Blog

  • Burkina Faso: Urubanza rw’abaregwa kwica Thomas Sankara rwasubitswe kubera Kudeta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Thomas Sankara

    Thomas Sankara

    Umuryango wa Sankara ni wo wasabye ko iburanisha ryasubikwa kubera kudeta iheruka kuba muri Burkina Faso.

    Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, Itegeko Nshinga ryahise rihagarikwa, bisobanuye ko nta mategeko ahari yo gukurikiza mu guca uru rubanza.

    Perezida w’urukiko rwa gisirikare, Urbain Meda, yatangaje ko nyuma y’uko urukiko rwasuzumye ingingo zitandukanye, rwafashe icyemezo cyo guhagarika iburanisha kugira ngo hazatangwe ubutabera buboneye.

    Uru rubanza rwatangiye mu Kwakira 2021 ariko rukomwa mu nkokora n’ihirikwa ry’ubutegetsi, ubwo rwari rugeze mu cyiciro cyo gusoza impaka.

    Mu baregwa muri uru rubanza rwa Thomas Sankara harimo na General Gilbert Diendéré ufunzwe kubera gushaka guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaoré mu mwaka wa 2015.

    Thomas Sankara afatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika. Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara wamubanjirije ku butegetsi mu 1987.

    Mu baregwa harimo na Jenerali Gilbert Diendéré, umwe mu bari abayobozi bakuru b’ingabo mu 1987, waje kuba umuyobozi mukuru mu butegetsi bwa Blaise Compaoré, ndetse n’abasirikare bo mu bahoze barinda perezida.

    Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw

    Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari inshuti ye Thomas Sankara (wambaye ingofero)

    Perezida Sankara yishwe tariki 15 Ukwakira 1987 afite imyaka 37 y’amavuko. Urupfu rwe bivugwa ko rwagizwemo uruhare n’uwari inshuti ye magara Blaise Compaoré ndetse muri icyo gihugu bikaba bitari byemewe kuvuga ku rupfu rwa Sankara mu myaka 27 Blaise Compaoré yari amaze ku butegetsi kugeza ahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage muri 2014.

    Urupfu rwa Sankara rwongeye kubyutswa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Demokarasi nyuma yo gukuraho Blaise Compaoré.

    Icyemezo cyo guta muri yombi Blaise Compaoré cyafashwe n’ubutabera bwa Burkina Faso mu Kuboza 2015.

    France 24 ivuga ko Blaise Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire nta cyizere ko yakoherezwa kuburanira mu gihugu cye, ibi bikazatuma aburanishwa adahari.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/burkina-faso-urubanza-rw-abaregwa-kwica-thomas-sankara-rwasubitswe-kubera-kudeta

  • Burundi: Abakekwaho kwica umwana ufite ubumuga bw’uruhu bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igiraneza Abdoul yatwawe ku wa Gatandatu tariki 29 z’ukwezi gushize mu ijoro, bamusanze ari kumwe n’abandi bana aho bariho bakina muri zone Kinama, agace ka Muramvya mu mujyi wa Bujumbura.

    Uwari ho byabereye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu bari muri Taxi baje bashyiramo abana bose ngo ibahe umunyenga. Bageze aho abandi bavamo ariko Igiraneza Abdoul washimuswe ntiyavamo.

    Akomeza avuga ko bahise batangira gushakisha hose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
    Ku wa Mbere mu gitondo nibwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko abatwaye uwo mwana bafatiwe muri komine Kigamba iri mu ntara ya Cankuzo.

    Umurambo w’uwo mwana wangijwe cyane, ngo wabonywe n’umwana wari uragiye amatungo ahita atabaza.

    Umubyeyi wa Abdul w’imyaka 28 asanzwe afite abana babiri, umugabo we babyaranye akaba yarabataye kubera ubumuga bw’umwana wabo Igiraneza Abdoul.

    Umuryango Albinos Sans Frontières uvuga ko hari iimyumvire itari yo yakwirakwiye mu bantu y’uko ibice by’umubiri by’abafite ubumuga bw’uruhu rwera babikoresha mu bupfumu bagamije gushaka ubutunzi.

    Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bamaze kwicwa mu Burundi ari 28.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/burundi-abakekwaho-kwica-umwana-ufite-ubumuga-bw-uruhu-bafashwe

  • Ikigwari cy'umunyarwanda kirarusha abanyamahanga 50 ubutwari” Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yahaye abanyamakuru nyuma y'aho iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego 1-0 na Mukura VS nyuma yo kumara imikino 50 idatsindwa.

    Mukura vs ihagaritse ikipe ya APR FC iyitsinze igitego 1-0,nyuma yo gukina umukino umwe mu minsi 2 hakanongerwaho iminota 7 nyuma y'iminota 90.

    Umuyobozi wa APR FC yavuze ko bazakomeza gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda kabone n'iyo ikipe zose zo mu Rwanda baziha abakinnyi 50 b'abanyamahanga.

    Ati “Abasore bacu 30 batagera,bagerageje kwerekana igipimo bagezeho nubwo hari ahandi tutaragera neza ariko kuba babashije kumara imikino 50 badatsindwa icyo gitanga icyizere.

    Yakomeje avuga ko ibi bigamije no kwereka izindi kipe ko bishoboka wakinisha abanyarwanda gusa ugatwara ibikombe.

    Ati “Izo kipe zose zabaga zifite abanyamahanga ariko ntibashoboye kudutsinsura kugeza kuri uyu mukino wa 51 aho Mukura ishoboye kubigeraho,nabwo impamvu mwazibonye nuko twakinnye iminota 45 aho kuba iminota isanzwe.”

    Abajijwe icyafashije APR FC kubigeraho,uyu muyobozi yagize ati “N'ubuhangange bw'abanyarwanda kuko nibo bakina.Icya kabiri n'ukuba ariya makipe yaduha igipimo kuko no mu bashyigikiye ko abanyamahanga biyongera APR FC irimo.Twaravugaga tuti “dufite iyo politiki nziza ariko dukeneye aho twipimira.”

    Yakomeje ati “Twebwe ntabwo tuzahindura nka APR FC.Nta kizatuma duhindura politiki yo gukinisha Abakinnyi b'Abanyarwanda.Iyi mikino 50 irerekana ko abanyarwanda bashoboye.

    Abanyamahanga hari igihe bakenerwa ariko kuba twizihiza imikino 50 tutaratsindwa n'ukukwereka ko Abanyarwanda bashoboye.Mu byo tubasaba nk'ubuyobozi nuko barenga aho tutaragera.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri uyu munsi w'Intwari,yasaba abanyarwanda kuba intwari aho yageze aho aravuga ati “Njya ntebya ariko mu bifatika kuko mu mwuga wanjye nanyuze henshi …njya mvuga nti “N'ikigwari cyo mu Rwanda kirarusha abanyamahanga 50 ubutwari.”

    Yavuze ko Abanyarwanda barabigaragaje yaba ba Rukara rwa Bishingwe wakubise umuzungu kandi cyaraziraga cyane.

    Imikino 50 ya APR FC idatsindwa yashyizweho akadomo na Mukura VS. Yari imaze iminsi 984 (ingana n'imyaka 2, amezi 8 n'iminsi mike).Yatsinze imikino 39,inganya 11.

    Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yashyikirije igihembo Umutoza Adil Mohammed Erradi n'abamwungirije

    Uyu Munya-Maroc w'imyaka 42 yari yashwanye kenshi n'abakinnyi be bahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino, ariko ubwo yajyaga gufata ishimwe yahawe n'ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo yahereye ku murongo buri umwe amuhobera, bamwe muri bo akabasoma aho bari ku mirongo ibiri iteganye kugira ngo bahe icyubahiro abatoza babo banabakomera amashyi.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikigwari-cy-umunyarwanda-kirarusha-abanyamahanga-50-ubutwari-lt-gen-mubarakh

  • Ntibisanzwe!Umusore yabengewe mu rusengero n'umukobwa yashakaga kwambika impeta[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yatunguraga umukunzi we barikumwe murusengero ashaka kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

    Ibi byabereye murusengero ruherereye muri Kenya nkuko tubikesha ikinyamakuru Nairobi News.

    Umusore yatunguye umukunzi we atera ivi ashaka kumwambika impeta murusengero umukobwa yanga kuyambara amusebereza imbere ya Pasiteri
    Uyu musore usanzwe ari umukristu muri uru rusengero bivugwako yari yavuganye na Pasiteri wari uyoboye amateraniro amubwirako ashaka gutungura umukunzi we akamwambika impeta ya fiyansaye.

    Pasiteri yafashije uyu musore maze abaha umwanya ahamagara umukobwa aza imbere aho abakristu bose bamwitegeye.

    Umukobwa akimara kugera imbere, umusore nawe yaje yitwaje impeta ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we ko yakwemera kwambara impeta ishimangira urukundo rwabo ndetse akazemera kumubera umugore.

    Uyu mukobwa yabaye nk'utunguwe arabanza abitekerezaho niko guhita asubira inyuma ndetse ahita asohoka muri uru rusengero asiga umusore yicaye hasi afashe impeta mu ntoki yumiwe.

    Aba bombi vuvugwako bari bamaze imyaka 2 n'igice bakundana.


    Umusore yasigaye yumiwe ubwo umukobwa yari yanze kwambara impeta ye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ntibisanzwe-umusore-yabengewe-mu-rusengero-n-umukobwa-yashakaga-kwambika-impeta

  • Ibitero by’abacengezi byamusigiye ubumuga – Ubuhamya bw’umwe mu Ntwari z’i Nyange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayisenga Théodette avuga ko n

    Abayisenga Théodette avuga ko n’ubwo yatewe ubumuga n’abacengezi, ashimira Igihugu cyamwitayeho ndetse agashyirwa mu Ntwari z’Igihugu

    Muri abo bari abanyeshuri 47 bigaga i Nyange, umunani muri bo ntibakiriho, 39 bariho bakora akazi hirya no hino mu gihugu batanga serivise zinyuranye, hakaba n’abagiye gukorera mu mahanga.

    Izo ntwari zashyizwe mu cyiciro cy’Imena, abatakiriho ni Bizimana Sylvestre wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu 1974, Mujawamahoro Marie Chantal wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 1975, Mukambaraga Béâtrice wavukiye mu Karere ka Karongi mu 1974 na Mukarutwaza Séraphine wavukiye mu Karere ka Gasabo mu 1975.

    Abandi bitabye Imana ni Benimana Hélène wavukiye i Nyange mu Karere ka Ngororero mu 1979, Ndemeye Valens wavukiye i Nyange mu Karere ka Ngororero mu 1972, Niyongira Ferdinand wavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu 1978 na Sibomana Annanie wavukiye mu Karere ka Bugesera mu 1978 uherutse kwitaba Imana muri 2018 azize uburwayi.

    Muri abo banyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu bakiriho bamwe icyo gitero cyabateye ubumuga babura zimwe mu ngingo z’umubiri, gusa ntibacika intege bariga, ubu bakaba batunze imiryango yabo.

    Muri abo babuze zimwe mu ngingo z’umubiri, Kigali Today yegereye uwitwa Abayisenga Théodette wacitse ukuguru, aho mu buhamya bwe yagaragaje uburyo yarokotse icyo gitero, uburyo cyamusigiye ubumuga bw’ingingo n’uburyo atacitse intege akomeza gukora cyane ndetse akomeza n’amashuri ye akaba yarageze ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

    Abayisenga Théodette wavukiye mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero ni umubyeyi w’abana babiri washinze urugo mu mwaka wa 2016.

    Mu buhamya bw’uwo mubyeyi unyuzamo agafatwa n’ikiniga kubera ibyamubayeho, avuga ko ubwo bari mu ishuri basubiramo amasomo ku mugoroba wo ku itariki 18 Werurwe 1997, abacengezi binjiye basaba abanyeshuri kwitandukanya, babyanze, bahita bica babiri muri bo.

    Avuga ko bakibasaba kwitandukanya aho bababwiye bati 'Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo', ngo abo banyeshuri bagaragaje ubutwari, basubiza abacengezi bagira bati 'Nta Muhutu nta Mututsi turi Abanyarwanda'.

    Abayisenga Théodette uvuga ko batigeze bitegura icyo gitero ngo babe banoza umugambi w’uburyo bitwara, mu gutungurwa babona abacengezi babahagaze hejuru n’iterabwoba ryinshi, intero iba imwe yo kwanga kwivangura.

    Ngo abo bacengezi bakomeje kubatera ubwoba ari nako bahita bafata umwanzuro wo kubarasaho, ariko biba iby’ubusa ntibahinduka ku mugambi wabo wo gushyira hamwe, hahita hapfa uwitwa Mukarutwaza Séraphine hakekwa ko bari bamubonye muri iyo minsi aherekeje bamwe mu muryango we wari wamusuye ku ishuri, barasa na Benimana Hérène wari wamenye bamwe muri abo bacengezi, banakomeretsa bikomeye Uwamahoro Prisca.

    Ati 'Bakimara kutwinjirana badutera ubwoba twahise turyama munsi y’ameza ariko kwari nko gusamba, bakomeje kwisararanga bahita barasa Séraphine, tubona batera Hélène umugeri agwa iyo ngiyo bamukurikiza isasu, banakomeretsa cyane Uwamahoro Prisca, nibwo byageze aho tukiryamye munsi y’ameza tubona ko kubaho bidashoboka, inkota iri aho mu muryango, amashene y’amasasu bifurebye'.

    Abanyeshuri bakimara kubona ko imbunda y’umwe mu bacengezi ipfuye, bahise basohoka ikivunge

    Abayisenga avuga ko bajya gusohoka, umwe muri abo bicanyi yatunze imbunda uwitwa Clement biganaga, amurashe imbunda irakwama babona isasu ntirisohotse, bibaza ko imbunda ye igize ikibazo mu gihe akirwana na yo ashaka kuyikora basohokera icyarimwe ari nabwo babamishemo gerenade.

    Ati 'Muri uko gusohoka baduteramo amagrenade, uwo ifashe ikamuhitana uwo idafashe akarusimbuka. Njye naba nkubeshye nkubwiye uko byangendekeye, kuko mperuka ngera mu muryango ndwana no gusohoka mu kivunge nta bindi nzi, naje kwibona hanze ubanza ari gerenade yantumbagije nibona inyuma y’umuryango mvuye muri koma'.

    Avuga ko nyuma y’amasaha abiri ari muri koma yagaruye ubwenge ashatse guhaguruka biranga. Ngo aho yari aryamye yarebye ku ruhande abona umurambo w’umwana biganaga witwa Valens, ari nako yumva abantu bavuga akeka ko ari ba bacengezi.

    Ati 'Naje kugarura ubwenge numva abantu bavuga, ndavuga nti baje noneho kumporahoza, nti nyine birarangiye baje kunyica nabi nananiwe kwicwa n’amasasu, ndongera ndambika umutwe hasi kuko nta yandi mahitamo nari mfite'.

    Arongera ati 'Numva baraje baturutse ku ruhande rwo mu wa gatandatu ubwo bari babonye ko hari abandi bahiciye, numva bari kwivugisha ngo dore bambaye uniforme ni abanyeshuri bishe, bangezeho baravuga bati dore n’uyu yapfuye, baravuze ngo aba bantu ni imbwa bananirwa kurwanya abo barwana na bo bakajya mu bana nk’aba, nahise numva ko ari abasirikare b’u Rwanda, mpita negura umutwe baravuga ngo eh! uyu aracyarimo akuka'.

    Avuga ko bahise bamuterura bamujyana mu ishuri ari nabwo yahise asubira muri koma, yongera kugarura ubwenge mu rukerera aho yabonye ingabo z’u Rwanda, abaganga na bamwe mu barimu bigishaga kuri icyo kigo, aho yabonaga inkomere n’imirambo ya bagenzi be bapfuye.

    Ngo kubageza mu bitaro byaragoranye kubera ko bitaboroheye kubona imodoka, ariko abasirikare bajya ku muhanda babuze imodoka yatwara abarwayi bafata iyari ipakiye imizigo barayipakurura aba ari yo ibatwara mu bitaro bya Kabgayi.

    Abayisenga yamaze amezi atandatu mu bitaro aho yisanze yacitse ukuguru

    Nyuma y’uko bagejejwe mu bitaro bya Kabgayi, Abayisenga yamazeyo amezi atandatu avurwa ibikomere, nyuma bamujyana muri CHUK bakomeza kumwitaho arakira aho ubu afite ukuguru kumwe na ko kuriho ibikomere.

    Ati 'Baramvuye ndakira, numvise ko twavuwe na Association yitwaga Kanyarwanda niba ikiriho Imana ibahe umugisha, akaguru kamwe twageze mu bitaro bakavanaho aho kari karakomeretse cyane, n’akandi bakomeza kuremekanya kuko kari kangiritse cyane. N’ubwo gahari ariko ntigakora, gusa uko biri hari ubwo ngerageza kugatambutsa'.

    Abayisenga avuga ko yamaze imyaka ine adatekereza ishuri kubera ko ibice bimwe by’umubiri byari byarakomeretse cyane, afite ibisebe bitamwemerera kugira icyo akora.

    Ati 'Namaze imyaka ine nivuza kuko nyuma y’uko akaguru kavuyeho, n’ako kitwa ko gasigayeho kugira ngo kagarure forme (ishusho) y’akaguru no kugakandagiza byatwaye igihe kinini. Naragakandagizaga ibisebe byasigayeho byarabaye inkovu bigaturika. Byantwaye igihe kugira ngo kagarure ubuzima ndetse n’ako kacitse kugira ngo gakire nambare insimburangingo byatwaye iyo myaka yose'.

    Avuga ko yasubiye kwiga i Nyange muri 2001, biba ngombwa ko asubira inyuma mu mwaka wa kane, nyuma y’uko basanze amashami bigaga yarahindutse, aho mbere yigaga Inderaburezi rusange (Normale Primaire) ihinduka Commerce et Comptabilité.

    Akigera mu ishuri, avuga ko yize ashyizeho umwete, asoza amashuri yisumbuye muri 2005 abona buruse mu cyahose ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yize icungamutungo anabifatanya no gukora muri Handicap International.

    Akirangiza Kaminuza, ngo yatangiye akazi mu bitaro bya Muhororo muri Ngororero, ashinzwe kugenzura fagitire z’ibitaro.

    Nyuma yabonye akazi mu Karere ka Ngororero ari na ho agikora kugeza ubu, akomereza amashuri muri ULK.

    Ati 'Nagiye mpindura akazi, urabizi nawe umuntu aba ashaka agashahara karenzeho kurushaho, kugeza ubu ndi kontabure ushinzwe imisoro mu Karere ka Ngororero, aho nagerageje nkomeza kwiga niyishyurira Masters muri ULK, nyisoza muri 2017'.

    Ku bijyanye n’imibereho ye n’umuryango we, yagize ati 'Kugeza ubu ndaho n’umuryango wanjye umugabo n’abana babiri, nta kintu dushinja Nyagasani uretse nyine ako kaguru ubona kasigaye kagera aho kakazana ibibazo. Buri myaka ibiri biba ari ngombwa ko nsimbuza insimburangingo, ariko kubera ko nkoresha RAMA, ntabwo bimpenda bintwara amafaranga ibihumbi 200, ariko ubundi nta bidasanzwe tubayeho neza'.

    Kuba ari umwe mu ntwari z’u Rwanda, ngo agerageza kwirinda icyatuma atakaza icyizere Igihugu cyamugiriye. Ati 'Byanze bikunze umuntu aba akwiye kwitwararika bijyanye n’icyo uri cyo. Uko biri kose ntabwo wagenda ngo ubeho uko wiboneye. Uretse no kwiyanduza ubwawe uba wanduza n’Igihugu'.

    Yasabye Abanyarwanda gukomeza gusigasira amahoro n’umutekano Igihugu cyagezeho, banaharanira kwiteza imbere bateza imbere n’Igihugu.

    Abayisenga avuga ko nk’intwari z’i Nyange bahura bakungurana ibitekerezo bakaganira no ku mateka yabo, dore ko bashinze umuryango witwa 'Komezubutwari' uyobowe na Sindayiheba Phanuel ufite intego yo kwigisha no gukangurira Abanyarwanda indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitero-by-abacengezi-byamusigiye-ubumuga-ubuhamya-bw-umwe-mu-ntwari-z-i-nyange

  • Abakinnyi 3 ba Arsenal basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Expo Dubai 2020 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Arsenal barimo Granit Xhaka, Rob Holding na Ben White basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Dubai.

    Ikipe ya Arsenal iri gukorera imyitozo mu mujyi wa Dubai ariyo mpamvu n'aba bakinnyi basuye aho u Rwanda rumurikira ibikorwa byarwo muri Expo Dubai 2020 cyane ko iyi kipe ifite amasezerano y'imikoranire n'u Rwanda.

    Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, niwo munsi u Rwanda rwerekaniyeho ibikorwa byarwo muri iyi Expo Dubai 2020, Rwanda National Day.

    Ni umuhango wabimburiwe no kuzamura Ibendera ry'u Rwanda ndetse haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu n'iya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE.

    Iri murikagurisha riha amahirwe yihariye ibihugu yo kugaragaza ibyo bikora ndetse no kwagura ubufatanye bugamije inyungu.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w'imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, nyuma aza kongerwaho indi myaka ine.

    RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Ati 'Nyuma y'uko amasezerano y'imyaka itatu na Arsenal FC atanze umusaruro, RDB mu 2019 yafashe umwanzuro wo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w'iyi kipe.'

    Amasezerano y'impande zombi agamije kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo dore ko Arsenal ari imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w'abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n'umubare w'imyambaro y'abakinnyi igurisha buri mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abakinnyi-3-ba-arsenal-basuye-aho-u-rwanda-ruri-kumurikira-ibikorwa-byarwo-muri

  • MUKURA VS y'abakinnyi 10 yahagaritse APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa #rwanda #RwOT

    Mukura Victory Sports yashyize ku iherezo urugendo rwa APR FC yari imaze imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa,nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona utarabereye igihe.

    Bwa mbere kuva Tariki ya 25/05/2019,APR FC yatsinzwe umukino muri shampiyona nyuma y'uko yari imaze imyaka 3 idatsindwa n'imikino 50.

    Mu minota 45 y'igice cya kabiri cy'umukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona cyakinwe kuri uyu wa Kabiri, amakipe yombi ntayabashije kwinjiza igitego nyuma y'aho ku munsi w'ejo hari hakinwe igice cya mbere imvura nyinshi igatuma umukino usubikwa.

    Mukura VS yari yatsinze igitego 1-0 mu minota 45 yakinwe ku wa Mbere mbere y'uko umukino uhagarikwa n'imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali,cyatsinzwe na Moise Nyarugabo ku munota wa 6.

    Mukura VS igaruye amateka yakoze tariki ya 1 Wererwe 2019 aho kuri sitade ya Kigali n'ubundi yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino nawo wari uw'ikirarane.

    Icyo gihe muri shampiyona ya 2018-2019(Rayon Sports yatwaye) Mukura VS yatsinze APR FC yari imaze imikino 10 idatsindwa yaranganyijemo imikino 2 gusa.

    APR FC yaherukaga gustindwa na Espoir FC muri Gicurasi 2019 ibitego 2-0.

    Muri uyu mukino wari ishyiraniro,Mukura VS yahawe ikarita itukura ku munota wa 90 w'umukino,ihawe uwitwa Hassan Jibrin Akuki nyuma yo guteza intambara agahabwa ikarita ya 2 y'umuhondo.Umusifuzi wo ku ruhande yongeyeho iminota 7 ku mukino ariko APR FC ntiyayibyaza umusaruro.

    Ikipe ya APR F.C yari imaze imikino 50 idatsindwa, ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 31 aho ikurikiwe n'ikipe Kiyovu Sports na 29 mu gihe Rayon Sports ya 3 ifite 26.

    Andi makipe yose yarangije imikino 15 yayo mu gihe APR FC ifite ikindi kirarane na Rutsiro FC.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukura-vs-y-abakinnyi-10-yahagaritse-apr-fc-yari-imaze-imikino-50-idatsindwa

  • #Ubutwari2022: Perezida Kagame yabwiye urubyi… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022 hazirikanwa ku nshuro ya 28 Intwari zitangiye u Rwanda.

    Perezida Kagame ati 'Umunsi Mwiza w'Intwari! Turazirikana ubuzima bw'intwari z'u Rwanda; abagabo n'abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko 'Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.'

    Yabwiye urubyiruko ko ari bo bahanzwe amaso ku bungabunga uwo murage w'Ubutwari. Ati 'Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w'ubunyarwanda buzira kuzima.'

    Perezida Kagame yatangaje ubu butumwa bwo kuri uyu munsi w’Intwari nyuma y'uko we na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.

    Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, hafashwe umunota wo kuzirikana Intwari z’Igihugu zatabarutse.

    Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe intwari zitangiye igihugu.

    Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114076/ubutwari2022-perezida-kagame-yabwiye-urubyiruko-ko-ruhanzwe-amaso-mu-kubungabunga-umurage–114076.html

  • #Ubutwari2022: Limu yakoze mu nganzo asingiza… – #rwanda #RwOT

    Limu, umuhanzi nyarwanda, umwanditsi, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Guitar Accoustic, ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’, mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022 u Rwanda n’inshuti zarwo bizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi w’Intwari z’igihugu mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu”.

    Limu uvukana na Intore Tuyisenge, aririmba indirimbo sinzingiza u Rwanda, izishishikariza abantu kubana mu mahoro cyane cyane nk’izivuga ku ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse n’indirimbo z’Urukundo. Yasohanuye ko urukundo aririmba ari indirimbo zijyanye na Gakondo y’ubukwe, ati “Nimvuga urukundo abantu bumve indirimbo zijyanye na Gahunda y’ubukwe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Limu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’ “ikubiyemo ubutumwa bwongera kwibutsa Abanyarwanda ibikorwa byiza byaranze Intwari z’uRwanda n’icyo natwe ubwacu twazigiraho by’umwihariko Urubyiruko”.

    Limu yifatanyije n’abanyarwanda mu gusingiza Intwari z’u Rwanda

    Uyu musore w’umuhanga mu myandikire y’indirimbo ze zubakiye kuri Gakondo nyarwanda, yakomeje ati “Rubyiruko rungano rwanjye ndagira ngo mbagarukeho mbabwire nti: “Intwari z’u Rwanda zatubereye urugero rw’ibishoboka”. Yavuze amwe amagambo akubiye muri iyi ndirimbo ye nshya ayatuye by’umwihariko Urubyiruko “kugira ngo twige kandi twigâane”.

    Indirimbo ‘Intwari z’u Rwanda’ yumvikanamo aya magambo: “Ubutwari si ubugwari bugaragarira buri wese. Impeta z'Ubutwari ikubitiro zicanirwa uruti, ababayinga bagahabwa impotore, naho abandi bakambikwa imidende. Umuco w'Ubutwari ni umurage mu Banyarwanda baharanira ko Igihugu cyabo gitekana. Ubusugire bw' u Rwanda n' Ubutwari bw'Abana babo batigeze batinya no gutanga ubuzima bwabo. Umuco w'ubugwari hano iwacu wimwe icumbi, twese nk'Urubyiruko turebere ku izo Ntwari.

    Intwari igira umutima ukomeye, igakomera ku izima, irangwa n'ubushishozi ukuri kudahishwa. Ubupfura n'Ubumuntu ntibigapfukiranwe, icyo ni cyo kiranga Intwari ibereye Abanyarwanda. Isonga y'izo Ntwari zibimburiwe n'Imanzi zakoze byinshi by'ingenzi zihasiga n'ubuzima ku bwo gukunda u Rwanda n'Abaruvuka, bahara ubuzima bwabo ngo dukunde tubeho. Ubwo bwitange ni umuco w'Ubutwari; Imena iyinga Imanzi ikaba n'inkwakuzi, rwema rwaharazwe Ubumanzi avugwa ibigwi; arangwa n'Ubumwe, Amahoro yunga abo ashumba.

    Intwari igira umutima ukomeye, igakomera ku izima, irangwa n'ubushishozi ukuri kudahishwa. Ubupfura n'ubumuntu ntibigapfukiranwe, icyo nicyo kiranga Intwari ibereye Abanyarwanda. No kuba Ingenzi biraharanirwa si ukubibona utabikoreye kuko iki cyiciro twese twakibamo, njye nawe kiradutegereje. Kubiharanira ni byo b'Ingenzi, Abanyarwanda twese twaba Intwari, twitangiye u Rwanda tutizigama. Intwari irangwa n'ukuri no kwitanga itizigama, gukora umurimo unoze biyigira Indashyikirwa, igaharanira ubumwe n'iterambere by'Abene gihugu;

    Burya Ubutwari niko gaciro k' Abanyarwanda. Hera none ubiharanira kazanya Kotana n'iyo wasiga ubizima, wicibwa intege n'Ibikugora urinde usaza urasa iyo ntego, no mu rugamba rw'amahina ba Nyamugenda mu bimbere. Nawe Rubyiruko urugero ni uru, kunda Igihugu ukibere Intwari kuko cyikureba ejo hazaza uzabirage uwo uzabyara. Ubutwari ni Uruhererekane mu Muco wacu tubuharanire nk'Abanyarwanda”.

    Limu yasoje ashimira cyane Itangazamakuru ryo mu Rwanda uburyo ridahwema gushyigikira impano z’Abanyrwanda by’Umwihariko Urubyiruko rwo mbaraga z’u Rwanda rw’ejo.

    Limu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’

    Limu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Intwari z’u Rwanda’

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INTWARI Z’U RWANDA’ YA LIMU

    “

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114069/ubutwari2022-limu-yakoze-mu-nganzo-asingiza-intwari-zu-rwanda-anasaba-urubyiruko-kugera-ik-114069.html