Blog

  • Perezida Kagame yageze mu Budage, yitabiriye inama ku mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe n

    Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame akigera mu Budage kandi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wungirije w’Umuryango Open Society, Alexander Soros, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Jendayi Frazer n’abayobozi ba Ecolog International, sosiyete ikorera ibya 'logistique’ mu bihugu binyuranye muri Afurika.

    Iyo nama yitabiriwe na Perezida Kagame, ihurije hamwe abayobozi mu ngeri zitandukanye, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 30, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abayobozi b’imiryango ikomeye nka Loni, NATO na EU.

    Iyo nama ikaba ifungurwa ku mugaragaro n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres. Intumwa za Guverinoma y’u Budage ziyobowe na Chancellor Olaf Scholz.

    Iyo nama ya Munich y’Amahoro ibaye ku nshuro ya 58, yatangiye ku itariki 18 Gashyantare 2022, ikazasozwa kuri iki Cyumweru tariki 20.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-mu-budage-yitabiriye-inama-ku-mutekano

  • Migeprof yateguye imfashanyigisho igiye kwifashishwa mu kugabanya gatanya mu bashakanye – #rwanda #RwOT

    Gatanya ni umwe mu mitwaro ikomeye umuryango nyarwanda ufite ubu, aho ari na wo muzi w'ibibazo byinshi bihari. Imibare y'Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 .

    Izi manza zishobora kuba zirenga kuko hari izitangwa n'inkiko z'ibanze ndetse zimwe zikajuririrwa kugera mu nkiko zisumbuye n'inkuru.

    Nubwo itegeko rigena ko imanza za gatanya zigomba kuburanishwa bitarenze imyaka ibiri, haracyari izitinda kurangizwa zageze mu nkiko bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Iyo abashakanye batabanye neza kandi bitera ibindi bibazo bitandukanye birimo kuba abana babo batwara inda imburagihe, guta ishuri n'ibindi byinshi biyandukanye bituma umuryango urushaho kwangirika.

    Izi ziyongeraho izikorwa mu ibanga nk'aho usanga ababana badasangira uburiri, badahurira ku meza ariko bagera mu bandi bakiyumanganya. Usanga binabaviramo amakimbirane aganisha ku kwicana n'izindi ngaruka zikomeye ku muryango.

    Mu gukemura iki kibazo hashize igihe Ministeri y'Uburinganire ivuga ko iri gutegura imfashanyigisho izifashishwa n'abafite aho bahurira n'abagiye kurushinga kugira ngo bajye babaganiriza kugira ngo bibafasha kubaka ingo bakomeye.

    Minisitiri w'Uburinganire Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yabwiye IGIHE kuri ubu igitabo kizifashishwa nk'imfashanyigisho cyamaze gukorwa ndetse kizatangira gukoreshwa mu minsi iri imbere.

    Yagize ati “Nibyo koko gatanya zigenda zigaragara kandi ingaruka zikagaragara ku bana, mu gukomeza guhangana n'icyo cyago kimwe mu byo twakozwe twateguye imfashanyo yitwa 'Twubake urugo rwiza' ni imfashanyigisho nshya tuzafashwa mu ishyirwa mu bikorwa n'abanyamadini kubera ko izajya yifashishwa mu gutegura abagiye kurushinga mu gihe cy'amezi atandatu.”

    Prof.Bayisenge yavuze ko mu gutegura iyi mfashanyigisho bafatanyije n'abanyamadini ngo babona amezi atandatu ahagije ku kuba bamaze kubategura. Yavuze ko igihe izatangira gushyirwa mu bikorwa izagira umumaro mu kugabanya gatanya zikunze kwiyongera muri iki gihe.

    Ati “Ubu tumaze guhugura abashinzwe irangamimerere mu gihugu hose, turashaka no guhugura abanyamadini kugira ngo imenyekane kandi itangire ikoreshwe.”

    Bizagenda bite ku badafite aho basengera?

    Minisitiri Prof.Bayisenge yavuze ko abazakenera kubaka urugo badafite aho basengera na bo batekerejweho aho hari kurebwa uburyo hirya no hino mu midugudu hatoranywa abashakanye b'intangarugero bajya bafasha urubyiruko ruteganya kubaka ingo ariko badafite aho basengera.

    Ati “Udafite aho asengera turi gukorana n'uturere n'imirenge kugira ngo bashake abashakanye b'intangarugero babasha guherekeza abo bifuza kurushinga bakabagira inama kandi bakabafasha mu bujyanama butandukanye.”

    Prof.Bayisenge yavuze ko kandi iki gitabo kirimo inyigisho z'abagiye kurushinga kitagenewe gusa abagiye kurushinga ahubwo ngo n'abashakanye bashobora kukifashisha bakarushaho kugira urugo rwiza.

    Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE basabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha imiryango y'abagiye gushakana ngo kuko nibo shingiro rya byose.

    Minisitiri w'Uburinganire Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko igitabo kizifashishwa nk'imfashanyigisho cyamaze gukorwa ndetse kizatangira gukoreshwa mu minsi iri imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yateguye-imfashanyigisho-igiye-kwifashishwa-mu-kugabanya-gatanya-mu

  • Rulindo: Umuturage yagwiriwe n’inzu ahasiga ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima

    Inzu ya Iyakaremye yaramugwiriye ahasiga ubuzima

    Ni mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku itariki 17, yangiza ibikorwa remezo binyuranye ifunga n’umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali, aho yasenye inzu y’uwo muturage imugwiriye ahita apfa.

    Iyo mvura yatumye umuhanda Musanze-Rulindo-Kigali ufunga mu gihe cy’amasaha asaga abiri, aho Police yari yatanze itangazo rivuga ko uwo muhanda utakiri nyabagendwa.

    Mu gihe gito Police, ubuyobozi mu nzego zinyuranye n’abaturage, bakoze umuganda wo gutunganya uwo muhanda wongera kuba nyabagendwa, n’ubwo bikigaragara ko iyo mvura yangije byinshi kuri uwo muhanda.

    Meya wa Rulindo n

    Meya wa Rulindo n’Abadepite ubwo basuraga umuryango wagize ibyago uburira umuntu mu biza

    Mu gufata mu mugongo uwo muryango wagize ibyago, ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ari kumwe na Depite Bitunguramye Diogène na Depite Mukayijore Suzanne, basuye uwo muryango wa Iyakaremye Léonard wari waraye ubuze umuhungu we, Iyakaremye Jean de Dieu wagwiriwe n’inzu.

    Imiryango 20 niyo imaze kubarurwa yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yagennye itsinda ryasuye iyo miryango mu rwego rwo kubakomeza, no gufata mu mugongo umuryango wa Iyakaremye Jean de Dieu witabye Imana, nyuma y’uko agwiriwe n’inzu ye.

    Njyanama y

    Njyanama y’Akarere ka Rulindo ikomeje gusura imiryango 20 yahuye n’ibiza mu Murenge wa Bushoki

    Ni imvura ikomeje kugwa ari nyinshi mu gice kinini kigize Intara y’Amajyaruguru, aho yibasiye cyane Akarere ka Gakenke na Rulindo, uduce dukunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe n’uburyo tugoranye mu miturire, kubera ubuhaname bukabije bw’imisozi itugize.

    Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n

    Uyu muhanda na wo wari wafunzwe n’inkangu

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-umuturage-yagwiriwe-n-inzu-ahasiga-ubuzima

  • Inzu y'umunyezamu wa Arsenal yagwiriwe n'igiti cyahiritswe n'inkubi y'umuyaga #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Arsenal wa kabiri, Bernd Leno, yabonye inzu ye igwirirwa n'igiti cyarimbutse mu kajagari katewe na serwakira yiswe Eunice.

    Ku munsi w'ejo Ubwongereza bwibasiwe n'ikirere kibi, amazu asaga miliyoni asigara adafite amashanyarazi bitewe n'iyi nkubi y'umuyaga.

    Leno ufite imyaka 29,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse abafana be ibyangiritse mu busitani bwe bitewe n'iyi nkubi y'umuyaga ya Eunice.

    Uyu mudage yashyize hanze ifoto yigiti cyaguye iruhande rw'inzu ye mu gikari yandikaho ngo “bimeze neza”.

    Yashyize hanze ikindi giti cyaguye iruhande rw'inzu ye, yandikaho ati: “hafi”.

    Leno ashobora kwishimira amahirwe yagize cyane ko muri iyi minsi kuba yahuye n'ibihe bitesha umutwe byo kubura umwanya wo gukinra muri The Gunners.

    Nyuma yo gutangira imikino itatu ya mbere ya Premier League, Umudage yasimbuwe na Aaron Ramsdale.

    Kuva icyo gihe byabaye ngombwa ko akoreshwa mu bindi bikombe, ndetse aheruka kugaragara mu mukino Arsenal yatsinzwe na Nottingham Forest mu gikombe cya FA.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/inzu-y-umunyezamu-wa-arsenal-yagwiriwe-n-igiti-cyahiritswe-n-inkubi-y-umuyaga

  • GASOPO ! Zabyaye amahari hagati ya Kayumba Nyamwasa na Gen Muhoozi #rwanda #RwOT

    Ibi Gen Kainerugaba yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko n’ubwo atazi ikibazo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bafitanye na RPF/RDF ariko ibyo kwitikira ibyo bagakoresha Uganda nk’inzira yo gutegura imigambi yabo itazabyihanganira.

    Yagize ati'Gen Kayumba na RNC , nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi'

    Gen Kainerugaba yavuze ko nubwo adashihikajwe na Politiki cyane ariko azi neza ko ibikorwa RNC yakoreye muri Uganda byayinjiye mu ntambara itoroshye n’u Rwanda.

    Yagize :'Ntabwo ibi bihuye na Politiki,ntabwo nshishikajwe na Politiki ! Ibikorwa bigayitse RNC yakoreye hano nibyo byatujyanye mu ntambara y’ubujiji n’u Rwanda. Abo bose babigaragayemo bagiye kujya hanze'

    Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bavuze ko noneho kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

    Gen Kainerugaba kuwa 18 Mutarama 2022 aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame maze bakagirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko ifunguye umupaka wayo wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/GASOPO-Zabyaye-amahari-hagati-ya-Kayumba-Nyamwasa-na-Gen-Muhoozi

  • Nyagatare: Twagirimana yakubise se bimuviramo urupfu ahita atoroka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirimana Jean Pierre w’imyaka 27 wari usanzwe uzwho kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, yari asanganywe amakimbirane na se, avuga ko azamwica agasigarana imitungo ye.

    Ku wa 10 Gashyantare 2022, nibwo umugambi we yawushyize mu bikorwa, aho yatonganye na se maze amukubita inyundo mu mutwe, nyina umubyara na we ntiyatabaza abaturanyi, umurwayi bamurekera mu nzu.

    Ku wa 14 Gashyantare 2022, babonye umusaza akomeje kuremba, uyu musore na nyina witwa Murekatete Olive w’imyaka 52, bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya Nyagatare, babeshya abaganga ko yakoze impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko uyu musore abonye ko ise arembye cyane yahise atoroka.

    Avuga ko Nzeyimana yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2022, aguye iwe mu rugo kuko ngo umugore yakomeje kubona arushaho kuremba, amukura kwa muganga amwibye kugira ngo apfire iwe.

    Avuga ko inzego z’ibanze na Polisi zamenye icyo kibazo ari uko abaturage benda kwica Murekatete Olive, zirahamukura ubu akaba afungiye kuri sitsiyo ya RIB ya Matimba.

    Umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuma ry’icyamwishe, mbere y’uko ashyingurwa.

    SSP Twizeyimana asaba abaturage kwirinda amakimbirane, ibibazo bafitanye bakabigaragariza ubuyobozi bigakemurwa.

    Ati “Niba umuntu yumva ko hari uburenganzira bwe butubahirizwa, cyane ku mitungo, ntakwiye gufata umwanzuro wo kwica ahubwo aba akwiye kubigaragariza ubuyobozi bukabafasha, cyangwa akagana inkiko akarenganurwa.”

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-twagirimana-yakubise-se-bimuviramo-urupfu-ahita-atoroka

  • RGB yanze ko Gitwaza akurwa ku buyobozi bwa 'Zion Temple’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Apôtre Paul Gitwaza

    Apôtre Paul Gitwaza

    Abashinze Zion Temple barashinja Apôtre Gitwaza gufata ibyemezo bihonyora amategeko y’uwo muryango, agamije kuwugira uwe, kunyereza imitungo, kuyigurisha no kuyimurira mu mahanga kandi byose akabikora atabagishije inama.

    Gitwaza kandi arashinjwa ubwibone, amacakubiri, urwango, n’itonesha mu bayoboke ba Zion Temple, ngo bikaba byaratumye uwo muryango ushingiye ku myemerere ucikamo ibice ndetse bituma bamwe bawuvamo.

    Ibaruwa Inama y’abashinze Zion Temple bandikiye Apôtre Gitwaza, bamumenyesha ko akuwe ku buyobozi bwayo ku itariki 14/2/2022, kuko ngo yanze kugirwa inama kenshi no gushyira ibintu ku murongo nk’uko Imana ibiteganya, nyamara 'Itorero rikomeje kurimbuka’.

    Iyo baruwa yandikiwe Apôtre Gitwaza igira iti 'Inama y’abashinze Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo ndetse no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ikwandikiye ikumenyesha ko uhereye none tariki 14/2/2022 ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze n’inshingano zose zijyanye n’umwanya wari ufite mu muryango…'

    Inama y’abashinze Zion Temple yanamenyesheje Apotre Gitwaza ko azirengera ibintu byose yakoze binyuranyije n’amategeko y’uwo muryango.

    Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abitwa 'les pionniers’ ba Zion Temple ari bo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa ndetse na Bishop Paul-Daniel Kukimunu, yohererejwe Urwego RGB ndetse kopi yayo ikaba yarahawe abayobozi b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Abashinze Zion Temple ariko ntabwo bagize amahirwe yo gukuraho Gitwaza, kuko Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kaitesi, mu ibaruwa No 368/RGB/CEO/2022 yanditswe ku itariki 18/2/2022, yabandikiye abamenyesha ko icyemezo bafashe nta shingiro gifite, kuko ngo batari mu nteko rusange kandi ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

    Iyi baruwa ikomeza ibabwira iti 'Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakristo ba Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre'.

    'Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa, gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authetic Word Ministries Zion Temple Celebration Centre'.

    Mu byo RGB yashingiyeho harimo n’ibaruwa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yandikiye Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro tariki 15/02/2022, igaragaza ikibazo cy’uko abashinze Zion Temple bashaka guteza umutekano muke mu itorero.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rgb-yanze-ko-gitwaza-akurwa-ku-buyobozi-bwa-zion-temple

  • RGB yahaye gasopo ba 'Bishop' bashaka guteza umutekano mucye muri Zion Temple #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere 'RGB' rwahaye gasopo ba Bishop: Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kikimunu, babwirwa ko icyemezo bafashe cyo kwandikira Apostle Paul Gitwaza bamumenyesha ko akuwe ku buyobozi bwa 'Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' nta shingiro gifite, bihanagirizwa kudateza umutekano mucye mu banyamuryango n'abakirisitu b'iri Torero.

    Tariki 14 Gashyantare 2022, nibwo aba Bishop twavuze haruguru bandikiye ibaruwa Apostle Paul Gitwaza bamusaba kuva ku buyobozi bwa Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center'.

    Mu mpamvu zitandukanye batanze zatumye beguza Itumwa y'Imana Paul Gitwaza hari aho bavuga bati 'Mwaranzwe n'ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y'umuryango nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.'

    Bashinja Gitwaza ko yahinduye Zion Temple akarima ke ndetse ngo agaragaza n'imyitarire umukozi w'Imana adakwiye kugira 'Yo kwikiza abanyamuryango mudashaka mu rwego rwo kuwegukana burundu…'bamushinja kandi ko amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n'imicungire y'umutungo.

    Aba bagabo bavuga ko bagize inama y'abashinze Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration center, nyuma y'impamvu zitandukanye bagaragaje bavuze ko mu rwego rwo 'gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka' bandikiye gitwaza bavuga ko guhera tariki 14/2/2022 'ukuwe ku buyobozi bw'Umuryango twagushinze n'inshingano zose zijyanye n'umwanya wari ufite mu Muryango Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' kubera imiyoborere mibi n'imikorere wagaragaje mu buyobozi bwawo. Ikindi turakumenyesha ko ibintu byose wakoze bidakurikije amategeko tudahari uzirengera ingaruka.'

    Aba ba 'Bishop' bavuga ko bari mu bashinze umuryango Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' iby'iki cyemezo bafashe babimenyesheje inzego zitandukanye ndetse babimenyesha Perezida Kagame.

    RGB iti 'icyemezo mwafashe nta shingiro gifite'

    Ibaruwa RGB yasubije aba ba 'Bishop' tariki 18/2/2022, yanditse ko 'ishingiye ku ibaruwa Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration center' yandikiye Polisi y'Igihugu, ishami rya Kicukiro tariki 15/2/2022 igaragagaza ikibazo cy'uko mushaka guteza umutekano mucye mu Itorero[…]Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw'umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.'

    RGB yakomeje ibwira aba bagabo iti 'Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n'ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n'abakirisito ba Authentic Word Ministries — Zion Temple Celebration Centre. Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zigenewe kopi y'iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre.'

    'Nta numwe ukibarizwa mu Itorero rya Zion Temple, bamwe ni impunzi muri Canada'

    Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yabwiye IRIBA NEWS ko aba ba 'Bishop' banditse iyi baruwa batakibarizwa mu Itorero rya Zion Temple.

    Yagize ati 'Itorero Zion Temple ryashinzwe n'Intumwa Apostle Paul Gitwaza ku giti cye, cyakora bariya bagabo bari mu banyamuryango shingiro basinye kuri Statut y'Itorero icyo gihe, ariko ubu siko bikimeze si abanye-torero kandi n'amategeko y'umuryango yarahindutse. Nta burenganzira bafite bwo kwandika beguza Apostle  kuko Itorero si Company' ikindi nakubwira nuko hashize imyaka myinshi bashinze itorero ryabo ryitwa World Revival Centre.'

    Apostle Paul Paul Gitwaza (Iburyo) na Bishop Vuningoma (Ibumoso)

    Yakomeje avuga ko bamwe mu banditse iriya baruwa ari impunzi. Ati 'Bishop Dieudonne na Kaberuka ni impunzi muri Canada, Daniel Kikimunu aba mu Bubiligi afite itorero rikorera mu nyubako yabohoje  iy'Itorero Zion Temple. Abandi nabo bari mu Itorero World Revival Centre hano mu Rwanda mu by'ukuri si abanye-Torero bacu.'

    Umuvugizi wa Zion temple, yahumurije Abakirisitu ba Zion Temple, abasaba gukomera no kwima amatwi ibivugwa. Ati 'Icyo twabwira abanyetorero nuko biriya bidakwiye kubakura umutima bakwiye gushikama bagakomeza bagasengera itorero bagasengera umushumba mukuru. Basome ijambo ry'Imana ryanditse mu Abafiripi 3: 18-19.'

    Yavuze kandi ko ibivugwa Intumwa y'Imana Paul Gitwaza yataye Itorero nta shingiro bifite ngo kuko Authentic World Ministries -Zion Temple Celebration center' ari umuryango wagutse ufite amashami ku migabane hafi ya yose ku Isi. Iyo atari mu Itorero ryo mu Rwanda aba ari ahandi hirya no hino mu murimo w'Imana.

    [email protected]

     

     

     

    The post RGB yahaye gasopo ba 'Bishop' bashaka guteza umutekano mucye muri Zion Temple appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/19/rgb-yahaye-gasopo-ba-bishop-bashaka-guteza-umutekano-mucye-muri-zion-temple/

  • Ikipe ya Israel igiye kubaka ikibuga cy’umukino w’amagare kidasanzwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya 'Israel Premier Tech'na Bugesera Women Cycling Team, iyi kipe yo muri Israel mu gihe yitegura gutangira Tour du Rwanda yasuye ikipe ya Bugesera.

    Igikorwa cyabanjirijwe no gukorana imyitozo hagati y’amakipe yombi ku ntera ya Kilomtero 70 mu karere ka Bugesera, nyuma ikipe ya Israel Premier Tech iha ikipe ya Bugesera impano zirimo igare ryo mu bwoko bwa Factor n’ibikoresho byaryo (pièces de rechange), Computer z’abakinnyi b’amagare zipima umuvuduko, imyenda, Ingofero (casques) n’ibindi.

    Iyi kipe ifite umushinga wo kubaka ibibuga bibiri i Bugesera.

    Ikibuga cy

    Ikibuga cy’umukino w’amagare kizwi nka “Pump Track”

    Abagize iyi kipe batangaje ko kandi bagiye kubaka ikibuga cyinyogerwamo igare kizwi nka Pump Track kizaba kiri ku ntera ya kilometero imwena ndetse n’inzira y’amagare izwi nka Bike track.

    Uwamahoro Innocente uyobora ikipe ya Bugesera Cycling Team, yavuze ko bashimishijwe no kwakira iyi kipe ku nshuro ya kabiri, aho by’umwihariko

    Yagize ati 'Umushinga uhari ni uko bifuza kutwubakira ikibuga 'Pump Track' kizajya gifasha abana gukorera imyitozo hafi batajya kure, bizagabanya ibyo twatangaga kuko kujya mu muhanda amagare arangirika, bizatuma tuzigama amafaranga twatakazaga mu gukoresha amagare'

    'Iki kibuga kizaba gifasha abantu benshi kikaba n’ikibuga gishobora kwakira amarushanwa ku rwego rw’igihugu, kikaba ari n’umutungo ukomeye no ku gihugu muri rusange, ni umushinga mwiza twizeye ko tuzawugeraho'

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/ikipe-ya-israel-igiye-kubaka-ikibuga-cy-umukino-w-amagare-kidasanzwe-mu-rwanda

  • Ambasaderi Rugwabiza ashobora guhagararira Umunyamabanga wa UN muri Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Valentine Rugwabiza

    Amb Valentine Rugwabiza

    Kuva muri 2019, MINUSCA yari isanzwe iyobowe n’umunya Senegal Mankeur Ndiaye, ugomba kurangiza manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022, vuba aha Akanama ka UN gashinzwe amahoro, karemeza umusimbura we.

    Valentine Rugwabiza uherutse gusimburwa ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, umwanya wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru wa UN mu butumwa bwa MINUSCA, abishyigikiwemo na Jean Pierre-Lacroix ukuriye ishami ry’ibikorwa by’amahoro mu Bunyamabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

    Kugeza ubu bivugwa ko u Bushinwa ari bwo butaremeza kandidatire ya Amb. Rugwabiza, mu bihugu bitanu bivuga rikijyana muri Loni, nk’uko ikinyamakuru cya Africa Intelligence kibitangaza.

    Ambasaderi Rugwabiza naramuka yemejwe burundu, u Rwanda ruzarushaho kuyobora Ubutumwa bwa MINUSCA, cyane ko guhera muri kamena umwaka ushize, Polisi iri muri ubwo butumwa iyoborwa na CP Christophe Bizimungu, na we wahawe izo nshingano asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

    Ni mu gihe kandi guhuza ibikorwa by’ubutabazi biyoborwa n’Umunyarwanda Vedaste Kalima guhera muri Mutarama 2021.

    Kuva mu 2014, u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n’abasivili muri MINUSCA, aho kuri ubu ari na cyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, kigakurikirwa na Pakistan na Bangladesh.

    Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w’igihugu, Abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro muri Santarafurika.

    Dr Valentine Rugwabiza, yagiye guhagararira u Rwanda muri UN kuva muri 2016 avuye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEAC), akaba yari asimbuye Ambasaderi Eugène-Richard Gasana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ambasaderi-rugwabiza-ashobora-guhagararira-umunyamabanga-wa-un-muri-santrafurika