Blog

  • Didy d'Or wavuzwe mu rukundo na Kimenyi Yves yambitswe impeta[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Didy d'Or yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo urukundo rwe na Kimenyi Yves rwaganaga ku ndunduro. Nyuma yo gutandukana n'uyu mukinnyi yatangiye gukundana n'umusore witwa Sebera Irene.

    Nyuma y'igihe bakundana, tariki 14 Gashyantare 2022, Umunsi wahariwe Abakundana ni bwo Sebera yambitse impeta Did d'Or amusaba ko bazabana akaramata.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sebera wishimiye kuba Didy d'Or yemeye ko bakomezanya urugendo rw'urukundo yagize ati 'Birangiye avuze Yego.'

    Ni ibyishimo byasangiwe n'impande zombi kuko Didy d'Or na we yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umunsi we w'abakundana wamubereye uburyohe.

    Yakomeje ati 'St Valentin yagenze neza!'

    Uyu mukobwa wamaze kwemeranya na Sebera kurushinga, kuva yavugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yakundanaga ndetse anatandukana na Kimenyi Yves yahisemo guhita ajya kure y'itangazamakuru, yirinda icyakongera kumuhuza naryo cyane.

    Uko ni ko yatangiye urugendo rw'urukundo na Sebera ariko birinda cyane kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kugeza mu minsi ishize ubwo batangiraga gusangiza amafoto ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Didy d'Or yambitswe impeta nyuma y'uko muri 2021 Kimenyi Yves yemeranyije kubana na Muyango Claudine bari bamaze igihe bakundana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/didy-d-or-wavuzwe-mu-rukundo-na-kimenyi-yves-yambitswe-impeta-amafoto

  • Ikibazo cya Nyabarongo ikunze gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira kigiye kubonerwa igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka

    Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze mu Ngororero, amazi aba yuzuye mu muhanda ntawe utambuka

    Bitangajwe mu gihe muri iyi minsi no mu bihe by’imvura nyinshi, uwo muhanda ukunze gufungwa kubera ko amazi ya Nyabarongo aba menshi akawurengera, ku buryo imodoka zitabasha kwambuka, abayobozi bakavuga ko uwo muhanda ugiye gukorwa ariko bigahera mu magambo gusa.

    Muri Werurwe 2020 nibwo umuyobozi mukuru wungirije muri RTDA, Baganizi Emmile yabwiye Kigali Today.com, ko mu mpeshyi y’uwo mwaka igice cy’umuhanda kirengerwa n’amazi ya Nyabarongo, kizazamurwa nk’uko byakozwe ku muhanda Kigali- Kamonyi, n’ubundi nawo wajyaga urengerwa n’amazi ya Nyabarongo.

    Imyaka ibiri irashize uwo mwanzuro utarashyirwa mu bikorwa, kuko ubu hongeye gutangizwa ubusesenguzi bw’uko uwo muhanda wakorwa mu buryo burambye, ibisubizo bikaba ngo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi kumwe.

    Baganizi avuga ko ibyari byakozwe mbere muri 2020 byagaragaye ko bidatanga igisubizo kirambye, ari nayo mpamvu hongeye gukorwa indi nyingo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’inzuzi (RWB).

    Baganizi avuga ko kugira ngo amazi yuzura mu kabande ko mu kibaya cya Nyabarongo aturuka mu misozi itandukanye, ku buryo bisaba kugenzura neza aho ayo mazi ava n’uburyo yanyuzwa ahandi kugira ngo atabyiganira muri icyo kibaya.

    Avuga kandi ko hakwiye gusuzumwa uko harwanywa isuri mu misozi ikikije Nyabarongo aho ayo mazi aturuka, noneho hakarebwa n’uko umuhanda wazamurwa hakurikijwe ibyakozwe na RWB, aho izo nzego zombi ngo zirimo gukorana ngo harebwe igisubizo kirambye.

    Agira ati 'Turimo gukorana na RWB ngo turebe icyakorwa kirambye tudatangira kubaka umuhanda tutabanje kureba ikibazo cy’ayo mazi, mu kwezi kumwe tuzaba twabonye ibyo bisubizo'.

    Ku kijyanye no kuba Baganizi ubwe yari yatangaje muri 2020 ko umuhanda ugiye kuzamurwa, ngo ibyo byari ibyihutirwa, ariko bitatangaga igisubizo kirambye, kuko amazi yinjira mu muhanda azamukira mu miyoboro isanzwe isohora amazi iyasuka muri Nyabarongo.

    Nta gihe kizwi umuhanda waba wakozwe

    Baganizi avuga ko imirimo izakorwa ihenze kuko agace gasabwa gutunganywa kagomba kwitonderwa, amazi akabanza gufatirwa mu misozi ikikije Nyabarongo, hanyuma umuhanda ukabona gukorwa.

    Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo

    Aha amazi yuzuye mu muhanda ku buryo utamenya aho utandukaniye na Nyabarongo

    Icyakora ngo mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2022 hazaba hatangajwe ibyagenderwaho, hanyuma hashakwe ingengo y’imari yihuse yafasha mu gutunganya uwo muhanda, igice kirengerwa n’umwuzure wa Nyabarongo.

    Agira ati 'Ntabwo navuga ngo ni ejo cyangwa umunsi runaka, kuko abatekinisiye bacu barateganya kujya kureba uko byanonosorwa, noneho hagashakwa ingengo y’imari kuko kariya gace gasaba ibintu bihenze, ariko abaturage nabasaba ko bagira icyizere kuko natwe ubuhahirane butagenda neza biraduhangayikishije'.

    Hagati aho abakoresha uwo muhanda bakomeje gutaka ibihomba baterwa no kuba badahahirana cyangwa ngo bagenderane, cyane cyane ku bajya kurangura ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali, n’abakora ingendo ziva Muhanga zigana Rubavu na Musanze, mu gihe icyizere bahabwa n’abayobozi gikomeje kugenda gihindagirika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibazo-cya-nyabarongo-ikunze-gufunga-umuhanda-muhanga-ngororero-mukamira-kigiye-kubonerwa-igisubizo

  • Mu myaka 5 itambutse Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali rimwe, uyu munsi amanota 3 ni ayande? #rwanda #RwOT

    Shampiyona irakomeza uyu munsi hakinwa imikino y’umunsi wa 17, umukino witezwe na benshi ni uwo Kiyovu Sports iri bwakiremo AS Kigali.

    Ni umukino uretse kuba amakipe yombi akurikirana ku rutonde rwa shampiyona aho Kiyovu Sports ari iya 2 n’amanota 32 na AS Kigali ari ya 3 na 27, urakomezwa no kuba mu mukino ubanza AS Kigali yaranyagiye Kiyovu Sports 4-0, ikaba ishaka kwihimura.

    Iyo ufashe mu myaka 5 itambutse, ni ukuvuga kuva 2017 mu marushanwa yose aya makipe amaze guhuramo inshuro 12 muri izo nshuro Kiyovu Sports yatsinzemo 2 AS Kigali itsindamo 5 banganya 5.

    Ni umukino umaze kubonekamo ibitego 22, AS Kigali yasinzemo ibitego 13 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo ibitego 9.

    Inshuro ya nyuma baheruka guhura hari tariki ya 2 Ugushyingo 2021 muri shampiyona, AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-0.

    Muri rusange kandi uyu mukino umaze kubonekamo amakarita 27 y’imihondo harimo 14 ku ruhande rwa Kiyovu Sports na 13 ku ruhande rwa AS Kigali, nta karita itukura n’imwe iraboneka muri uyu mukino.

    Imikino 12 iheruka guhuza amakipe yombi

    02.11.2021

    AS Kigali 4-0 Kiyovu Sports
    11.02.2020

    Kiyovu 0-1 AS Kigali

    05.02.2020
    Kiyovu 0-0 AS Kigali

    23.11.2019
    AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
    04.07.2019

    AS Kigali 1-0 Kiyovu
    26.04.2019

    AS Kigali 1-0 Kiyovu Sports
    16.12.2018

    Kiyovu Sports 0-1 AS Kigali
    22.05.2018

    Kiyovu 4-1 AS Kigali

    19.12.2017
    AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports

    28.11.2017

    AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

    23.05.2017

    Kiyovu Sports 1-1 AS Kigali

    14.01.2017
    AS Kigali 1-2 Kiyovu Sports

    Uyu munsi haraza guca uwambaye hagati ya AS Kigali na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-myaka-5-itambutse-kiyovu-sports-yatsinzemo-as-kigali-rimwe-uyu-munsi-amanota-3-ni-ayande

  • Algeria: Leta igiye gutanga umushahara wa buri kwezi ku batagira akazi #rwanda #RwOT

    Guhera muri Werurwe 2022, Urubyiruko rwo muri Algeria rudafite akazi ruzajya ruhabwa Amadolari 100 ku kwezi, mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'abatagira akazi muri iki gihugu.

    Perezida Abdelmadjid Tebboune yabwiye itangazamakuru aya madorali azajya ahabwa abari hagati y'imyaka 19-40.

    Uretse aya madolari abashomeri bazajya bahabwa buri kwezi, hari serivise zo kwa muganga bazajya bishyurirwa, Kugeza babonye akazi.

    Atangaza ibi Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere hanze y'umugabane w'uburayi gitangije iyi gahunda.

     Yongeyeho ko kugeza ubu muri algeria hari abashomeri barenga 600.000.

     Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune yavuz ko gahunda yo kugnera umushahara wa buri kwezi abatagira akazi muri iki gihugu  biri mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2022.

    Algeria ni igihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika kikaba  gikize cyane kuri Gas, cyane ko kinayohereza mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

    Iki gihugu gituwe n'abaturage barenga miliyoni 45.

    The post Algeria: Leta igiye gutanga umushahara wa buri kwezi ku batagira akazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/16/algeria-leta-igiye-gutanga-umushahara-wa-buri-kwezi-ku-batagira-akazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=algeria-leta-igiye-gutanga-umushahara-wa-buri-kwezi-ku-batagira-akazi

  • RwandAir igiye kugura indege ebyiri nshya – #rwanda #RwOT

    The Newtimes yatangaje ko amakuru yo kugura indege nshya yemejwe na Yvonne Manzi Makolo, uyobora iyi sosiyete y'indege kuva mu 2018.

    Ati 'Twamaze gutumiza indege ebyiri.'

    Bivugwa ko izi ndege zigamije gufasha RwandAir kongera umubare w'abagenzi itwara cyane cyane mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM izaba muri Kamena uyu mwaka.

    Magingo aya, RwandAir ifite indege zirimo Airbus A330 — 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 — 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.

    Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.

    Ku rundi ruhande, iyi sosiyete iri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways bigamije kugura imigabane 49% ya RwandAir.

    Kugeza ubu, impande zombi zamaze kumvikana ku bigize amasezerano nubwo ibintu byose bitarashyira ku murongo ngo ashyirweho umukono.

    Bivugwa ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ibijyanye no kuyashyiraho umukono biba bigenjeje make ahubwo imbaraga zishyirwa mu byatuma ingendo zongera kuzahuka muri ibi bihe by'icyorezo.

    Qatar Airways irashaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika, iribonamo amahirwe akomeye kandi imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.

    RwandAir igana mu byerekezo 29 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n'u Burayi.

    RwandAir yamaze gutumiza indege ebyiri nshya zizagera mu Rwanda muri Kamena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-kugura-indege-ebyiri-nshya

  • Kylian Mbappe yababaje Real Madrid yifuza kumukura muri PSG #rwanda #RwOT

    Mu mukino ubanza wa 1/16 waraye ubereye Parc des Princes mu mujyi wa Paris,ikipe ya PSG yatahukanye intsinzi y'igitego 1-0 imbere ya Real Madrid yari yugariye bikomeye.

    PSG yayoboye umukino igatera amashoti 21 yose arimo 8 yaganaga mu izamu,yagowe n'ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bukomeye ariko ku munota wa nyuma Mbappe wigaragaje cyane muri uyu mukino arayicungura.

    Ku munota wa 93 w'umukino,nibwo PSG yatsinze iki gitego cya Mbappe nyuma y'aho Lionel Messi yahushije penaliti ye ya mbere mu mukino yahuyemo na Real Madrid,yakuwemo na Thibaut Courtois.

    Mbappe yifuzaga kwiyereka Real bivugwa ko imwifuza ngo azerekeze I Bernabeu mu mpeshyi ku buntu igihe amasezerano ye azaba arangiye.

    Hakiri kare ku munota wa 62,Mbappe yabonye penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw'amahina na Dani Carvajal.

    Kizigenza Mess wari waratsinze ibitego 26 akanatanga imipira yavuyemo ibitego 14 mu mikino 45 yaherukaga gukina na Real Madrid,yahawe iyi penaliti ayitera nabi Courtois ayikuramo.

    Mbappe yatangiye umukino neza,ubwo yasunikaga umupiramu rubuga rw'amahina nyuma yo gucenga neza Carvajal,ahereza Angel Di Maria wari mu rubuga rw'amahina atera hejuru.

    Luka Modric na Casemirobagiye bahuza imbaraga kugira ngo bahagarike Mbappe wari uri hejuru ndetse yinjira cyane mu rubuga rw'amahina.

    Mu mukino wo kwishyura uzabera Bernabeu,Real Madrid izakina idafite Casemiro na Mendy bahawe amakarita y'umuhondo atabemerera gukina ubutaha.

    Mbappe wacunguye PSG,amaze kugira uruhar e rungana na 64 % mu bitego PSG imaze gutsinda muri iyi Champions League y'uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yababaje-real-madrid-yifuza-kumukura-muri-psg

  • Mu karere ka Ruhango umwana yapfuye akubiswe n'inkuba izuba riva. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, inkuba yakubise abana babiri izuba riva umwe ahita ashiramo umwuka.

    Abaturajye bavuga ko aba babana bakubiswe n'inkuba ubwo bari munzu bacometse telefone, ubwo basohokaga, uwitwa Ivan akaba yarahise agwa muri salon ari naho yaje kugwa.

    Abaturage batuye aka gace bavuga ko inkuba bayumvise ikubita ariko ntibamenye icyo ikubise kuberako nta mvura yagwaga kuko izuba ryavaga.

    Reba amashusho hano hasi wumve uko byagenze:

     

    Source : https://yegob.rw/mu-karere-ka-ruhango-inkuba-yakubise-umwana-izuba-riva-arapfa-video/

  • Umutoza wa Rayon Sports agiye gusubira iwabo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports wungirije, Pedro Miguel amakuru avuga ko agiye gusubira iwabo muri Portugal kubera ko nyina arwaye, akaba atazagaruka.

    Pedro Miguel yerekanywe tariki ya 2 Gashyantare 2022 ari kumwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão na we ukomoka muri Portugal.

    Yari amaze gutoza imikino 3 aho 2 ari iya gicuti (banganyije na Police FC batsinda Nyanza FC) ni mu gihe undi ari uwa shampiyona batsinzwemo na Mukura VS 1-0.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu munsi nta gihindutse ari bwo Pedro Miguel ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.

    Uyu mugabo waje asize nyina arwaye, yageze mu Rwanda uyu mubyeyi we araremba aho arwaye kanseri akaba agomba kujya kumurwaza.

    Amakuru kandi avuga ko Jorge Paixão usanzwe ari mwene wabo na Pedro Miguel yamaze no gutekereza ku musimbura we aho azagera mu Rwanda vuba.

    Pedro Miguel agiye gusubira iwabo kubera nyina urwaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-agiye-gusubira-iwabo