Blog

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi icyenda bashya – #rwanda #RwOT

    Ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Kevin Colgan wa Repubulika ya Ireland, Katarína Žuffa Leligdonová wa Repubulika ya Slovakia na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

    Bose bari basanzwe bamenyereye akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kuko nka Kevin Colgan asanzwe ari Ambasaderi wa Ireland muri Uganda mu gihe Katarína Žuffa Leligdonová yahagarariye igihugu cye muri Kenya cyo kimwe na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

    Uwa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda mu gihe uwa Slovakia na Ukraine bo bazaba bafite icyicaro muri Kenya.

    Mu bandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame harimo uwa Canada, Christopher Thornley uzaba ufite icyicaro muri Kenya i Nairobi; uwa Sierra Leone, Isatu Aminata Bundu ufite icyicaro i Nairobi na Jaspal Singh ufite icyicaro muri Singapore, ari nacyo gihugu ahagarariye.

    Harimo kandi uwa Nouvelle-Zélande, Michael Ian Upton ufite icyicaro i Addis Ababa na Abdi Mohamoud Eybe wa Djibouti ufite icyicaro i Addis Ababa.

    Monica de Greiff Lindo wa Colombia azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Andrii Pravednyk wa Ukraine azaba afite icyicaro muri Kenya

    Kevin Colgan wa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda

    Katarína Žuffa Leligdonová yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Slovakia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ba-ambasaderi-icyenda-bashya

  • Dr. Bizimana yagaragaje amatariki abiri aremereye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 ubwo yifatanyaga n'Akarere ka Nyamagabe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 50.

    Dr. Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko by'umwihariko agaruka ku matariki abiri aremereye kuko ari yo yishweho Abatutsi benshi mu Rwanda.

    Ati 'Itariki ya 20 n'iya 21 z'ukwa Kane 1994 ni yo matariki abiri aremereye [nubwo n'andi akomeye] muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n'iyo matariki hishweho Abatutsi benshi.'

    Yavuze ko byaturutse ku itariki 19 Mata 1994 ubwo Perezida wa Leta y'Abatabazi, Sindikubwabo Theodore na Minisitiri w'Intebe, Kambanda Jean, bafataga icyemezo cyo kujya i Butare gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Ati 'Bakoresha inama i Butare na Gikongoro ndetse i Butare ho bashyiraho Perefe mushya Sylvère Nsabimana afite iyo misiyo yo kwihutisha Jenoside.'

    Dr. Bizimana yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko ku itariki ya 21 Mata 1994 ari bwo uwari Minisitiri w'Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline yoherejwe i Butare kuyobora ubwicanyi muri Jenoside.

    Ati 'Ku wa 21/4/1994 Leta yakajije ikorwa rya jenoside yohereza Minisitiri Nyiramasuhuko na Nzabonimana Callixte i Butare na Gitarama kuyihutisha. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu: Umujyi wa Butare, Karama, Murambi, Cyanika na Kaduha.'

    Yavuze ko by'umwihariko ku itariki 21 Mata 1994 hari n'umwihariko uremereye ku rwego mpuzamahanga kuko ari bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo zawo zari mu Rwanda zivanwa ku 2070 basigara ari 250.

    Icyo ngo ni icyemezo kigayitse kigaragaza ubugwari bw'umuryango mpuzamahanga mu gutabara no guhagarika Jenoside.

    Yavuze ko kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Nyamagabe i Murambi hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50; mu Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35; naho i Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

    Kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Huye kuri Paruwasi ya Karama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 75; hishwe n'abandi mu Mujyi wa Butare, i Tumba, i Mpare, ku bitaro bya CHUB, muri Groupe Officiel ya Butare, EAVK, Paruwasi ya Rugango n'ahandi.

    Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 mu Karere ka Gisagara hishwe Abatutsi i Musha, mu Karere ka Kamonyi ahitwa Gashinge; ku biro bya Komini Ntongwe muri Ruhango no mu Kibaya cya Nyamukumba ndetse no ku Rutabo.

    Dr. Bizimana ati 'Ngira ngo murumva itariki imwe Abatutsi barenga ibihumbi 200 bishwe ku munsi umwe ku itariki 21 ndetse n'abandi bari babanje ku itariki 20. Ni itariki rero iremereye dukwiye kujya duha agaciro, icyubahiro n'uburemere.'

    Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi.

    Ati 'Kuri 21 ku munsi nk'uyu mu rukerera nibwo bateranye ari benshi batera za gerenade barasa n'imbunda kugeza igihe abantu banegekaye noneho abandi [Interahamwe] binjiramo n'imihoro baza gusonga no gusahura, ni uko uko abantu bacu twibuka bishwe. Aho ngaho niho naburiye umuryango wose w'abantu 17.'

    Bunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    I Murambi mu Karere ka Nyamagabe bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    I Murambi mu Karere ka Nyamagabe hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50 muri Jenoside

    Basobanuriwe ko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    Abanyarwanda basabwe kunga ubumwe birinda amacakubiri

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène yagaragaje amatariki abiri aremereye muri Jenoside avuga ko aribwo hishwe Abatutsi benshi mu gihugu

    Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rugizwe n'ibice bine bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nibwo-nyiramasuhuko-yoherejwe-kuyobora-ubwicanyi-dr-bizimana-yagaragaje

  • Jusuf Nurkić ukinira Portland Trail Blazers ari mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Nurkić ari mu bukerarugendo mu Karere ka Musanze, yanditse kuri Twitter ko yasuye abana barenga 1000 biga mu bigo by'amashuri bibiri, atanga ibikoresho bizifashishwa n'abanyeshuri birimo amakayi, amakaramu, inkweto, imipira yo gukina muri basketball n'umupira w'amaguru ndetse anatanga impanuro kuri abo bana.

    Jusuf Nurkić uzwi nka 'The Bosnian Beast' afite imyaka 27, akaba yaratangiye gukinira Portland Trail Blazers kuva mu 2017. Asanzwe kandi akinira Ikipe y'Igihugu cye.

    Mbere yo kwinjira muri Portland, uyu musore ufite metero ebyiri na santimetero 11 (2 m 11 cm) yabanje gukinira Denver Nuggets hagati ya 2014 na 2017. Mu 2013 yakinaga muri Zadar nk'intizanyo ya Cedevita yagezemo mu 2012.

    Urugendo rwe mu Ikipe y'Igihugu rwatangiye mu 2012 ubwo yakiniraga abatarengeje imyaka 18 mu Gikombe cy'u Burayi, Irushanwa yasoje ari umukinnyi w'Irushanwa (MVP).

    Jusuf Nurkić yavuze ko yishimiye kubona abana bato bishimye

    Uyu musore yari yitwaje impano zirimo amakayi, amakaramu, inkweto n’imipira yo gukina

    Jusuf Nurkić uri mu bukerarugendo mu Rwanda yaganirije abana barenga 1000

    Jusuf Nurkić ukomoka muri Bosnie-Herzégovine, agakinira Portland Trail Blazers ari mu Rwanda

    Jusuf Nurkić akinira Portland Trail Blazers kuva mu 2017


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jusuf-nurkic-ukinira-portland-trail-blazers-ari-mu-rwanda-amafoto

  • Uganda igiye gufunga imihanda imwe kubera isabukuru ya Gen Muhoozi – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bikomeye bizabera muri Lugogo Cricket Oval.

    Polisi ya Uganda yatangaje ko “abashyitsi benshi barimo abakuru b'ibihugu bategerejwe muri uyu muhango.”

    Mu mazina yakomeje kugarukwaho na Gen Muhoozi ubwe harimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

    Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Kampala, SP Kauma Nsereko Rogers, yasohoye itangazo avuga ko hari ibikorwa byinshi bijyanye n'iyi sabukuru bizabera mu bice bitandukanye bya Kampala, bizatangizwa n'isiganwa ryo ku maguru.

    Rizatangirira ahazwi nka Kololo Ceremonial Grounds, rizenguruke mu bice bitandukanye ryongere risorezwe kuri iki kibuga.

    Hanateguwe imyiyereko izanyura mu bice bitandukanye, abayirimo bakazahurira i Lugogo. Bamwe bazaturuka Kyambogo, abandi baturuke kuri Kaminuza ya Makerere.

    Polisi ya Uganda yakomeje iti “Bityo, ibi bizagira ingaruka ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga mu bice bimwe bya Kampala, cyane cyane mu burasirazuba bwa Kampala aho icyo gikorwa kizabera.”

    Polisi yemeje ko ingendo zigana muri Jinja Road zizahindurirwa ibyerekezo guhera ahitwa Wampewo, zerekezwe muri Old Portbell Road.

    Naho ingendo ziva Jinja zigana mu mujyi rwagati zo zizakomeza nk'uko bisanzwe.

    Polisi yatangaje ko kwinjira muri Lugogo Cricket Oval Grounds bizasaba ko abashyitsi imodoka zihabageza, zikajya guparika ahandi zateganyiijwe.

    Polisi yakomeje iti “Imodoka izagaragara yasizwe ku muhanda izakurwaho ijyanwe kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi aho, ku kiguzi cya nyirayo kandi yirengere ingaruka.”

    Biteganywa ko uretse ibirori bizabera kuri Lugogo Cricket Oval, hazaba ibirori by'isangira ry'abanyacyubahiro mu ngoro y'umukuru w'igihugu.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiye gukora ibirori bikomeye by’isabukuru y’imyaka 48


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-igiye-gufunga-imihanda-imwe-kubera-isabukuru-ya-gen-muhoozi

  • Diane Tumutoneshe yahawe umwanya ukomeye muri CAF – #rwanda #RwOT

    Tumutoneshe yagaragaye cyane mu bikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru w'abana, cyane cyane mu ishuri rya 'Dream Team Football Academy.'

    Mu ibaruwa yashyikirijwe, yamenyeshejwe ko azaba ari umwe mu bagize Komite Ishinzwe gutegura ibikorwa by'Umupira w'Amaguru w'Abagore mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) aho azagira uruhare mu kuzamura urwego rw'uwo mukino ku Mugabane wa Afurika, nk'uko biri mu ntego za Perezida waryo, Dr. Patrice Motsepe.

    Uyu mugore afite impamyabumenyi mu bijyanye n'imicungire ya siporo (Sport Management) ndetse akaba akomeje amasomo kuko ari kwiga mu Busuwisi.

    Diane Tumutoneshe yagizwe Umuyobozi muri CAF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-tumutoneshe-yahawe-umwanya-ukomeye-muri-caf

  • Umuhanzi wavuyemo umunyamakuru: Ibyishimo kur… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, Safari ni umwe muri 533 basoje amasomo yabo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Yasoje Kaminuza mu ishami ry'itangazamakuru mu Ishuri Rikuru rya ICK Kabgayi.

    Safari Lambert wamamaye nka Lam-G Lambert yabwiye INYARWANDA ko rwari urugendo rutoroshye, ariko ko bitewe n'intego yari afite yashyizemo imbaraga zishoboka kugeza ashyize akadomo ku masomo ye yigaga.

    Uyu musore avuga ko yize neza kandi ko nta somo na rimwe ryamutsinze, agashimira buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwe rw'amasomo.

    Ati 'Ni urugendo rutari rwoshye kubera kubifatanya n'akazi, ariko icyo ushaka amata aguranwa itabi, nihaye intego yo kuzajya nsoma byibura amasaha atatu buri munsi.'

    Akomeza ati 'Nagize amahirwe nza kubigeraho kuko narangije kwiga nta somo na rimwe rimfashe. Ndashimira inshuti zanjye, abakozi dukorana ndetse n'umuryango wanjye bambaye hafi.'

    Safari yabaye umuhanzi mbere yo kuba umunyamakuru! Yamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro kuri Radio10, by'umwihariko ikiganiro cyakunzwe cyane cy'indirimbo 10 Nyarwanda zikunzwe kurusha izindi (Top 10).

    Usibye icyo kiganiro, Lam-G yigeze kugacishaho akora indirimbo enye harimo ebyiri yakoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    Umwibuke mu 2013 ubwo yamenyekanaga binyuze mu ndirimbo nka 'Birahambaye', 'Ibanga', 'Mpishurira' ndetse na 'Hari umunsi'.

    Yabwiye INYARWANDA ko atahita atangaza niba azagaruka mu muziki, kuko igihe icyo ari cyo cyose inganzo ishobora kumufata.

    Ati 'Umuziki ni ikintu wagarukamo igihe icyo ari cyo cyose, gusa ubu kano kanya sinakubwira ngo yego cyangwa oya. Bizaterwa n'umwanya. Ntabwo nzawugarukamo.'

    Lam-G yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru muri 2013, atangirira kuri Radio amazeho imyaka 9, akora ibiganiro by'imyidagaduro akaba ari nawe muyobozi wa Tekenike wa Radio10. Radio yashinzwe mbere mu zigenga.

     

    Safari ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itumanaho n'itangazamakuru (Journalism and Communication) 

    Lam- G Lambert yamenyekanye mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo 'Birahambaye' 

    Kuri uyu wa Kane, Safari ni umwe mu bahawe impamyabumenyi n'Ishuri Rikuru rya ICK Kabgayi 

    Kuva mu 2013, Lam- G ni umunyamakuru n'umutekinisiye wa Radio/Tv10 

    Lam-G yakoze ikiganiro cy'indirimbo 10 zikunzwe cyamenyekanye cyane kuri Radio 10

    Lam-G yavuze ko adateganya kugaruka mu muziki n'ubwo yawugiriyemo ibihe byiza 

    Muri iki gihe, Lam-G Lambert ni Umuyobozi wa Tekenike wa Radio10

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIRAHAMBAYE' YA LAM-G LAMBERT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116570/umuhanzi-wavuyemo-umunyamakuru-ibyishimo-kuri-safari-lam-g-lambert-wa-radiotv10-wasoje-ama-116570.html

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Mwai Kibaki – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyakwigendera asize byinshi azibukirwaho birimo n'impinduka yazanye mu bukungu bwa Kenya.

    Ati 'Ndihanganisha abaturage ba Kenya n'umuryango wa Perezida Kibaki. Ubushake n'umurava bye mu kuzamura ubukungu bwa Kenya ndetse n'akazi yakoze kugira ngo habeho ukwihuza kw'akarere bizahora bizirikanwa n'ibisekuruza byinshi. Abaturage b'u Rwanda bari kumwe na Kenya muri ibi bihe.'

    My sincere condolences to the people of Kenya and to the family of President Kibaki. His dedication to the economic transformation of Kenya and his work towards regional integration will be remembered for many generations. The people of Rwanda stand with Kenya during this time.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) April 22, 2022

    Amakuru y'uko Mwai Kibaki yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atangajwe na Perezida w'iki gihugu, Uhuru Kenyatta.

    Mwai Kibaki asize umugore n'abana bane barimo Judy Wanjiku, Jimmy Kibaki, David Kagai na Tony Githinji.

    Uyu mugabo yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, yabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.

    Yabaye kandi Visi Perezida wa Kane mu gihe cy'imyaka 10 uhereye mu 1978 kugera mu 1988 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Daniel Moi.

    Kibaki ni umwe mu bayoboye Kenya bashimirwa kuzahura ubukungu bwayo ariko bahuye n'ibihe bikomeye cyane cyane imvururu zakurikiye amatora ya Perezida mu 2007.

    Mu 2008 uyu mugabo yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n'ubutwererane iki gihugu cyari gifitanye narwo.

    Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Mwai Kibaki witabye Imana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yafashe-mu-mugongo-umuryango-wa-mwai-kibaki