Blog

  • Bisaba iki ngo umuntu abasure! Ifoto ya Ange… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Twitter, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma maze yifashisha utumenyetso (Emoji) tubiri, kamwe kariho umutima ujombyemo umwambi. Uyu mutima ujombyemo umwambi (Heart with arrow), usobanuye urukundo, intego, n’icyerecyezo. Bisobanuye kandi gushikama cyane mu rukundo utumbereye buri kimwe cyiza mu buzima. Naho iyindi emoji, Ange Kagame yakoresheje igaragaramo inyenyeri, ikaba ifite igisobanuro cy’umunezero. Ikoreshwa n’ufite ibyishimo ashaka kwerekana ko byamurenze.

    Nyuma yo gushyiraho iyi foto abantu benshi berekanye amarangamutima yabo, maze basagwa n’ibyishimo byinshi kuko mu bitekerezo birenga 300 benshi bamubwiraga uburyo bakunda umuryango we, abandi bamubwira ko we n’umugabo we ari beza ndetse hari n’abamusabye inzira yacamo ngo azabasure, ati “Bisaba iki ngo umuntu abasure?. Imigisha myinshi”.

    Uwitwa Hakizimana SamuelI yagize ati: ”Iyi foto ni nziza, igaragaza Ijuru rito. Mugubwe neza kandi bihore bityo mugume munezerewe”. Naho uwitwa Emmanuel Ntakirutimana we yahise abasabira umugisha agira ati: ”Muzarambane kandi mu rukundo nyarwo, muri beza, muri ibisingizo by’Imana, Mwubakire kuri Uhoraho, nawe azabaha umugisha”.

    Ange Kagame yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma taliki ya 06 Kamena 2019, mu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre. Kuwa 19 Nyakanga 2020 ni bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa w'imfura.

    Ange Kagame n’umugabo we Bertrand ndetse n’imfura yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114269/bisaba-iki-ngo-umuntu-abasure-ifoto-ya-ange-kagame-numugabo-we-yazamuye-amarangamutima-ya–114269.html

  • Polisi mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b'amafi mu biyaga byo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare yafashe imitego 8 itemewe yo mu bwoko bwa Kaningini, inzitiramubu 5 n'amato abiri. Iyi mitego yafatiwe mu ngo z'abaturage, amato yo yafatiwe ku nkengero z'ibiyaga aho ba rushimusi baba bayahishe.

    Ni ibikorwa byabereye mu mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Busoro no mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Rukurazo.

    Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage n'izindi nzego bari mu bikorwa byo kurwanya abantu baroba amafi mu buryo butemewe n'amategeko mu biyaga byose byo mu Rwanda.

    Yagarutse ku ngaruka zishingiye kuri ubu burobyi butemwe n'amategeko ariko cyane cyane ingaruza zibanda ku kwangiza ubuzima bw'amafi, umutekano w'Igihugu ndetse amafi arobwa muri buriya buryo ashobora kugira ingaruka ku buzima bw'abarya amafi.

    ACP Mwesigye yagize ati 'Buriya burobyi bugira ingaruka ku mafi ndetse bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu bayarya. Bariya barobyi ba rushimusi iyo barimo kurobesha iriya mitego itemewe bafata amafi yose aba ari ku nkengero z'ikiyaga kuko ninaho haba hari amafi menshi akiri matoya n'andi arimo gutera amagi. Iriya mitego isakuma amafi yose ari ku nkengero z'ikiyaga, iyo mitego ifite urudodo rukeba amafi agakomereka bigatuma agera ku bakiliya yangiritse n'iyashoboye kubacika ikajya kwanduza andi mafi mu mazi kuko iba yakomeretse.'

    ACP Mwesigye yakomeje agaragaza ko buriya burobyi usanga ababukora bakora n'ibindi byaha bitandukanye.

    Ati' Iriya mitego bayibona mu buryo butemewe kuko bajya kuyikura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakayizana mu Rwanda mu rwihishwa, baroba mu buryo butemewe n'amategeko, bajya barwana iyo barimo kuroba nijoro hari n'amakuru duherutse kumva ko bakora n'ibindi byaha ariko turi mu iperereza.'

    Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yakomeje agaragaza ko Polisi itazahwema kurwanya buriya burobyi.

    Imwe mu mitego itemewe n’amategeko yafatanywe abarobyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-mu-bikorwa-byo-kurwanya-ba-rushimusi-b-amafi-mu-biyaga-byo-mu-rwanda

  • Kayonza: Hatahuwe umurambo w'umugabo bikekwa ko yishwe n'imvura – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022, mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

    Amakuru ava mu baturanyi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe iruhande rw'umuhanda ufite igikomere kimwe ku kuboko kandi bigaragara ko imvura yaguye nijoro yose yamunyagiye.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y'icyo uyu mugabo yazize.

    Yagize ati “Icyo yazize ntabwo turakimenya, yasanzwe ku muhanda aryamye, yabonywe n'abaturage bari bagiye guhinga gusa bigaragara ko imvura yaraye imunyagiye. Twabajije batubwira ko yari amaze iminsi arwaye igituntu ariko ntitwakwemeza ko aricyo cyamwishe, dutegereje ibizava mu iperereza.”

    Uyu muyobozi yavuze ko abamubonye basanze agihumeka gake cyane bahamagaye ubuyobozi buhagera akimara gushiramo umwuka.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere y'uko ashingurwa n'abo mu muryango we.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hatahuwe-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yishwe-n-imvura

  • Ingengo y'imari ivuguruye y'umwaka wa 2021/ 2022 iziyongeraho miliyari 633 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko iziyongeraho miliyari 633,6 Frw, ikigereranyo kingana na 16,6% nk'uko Dr Ndagijimana yabibwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022.

    Mu mpamvu zo kongera ingengo y'imari harimo ingamba zo guhangana n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu mezi arindwi ashize, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Mutarama 2022, ingengo y'imari yatowe n'Inteko Ishinga Amategeko yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 59%.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yatangaje ko ukwiyongera kw'ingengo y'imari guturuka ku bwiyongere bw'amafaranga aturuka imbere mu gihugu n'aturuka ku mpano ndetse n'inguzanyo.

    Yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azava kuri miliyari 1993 Frw akagera kuri miliyari 2148 Frw, bigaragara ko aziyongeraho agera kuri miliyari 155Frw, izamuka rya7% kubera amafaranga ava mu misoro ateganyijwe kwiyongera bitewe no kuzahuka kw'ibikorwa by'ubukungu n'andi mafaranga atari ay'imisoro.

    Biteganyijwe ko imisoro izava kuri miliyari 1717,2 Frw yari ateganyijwe mu ngengo y'imari yatowe akagera kuri 1759,6Frw, bivuze ko aziyongeraho miliyari 42Frw.

    Amafaranga y'inguzanyo aziyongera ave kuri miliyari 651,4 Frw agera kuri miliyari 1869,7Frw aturutse ku nguzanyo ya Euro Bond ndetse n'azaturuka muri FMI afasha mu guhangana n'ingaruka za Covid-19.

    Amafaranga azava mu nkunga z'amahanga aziyongeraho miliyari 25,4 Frw akava kuri miliyari 612,2 Frw akagera kuri miliyari 637,6 Frw aturutse ahanini mu Kigega Global Fund cyatanze mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Covid-19.

    Urwego rw'ubuzima ruri mu zizitabwaho mu ngengo y'imari ivuguruye

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yatangaje ko ingengo y'imari isanzwe iziyongera ikava kuri miliyari 2413,7 Frw ikagera kuri miliyari 2784,9 Frw.

    Iyi nyongera ikazafasha inzego za leta kurangiza inshingano zazo harimo imishahara y'inzego zitari zahawe ingengo y'imari ihagije akaziyongeraho miliyari zirenga 12 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Hateganyijwemo amafaranga agenewe ibikorwa bitandukanye mu nzego za leta aziyongeraho miliyari zirenga 410,8 Frw akava kuri miliyari 1542,3 akaba 1953,1 Frw bingana n'inyongera ya 26,6%.

    Amafaranga yo kwishyura umwenda wa leta aziyongeraho miliyari 341,5 Frw ave kuri miliyari 423,6 Frw agere kuri miliyari 765,2 Frw n'agenewe imishinga aziyongera akava kuri miliyari 1393,3 Frw akagera kuri 1655,7 Frw, inyongera ingana na 19%.

    Hateganyijwemo kandi amafaranga y'inyongera ku mishinga ya leta itandukanye nk'inyubazo z'ibyumba by'amashuri agera kuri miliyari 4 Frw, ibikorwaremezo by'imihanda agera kuri miliyari 6,6 Frw, ay'amashanyarazi agera kuri miliyari 9 Frw n'ay'amazi agera kuri miliyari 1,3 Frw ndetse n'ay'inyubako za leta zitandukanye agera kuri miliyari 36 Frw.

    Andi mafaranga ateganyijwe ni agenewe imishinga yo mu rwego rw'ubuzima irimo uw'ibitaro bya Kanombe na Munini ndetse n'Ikigo cy'ubushakashatsi n'ubuvuzi ku ndwara ya cancer y'uwungano ngogozi, IRCAD agera kuri miliyari 7,8 Frw.

    Hari na none amafaranga y'imishinga y'ubuhinzi agera kuri miliyari 6,2 Frw ndetse n'imishinga yo mu rwego rw'ikoranabuhanga arenga miliyari 13,9 Frw.

    Ni mu gihe agenewe ishoramari rya leta azagabanukaho miliyari 43,6 Frw akava kuri miliayari 541,6 Frw akagera kuri miliyari 498,1 Frw biturutse ku ngengabihe ya gahunda y'ishoramari.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko ingengo y'imari ivuguruye y'umwaka wa 2021/ 2022 iziyongeraho miliyari 633 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-ivuguruye-y-umwaka-wa-2021-2022-iziyongeraho-miliyari-633-frw

  • Rubavu: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bizatwara agera kuri miliyari 38 Frw – #rwanda #RwOT

    Raporo ya leta yo muri Nyakanga 2021 ku bijyanye n'imitingito yibasiye uduce tw'Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kwimura Ibitaro bya Rubavu byari umwanzuro wihutirwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Newtimes ko ibitaro bishya bizubakwa mu Murenge wa Rugerero ku birometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu kandi ko biteganyijwe ko mu 2024 bizaba byuzuye.

    Uretse ubuvuzi bwa cancer buzajya butangirwa muri ibi bitaro, bizajya byakira n'abandi bakeneye serivisi z'ubuvuzi burimo indwara z'umutima no kubagwa.

    Mu gihe Ibitaro bishaje byubatswe mu 1953 byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi batarenze 300, ibishya bizaba bishobora kwakira abari hagati ya 400 na 500.

    Kambogo yongeyeho ko ibitaro bishya bigiye kubakwa bizatanga serivisi no ku baturage baturuka mu turere twa Nyabihu na Rutsiro ndetse n'abo mu gihugu cy'abaturage cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko bizatwara ingengo y'imari ingana na miliyoni 32 z'amayero (hafi miliyari 38,17 z'amafaranga y'u Rwanda) ndetse ko Guverinoma ya Hongrie yemeye gutera inkunga uyu mushinga.

    Inzobere mu bya tekiniki zo mu Karere, Minisiteri y'Ubuzima na RBC kimwe n'izo muri Ambasade ya Hongrie zafatanyije gutegura umushinga uzamara imyaka itatu.

    Ibitaro bya Gisenyi byamaze iminsi igera kuri irindwi nyuma y'aho inyubako zabyo zijemo imitutu yatewe n'imitingito yasize yangije ibifite agaciro ka miliyari 1,9 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Inzu zo guturamo ndetse n'iz'ubucuruzi hamwe n'ibindi bikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi n'amazi na byo byarangiritse. Muri rusange imirimo yo gusana ibyangiritse byose yabariwe agera kuri miliyari 91 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hagiye-kubakwa-ibitaro-bishya-bizatwara-agera-kuri-miliyari-38-frw

  • Huye: Bacukuye imva bagiye gufata umurambo kwa muganga basanga uwari gushyingurwa ni muzima – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 ubwo babwirwaga ko umugabo bari babwiwe ko yapfuye, bitegura kumushyingura ariko batungurwa no gusanga ari mu Bitaro ari muzima.

    Uwo mugabo bivugwa ko yakubiswe icyuma gikata indabo mu mutwe ku wa 1 Gashyantare 2022; uwakimukubise ngo yaritabaraga kuko yasagariwe dore ko anasanzwe afite ubumuga bw'amaguru.

    Inzego z'ubugenzacyaha zahise zinjira muri icyo kibazo ushinjwa gukomeretsa arafatwa arafungwa.

    Nyuma yaho nibwo umuryango w'uwakubiswe wamenyeshejwe ko yapfuye maze ubuyobozi butegeka ko umuryango yakubitiwemo ari wo ugomba gushaka ibikenewe ngo ashyingurwe.

    Ku gicamunsi cyo ku wa 3 Gashyantare 2022 bafashe imodoka n'isanduku bajya ku bitaro bya Kabutare gufata umurambo kuko imva yo yari yamaze gucukurwa ariko bagezeyo barawubura.

    Umwe mu bagiye kuwufata yabwiye IGIHE ko bagiyeyo bafite impapuro z'ubuyobozi bw'Umurenge ariko kwa muganga bashaka umurambo barawubura.

    Ati 'Twagezeyo abantu bari mu gahinda ko umuntu wabo yitabye Imana, tugezeyo umurambo barawushaka barawubura, kwa muganga bakomeza gushakisha baza gusanga umuntu ari muzima ari mu cyumba cy'abarwayi ari kwinywera igikoma.'

    Yakomeje avuga ko batunguwe n'ibibaye bamenyesha ubuyobozi bw'umurenge kuko ari bwo bwabahaye ibaruwa igaragaza ko yapfuye kandi bafite n'indi baruwa y'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ibigaragaza.

    Ati 'Twabibwiye umurenge ndetse dufata na ya sanduku tuyijyanayo baratubwira ngo tuyisubize aho yaguzwe. Imva yo twayishyizemo umutumba dusubizamo itaka.'

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze kuva mu bitaro ari mu rugo kandi ari koroherwa naho umusore ukurikiranyweho kumukubita icyuma mu mutwe aracyari mu maboko y'ubugenacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-bacukuye-imva-bagiye-gufata-umurambo-kwa-muganga-basanga-uwari

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 16 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,447 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-bashya-babonetse-ni-16