Blog

  • Hashyizwe hanze urutonde rw'ibihugu bikenne cyane ku isi hagendewe ku mafaranga umuturage yinjiza [Urutonde] #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'ibihugu 21 bikenye cyane kw'isi, muri 2022 hamwe n'amadorali y'abanyamerika umuturage wabyo yinjiza ku mwaka (PIB) rwashyizwe hanze na fr.statista.com.

    Uru rutonde rw'ibihugu hagendewe ku buryo buri muturage yinjiza amafaranga imbere mu gihugu muri 2022

    Igihugu cy'u Burundi kikaba cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 15.Ibihugu 3 nibyo bitari ibya Afurika: Afghanistan, Tadjikistan, Yemen .

    Urutonde:

    1.Burundi :269 $
    2.Sudani y'Epfo:313$
    3. Somaliya: 369$
    4. Mozambique:506$
    5.Madagascar:531$
    6.Malawi:543$
    7.Sierra Leone:551$
    8.Centrafrika:557$
    9. Yemen:587$
    10.RDC: 622$
    11.Niger :661$
    12.Tchad:743$
    13.Liberiya: 743$
    14.Sudani:809$
    15.Rwanda:832$
    16.Gambiya:846$
    17.Tadjikistan:890$
    18.Guinée-Bisau:907$
    19.Burkina Faso:988$
    20.Uganda:1074$
    21.Togo:1075$

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/hashyizwe-hanze-urutonde-rw-ibihugu-bikenne-cyane-ku-isi-hagendewe-ku-mafaranga

  • Rutsiro: Hafashwe ingamba zo kubungabunga iny… – #rwanda #RwOT

    Inama yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n'Umuyobozi  w'Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Bwana  Eugène Mutangana ndetse n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Havugimana Etiènne.

    Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo gusobanura imbibi za Pariki ya Gishwati-Mukura igera mu mirenge 9 y'uturere twa Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa zigaragara muri Gishwati-Mukura hibandwa ku ndya-nyama harimo imondo, imbwebwe, impyisi n'imbwa z'inyagasozi ndetse no kubisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ingurane ku matungo ye yangirijwe n'inyamaswa ziba muri pariki.

    Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku mbogamizi zigihari zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye ku bijyanye no kubungabunga pariki arizo: Itegeko rishya ritunganya  imbibi z'Akarere k'ubuhumekero bwa pariki ritaremezwa, inyamaswa z'agasozi zikiri mu mashyamba y'amaterano zitazwi;

    Abaturiye pariki bagikora ibikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, kuragiramo amatungo, kwahiramo ubwatsi, gutema ibiti no gutashya, n'ibindi; inzuri zitujuje ibisabwa, kudatangira amakuru ku kigihe ku byangijwe kugira ngo hakorwe ubusesenguzi mbere yo kwishyurwa,…

    Naho ku borozi, bagaragaje ko igiciro cyishyurwa ku itungo mu gihe ryariwe n'inyamaswa kiri hasi cyane, ugereranyije n'agaciro k'itungo.

    Muri iyi nama hafashwe ingamba zitandukanye zirimo ko aborozi bagomba kuzitira inzuri zabo neza, ku buryo inyamaswa zidapfa gusatira amatungo yabo; gushaka uburyo imbwa z'inyagasozi zakwicwa kugira ngo zidakomeza kurya amatungo cyane cyane amagufi; gushyiraho imitego yo gufata inyamaswa mu nkengero za pariki ndetse n'aborozi bakazahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, gushaka abashumba bizewe kandi bashoboye bagakorerwa n'amakarita, kwihutisha itegeko rigaragaza imbibi z'ubuhumekero bwa Pariki, imikoranire y'inzego z'ubuyobozi n'iz'ubutabera mu guhana abarenga ku mategeko yo kubungabunga pariki ya Gishwati-Mukura n'umukandara wayo, gukangurira aborozi kwitabira ubwishingizi bw'amatungo, n'ibindi bitandukanye.

    Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano muri aka Karere, abayobozi b'amashami y'ubuhinzi n'ubworozi, abakozi ba RDB bakorera kuri Pariki ya Gishwati-Mukura n'abahagarariye aborozi mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero.

    Madamu Murekatete yashimiye RDB ku bushakashatsi bamaze kugeraho, mu rwego rwo kumenya inyamaswa ziba muri pariki ya Gishwati Mukura, aho yagize ati 'nidukomeza ubufatanye, umworozi azakora ubworozi bwe atekanye kandi dukwiye gukomeza gushaka ingamba zatuma iki kibazo kirangira burundu.'


    Src: Rutsiro.gov.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114488/rutsiro-hafashwe-ingamba-zo-kubungabunga-inyamaswa-zo-muri-pariki-ya-gishwati-mukura-114488.html

  • Sadio Man yitiriwe Stade – #rwanda #RwOT

    Sadio Mané niwe winjije penaliti ya nyuma ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Africa cyabereye muri Cameroon, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari yarangiye Senegal na Misiri banganya ubusa ku busa hakaza kwitabazwa Penaliti, Senegal yegukana igikombe cya mbere itsinze Penaliti 4 kuri 2.

    Kuba yaratsinze ibitego bitatu akanatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, biri mu byatumye Sadio Mané atorwa nk’umukinnyi mwiza wa AFCON 2021 (Most Valuable Player, MVP).

    Kuri ubu, umuyobozi mu gace kitwa Sedhiou ho muri Senegal, Adboulaye Diop, yavuze ko ikibuga cy’umupira cyari gisanzwe cyitwa ‘Stade de Sedhiou’ kigomba guhindurirwa izina kikitwa ‘Stade Sadio Mané’.

    Diop aganira n’itangazamakuru yagize ati “Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sédhiou, nashakaga kumushimira ku banyagihugu bose kuko yamenyekanishije Bambali (Agace Sadio avukamo) ku isi yose”.

    Uretse Kuba Sadio Mané ari umwe mu bakinnyi ba Senegal begukanye igikombe cya mbere mu mateka y’iki gihugu, akanavuga ko ari cyo gikombe agezeho mu buzima bwe, asanzwe ari umukundwa cyane mu baturage ba Senegal ndetse by’umwihariko abatuye i Bambali aho akomoka, aho bamufata nk’intwari yabo ikomeye.

    Mu bihe bitandukanye yafashije abatuye i Bambali, aho yatanze amafaranga yo kubaka ibitaro n’amashuri ndetse akanabagoboka cyane mu mizo y’icyorezo cya Coronavirus, ubwo ubukungu bw’isi bwasubiraga hasi umunsi ku munsi.

    Sadio Mané w’imyaka 29 y’amavuko, yatangiriye gukina umupira mu ikipe y’abato ya Generation Foot i Dakar mbere yo gukinira Metz yo mu Bufaransa, Red Bull Salzburg yo muri Autriche, Southampton yo mu Bwongereza ndetse na Liverpool akinira kuri ubu. 

    Sadio yihariye agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego bitatu byihuse (Hattrick) mu mateka ya Shampiyona y’ u Bwongereza aho yabitsinze mu masegonda 176, mu mukino Southampton yatsinzemo Aston Villa ibitego 6 kuri 1 mu mwaka wa 2015.

    Stade yitiriwe Sadio Mané iracyubakwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114487/sadio-mane-yitiriwe-stade-114487.html

  • Umuhanuzi wumuraperi! Ikiganiro na Prophet B… – #rwanda #RwOT

    NAYITURIKI Isaac ni yo mazina ye ari mu Irangamimerere, gusa abantu benshi bamuzi ku izina rya Brown. Bamwita gutya ahanini bitewe n’uko ari inzobe cyane ndetse umuntu utamuzi ashobora gukeka ko ari umuzungu cyangwa umu Métis. Ni umuhanuzi (Prophet) umaze imyaka myinshi ahawe impano y’ubuhanuzi. Prophet Brown atuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aherutse gutangiza umuryango w’ivugabutumwa urimo n’Itorero witwa “Spirit Republic”.

    Prophet Brown yagiranye na InyaRwanda.com ikiganiro kirambuye kibanze ku muhamagaro we, impano y’ubuhanuzi, intego za Minisiteri yashinze ndetse n’inama ku rubyiruko rushukwa n’ibishashagirana ndetse biryohereye cyane byo mu Isi kandi nyamara nyuma bikarura kurusha umuravumba. Yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abashe kwiyegurira Imana atajenjetse mu busore bwe dore ko muri iki gihe bigoye ko urubyiruko rushora imizi mu gakiza kubera ibirushuka n’ibirurangaza byiyongera umunsi ku wundi muri iyi si y’ikoranabuhanga.

    Prophet Brown yatangiye yibwira abantu bamwumvise bwa mbere, ati “Mvuka mu muryango w'abana batanu nkaba ndi uwa kane, mfite ubu umubyeyi umwe. Nakuze nkunda gukina cyane umupira w'amaguru nkiri Primary ni naho byarangiriye. Nyuma nkunda cyane umuziki nubwo na mbere nawukundaga ariko byarushijeho nkumva nzawukora cyangwa nkakora n'ibindi bijyanye nawo, kandi nzi ko n'ubungubu ubuzima bwanjye bufite aho buhuriye n'umuziki”.

    Yavuze ko yavukiye mu muryango w’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, amaze gukura yihitiramo aho agomba gusengera. Arabisobanura muri aya magambo: “Navukiye mu muryango usenga, nisanga muri Adventist Church kandi nari mbikunze, ndi muto mfite nk'imyaka nka 7, 8,10 niho nabaga ndi njyanwa n'umubyeyi wanjye kugeza igihe ngeze muri Secondary. Ni bwo nongeye guterana nigaga mu wa 3 Secondary (S.3) ariho ubuzima bwanjye byatangiye guhinduka kugeza n'ubu”.

    Prophet Brown Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry

    Mu gusobanura ibanga ryamufashije kwinjira wese mu gakiza agatera umugongo ibindi, yagize ati “Ibanga ni rimwe ni ukuzura Umwuka Wera. Byagora ko navuga ko hari ikindi kirenze icyo. Kandi si nanjye washatse kwiyemeza gukorera Imana gusa, Umwuka Wera igihe yanjeho yatumye numva ko hari ubuzima burenze ubwo abandi basanzwe bita ubuzima, kandi nakuze nkunda ikintu cyose gifite aho gihuriye n'imbaraga. Nakiriye Umwuka Wera, nibwo nasanze icyo nari nkeneye igihe cyose ari Umwuka Wera. Bintera kuba mushya nkurikira umuhamagaro”.

    Uretse mu Itorero ry’Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi yakuriyemo, yavuze ko andi matorero yasengeyemo harimo Christ Embassy Church iyoborwa na Pastor Chris [Christian Oyakhilome] wo muri Nigeria. Yahishuye ko kugira ngo atangize itorero “Spirit Republic” byaje ari iyerekwa aho yabonaga Imana ishaka gukora ikintu gishya. Yabanje araseka, ati “Church yaje nk'iyerekwa nkabona Imana ishaka gukora ikintu gishya, mbibona nkiri teenager (ingimbi) maze ntegereza igihe gikwiriye, nubwo ntabishaka kuko nzi ko ari umurimo munini gutangira church”.

    Prophet Brown yasobanuye icyerecyezo cy’iyi Minisiteri ye yise “Spirit Republic” bisobanuye “Repubulika y’Umwuka”, atangira agira ati “Ndasobanurira hamwe Mission and Vision kuko ari ibintu bidatana”. Ati “Urumva niba narahindutse ku bw'Umwuka Wera akaba ari cyo cyampinduye nk'uko wambajije ko biba bitoroshye ku rubyiruko, namenye ko Umwuka Wera ari we uhari ngo ahindure ubuzima bw'abantu benshi nkuko nanjye yabigenje. Nahamagariwe gutwara Imbaraga z'Umwuka Wera kuri benshi”.

    Ni ryari yatangiye guhanura, byagenze gute kugira ngo yiyumvemo iyo mpano?

    Prophet Brown aragira ati: “Impano y'ubuhanuzi yatangiye kuba activated (gukora) mfite imyaka 17 cyangwa 18 ubwo nari niyirije nsenga ngo nsabane n'Imana maze biza gutyo. Nsengera mu cyumba ndi ngenyine uwo munsi nsohotse hanze abantu bakambaza amakuru njye nkagorwa no kuyababaza kuko nari ndimo kuyabona nk’abanditse ku gahanga kabo, ariko kuko byari ubwa mbere byatumaga numva ntabishaka nkabwira Imana nti ‘ndagushaka ariko ibi ntabwo ari byo nashakaga’, gusa byari ubushake bwayo bijyanye n'umuhamagaro”.

    Prophet Brown yavuze ko umuhanuzi akunda cyane ku Isi ari Prophet Victor Kusi Boateng watangije Itorero ryitwa Power Chapel Worldwide rifite icyicaro gikuru ahitwa Kumasi muri Ghana. Prophet Boateng w’imyaka 50 y’amavuko, yashakanye na Anita Kusi Boateng, bakaba bafitanye abana bane ari bo: Breanna, Beyonce, Victor Brian na Breindelle. Boateng ni umwe mu bahanga mu bijyanye na Tewolojiya, akaba akunze gukora ibikorwa by’ubugiraneza. Umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyari imwe na Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo Prophet Brown yavugaga kuri Prophet Boateng afata nk’umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka, ndetse akaba yaragiriwe umugisha wo guhura nawe, yagize ati “Nkunda umuhanuzi witwa Prophet Victor Kusi Boateng uturuka muri Ghana mu gace kitwa (Kumasi). Ni we Mentor wanjye. Twarahuye ibihe byinshi, n'ubu ni amezi macye ashize duhuye”. Umuhanuzi Brown uvuga ko iki ari igihe cye cyo gukorera Imana, yavuze ko muri Bibiliya akundamo abahanuzi babiri: Eliya ndetse na Yesaya.

    Yadutangarije ko umuhanuzi Eliya amukundira ko yarangwaga no gusenga cyane, naho umuhanuzi Yesaya akaba amukundira ko yahanuye ibintu bitapfa guhanurwa n’undi muntu wese, atanga urugero rw’ubuhanuzi bwe bwo kuza kwa Yesu Kristo. Ati “Muri Bibiliya ni babiri, Elijah kubera ko yarangwaga no gusenga birenze. Nanone Yesaya ni ukubera uburyo yahanuye ibintu bitapfa guhanurwa n'undi muntu uwo ariwe wese. Uregero ukuza kwa Yesu n'ukuntu azabaho”.

    Bijya bibaho ko umuhanuzi ahanura ikintu kandi ari Imana ibimubwiye, bikarangira kitabaye? Niba ari Yego, biba byagenze gute. Niba ari Oya, ubwo uwo nawe twamwita umuhanuzi?

    Kuri ibi bibazo, Prophet Brown yagize ati “Ukuri ni ukunguku: Yes! Iyo umuntu ahanuye ikintu ntigisohore si uko aba ahanura kugira ngo bibe ahubwo aba avuze uko wavukiye kumera cyangwa kubaho, uhanurirwa agomba kumenya ubwoko bw'ubuhanuzi ahawe, ndetse n'ubwoko bw'umuhanuzi uri ku muhanurira. Kandi abantu bose bafitweho umugambi n'Imana. Rero hari uguhanura mu buryo butandukanye. Ikintu ubwirwa ntikibe, sibigira uwahanuye ko atavuze ukuri, ubuhanuzi bugendana na condition, hariho n'ubwoko bw'umuhanuzi aho we mu buhanuzi bwe condition ari uko uhura nawe, noneho bikaba bihagije ngo ibyo Imana igushakaho bibe.

    Urugero, Sawuli yahuye na Samuel biba bihagije ngo yakire umutima mushya ari nabyo byatumye abantu bikanga ko Sawuli nawe ari umuhanuzi, ibyo byose byari bifitwe na Samuel. Iyo habaho undi muntu akaza guhanurira Sawuli ko yavukiye kugira umutima mushya, nta kosa riba ribaye gusa ntabwo afite ubuntu bwo gutera Sawuli kugira umutima mushya. Nakirangiza (ikibazo) mvuga ko abahanuzi bari mu nzego zitandukanye. Umbajije ikibazo kiza kandi abantu bakunda kwibaza”.

    Prophet Brown afite impano y’ubuhanuzi no gusengera abantu bagakira indwara zitandukanye

    Prophet Brown watangiye guhanura afite imyaka 17 y’amavuko, anasengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye nk’uko bamwe mu bakize babihamya. Hari ugaragara avuga ko yakize SIDA nyuma yo gusengerwa na Prophet Brown. Ku bijyanye n’ubuhanuzi yahanuye bugasohora, yadutangarije ko ari bwinshi cyane, yongeraho ko buhora busohora. Prophet  Brown ati “Ibyo nahanuye bikaba ni byinshi, bihora biri kuba kuko Imana ihora ikora”. Yadutangarije ko ubuhanuzi bwamukoze ku mutima ari igihe yahanuriraga umuntu ko azahura na Perezida Kagame. Yagize ati:

    Ariko ubwankozeho nkunda kwibuka cyane ni ubw’umwana w'umukobwa nahanuriye ko azahura na Perezida kuko nabonaga bari kumwe. Nza kubona ifoto abantu bakunze cyane nsanga nyuma ari wa mwana nahanuriye guhura na Perezida kandi ababyeyi be bambyiye ko ubuzima bwe byahindutse kuva uwo munsi. N'izindi nyinshi.

    Prophet Brown yahishuriye InyaRwanda.com ko ari umukunzi w’umuziki by’umwihariko injyana ya Hiphop. Yanavuze ko nawe yigeze gukora iyi njyana ndetse ngo n’ubu ajya anyuzamo akaririmbira abakristo muri Rap. Ati “Nkunda injyana ya Hiphop kubera ifite ubwiru bwinshi kandi nkunda bene ibyo. Nagize indirimbo mfite imyaka cumi n'itanu. Nta radiyo yayicuranze, ubu sinzi aho iba yabaga ku ma CD. Hiphop nzayikora, n'ubu turayicuranga iyo ndi kumwe n’abo dusengana”.

    Ku bijyanye no kuba muri iki gihe abantu benshi bakunda ubuhanuzi ariko ntibashishikarire guhindurwa n’Ijambo ry’Imana, Prophet Brown yavuze ko mu bihe bya kera ari bwo ahubwo abantu bakundaga cyane ubuhanuzi. Ati “Ntabwo ntekereza ko ubu abantu bakunda abahanuzi kuruta kera, byariho cyane. Ahubwo abahanuzi bagenda baba benshi icyo bakora kigakurura abantu bikitwa gukunda ubuhanuzi. Abantu barebye neza ahubwo twavuga ngo abantu basigaye bakunda guhanura, kuko ukunda guhanura ni we ubashishwa guhanurira abakunda ubuhanuzi”.

    Prophet Brown ubwo yari kumwe na Prophet Boateng – umuhanuzi akunda kurusha abandi ku Isi

    Abajijwe niba nta mpungenge abona mu kuba abantu benshi bakunda ubuhanuzi kurusha Ijambo ribavana mu byaha, yagize ati “Igikwiriye kubahahamura ni ukumenya ko ijambo ry'Imana no guhanura bijyana, ntihabe kuba kimwe. Yesu avuga ko umuntu atatungwa n'umugati gusa, ahubwo atungwa n'ijambo riva ku Mana. Ariko niba ari uko ubuhanuzi buvuye mu kanwa nabwo buba bubaye ijambo ry'Imana, kuko ni ibintu bibereye ikindi, umuhanuzi ku bw'ijambo kandi ijambo ku bw'ubuhanuzi. Ntibitandukanywa. Ubikora ntaba azi Imana cyangwa yarigeze kuyimenya. Ijambo nk'uko ryitwa ijambo urizi mubwira iyo arivuga aba ahanura”.

    Prophet Brown avuga ko mu Rwanda hari abahanuzi batandukanye, gusa akongeraho ko ari we muhanuzi w’umwana (mu myaka). Kuba avuga ko igihe cye ari iki, ukongeraho n’izina ry’Itorero yatangije “Repubulika y’Umwuka”, twamubajije niba abona ari we ufite inkoni y’ubuhanuzi mu Rwanda, Isi yose ikaba yamenya ayo makuru, asubiza agira ati “Mu Rwanda hari abahanuzi kereka niba ushaka kuvuga Major Prophets (Abahanuzi bakuru). Ntabwo navuga ku bwanjye ko noneho u Rwanda rufite umuhanuzi. Naba nihesheje icyubahiro, n'ubwo icyo nteganya kitazaturuka mu kuba ndi umuhanuzi mukuru gusa ahubwo ni njye muto mubo nzi n'abo ntazi”.

    Mu minsi micye ishize Prophet Brown yakozwe ku mutima n’uburyo Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Ghana yamusuhuzanyije icyubahiro cyinshi akavuga ko yishimiye kubona umuhanuzi Brown yari asanzwe azi izina ariko ataramubona n’amaso.

    KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW’UMUNTU UVUGA KO YAKIZE SIDA NYUMA YO GUSENGERWA NA PROPHET BROWN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114441/umuhanuzi-wumuraperi-ikiganiro-na-prophet-brown-watangije-itorero-spirit-republic-ufata-pr-114441.html

  • Tony Hernandez yanditse amateka ku mukino yat… – #rwanda #RwOT

    Ku mukino Mukura victory sports yatsinzemo Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na William Opoku kuri Penariti, Mukura yahise ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 26 inganya na Rayon Sports ariko ikayirusha ibitego 4 izigamye.

    Hari haciye hafi imyaka 2 Mukura idaheruka mu makipe 4 ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, aho yabiherukaga muri Werurwe 2020.

    Mukura ubwo yaherukaga mu makipe ane ya mbere 

    Bisabye Tony Hernandez kugira ngo Mukura igaruke mu makipe 4 ya mbere, kuko n’ubundi ubwo yaherukaga kuri uyu mwanya uyu mutoza wari wahawe ikipe asimbuye Ovambe ariwe wari uyifite.

    Ni urugendo rutoroheye iyi kipe kuko yatojwe n’abatoza bagera kuri 5 kugira ngo gusa ntibabasha gukora aka gahigo, kagezwe Tony Hernandez.

    Tony Hernandez ari muri Mukura bwa mbere 

    Tony akigenda, ikipe yahawe Umufaransa Djilali Bahloul ariko yirukanwa kubera umusaruro mucye, Rodolfo Zapata akurikiraho na we ikipe ijya habi byatumye Mateso Jean de Dieu ayikomezanya iguma mu kiciro cya mbere. Umwaka w’imikino ujya gutangira, Ruremesha Emmanuel yagizwe umutoza mukuru wa Mukura ariko ayamburwa imburagihe isigaranwa na Nshimiyimana Canisius na we wayihaye Tony Hernandez.

    Mukura victory sports irarushwa amanota 6 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 yaraye itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

    Mukura ubu iri ku mwanya wa 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114483/tony-hernandez-yanditse-amateka-ku-mukino-yatsinzemo-rayon-sports-114483.html

  • Ishimwe ry'urubyiruko rwahawe ubumenyi na Root Foundations – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 nibwo hazojwe amasomo y'abari bamaze amezi atatu bahugurwa n'umuryango usanzwe ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ahazwi nk'i Batsinda.

    Abarangije amashuri bigishijwe imyuga irimo gufotora no gutunganya amashusho, gutunganya umuziki, gukora no gukina filime n'ibindi.

    Abasoje muri iki cyiciro ni abasore n'abakobwa barimo abacikirije amashuri 40 kandi bahawe impamyabushobozi.

    Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bagarutse ku neza bagiriwe n'uyu muryango wabahaye ubumenyi batabanje kwishyura ikiguzi runaka kandi bagaragaza ko bizabageza kuri byinshi nkuko Asifiwe Hope Honorine yabigarutseho.

    Ati 'Ubu baduhaye ubumenyi natwe tugiye kubukoresha duharanira icyaduteza imbere. Mu by'ukuri nahisemo kwiga gufotora no gutunganya amashusho kuko mbikunda kandi nzi neza ko ari umwuga mwiza. Ubu igikurikiyeho ni uko njya gushaka imenyerezamwuga mu bigo bitandukanye nkongera ubumenyi nahawe bukazabyaza umusaruro.'

    Yasabye bagenzi be gukoresha ubumenyi bahawe bashaka amahirwe yabyariramo akazi ku buryo ibyo bize batazabisiga mu ishuri.

    Uwari umunyeshuri mu gukina no gutunganya firime, Manzi Martime, yavuze ko kuba bahawe ubumenyi ntagereranywa bigiye kumuhindurira ubuzima.

    Ati 'Naje kubyiga mbikunda kandi nyuma yo kurangiza ntabwo ngiye kwicara kuko nshobora gufotora cyangwa gukina filime kuko ndabizi neza ko mbishoboye. Nyuma yo kubyiga ntabwo nzabyicarana kandi nzi ko bizabyarira umusaruro.'

    Manzi yavuze ko atari ibintu byoroshye guhita uva ku ishuri ngo ubone icyo gukora ariko ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo babyaze ubumenyi bahawe umusaruro.

    Root Foundations yatangiye ifasha abana bo mu muhanda kubona aho kuba no kuruhukira bakava mu buzima bwo mu muhanda. Mu 2021 nibwo batangije gahunda yo guhugura urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye rurimo n'abacikirije amashuri.

    Umokozi wari uhagarariye MasterCard Foundations, Mandela Elie, yabwiye uru rubyiruko kuticarana izo mpano bafite ahubwo abasaba kwagura ubumenyi muri byo kurushaho ndetse no kuzitabira irushanwa ritegurwa n'uyu muryango rizwi nka Art Rwanda Ubuhanzi kugira ngo bakomeze kwaguka.

    Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam, yabwiye IGIHE ko bahisemo kujya batanga ubumenyi nk'ubu ku bana bo mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha gitegura ejo habo hazaza.

    Ati 'Abana tubaha umwanya wo kuzamura imyumvire bamwe tukabafasha gusubiramo amasomo yabo. Tubona bigenda bitanga umusaruro kuko tubafungurira amahirwe hanyuma bakajya gushaka nabo ibibateza imbere.'

    Yagaragaje ko kuba barahisemo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kubona ubumenyi mu bijyanye n'imyuga itandukanye, bizarufasha kwihangira imirimo, kwagura ubumenyi, guteza imbere impano no gushaka akazi kazabasha.

    Nsekonziza yagaragaje ko kuva mu 2021 batangira gahunda yo kwigisha imyuga itandukanye bamaze kwigisha abasaga 200 kandi bigenda bitanga umusaruro kuko bamwe bahava bakabona akazi mu bigo bitandukanye abandi bakikorera.

    Yashimangiye ko hari gahunda yo kwagura ibyo bakora ku buryo bazashyiraho igice cyo kwigishiriza amafaranga ku bafite ubushobozi ndetse no kongeramo indi myuga itandukanye kugira ngo uyu mushinga ugere kuri benshi.

    Abana bakiri bato bashyirirwaho amasomo atazabangamira ishuri risanzwe

    Abana bato biga gucuranga bafite ibikoresho bigezweho

    Abana bato nibo basusurukije abantu mu mbyino gakondo

    Abanyeshuri bagera kuri 40 bahawe n’impamyabushobozi mu mirimo itandukanye

    Abize gucuranga nabo bahawe umwanya bagaragaza ibyo bamaze kugeraho

    Byiringiro Emmanuel wigaga gutunganya umuziki yasobanuye ko abonye intangiriro y’ubuzima mu rugendo rw’umuziki

    Bakase umutsima bishimira ibyo bamaze kugeraho

    Hari abana bato bigishwa kubyina kinyarwanda

    Itsinda ry’abaririmbyi bafasha bagenzi babo bari kubyina

    Manzi Martime ukunda gukina firime yavuze ko yiteguye kubyaza ubumenyi yahawe umusaruro

    Mu bari kwiga gucuranga bakiri bato harimo n’abakobwa

    Bacinye akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho

    Umuyobozi wa Root Foundations yahagurukijwe abyinana n’abana bishimira ibyagezweho

    Uwari uhagarariye Mastercard Foundations Mandela Elie yasabye uru rubyiruko gukomeza guharanira

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-urubyiruko-rwahawe-ubumenyi-na-root-foundations

  • Rusizi: Abatishoboye bubakiwe basabwe kuvana amaboko mu mifuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022,ubwo bifatanyaga n'abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu gikorwa cy'umuganda.

    Nyirahagenimana Gaudence wabaga mu nzu iva, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi.

    Yagize ati 'Nari mbayeho nabi kuburyo imvura yagwaga nkarara mpagaze, nkacungana no kudaha amazi kugira ngo mbone aho ndyama.'

    Uyu mubyeyi yishimiye guhabwa inzu yo kubamo, akaba avuga ko atazongera kunyagirwa.

    Seniteri Dr Nyinawamwiza Leatitia yavuze ko abubakiwe inzu badakwiye gushyira amaboko mu mifuka kuko n'Imana ifasha uwifashije.

    Yagize ati 'Abubakiwe amazu ntimushyire amaboko mu mifuka mutegereje ko bazabubakira, abayobozi bababe hafi ndetse n'abaturanyi. Namwe mushyireho akanyu. Ibyiza tugezeho ntitukabipfushe ubusa ahubwo mujye mubisigasira.'

    Muri Bweyeye hubatswe inzu ebyiri ku muganda. Muri rusange inzu umunani nizo ziteganyijwe kubakirwa abatishoboye mu gihe muri Rusizi hose hazubakwa inzu 32.

    Senateri Dushimimana Lambert na Nyinawamwiza Laetitia bafatanya n’abatuye Bweyeye kubakira utishoboye

    Abaturage bakurikiye impanuro nyuma y’umuganda

    Senateri Nyinawamwiza yasabye abubakiwe gufata neza inzu bahawe ndetse no kuvana amaboko mu mifuka

    Senateri Dushimimana aganiriza abaturage nyuma y’umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abatishoboye-bubakiwe-basabwe-kuvana-amaboko-mu-mifuka

  • Abagore b'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Bubiligi bahuriye mu mwiherero (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero witabiriwe n'abantu 70, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti ''Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''

    Mu gutangiza uyu mwiherero, Uwamariya Marie Goretti uyobora abagore bibumbiye mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi, yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu mwiherero ushoboke.

    Mu batanze ibiganiro harimo n'abagore baturutse mu Rwanda nka Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange.

    Mu bandi batanze ikiganiro harimo Oda Gasinzigwa wavuze ku nsanganyamatsiko 'Uruhare rw'umugore mu kubohora no kubaka u Rwanda', aho yagarutse ku ruhare rw'abagore bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati “Umugore yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'u Rwanda aho rugeze, ariko kandi yanahawe uruhare mu bikorwa by'iterambere byose muri iki gihugu bikaba ari umwenda ukomeye, bikaba byiza kubyibutsa urubyiruko rwo musingi [w'iterambere]. Dufite abagore bagiye ku rugamba, dushimira n'abandi bakoze indi mirimo itandukanye nk'ubukangurambaga, bakora ibijyanye n'imibereho myiza y'abajyaga ku rugamba, ni ibintu byo kwishimira.”

    Gasinzigwa kandi yagarutse ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ati “Nyuma yo kubohora igihugu ntibyahagarariye aho kuko ibikorwa byaragaragaye ubu [by'iterambere ry'abagore] biragaragara mu miyoborere myiza, mu mibare (statistique) mu buryo umugore yabigizemo uruhare mu miyoborere y'Igihugu. Ubu twize ubufatanye hagati y'umugabo n'umugore w'Umunyarwanda.”

    Nyuma y'ibiganiro, ababyitabiriye bagiye mu biganiro by'amatsinda aho barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo inyungu zo gukorera mu matsinda, akagoroba k'ababyeyi n'ibindi.

    Uyu mwiherero uzanakomeza ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare, aho Jack-Abby Habimana Uyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi azatanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Imigabo n'imigambi bya FPR-Inkotanyi.”

    Mu bandi bazatanga ibiganiro harimo Pulcherie Nyinawase uzavuga ku 'Imikorere n'imyifatire y'umunyamuryango' na Dr. Eric Ndushabandi uzavuga ku ngingo yo “Kubaka no kubumbatira umwuka w'amahoro mu muryango nyarwanda.”

    Ikiganiro na Ingabire Marie Immaculée wari witabiriye uyu mwiherero

    Uwamariya Marie Goretti, uyobora Abagore mu muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi

    Ibi biganiro byitabiriwe n’Abanyamuryango batandukanye

    Ibi biganiro byari bifite insangamatsiko igira iti “Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''

    Hagaragajwe uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu

    Abitabiriye iri huriro bagize umwanya wo kwishimira ibyiza byagezweho

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ibitekerezo ku biganiro byatanzwe

    Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigaragaza iterambere bamaze kugeraho

    Uyu mwiherero witabiriwe n’abagore 70

    Uyu mwiherero uzamara iminsi ibiri

    Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange

    Abagore bibumbiye muri FPR-Inkotanyi bari bitabiriye uyu mwiherero ku bwinshi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-mu-bubiligi-bahuriye-mu-mwiherero

  • Missrwanda 2022: Uburanga bw'Abakinnyi batatu b'Ikinamico batahiriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YUKO BWARI BYIFASHE MURI MISSRWANDA I KIGALI

    Ubwo iri jonjora ryibanze ryaberaga muri Kigali, abakobwa bingeri zose bari babukereye. muribo harimo bamwe mubamenyerewe kandi banazwi cyane yaba kumbuga nkoranyambaga yaba no mubindi bikorwa bakora bifite aho bihuriye n'imyidagaduro.

    Iri rushanwa rihanzwe amaso nabenshi, uyu mwaka ryitabiriwe nabantu batandukanye, ndetse bamwe muribo ntagushidikanya berekana urwego rushimishije rwo kwitinyuka u Rwanda rugezeho mu bari n'abategarugori.

    Mumyaka yabanje ntanarimwe umwe cyangwa bamwe mubafite ubumuga bigeze baryitabira. gusa uyu mwaka bwo hagaragayemo abarenga umwe bafite ubumuga bagerageje amahirwe ndetse baranahirwa kandi bashyigikiwe nabenshi mubakurikiranira hafi iri rushanwa.

    Kwitinyuka ntago byagarukiye mu bafite ubumuga gusa, ahubwo n'abanyamakuru, abahanzi, abakinnyi n'abanditsi b'amakinamico ndetse nabandi bagiye batandukanye.

    Muribo harimo Umutoniwase Nadia, uyu akaba amaze kwamamara mu Ikinamico (Film) yitwa Umuturanyi itambuka kuri YouTube. akaba kandi yaranamenyekanye mumashusho y'indirimbo zitandukanye z'abahanzi nyarwanda.

    Umutoniwase Nadia yari yabukereye

    Uyu mukobwa yaserutse imbere y'abagize akanama nkemurampaka yambaye numero 106, aza yitwaje umushinga wo gutanga amahugurwa y'amezi atandatu ku bana barangiza amashuri yisumbuye kugira ngo bajye bagira ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry'umurimo cyangwa bihangire imirimo.

    Ati 'Ni uburyo bwo gufasha abakobwa barangije kwihangira imirimo, tukabaha amahugurwa abafasha kwiteza imbere, binyuze mu mahugurwa tubaha.'

    Uyu mukobwa yitanzeho urugero avuga ko nawe yarangije amashuri yisumbuye akajya gushaka akazi ariko akagongwa n'icyo kibazo cyo kuba atarahawe amahugurwa amufasha kuba yashyira mu bikorwa ibyo yize.

    Umutoniwase yahawe NO n'abagize Akanama Nkemurampaka bose nyuma yo kunanirwa gusobanura neza umushinga we n'ikibazo uje gukemura nkuko tubikesha IGIHE.COM
    Reba Uburanga bwa Nadia utahiriwe na Missrwanda.





    Nadia ahagararanye na Sebuja we Emmanuel

    Undi mukinnyi w'Ikinamico (Film) utahiriwe niri rushanwa rya Missrwanda 2022, ni Uwase Rehema, uyu yamenyekanye nka Tracy, akaba akina muyitwa Impanga Series itambuka kuri YouTube. uyu mukobwa yaserutse yambaye numero 40 ndetse ahishura ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza ari inzozi ze kuva kera.

    Tracy yaserukanye akanyamuneza ariko ntiyahiriwe

    Tracy yaje akenyereye kumushinga wo gufasha abakobwa bacikirije amashuli nabayarangije ariko bakabura akazi, ko yababumbira hamwe akabagurira imashini zidoda imyambaro n'Imitako itandukanye.

    Akimara gusobanura, akana nkemurampaka kari kagizwe na Jolly, James na Evelyne bose bamuhaye NO nkuko tubikesha IGIHE.COM.

    Reba Uburanga bwa Uwase Rehma uzwi nka Tracy




    Tracy na Bahavu bakinana mu Mpanga Series

    Niyomubyeyi Noella, ucyumva irizina ntiwabasha kumenya uwariwe byoroshye, gusa mvuze FOFO ukina mu ikinamico+Rwenya(Film, Comedy) ya PAPA SAVA itambuka kuri YouTube ndetse na SEBURIKOKO itambuka kuri Televiziyo Rwanda, ndetse nizindi nyinshi.

    Fofo wamamaye muri PAPA Sava yagerageje biranga.

    Uyu mwali yaserukanye Umushinga wo kubera ijwi bagenzi be b'abakobwa ndetse no kujya aganiriza abakobwa bakiri bato kubigendanye n'ubuzima bw'imyororokere. akimara gusobanura uyu mushinga, babiri mubagize akanama Nkemurampaka bamuhaye NO, mugihe umwe ariwe wamuhaye YES birangira atabonetse muri 29 bakomeje.

    reba Uburanga bwa Noella wamamaye nka Fofo





    Imiterere ya fofo ikunda gukurura benshi

    Iri rushanwa ry'uyu mwaka rihanzwe amaso n'abenshi, amatsiko akaba uruhuri kubakobwa bazajya mu mwiherero, igikorwa kizamenyekana muminsi irimbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/missrwanda-2022-uburanga-bw-abakinnyikazi-batatu-b-ikinamico-batahiriwe-i

  • Sadio Mane yitiriwe Stade yo mu gace avukamo muri Senegal #rwanda #RwOT

    Sadio Mané yahawe ikibuga kimwitirirwa mu mu mujyi wa Sedhiou muri Sénégal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afrika mu mupira w'amaguru.

    Uyu rutahizamu wa Liverpool yinjije penalty yatanze igikombe kuri Sénégal [Lions de la Teranga], itsinda Misiri kuri penalty 4-2, maze yegukana ku nshuro ya mbere irushanwa ry'igikombe cy Afrika mu mupira w'amaguru,nyuma y'umukino wa nyuma warangiye ari 0-0.

    Ibitego bitatu yinjije akanagatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu ikipe ya Senegal muri AFCON 2021,byatumye ahembwa nk'umukinyi mwiza w'Irushanwa (Most Valuable Player, MVP).

    Umukuru w'Umujyi wa Sedhiou, Adboulaye Diop, akaba yavuze ko ikibuga cy'umupira w'amaguru wo muri aka gace kigiye kwitirirwa uyu mwana wabo ukundwa cyane.

    Amagambo ya Diop yasubiwemo n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ati: “Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sédhiou, nashakaga gushimira abahungu n'abakobwa bose bo muri iyi ntara,mbicishije ku mugabo wamenyekanishije kw'isi yose, Bambali n'umurwa mukuru wayo Sédhiou”.

    “Ni ukuri Sadio Mané akwiye guhabwa irishimwe”.

    Mané yakunzwe n'amamiliyoni y'abantu kubera ibikorwa bye byo gufasha mu karere avukamo nyuma yo kubaha amafaranga yo kubaka ibitaro n'ishuli, anatanga n'inkunga yo kwubaka imisigiti, yongera atanga amafaranga yo gufasha kurwanya Covid-19.

    Mbere y'umukino wa nyuma w'irushanwa rihuza yabaye aya mbere i Burayi mu kwa gatanu 2018, Sadio Mané yahaye imipira ya Liverpool abafana bayo mu mujyi wa Bambali kugira ngo bazabe bayambaye umukino urimo kuba.

    Urugendo rwa Mané muri ruhago rwabaye rurerure kugeza abaye umukinnyi ukomeye kw'isi yose, atangiriye muri Metz mu Bufaransa kugeza muri Liverpool, abanje guca muri RB Salzburg yo muri Autriche/Austria no muri Southampton.

    Akimara kwegukana AFCON2021 muri Cameroon, Mané yavuze ko iki gikombe cya mbere cya Afrika mu mupira w'amaguru begukanye ari cyo kintu cya mbere gikomeye agezeho mu mwuga we wo gukina umupira.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-yitiriwe-stade-yo-mu-gace-avukamo-muri-senegal