
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-8

Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-8
Umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo, Rugamba Yverry yambitse umukunzi we Uwase Vanessa impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.
Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 ubwo Yverry yasabaga Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.
Ubwo Yverry yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI mu Kwakira 2021, yavuze ko we na Vanessa bamaranye imyaka 3 bakundana.
Adaciye ku ruhande yavuze ko ikintu kimwe yamukundiye ari uko ari mwiza.
Mu mpera z’umwaka ushize haje inkuru z’uko Yverry yaba yatandukanye n’iyi nkumi yihebeye, ahanini byashingirwaga ku kuba yarasibye amafoto bari kumwe kuri Instagram ye, ibintu yavuze ko yakoze mu rwego rwo kugira ngo batandukanye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’umuziki akora umunsi ku munsi.
Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ‘Umutima’ 'Amabanga’, 'Nduwawe’, 'Naremewe wowe’, ‘Uziye igihe’ n’izindi.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rugamba-yverry-yambitse-impeta-umukunzi-we
Bavuga ko ibi biterwa n'ibikorwa byo gushaka amabuye y'agaciro Abarundi bakorera muri uyu mugezi hakiyongeraho ikibazo cy'isuri bituma amazi y'uyu mugezi yishakira inzira aciye ku ruhare rw'u Rwanda.
Umuturage wari ufite ubutaka muri iki gishanga avuga ko bwagiye ku ruhande rw'u Burundi ku buryo ubu ntabwo asigaranye.
Ati “Imvura igwa mu gihembwe kimwe ukabona buragiye. Ni abacukuzi ba zahabu bagomera amazi ugasanga yose atembye aza mu Rwanda.'
Abahinzi bavuga ko abo bacukuzi ba zahabu bagomera amazi bakoresheje ibyatsi n'ibiti bita.
Aba baturage bavuga ko hari abahingaga muri iki gishanga cya Ruhwa ariko kuri ubu bikaba bitagishoboka kubera ko ubutaka bwabo bwagiye ku rundi ruhande bagasaba ko hagira ibikorwa bikorerwa uyu mugezi nko gutera ibiti ku nkengero zawo.
Mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize mu nama yari yahuje ba Guverineri b'Intara y'Iburengerazuba mu Rwanda na Cibitoke mu Burundi hari hafashwe umwanzuro wo gutera imigano ku nkengero z'uyu mugezi wa Ruhwa mu gukumira iri genda ry'ubutaka rinimura imbibi z'Ibihugu byombi.
Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Guverineri Habitegeko François yavuze ko bazakomeza ibiganiro kugeza iki kibazo gikemutse.
Ati “Ni ugukomeza kuganira kuko mu myanzuro twari twafantanye n'uko buri ruhande rubwira abaturage barwo kwirinda ibikorwa nk'ibyo. Ntacyo bidutwaye twe n'inshuro 100 twahura ariko ikibazo kigakemuka. Ibiganiro nibwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo”.
Umugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n'u Burundi ku ruhande rw'akarere ka Rusizi ukora ku mirenge ya Bweyeye, Butare, Gikundamvura na Bugarama n'Intara ya Cibitoke mu Burundi.

Uwitwa UMUTESI Nadine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KEZA NADINE mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:


Murebwayire Irene wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yasezeranye imbere y’amategeko na Eugene Ishimwe.
Ishimwe Eugene umaze iminsi akundana na Irene Murebwayire akaba asanzwe aba mu Buyapani.
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022, wabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenye mu murenge wa Nyarugenge.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Irene Murebwayire yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi 'Bridal Shower’, indi mihango y’ubukwe ikaba izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022.
Murebwayire Irene yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma nubwo nta kamba yashije kwegukana.
Umwaka wakurikiyeho, Irene yagiye kugerageza amahirwe mu ijonjora ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Calabar Africa ariko nabwo ntiyahirwa.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/murebwayire-irene-witabiriye-miss-rwanda-yakoze-ubukwe-amafoto
Aka kanama kahagaritse Ms. Aline Aparecida Siqueira, Ms. Tainá Caroline Apolinario, Ms. Mariana Ferreira da Silva Barreto na Ms. Moreira Gomes Bianca, aho aba bakinnyi bagiye kumara hafi umwaka badakina kubera kurenga ku mategeko nkana, bagakinira u Rwanda mu mikino Nyuafurika ya Volleyball kandi bazi neza ko bakiniye igihugu cya Brazil.
Akanama ngengamyitwarire muri FIVB, kafatiye igihano aba bakinnyi bane cyo guhagarikwa amezi 10 badakina, igihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 16 Nzeri 2021, ubwo bikaba biteganyijwe ko abazagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Nyakanga (Ukwa Karindwi 2022).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 kandi, nibwo Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yamenyeshejwe ibihano, aho yahanishijwe amezi atandatu yo kudategura amarushanwa, aya mezi akaba yahise ahurirana n'igihe u Rwanda rwari rumaze rwarahanwe, bivuze ko ubu rwemerewe gutegura no kwakira amarushanwa.
U Rwanda kandi rwahanishijwe no gutanga amande angana na Miliyoni 120 Frw kubera aya makosa rwahaniwe.
Ibi kandi byaviriyemo Visi Perezida wa kabiri w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano muri icyo gikombe cya Afurika cy'abagore, igihano yaje kujuririra kigashyirwa ku gifungo cy'amezi 8 azarangira muri Gicurasi 2022.



Abanyabrazil bakiniye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ry’abagore ryabereye i Kigali, bahagaritswe amezi 10 badakina


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi biri i Gitega byatangaje ko Cardinal Kambanda ari i Burundi, akaba yitabiriye Inama ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi(ACOREB) isanzwe iterana nyuma ya buri myaka ibiri kuva mu 1981.
Icyakora ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na Cardinal Kambanda.
Inama ya ACOREB ihuza Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu Burundi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere ihuriweho ya Kiliziya muri ibyo bihugu byombi.
