nabi, hari ubwo inzego z’umutekano zazaga zikajya kubafunga. Gitifu yantumyeho ngo njye kwiga mbifata nko kumbeshya ngo Pandagare ize intware, ntangira kujya ndara mu bigori'.

    Arongera ati 'Umunsi umwe nagiye hafi y’Umurenge mbona abantu bari kujya kwiga ariko nkomeza kugira ubwoba, rimwe ngiyeyo banyakira neza baranyandika ntangira kwiga, barambwira ngo njye kuzana umugore wanjye, ndagenda aho yabaga iwabo ndamuzana dufatanya kwiga'.

    Umugore we witwa Nzamugurinka Gaudence, avuga ko yahoranaga ubwoba bw’uko umugabo we azamwica aho ngo yahoraga amuhoza ku nkeke.

    Yagize ati 'Buri gihe nahoraga niteze gupfa, kuko uko yatahaga yasinze yazaga akubita, hari ubwo natekeraga abana kare ngo nataha asange namaze kubagaburira ahasigaye tukajya kurara mu ishyamba, twumvaga aje tugakizwa n’amaguru, ndetse nabonye ko nshobora gupfa mpitamo kumuhunga njya iwacu'.

    Ubu uwo muryango ngo ni intangarugero aho batuye

    Sinzabakwira yavuze ko nyuma yo guhugurirwa gahunda yo kubaka umuryango utekanye we n’uwo bashakanye, yahinduye ingeso mbi yarimo ubu ngo akaba ari umugabo uhora ahihibakanira iterambere ry’urugo rwe.

    Kugeza ubu ngo akora umwuga w’ubucuruzi, aho abifatanya no kubaka, umuryango we ngo ukaba umeze neza.

    Yagize ati 'Hari benshi twabanaga mu ngeso mbi, ubu ndi kubahugura kugira ngo ingo zabo zitere imbere nk’uko urugo rwanjye rwateye imbere. Ubu iwanjye ni amahoro abana barataha bavuye ku ishuri nkababaza ibyo bize, bakambwira ibyo babatumye nkabibaha, ubu baratekanye'.

    Nzamugurinka na we agira ati 'Kubera inyigisho baduhaye, mbona nta mugabo waba mwiza nk’uwanjye, ubu ingeso mbi yaraziretse burundu aragera mu rugo ati wiriwe sheri wanjye nanjye nkamwakira neza nkamugaburira, iryo faranga yakoreye akarizana tukiga ku cyo turikoza, turi mu byishimo pe'.

    Uwo mushinga wo gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango wubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'Noza imibanire mu muryango wawe'.

    Padiri Achille Bawe, Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya Ruhengeri ishinzwe umuryango avuga ko igihugu cyangwa Kiliziya idashobora kubaho mu gihe imiryango idatekanye.

    Avuga ko mu miryango 600 bahuguye, harimo iyarangwaga n’amakimbirane ariko ubu ikaba itekanye.

    Yagize ati 'Kuri Kiliziya Gatolika, haba ku isi yose, haba mu Rwanda no kuri Diyosezi ya Ruhengeri, ingo nzima ni zo zigira Kiliziya nzima, nk’uko ingo nzima ari zo zigira igihugu kizima giteye imbere. Iyo ingo zidatekanye icyo gihe bibabaza Kiliziya, akaba ari yo mpamvu Diyosezi yacu ya Ruhengeri yashyizeho Komisiyo ishinzwe umuryango igomba kwita ku ngo z’abashakanye no kwigisha abitegura gushinga ingo'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yararaga-mu-murima-w-ibigori-atinya-gufungwa-kubera-guhohotera-umugore-we

  • Gicumbi: Bategeye umuntu kunywa amacupa 12 ya NGUVU GIN bimuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha buvuga ko icyo cyaha bagikoze tariki 03 Nzeri 2021 ubwo bashukaga nyakwigendera bakamutegera kunywa amacupa 12 ya Nguvu GIN, yajya gutaha bikamunanira bikaba ngombwa ko arara mu rugo rw’umwe mu bakurikiranwa, mu gitondo bagasanga yapfuye ariko bikekwa ko yishwe kuko raporo y’abaganga igaragaza ko basanze ubwonko bwangiritse ndetse afite n’igikomere mu mutwe.

    Mu ibazwa ryabo, bemera icyaha ariko ntibasobanure uko bamwishe, bakemera gusa ko bamuhaye inzoga nyinshi kandi ko bamuraranye ariko ntibasobanure uko bamukubise bikamuviramo urupfu. Ubushinjacyaha Kigali Today ikesha iyi nkuru buvuga ko ibyo bavuga ari uguhunga icyaha kuko bazi neza ko gihanwa n’amategeko.

    Icyo cyaha nikibahama ngo bazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 agaka ka 6 mu itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gicumbi-bategeye-umuntu-kunywa-amacupa-12-ya-nguvu-gin-bimuviramo-urupfu