Blog

  • Amagare: Nizeyimana Fiacre yegukanye Heroes C… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru muri parikingi ya Sitade Nto (Petit Stade) i Remera, habereye irushanwa rigamije kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari. Ni irushanwa ryabaye mu byiciro by’abahungu n’abakobwa, aho hakinwaga ibyiciro biri hagati y’imyaka 12 na 14 ndetse na 14 kugera kuri 16.

    Kuva saa tatu za mugitondo irushanwa ryari ritangiye, hakinwa ikiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 12 kugera kuri 14. Gisubizo Issa ukinira ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy, ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 19 n’amasegonda 24, akurikirwa na Niyomwungeri Elie wa Bugesera Cycling Team wakoresheje 20’38, MUGISHA Fiston wa Les Amis Sportifs aba uwa gatatu na we akoresheje 20’38.

     Gisubizo Issa wabaye uwa mbere

    Hahise hakurikiraho ikiciro cy’abakobwa, aho ibyiciro byose byakiniye rimwe ikiciro cya 12-14 na 14-16 aho birutse intera ya kirometero 7. 

    Abakinnyi bose batanu ba mbere babaye abo muri Bugesera Cycling Team, Uwera Aline aba uwa mbere akoresha iminota 15, akurikirwa na Ingabire Domina warushijwe amasegonda 23, na Byukusenge Mariata warushijwe amasegonda 27.

    Uwera Aline wabaye uwa mbere

    Abakinnyi b’ingimbi bahise bakurikiraho aho basiganwe intera ya kirometero 11,9. Nizeyimana Fiacre wa Benediction yabaye uwa mbere akoresheje iminota 25 n’amasegonda 14, akurikirwa na Tuyizere Hakimu wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 51, Byusa Pacifique aba uwa gatatu akoresheje iminota 26 n’amasegonda atanu.

    Nizeyimana Fiacre wabaye uwa mbere

    Iri rushanwa ryari rigamije kwigisha aba bakiri bato umuco w’ubutwari ndetse no gushaka impano zizifashishwa muri shampiyona y’isi izabera mu Rwanda mu 2025 nk'uko Murenzi uyobora FERWACY abitangaza. Ati” dufite gahunda yo gushaka abana tukanabakurikirana, kugira ngo bazatange umusaruro mu 2025. Dufite gahunda ko buri kwezi aba bana bajya bahurizwa hamwe bagahabwa imyitozo igezweho. Si icyo gusa kuko turashaka kujya tujya mu bice bitandukanye by’igihugu gushakamo abana bakiri bato.”

    Minisitiri Bamporiki Edouard yari umushyitsi mukuru

    Kuva ku myaka 12 mu myinshi byose abana bagaragaje guhatana kudasanzwe ndetse abari bitabiriye iri rushanwa bavugaga ko iyi mikino ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abana bagire urukundo rw’igare bakiri bato.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114004/amagare-nizeyimana-fiacre-yegukanye-heroes-cycling-cup-irushanwa-ryaranzwe-nabana-bafite-i-114004.html

  • #AFCON2021: Mohamed Salah na Sadio Mane bagejeje ibihugu byabo muri 1/2 cy'irangiza #rwanda #RwOT

    Nubwo yavuye mu matsinda idahabwa amahirwe na benshi,ikipe ya Misiri yatunguye Marocco yari ikanganye iyitsinda ibitego 2-1 muri 1/4 cy'Irangiza cy'igikombe cya Afurika mu mupira w'amaguru mu gihe Senegal nayo yashimishije abafana itsinda Equatorial Guinea ibitego 3-1.

    Kuri iki cyumweru, Misiri yarwanye cyane itsinda Maroc ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wajemo inyongera y'iminota 30 kubera ko amakipe yombi yari yaguye miswi.

    Uyu mukino wa kimwe cya kane kirangiza w'igikombe cya Afurika 2021 (AFCON) wabereye kuri Stade Omnisport Ahmadou Ahidjo muri Kameruni.

    Mohamed Salah yatsinze igitego anatanga umupira mwiza wavuyemo icya kabiri ubwo Misiri yavaga inyuma igatsinda Maroc bikayihesha umwanya wo kwerekeza muri kimwe cya kabiri kirangiza aho bazahura n'abakiriye amarushanwa, Kameruni ku wa kane.

    Maroc yatangiranye umwete isatira izamu rya Misiri kuva ifirimbi ya mbere ivuze,byatumye ku munota wa 4 ibona penaliti,nyuma y'uko Ayman Ashraf ategeye Achraf Hakimi mu rubuga rw'amahina.

    Sofiane Boufal niwe wahawe iyi penaliti ayishyira mu rushundura ku munota wa karindwi gusa.

    Igihugu cya Misiri cyagarutse mu mukino kibifashijwemo na kapiteni Salah, wagize igice cya mbere gituje, ariko nk'umukinnyi w'umupira wamaguru uhagaze neza kurusha abandi muri Afurika yishyuriye igihugu cye ku munota wa 53.

    Nubwo ikipe ya Maroc yagiye ibona uburyo bwiza,ntiyabashije kububyaza umusaruro byatumye amakipe yombi arangiza iminota 90 ari 1-1.

    Ku munota wa 100,Mohamed Salah yikunkanye umupira acenga ba myugariro 2 ba Maroc ahita ahereza umupira mwiza cyane mugenzi we Trezeguet ,maze uyu mukinnyi wa Aston Villa atsinda igitego cyagejeje Misiri muri 1/2 cy'irangiza.

    Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru, Senegal ya Sadio Mane yerekeje muri kimwe cya kabiri cy'irangiza mu gikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera ikipe ya Equatorial Guinea iyitsinze ibitego 3-1.

    Mane yahaye umu[ira mwiza Famara Diedhiou,afungura amazamu mu gice cya mbere cy'umukino.

    Icyakora Equatorial Guinea yari yabanje guhisha ubuhanga bwayo bakayisatira bikomeye mu gice cya mbere,yagarutse mu cya kabiri imeze neza yishyura iki gitego ibifashijwemo na Jannick Buyla ku munota wa 57.

    Ibyishimo bya Equatorial Guinea ntibyatinze kuko umutoza wa Senegal yakoze impinduka zikomeye zagize akamaro ubwo yinjizaga mu kibuga Cheikhou Kouyate wahise atsinda igitego cya kabiri nyuma yo kutumvikana kwa ba myugariro Saul Coco na Carlos Akapo bihera umupira uyu munya Senegal aratsinda.

    Nanone Ismaila Sarr wavuye ku ntebe,yshimangiye intsinzi nyuma yo gutsinda igitego cya 3 cyiza cyane ku mupira yahawe na Saliou Ciss.

    Muri 1/2,Senegal izesurana na Burkina Faso kuwa Gatatu ku kibuga Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaounde.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-mohamed-salah-na-sadio-mane-bagejeje-amakipe-yabo-muri-1-2-cy

  • RDF yateye ivuganye ibyihebe 2 muri Mozambike ibyambura intwaro nyinshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda zishe ibyihebe bibiri ku Birindiro bya Sheik Hassan ahitwa Nankidunga mu bilometero 6 uvuye i Mocimboa da Praia muri Mozambike.

    Amakuru IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru yabonye, avuga ko umwe mu byihebe byishwe ari Twahili Mwidini ukomoka muri Tanzania, akaba ari umwe mu byihebe byabaga ku Birindiro byitiriwe Sheik Hassan.

    Mu mafoto yashyizwe hanze,hagaragaye intwaro n'ibindi bikoresho birimo na mudasobwa, byasanzwe mu birindiro by'ibyo byihebe.

    Kuva Ingabo z'u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n'abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro. Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by'ubucuruzi bw'ibintu bya ngombwa mu buzima.

    Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n'abaturage barenga miliyoni 2,3.

    Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

    Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n'ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdf-yivuganye-ibyihebe-2-muri-mozambike-ibyambura-intwaro-nyinshi-amafoto

  • Emmy yifashishije umugore we mu mashusho yin… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, igaragaramo amashusho y'ubukwe bwabo bombi yabereye muri Tanzania, ikagaragaramo n'igice kinini cy'ibihe bagiriye muri Tanzania nyuma y'ubukwe.

    Joyce Umuhoza agaragara ari kumwe na Emmy mu bwato babyina, bari ku nyanja, kuri moto n'ibindi bigaragaza umunezero wakurikiye ubukwe bwabo.

    Asohora iyi ndirimbo, uyu muhanzi yabwiye buri wese wizerera mu rukundo kunyurwa nayo.

    Emmy aherutse kubwira Kiss FM ko iyi ari 'indirimbo y'amateka' itazibagirana mu buzima bwe'. Ati 'Iyi rero ni indirimbo y'amateka! Indirimbo itazibagirana mu buzima bwanjye. Ni indirimbo nahimbiye umufasha wanjye, nshyiramo imbaraga mu kuyandika, bigera n'aho niyambaza abasizi kugira ngo nizere neza ko tuyanditse neza.”

    'Ni indirimbo ntashobora kuzibagirwa. Izahora ifite icyo ivuze mu buzima bwanjye. Izajya inyibutsa umunsi nafashe icyemezo cyo gusezera ubuseribateri nkavuga nti yego! Mfashe icyemezo. Rero urumva ko ni indirimbo ifite icyo ivuze.'

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Rumaga, uri mu basizi bari kwigaragaza cyane muri iki gihe, aho azwi mu bisigo birimo ubuhanga bw'ubusizi n'umuziki nka ‘Umunsi Ameze Imiryango Yose’, 'Umugore si umuntu', 'Tugane iwacu' n'ibindi.

    Emmy asohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko mu ntangiriro z'iki Cyumweru asezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Joyce Umuhoza.

    Aba bombi basezeranye imbere y'Imana nyuma y'uko tariki ya 19 Ukuboza 2021, bakoze ubukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya.

    Mu isezerano rye, Umuhoza yashimiye Emmy ku bwo gukundana mu gihe kigoye, amurinda kudatenguhwa kandi ibyo yamusezeranyije arabimwereka.

    Ashimira Emmy ku bwo kumukunda urutagabanyije, akamushimira kumukundira umuryango. Ati “Imana iguhe umugisha”.

    Mu ntangiriro za 2021, nibwo Emmy yambitse umukunzi we impeta amusaba ko bazabana.

    Joyce Umuhoza agaragara mu mashusho y'indirimbo y'umugabo we Emmy Emmy avuga ko indirimbo 'Idantite' izahora ari urwibutso rw'umunsi yatereyeho intambwe yo kurushinga 


    Emmy na Joyce baherutse gusezerana imbere y’amategeko

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IDANTITE' YA EMMY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114003/emmy-yifashishije-umugore-we-mu-mashusho-yindirimbo-yamateka-yamuhimbiye-video-114003.html

  • Mutesi Jolly nawe yemeye! Ubwiza bwa Muheto b… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye nyuma y'uko amafoto y'abakobwa bari guhatanira guhagararira Intara y'Uburengerazuba banyura imbere y'Akanama Nkemurampaka, yashyirwaga hanze.

    Benshi batangajwe n'ubwiza budasanzwe bw'uyu mukobwa, ndetse ntibatinya no kumuha ikamba nyamara irushanwa aribwo rigitangira.

    Ukoresha izina 'Presiyo OG' ku rubuga rwa twitter, nyuma yo kubona amafoto ye, mu kugaragaza ko yashimye ubwiza bwe yahise avuga ati: 'Uyu anciye inyuma ninjye wamusaba imbabazi kabisa'.

    Nyuma yo kuvuga ibi, mugenzi we ukoresha izina rya 'Sindaza' yahise amusubiza amuseka cyane ati: 'Ayo mahirwe wayakura he?'

    Uwitwa 'Damour barista Rw' we yahise yemeza ko Muheto afite ubwiza bufite intego.

     Uwiyise 'Harris Kamala' we yahise avuga ati: 'Uyu mukobwa ni mwiza pe! Arabe afite ubwenge!'

    Hari uwahise abishyiramo urwenya avuga ko Imana yamuremye yamaze kuruhuka. Ati: 'Imana yamuremye mugitondo kuwa mbere, muve mu macupa ya Gaz'

    Uwitwa 'Peckinho Patrick' yahise amusubiza ati: 'Umuntu yakwisiga n'amarange. 'Dusabinema Gustave' nawe yongeraho ati: 'Muheto ko mbona ari isi!' 

    Aba ni bamwe mu bamurase ubwiza kuko abavuze ku bwiza bwe ni benshi cyane.

    Mutesi Jolly nawe yemeye

    Muheto akimara kugera imbere y'Akanama Nkemurampaka, Mutesi Jolly yahise avuga ati: 'Muheto uri mwiza pe'. 

    Uyu mukobwa Nshuti Divine Muheto ukomeje kuvugisha benshi kubera ubwiza bwe, afite umushinga yise 'Igiceri program' mu rwego rwo kwizigama cyane cyane ku rubyiruko n'abagore muri rusange.

    Yasobanuriye Akanama Nkemurampaka ko azakora ubukangurambaga hose ndetse no mu mashuri, abana bato bagatangira kwigishwa kwizigamira bakiri bato.

     Nyuma yo kuvuga umushinga we, Akanama Nkemurampaka kamuhaye 'Yes' eshatu, bamusaba kureka ubwoba ndetse banamubwira kunonosora no kwiga neza umushinga we.

    Nyuma y'uko abakobwa bose banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, hakurikiyeho gutangaza abakobwa babashije gutorerwa guhagararira Intara y'Uburengerazuba, Nshuti Divine Muheto nawe aba umwe mu bakobwa bahawe amahirwe yo gukomeza.


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114000/mutesi-jolly-nawe-yemeye-ubwiza-bwa-muheto-bwatigishije-imbuga-nkoranyambaga-114000.html

  • MISS RWANDA 2022: Abakobwa 9 bakomeje mu Ntar… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa bagiye guhararira iyi Ntara y'Uburengerazuba muri 34 babashije kugera ahabereye amajonjora, nyuma y'uko muri 54 bari bateganijwe abagera kuri 20 batabashije kwitabira.

    Ababashije kugira amahirwe akaba ari:

    -Nimero (33) Sandrine Umubyeyi

    -Nimero (4) Isaro Nadia

    -Nimero(15) Stella Matutina Murekatete

    -Nimero(17)  Marie Mercie Kazeneza

    -Nimero (32) Amelia Umwiza 

    -Nimero(21) Jessica Muringa

    -Nimero (02) Maolithia Keza

    -Nimero (03) Peggy Uwajeneza

    -Nimero(06) Divine Muheto Nshuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113998/miss-rwanda-abakobwa-bakomeje-mu-ntara-yuburengerazuba-amafoto-113998.html