Blog

  • Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 01 Gashyantare, Abanyarwanda tuzirikana Intwari zacu zarukuye mu menyo y'ibipfamutima byifuzaga kururoha mu rwobo.

    Uyu uba ari umwanya mwiza wo gushima ubwo bwitange, no gushishikariza buri wese gutera ikirenge mu cy'izo mpfura.

    Kuvuga ibigwi izi Ntawi ni ukuzirikana agaciro zaduhaye, tukanafata ingamba zo gukomera ku ngandagaciro zadusigiye, zirimo gukunda Igihugu, kugira umutima ukomeye kandi ukeye, kwitanga, kugira ubushishozi n' ubwamarare mu butwari, kuba intangarugero mu byiza, kurangwa n'ukuri, ubupfura n'ubumuntu.

    Nyamara ariko, uyu munsi ukwiye no kuba umwanya wo kugaya abatatiye igihango bagiranye n'Intwari twibuka.

    Abo ni abagambanira u Rwanda, ba rusisibiranya utabarizaho ukuri, ibisambo biharanira kuzuza ibifu bititaye ku nyungu rusange z'Abanyarwanda, abishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umutekano, n'ubundi bugwari bugenda bugaragara kuri bamwe, barimo n'abiyita injijuke.

    Mu Ntwari z'u Rwanda twibuka none, harimo Gen Fred Gisa Rwigyema, wari ku ruhembe rw'ingabo zabohoye Igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bukomeye yadusigiye, Gen Rwigyema yagize ati:' URwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, n'ubwo byazagera ryari, ndetse n'aho bamwe muri twe twaba twarapfuye'.

    Iyi ndoto yo kubohora u Rwanda yabaye impamo, Rwavuye mu karengane, kandi abatubereye ibitambo ntibazava mu mitima yacu.

    Igitangaje kikanababaza ariko, ni uko mu bo Gen Fred Rwigyema yari ayoboye, basa nk'aho batari bahuje intego nawe.

    Hari abagaragara nk'aho bo batari ku rugamba rwo KUBOHORA u Rwanda ngo ruve mu karengane nk'uko Fred Rwigyema yabiharaniye, ahubwo bo bari bagambiriye KURUBOHOZA, ngo bikirire bambukiye ku mirambo y'abarwitangiye.

    Abo ni abahise bafata inzira y'ubujura no kutubaha inzego, ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yari irangiye.

    Dufate urugero rw'abahoze mu ngabo za RPA, ubu bakaba barahindutse ibigarasha. Ubonye imyitwarire Kayumba Nyamwasa amaranye imyaka, biragoye gusobanura ko azirikana ibyo Fred Rwigyema yasize amubwiye.

    Ntiwaba waraganiriye na Fred Rwigyema, ngo usahure ibya rubanda nk'uko Kayumba Nyamwasa yabikoze ubwo yikatiraga ibikingi mu Mutara, abandi basubiza ubutaka banyaze Abaturage we akivumbura, ari nabyo byamujyanye ishyanga.

    Ntiwaba wemera ko Fred Rwigyema yaharaniraga u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere, ngo wowe ugambirire kurumenamo amaraso, nk'uko ari yo ntego ya Kayumba Nyamwasa n'abambari be babana mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Mwese muribuka 'grenades' uyu mutwe wateye mu mujyi wa Kigali, ugahitana abantu abandi bagakomereka.

    Kayumba Nyamwasa yasobanura ate ko yarwanye urugamba aharanira guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yarangiza akaba inkoramutima y'inkoramaraso za FDLR?

    Icyakora hari abantu utataho umwanya wibaza ku bugwari bwabo, kuko batigeze batozwa ubutwari. Abo ni nka ba Ingabire Victoire bibwira ko kwicara mu Rugwiro azabihabwa n'ingengabitekerezo ya Hutu-pawa, Paul Rusesabagina wibeshya ko 'ubutwari' buva muri filimi mbarankuru, Anastase Gasana n'ubu ukiririmba Parmehutu atitaye ku kaga yaroshyemo Abanyarwanda, abana b'abajenosideri bibumbiye muri Jambo Asbl, n'ubu bananiwe kwigobotora ipfunwe batewe n' ubugome ababyeyi babo bakoreye Abanyarwanda, n'abandi babaye imbata y'amacakubiri, bahora bararikiye ubutegetsi bushingiye ku myumvire ya'rubanda nyamwishi' ari yo Hutu-pawa.

    Ibigwari birahari, ariko icyiza ni uko Abanyarwanda bafite umutima wa gitwari ari bo benshi cyane. Dore igisobanuro cy'intambwe u Rwanda rudasiba gutera mu nzego zinyuranye, kandi ibyo byiza bakaba biteguye kubyongera no kubirinda.

    Rushyashya yifurije Abanyarwanda bose Umunsi twibukaho Intwari zacu, inabashishikariza kwanga ikibi, no kucyamagana bivuye inyuma, kuko ari ko gushima nyabyo Intwari zatugize icyo turi cyo uyu munsi. Ubutwari bw'Abanyarwanda, agaciro kacu!

    The post Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kwibuka-nyabyo-intwari-zarwitangiye-ni-ukwirinda-gutatira-igihango-twagiranye-nazo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka-nyabyo-intwari-zarwitangiye-ni-ukwirinda-gutatira-igihango-twagiranye-nazo

  • KOICA ku bufatanye na NAEB bagiye gushyira mu… – #rwanda #RwOT

    KOICA yatangaje iyi gahunda ubwo Bwana CHON Gyong Shik, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, yabonanaga na Bwana Jean Claude Musabyimana, umunyamabanga uhoraho (PS) wa Minisiteri y'ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) binyuze mu nama yabaye ku ya 27 Mutarama 2022.

    Muri iyo nama, baganiriye ku buryo butandukanye bwo gushimangira ubufatanye mu buhinzi bw'imboga. Bemeje kandi ko umushinga wa ‘Smart Food Value Chain Management (SFVCMP)’ ugomba guhuzwa na politiki n’ingamba z’u Rwanda nka NST1.

    Bwana Jean Claude Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yagize ati “Turashimira Guverinoma ya Koreya n’impuguke zabo ku bufatanye bwabo. Uyu mushinga uzazamura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ugabanye ibihombo bitera umusaruro mucye kandi wongere umusaruro w’abahinzi basanzwe.”

    Bwana CHON Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda na we yagize ati “Turizera ko uyu mushinga uzongera agaciro k'ubuhinzi n’ibihingwa nk'indabyo kandi bizagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga ndetse n'umusaruro w'abahinzi. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye bukomeye dufitanye harimo RCSP, SAPMP. '

    Kuwa 28 Mutarama 2022, Bwana CHON Gyong Shik yagiranye inama na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI aho baganiriye ku bijyanye n’imikorere ya KOICA muri Rwanda n’ibibazo bigomba gukemurwa kugirango habeho ishyirwa mu bikorwa ryimishinga itandukanye. Hanaganirwe ku yindi mishinga iteganijwe ndetse n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'iterambere ry'ubuhinzi.

    Itsinda ry'impuguke eshanu zo muri Koreya zoherejwe mu Rwanda kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuri uyu mushinga n’inyigo mu byiciro by’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, imashini zitunganya ibiribwa, ubwubatsi, ICT ndetse n’uburyo bwo gukurikirana ibikorwa no kubisuzuma (Monitoring and Evaluation). 

    Bitganijwe kandi ko izi mpuguke zizagirana inama n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango ya leta, amakoperative y’abahinzi n'amasosiyete yohereza ibicuruzwa mu mahanga, aho bazaba basura ahantu hatandukanye hashyizwe iyo imishinga mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo na Rubavu.

    Umushinga wa ‘Smart Food Value Chain Management Project’ ugamije kuzamura umusaruro w’abahinzi binyuze mu gushyiraho uburyo bwo gucunga neza ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto. Uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongerera agaciro ibihingwa gakondo (Kawa n’icyayi).

    Hifashishijwe ingengo y'imari ingana na miliyoni 9.5 z'amadorali yatanzwe na Leta ya Koreya na miliyoni 1.5 USD yatanzwe na Leta y'u Rwanda, uyu mushinga uzakemura ibice bitatu by’ingenzi kuva 2022 kugeza 2026, ari byo; Gushyiraho ibikorwa remezo bitunganya umusaruro kugirango bigabanye igihombo kandi byongere agaciro k’ubu buhinzi, Kuzamura ikoranabuhanga mu buhinzi no kubaka ubushobozi bw’amakoperative y’abahinzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114070/koica-ku-bufatanye-na-naeb-bagiye-gushyira-mu-bikorwa-umushinga-smart-food-value-chain-man-114070.html

  • Mam Dangote yahishuye ko umuhungu we Diamond afitanye ubukwe na Zuchu #rwanda #RwOT

    Nyina wa Diamond na mubyara w'uyu muhanzi, Romy Jons baciye amarenga y'ubukwe bw'icyi cyamamare na Zuchu mu byumweru bibiri!

    Nyuma y'iminsi havugwa ikibatsi cy'urukundo hagati ya Diamond na Zuchu n'ubwo muri bo ntawe uremeza aya makuru ku mugaragaro. Ubu noneho ibintu byafashe indi ntera nyuma y'aho nyina wa Diamond na mubyara w'iki cyamamare witwa Romy Jons baciye amarenga y'ubukwe mu byumweru bibiri.

    Uyu mubyara wa Diamond yagiye ahashyirwa ibitekerezo kuri post ya nyina wa Dimond, Mama Dangote maze abaza uyu mubyeyi agira ati”Tariki 14 zuchu azarongorwa?”. Mama Dangote byihuse yamusubije agira ati”Yambitswe impeta”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mam-dangote-yahishuye-ko-umuhungu-we-diamond-afitanye-ubukwe-na-zuchu

  • Gukomera k’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwa Gashyantare-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi, Dr Intumwa Paul Gitwaza yifurije abantu kuzagira ukwezi kwiza kwa Kabiri. Ati”Mbifurije ukwezi gushya kwiza kw’Ingamba z’Imana.

    'Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.' Imana ibwirana Nowa n’abana be iti 'Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho”Itangiriro‬ ‭9:7-9‬ ‭

    Uzahabwe imbaraga kandi ukuboko kw’ Uwiteka kuzakuyobore muri byose ndetse imbabazi n’urukundo byayo bizaguherekeze umunsi ku wundi. Gukomera kw’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwezi. Ndasabira nawe wifuza urubyaro ngo Uwiteka akwibuke kandi uzororoke ugwire.‭ Ndatura umugisha k’ubuzima bwawe no ku mirimo y’amaboko yawe.

    Uzahabwe ubwenge n’imbaraga aho uzajya hose. Uwiteka azagufungurire amarembo akwinjiza mu ntego yawe. Uzarindwe gukenyuka no gusabiriza. Uzabe mu rwihisho rw’ Isumbabyose, ntihazagire ikibi cyegera ihema ryawe n’abawe; Itorero ndetse n’igihugu cyawe.

    Ndabakunda! Dr Paul Apostle Gitwaza

    Reba hano inyigisho: WISDOM IS BETTER THAN ALL THINGS | UBWENGE BURUTA IBINTU BYOSE | With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gukomera-k-Uwiteka-kuzakuremere-ubuhamya-bushya-n-ibitangaza-muri-uku-kwa.html

  • Umugore w'umukinnyi yarasiwe mu gitaramo ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Umugore w'umukinnyi w'umupira w'amaguru wa Paraguay, Ivan Torres yapfuye nyuma yo kuraswa mu mutwe ubwo yari mu gitaramo cy'umuziki mu murwa mukuru w'igihugu, Asuncion

    Umugore w'uyu mukinnyi w'umunya Paraguay usanzwe ari yarashwe mugitaramo.

    Cristina Vita Aranda, ufitanye abana batatu n'uyu mukinnyi wa Club Olimpia, Ivan Torres, yatangaje ko yapfuye nyuma gato yo kujyanwa mu bitaroyarashwe isasu mu mutwe.

    Amakuru y'ibanze avuga ko uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso, Torres, wahoze wa Paraguay wa U20, na we yari muri iki kirori kandi yafashije kwihutisha umugore we mu bitaro, nubwo uyu munyamideli nawe bari baherutse gutangaza ko bateganya gutandukana nyuma y'imyaka 10 bashakanye.

    Biravugwa ko yafashwe mu masasu yarashwe mu gace ka VIP I Asuncion nubwo iraswa ryo ku cyumweru rikomeje gukorwaho iperereza n'abapolisi.

    Umugabo witwa Marcos Ignacio Rojas Mora na we yapfuye,gusa amakuru ataremezwa nezaavuga ko umwicanyi yari agamije kurasa umucuruzi w'ibiyobyabwenge witwa Ederson Salinas Benitez.

    Ivan yatangiye umwuga we mu ikipe ya Cerro Porteno yo muri Paraguay mbere yo gusinyira mukeba wayo Club Olimpia mu Kuboza 2014.

    Amashusho ya tereviziyo y'aho yerekanaga umwe mu barashwe ajyanwe kwa muganga n'abashinzwe umutekano n'abatwara imbangukiragutabara mu gihe undi mugabo na we wakomeretse yasohowe n'abagabo babiri bamufasha kugenda.

    Umuyobozi w'ibitaro bya Itaugua Nacional, Yolanda Gonzalez, yemeje urupfu rwa Cristina w'imyaka 29, ati: 'Yari yakomeretse cyane kandi bagerageje kumuzura nibura mu minota 25 nyuma yo guhagarara k'umutima we.Yapfuye nyuma yo kugerageza kurokora ubuzima bwe.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-w-umukinnyi-yarasiwe-mu-gitaramo-ahita-ahasiga-ubuzima

  • Umunyanigeria Don Jazzy yatunguranye maze atangaza ko yaciwe intege no kubona Rihanna atwite #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 30 Mutarama 2021 ,nibwo amafoto y'umuhanzikazi Rihanna atwite yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atungura abatari bacye nyuma y'aho yemeje ko atwite umwana we wa mbere n'umukunzi we A$AP Rocky.

    Abenshi mu byamamare bahise berekana ibyiyumviro bafite nyuma yo kubona amafoto ya Rihanna atwite, ndetse abenshi muri bo berekana ko bashimishijwe n'uko uyu muhanzikazi agiye kuba umubyeyi. Umuhanzi Don Jazzy akaba n'umutunganyi w'indirimbo (Producer) we ntiyashimishijwe n'aya makuru nk'uko abandi bayishimiye.

    Don Jazzy uzwiho kuba akunda cyane Rihanna ndetse akaba yarakunze kubigaragaza ko yifuza gutereta uyu muhanzikazi w'ikimero, yaciwe intege no kubona Rihanna atwite. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Don Jazzy yerekanye ifoto ya Rihanna atwite ari kumwe n'umukunzi we A$AP Rocky maze yandikaho ati''It is Finished' bisobanuye ngo birarangiye mu kinyarwanda.

    Kuba Don Jazzy yakoresheje ijambo 'Birarangiye', ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko uyu mugabo yakoresheje iri jamba asa n'uvuga ko inzozi ze zo kugira Rihanna umugore we zihagaze, kuko muri 2020 bikimenyekana ko Rihanna ari mu rukundo n'umuraperi A$AP Rocky, Don Jazzy yavuze ko urukundo rwabo rutazaramba kandi ko ategereje umunsi bazatandukanira agahita akundana na Rihanna ndetse bakanakora ubukwe nk'uko yabitangarije radiyo The Beat FM.

    Don Jazzy wakomereje no ku rubuga rwa Twitter yerekana ko atishimiye kubona Rihanna yifuza gutereta atwitiye undi utari we, yagiriwe inama n'umwe mu bafana be yo kudacika intege agira ati''Don ibi ntibiguce intege. Ba umugabo, ubaye ukibishaka wakwiyegereza Rihanna amaze kubyara ukamusaba akazi ko kurera umwana we. Muri ubwo buryo wabasha kumuba hafi''.

    Ibi byavuyemo ibisetso kuri Twitter aho bamwe bakomeje kuvuga ko Don Jazzy atameze neza kuva yabona Rihanna atwite, ndetse ko akeneye umuba hafi. Ibi bibaye nyuma y'aho Don Jazzy yigeze kwandika kuri uru rubuga ubwo byahwihwiswaga ko Rihanna atwite, maze Don yandika ati''Ni gute muri kwizera ibi bihuha? Rihanna abaye atwite nabibabwira kuko ninjye yaba atwitiye''.

    Refe:www.withinnigeria.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyanigeria-don-jazzy-yatunguranye-maze-atangaza-ko-yaciwe-intege-no-kubona