
Blog
-
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA – #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yabonanye na Wamkele Mene ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022.
Ibiganiro byabo byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kugera ku mahame agenga iri soko rusange.
Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y'imyaka ibiri ashyizweho umukono n'ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika
Ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk'irigenda biguru ntege kuko nyuma y'umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.
Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw'Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n'ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n'ibihugu by'u Burayi.
Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y'ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.
Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko impamvu ya mbere ituma AfCFTA itaragaragaza impinduka, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa ariko kandi hari izindi mpamvu zirimo imiyoborere y'uyu mugabane, ubunini bwawo ndetse n'ibikorwaremezo bikiri hasi.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru mu Bunyamabanga bw'Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA) Wamkele MeneSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-mukuru-wa-afcfta
-
Urukiko rwagabanyije indishyi zifuzwaga n'abagizweho ingaruka n'ibitero byo mu Kinigi – #rwanda #RwOT
Ubwo hasomwaga icyemezo cy'urukiko rwa Gisirikare ku rubanza ruregwamo abahoze ari abarwanyi ba P5 na Rud Urunana 38 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba, kugirara nabi ubutegetsi buriho n'ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho no kujya mu mutwe w'ingabo zitemewe, hagaragajwe ko indishyi zari zasabwe ari nyinshi bityo ziragabanywa.
Biturutse ku bikorwa by'iterabwoba bishingiye ku gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, Musanze n'uwa Nyange mu 2019 n'abahoze muri Rud Urunana, abagizweho ingaruka nacyo baregeye indishyi muri uru rubanza.
Muri iki gitero abaturage 15 bahasize ubuzima, abandi barakomereka. Imitungo y'abo yarasahuwe indi irangizwa mu rwego rwo gutera abaturage ubwoba.
Abahagarariye abaregera indishyi ari bo Me Ndayambaje Gilbert, Umulisa na Mukashema Alice bari basabye ko abo bahagarariye bahabwa indishyi zisaga miliyoni 100 Frw kubera ko bamwe bakuriyemo ubumuga ku buryo ntacyo bazimarira, abapfushije ababo n'abasahuriwe imitungo.
Ku ruhande rw'abahoze muri P5 bari bagaragaje ko batazabazwa indishyi z'akababaro kubera ko batigeze bagera ku butaka bw'u Rwanda ahabereye icyaha mu gihe abandi bari baragejejwe mu maboko ya Leta y'u Rwanda na mbere y'uko icyo gitero kigabwa.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwagaragaje ko abaregwa bose muri uru rubanza bazafatanya kwishyura indishyi ziregerwa muri uru rubanza cyane ko kuba abahoze muri P5 batarahageze bitabaye ku bushake bwabo.
Urukiko rwategetse ko abahoze muri Rud Urunana ari bo bazafatanya kwishyura indishyi z'akababaro ziregerwa muri uru rubanza kuko aribo bakoze icyaha. Indishyi zingana na miliyoni 39 Frw nizo urukiko rwemeje.
Uko indishyi zizatangwa
Urukiko rushingiye ku bushishozi bwarwo bwasanze indishyi zasabwe mu rubanza ari nyinshi hanashingiwe ku bushobozi bw'abaregwa, bityo rutegeka ko zigomba kugabanywa.
Urukiko rwategetse ko uwakomerekejwe cyane ku buryo nta kintu yazimarira yagenerwa indishyi zingana na miliyoni 5 Frw, abakomerekejwe byoroheje bakagenerwa miliyoni 2 Frw.
Madarasi Simon yagenewe miliyoni 5 Frw kuko yatewe ubumuga budakira, Mutezinka agenewe miliyoni 12 Frw mu gihe yari yasabiwe miliyoni 50 Frw, Nyiramafurebo yagenewe miliyoni 5 Frw kubera umwana we wishwe naho ku birebana abana b'impfubyi yasigaranye yagenewe miliyoni 2 Frw zose ziba miliyoni zirindwi aho kuba 30 Frw.
Niyonshuti Isaac yagenewe miliyoni 2 Frw, Hategekimana Elias agenerwa miliyoni 2 Frw kubera ko bakomerekejwe, Nshimiyimana Emmanuel yahawe miliyoni 2 Frw aho kuba 10 Frw yifuzaga.
Nyirabasasa Marie yagenewe miliyoni 2 Frw, Jacques agenerwa miliyoni 2 Frw, Munyamasizi yagenewe miliyoni 2 naho Munyankindi Ntampamvu yagenewe miliyoni 2 Frw aho kuba enye.
Abagomba kuzishyura ni Kabayija Selemani, Nzabonimpa, Hakizimana Juvenal Habumukiza Theoneste, Ntigurirwa Jean Damascene na Ndayisaba Alexis na Humura Emmanuel bahamijwe ibyaha n'urukiko.
Indishyi zaregewe mu rubanza rwa P5 na Rud Urunana zagabanyijwe hashingiwe ku bushobozi bw’abaregwa -
Ambasaderi Gatete yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano nshya – #rwanda #RwOT
Amb Gatete yari amaze imyaka ine ayoboye Minisiteri y'Ibikorwaremezo, aho ku gihe cye hatangijwe ibikorwa birimo iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, mu gihe ibikorwa byo kugeza amazi n'amashanyarazi ku Banyarwanda bose byakomeje gushyirwamo imbaraga.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Amb Gatete yavuze ko ashimira icyizere yagiriwe na Perezida Kagame.
Yagize ati 'Ndifuza gushimira Perezida Paul Kagame ku bw'icyizere yangiriwe mu nshingano nshya zo kuba Ambasaderi Uhoraho w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye.'
Uyu muyobozi kandi yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe, ati 'Nta magambo yasobanura uburyo nshimira aya mahirwe nahawe yo gukora mu nshingano zitandukanye mu myaka irenga 22 ishize. Ni iby'agaciro gakomeye kuri njye kandi ndasezeranya kuzitanga uko nshoboye muri izi nshingano nshya.'
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.
Ati 'Mbikuye ku mutima, nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye. Niteguye gutanga umusanzu ntizigamye mu kubaka igihugu cyacu.'
Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y'uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo.
Undi wahawe inshingano ni Eng. Patricie Uwase wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Mu butumwa yatambukije nyuma yo guhabwa izi nshingano, Eng. Uwase yagize ati 'Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere n'amahirwe mwampaye yo gukomeza gukorera u Rwanda muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Ni iby'agaciro kuba urubyiruko mu Rwatubyaye.'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase, yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko yiteguye gukomeza kuzuza inshingano nshya yahawe
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yashimiye Perezida Kagame wagiye amugirira icyizere mu myaka irenga 22 ishize -
Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi batatu bashya iheruka kumvikana nabo ndetse kuri uyu munsi bakaba bashyize umukono ku masezerano.

Nk'uko bigaragara mu mafoto ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yashyize ahagaragara ni uko rutahizamu Ishimwe Kevin wahoze muri iyi kipe ayigarutsemo nyuma yo gutandukana na Kiyovu SC, undi ni Bukuru Christophe nawe wahoze muri iyi kipe ukongeraho rutahizamu Mael Dindjeke.

Ishimwe Kevin ukina ku ruhande asatira agarutse mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho yayivuyemo anyura mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, no muri APR FC yavuye asezerewe ndetse yerekeza muri Kiyovu SC mu ntangiriro z'uyu mwaka, gusa uyu ntabwo yatinzemo kuko mu minsi ishize yatandukanye n'ikipe yambara icyatsi n'umweru akaba yerekeje muri Rayon Sports gutyo.

Kuri Bukuru Christophe nawe wahoze muri Rayon Sports akaba akina mu kibuga hagati, nyuma yo gutandukana na Gikundiro byavuzwe ko agiye kujya muri Bugesera FC ariko birangira yerekeje muri APR FC naho atasoje amasezerano ye birangira atandukanye n'ikipe y'ingabo z'igihugu.

Kuri Rutahizamu Mael Dindjeke ukomoka mu gihugu cya Cameroon aje muri Gikundiro nyuma yo ku nyura mu makipe atandukanye arimo PWD Bamenda ibarizwa mu majyaruguru y'igihugu cya Cameroon, kuri ubu uyu mukinnyi afite imyaka 23 y'amavuko.
Aba bakinnyi batatu bashya b'ikipe ya Rayon Sports binjiye muri Gikundiro aho bitegura gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2021-2022, ni imikino izakinwa guhera ku itariki ya 12 Gashyantare 2022.
Rutahizamu Ishimwe Kevin,Mael Dindjeke ndetse na Bukuru Christophe ni abakinnyi baje kandi biyongera ku mukinnyi hagati mu kibuga ariwe Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.
The post Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe appeared first on RUSHYASHYA.
-
Intsinzi twatangiye kuyikozaho imitwe y’Intok… – #rwanda #RwOT
Guhitamo neza, biryoshya ikirori:
Abenshi mu bategura ubukwe biteze ko akenshi ibihendutse ari byiza, ariko bamwe bamaze kumenya agaciro k’umutsima uteguranye ubuhanga kandi uryoshye wo muri Bakersnation.
Si rimwe si kabiri, aho utaha ubukwe bw’inshuti yawe cyangwa bw’umuvandimwe, ibindi byose byagenze neza byagera kuri cake, ugasanga ababutashye cake bayitaye ku meza, kubera kuba itujuje ubuziranenge, itaryoshye.
Ariko kandi ndanakuraritse kuzataha ubukwe Bakersnation yatwayemo cake, uzasanga bibaza aho yakorewe, kubera uburyo iteguye n’uburyo iryoshye.
Hambere byari bigoye, guhaza isoko product (cake) nziza y’umwimerere ariko kandi kubera amahugurwa yo gukora ibikomoka ku migati na cakes atangwa n’ikigo Bakersnation gitunganya cakes, ubuyobozi bw’icyo kigo butewe ishema n’uko abo cyahaye ubumenyi, ubu nabo bahagaze neza ku isoko ry’umurimo, bashobora gutanga service nziza, kandi cake yujuje ubuziranenge.
Amahugurwa atangwa n’icyo kigo, yuzuyemo iby’ingenzi byose byafasha uwayagannye gutangira business iri ku rwego rudakemangwa. Kuri ubu nugaburira Cake y’ubukwe ku baguhaye agaciro bakakugaragira mu bukwe bwawe, ikaba itaryoshye kandi waramenye aya makuru, niwowe uzaba wiyiciye ikirori.
Amakuru y’ingenzi ku muntu uri gutegura ubukwe
![]()
Kuri ubu, Cakes z’ubukwe muri Bakersnation (Former Petersbakers), ziri kuri discount ya 20%, aho uwatanze order anemerewe kuza gufata cake nyuma y’ubukwe, yo kwakiriza abashyitsi.
Murabyumva rero ko kuri ubu bitakiri ngombwa ko abagufashije muri service, batwara igice kinini uzakiriza abashyitsi, basize hari abatashye ubukwe batabonye cake, BakersNation ikuzanira n’abafasha mu bukwe, bafite ubunararibonye, hato ngo amakosa nk’ayo ataza kubaho, abagutahiye ubukwe bakagenda bakunegura, kandi ibyakozwe atari byo biri mu mutima wawe.
Kwiyandikisha birakomeje mu mahugurwa yo gukora Cake yo muri uku kwezi kwa Gashyantare
![]()
Imyaka ibaye myinshi iki kigo gitanga amahugurwa, kuri ubu abenshi badashidikanya ku bunararibonye muri ayo mahugurwa. Aho n’ibigo nka ama Compassion, za NGOs zatangiye kohereza abanyeshuri muri icyo kigo Bakersnation ngo bihahire ubumenyi.
Ese ni ubuhe buhanga Bakersnation ikoresha muri ayo mahugurwa? (3 months Baking Professional Training)
Uwagannye Bakersnation ku bijyanye no kwihugura mu gukora cake n’ibikomoka ku migati, uzasanga icyo kigo cyigisha abakigana 100% Pratique, bimwe abenshi bita inyigisho z’ubumenyi ngiro.
Ubuyobozi bwa Bakeranation bwemeza ko kugira ngo uwagannye izo nyigisho, bizere neza ko yamenye neza ibyo yigishijwe mu buryo budashidikanywaho, ahabwa Imenyereza mwuga (stage) cyangwa internerhip imufasha kunoza amasomo yahawe, ibyo rero bigatuma uwahafashe amahugurwa yo gukora cake aba afite ubunararibonye.
Ese ni nde ukwiye gukurikira ayo mahugurwa yo gukora ibikomoka ku migati?
![]()
Nkuko biri muri politike n’icyerekezo by’igihugu cy’u Rwanda mu burezi mu masomo y’ubumenyi ngiro aho uva mu ishuri uhitira mu kazi, Bakersnation nayo ntiyasigaye inyuma mu burezi bw’ubumenyi ngiro kuko usoza amahugurwa yabo uhita utangira n’akazi. Ushobora kwikorera, cyangwa ukiyambazwa n’ikindi kigo ndetse hari n’abo BakersNation ihita iha akazi.
Warangiza amahugurwa uyu munsi, ejo ugatangira akazi.
Habaho impamvu nyinshi zo kwiga, ntibikiri ngombwa ko wiga kubera ugiye gushinga Business gusa cyangwa gushaka akazi, kuri ubu ushobora kuba uzarongora cyangwa ukarongorwa. Ese ni akahe gashya (impamba mu bumenyi wajyana mu rugo rwawe) ku buryo yaba uwo murushinganye, cyangwa abazagusura bazasanga utandukanye rwose?.
Aya mahugurwa yaguhindura udasanzwe, bityo ibyinshi ukoresha iwawe bikomoka ku migati na snacks, ntubigure ku ma boutiques ahubwo nk’umusirimu ukabyikorera, kuri ubu ni byo bigezweho.
Ushobora kandi kwibikaho ubumenyi kuko ejo cyangwa ejobundi utazi aho isi izagisiga, nigusiga muri kimwe mu bihugu bitari urwakubyaye, ufite umumenyi mu biganza, Uzaba uri inyenyeri, uzabera umugisha abo usanze ubacuruzaho ubwo bumenyi.Â
BakersNation bati “Itaranto yawe ni yake munyarwanda” BakersNation turahari kubwawe ngo tugufashe kwagura impano ikurimo. Ni inyungu nyinshi ziri mu gukurikira ayo mahugurwa.
Niba ubikunze wasura urubuga bakernation.net cyangwa IG @bakersnation_kigali ndetse ukanaduhamagara kuri Tel. 0786048392 (Kigali) na 0789944444 (Rubavu).
Ni karibu muri Bakersnation.Â
![]()
BakersNation iwabo wa cake zigezweho mu Rwanda
![]()
![]()
Ntucikwe n’amahugurwa yo gukora cake yo muri uku kwezi kwa Gashyantare
![]()
![]()
Cake nk’iyi nta handi wayibona muri Kigali uretse muri Bakersnation
![]()
BakersNation yadabagije abantu bafite ubukwe muri iyi minsi
![]()
Iyandikishe nonaha ubashe kwitabira amahugurwa yo muri Gashyantare yo gukora cake
-
CEDEAO iramagana igeragezwa ry'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Guinee Bissau #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'Ibihugu byo mu karere ka Afurika y'uburengerazuba, CEDEAO/ECOWAS, ryamaganye icyo ryise 'kugerageza' guhirika ubutegetsi mu Gihugu cya Guinee Bissau, risaba abasirikare gusubira mu makambi/ibigo byabo.
Ibi, nkuko BBC ibitangaza, bije bikurikiye amakuru y'uko hari abantu bambaye imyenda y'igisivile batangiye kurasa bari hafi y'inzu ya Leta yaberagamo inama hagati y'umukuru w'igihugu na Minisitiri w'Intebe wa Guinee Bissau, aho bari hakaba hatazwi.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y'itangazo rya CEDEAO agira ati 'CEDEAO irimo irakurikirana n'impungenge nyinshi ibirimo bibera muri Guinee Bissau⦠aho abasirikare barimo bararasa mu nkengero y'ingoro/inzu ya Leta'.
'CEDEAO iramagana kugerageza guhirika ubutegetsi, ikaba inashinze ijisho abasirikare ku bijanye n'umutekano wa Prezida Umaro Sissoco Embaló hamwe n'abagize Leta ye'.
Muri iyi minsi ya vuba CEDEAO yahagaritse ikindi gihugu cy'ikinyamuryango, Burkina Faso, aho abasirikare bahiritse ubutegetsi.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/cedeao-iramagana-igeragezwa-ryihirikwa-ryubutegetsi-muri-guinee-bissau/
-
Nasimbutse kubera ibyishimo- Se wa Rihanna… – #rwanda #RwOT
Ronald Fenty, umubyeyi wa Rihanna ni umwe mubashimishijwe cyane n'inkuru yo gutwita k'umukobwa we nyuma y'uko iyi nkuru yamenyekanaga kuri uyu wa 31 Mutarama, ubwo hajyaga hanze amafoto agaragaza uyu muhanzikazi atwite ari kumwe n'umukunzi we A$AP Rocky.
Aya mafoto yagiye hanze agaragaza uyu muhanzikazi atwite, amakuru avuga ko yafatiwe mu gace ka Harlem mu mujyi wa New York. Ikinyamakuru US Magazine cyatangaje ko imyambaro Rihanna yari yambaye ubwo aya mafoto yafatwaga, yari ifite agaciro karenga $29,000 ni ukuvuga asaga 30,000,00 Frw.
![]()
![]()
Rihanna n’umukunzi we baritegura kunguka imfura yaboMu kiganiro Ronald Fenty w'imyaka 68 y'amavuko yagiranye n'ikinyamakuru Page Six, yatangaje ko ibyishimo byamurenze nyuma y'uko umukobwa we Rihanna ndetse n'umukunzi we A$AP Rocky batangaje ko bitegura kunguka umwana.
Ronald yagize ati: 'Nishimye cyane ngera n'aho nasimbutse kubera ibyishimo. Ndanezerewe cyane. Rihanna yahoraga avuga ko ashaka abana, akunda abana. Buri gihe ahora yita ku bana ba babyara be⦠azaba umubyeyi mwiza.'
Yakomeje avuga ko A$AP Rocky, umukunzi w'umukobwa we yasanze ari umusore w'imico myiza nyuma yo guhura nawe mu Ukuboza 2020, ubwo Rihanna yamuzanaga iwabo ngo asuhuze abagize umuryango we.
![]()
![]()
Rihanna n’umubyeyi weMuri Nzeri 2020, Rihanna yigeze kurega Se umubyara amushinja gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite batabivuganye, ariko nyuma y'ibyumweru bicye mbere yo kujya mu rukiko aba bombi baje guhura baraganira maze bacyemura ibibazo bari bafitanye. Uyu muhanzikazi kandi, yavugaga ko Se umubyara yajyaga ahantu hatandukanye akamutegurira ibitaramo kandi atari mu ikipe ye imufasha mu muziki.















