Blog

  • Tony Hernandez watoje Mukura yagarutse mu rug… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, nibwo Mukura Victory Sports yatangaje ko Tony Hernandez wigeze kubana n’iyi kipe yongeye kuragizwa inshingano zo kuba umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

    Tony Hernandez yizaniye umutoza we wungirije

    Mu Ukwakira 2019, nibwo Tony Hernandez yagizwe umutoza mukuru wa Mukura asimbuye Ovambe wari wamuzanye nk’umwungiriza. Icyo gihe ntabwo shampiyona yabashije kurangira kubera Covid-19, gusa imikino 23 yari imaze gukina Mukura yari ku mwanya wa 4 inyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police FC.

    Tony Hernandez yatoje Mukura mu gihe itahembaga

    Muri Nzeri 2020, nibwo Tony yandikiye Mukura ayibwira ko batazakomezanya kubera impamvu ze bwite. Nyuma y’igihe gito atandukanye na Mukura, Tony yerekeje muri Honduras mu ikipe ya Real de Minas none birangiye agarutse mu Karere ka Huye.

    Umwanya mwiza Mukura Victory Sports iheruka kugira muri shampiyona, yatozwaga na Tony Hernandez ukomoka muri Espagne.

    Mukura iherutse gutandukana na Ruremesha Emmanuel wari wahawe akazi nk’umutoza w’umunyarwanda ugomba kugarurira indangagaciro iyi kipe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114001/tony-hernandez-watoje-mukura-yagarutse-murugo-114001.html

  • Rutahizamu Mason Greenwood yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru wa Manchester United, Mason Greenwood, yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu no gukubita umukobwa bari inshuti, nyuma y'ibirego byo ku mbuga nkoranyambaga.

    Police ya Greater Manchester yemeje ko yafashe umugabo w'imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yavuze ko yamenyeshejwe “amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'umugore atangaza amakuru y'ihohoterwa rishingiye ku mubiri” yakorewe n'uyu mukinnyi

    Yongeyeho “dushobora kwemeza ko umugabo uri mu kigero cy'imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu no gukubita”.

    Arakomeza gufungwa kugira ngo abazwe kandi iperereza rirakomeje.

    Manchester United yavuze ko uyu mukinnyi atazasubira mu myitozo cyangwa ku mikino kugeza igihe kitazwi

    Iyi kipe yavuze ko “idashyigikiye ihohoterwa iryo ari ryo ryose” kandi ko yamenyeye ibi birego ku mbuga nkoranyambaga ariko ko nta kindi izatangaza kugeza igihe “ibimenyetso bizamenyekanira”.

    Mason Greenwood ntabwo yasubije ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wimyaka 20, watangiye gukinira iyi kipe muri Werurwe 2019, yasinye amasezerano y'imyaka ine muri Gashyantare 2021 nyuma yo kuzamurwa mu ikipe ya mbere avuye mu ishuri rya United yagezemo afite imyaka 6

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-mason-greenwood-yatawe-muri-yombi

  • Umunyabigwi Rafael Nadal yanditse amateka mashya muri Tennis #rwanda #RwOT

    Kizigenza mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal yavuye inyuma akimara gutsindwa amaseti 2-0 atsinda umukino w'amateka yahuragamo na Daniil Medvedev mu irushanwa rikomeye muri Tennis rya Australian Open ryasojwe kuri iki cyumweru.

    Kuri iki cyumweru, Rafael Nadal yongeye kwandikaamateka nyuma yo gutsinda Daniil Medvedev ku mukino wa nyuma wa Australian Open 2022, aba umuntu wa mbere wegukanye ibikombe 21 by'amarushanwa akomeye akinwa muri Tennis azwi nka Grand Slams.

    Uyu munya Espagne yatsinze umukino nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa ku nshuro ya mbere muri Grand Slam mu myaka 15 ishize, kugira ngo agere ku gahigo kadasanzwe mu mwuga we, bituma arenga kuri Roger Federer na Novak Djokovic mu kugira ibi bikombe bikomeye muri Tennis dore ko bose uko ari 3 banganyaga 20.

    Intsinzi ye idasanzwe yayigezeho nyuma yo gutsinda amaseti 3-2 [2-6 6-7 (5-7) 6-4 6-3 7-5] mu mukino wamaze amasaha atanu n'iminota 24. Iki ni igikombe cye yari cya kabiri muri Melbourne Park kuko yaherukaga muri 2009.

    Nadal yabaye umukinnyi wa kabiri nyuma ya Djokovic wegukanye buri gikombe cya Grand Slam byibuze inshuro 2 kuva iyi siporo yahinduka umwuga muri 1968.

    Uyu mugabo w'imyaka 35 yari afite ubwoba ko ashobora gusezera kuri uyu mukino mu mezi abiri ashize, kubera ikibazo cy'imvune ikomeye y'ikirenge yagize ndetse akagera muri Australia akererewe kubera kurwara Covid-19.

    Ku nshuro yakoze agashya ko kuva inyuma yatsinzwe amaseti 2-0 agatsinda umukino muri Grand slam, nyuma yo kubikora atsinze Mikhail Youzhny muri ​​Wimbledon muri 2007 kandi niwe wa mbere wabikoze ku mukino wa nyuma wa Australian Open nyuma ya Roy Emerson wabikoze mu mwaka wa 1965.

    Nyuma yo guhabwa igikombe, Nadal yarebye uwo bari bahanganye, agira ati: “Nzi ko ari igihe kitoroshye. Daniil, uri umutsinzi utangaje.

    “Nageze muri uyu mwanya inshuro ebyiri muri iri rushanwa. Sinshidikanya ko uzatwara iki gikombe inshuro nyinshi mu mwuga wawe. Uyu n'umwe mu mikino yanteye amarangamutima menshi kurusha iyindi mu mwuga wanjye wa Tennis no guhangana nawe mu kibuga ni icyubahiro gusa.

    “Sinzi icyo navuga. Kuri njye, biratangaje gusa. Mvugishije ukuri, ukwezi kumwe n'igice ntabwo nari nzi niba nzashobora gusubira mu kibuga none ndi hano gusangira igikombe namwe.Ntabwo muzi uko narwaniye kugera hano. Murakoze cyane ku bw'inkunga yose.

    “Nta gushidikanya, iki ni kimwe mu bihe by'amarangamutima mu mwuga wanjye wwo gukina Tennis. Inkunga nahawe mu byumweru bitatu bishize, igiye kuguma mu mutima wanjye ubuzima bwanjye bwose.

    “Mu byukuri sinshobora gusobanura ibyiyumvo mfite muri iki gihe ariko ngiye gukomeza gukora uko nshoboye kose nzagaruke hano umwaka utaha.”

    Nadal wakinaga umukino wa nyuma wa Grand Slam ku nshuro ya 29, yashyizwemo igitutu gikomeye na Medvedev ukoresha ingufu cyane ndetse ufite ubuhanga muri service,we yari ageze ku mukino wa nyuma wa Grand slam ku nshuro ya 4 ndetse yatwaye imwe gusa.

    Muri izi nshuro enye, Uyu murusiya yahuye na Djokovic cyangwa Nadal wanaherukaga gutsinda uyu musore w'imyaka 25 ku mukino wa nyuma wa US Open muri 2019.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyabigwi-rafael-nadal-yanditse-amateka-mashya-muri-tennis

  • Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we amuteye ikirahure mu mutima #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022 ku Rwunge rw'amashuri rwa Kijojo ruherereye mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri.

    Amakuru avuga ko aba banyeshuri bapfuye inkweto zo gukinana birangira barwanye umwe akubita ikirahure mugenzi we mu mutima, ahita amwica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Kamu Frank, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo munyeshuri yateye mugenzi we ikirahure nyuma y'ubushyamirane bagiranye bapfa inkweto zo gukinana birangira barwanye.

    Yagize ati 'Abana bendaga gukina, kwa kundi rero baba bangana bakagira ibyo batumvikanaho neza bagiranye ubushyamirane. Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.'

    Yavuze ko uwapfuye yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza akaba yari afite imyaka 16 ngo yari ari mu bana bigaga bakuze.

    Kamu Frank yavuze ko uwo musore we yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye bose bakaba bigaga ku kigo kimwe.

    Nyuma y'aho uyu mwana ateye mugenzi we icyuma, akabona ko ibyo yakoze bishobora kuvamo urupfu ngo yahise yiruka bikavugwa ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda.

    Kamu yakomeje ati 'Akimara kubona ibyo akoze yahise yiruka abana bahamagara abarezi baraza bamwirukaho ariko babura aho arengeye, abana babirebaga bavuga ko yirutse agana ku cyambu cyambuka Uganda kuri ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z'umutekano n'ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha.”

    Yasabye abaturage gukomeza guhanahana amakuru n'ubuyobozi ndetse uwabona uwo ukekwaho kwica mugenzi we, akayatanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera ahanirwe amahano yakoze.

    Abaturage bashishikarijwe kwirinda kwihanira no kwihorera ngo kuko byakurura andi makimbirane atazashira.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo umwana wishwe atewe ikirahure mu mutima yashyinguwe mu Irimbi rya Nyagatare.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwavuze ko bukomeje gushakisha uwo musore wamwishe kugira ngo abihanirwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nyagatare-umunyeshuri-yishe-mugenzi-we-amuteye-ikirahure-mu-mutima

  • Uganda: Dr. Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Dr. Mutebile #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile yitabye Imana tariki 23 Mutarama 2022 azize uburwayi. Ni umwe muri ba Guverineri ba Banki nkuru z’ibihugu muri Afurika bari bamaze igihe kuri uwo mwanya kuko yawugiyeho mu 2000.

    Dr. Kaberuka, wari uherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yatanze ubutumwa bw’akababaro mu izina rya Perezida Kagame, nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugana aheza.

    Dr Kaberuka usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu, yari n’inshuti magara ya Dr. Mutebile, akaba yitabiriye uyu muhango anyuze ku mupaka wa Gatuna wafunguwe guhera kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Donald Kaberuka

    Donald Kaberuka

    Mu ijambo rye, Dr. Kaberuka yagize ati: “Mbazaniye indamutso ya Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, muri uyu mwanya wo kubaha no guherekeza Emmanuel. Ntabwo byashobokaga ukundi, abaturage b’u Rwanda, abaturage ba Kabale, abaturage ba Kigezi na Uganda muri rusange, umuco dusangiye uhujwe n’amaraso.'

    Dr. Kaberuka yabwiye abaturage ba Uganda ko Perezida Kagame yifatanyije na bo mu guherekeza Dr. Mutebile, yongeraho ko ibihugu byombi byizeye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wongere kuba mwiza.

    Ati: “Kuba ndi hano mu izina rya Perezida wanjye, ni ikimenyetso cy’ibyifuzo by’abaturage b’ibihugu byacu byombi bashaka kubana neza mu mahoro, bishimira hamwe.”

    Dr. Kaberuka yakomeje agira ati: “Turabizi ko mu bihe byashize habaye ibibazo ariko nanone tuzi ko imbaraga zikomeye z’abayobozi bacu ziri gushyirwamo, mu gukemura ibyo bibazo kuko ni ibibazo bishobora gukemurwa.”

    Dr Kaberuka kandi yavuze ko urupfu rwa Dr. Mutebile ruteje igihombo ku mugabane wa Afurika kuko utakaje umugabo w’umuhanga mu by’ubukungu.

    Dr Kaberuka wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri uyu muhango, asanzwe ari no mu Kanama gashinzwe kugira Inama Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (PAC).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-dr-kaberuka-yahagarariye-perezida-kagame-mu-gushyingura-dr-mutebile

  • Uko 'isombe’ yahinduye ubuzima bwa Mukankwiye Valentine #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitinyuka, Mukankwiye Valentine utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza avuga yashoye imari iciriritse mu bucuruzi bw’isombe none ubu akaba ageze ku mushahara wa 150.000FRW ku kwezi. Mukankwiye ni nyina w’abana babiri b’incuke, akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Yabwiye AGASARO yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagore batandukanye bakora ubucuruzi buciriritse yafashe icyemezo cyo kuzahera ku gishoro gito yari afite, agatinyuka agashaka icyo acuruza none inzozi ze zabaye impamo. (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4431

  • Miss Uwicyeza Pamella yishimiye impano yohererejwe n’Umuhanzi The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi telefoni igezweho ya iPhone 13pro yohererejwe uyu mukobwa ukundana na The Ben ni impano y’umunsi mukuru w’amavuko uyu mukobwa yitegura kwizihiza.

    Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Uwicyeza Pamella yashimiye umukunzi we ku bw’impano idasanzwe, agira ati 'Iyi mpano yaturutse ku nshuti yanjye (Fiancé), birandenga nkumva ntagukwiriye mukundwa'.

    Miss Uwicyeza Pamella yakundanye igihe kirekire mu ibanga n’uyu muhanzi, abantu batangira kubihwihwisa ariko aba bombi bakabihakana.

    Ubwo The Ben yazaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nibwo amafoto yagiye agaragara bari kumwe ndetse banabwirana amagambo y’urukundo.

    The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

    The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

    Baje kubishyira ku karubanda ubwo bagaragaraga basohokanye hanze y’u Rwanda bibereye ku kirwa rwagati mu Nyanja ndetse bakura abantu mu rujijo bemera ko bakundana ndetse bitegura kuzarushingana.

    Muri iyi minsi bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, gusa ntibaratangaza igihe bazakorera ubukwe bwabo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-uwicyeza-pamella-yishimiye-impano-yohererejwe-n-umuhanzi-the-ben

  • Ruhango : Uwahoze aca inshuro ubu ni umuhinzi wa kijyambere #rwanda #RwOT

    Ahishashe Rebecca ni umubyeyi w’abana batatu akaba umupfakazi wapfakaye mu 1998, asigarana abana umukuru afite imyaka itanu naho umuto yari afite amezi abiri.Gusigarana abana wenyine bakiri bato cyane byabereye imbogamizi ikomeye uyu mugore wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 24 gusa. Ahishashe avuga ko umugabo we akimara gupfa yabayeho mu bukene bukabije kuko yari amenyereye ko ari we wamuhahiraga, maze aza kuyoboka inzira yo guhingira abandi guca incuro cyangwa imisiri nk’uko bakunze (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4433