Blog

  • Umuhinde Prof Dr Aanaimuthu agiye gushinga mu Rwanda uruganda rw'imiti ikomoka ku bimera – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo umaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA), baganira ku bufatanye buzazamura urwego rw'ubuvuzi bukoresha imiti ikomoka ku bimera mu Rwanda.

    Bimwe mu bikubiye mu masezerano NIRDA izagirana n' Ikigo cya Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uyu mugabo harimo gutanga amahugurwa ku bahinzi y'uburyo bwo guhinga neza no gutunganya ibimera bikorwamo imiti.

    Harimo kandi no kuba NIRDA izorohereza uruganda rw'iki kigo rugiye gushingwa mu Rwanda ku bufatanye na Bold Regain International isanzwe icuruza imiti ikorwa n'iki kigo cyo mu Buhinde.

    Ibi bisobanuye ko NIRDA izabafasha ku buryo uyu mwaka uzarangira rwaratangiye gukora, aho bazaruha bimwe mu bikoresho byakoreshwaga muri Laboratoire yari mu Karere ka Huye itunganya ibi bimera.

    Ibimera bikorwamo imiti bisabwa kwitabwaho bikiri mu murima kugira ngo bitazagira ingaruka ku buzima bw'abantu aricyo gituma no guhitamo imirima bisaba kwitonda. Iyi mirima nayo bazayitizwa na NIRDA.

    Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekome Birame, yavuze ko bagiye kugirana imikoranire na Prof Dr Rajendran Aanaimuthu, izatuma imiti ikomoka ku bimera itera imbere kuko ifitiye ubuzima bw'abantu akamaro.

    Ati 'Imiti ituruka ku bimera ni yo myiza cyane kurusha iva mu binyabutabire kuko usanga igira ingaruka ku mubiri w'umuntu ikaba yagira izindi ndwara itera, ariko iyi ufata ituruka ku bimera byahinzwe neza bifite inyungu nyinshi ku mubiri.'

    Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yavuze ko anejejwe n'amasezerano agiye kugirana na NIRDA kuko azafasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi buzatuma bagera ku buzima bwiza n'uruganda rugakora.

    Ati 'Ibimera bikorwamo imiti ni ikintu cyo kwitondera si ugupfa guhinga no gukora ahubwo hari ubumenyi runaka bisaba. Nishimiye ko nzatanga umusanzu mu gutanga ubwo bumenyi buzazamura ibi bikorwa mu Rwanda kandi n'uruganda tugiye gushinga ruzabyungukiramo.'

    Umuyobozi wa Bold Regain International, Dr Francis Habumugisha, usanzwe ukura iyi miti mu Buhinde akayicuruza mu bihugu bisaga bitanu bya Afurika, yavuze kuba Abanyarwanda bagiye guhabwa amasomo ku gutunganya iyi miti bizatuma hatongera kubaho ikibazo cy'abantu bayitunganya nabi.

    Ati 'Imiti gakondo abantu mu Rwanda bakora ntabwo ari mibi ariko ntiri kuri rwa rwego nyarwo, usanga wa mukecuru akoze umuti akawusekura yabikoze n'isuku nke, ntiyagiye kuwupimisha ngo bamenye ibiwugize, ntiharimo n'uburyo bwo kureba uwo umuntu akwiye gufata n'ibindi.

    'Icyo tuzabafasha rero dushobora kuzajya tubagurira ibihingwa bizajya biba byarahinzwe neza, dushobora no kuzajya tubapimira ibyo bakoze mu ruganda rwacu.'

    Prof Dr Rajendran ni muntu ki?

    Prof Dr. Rajendran ni umugabo w'umuhanga mu bijyanye n'ubuvuzi bukoreshejwe imiti ikomoka ku bimera kuko amaze imyaka isanga 30 abikoraho ubushakashatsi.

    Yize muri Kaminuza ya Anna iherereye i Chennai mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga muri Siyanse n'ubumuntu (Science and Humanities).

    Kugeza ubu afite imigabane mu kigo gikomeye cy'ikoranabuhanga cyo mu Buhinde muri New delhi cyitwa Aloe Vera Cold Processing Technology.

    Akunze kuba ari gukora ubushakashatsi ku iterambere ry'ibikorwa byo gutunganya ibikomoka ku bimera uburyo byavamo imiti ivura.

    Mu 2015 nibwo yatangije ikigo gitunganya imiti ikomoka mu bimera cya Life Care Phyto Labs gikorera mu Buhinde kandi kugeza ubu imiti yacyo ikoreshwa mu bihugu bitandukanye.

    Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yanejejwe n'amasezerano agiye kugirana na NIRDA kuko azafasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi buzatuma bagera ku buzima bwiza n'uruganda rugakora

    Umuyibozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekome Birame, yatangaje ko ubu bufatanye buzazamura urwego rwo gutunganya imiti mu bimera

    Abazagira uruhare muri uru ruganda, bemeza ko iyi mikoranire izatanga umusaruro

    Prof Dr Rajendran nyuma y’ibiganiro yagiranye na NIRDA byemerejwemo ishingwa ry’uruganda rukora imiti y’ibimera

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhinde-prof-dr-aanaimuthu-agiye-gushinga-mu-rwanda-uruganda-rw-imiti-ikomoka

  • Afurika yasezeranyijwe Miliyari 5,7$ mu kuzahura Ubukungu bwangijwe na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi, wijeje inkunga yo gufasha ubukungu bw'Afurika kongera kwiyubaka nyuma yo kuzahazwa n'icyorezo cya Covid-19, ariko iyo nkunga ikazajyana n'ibikorwa by'ibihugu bitandukanye.

    Mu gusoza Inama ya gatandatu y'Ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi-EU na AU i Bruxelles, icyorezo cya Covid-19 nicyo cyibanzweho na buri Muyobozi mu bafashe ijambo muri iyo nama, harimo no guhamagarira ibihugu naza Guverinoma gukemura ibibazo by'inkingo. Ku isonga kandi muri iyi nama, hari ibibazo by'uburenganzira bwa muntu, kubungabunga ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere kimwe no guhanga ikoranabuhanga no gushora imari.

    Mugihe iyi nkunga ishobora kugera kuri miliyari 170 z'amadolari mu myaka ibiri, binyuze mu mushinga wa “Global Gateway Investment Package“, inyinshi muri izi nkunga zizatangwa zizaturuka ku nguzanyo cyangwa ingwate.

    Iyi nama irangiye, ibigo bitandukanye bishamikiye ku muryango w'Ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi n'ikigega mpuzamahanga cy'imari, byiyemeje kohereza nibura miliyari 5.7 z'amadolari muri Afurika mu rwego rwo gufasha ishoramari ry'abikorera mu nzego zikomeye, gufasha kwagura imishinga mito n'iciriritse yibasiwe n'icyorezo cya Covid-19, no koroshya ihererekanyamakuru mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Mu nama iheruka kubera muri Cote d'Ivoire mu 2017, Abayobozi bari bakemuye ibibazo by'ikoranabuhanga, amahoro n'umutekano, abimukira, ishoramari n'iterambere rirambye.

    Muri uyu mwaka, abayobozi, barimo abakuru b'ibihugu na Guverinoma 40 baturutse muri Afurika, muri iyi nama yabereye i Bruxelles, bemeranyijwe ko bazatangira ubufatanye bushya, nk'uko byatangajwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, perezida w'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika muri iki gihe.

    umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubumwe bw'Afurika, Moussa Faki Mahamat, yagize ati: ” Ipfundo ry'iki kibazo ntabwo ari ukuboneka kw'inkunga, ahubwo ni ukwegeranya ubushake bwa Politiki nziza kugira ngo habeho itangwa ryiza kandi rishingiye k'uburyo bw'imiyoborere iboneye ishyigikirana ku isi.“

    Iyi nama y'iminsi ibiri, yitabiriwe n'abayobozi barimo Paul Kagame w'u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo na Samia Suluhu wa Tanzania, basabye ko hakongerwa inkingo. ni mugihe Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, yari yitabiriye urugendo rwe rwa mbere i Bruxelles kuva EU yakuriraho ibihano igihugu cye. Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Jeje Odongo.

    Ku wa gatatu, Perezida wa Senegal, Macky Sall yagize ati: “Iyi Afurika ihinduka vuba irashaka ubufatanye bwumvikanyweho kandi bwunguka.“

    Mugenzi we w'Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko bidakwiye ko Afurika itonda umurongo ishaka inkingo nyamara zaramaze kugurwa n'abakire, asaba ko uburenganzira bw'umutungo bwite mu by'ubwenge bwa Afurika bwabyara uwabwo.

    Perezida Ramaphosa yagize ati: “Guverinoma zita cyane ku kubona inkingo kuri bose, zikeneye kwemeza TRIPS (amasezerano ajyanye n'ubucuruzi ku bijyanye n'uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge ku muryango mpuzamahanga w'ubucuruzi).“

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-yasezeranyijwe-miliyari-5-7-mu-kuzahura-ubukungu-bwangijwe-na-covid-19

  • Ikipe y'igihugu y'umukino w'intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, ikipe y'igihugu y'umukino w'intoki wa Basketball yerekeje mu gihugu cya Senegeal aho bagiye mu irushanwa ryo guhatanira itike yo gukina imikino y'amajonjora yo kuzakina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2023.

    Iyi kipe yahaguritse mu masaha ya Saa tanu z'ijoro, yahagurutse ibanje gusurwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa abagenera ubutumwa ndetse anabashyikiriza ibendera ry'igihugu nk'ikipe ihagarariye u Rwanda.

    Minisitiri Aurore ubwo yashyikirazaga ibendera ikipe yigihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal mu majonjora yo guhatanira igikombe cyisi cya 2023, yijeje aba bagiye ko bazashyigikirwa na Guverinoma anabibutsa inshingano ziri imbere zo guhesha ishema igihugu.

    Nubwo hatatangajwe urutonde rw'abagiye bahagarariye igihugu, iyi kipe iri muri Senegal izahakina imikino 3 na Cameroon, South Sudan na Maroc bari mu itsinda rimwe.

    Iyi mikino izabera muri Darak Arena, izatangira gukinwa u Rwanda rukina na South Sudan tariki ya 25 Gashyantare 2022, bakurikizeho Cameroon tariki ya 26 Gashyantare bazasoreze ku ikipe y'igihugu ya Tunisia tariki ya 27 Gashyantare 2022.

    Mu rugendo iyi kipe igenda ubwo yari igeze muri Ethiopia kandi yahahuriye n'ikipe ya Simba SC isanzwe ikinwamo n'umunyarwanda Kagere Meddie, bo berekezaga muri Niger gukina umukino wa CAF Condeferations Cup bazakina kuri iki cyumweru na USGN.

    The post Ikipe y'igihugu y'umukino w'intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yumukino-wintoki-wa-basketball-yerekeje-muri-senegal-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2023-basabwe-na-minisitiri-aurore-guhesha-ishema-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yumukino-wintoki-wa-basketball-yerekeje-muri-senegal-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2023-basabwe-na-minisitiri-aurore-guhesha-ishema-igihugu

  • Karongi: Miliyoni 900Frw zakoreshejwe mu kubaka ibiraro by'abanyamaguru ku migezi yatwaraga abaturage – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ubwo batahaga ku mugaragaro ibiraro bibiri byo muri ubu bwoko. Icya Kagarama gihuza Akagari ka Kigabiro n'Akagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga n'icya Munini gihuza Akagari ka Bigugu n'aka Munini mu Murenge wa Rwankuba.

    Mutoniwase Vestine yavuze ko azi abantu batanu bamaze gutwarwa n'umugezi wa Kiraro bagerageza kuwambuka wuzuye.

    Ati “Kino kiraro kizatugirira umumaro. Imvura yagwaga umugezi wa Kiraro ugatwara abantu, abana bakabura uko bambuka bajya ku mashuri, abantu bakabura uko bambuka bajya ku isoko. Iki kiraro kizadufasha cyane mu buhahirane”.

    Nzarora Alphonse yavuze ko azi abantu 10 batwawe n'uyu mugezi, ashima ubuyobozi bwabatekerejeho bukabagenera iki kiraro.

    Ati “Abanyarubazo bajyaga ku isoko ryo ku Mubuga imvura yaba yaguye umugezi ukabatwara. Twishimiye ko tubonye ikiraro tuzajya twambukiraho, ntuzongera kudutwara abantu”.

    Ukwitegetse Abel w'imyaka 37 ni umwe mu bantu babonye akazi mu bikorwa byo kubaka ibi kiraro. Avuga ko yahembwe amafaranga agera ku bihumbi 250Frw.

    Ati “Iki kiraro tuzagifata neza, tuzakirinda isuri kugira ngo itazacyangiza”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi, James Karangwa yavuze ko bafite gahunda yo kubaka ibiraro 37 by'abanyamaguru ku migezi yuzura igatwata ubuzima bw'abaturage.

    Ati “Dufatanyije na Bridges to Prosperity, tumaze kubaka ibiraro bitandatu bifite agaciro ka miliyoni hafi 900 Frw. Akarere ka Karongi katanze 30%, umufatanyabikorwa atanga 70%”.

    Avuga ko ibi biraro babyitezeho korohereza abaturage kugera ku masoko, ku mashuri no kutarara nzira igihe imvura yaguye imigezi ikuzura.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukubyitaho bakabisana igihe byangiritse. Mwabonye ko hari abasore n'inkumi babihuguriwe kugira ngo bage babikurikiranira hafi babisane.'

    Ibyo biraro byatangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize. Byubatswe n'inzobere zaturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n'Abanyarwanda biga muri IPRC Karongi.

    Kimwe mu biraro byubatswe mu Karere ka Karongi byitezweho kunoza ubuhahirane bw’abaturage

    Uyu mugezi ni umwe mu yatwaraga abantu mu gihe wuzuye kuko nta kiraro cyabagaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-miliyoni-900frw-zakoreshejwe-mu-kubaka-ibiraro-by-abanyamaguru-ku

  • Musanze: Urubyiruko rwagaragarijwe inyungu iri mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu Ibaruramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiryuko rwiga muri za kaminuza rwasobanuriwe amahirwe ari mu kwiga amasomo yongera ubunyamwuga mu ibaruramari

    Urubyiryuko rwiga muri za kaminuza rwasobanuriwe amahirwe ari mu kwiga amasomo yongera ubunyamwuga mu ibaruramari

    Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bakozi b’iki kigo, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Musanze, kuwa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bwitabiriwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), n’abiga mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, hagamijwe kubagaragariza amahirwe ari mu kwiga amasomo y’ibaruramari.

    Straton Nyirindekwe, ushinzwe uburezi muri ICPAR, agira ati 'Ni amasomo bashobora kwiga akiyongera ku yo basanzwe biga muri Kaminuza. Tuvuge niba abanyeshuri biga nko kugeza saa sita cyangwa saa saba, Kaminuza runaka ishyiraho uburyo bwo kwigisha ayo masomo y’inyongera, akigishwa nko ku mugoroba cyangwa muri week-end, kugira ngo umunyeshuri wiga amasomo asanzwe ya kaminuza, wabihisemo, abone n’uwo mwanya wo kwiga ayo masomo yandi y’inyongera, atuma agira ubumenyi bwimbitse bumwubakira ubunyamwuga mu by’ibarururamari'.

    Ati 'Ni porogaramu zizwi nka CPA (Certified Public Accountants), hakaba n’ayo navuga ashingiye kuri tekiniki azwi nka CAT (Certified Accountant Technicians), umuntu arangiza ari ku rwego mpuzamahanga mu ibaruramari ry’umwuga'.

    Asanga gushyira imbaraga mu kwitabira bene izi porogaramu, bizakuraho imbogamizi zikigaragara zishingiye kuri za raporo n’amakosa bigaragaza ubunyamwuga bucye mu bijyanye n’ibaruramari, bityo n’igihugu kibyungukiremo.

    Straton Nyirindekwe ushinzwe uburezi muri ICPAR, ahamya ko hari amahirwe menshi urubyiruko rwabonera mu kuba abanyamwuga mu ibaruramari

    Straton Nyirindekwe ushinzwe uburezi muri ICPAR, ahamya ko hari amahirwe menshi urubyiruko rwabonera mu kuba abanyamwuga mu ibaruramari

    Kugaragariza urubyiruko uko na bo bagira uruhare muri izo mpinduka, binyuze muri ibi biganiro bagejejweho, Nyirindekwe asanga bizatanga umusaruro.

    Ati 'Ikigamijwe ni ukwereka urubyiruko cyane cyane abakiri bato, amahirwe abakikije bashobora kubyazwa umusaruro, bakagira uruhare mu isoko ry’umurimo rinoze, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’ubumenyi busabwa ku mubaruramari w’umwuga butuma akora adahuzagurika. Iterambere ry’igihugu cyacu n’isi muri rusange, rikeneye abakora ibintu bigaragaza ubunyamwuga bufatika, bafite ubushobozi bwo kucyerekeza mu bukungu buhamye. Nta handi bizashingira atari ugutegura abanyamwuga mu ibaruramari'.

    Bamwe mu banyeshuri nyuma yo gusobanurira imiterere y’izi porogaramu, biyemeje ko bagiye kubigira ibyabo, nk’uko Ntakirutimana Protogène yabisobanuye.

    Ati 'Mbashije gusobanukirwa ko amasomo dusanzwe twiga muri Kaminuza arebana n’ibaruramari, afite icyo atandukaniyeho na CPA, kuko yo ifite umwihariko wo kuba yigishwa mu buryo bucukumbuye, ufite ubushobozi bwo gusohoka ku ntebe y’ishuri yitwara kinyamwuga no gutanga umusaruro mu kazi ke'.

    Dr Léopord Hakizimana, Umuyobozi wa University of Kigali ishami rya Musanze, ahamya ko ababaruramari b’umwuga, bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’ibigo, byaba ibya Leta n’iby’abikorera. Akabiheraho asaba urubyiruko gutinyuka bakitabira kwiga ayo masomo.

    Yagize ati 'Igihe kirageze ngo urubyiruko rurusheho kumva ko tubahanze amaso mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Birasaba ko umubare munini w’abiga muri za Kaminuza cyangwa amashuri makuru, bitabira kwiga izo porogaramu, zibubakira ubushobozi bwo kuba abanyamwuga mu ibaruramari. Tukaba tubyitezeho kugabanya icyuho mu buryo bufatika, cyaturukaga ku bihombo bigaragara mu bigo bitandukanye, kubera ko ababikoramo bazaba ari abanyamwuga'.

    Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza

    Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza

    Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hari santere imwe, iri muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, yakira abiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari; kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri bagera kuri 230 biga muri iyi porogaramu.

    Ikigo ICPAR kivuga ko kugira ngo igihugu kigire abanyamwuga mu by’ibaruramari, bisaba kubitegura hakiri kare, binyuze mu kubishishikariza urubyiruko, dore ko mu myaka isaga 10 iri imbere, u Rwanda ruzaba rukeneye nibura abanyamwuga mu by’ibaruramari batari munsi y’ibihumbi 7 mu bigo bya Leta, hatabariwemo iby’abikorera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-urubyiruko-rwagaragarijwe-inyungu-iri-mu-kwiga-amasomo-y-ubunyamwuga-mu-ibaruramari

  • Perezida Macron yinjiye mu kibazo cya Kylian Mbappe na PSG #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ari kugerageza kumvisha Kylian Mbappe kuguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain, nk'uko amakuru abitangaza.

    Ikipe y'igihangange mu Bufaransa,PSG,ikomeje kugerageza kumvisha uyu musore w'imyaka 23 kongera amasezerano mashya kuri Parc des Princes ariko kuva mu mwaka ushize yarabyanze.

    Kugeza ubu, amasezerano ya Mbappe asigaje amezi ane ngo arangire ndetse biravugwa ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi.

    Ariko nk'uko AS ibivuga, PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira icyo buhindura ku cyemezo cy'umukinnyi wabo.

    Bavuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba yarabigaragaje neza.

    Mu mpeshyi ishize, uyu muperezida w'imyaka 44 yagize ati: “PSG ni ikipe ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo kipe no muri shampiyona y'Ubufaransa.”

    Umwe mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya 2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe.

    Uyu mugabo w'imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-macron-yinjiye-mu-kibazo-cya-kylian-mbappe-na-psg

  • Menya abanyezamu 9 mu bakinnyi 250 batwaye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2

    Tim Flowers wakiniraga ikipe ya Blackburn Rovers afite umwihariko wo kugitwara inshuro 2

    Jurgen Klinsman icyo gihe wakiniraga ikipe ya Tottenham Hotspurs, niwe watwaye icyo gihembo bwa mbere nk’umukinnyi, mu gihe habaho n’igihabwa umutoza mwiza w’ukwezi aho Sir Alex Ferguson, watozaga Manchester United yatwaye icya mbere, aho kugeza ubu ariko mu bakinnyi Sergio Kun Aguero ariwe ubitse iki gihembo inshuro nyinshi, zikaba ari zirindwi (7).

    N’ubwo bamwe mu bafasha amakipe kugira umusaruro mwiza barimo n’abanyezamu, gusa iyo bigeze ku bihembo bahanganye n’abandi bakinnyi muri rusange, ntabwo ari kenshi bakunda kugira amahirwe yo gutwara ibihembo, no mu gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu bwongereza n’uko bimeze.

    Mu myaka 28 iki gihembo kimaze gitangwa, kimaze guhabwa abanyezamu 9 gusa, uheruka kugitwara yitwa David de Gea watowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2022, gusa mbere y’uko agitwara umunyezamu waherukaga iki gihembo yari yagitwaye mu 2016.

    Reka turebere hamwe abanyezamu batwaye iki gihembo mu mateka yacyo kuva cyabaho

    Umunyezamu wa mbere watwaye iki gihembo yagitwaye muri Mata 1995, yitwa David Seaman, icyo gihe yakiniraga ikipe ya Arsenal, kwigaragaza ku muzamu burya kenshi biterwa no kuba ba myugariro bayo badahagaze neza. Igice cyugarira cya Arsenal mu mwaka w’imikino wi 1994/1995 cyari kimwe mu bice by’ubwugarizi byitwaye nabi muri uwo mwaka ariko mu kwezi kwa kane 1995, iyi kipe yari ihagaze nabi mu bwugarizi, yakoze ibitangaza yinjizwa ibitego 7 gusa mu mikino 6 bakinnye, hafi igitego 1 ku mukino.

    Aho uruhare runini rwari urwa David Seaman, kwitwara neza kwe byatumye muri uko kwezi ikipe ya Arsenal yari imeze nabi itsinda imikino 3, iva ku mwanya wa 14 igera ku mwanya wa 11.

    Byasabye indi myaka ibiri kugira ngo undi munyezamu yongere atware igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Tim Flowers wagitwaye muri Mutarama 1997 akinira ikipe ya Blackburn Rovers, hari mu mwaka w’imikino wi 1996-1997.

    Muri uko kwezi ikipe ya Blackburn Rovers yinjijwe igitego 1 gusa mu mikino 4 yakinnye, uwo munyezamu Tim Flowers, akaba yari we shingiro ry’uwo musaruro mwiza, kuko mu nshuro 8 zose yasoje imikino atinjijwe igitego muri iyo shampiyona, inshuro 3 muri zo yabikoze muri Mutarama 1997 yatwayemo iki gihembo.

    Mu mwaka w’imikino wa 1997-1998, hongeye kuboneka umuzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, aho muri Werurwe 1998 umunyezamu, Alex Manninger wakiniraga ikipe ya Arsenal yatwaye icyo gihembo, gusa kuri we byari umwihariko kuko yari asanzwe ari umuzamu wa kabiri muri iyi kipe.

    Yatwaye icyo gihembo nyuma yo kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga kubera ko uwari usanzwe ari umuzamu wa mbere David Seaman yari yaravunitse, muri icyo gihe yamaze abanza mu kibuga, Alex Manninger yarangije imikino itandatu atinjizwa igitego, itatu muri yo yari muri Werurwe1998 ahabwa icyo gihembo.

    Tim Flowers yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu mwaka wi 2000, uyu ukaba ari n’umwihariko kuri we kuko uretse kuba abanyezamu badakunda gutwara iki gihembo, ni we wenyine wagitwaye muri shampiyona y’ubwongereza inshuro ebyiri (2).

    Ubwa kabiri agitwara hari muri Nzeri mu 2000 mu mwaka w’imikino wa 2000-2001, ariko noneho yari yaravuye muri Blackburn Rovers asigaye akinira ikipe ya Liecester City, icyo gihe iyi kipe yari ku mwanya wa mbere n’amanota 16 nyuma y’imikino umunani (8) ya shampiyona, aho yakurikirwaga na Manchester United n’amanota 15, muri uko kwezi kwa cyenda yarangije imikino ibiri (2) atinjijwe igitego.

    Umwaka wa 2000 urihariye ku banyezamu n’iki gihembo, kuko ari nawo wonyine abanyezamu babi (2) batwayemo iki gihembo, uretse Tim Flowers undi wagitwaye uwo mwaka ni Paul Robinson wari umunyezamu w’ikipe ya Leeds United, yatwaye icy’Ugushyingo kubera kugira intangiriro nziza za shampiyona. Mukino we wa mbere wa shampiyona, yawusoje adatsinzwe igitego bakina na Chelsea.

    Muri rusange Paul Robinson muri Leeds kugeza mu 2004 ayivamo akajya muri Tottenham, yagiye ayikiniye imikino 95 afitemo imikino 18 yasoje atinjijwe igitego.

    Mu 2007 habonetse undi muzamu utwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, uyu yari Petr Cech wahembwe muri Werurwe 2007, muri uko kwezi yari yasoje imikino 4 atinjijwe igitego.

    Nyuma ya Petr Cech hanyuzemo imyaka itatu (3) ngo Mark Schwarzer wakiniraga ikipe ya Fulham, mu 2010 ngo atware iki gihembo muri Gashyantare muri uwo mwaka. Muri uku kwezi Fulham yakinnye imikino 5, muriyo imikino ine yose yayisoje atinjijwe igitego na kimwe, uwo mwaka w’imikino akaba muri rusange yaragizemo imikino 12 nta gitego yinjizwa.

    Byongeye gusaba indi myaka itatu (3) ngo mu Gushyingo 2013, Tim Krul wari umunyezamu wa New Castle United atware iki gihembo, aho mu mikino ine (4) bakinnye muri uko kwezi, yasojemo ibiri (2) atinjijiwe igitego, mu gihe umwaka w’imikino wose yabikoze mu mikino icumi (10).

    Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs

    Jurgen Klinsmann niwe watwaye iki gihembo bwa mbere akinira Tottenham Hotspurs

    Muri Gashyantare 2016 nibwo undi munyezamu yegukanye icyo gihembo, ari nawe wagiherukaga kugeza mu 2022, akaba ari Fraser Foster wakiniraga ikipe ya Southampton. Yabigezeho kubera gusoza imikino itatu (3) muri ine (4) bakinnye muri Gashyantare, atinjijwe igitego mu izamu rye.

    Kuva muri Gashyantare, 2016 kugeza muri Mutarama 2022, imyaka yari ibaye itandatu (6) nta wundi munyezamu utwara icyo gihembo mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza, ariko David de Gea Quintan, ukomoka mu gihugu cya Espagne ukinira ikipe ya Manchester United, yongeye gukora ayo mateka yo kuba umunyezamu wongeye gutwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

    Yabikoze muri Mutarama 2022, kubera gufasha ikipe ye muri uko kwezi, akora amateka yo kuba umunyezamu wa mbere ubikoze kuva mu 2016.

    De Gea yatwaye icyo gihembo nyuma yo kuyifasha mu mikino itanu bakinnye muri Mutarama 2022, bagatsindamo imikino itatu (3) banganya umwe (1), batsindwa umwe(1), aho muri iyo mikino yose uyu musore yagizemo uruhare rukomeye, ndetse agasoza imikino ibiri (2) nta gitego yinjijwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/menya-abanyezamu-9-mu-bakinnyi-250-batwaye-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi-mu-bwongereza

  • Benediction yerekanye abakinnyi izakoresha mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda rizitabirwa n’amakipe agera kuri 19.

    Muri ayo makipe harimo Benediction Ignite isanzwe ibarizwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Kuri uyu wa 5, iyi kipe yerekanye abakinnyi bagera kuri 5 bazayihagararira.

    Abo bakinnyi ni: Mike UWIDUHAYE, Eric, MANIZABAYO, Patrick BYUKUSENGE [C], Janvier RUGAMBA, Jean Bosco NSENGIMANA.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru Kapiteni wa Benediction, Byukusenge Patrick, yatangaje ko biteguye kurusha umwaka ushize, ndetse ko bafite icyizere cyo kwegukana iri siganwa. 

    Yagize ati: “Isiganwa twaryiteguye neza n’ikipe ya Benediction ikipe yacu uyu mwaka itandukanye n’iy’ubishize kuko twariteguye bihagije ku buryo twatwara agace cyangwa tukegukana isiganwa. Kuba Areruya adahari byatubabaje kuko twari tumukeneye, ariko kubera ikibazo cya COVID-19 ntabwo byadukundiye kumubona. Iminsi igera kuri 50 turi mu myitozo hamwe itwemerera ko tumaze kumenyerana nta kibazo nka Bosco murabizi ni umukinnyi mwiza uzi kuzamuka ndetse ufite na Tour du Rwanda mpamya ko azatwongerera icyizere cyatuma dutwara iri siganwa.”

    Mu bufatanye kandi Benediction ifitanye na B&B Hotels KTM harimo ko iyi kipe izajya iha ibikoresho by’umukino w’amagare Benediction ndetse ikanayifasha yitabira amarushanwa y’i Burayi bimwe mu bikoresho bizajya bicurizwa mu iduka rya Magazin Sports class.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114685/benediction-yerekanye-abakinnyi-izakoresha-muri-tour-du-rwanda-nabafatanyabikorwa-bazaba-b-114685.html

  • Akabaruwa ntuzagace! Umugore wa Rwatubyaye yiyibukije imitoma yandikiwe na Abdul #rwanda #RwOT

    Umukunzi akaba n’umugore wa myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubaye Abdul yasangije abamukurikira ibaurwa yuje imitoma aheruka kwandikirwa n’umukunzi we maze avuga ko no mu bundi buzima azemera gushyingiranwa na we.

    Ni ibaruwa yabitse ahatagera ivumbi nk’urwibutso aho kuyica nk’aya mvugo ngo 'aka kabaruwa uzagace'Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, umugore wa Rwatubyaye Abdul, Hamida yagaragaje iyi baruwa yandikiwe muri 2020 yuje amagambo y’urukundo.

    Muri iyi baruwa Rwatubyaye yagize ati 'Mukundwa Hamida! Mfite ibyiyumviro bikomeye byimbitse byatumye njya mu rukundo na we, uri uw’agaciro, ubuzima ntari kumwe na we ntacyo bwaba buvuze, uri umwe ntifuza kubura uko byagenda kose. Reka nkubwire ko ukunzwe kandi ndagushima, nsengera twe n’abana kuzaba muri ubu buzima kugeza ku iherezo.”

    Hamida na we akaba yabwiye Rwatubyaye ko baremewe kubana ndetse ko no mu bundi buzima bwe azemera gushyingiranwa na we.

    Ati 'Ntahandi tubarizwa, twaremewe kubana, no mu buzima bwanjye bundi nzemera gushyingiranwa na we, ndagukunda ubuziraherezo mugabo wanjye nkunda.'

    Hamida aherutse gutangaza ko urukundo rwabo rwatangiye muri 2019 nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.

    Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n’iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul) ndetse aheruka gutangaza ko atwitiye uyu mukinnyi.

    Ibaruwa Rwatubyaye yandikiye umukunzi we

    Hamida umugore wa rwatubyaye yiyibukije amagambo meza aheruka kumwandikira

    Rwatubyaye Abdul ari mu bihe byiza n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akabaruwa-ntuzagace-umugore-wa-rwatubyaye-yiyibukije-imitoma-yandikiwe-na-abdul

  • Ngoma:Banywa ibiziba, ubuyobozi buti’ tugeze ku kigero cya 92%’ #rwanda #RwOT

    Mu gihe akarere ka Ngoma kavuga ko kihaye gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 nta muturage uzaba ataragerwaho n’amazi meza nkuko biri muri gahunda ya leta ,aka karere karavuga ko nyuma y’imyaka ibiri kageze ku kigero cya 92% nkuko bivugwa na Mapambano Nyiridande Cyliaque umuyobozi w’akarere ka ngoma ushinzwe ubukungu.

    Ati”Ubundi muri gahunda dufite ni uko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze ijana ku ijana nka gahunda ya Guverinoma ubu rero muri iyi myaka ibiri ishize tumaze gukora byinshi kuko tugeze ku kigero cya 92% tukaba dusigaje kurwana n’umunani kwijana 8% kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi meza'

    Uyu muyobozi aravuga atyo mu gihe hakiri bimwe mu bice bitandukanye birimo na Tunduti mu kagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo ,abaturage bagitaka kuba bataragezwaho amazi . Twiringiyimana Jean Damascene w’imyaka 52, Nyilijabo Deogratias 62 bavukiye kandi batuye Tunduti bavuga ko mu mabyiruka yabo babayeho banywa amazi mabi ku buryo n’urubyaro rwabo rwazahajwe n’indwara zikomoka kukuba banywa amazi yanduye harimo inzoka .

    Nyilijabo Deogratias ati'Aya mazi rero ni aya kera tuyabayemo gutyo kuko tubona ko nta kundi twabigenza kuko ntabundi buvugizi tugira bwaduha amazi meza twagumye kubaririza amazi batubwira ngo tuzayabaha' .Twiringiyimana Jean Damascene nawe atuye Tunduti avuga ko kuba banywa amazi mabi bigira ingaruka no ku bana babo ati' Usibye n’imbogamizi urababona aba bana bose si urugero rumwe ubu twese ni ko turya indyo imwe ? Ubuse twanze gusa n’abandi ariko abana bacu bagiye kwicwa n’inzoka ngaho nawe turebe dore uko dusa,leta iduhaye amazi rwose twakwishima dore urabona ko harimo n’amarebe rwose dukwiriye kwibukwa'

    Mapambano Nyiridandi Cyliaque avuga ko kimwe n’utundi duce tutaragerwamo n’amazi meza tunduti nayo iri gutekerezwa kandi bikazakorwa vuba.

    Ati 'Ahongaho Tunduti turahazi ndetse hari n’akandi gace kamwe ko muri Murama nako gafite ikibazo cy’amazi make ariko aho hose hari muri uwo munani ku ijana usigaye duteganya kugira ibyo dukora vuba mu byukuri Tunduti n’ubwo ntamazi arahagera ariko ni ahantu hejuru hari umuyoboro ugenda umanuka ujya Mutenderi kuburyo twizeza abaturage ko nabo bagezwaho amazi vuba'

    Kugezu ubu mu karere ka Ngoma hari imiyoboro minini ivubura amazi mu mugi wa kibungo ituruka ku isoko ya Nyamuganda hakaba Kamfonyogo ya 1niya 2 itanga amazi mu murenge wa Kazo ndetse na Gashanda na ho 8% usigaye hazakorwa ibikorwa byo kwagura umuyobora hanahangwe umuyoboro mushya wa Karembo Zaza Sake

    Ivomo:Izubaradiotv

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Banywa-ibiziba-ubuyobozi-buti-tugeze-ku-kigero-cya-92