Blog

  • Abantu 'benshi' bishwe nyuma y'igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri Guinea Bissau #rwanda #RwOT

    Perezida wa Guinée-Bissau avuga ko igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba ryiciwemo abashinzwe umutekano benshi.

    Umaro Sissoco Embaló yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo, anavuga ko ibyabaye ari “igitero cyapfubye cyagabwe kuri demokarasi”.

    Ku wa kabiri, amasasu yumvikanye hafi y'inyubako ya leta mu murwa mukuru Bissau, aho amakuru avuga ko Perezida yari mu nama n'abaminisitiri.

    Abasirikare bivugwa ko bafunze Perezida n'abaminisitiri.

    Abagabo batamenyekanye bari bitwaje imbunda ziremereye bateye inyubako ya leta aho Perezida Embaló yari ari mu nama na Minisitiri w'intebe Nuno Gomes Nabiam, imbere muri iyo nyubako, nkuko amakuru avayo abivuga.

    Ukora mu rwego rw'umutekano utashatse gutangazwa izina yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivile bahise batangira kurasa kandi ko umupolisi yishwe.

    Abategetsi bo muri Afurika y'uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.

    Ariko uko byagenze ntibirasobanuka neza: ntibiramenyekana abo bagabo bitwaje imbunda abo ari bo, kandi na Perezida ntiyatanze umubare w'abishwe.

    Iki gihugu – kiri mu bicyennye cyane ku isi – cyahoze gikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 kimaze kubamo ihirikwa ry'ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.

    Iki gihugu – kigowe n'amadeni menshi gifitiye ibihugu by'amahanga kandi n'ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y'amahanga – cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge bivuye muri Amerika y'epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y'ibiyobyabwenge muri Afurika.

    Ku wa kabiri nimugoroba, Bwana Embaló yavuze ko igitero “cyateguwe neza kandi gikozwe mu buryo buteguye neza” gishobora kuba “gifitanye isano n'abantu bakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge”, ariko nta yandi makuru yatanze.

    Nubwo Bwana Embaló yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019, yaje kugirana ubushyamirane n'inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiyeho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abantu-benshi-bishwe-nyuma-y-igerageza-ryo-guhirika-ubutegetsi-muri-guinea

  • Guinée-Bissau: Coup d'État yapfubye #rwanda #RwOT

    Perezida wa Guinée-Bissau avuga ko igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba ryiciwemo abashinzwe umutekano benshi.

    Umaro Sissoco Embaló yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo, anavuga ko ibyabaye ari 'igitero cyapfubye cyagabwe kuri demokarasi'.

    Ku wa kabiri, amasasu yumvikanye hafi y'inyubako ya leta mu murwa mukuru Bissau, aho amakuru avuga ko Perezida yari mu nama n'abaminisitiri.

    Abasirikare bivugwa ko bafunze Perezida n'abaminisitiri.

    Abagabo batamenyekanye bari bitwaje imbunda ziremereye bateye inyubako ya leta aho Perezida Embaló yari ari mu nama na Minisitiri w'intebe Nuno Gomes Nabiam, imbere muri iyo nyubako, nkuko amakuru avayo abivuga.

    Ukora mu rwego rw'umutekano utashatse gutangazwa izina yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivile bahise batangira kurasa kandi ko umupolisi yishwe.

    Abategetsi bo muri Afurika y'uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.

    GUINEA BISSAU : Embaló wants to declare war on parliament - 19/01/2021 -  Africa Intelligence

    Ariko uko byagenze ntibirasobanuka neza: ntibiramenyekana abo bagabo bitwaje imbunda abo ari bo, kandi na Perezida ntiyatanze umubare w'abishwe.

    Iki gihugu — kiri mu bicyennye cyane ku isi — cyahoze gikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 kimaze kubamo ihirikwa ry'ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.

    Iki gihugu — kigowe n'amadeni menshi gifitiye ibihugu by'amahanga kandi n'ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y'amahanga — cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge bivuye muri Amerika y'epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y'ibiyobyabwenge muri Afurika.

    Ku wa kabiri nimugoroba, Bwana Embaló yavuze ko igitero 'cyateguwe neza kandi gikozwe mu buryo buteguye neza' gishobora kuba 'gifitanye isano n'abantu bakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge', ariko nta yandi makuru yatanze.

    Nubwo Bwana Embaló yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019, yaje kugirana ubushyamirane n'inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiyeho.

    BBC

    The post Guinée-Bissau: Coup d'État yapfubye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/02/guinee-bissau-coup-detat-yapfubye/

  • Nishimiye kugaruka muri Gikundiro: Kwizera Pierrot wasubiye muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwizera Pierrot

    Kwizera Pierrot

    Uwo mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko yishimiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kandi ko ari ikipe afite ku mutima.

    Yagize ati 'Ndishimye cyane kugaruka muri Gikundiro, nari mfitiye urukumbuzi abafana, ahantu hose unyura muri Kigali bakubwira ko bagukumbuye, bansabaga kugaruka bavuga ngo garuka mu rugo dufatanye. Rayon Sports ni umuryango kandi nanjye ni ikipe yanjye mfite ku mutima.'

    Yakomeje aha icyizere abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, avuga byose bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.

    Yagize ati 'Byose birashoboka reka dukore akazi dufatanye twese, abafana ubuyobozi n’abakinnyi bose, nizeye ko byose bizagenda neza.'

    Kwizera Pierrot agarutse muri Rayon Sports nyuma y

    Kwizera Pierrot agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu

    Kwizera Pierrot yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 atwarana nayo ibikombe bitatu birimo igikombe cy’amahoro 2015-2016, yongera gutwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 na 2018-2019.

    Yaranafashije Rayon Sports kuba ikipe rukumbi imaze kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika, CAF Confederation Cup, yayivamo mu 2018 agiye gukina muri Oman atamaze igihe kinini, mbere yuko agaruka mu Rwanda ajya muri As Kigali yakiniraga kugeza ubu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nishimiye-kugaruka-muri-gikundiro-kwizera-pierrot-wasubiye-muri-rayon-sports

  • Bugesera: Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana

    Bahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana

    Bavuga ko ubutwari bakeneweho uyu munsi ni ubwo gusigasira ibyagezweho by’iterambere, ariko kandi hanakemurwa ibibazo bahura nabyo uyu munsi, kuko ubutwari bugaragarira ku rugamba umuntu ariho, kandi kuri ubu nta rugamba rw’amasasu bahanganye narwo uretse urw’iterambere.

    Ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari ku ya 01 Gashyantare 2022, nibwo Akarere ka Bugesera kahisemo gusinya uwo muhigo, bakaba bihaye amezi atanu hakorwa ubukangurambaga bwimbitse mu buryo budasanzwe, muri gahunda yo kurandura ubukene no kurengera umwana.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ubukangurambaga busanzwe bukorwa, gusa ngo iyo havuzwe ubukangurambaga kiba ari ikintu kiza cyiyongera ku bisanzwe, ariko gishyiramo imbaraga kikamenyekanisha kurushaho ku buryo bwihuta.

    Ati 'Turifuza ko muri aya mezi atanu tugira intambwe dutera ifatika muri gahunda yo kurwanya ubukene no kurengera abana, kuko nko ku bijyanye no kurengera abana turacyabona amakimbirane mu miryango ugasanga abana bari mu muhanda. Bariya bana benshi tubona mu mihanda ikibazo gituruka mu muryango'.

    Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo barandure ibibazo by

    Abatuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo barandure ibibazo by’ubukene bigaragara mu mirenge yabo

    Akomeza agira ati 'Aho rero niho tuza kwibanda kugira ngo duce ubuzererezi abana barererwe mu muryango, abana bose bajye mu ishuri. Dufite n’imibare y’abana tujya tubona barataye ishuri ku buryo butandukanye, dushyiremo ubukangurambaga muri aya mezi atanu aho bishoboka hose abana basubizwe mu ishuri. Gahunda zihariye zo kurwanya ubukene nazo tuzinjiremo, tureba uburyo abaturage banoza umurimo, ubyukira mu kabari saa tatu, saa yine azanoza umurimo gute! Aho turashaka kuhafata ingamba'.

    Ahandi hagomba gukubitwa umwotso ni ku buryo abaturage bahabwa gahunda za Leta zirimo Gira Inka, zibafasha koko kuva mu bukene cyangwa zibakururira amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore, umwe ashaka kuyigurisha undi na we atabikozwa, bityo binozwe neza kugira ngo izi gahunda zikoreshwe birushijeho zitange umusaruro.

    Minisitiri muri Perezidansi akaba n’imboni y’Akarere ka Bugesera, Judith Uwizeye, avuga ko intwari zababanjirije hari ibyo zakoze, ariko kandi ngo na bo hari ibyo basabwa.

    Ati 'Intwari zaduhaye igihugu, icyo dusabwa ni ukucyubaka twebwe abariho ubungubu, gusinya imihigo yo kurwanya ubukene tubihuza n’uyu munsi, bishatse kuvuga ngo twebwe nta ntwaro dufite ngo tujye kurwana kuko igihugu twarakibonye. Icyo dusabwa ni ugufata neza Abanywarwanda turwanya ubukene, tubakorera ibyo bifuza byose nk’ibikorwa bishingira kuri wa musingi w’igihugu twahawe, kugira ngo tubashe kuwushingiraho duteza abaturage imbere'.

    Minisitiri Uwizeye avuga ko hari ibyo basabwa kugira ngo batere ikirenge mu cy

    Minisitiri Uwizeye avuga ko hari ibyo basabwa kugira ngo batere ikirenge mu cy’Intwari zababanjirije

    Eric Muhirwa utuye mu Murenge wa Rilima, avuga ko iwabo hakunze kugaragara ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge bigaragara mu rubyiruko akenshi bibaganisha mu bukene.

    Ati 'Ibyo tugiye gukora ni ugutanga amakuru ntiturebere ibikorwa bibi bikorerwa abana, kuko aho bikorerwa turahatuye, turahaba, ndetse n’ababikora benshi tuba duturanye kandi tunabazi. Icyo tuzakora rero ni ugufatanya kwigisha urubyiruko kuvuga ibibazo rufite, hamwe no gufatanya kugira ngo turinde abo bana, dutange n’amakuru ku babakorera ihohotera'.

    Imibare y’ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2017-2018, yerekana ko mu Karere ka Bugesera abari mu cyiciro cy’ubukene bukabije bari 17.8%, mu gihe abari mu bukene busanzwe bari 40.3%.

    Bafashe ifoto y

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Umunsi w’intwari w’uyu mwaka ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-bahigiye-kurandura-ubukene-no-kurengera-umwana

  • Nyagatare: Urubyiruko rwasobanuriwe ibanga ryafashije abahoze ari ingabo za RPA kubohora igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'abasaga 76 bahagarariye abandi muri buri Karere barimo abakorerabushake ndetse n'abahagarariye inama y'Igihugu y'urubyiruko, abakozi muri minisiteri zitandukanye ubwo basuraga ibikorwa bitandukanye byaranze itangizwa ry'urugamba rwo kubohora igihugu biherereye mu Karere ka Nyagatare.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, ubwo hizihizwaga umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamsiko igira iti “Ubutwari bwacu agaciro kacu.”

    Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Gisa Fred Rwigema yarasiwe.

    Basuye kandi ibice bitandukanye bigize agasantimetero gaherereye mu Murenge wa Tabagwe, aha akaba ari naho hari indake ya mbere Perezida Kagame yabagamo akanahapangira urugamba rwatumye igihugu kibohorwa.

    Guverineri Gasana waganirije uru rubyiruko, yarubwiye ko ikintu cya mbere cyatumye batsinda urugamba rwo kubohora igihugu ari ukwihangana bakagira intumbero nziza yo kubohora Abanyarwanda.

    Ati ” Kwihangana undi munota ni cyo cyadufashaga cyane, tukihangana amasaha abiri, amasaha umunani, umunsi ukaba urashize, tukarwana bati mwihangane mukomere. Rero rubyiruko nuba uri gukora akazi bakaguca intege ihangane ushyiremo imbaraga nyinshi, nujya uhura n'ibibazo jya wihangana cyane cyane mu gihe uri kubaka igihugu cyawe, mugire intego kandi mukomeze kwihangana.”

    Guverineri Gasana yasabye uru rubyiruko kurinda ibyagezweho bakabibungabunga kandi bagakomeza gushyira hamwe bagamije iterambere ry'igihugu cyabo, yabibukije ko urugamba rw'amasasu rwarangiye ndetse ngo runaramutse rugarutse rufite ababishinzwe barurwana, bo abasaba gufata neza ibikorwaremezo byubakwa ndetse rukanafatanya n'ubuyobozi kwihutisha iterambere.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye urubyiruko ko mu byatumye batsinda urugamba rwo kubohora igihugu harimo kwihangana bakagira intumbero nziza

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, Kubana Richard, yavuze ko kujyana uru rubyiruko ahatangirijwe urugendo rwo kubohora igihugu ari ukugira ngo ruhigire uburyo rwasigasira ibyagezweho.

    Yagize ati “Hari abatubanjirije bakoze ibikorwa byiza babohora igihugu natwe tubirebye nk'abantu bakurikiranira hafi ubuzima bw'urubyiruko dusanga umuco wo gusigasira ubutwari udakwiriye gucika ahubwo ukwiriye guhora mu rubyiruko ndetse n'abazarukurikira.”

    Mutimukeye Marie Rose waturutse mu Karere ka Rulindo yavuze amasomo yaboneye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu agiye kumufasha mu kurushaho kugikorera.

    Ati “Nkanjye amasomo nakuye mu rugendo rw'uyu munsi byandenze, najyaga mbyiga mu mateka uko babohoye igihugu nkabikura mu bitabo bitandukanye uyu munsi rero nishimiye kugera ku isoko y'amakuru nyayo, nasobanukiwe uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye.”

    “Nanasobanukiwe uko urubyiruko ruri mu kigero cyacu rwabigizemo uruhare rwitangira igihugu n'abanyarwanda, ubu rero niyemeje kwitangira igihugu n'imbaraga zanjye zose ndetse nkanafasha bagenzi banjye nkabumvisha ibyiza byo kwitangira igihugu.”

    Sebanani Welcome waturutse mu Karere ka Nyamasheke we yavuze ko nk'urubyiruko bagiye kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no gufatanya n'ubuyobozi muri gahunda z'iterambere.

    Ibice byakoreshejwe mu rugamba rwo kubohora igihugu biteganyijwe ko bizavugururwa hakagirwa ahantu ndangamateka abantu bazajya basura bakahigira.

    Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990

    Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu ubwo rwari rukurikiye impanuro nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urubyiruko-rwasobanuriwe-ibanga-ryafashije-abahoze-ari-ingabo-za-rpa