
- Perezida Kagame ari muri Qatar

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-qatar
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, Lionel Sentore abinyujije kuri story ya instagram yabwiye Bijoux amagambo yuzuyemo imitoma n'amarangamutima ku munsi w'abakundana (Saint Valentin).
Lionel Sentore yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Bijoux maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Happy Valentine's day rukundo abanzi amenyo bayamarire munda gusa nagunkunze urukurinda umwanzi byiteka “.Â
Umunyamakuru wa TV uzwi cyane mu gihugu cya Uganda yataye ikuzo ubwo bamugwaga gitumo aryamanye numugore wubatse agahita ashyirwa hanze.
Umunyamakuru wa TV, wamenyekanye,nka Mc Casmir, akora kuri NBS TV, imwe muri tereviziyo zikomeye muri Uganda.
Umugabo nyir'urugo yasubiye murugo atunguranye maze afata umunyamakuru wa Televiziyo ukiri muto mugikorwa hamwe numugore we.
Kugira ngo yirinde gufata amategeko mu maboko ye, yafunze inzu maze ahamagara abapolisi, bahageze igihe maze bambika amapingu umunyamakuru wa televiziyo.
Abapolisi bamaze kubazwa, uyu mugore yavuze ko yabikoze kubera ko umugabo we atamushimisha.
Muri videwo yasakaye kuri instagram, uyu munyamakuru wa Televiziyo uzwi cyane agaragara asaba imbabazi ku mugabo nk'umwana muto.
Ukraine yasabye inama n'Uburusiya hamwe n'abagize itsinda ry'ingenzi ku mutekano w'Iburayi ngo baganire ku buryo ibintu biri kumera nabi ku mupaka wayo.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dmytro Kuleba yavuze ko Uburusiya bwirengagije ibibazo bya Ukraine by'impamvu buri kurundanya ingabo hafi yayo. Yavuze ko 'intambwe ikurikiyeho' ari ugusaba inama bitarenze amasaha 48 yo 'kwerekana umucyo' ku mugambi y'Uburusiya.
Uburusiya bwahakanye ko bufite imigambi yo gutera Ukraine ariko bumaze gushyira abasirikare bagera ku 100,000 ku mupaka wayo wose. Ibihugu bimwe by'iburengerazuba byamaze kuburira ko Uburusiya buri kwitegura gutera, Amerika yo yavuze ko Moscow ishobora gutangiza ibitero by'indege 'igihe icyo aricyo cyose'.
Ibihugu birenga 12 bimaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, kandi bimwe bimaze kuvanayo abakozi ba ambasade zabyo.
Kuleba, avuga ko kuwa gatanu Ukraine yasabye Uburusiya ibisobanuro ku migambi yabwo yisunze amasezerano ya Vienna mu by'umutekano yemejwe n'ibihugu bigize Organisation for Security and Cooperation in Europe (OSCE), n'Uburusiya bwasinye.
Yagie ati: 'Niba Uburusiya buba bukomeje iyo buvuga umutekano mu karere ka OSCE, bugomba kuzuza ibyo bwiyemeje byo kwerekana umucyo ku gisirikare kugira ngo duhoshe aya makimbirane twese tugire amahoro.'
Gusa, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yanenze 'gushya ubwoba' kuva ku biri kuvugwa, avuga ko nta kimenyetso afite ko Uburusiya buri gutegura gutera mu minsi igiye kuza.
Ku cyumweru, mu gihe cy'isaha imwe yavuganye kuri telephone na Perezida Joe Biden wa Amerika. Ibiro bya White House bivuga ko Biden yashimangiye gufasha Ukraine, kandi bombi bemeranyije 'akamaro ko gukomeza inzira ya diplomasi' muri iki kibazo.
Ikiganiro kuri telephone cy'isaha imwe ku munsi wabanje hagati ya Biden na Perezida Vladimir Putin nta musasuro cyagezeho mu guhosha aya makimbirane.
Inshuti za Ukraine z'Iburengerazuba zakomeje gushimangira ko kimwe mu byifuzo by'Uburusiya kidashobka kandi kitagibwaho impaka.
Icyifuzo cy'ingenzi cy'Uburusiya ni uko umuturanyi wayo Ukraine itinjira mu muryango w'ubwirinzi wa NATO.
Ariko ambasaderi Vadym Prystaiko wa Ukraine i Londres, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko igihugu cye gishobora kureka imigambi yo kujya muri iryo shyirahamwe kugira ngo bihagarike intambara.
Mu muhate wo guhagarika intambara muri diplomasi, umukuru w'Ubudage Olaf Scholz none kuwa mbere arahura na Perezida Zelensky i Kyiv naho ejo kuwa kabiri azahure na Perezida Putin i Moscow.
Uyu mugabo wasimbuye Angela Merkel mu Ukuboza(12) umwaka ushize, yari yaburiye gufata ibihano bikomeye ku bukungu bw'Uburusiya igihe bwatera Ukraine.
Hagati aho, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnston arateganya kongera guhura n'abategetsi b'Iburayi ngo bagerageze kuvana Uburusiya 'mu ntambara iri hafi cyane'.
I Washington ho, Jake Sullivan umujyanama wa Biden mu by'umutekano yavuze ko ibitero by'Uburusiya bishobora gutangira 'igihe icyo aricyo cyose'. Sullivan yavuze ko Amerika iri gucungira hafi 'ukwiyenza' gushoboka kwa Moscow kugira ngo ibone impamvu y'ibitero bikomeye ivuze ko iri kwihimura ku bushotoranyi bwa Ukraine.
Uburusiya buvuga ko bwashyize ingabo zabwo ku mupaka wose wa Ukraine kubera impungenge bufite imbere mu gihugu cyabwo. Ku cyumweru, Yuri Ushakov wo mu bubanyi n'amahanga bw'Uburusiya yavuze ko ibivugwa na Amerika ko intambara yegereje ari 'ugukabya kugeze ku gasongero'.
intyoza
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime zitandukanye Zaba Missedcall ari kumwe n'umukunzi we, Miss Lynda Nkusi, bifurije umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin) abafana babo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zaba yashyize hanze videwo ari kumwe na Miss Lynda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” This poor couple wishes you a happy Valentine's day❤️”.

Ejo nibwo hakinwe imikino isoza umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ku makipe y’ibigugu nta gutungurana kwabayeho yose yaratsinze uretse Rayon Sports yatsinzwe ku wa Gatandatu.
Nyuma y’imikino 3 yabaye ku wa Gatandatu y’umunsi wa 16 uwo Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS 1-0, Kiyovu Sports igatsinda Gorilla 2-1 na Gasogi United yatsinze Marines 3-2, imikino yari yakomeje ejo hashize hakinwa imikino yari isigaye.
I Rubavu habereye umukino Rutsiro yakiriyemo Etincelles, umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Etincelles ku busa bwa Rutsiro ni mu gihe mu Bugesera, Bugesera FC yanganyije na Musanze FC 0-0.
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yari yerekeje i Gicumbi gukina na Gicumbi FC, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje kubyitwaramo neza itsinda ibitego 2-0 byose bya Byiringiro Lague.
Kuri Stade Regional AS Kigali yari yakiriye ndetse inanyagira Espoir ibitego 4-0, ni ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima wafunguye amazamu ku munota wa 8, Ahoyikuye Jean Paul asyiramo icya 2 ku munota wa 13, Rugirayabo Hassan atsinda icya 3 ku munota wa 71 ni mu gihe Tchabalala yatsinze icya 4 ku munota wa 74.
Hahise hakurikiraho umukino wa Police FC na Etoile del’Est wabaye saa 18h ku itara, ni umukino iyi kipe y’Iburasirazuba yahuye n’uruva gusenya kuko yahanyagiriwe ibitego 6-0.
Ku munota wa 17 Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu kuri kufura, nyuma y’umunota umwe gusa, Ndayishimiye Antoine Dominique yashyizemo icya 2, uyu mukinnyi yaje gutsinda icya 3 ku munota wa 48, ni mu gihe Twizerimana Onesme winjiye mu kibuga asimbura yatsinze 3 byakurikiyeho ku munota wa 66, 79 na 87.
APR FC niyo iyoboye urutonde na 37, Kiyovu Sports ifite 32, AS Kigali 27, Rayon Sports 26 inganya na Police FC na MUkura VS ziyikurikiye. Gicumbi ifite 12 na Gorilla ifite 11 nizo ziri mu murongo utukura
Umunsi w'abakundana (Saint Valentin) wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.
Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.
Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.
Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.
Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.
Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n'abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w'umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.
Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati 'Love from your Valentine' bishatse kuvuga ngo 'Urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n'ubudahemuka yamugaragarije.
Source : https://yegob.rw/menya-amateka-ninkomoko-yumunsi-wabakundana-saint-valentin/
Mu gihe cy'iminsi 10, i Abu Dhabi ho muri Leta z'Unze Ubumwe z'Abarabu haberaga imikino y'igikombe cy'Isi gihuza amakipe akomoka ku migabane yose, iyi mikino ikaba yarasojwe ikipe ya Chelsea yaje ihagarariye umugabane w'i Burayi yegukanye iki gikombe.

Ni nyuma yaho iyi kipe yari yageze muri icyo gihugu ihita ikomereza muri 1/2 aho yatsinze ikipe ya Al Hilal yari ihagarariye umugabane wa Asia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Romelu Lukaku ubwo hari ku munota wa 32.

Iyi kipe ikaba yarahuriye na Palmeiras yo muri Amerika y'Epfo ariko ikaba yari ihagarariye umugabane wa Amerika, ni nyuma yaho yo yari yasezereye ikipe ya Al Ahly yo ku mugabane wa Afurika iyitsinze ibitego bibiri ku busa.
Ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Chelsea yatsinze Palmeiras ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Lukaku nanone ndetse na Kai Havertz kuri Penaliti, gusa muriri uyu mukino iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1 habaho kongera iminota 30 ari nabwo iyi kipe yabonye intsinzi.
Gutwara igikombe cy'Isi cy'amakipe byatumye Chelsea iba ikipe ikoze amateka yo kwegukana Champions League, Super Cup ndetse na shampiyona y'u Bwongereza iri kumwe n'umutoza wayo Thomas Tuchel.
Mu gusoza iri rushanwa kandi, myugariro wayo Thiago Silva yatowe nk'umukinnyi w'irushanwa ndetse aba nuwitwaye neza mu mukino wanyuma.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri isanzwe itozwa na Pitso Mosimane yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Al Hilal hari ihagarariye Asie ibitego bine ku busa.
The post Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy'Isi cy'amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3 appeared first on RUSHYASHYA.
Yitwa Kellia Ruzindana akaba ari umwe mu bakobwa 29 bahagarariye umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Kellia Ruzindana ni umwe mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2021 ndetse akaba yaranagize amanota ya mbere (73) mu ishami ry'Imibare, Ubugende n'Ubumenyi bw'isi (MPG).
Amafoto ya Kellia Ruzindana twabahitiyemo ni aya akurikira:
Source : https://yegob.rw/umukobwa-uhiga-abandi-mu-bwenge-mu-irushanwa-rya-missrwanda2022-yabonetse-amafoto/
Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana umaze kubaka izina mu bijyanye n'itangazamakuru kubyerekeye siporo aho aherutse kujya mu gikombe cya Africa.

})(jQuery);
Source : https://yegob.rw/bava-kure-umunyamakurukazi-clarisse-uwimana-wubu-siwe-wa-kera/