Blog

  • APR FC ifite icyizere ko umukinnyi wayo Karera Hassan azagaruka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karera Hassan

    Karera Hassan

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, avuga ko bagifite icyizere ko azagaruka.

    Yagize ati 'Karera Hassan ni umugabo yarubatse. Byaragoranye guhuza umuryango no gukinira hano kandi tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kure. Yadusabye rero umwanya turawumuha, agenda yari yagize ikibazo cy’imvune. Turamwumva ariko iminsi twamuhaye ntabwo yari yarenga kandi ntakitaduha icyizere ko azagaruka.'

    Karera Hassan yaguzwe n’ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 akina umukino wa mbere muri iyi kipe ubwo yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Maniema ndetse ayifasha mu ntangiriro za shampiyona ya 2021-2022 no mu mikino ya CAF Confederation Cup. Imikino ibiri ya kamarampaka APR FC yakinnye na RS Berkane ntabwo yayikinnye kubera imvune ari nabwo yahise asanga umukunzi we Umutesi Diane muri Finland.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ifite-icyizere-ko-umukinnyi-wayo-karera-hassan-azagaruka

  • Dr Sabin Nsanzimana wahoze uyobora RBC yagizwe umuyobozi mukuru w'ibitaro bya CHUB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu Dr Nsanzimana yamaze guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

    Uyu mwanya Dr Nsanzimana ahawe ugenerwa umushahara wa 2 094 795 Frw hataravamo umusoro. Amafaranga uwurimo afata mu ntoki ni 1 578 000 Frw ariko hatabariwemo ay'ibintu bitandukanye yemererwa n'amategeko.

    Dr Nsanzimana Sabin yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 3 Gashyantare 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Prof Claude Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

    Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n'ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n'iyi virusi.

    Afite Masters Degree mu bijyanye n'indwara z'ibyorezo yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse afite n'Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

    Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y'Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/dr-sabin-nsanzimana-wahoze-uyobora-rbc-yagizwe-umuyobozi-wa-agizwe-umuyobozi

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Uwicyeza Pamella


    2.Miss Mutesi Jolly


    3. Miss Muheto Divine


    4.Miss Umunyana Shanitah

    5.Miss Kazeneza Mercie

    6.Charly na Nina

    7.Sacha Katee



    8. Miss Uwase Vanessa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-60892

  • Uruntu runtu hagati ya Kabuga Félicien n’abamwunganira #rwanda #RwOT

    Félicien Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, gusa mbere ubwo yitabaga urukiko yarabihakanye.

    Ubwo kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba yitabaga Urukiko yasabye guhindurirwa Umwunganizi we mu mategeko, akaba yamaze umwanya anenga abamwunganira nk’uko bitangazwa na BBC.

    Kabuga w’imyaka 88, yamaze igihe kirekire yihishahisha kugeza ubwo yafatirwaga mu nkengero z’Umujyi wa Paris.Yafashwe tariki 16/05/2020.

    Ashinjwa kuba ari we watumije imipanga yahabwaga urubyiruko rw’Interahamwe igakoreshwa mu kwica Abatutsi.

    Ni n’umwe mu bashoramari bashyizeho Radio Milles Collines — RTLM yabaye igikoresho cyo gucengeza amatwara no gukwirakwiza urwango ku Batutsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uruntu-runtu-hagati-ya-Kabuga-Felicien-n-abamwunganira

  • RDC: Imirwano ya FARDC na RED Tabara yakuye benshi mu byabo #rwanda #RwOT

    Imiryango myinshi mu gace ka Maheta muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, yavuye mu byabo ihunga imirwano ihanganishije ingabo za leta y'u Burundi n'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa General Ndayishimiye za RED Tabara.

    Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko abaturage bahunga cyane biganjemo abo mu bwoko bw'Abafulero, nk'uko binemezwa na sosiyete sivile mu ntara ya Sud Kivu.

    Ingabo za leta ngo zifite abazishyigikiye mu guhangana na RED Tabara, ariko n'uyu mutwe ngo ushyigikiwe n'aba Mayi Mayi Illunga. Abahunga babarirwa mu bihumbi barahungira mu misozi miremire ya Uvira abandi bari ahitwa Kibumba.

    Amakuru aravuga ko umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kongo Claude Misare, kuwa Gatatu yaba yarandikiye umunyamabanga mukuru wa Loni amumenyesha ko ingabo z'u Burundi ziri guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

    Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda abasirikare ba leta y'u Burundi bishe abaturage barenga 70 mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ndetse ngo batwitse imidugudu 17 basahura inka zitavuzwe umubare.

    SOS Media yanditse ko amakuru ava Uvira na Mwenga avuga ko abasirikare b'u Burundi batarasa abaturage, bakurikirana RED Tabara n'abayishyigikiye aribo Mayi Mayi Illunga. Icyakora Minisitire w'ingabo mu Burundi aherutse kurahira arirenga avuga ko nta musirikare w'Umurundi uri kubutaka bwa Kongo Kinshasa.

    The post RDC: Imirwano ya FARDC na RED Tabara yakuye benshi mu byabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/rdc-imirwano-ya-fardc-na-red-tabara-yakuye-benshi-mu-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-imirwano-ya-fardc-na-red-tabara-yakuye-benshi-mu-byabo

  • REMA yashyikirijwe toni 10 z’amasashe yafatiwe ku mupaka wa Cyanika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Toni 10 z

    Toni 10 z’amasashe yafatiwe ku mupaka wa Cyanika

    Ni nyuma y’uko mu duce twegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, hafatiwe amasashe angana n’amapaki ibihumbi bisaga 70, apima toni 10 n’ibiro 512 afite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bugenzuzi buherutse gukorwa na REMA, RIB, Police n’inzego z’ibanze n’ibindi bigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge.

    Ubwo REMA yakiraga ayo masashe yari mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) gikorera ku mupaka wa Cyanika, mu muhango wabaye ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, Tuyisenge JMV, umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije yagize ubutumwa atanga.

    Yagize ati 'Mu Rwanda hari itegeko ryagiyeho ribuza amasashe, ibyo bigatera abaturage kujya kuyashakisha hanze y’igihugu. Turashimira inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo yaba Customs, RRA na Police ikora akazi gakomeye ko kudufasha mu ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko, ngashimira n’abaturage uruhare badahwema kugaragaza, mu gukomeza gufatanya n’izo nzego bireba mu guhangana n’icyo kibazo cy’abantu binjiza ayo masashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe'.

    Arongera ati 'Turihanangiriza abakomeje gutunda iyo magendu irimo amasashe n’ibikoze muri pulasitiki, kuko bifite ingaruka mbi ku bidukikije. Turabasaba guhindura imyumvire kandi bakamenya n’ibisobanuro by’itegeko kuko riteganya ibihano, bisaba ko barimenya kugira ngo batagwa mu mutego wo guhanwa'.

    Mu gukumira izo magendu zangiza ibidukikije, ku mupaka hashyizweho itsinda ry’abitwa 'Imboni z’umutekano zo ku mupaka', bashinzwe gufatanya n’inzego zinyuranye mu kurwanya iyinjizwa ry’ayo masashe mu gihugu.

    Mu baganiriye na Kigali Today, bagaragaje amayeri menshi akoreshwa mu kwinjiza ayo masashe n’izindi magendu, aho ngo bamaze kuyatahura abenshi bakaba bakomeje gufatwa.

    Mwiseneza Jean Pierre utuye mu Murenge wa Cyanika ati 'Dukora nk’imboni dukumira ibiyobyabwenge na magendu, ariko abafozi (abatunda magendu), cyane cyane bitwikira ijoro ku buryo witambitse uri nk’umuturage no kukwica bakwica'.

    Arongera ati 'Amayeri bakoresha twarayatahuye, urabona barafata amasashe bakayambariraho bakitwikira ntumenye ko bayatwaye, reba iyo ari umugore ubona ari munini ariko yamara gufatwa akayamburwa ukabona ni muto cyane. Turasaba ko imbaraga dukoresha zakongerwa tukaba benshi tugafatanya n’inzego zishinzwe umutekabo tugakumira amasashe n’ibiyobyabwenge'.

    Amasashe yangiza ibidukikije

    Amasashe yangiza ibidukikije

    Uwitwa Mwiseneza Adrien ati 'Abafozi binjiza amasashe baratubangamiye, kandi murabizi n’inka iramutse iyiriye irapfa. Urajya guhinga ugasanga mu masambu harimo amasashe wayahingiraho ugasanga imyaka yaratukuye ntugire icyo usarura, abo twakunze gufata ni abagore baba bayakenyereyeho bakinjira mu ijoro, bagatereza abamotari bakayinjiza mu giturage'.

    Ayo masashe yinjizwa anyujijwe mu nzira zitemewe n’amategeko, aho abajya kuyatunda bakikira umupaka, bayatunda bafite amasoko ku buryo bitabagora iyo bayinjije.

    Tuyisenge JMV, Umukozi wa REMA kandi yagaragaje ibihano bikomeye bihabwa abakora amasashe, abayatunda, abayakoresha n’abayacuruza.

    Ati 'Itegeko ryagiyeho muri 2019, rigaragaza ibuza, ikorwa ry’amasashe n’ibikozwe muri parasitike bikoreshwa inshuro imwe, itumizwa ryabo, ikoreshwa ryabo n’icuruzwa ryabo, itegeko rigaragaza neza mu ngingo yaryo ya gatatu ko bibujijwe.

    Umuntu wese ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri parasitike ariko bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwakwa ibyo bikoresho n’ayo masashe agacibwa n’amande ya miliyoni 10, mu gihe uyacuruza ahanishwa kuyakwa agacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 300'.

    Tuyisenge JMV umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw

    Tuyisenge JMV umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw’ibidukikije

    Arongera ati 'Uyaranguza ahanishwa igihano cyo kuyamburwa agacibwa amande angana n’ibihumbi 700, naho uyinjiza ayakuye hanze y’igihugu ahanishwa igihano cyo kuyamburwa n’ibyo bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, agacibwa n’amande yikubye inshuro 10 agaciro k’ibyo bikoresho yinjije mu gihugu'.

    Nyuma y’uko ayo masashe afashwe, ashyikirizwa inganda ziyanagura zikayakoramo ibindi bikoresho bikenewe, bidakoreshwa inshuro imwe nk’uko itegeko ribibuza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rema-yashyikirijwe-toni-10-z-amasashe-yafatiwe-ku-mupaka-wa-cyanika

  • Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi wa CHUB

    Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi wa CHUB

    Dr Nsanzimana ahawe iyo mirimo mishya nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dr-sabin-nsanzimana-agizwe-umuyobozi-w-ibitaro-bya-kaminuza-bya-butare

  • Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD, mu gihe cy'umwaka umwe.

    Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama ya 39 y'Abakuru b'Ibihugu byibumbiye muri NEPAD, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 2 Gashyantare 2022.

    Muri iyo nama yabaye mu muhezo, abakuru b'ibihugu bemeranyije ko ubuyobozi buriho bwa NEPAD bugumaho bugakora umwaka, burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Iyi nama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye ndetse bahurije ku kuba Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo ifite, abayobozi bayo basabwa kongera ubushake mu gushyiraho ingamba zayifasha kwiteza imbere binyuze mu kwihuza.

    Muri Gicurasi 2001 ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washinzwe usimbura Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika. Nyuma y'amezi make muri Nyakanga uwo mwaka, NEPAD na yo yarashinzwe, kuri ubu imaze imyaka 21 ishinzwe.

    NEPAD yatangijwe n'abarimo abakuru b'ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Sénégal na Afurika y'Epfo. Nyuma abandi bayobozi bakomeje gutera ikirenge mu cy'abatangije NEPAD biyemeza kuyishyigikira mu cyerekezo cyayo.

    Indangagaciro za NEPAD ziri mu murongo w'amavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu 2018 NEPAD yagizwe Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k'Abakuru b'Ibihugu kiga ku cyerekezo cy'Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Izi nshingano Umukuru w'Igihugu yari amazeho imyaka ibiri [2020-2022], yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yari yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU. Yasimbuye kuri uwo mwanya Perezida Macky Sall wa Sénégal.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Komite Nyobozi y'Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y'urwego rwawo rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Intego za NEPAD ni ugutanga ubufasha n'ubujyanama ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n'indi miryango y'ubukungu yo kuri uyu mugabane ku buryo bizamura ubushobozi bwabyo.

    Ubwo bujyanama ahanini buba bujyanye na gahunda zigamije iterambere, bugakorwa hagendewe ku nama zitangwa n'abafatanyabikorwa banyuranye.

    Ni umuryango kandi ugira uruhare mu gushakira amikoro ibikorwa bimwe na bimwe bireba Afurika no gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye kugira ngo intego z'uyu mugabane za 2063 zizabe zagezweho muri gahunda yiswe 'Afurika twifuza'.

    AUDA-NEPAD yitezweho no kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika n'ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

    The post Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/04/perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad

  • Iyo mukumbuye ndarira nkihanagura – Assia agaruka ku mukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ukomeye cyane mu Rwanda, Mutoni Assia uzwi muri cyane muri filime ye yakoze y’uruhererekane ya Gatarina ari nako akinamo yitwa, yahishuye ko ubu ari mu rukundo kandi aryohewe gusa ngo umukunzi we aba hanze y’u Rwanda ku buryo hari igihe ajya amukumbura akabura uko abigenza rimwe na rimwe ararira kubera urukumbuzi.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Assia yavuze ko gukundana n’umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk’iyo uzi ko n’umukumbura utari buhite umubona biba bibikurushaho.

    Ati 'Gukundana n’umuntu uri kure biraryana, uzi kugukundana n’umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.'

    Yavuze ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze yarwo ariko igihe cyo gutangaza amazina ye kikaba kitaragera.

    Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y’u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n’igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

    Yakomeje avuga ko kandi gukundana n’umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk’ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y’abakundana.

    Uyu mukobwa akaba yavuze ko atari ubwa mbere akundanye n’umuntu uba hanze y’u Rwanda kuko hari abandi 3 batandukanye.

    Uyu mukobwa wakoze filime n’indirimbo yise 'Long Distance’ biri busohoke uyu munsi, ngo yashakaga kugaragaza imvune ziba muri urwo rukundo ndetse no kugaragaza amwe mu manyanga akorerwamo aho hari ababa bashaka kurya abantu baba hanze amafaranga yabo kandi batanabakunda.

    Mutoni Assia ahamya ko gukundana n’umuntu uba kure bigorana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iyo-mukumbuye-ndarira-nkihanagura-assia-agaruka-ku-mukunzi-we-video